Category: Uncategorized

  • Umufana wishushanyijeho Jezi yikipe yihebeye… – #rwanda #RwOT

    Mauricio dos Anjosw'imyaka 35 y'amavuko, yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwishushanyaho jezi y'ikipe ya Flamengo ku mubiri we wose nk'ikimenyetso cyo kugaragaza urwo akunda iyi kipe yo muri Brazil.

    Amafoto agaragaza Mauricio yishushanyijeho jezi ya Flamengo akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ndetse abantu benshi bakomeje kuyakunda no kuyatangaho ibitekerezo bitandukanye.

    Bimwe mu bitekerezo bikomeje gutangwa kuri aya mafoto, bigaruka ku kuba buri mufana wese wihebeye ikipe aba akwiye gukora ikintu kimutandukanya n'umufana usanzwe cyangwa uwiyitirira ko afana iyo kipe.

    Flamengo ni ikipe ikomeye y'ibigwi n'amateka muri Brazil ndetse no muri Amerika y'Epfo muri rusange, ikaba ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Brazil.

    Mauricio yishushanyijeho jezi y’ikipe akunda ya Flamengo


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114700/umufana-wishushanyijeho-jezi-yikipe-yihebeye-ku-mubiri-we-yavugishije-benshi-ku-mbuga-nkor-114700.html

  • Ibyo wamenya mbere y’umukino Police FC yakiramo Kiyovu Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva mu mwaka wa 2017, Kiyovu Sports na Police FC, amakipe yombi agiye guhura ku nshuro ya karindwi (7), aho muri esheshatu aheruka guhura Polive FC yatsinzemo imikino itatu (3) yinjijemo ibitego umunani (8) ikinjizwa bitandatu (6). Kiyovu Sports yatsinzemo imikino ibiri (2) yinjijemo ibitego bitandatu (8) ikinjizwa umunani (8), amakipe yombi akanganya inshuro imwe (1) ariwo mukino uheruka kuyahuza, wari umukino ubanza wa shampiyona yanganyije 1-1.

    Ikipe ya Police FC mu mikino itanu (5) iheruka gukina yatsinzemo umwe (1), itsindwa ibiri (2) inganyamo umwe (1), bivuga ko mu manota 15 yakiniye muri iyo mikino yabonyemo ane (4), iyi kipe muri iyi mikino yinjijwe ibitego birindwi (7) yinjiza umunani (8).

    Ikipe ya Kiyovu Sports mu mikino itanu (5) iheruka yatsinzemo itatu (3), inganya umwe (1) itsindwa umwe (1), aho mu manota 15 yakiniye yabonyemo icumi (10), Kiyovu ariko kandi mu mikino ine (4) iheruka ntabwo yigeze inganya umukino n’umwe ahubwo yaratsindaga cyangwa igatsindwa, aho yatsinzemo imikino itatu (3) itsindwa umwe(1).

    Uyu n’umukino wa 10 Police FC igiye gukina yakiriye, aho mu mikino icyenda iheruka gukina yakiriye yatsinzemo ine (4) itsindwamo ibiri (2,) inganya itatu(3), mu gihe Kiyovu Sports ikina umukino wa cyenda (9) yasuye, aho mu mikino umunani (8) imaze gukina yasuye muri iyi shampiyona yatsinzwemo ine (4), itsindwa ibiri (2) inganya ibiri (2).

    Police FC yatsinze imikino irindwi (7) muri 17 imaze gukina, itsindwa itanu (5) inganyamo itanu (5), aho yinjijemo ibitego 25 itsindwa 16, ikaba izigamye ibitego icyenda (9). Kiyovu Sports imaze gutsinda imikino 10 muri 17 imaze gukina, aho yatsinzwemo ibiri (2) ikanganya itanu (5), yinjizamo ibitego 18, yinjizwa 11 ikaba izigamye birindwi (7).

    Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 35, mu gihe Police FC iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 26.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ibyo-wamenya-mbere-y-umukino-police-fc-yakiramo-kiyovu-sports

  • Abantu 128 muri Musanze na Nyabihu bahuguwe ku kurwanya inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ayo mahugurwa kandi yanahawe abapolisi 36 bakora mu kigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabizi, giherereye mu Karere ka Musanze.

    Inkuru dukesha urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda, ivuga ko muri abahugurwa basobanurirwa ibigize umuriro, ibiteza inkongi n’uko bayirinda, n’uko bakwitabara haramutse habaye inkongi.

    Muri ayo mahugurwa, aho Polisi igiye guhugura hose iba yitwaje ibikoresho by’imfashanyigisho, bifasha abahugurwa gusobanukirwa uko bikoreshwa, iyo habaye inkongi.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko mu bigo byinshi usanga harimo ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi, ariko ugasanga batazi uko bikoreshwa.

    Yagize ati 'Mu bigo byinshi usanga bafite ibikoresho bizimya umuriro, ariko abakozi batazi uko bikoreshwa, hakaba n’abandi batekesha gaze mu ngo zabo, ariko ugasanga batazi neza uko ziriya gaze zateza inkongi, batanazi uko bakwitabara iramutse ibaye.'

    Akomeza agira ati 'Abantu tugenda duhugura tubanza kubereka uko bakoresha za kizimyamuriro, umucanga n’ikiringiti gitose igihe bagiye kuzimya umuriro utewe n’amashyiga ya gaze.'

    ACP Gatambira yakomeje avuga ko aho bahuguye babanza kubasonurira ibiteza inkongi n’uko bazirinda bakanabereka uko bakwitabara basohoka ahabaye inkongi.

    Avuga ko habaho n’igikorwa cyo kugenzura mu kigo, bakareba ahari ibyuho bishobora kuba intandaro y’umuriro, bagasiga batanze inama mu buyobozi.

    Abaturage banagirwa inama yo kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo Polisi itabare hakiri kare, bakaba bakwifashisha imirongo ya telefoni ikurikira: 111,112 (imirongo itishyura) na 0788311224.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abantu-128-muri-musanze-na-nyabihu-bahuguwe-ku-kurwanya-inkongi

  • Joannah wabyaranye na Uncle Austin yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Mwiza Joannah wabyaranye n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin, yakoze ubukwe na Hirwa uherutse ku mwambika impeta y’urukundo.

    Kuri uyu wa Gatandatu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Joannah yashyizeho amafoto y’ubukwe bwe na Hirwa aherekezwa n’amagambo agira ati “impamvu nyinshi zo gushima Imana.”

    Mu Gushyingo 2021 nibwo Hirwa yashinze ivi hasi maze asaba Joannah ko yazamubera umugore undi na we arabyemera maze amuha ikiganza amwambika impeta ya fiançailles.

    Akoze ubukwe nyuma y’uko yakanyujijeho mu rukundo na Uncle Austin bakundanye guhera 2015, babyaranye umwana witwa London Ava Luwano, baje gutandukana muri 2018.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Uncle Austin mu Kuboza 2021 yaciye amarenga ko ashobora kuba yarimwe uburenganzira kuri uyu mwana yabyaranye na Joannah.

    Aho yanditse ubutumwa asa nuvuga ku mubyeyi uba yarimye uwo wabyaranye uburenganzira ku mwana kandi ataramwihakanye, akora ibyo asabwa harimo no kumurihirira amashuri ariko akiturwa kubwira umwana amagambo mabi yangisha uwo mwana undi mubyeyi, benshi bahise bakeka ko ari Austin wivugaga.

    Umubyeyi wima umwana we amahirwe yokubona se kandi ahari ataramwihakanye,ntacyo atamuha,amurihira amashyuri,akanarenzaho kubwira umwana amagambo amwangisha undi mubyeyi amwica mumutwe at a young age ..mba numva akwiye n’igihano.

    — Uncle Austin (@UncleAustinT) December 29, 2021

    Joannah yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe na Hirwa

    Joannah yavuze ko hari impamvu nyinshi zatuma ashima Imana

    Uncle aherutse guca amarenga ko yimwe uburenganzira kuri uyu mwana babyaranye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/joannah-wabyaranye-na-uncle-austin-yakoze-ubukwe

  • Perezida Kagame yageze mu Budage, yitabiriye inama ku mutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriwe n

    Perezida Kagame yakiriwe n’abayobozi batandukanye

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame akigera mu Budage kandi yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wungirije w’Umuryango Open Society, Alexander Soros, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, Jendayi Frazer n’abayobozi ba Ecolog International, sosiyete ikorera ibya 'logistique’ mu bihugu binyuranye muri Afurika.

    Iyo nama yitabiriwe na Perezida Kagame, ihurije hamwe abayobozi mu ngeri zitandukanye, Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 30, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abayobozi b’imiryango ikomeye nka Loni, NATO na EU.

    Iyo nama ikaba ifungurwa ku mugaragaro n’Umunyamabanga mukuru wa Loni, António Guterres. Intumwa za Guverinoma y’u Budage ziyobowe na Chancellor Olaf Scholz.

    Iyo nama ya Munich y’Amahoro ibaye ku nshuro ya 58, yatangiye ku itariki 18 Gashyantare 2022, ikazasozwa kuri iki Cyumweru tariki 20.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-mu-budage-yitabiriye-inama-ku-mutekano

  • Migeprof yateguye imfashanyigisho igiye kwifashishwa mu kugabanya gatanya mu bashakanye – #rwanda #RwOT

    Gatanya ni umwe mu mitwaro ikomeye umuryango nyarwanda ufite ubu, aho ari na wo muzi w'ibibazo byinshi bihari. Imibare y'Inkiko yerekana ko mu 2019 hinjiyemo ibirego 2.796 mu gihe mu 2020 zakiriye ibirego 3.213 .

    Izi manza zishobora kuba zirenga kuko hari izitangwa n'inkiko z'ibanze ndetse zimwe zikajuririrwa kugera mu nkiko zisumbuye n'inkuru.

    Nubwo itegeko rigena ko imanza za gatanya zigomba kuburanishwa bitarenze imyaka ibiri, haracyari izitinda kurangizwa zageze mu nkiko bitewe n'impamvu zitandukanye.

    Iyo abashakanye batabanye neza kandi bitera ibindi bibazo bitandukanye birimo kuba abana babo batwara inda imburagihe, guta ishuri n'ibindi byinshi biyandukanye bituma umuryango urushaho kwangirika.

    Izi ziyongeraho izikorwa mu ibanga nk'aho usanga ababana badasangira uburiri, badahurira ku meza ariko bagera mu bandi bakiyumanganya. Usanga binabaviramo amakimbirane aganisha ku kwicana n'izindi ngaruka zikomeye ku muryango.

    Mu gukemura iki kibazo hashize igihe Ministeri y'Uburinganire ivuga ko iri gutegura imfashanyigisho izifashishwa n'abafite aho bahurira n'abagiye kurushinga kugira ngo bajye babaganiriza kugira ngo bibafasha kubaka ingo bakomeye.

    Minisitiri w'Uburinganire Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yabwiye IGIHE kuri ubu igitabo kizifashishwa nk'imfashanyigisho cyamaze gukorwa ndetse kizatangira gukoreshwa mu minsi iri imbere.

    Yagize ati “Nibyo koko gatanya zigenda zigaragara kandi ingaruka zikagaragara ku bana, mu gukomeza guhangana n'icyo cyago kimwe mu byo twakozwe twateguye imfashanyo yitwa 'Twubake urugo rwiza' ni imfashanyigisho nshya tuzafashwa mu ishyirwa mu bikorwa n'abanyamadini kubera ko izajya yifashishwa mu gutegura abagiye kurushinga mu gihe cy'amezi atandatu.”

    Prof.Bayisenge yavuze ko mu gutegura iyi mfashanyigisho bafatanyije n'abanyamadini ngo babona amezi atandatu ahagije ku kuba bamaze kubategura. Yavuze ko igihe izatangira gushyirwa mu bikorwa izagira umumaro mu kugabanya gatanya zikunze kwiyongera muri iki gihe.

    Ati “Ubu tumaze guhugura abashinzwe irangamimerere mu gihugu hose, turashaka no guhugura abanyamadini kugira ngo imenyekane kandi itangire ikoreshwe.”

    Bizagenda bite ku badafite aho basengera?

    Minisitiri Prof.Bayisenge yavuze ko abazakenera kubaka urugo badafite aho basengera na bo batekerejweho aho hari kurebwa uburyo hirya no hino mu midugudu hatoranywa abashakanye b'intangarugero bajya bafasha urubyiruko ruteganya kubaka ingo ariko badafite aho basengera.

    Ati “Udafite aho asengera turi gukorana n'uturere n'imirenge kugira ngo bashake abashakanye b'intangarugero babasha guherekeza abo bifuza kurushinga bakabagira inama kandi bakabafasha mu bujyanama butandukanye.”

    Prof.Bayisenge yavuze ko kandi iki gitabo kirimo inyigisho z'abagiye kurushinga kitagenewe gusa abagiye kurushinga ahubwo ngo n'abashakanye bashobora kukifashisha bakarushaho kugira urugo rwiza.

    Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na IGIHE basabye ko hashyirwa imbaraga mu kwigisha imiryango y'abagiye gushakana ngo kuko nibo shingiro rya byose.

    Minisitiri w'Uburinganire Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko igitabo kizifashishwa nk'imfashanyigisho cyamaze gukorwa ndetse kizatangira gukoreshwa mu minsi iri imbere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/migeprof-yateguye-imfashanyigisho-igiye-kwifashishwa-mu-kugabanya-gatanya-mu

  • Rulindo: Umuturage yagwiriwe n’inzu ahasiga ubuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzu ya Iyakaremye yaramugwiriye ahasiga ubuzima

    Inzu ya Iyakaremye yaramugwiriye ahasiga ubuzima

    Ni mu mvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo ku itariki 17, yangiza ibikorwa remezo binyuranye ifunga n’umuhanda Musanze-Rulindo-Kigali, aho yasenye inzu y’uwo muturage imugwiriye ahita apfa.

    Iyo mvura yatumye umuhanda Musanze-Rulindo-Kigali ufunga mu gihe cy’amasaha asaga abiri, aho Police yari yatanze itangazo rivuga ko uwo muhanda utakiri nyabagendwa.

    Mu gihe gito Police, ubuyobozi mu nzego zinyuranye n’abaturage, bakoze umuganda wo gutunganya uwo muhanda wongera kuba nyabagendwa, n’ubwo bikigaragara ko iyo mvura yangije byinshi kuri uwo muhanda.

    Meya wa Rulindo n

    Meya wa Rulindo n’Abadepite ubwo basuraga umuryango wagize ibyago uburira umuntu mu biza

    Mu gufata mu mugongo uwo muryango wagize ibyago, ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, ari kumwe na Depite Bitunguramye Diogène na Depite Mukayijore Suzanne, basuye uwo muryango wa Iyakaremye Léonard wari waraye ubuze umuhungu we, Iyakaremye Jean de Dieu wagwiriwe n’inzu.

    Imiryango 20 niyo imaze kubarurwa yahuye n’ibiza mu Murenge wa Bushoki, aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022, Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo yagennye itsinda ryasuye iyo miryango mu rwego rwo kubakomeza, no gufata mu mugongo umuryango wa Iyakaremye Jean de Dieu witabye Imana, nyuma y’uko agwiriwe n’inzu ye.

    Njyanama y

    Njyanama y’Akarere ka Rulindo ikomeje gusura imiryango 20 yahuye n’ibiza mu Murenge wa Bushoki

    Ni imvura ikomeje kugwa ari nyinshi mu gice kinini kigize Intara y’Amajyaruguru, aho yibasiye cyane Akarere ka Gakenke na Rulindo, uduce dukunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura bitewe n’uburyo tugoranye mu miturire, kubera ubuhaname bukabije bw’imisozi itugize.

    Uyu muhanda na wo wari wafunzwe n

    Uyu muhanda na wo wari wafunzwe n’inkangu

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rulindo-umuturage-yagwiriwe-n-inzu-ahasiga-ubuzima

  • Inzu y'umunyezamu wa Arsenal yagwiriwe n'igiti cyahiritswe n'inkubi y'umuyaga #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Arsenal wa kabiri, Bernd Leno, yabonye inzu ye igwirirwa n'igiti cyarimbutse mu kajagari katewe na serwakira yiswe Eunice.

    Ku munsi w'ejo Ubwongereza bwibasiwe n'ikirere kibi, amazu asaga miliyoni asigara adafite amashanyarazi bitewe n'iyi nkubi y'umuyaga.

    Leno ufite imyaka 29,abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yeretse abafana be ibyangiritse mu busitani bwe bitewe n'iyi nkubi y'umuyaga ya Eunice.

    Uyu mudage yashyize hanze ifoto yigiti cyaguye iruhande rw'inzu ye mu gikari yandikaho ngo “bimeze neza”.

    Yashyize hanze ikindi giti cyaguye iruhande rw'inzu ye, yandikaho ati: “hafi”.

    Leno ashobora kwishimira amahirwe yagize cyane ko muri iyi minsi kuba yahuye n'ibihe bitesha umutwe byo kubura umwanya wo gukinra muri The Gunners.

    Nyuma yo gutangira imikino itatu ya mbere ya Premier League, Umudage yasimbuwe na Aaron Ramsdale.

    Kuva icyo gihe byabaye ngombwa ko akoreshwa mu bindi bikombe, ndetse aheruka kugaragara mu mukino Arsenal yatsinzwe na Nottingham Forest mu gikombe cya FA.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/inzu-y-umunyezamu-wa-arsenal-yagwiriwe-n-igiti-cyahiritswe-n-inkubi-y-umuyaga

  • GASOPO ! Zabyaye amahari hagati ya Kayumba Nyamwasa na Gen Muhoozi #rwanda #RwOT

    Ibi Gen Kainerugaba yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze avuga ko n’ubwo atazi ikibazo Kayumba Nyamwasa na RNC ye bafitanye na RPF/RDF ariko ibyo kwitikira ibyo bagakoresha Uganda nk’inzira yo gutegura imigambi yabo itazabyihanganira.

    Yagize ati'Gen Kayumba na RNC , nubwo ntazi ibibazo mufitanye na RPF/RDF gusa ndabihaniza ntimuzigere mwibeshya gukoresha igihugu cyanjye nk’ubutaka bwo guteguriraho ayo mabi'

    Gen Kainerugaba yavuze ko nubwo adashihikajwe na Politiki cyane ariko azi neza ko ibikorwa RNC yakoreye muri Uganda byayinjiye mu ntambara itoroshye n’u Rwanda.

    Yagize :'Ntabwo ibi bihuye na Politiki,ntabwo nshishikajwe na Politiki ! Ibikorwa bigayitse RNC yakoreye hano nibyo byatujyanye mu ntambara y’ubujiji n’u Rwanda. Abo bose babigaragayemo bagiye kujya hanze'

    Ubu butumwa bwa Gen Muhoozi Kainerugaba bwongeye hushimangira ko koko RNC yahoze ikorera muri Uganda mu buryo buzwi, Gusa nanone abakurikiranira hafi umubano w’ibihugu byombi bavuze ko noneho kuba Uganda isa n’iri kwemera ibyo u Rwanda ruyishinja ari inzira nziza yo kubikosora mu rwego rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

    Gen Kainerugaba kuwa 18 Mutarama 2022 aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda aho yabonanye na Perezida Kagame maze bakagirana ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi. Nyuma y’ibi biganiro nibwo Guverinoma y’u Rwanda yahise itangaza ko ifunguye umupaka wayo wa Gatuna uhuza ibihugu byombi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/GASOPO-Zabyaye-amahari-hagati-ya-Kayumba-Nyamwasa-na-Gen-Muhoozi