Category: Uncategorized

  • Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutasi muri Mozambique yasuye Ingabo z’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izo ntumwa zakiriwe na Brig Gen Pascal Muhizi, aho yashimiye urwego rushinzwe ubutasi n’umutekano, uruhare runini rwagize mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Brig Gen Muhizi yaboneyeho gusaba ishami ry’ubutasi rya Mozambique n’ishami ry’umutekano, gukomeza gushyigikira ibikorwa by’ibitero batangira amakuru ku gihe, ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa Ahlu Sunna Waljama’a (ASWJ).

    Mu ijambo rye, Gen Reonardo Mathe yavuze ko intego y’urwo ruzinduko ari ugushimira inzego z’u Rwanda ku bufatanye bwiza, mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba. Yiyemeje gukomeza gutera ingabo mu bitugu Ingabo z’u Rwanda mu gusohoza inshingano zazo.

    Mu minsi mike ishize, Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique, zagabye ibitero mu duce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma mu Burengerazuba bw’Akarere ka Palma muri Mozambique, hagamijwe kwirukanamo inyeshyamba zari zikigaragara muri utwo duce.

    Utwo duce tukaba twari tumaze iminsi twarigaruriwe n’inyeshyamba, zigamije kongera gusubirana uturere zatakaje mu gihe zagabwagaho ibitero n’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique, mu mwaka ushize.

    Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique muri Nyakanga 2021, kuva zagerayo zagize uruhare mu gutuma igice kinini cya Cabo Delgado kibona umutekano.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/umuyobozi-mukuru-ushinzwe-ubutasi-muri-mozambique-yasuye-ingabo-z-u-rwanda

  • Umunyarwandakazi Sherrie Silver yubakiwe ikibumbano mu Bwongereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku rubuga rwe rwa Instagram, yerekanye icyo kibumbano akiri iruhande ateze amaboko nk’uko nacyo bakibumbye, maze ashyiraho aya amagambo.

    Yagize ati 'London ifite ibibumbano (Statues) byinshi by’inyamaswa kurusha abagore, none ubu mfite ikibumbano cyanjye i London, uburyo kiremye ni ugutega amaboko nk’uko mu ndirimbo gakondo z’Abanyarwanda babikora. Ntewe ishema no kuba ndi Umunyafurika kandi nshaka kuyihagarira aho ari ho hose hashoboka'.

    Ibi bibumbano bikorwa na Adidas mu rwego rwo guha agaciro no gushyigikira abagore b’indashyikirwa, babaye urugero mu rubyiruko.

    Sherrie Silver ni umwe mu babyinnyi b’abahanga, yakoranye n’abandi bakomeye nka Wizkid, Diamond Platnumz, Tiwa savege n’abandi, akaba akomoka mu karere ka Huye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/umunyarwandakazi-sherrie-silver-yubakiwe-ikibumbano-mu-bwongereza

  • Amb.Gatete Claver yongeye gushyirwa mu majwi mu rubanza rw'inyereza rya za miliyari #rwanda #RwOT

    Amb.Gatete Claver yongeye gushyirwa mu majwi mu rubanza rw'inyereza rya za miliyari mw'igurwa ry'inyubako ya sosiyete yitwa A&P Ltd.

    Serubibi Eric yabwiye urukiko ko Amb.Gatete ariwe watanze amabwiriza yo kugura iyo nyubako anamusaba kwitabira inama zigaga ku igurwa ryayo.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyavuzwe na Serubibi ari ukuyobya urukiko kuko ibyo avuga atabitangira ibimenyetso.

    Ku wa 18 Gashyantare 2022 mu Rukiko Rukuru hakomeje urubanza rw'ubujurire ruregwamo abahoze ari abayobozi mu rubanza rwitiriwe Rwamuganza Caleb wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'imari n'igenamigambi,haregwamo abantu 6 ,barimo 3 bagizwe abere n'urukiko rwisumbuye rwa Gasabo,abandi batatu bahanishwa igifungo cy'imyaka 6 n'ihazabu ya miliyari 3Frw no gusubiza mu isanduku ya Leta asaga miliyali 1,8Frw.

    Inteko y'abacamanza batatu n'umwanditsi w'urukiko niyo iburanisha uru rubaza
    Ubushinjacyaha buhagarariwe n'abashinjacyaha babiri Serubibi Eric yunganiwe n'abanyamategeko babiri,Me Mutabazi Abayo Jean Claude na Me Niyitegeka Epaphrodite.Saa tatu zuzuye nibwo urubanza rwatangiye.

    Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bitatu bifitanye isano n'ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu birimo icyaha cyo kugira akagambane n'upiganirwa isoko rya Leta,icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, icyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n'amategeko.

    Serubibi Eric kuva yatangira kuburana muri 2020 yaburanye ahakana ibi byaha byose ahubwo agasaba kugirwa umwere, kuko ntabyo yakoze bikwiye kumufungisha.

    Mu mpera za Werurwe 2021 urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhamije ibi byaha rumuhanisha igihano cy'igifungo cy'imyaka 6 n'ihazabu ya 3.000.000Frw no gusubiza mu isanduku ya Leta asaga miliyari 1.804.727.200Frw.

    Umucamanza yahaye umwanya Serubibi Eric kugirango avuge impamvu z'ubujurire bwe.Serubibi yabwiye urukiko ko impamvu z'ubujurire bwe zigera kuri enye zatumye ajururira urukiko Rukuru.

    Impamvu ya mbere:kwitiranya no kutumva neza uko ikibazo giteye

    Impamvu ya kabiri:gukoresha amategeko mpanabyaha mu buryo bugenekereje cyangwa kutayakoresha uko ateye agahindurirwa inyito.

    Impamvu ya gatatu: gushingira ku bimenyetso bidafite ishingiro cyangwa bidahuje n'ikiburanwa.

    Impamvu ya kane:kwirengagiza ibimenyetso byose byatanzwe mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo rukabirengaho rukamukatira imyaka 6 n'ihazabu ya miliyoni 3.000.000Frw no gusubiza mu isanduku ya Leta miliyari irenga 1,8Frw.

    Nyuma y'izo mpamvu zigera kuri enye yatanze,Serubibi Eric yavuze ko ibyo yakoze byose yabikoreshejwe n'abayobozi bamukuriye.Yabwiye umucamanza ko n'inama yitabiriye zose yazitangiye Raporo.

    Serubibi yavuze ko inama yagiyemo yigaga uko hagurwa inyubako y'umunyemari Rusizana Aloys yabisabwe n'uwari minisitiri w'ibikorwaremezo Amb.Gatete Claver yavuze ko atari kumwangira kuko ikigo yari abereye umuyobozi mukuru yabarirwaga muri minisiteri y'ibikorwaremezo kuko niho RHA ibarirwa.

    Serubibi yavuze ko nk'umuyobozi wa Rwanda Housing Authorty yahawe ingengo y'imari mu mwaka wa 2018 na 2019 ingana na miliyali 12Frw yo kugurira inzego za Leta inzu yo gukoreramo.

    Eric Serubibi ati “muri uwo mwaka niho twaguze inyubako ya sosiyete yitwa A&P Ltd igurwa miliyari 11,623,000,000Frw harimo n'imisoro.”

    Serubiri ati “cyo gihe hagurwa iyo nyubako twasaguye asaga miliyoni 350,000,000Frw tuyazigamira Leta ati “none iyo nyubako yateje ibibazo byose yaguzwe mu buryo bwemewe n'amategeko, kandi n'uyu munsi iyo nzu twaguze irahari n'inzego za Leta ziyikoreramo.”

    Serubiri ati “iyo dushaka kwiba Leta cyangwa kuyihombesha twari twahawe miliyari 12Frw zo kugura inyubako ya Leta nayo ntabwo twari kuyasubiza mu isanduku ya Leta.”

    Serubibi ati “murumva akagambane kabayeho hehe ko ahubwo aritwe twaguze inzu y'akataraboneka kandi iciriritse mu biciro ugereranije n'izindi nyubako za Leta zaguzwe.”

    Serubibi Eric yavuze ko inyubako yaguzwe ikagurwa Miliyari 9,850,000,000Frw hatabariwemo umusoro ugereranije n'izindi zaguzwe.Yavuze ko ntako batagize ahubwo umugambi wabo kwari ukudahendesha Leta none byarangiye bituwe gufungwa no gukatirwa imyaka''

    Me Mutabazi Abayo Jean Claude wunganira Serubibi mu mategeko yasabye urukiko ko niba koko abantu bareshya imbere y'amategeko ko Amb.Gatete Claver urukiko rwamuhamagaza agasobanura igurwa ry'iriya nyubako kuko ibyemezo bikomeye bya nyuma ariwe watanze umurongo w'uko iyo nyubako igurwa.

    Naho Me Niyitegeka Epaphrodite nawe umwunganira yasabye urukiko ko mu gihe uru rubanza rwazaba rufashweho icyemezo cya nyuma n'umucamanza yazashingira ku bimenyetso byose byatanzwe n'uwo yunganira mu mategeko akagira Serubibi umwere kuko nta cyaha yakoze gikwiye kumufungisha.

    Me Niyitegeka yasoje avuga ko Serubibi usibye kwitabira inama gusa nayo yoherejwemo na Amb.Gatete Claver akajyayo kuko yari yabisabwe nta kindi cyemezo yafashe kigura iriya nyubako ya Sosiyete A&P Ltd.

    Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe na Serubibi Eric, buhita buvuga ko ibyavuzwe byose na Serubibi ndetse n'abanyamategeko be bigamije kuyobya urukiko.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko usibye ko Serubibi Eric yakomeje kuvuga ko ibyo yakoze byose yabitewe n'uko Amb.Gatete yamusabye kujya muri iyo nama bwavuze ko abivuga ariko ntabitangire ibimenyetso.

    Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko minisitiri atariwe ugena igurwa ry'inyubako za Leta kuko minisiteri iba ifite PS kandi niko kazi ke.

    Ubushinjacyaha bwasabye Serubibi Eric kwerekana ibimenyetso bifatika byerekana uruhare rwa Amb.Gatete Claver mu igurwa ry'inyubako yatumye bakurikiranywa mu nkiko.Bwasoje buvuga ko nta muntu uri hejuru y'amategeko mu gihe yakoze amakosa ariko afitiwe ibimyenyetso.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibihano Serubibi yahawe n'urukiko rwisumbuye rwa Gasabo nk'ubushinjacyaha byabanyuze ko ari nayo mpamvu butari bwarajuririye icyemezo cy'urukiko.

    Kwiregura kwa Serubibi uyu munsi mu bujurire n'abanyamategeko be byamaze amasaha 5

    Hakurikiyeho Kabera Godfrey wahoze ashinzwe igenamigambi muri minisiteri y'imari n'igenamigambi.

    Nawe urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye igihano cy'imyaka 6 n'ihazabu ya miliyoni 3.000.000Frw no gusubiza mu isanduku ya Leta miliyari 1,804.727.200Frw
    rumuhamije icyaha cyo kuba icyitso mu gutanga amasoko ya Leta no gukoresha nabi umutungo umutungo ufiteye rubanza akamaro.

    Kabera wunganirwa na Me Kayijuka Ngabo,yabwiye urukiko ko yazize gusa ko yitabiriye inama yigaga uko hagurwa inyubako ya Leta kandi iyo nama ntabwo yayitumiyemo.

    Yabwiye urukiko ko ari minisitiri wamusabye kuyijyamo ati “nyakubahwa mucamanza ntabwo nari gusuzugura umukoresha wange nabwo iyo mbyanga byari guteza ibindi bibazo”.

    Kabera yakomeje avuga ko n'ubwo mu igurwa ry'iyo nyubako haba harabayemo amakosa runaka,ko ibyo atariwe ukwiye kubibazwa kuko nta cyemezo na kimwe yafashe iyo nyubako igurwa.

    Yasabye urukiko ko rwazasuzumwa umwanzuro uri mu bujurire bwe wose rukawugenderaho rukazahita rumurekura nirusoma uru rubanza.

    Me Kayijuka Ngabo umwunganira yabwiye urukiko ko uwo yunganira ari umwere kuko kwitabira inama gusa bitagize icyaha.Uyu munyamategeko yasabye ko mu gihe urukiko ruzaba rwiherereye rwamugira umwere rukazahita runategeka agasubizwa imitungo ye kuko yose ubushinjacyaha bwayifatiriye kandi mu byukuri uwo yunganira arengana.

    Me Kayijuka yabwiye urukiko ko mu bantu bari muri uru rubanza harimo na Kabera ati rwose mwazashishoza mukamurekura.

    Nyuma y'amasaha abiri Kabera asobanura impamvu z'ubujurire bwe umucamanza yahise asubika iburanisha,ategeka ko rizakomeza iminsi ibiri yikurikiranye ku matariki ya 17 na 18 wererwe 2022,Saa mbiri za mu gitondo,ku buryo ruzahita rupfundikirwa.

    Abaregwa bose batawe muri yombi bwa mbere n'ubugenzacyaha muri Gicurasi 2020 uru rubanza ruri mu manza zavuzwe cyane kubera ko havuzwemo Amb.Gatete Claver na Amb.James Musoni, aho abaregwa bavugaga ko abo bayobozi aribo babashizeho igitutu cyo kugura iyo nyubako.

    Imiterere y'icyibazo cyatumye aba bayobozi bisanga mu inkiko''

    Mu mwaka wa 2018 Leta y'u Rwanda yashatse kugurira inyubako ya A&P Ltd urwego rw'umutekano w'imbere mu Gihugu(NISS) icyo gihe hashyizweho itsinda rigizwe na Rwamuganza Caleb wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'imari n'igenamigambi,Rwakunda Christian wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'ibikorwaremezo na Eric Serubibi wahoze ari umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe imiturire(RHA) kugira ngo rigurire inyubako uru rwego rw'iperereza maze iri tsinda rikorana inama na Sosiyete yitwa A&P Ltd zitandukanye zigamije kumvikana ibiciro byo kugura iyo nyubako iherereye mu Karere ka Gasabo ku kacyiru.

    Nyuma y'ibiganiro byakozwe mu bwumvikanye iyo nyubako yaje kugurwa miliyari 9,850,000,000Frw muri Gicurasi 2028 ariko hatabariwemo umusoro wayo.

    Iyi nyubako imaze kugurwa NISS ntabwo yabaye ikiyikoreyemo kubera impamvu zabo zitandukanye ariko minisitiri Amb. Gatete Claver ategeka ko igurwa ikazakoreramo ibindi bigo bya Leta.

    Nyuma y'imyaka ibiri iyo nyubako iguzwe nibwo muri Gicurasi Serubibi Eric na bagenzi be batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha n'ubushinjacyaha birimo bimunga ubukungu bw'igihugu n'ibyaha by'akagambane mu itangwa ry'amasoko ya Leta.






    AMAFOTO: [email protected]

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/amb-gatete-claver-yongeye-gushyirwa-mu-majwi-mu-rubanza-rw-inyereza-rya-za

  • Serubibi yatakambiye urukiko, ibyo aregwa abishyira kuri Amb Gatete Claver wari umukuriye – #rwanda #RwOT

    Serubibi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gushinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority) yabigarutseho ku wa 18 Gashyantare 2022 mu Rukiko Rukuru ubwo humvwaga ubujurire bwe.

    Ni mu rubanza ruregwamo Rwamuganza Caleb wari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imyubakire( Rwanda Housing Authority) na Kabera Godfrey wahoze ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Miniseteri y'imari n'igenamigambi.

    Ruregwamo kandi Rwakunda Christian wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo.

    Ibyaha bashinjwa bishingiye ku kuba mu 2018, Leta yashatse kugurira inzu ya A&P Ltd Urwego rw'Umutekano w'imbere mu Gihugu (NISS). Abo bagabo nibo bari mu itsinda ryakoze ibiganiro. Bashinjwa ko bakoze amanyanga, bakayigura ku giciro kidakwiriye.

    Ku wa Gatanu Serubibi yitabye urukiko kugira ngo asobanure impamvu yashingiyeho ajuririra.

    Yabwiye urukiko ko ku wa 31 Werurwe 2021, yatunguwe no kubona Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumuhamya ibyaha rukamukatira igihano cy'igifungo cy'imyaka 6 no gufatanya na bagenzi kwishyura Leta Miliyari 1,8 Frw.

    Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo kugira akagambane n'upiganirwa isoko rya Leta; icyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro n'icyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranije n'amategeko.

    Serubibi kuva yatangira kuburana mu 2020, yahakanye ibyaha ahubwo asaba kugirwa umwere.

    Serubibi yabwiye urukiko ko impamvu zatumye ajurira harimo kuba urukiko rutarumvise neza uko ikibazo giteye, kuba rwarakoresheje amategeko mpanabyaha mu buryo bugenekereje cyangwa kutayakoresha uko ateye agahindurirwa inyito.

    Indi ni uko ngo urukiko rwashingiye ku bimenyetso bidafite ishingiro cyangwa bidahuje n'ikiburanwa.

    Yavuze ko ibyo yakoze byose yabikoreshejwe n'abayobozi bamukuriye kuko aribo bamwohereje mu nama ziga ku kugura iyo nyubako, yazivamo akanatanga raporo.

    Serubibi yavuze ko inama yagiyemo yigaga uko hagurwa inyubako y'umunyemari Rusizana Aloys, yabaga atumwe n'uwari Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb.Gaetete Claver.

    Yavuze ko atari kumwangira kuko ikigo yari abereye Umuyobozi Mukuru cyabarirwaga muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo.

    Serubibi yavuze ko nk'Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority, mu 2018/2019 yahawe Ingengo y'Imari ingana na miliyarli 12 Frw yo kugurira inzego za Leta inzu yo gukoreramo.

    Ati 'Muri uwo mwaka nibwo twaguze inyubako ya Sosiyete yitwa A&P Ltd igurwa miliyari 11.623.000.000Frw harimo n'imisoro.'

    Serubibi yavuze ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo azigame miliyoni 300 Frw yagombaga kugurwa iyo nyubako, bityo leta ntihombe.

    Ngo iyo ashaka kwiba cyangwa guhombya leta, yari kuba we na bagenzi ba baratanze miliyari 12 Frw ntihagire asubizwa mu isanduku ya leta.

    Yabajije urukiko ati 'Murumva akagambane karabaye hehe ko ahubwo twaguze inzu y'akataraboneka kandi iciriritse mu biciro ugereranije n'izindi nyubako za Leta zaguzwe.'

    Serubibi yavuze ko inyubako yaguzwe Miliyari 9,8 Frw hatabariwemo umusoro ugereranije n'izindi zaguzwe, ntako batagize ngo leta ntihendwe kandi ko aricyo bari bagamije.

    Me Mutabazi Abayo Jean Claude wunganira Serubibi mu mategeko yasabye urukiko ko niba koko abantu bareshya imbere y'amategeko, Amb.Gatete Claver urukiko rwamuhamagaza agasobanura igurwa ry'iriya nyubako kuko ibyemezo bikomeye bya nyuma ariwe watanze umurongo wabyo.

    Naho Me Niyitegeka Epaphrodite na we wunganira Serubibi, yasabye urukiko ko mu gihe uru rubanza rwazaba rufashweho icyemezo cya nyuma, umucamanza yazashingira ku bimenyetso byose byatanzwe n'uwo yunganira mu mategeko akagira Serubibi umwere.

    Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ibisobanuro bya Serubibi n'abanyamategeko be bigamije kuyobya urukiko.

    Bwavuze ko Serubibi yireguye avuga ko ibyo yakoze byose yabitewe n'uko Amb. Gatete Claver yamusabye kujya muri iyo nama ariko ko nta bimenyetso yabitangiye.

    Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko Minisitiri atari we ugena igurwa ry'inyubako za Leta kuko Minisiteri iba ifite Umunyamabanga Uhoraho kandi ko ariko kazi ke.

    Ubushinjacyaha bwasabye Serubibi kwerekana ibimenyetso bifatika bihamya uruhare rwa Amb.Gatete Claver mu igurwa ry'inyubako yatumye bakurikiranywa mu nkiko.

    Bwavuze kandi ko ibihano Serubibi yahawe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo nta kubogama kurimo.

    Kabera Godfrey wahoze ashinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi nawe yahawe umwanya ngo yiregure.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo we rwamukatiye igifungo cy'imyaka itandatu n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw no gufatanya na bagenzi be gusubiza mu isanduku ya Leta miliyari 1,8 Frw.

    Rwari rwamuhamije icyaha cyo kuba icyitso mu gutanga amasoko ya Leta no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    We yabwiye urukiko ko yazize gusa kuba yaritabiriye inama yigaga uko hagurwa inyubako ya Leta.

    Yabwiye urukiko ko ari minisitiri umukuriye wamusabye kuyijyamo kandi ko atashoboraga gusuzugura umukoresha we.

    Kabera yakomeje avuga ko n'ubwo mu igurwa ry'iyo nyubako haba harabayemo amakosa, adakwiye kubibazwa kuko nta cyemezo na kimwe yafashe iyo nyubako igurwa.

    Me Kayijuka Ngabo umwunganira yabwiye urukiko ko uwo yunganira ari umwere kuko kwitabira inama gusa bitagize icyaha.

    Yasabye ko mu gihe urukiko ruzaba rwiherereye, rwazamugira umwere rukanategeka agasubizwa imitungo ye kuko yose ubushinjacyaha bwayifatiriye.

    Iburanisha rizakomeza ku matariki ya 17-18/ Werurwe 2022.

    Abaregwa bose batawe muri yombi bwa mbere n'ubugenzacyaha muri Gicurasi 2020.

    Serubibi Eric yabwiye urukiko ko inyubako yaguzwe ari Amb. Gatete Claver watanze amabwiriza yo kuyigura none akaba atarigeze abazwa iby’igurwa byayo

    Ku wa Gatanu, Serubibi yamaze amasaha atanu imbere y’urukiko asobanura impamvu z’ubujurire bwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/serubibi-yatakambiye-urukiko-ibyo-aregwa-abishyira-kuri-amb-gatete-claver-wari

  • #MissRwanda2022: Umulisa Lidvine yasobanuye g… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ari muri 70 bazavamo 20 bazajya muri ‘Boot camp’. Bazamenyekana mu muhango uzaba tariki 26 Gashyantare 2022 uzabera kuri Expo Ground i Gikondo.

    Umulisa afite imyaka 21 y'amavuko, avuka mu muryango w'abana batatu, ni we mukobwa rukumbi kandi ni we muhererezi. Ni umwe mu bakobwa 14 bahagarariye Intara y'Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2022.

    Mu mashuri abanza yize Kutunyenyeri, icyiciro rusange yiga kuri Adelaide asoreza amasomo ye kuri Doctrina. Ubu ni umunyeshuri muri Kaminuza y’Abadiventisiti yo muri Afurika yo hagati (AUCA: Adventist University of Central Africa) aho yiga ibijyanye na 'Marketing'.

    Yabwiye INYARWANDA ko kwitabira Miss Rwanda bitari mu nzozi ze, ariko ko ubwo hasohokaga itangazo rihamagararira abakobwa kwiyandikisha, inshuti ze n'umuryango we bamushishikarije kwitabira, banamubwira ko bamushyigikiye.

    Uyu mukobwa anavuga ko gutinya kwitabira Miss Rwanda byanaturukaga ku kuba yarakundaga kugira ubwoba iyo yabaga ari kuvugira imbere y'abantu.

    Ati 'Cyera ntabwo nari menyereye [Presentation] kuvugira mu ruhame cyane. Noneho iyo byageraga akenshi nakundaga kugira ubwoba bwinshi cyane,'

    Akomeza ati 'Muri uko gushidikanya naravugaga nti ibaze noneho ibintu igihugu cyose cyangwa igice kinini kizabona ngende mpagarare imbere maze mbabwire ikintu nyine. Gukora 'Speech' byari ibintu bingora cyane,'

    Umulisa akomeza avuga ko inshuti ze zamutinyuye atangira gukora imyiteguro irimo nko kwimenyereza ingendo ya ba Nyampinga, yanzura kwitabira avuga ko niba ari ibye cyangwa atari ibye azabimenya.

    Akavuga ko mbere yo kwiyandikisha, yabimenyesheje Nyina anabwira Se. Yavuze ko muri icyo gihe yari amaze agishidikanya ku kwitabira Miss Rwanda ari nabwo yafashe igihe cyo guhitamo umushinga yakora aramutse Nyampinga w'u Rwanda.

    Umushinga we avuga ko yawubakiye ku buhinzi bwifashisha ikoranabuhanga 'kubera butunze buri wese'. Avuga ko uyu mushinga awitezeho gutanga akazi ku rubyiruko n'abandi bafite ikibazo cy'ibura ry'imirimo.

    Umulisa avuga ko azakora gahunda ya mudasobwa izajya ibasha kumenya amazi akenewe n'ubutaka mu gihe cyo kuhira.

    Ati 'Ni ugukora software izaba ireba ingano y'amazi ubutaka bukeneye, ubutaka runaka wenda bitewe n'umurima muri cya gihe cy'izuba wenda abahinzi bavuga ngo bazajya bahinga igihe runaka maze basarure ikindi gihe, bikavaho bikazaba ari ibintu bihoraho bakazajya bahora babikora.'

    Akomeza ati 'Rero mu butaka bazashyiramo utwuma twumva [Sensors] tuzajya tumenya ngo ubutaka bukeneye amazi angana uku nguko maze babashe kuhira.'

    Uyu mukobwa avuga ko mu byo yamenye ari uko hari imishani zageze mu Rwanda zizikoreshwa mu kuhirira imyaka hifashishijwe imirasire y'izuba.

    Yavuze ko uyu mushinga afashijwe kuwushyira mu bikorwa wabaganya ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko kandi ukongera umusaruro w'ubuhinzi mu Rwanda.

    Umulisa avuga ko Miss Rwanda ari irushanwa yitabiriye kugira ngo rimufashe kugera ku nzozi ze, kandi ngo ni intambwe ikomeye ateye mu buzima bwe. 

    Umulisa Lidivine yavuze uko yatekereje guhanga gahunda ya mudasobwa izifashishwa mu kuhirira imyaka 

    Umulisa yavuze ko yitabiriye Miss Rwanda ahagarariye Intara y'Iburasirazuba kubera ko ahafite umuryango

    Umulisa avuga ko afite icyizere cyo kuzaba mu bakobwa bazajya muri 'Boot Camp' 

    Uyu mukobwa avuga ko umushinga we uzafasha mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko kandi ukongera umusaruro w'ibihingwa

    Umulisa yavuze ko mu bakobwa bahataniye ikamba harimo abo biganye mu mashuri n'inshuti ze 

    Umulisa ufite Nimero 54 yavuze ko afite impano yo gushushanya


    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UMULISA LIDVINE UHATANIYE IKAMBA RYA MISS RWANDA 2022

      “>

    VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114711/missrwanda2022-umulisa-lidvine-yasobanuye-gahunda-ya-mudasobwa-azahanga-izakoreshwa-mu-kuh-114711.html

  • Bishop Justin Alain yasohoye indirimbo y’isen… – #rwanda #RwOT

    Bishop Justin Alain utuye muri Australia yamenyekanye mu gutegura ibiterane biri ku ku rwego mpuzamahanga by’umwihariko icyo aherutse gutegura cyo gusengera Isi yose cyiswe ‘Pray For Our World’ (Dusengere Isi yacu) cyabaye mu 2021. Iki giterane cyabereye ku migabane yose mu byumweru bitanu kuva tariki 02 Kanama 2021 kugeza tariki 05 Nzeri 2021, kiba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo cya Covid-19. Bagikoreye kuri ‘Google meet’ n'imbuga nkoranyambaga za Rise and Shine World nka YouTube, Facebook, Instagram na Twitter.

    Tariki 14 Mutarama 2022 ni bwo Bishop Justin Alain yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Akira ishimwe’. Ni indirimbo yari amaranye imyaka myinshi ayibitse dore ko yayanditse mu 2012. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ya kabiri yise ‘Ugendane nanjye’ yasohokanye n’amashusho yayo yafatiwe muri Australia ndetse no mu Rwanda. Ni indirimbo ifite amateka akomeye ku buzima bwe dore ko ikubiyemo isengesho yasenze umunsi umugore we yitaba Imana tariki 12/02/2016.

    Bishop Justin Alain yasigaye yita ku bana nyuma yo kubura umugore we

    Kubura umugore we ni inkuru yamushenguye umutima dore ko bari bamaranye imyaka micye aho bari bamaze kubyarana abana batatu barimi n’uwari umaze iminsi micye cyane avutse. Bishop Justin Alain yabwiye InyaRwanda.com ati “Ni isengesho nasenze umunsi Madame wanjye yitabaga Imana nkasigarana abana bato harimo n’uwari umaze iminsi avutse. Nibuka nkiva ku bitaro Madame ansezeyeho bwa nyuma nageze mu rugo noneho umwana mukuru wanjye icyo gihe yari afite imyaka itatu n’igice aza ansanganira ambaza aho nsize Mama. (..) Nahise mfatwa n’amarira mbura icyo musubiza”.

    Yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya “irimo ubutumwa bukomeye cyane bushingiye ku kugendana n'Imana. Niba hari ikintu kiza mu buzima ni ukugendana n'Imana. Mose yagendanye n’Imana iramuruhura. Enoke nawe ni uko. Mbese ubuzima bwacu nitugendana n'Imana ntituzatinya ibyago. Kugendana n'Imana bituma uhindura ibihe kandi ukibirrimo. Rero ndasaba umuntu wese kwinginga Imana ikagenda nawe muri byose. Yashimiye buri umwe wese wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo ye nshya by’umwihariko umuryango we w’abana bane n’umugore we Mrs Bishop Marlene Justin bafitanye umwana umwe, akaba yaramushatse nyuma yo kubura umugore wa mbere.

    Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo ‘Ugendane nanjye’ yakozwe na Maritin Pro ushimirwa cyane na Bishop Justin Alain nk’uko abyivugira ati “Ndamushimira cyane yakoze akazi katoroshye ko guhuza amajwi mu buryo bw’ubuhanga cyane. Imana imuhe imigisha aho ari mu Rwanda, i Kigali. Imana ikomeze imwagure muri byose”. Amashusho yayo (Video) yafashwe n’abantu batatu harimo Producer Doux, Producer Eliel Filmz ndetse na Rukuz Pro akaba ari nawe wayitunganije mu buryo bwa Editing kuko atuye muri Australia.

    Bishop Justin Alain ubwo yavugaga kuri Rukuz Pro yagize ati “Byaranyoroheye kwicara nawe tukanonosora indirimbo”. Yongeyeho ati “Nukuri ndabashimiye bose bakoze ku mashusho yayo Imana ibahe imigisha cyane ubwitange bwashyizemo”. Twamusabye kugira umuntu umwe ashimira by’umwihariko wagize uruhare muri iyi ndirimbo, ati “Sinavuga ngo umuntu umwe nashimira mu bo twakoranye kuko bose bakoze ibikorwa by’indashyikirwa kandi byuzuye ubwitange no gukorera Imana rwose bose ndabashimira ku ruhare buri umwe wese yagize”.

    Yongeyeho ati “Gusa by’umwihariko ndashimira umugore wanjye n’abana kuko ntibahwemye na gato kunkomeza aho numvaga nkeneye inkomezi kandi baramfashije cyane kugira ngo indirimbo ibe yajya hanze. Imana ibahe umugisha mwinshi”. Iyi ndirimbo y’iminota 8 n’amasegonda 52, igaragaramo umuryango wa Bishop Justin Alain barimo kwibuka mu marira menshi n’agahinda umugore we witabye Imana mi 2016. Aririmbamo ko ibyiringiro bye ari Yesu Kristo kuko ari we wamuhaye kwihangana muri ibyo bihe bikomeye yanyuzemo ndetse ikanamushoboza kwita ku bana yasigiwe n’umugore. Akomeza kuyiragiza akayisaba kugendana nawe mu rugendo.

    Bishop Justin winjiye mu muziki mu 2022 yashyize hanze indirimbo ya kabiri 

    Tariki 12/02/2022 hari hashize imyaka 6 Bishop Justin Alain abuze umugore we wari uzwi nka Mami Christine. Bishop Alain yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko umugore we yamubereye intangarugero anavuga ko atazibagirwa amagambo yasize amubwiye mbere y’uko atabaruka. Ati “Imyaka 6 irashize utuvuyemo hari byinshi bitazibagirana muri twe. Watubereye intangarugero ku buryo ikivi watangiye tuzacyusa. Sinzibagirwa amagambo wambwiye kuri uyu munsi tariki ya 12/02/2016 unsezeraho bwa nyuma umbwira ko igihe cyawe kigeze cyo gutaha. Siniyumvishaga ko wansiga, ariko byari bikwiye kuko umukiranutsi iyo arangije Mission y’iwe asanga uwamutumye”

    “Abo wasize baragukumbura bakakukura gusa nkababwira ko wababereye intwari ndetse bazagere ikirenge mu cyawe. Kuri twe ntitugufata nk’aho watuvuyemo ahubwo turacyari kumwe kuko ubutwari bwawe tubwigiraho byinshi. Hari umunsi tuzongera kubonana. Dusaba Imana iherezo ryiza nk’iry’abakiranutsi aho tuzahura n’abacu twabuze batashye bizeye. Sinshidikanya ko aho uri ari heza kandi natwe tuzaza kuko ni ryo herezo. Iyo nkutekereje amarira abunga mu maso kuko wagiye tukigukeneye ariko nkongera nkagira ibyishimo ko wasoje urugendo rwawe neza. Iyi tariki ntabwo izasibangana mu mitwe yacu kuko ni iy’amateka. Ruhukira mu mahoro mubyeyi mwiza, tuzahora tukwibuka. RIP.”

    Bishop Justin Alain yakoze indirimbo y’inkuru mpamo y’isengesho yasenze yagize ibyago

    Bishop Justin Alain yashyize hanze indirimbo “Ugendane nanjye” y’inkuru mpamo ku buzima bwe

    Bishop Justin Alain yanditse kuri Instagram ko iyo yibutse umugore we umaze imyaka 6 yitabye Imana, amarira abunga mu maso kuko yagiye agikenewe

    Bishop Justin Alain yashimiye cyane umuryango we (umugore n’abana 4) bamubaye hafi mu ikorwa ry’iyi ndirimbo ‘Ugendane nanjye’

    REBA HANO INDIRIMBO “UGENDANE NANJYE” YA BISHOP JUSTIN ALAIN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114702/bishop-justin-alain-yasohoye-indirimbo-yisengesho-yasenze-umunsi-umugore-we-yitaba-imana-a-114702.html

  • Kuki Areruya Joseph wari witezwe na benshi at… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare, mu Rwanda haratangira irushanwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu ku magare 'Tour du Rwanda 2022' rizasozwa tariki ya 27 Gashyantare 2022.

    Iri rushanwa ntabwo rizagaragaramo Areruya Joseph wari witezwe n'imbaga y'abanyarwanda kubera ko atatanzwe ku rutonde n'ikipe ye akinira ya Benediction Ignite yo mu karere ka Rubavu.

    Iyi kipe yatangaje ko impamvu Areruya atazagaragara muri Tour du Rwanda ari uko arwaye Covid-19.

    Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Areruya Joseph, ubwe yivugiye ko impamvu atazagaragara muri iri rushanwa ari izatanzwe n'ikipe akinira ya Benediction Ignite, kuko arwaye COIVID-19 nkuko iyi kipe yabitangaje.

    Ati'Impamvu ntazakina Tour du Rwanda 2022, ni uko ndwaye COVID-19'.

    Ese koko Areruya asibijwe Tour du Rwanda na COVID-19 nkuko bivugwa cyangwa ni amafaranga?

    INYARWANDA yagerageje gukomanga mu nguni zose z'abazi amakuru y'imbere muri iyi kipe yamaze kuba Continental kugira ngo hamenyekane impamvu ya nyayo yatumye uyu mukinnyi atazagaragara muri Tour du Rwanda 2022.

    Ntabwo Areruya yigeze yitabira umwiherero w'abakinnyi b'Abanyarwanda bazakina iri rushanwa bakoreye mu Karere ka Musanze, banamazemo ukwezi kurenga.

    Ikipe ya Benediction yatangaje ko impamvu uyu mukinnyi atazakina iri rushanwa ari uko arwaye COVID-19, hakibazwa niba koko uyu mukinnyi yararwaye COVID-19 idakira ku buryo yayimarana ukwezi kurenga bigatuma atanitabira umwiherero utegura iri rushanwa.

    Abaganirije INYARWANDA kuri iki kibazo, beruye bavuga ko batemeranywa n'ibyatangajwe nk'impamvu zatumye uyu mukinnyi atazakina Tour du Rwanda, kabone niyo yaba yararwaye covid-19, atari kuyimarana ukwezi kose.

    Abavuze ko Areruya Joseph yamenyesheje ikipe ye akinira ko nibatuzuza ibiri mu masezerano atazigera akina Tour du Rwanda 2022.

    Ni ibiki Areruya yishyuza Benediction byatumye afata umwanzuro wo kudakina Tour du Rwanda 2022?

    Abatuganirije bavuze ko amakuru bazi neza kandi bakuye mu bantu bahora hafi ya Areruya ari uko amafaranga ariyo yatumye uyu mukinnyi atitabira iri rushanwa.

    Ubundi Impuzamashyirahamwe y'umukino w'amagare ku Isi 'UCI' itegeka ko buri kipe iri Continental igomba kugira amafaranga y'umushahara wa buri kwezi ihemba abakinnyi bayo, kandi bakayahabwa.

    Ibyatumye uyu mukinnyi afata umwanzuro wo kudakina iri rushanwa, ngo ni uko yimwe n'ikipe ye aya mafaranga y'umushahara bamurimo, ababwira ko mu gihe batayamuhaye bamukura mu bakinnyi bazakoresha muri Tour du Rwanda, afata umwanzuro wo kutitabira atyo.

    Ntabwo iki kibazo ari ubwa mbere kibaye kuri iyi kipe ya Benediction, kuko byigeze no kuba kui Bosco, ahita yerekeza muri SACA biteza impagarara aza kongera kugaruka.

    Muri Tour du Rwanda 2022, u Rwanda ruzahagararirwa n'amakipe abiri ariyo Team Rwanda na Benediction Ignite.

    Irushanwa ry'uyu mwaka riratangira kuri iki Cyumweru , aho abasiganwa bazazenguruka kuri Kigali Arena ku ntera nto y'ibilometero 4, rikazasozwa tariki ya 27 Gashyantare 2022 hamenyekana uwegukanye isiganwa muri rusange.


    Areruya Joseph wari witezwe na benshi ntazagaragara muri Tour du Rwanda 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114708/kuki-areruya-joseph-wari-witezwe-na-benshi-atazakina-tour-du-rwanda-2022-114708.html

  • Igikorwa Sadio Mane yakoreye Salah mbere yum… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gashyantare, mu Bwongereza hari hakomeje shampiyona y'icyiciro cya mbere hakinwa imikino y'umunsi wa 26, ku kibuga Anfiel Liverpool yahatsindiye Norwich City ibitego 3-1, byatsinzwe na Sadio Mane, Salah na Diaz, mu gihe ku ruhande rwa Norwich igitego cy'impozamarira cyatsinzwe na Rashica.

    Mbere y'uyu mukino hari hateguwe ibirori byo kwishimira igikombe cya Afurika cy'amateka Sadio Mane yegukanye ari kumwe n'ikipe y'igihugu ya Senegal, gusa ibi birori ntabwo uyu rutahizamu witwaye neza muri CAN 2021 yatumye biba.

    Sadio Mane yanze ko ibyo birori biba kubera ko atari kwishima hejuru ya mugenzi we Mohamed Salah yatsinze ku mukino ku mukino wa nyuma.

    Senegal ya Sadio Mane yegukanye igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere itsinze Misiri ya Mo Salah kuri penaliti nyuma yuko amakipe yari yaguye miswi 0-0 mu minota 120.

    Sadio Mane si ubwa mbere akoze igikorwa cyo kwicisha bugufi kuko ahanini aribyo bigize igice cy'ubuzima bwe ndetse akaba yaragiye abigaragaza mu bihe bitandukanye.

    Iki gikorwa Mane yakoze cyongeye gukora ku mitima ya benshi mu bakunzi ba siporo, aho bongeye gushimangira ko uyu rutahizamu afite umutima uruta zahabu.

    Igikorwa Mane yakoreye Salah cyazamuye amarangamutima ya benshi

    Mane yanze kwishima kuri Salah yatsinze ku mukino wa nyuma wa CAN 2021

    Sadio Mane yafashije ikipe y’igihugu ya Senegal kwegukana igikombe cya Afurika cy’amateka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114706/igikorwa-sadio-mane-yakoreye-mo-salah-mbere-yumukino-wa-norwich-cyakoze-benshi-ku-mutima-114706.html

  • Inyamaswa zageragerejweho twa twuma tuzashyirwa mu bwonko bw'abantu zarapfuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kompanyi y'umuherwe Elon Musk yatangaje ko inyamaswa zakorerwagaho isuzuma ry'utwuma duto tuzashyirwa mu bwonko bw'abantu zapfuye,ni mu mushinga w'ikoranabuhanga w'uyu muherwe wiswe Neuralink.

    Byari byitezwe ko utu twuma (Brain-Chip) tuzatangira gushyirwa mu bantu muri uyu mwaka 2022. Neuralink iherutse gutangaza ko hari inkende zapfuye bari mu isuzuma ariko ihakana ko itigeze ibangamira uburenganzira bw'inyamaswa muri uyu mushinga wabo nkuko bimaze iminsi bivugwa n'amashyirahamwe atandukanye arengera uburenganzira by'inyamaswa.

    Mu butumwa bwatanzwe n'iyi kompanyi yavuze ko ibikoresho byose bikoreshwa mu buvuzi bigomba kubanza gukorerwa igeragezwa ku nyamaswa mbere yo gushyirwa mu bantu bityo nabo akaba ari byo bakoze. Iyi kompanyi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa interineti yatangaje ko izi nyamaswa zikorerwaho isuzuma zitabwaho neza mu buryo bwose bushoboka bityo amakuru yavugaga ko zitagaburirwa cyangwa ko zibabazwa atari yo gusa bemeza ko izi nyamaswa zimwe zapfuye.

    Source : https://yegob.rw/inyamaswa-zageragerejweho-twa-twuma-tuzashyirwa-mu-bwonko-bwabantu-zarapfuye/