Category: Uncategorized

  • Umuhanzi #Ruger yabengutswe abanyamakuru ba RBA anababwira ibyo yabakundiye (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ruger ukomoka mu gihugu cya Nigeria kuri ubu akaba ari mu Rwanda aho ari bukorere igitaramo cy'imbaturamugabo kuri uyu wa gatandatu, yabengutswe abanyamakuru Martina na Jossy bakorera RBA.

    Mu kiganiro Ruger yagiriye kuri KC2 ku munsi w'ejo ku wa gatanu mu gitondo yaganiriye n'abanyamakuru Martina Abera ndetse na Jossy Kayinamura aho yavuze byinshi kuri we ndetse no ku gitaramo ari buze gukora uyu munsi.

    Ruger yavuze ko kuri we muri rusange abakobwa bose ari beza gusa kuri buri wese afite umwihariko w'ubwiza amubonaho. Aha niho yahereye abwira Jossy ko afite amaso meza naho Martina we amubwira ko afite mu maso hateye neza ndetse ko afite n'ibiganza byiza.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ruger-yabengutswe-abanyamakuru-ba-rba-anababwira-ibyo-yabakundiye-video/

  • Gustave Fuel niwe wafunguye igitaramo cya Dri… – #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’iminota cumi n’umunani z’umugoroba (18:18) ni bwo Lion Imanzi yari atangiye gushyushya abantu agira ati: 'Impamvu imwe yatumye nza hano ni ugutwika.'

    Akomeza agira ati: 'Drip City Concert ni igitaramo cyateguwe ariko hagamije kuzamura abahanzi bato ariko bakomeje kwigaragaza cyane.'

    Ahita ahamagara ku rubyiniro Gustave Fuel wabanzirije ku rubyiniro abandi bahanzi bose yinjiriye mu ndirimbo igira iti:'Icya mbere ni ifaranga.'

    Uyu muhanzi kandi yatunguranye ku rubyiniro mu ntebe y'abafite n'ubumuga. 

    Hagati aho umuvanzi w'umuziki uzwi nka Dj Shooter yakomeje avanga imiziki inyuranye yiganjemo iyo muri Nigeria.

    Inkumi z'uburanga zitabiriye ariko ziririmba zidategwa nyinshi mu ndirimbo zakinwaga.

    Lion Imanzi uyoboye iki gitaramo ntiyari aherutse kugaragara ku rubyiniro nyamara nk’uko yakomeje kubigaragaza aracyashoboye ndetse kurusha na mbere.

    Umuhanzi Gustave Fuel ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro

    Uyu musore utaramenyekana cyane yishimiwe cyane

    Lion Imanzi ni we uyoboye igitaramo cya Drip City


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114701/gustave-fuel-niwe-wafunguye-igitaramo-cya-drip-city-kiyobowe-na-lion-imanzi-amafoto-114701.html

  • Okkama waririmbye Pucuri yatunguranye mu gitaramo aza ku rubyiniro ateruye igipupe (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Okkama wari watumiwe mu gitaramo drip city concert cyabereye kuri canal olympia yatunguranye ubwo yageraga ku rubyiniro yitwaje igipupe cyamufashije gususurutsa abari bitabiriye iki gitaramo by'umwihariko mu ndirimbo ye nshya yise ” Pucuri “.

    Dore uko byari bimeze mu mashusho:

    Source : https://yegob.rw/okkama-waririmbye-pucuri-yatunguranye-mu-gitaramo-aza-ku-rubyiniro-ateruye-igipupe-video/

  • Agashya muri #MissRwanda2022 habonetse umukobwa uzi gucuranga | Ubwiza bwe ntabwo tubugarukaho (Amafoto na Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yitwa Saro Amanda akaba ari umwe mu bakobwa 70 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022. Mu kiganiro Saro Amanda aherutse kugirango n'imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube, uyu mukobwa yaje yitwaje guitar aho yanahawe umwanya wo kugaragaza impano ze arizo zo gucuranga ndetse no kuririmba. Muri iki kiganiro, Amanda yarari kumwe na mugenzi we, Raïssa nawe urimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022. Raïssa yafashije Amanda kuririmba maze Amanda nawe imirya y'inanga sukuyikirigita yiva inyuma.

    Gutora Saro Amanda muri Miss Rwanda ni ukwandika *544*1*48#.

    Amwe mu mafoto ya Saro Amanda:

    Source : https://yegob.rw/agashya-muri-missrwanda2022-habonetse-umukobwa-uzi-gucuranga-ubwiza-bwe-ntabwo-tubugarukaho-amafoto-na-videwo/

  • IFOTO Y’UMUNSI: Muheto yatumye ab’igitsina gabo bifuza gushaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muheto uri mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya miss Rwanda ukomeje guhabwa amahirwe yo kuyegukana akomeje kuvugisha abatari bake.

    Ifoto yiriwe ivugisha abagabo kubera uburanga bwa Muheto aho bamwe bafasha icyemezo cyo gushaka Abagore nyuma yo kubona iyo foto.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-muheto-yatumye-abigitsina-gabo-bifuza-gushaka/

  • Umugabo w’umuhanzikazi Clarisse Karasira yakoze mu ndiba y’umutima maze aramutaka bikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira amaze umwaka ashyingiranwe n'umugabo we Sylvain Dejoie byemewe n'amategeko.

    Umugabo we abinyujije ku rubuga rwa Facebook yanditse amagambo meza ataka umugore bamaranye umwaka babana nk'umugore n'umugabo mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Mu magambo ye Dejoie yagize ati '

    'Kuwa 18.02.2021, nibwo nasezeranye imbere y'amategeko nuyu mwari utagira uko asa. Umwaka urashize nishimye mu buryo ntabasha gusobanura. Clarisse Karasira ni UMUNTU ntabasha gusobanura nkoresheje amagambo. Uyu mutambukanyi azi ubwenge, aca bugufi, ntazi uburyarya cyangwa ngo abeshye, kandi akunda bose ntavangura abantu. Agira umpuhwe ntabasha gusobanura ku buryo kenshi nibaza Impamvu Imana yampaye umu malayika muntu ngo ambere umutambukanyi simbikurure. Mbashimiye iyi mfura y'i Rwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Nshimye Imana yakugabiye isi, ikakugira uwo uriwe ndetse ikakumpa. Nzagukunda iteka, kandi nzakomeza ku kubera imfura, nubaha isezerano nahaye ababyeyi beza bakwibarutse ndetse n'Imana mugenga wa byose. Isabukuru nziza kuri twe, Mukobwa W'Imana N'igihugu wemeye guhora untegeye urugori.'

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wumuhanzi-clarisse-karasira-yakoze-mu-ndiba-yumutima-maze-aramutaka-bikomeye/

  • U Bwongereza: Sherrie Silver yubakiwe ikibumb… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, Sherrie Silver yasohoye amashusho n'amafoto amugaragaza ari kuri iki kubambano yubakiwe. Avuga ko 'London isanzwe ifite ibibumbano byinshi by'inyamaswa kurusha iby'abagore, ariko aka kanya ubu hari ikibumbano cyane i London.'

    Uyu mukobwa uheruka mu Rwanda, yakomeje avuga ko atewe ishema no kuba Umunyafurika kandi 'nifuza gukomeza guhagararira uyu mugabane igihe cyose nzabishobozwa.'

    Iki kibumbano cyanditseho amazina ya Sherrie Silver nk'umubyinnyi mwiza. Amafoto yasohotse amugaragaza yacyifotorejeho ateze amaboko bihura neza n'uburyo abahanga mu kugishushanya babikoze.

    Sherrie Silver asanzwe ari Ambasaderi w'ikigega Mpuzamahanga cy'iterambere ry'ubuhinzi, IFAD.

    IFAD, ni ikigega cy'umuryango w'abibumbye (United Nations) cyigamije kurwanya ubukene, inzara mu byaro by'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

    Sherrie ni umunyarwandakazi akaba n'umubyinnyi wabigize umwuga. Yarushijeho guhangwa ijisho n'isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo ya Childish Gambino yitwa 'This Is America' yatwaye ibihembo 4 muri Grammy Awards.

    Uyu mukobwa umaze imyaka 21 atuye mu Bwongereza ariko yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Huye ku babyeyi b'abanyarwanda ndetse ntahwema kugaragaza ko atewe ishema no kuba akomoka mu rwa Gasabo.

     

    Sherrie Silver yashimye ubuyobozi bw'Umujyi wa London bwamuzirikanye 

    Sherrie Silver yubakiwe ikumbano i London


    Sherrie Silver yishimiye ikibumbano yubakiwe avuga ko azaharanira gukomeza guhagararira Afurika uko azabishobozwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114698/u-bwongereza-sherrie-silver-yubakiwe-ikibumbano-giteze-amaboko-nkuko-mu-mbyino-za-kinyarwa-114698.html

  • Amatora yatangiye mu barimo Meddy, KNC, Knowl… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022, Isibo Tv yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru rimenyesha ko mu bihembo The Choice Awards amatora yatangiye.

    Muri iri tangazo, bavuga ko amatora ari kubera ku rubuga rwa www.thechoicelive.com/awards cyangwa se ugatora ukoresheje telefoni aho ukanda *544*444* ugashyiramo 'Code' y'uwo ushyigikiyeho ugashyiraho # ubundi ugakanda 'Yes' [*544*444*Code#].

    Amatora yatangiye kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022 azarangira tariki 12 Werurwe 2022. Gutora inshuro imwe [Ijwi rimwe] bingana n'amafaranga 50 Frw.

    Isibo Tv ivuga ko 'kimwe cya kabiri cy'amafaranga azinjizwa n'umuhanzi cyangwa se undi wese uhatanye muri ibi bihembo binyuze mu matora azayasubizwa hanyuma andi akoreshwe mu itegurwa ry'iki gikorwa'.

    Buri wese uhatanye muri ibi bihembo yasabwe gushishikariza abafana be kumutora kugira ngo yegukane igikombe n'amafaranga azasubizwa binyuze mu matora yiyongere.

    Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru Isibo Tv, Kabanda Jean de Dieu rivuga ko ibihembo bizatangwa hashingiwe ku Kanama Nkemurampaka gafite amajwi 40% n'abafana bafite amajwi 60% byose bikaba 100%.

    Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri aho bigizwe n'ibyiciro 13 harimo n'igihembo cyiswe 'Icon Award', kizahabwa uwitangiye umuziki akazatangazwa ku munsi w'ibihembo.

    Muri ibi bihembo harimo ibyiciro byakuwemo ibindi byongerwamo mu rwego rwo kubinoza neza.

    Ibihembo bya 'The Choice Awards' ni ngarukamwaka, bitegurwa n'ikipe ngari y'abanyamakuru bakora ikiganiro 'The Choice Live', kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo Isibo.

    Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw'umuziki w'u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu ruganda rw'imyidagaduro.

    Kanda hano ubashe gutora uwo ushyigikiye muri 'The Choice Awards'

    Urutonde rw'abahataniye ibihembo The Choice Awards

    The Most Valuable Player

    1.Byiringio Lague

    2.Sugira Enernest

    3.Mutabazi Yves

    4.Kenny Gasana

    5.Alphonsine Agahozo 

    The Choice Female Artist of the year

    1.Butera Knowless

    2.Alyn Sano

    3.Ariel Wayz

    4.Clarisse Karasira

    5.Marina 

    The Choice Male Artist of the year

    1.Ish Kevin

    2.Meddy

    3.Bruce Melodie

    4.Niyo Bosco

    5.Juno Kizigenza 

    The Choice Video Director of The Year

    1.Bagenzi Bernard

    2.Eazy Cuts

    3.Oskados Oskar

    4.Chris Eazy

    5.Fayzo Pro

    The Choice Video of the year

    1.My Vow ya Meddy

    2.Say my name ya Kenny Sol

    3.Ye Ayee by Yvan Buravan

    4.Shumuleta by Platini

    5.Eva by Davis D 

    The Choice Actress of the Year

    1.Rufonsina

    2.Bahavu Jeannette

    3.Bijoux

    4.Nana

    5.Kecapu 

    The Choice Actor of the year

    1.Clapton Kibonke

    2.Rusine Patrick

    3.Digidigi

    4.Papa Sava

    5.Bamenya 

    The Choice Dance of the Year

    1.Jordan Kallas

    2.Titi Brown

    3.Jojo Breez

    4.Sharon Higa

    5.Ringa 

    The Choice Influencer of The Year

    1.Miss Mutesi Jolly

    2.Super Manager

    3.KNC

    4.Rocky Kirabiranya

    5.Aissa Cyiza 

    The Choice Dj of the year

    1.Dj Klean

    2.Dj Diallon

    3.Dj Brianne

    4.Dj Marnaud

    5.Dj Ry 

    The Choice New Artist of the year

    1.Confy

    2.Chris Eazy

    3.Ariel Wayz

    4.Okkama

    5.Symphony Band 

    The Choice Fashion Designer

    1.Tanga Design

    2.Mika Fashion House

    3.Moshions

    4.Joyce Fashion Design

    5.Isha Collection

    The Choice Gospel Artist of the year

    1.James na Daniella

    2.Prosper Nkomezi

    3.Vestine na Dorcas

    4.Aline Gahongayire

    5.Serge Iyamuremye 

    Umunyamakuru akaba n'Umuyobozi washinze Radio/Tv1 ahatanye mu cyiciro cy'abavuga rikumvikana [Best Influencer] mu bihembo 'The Choice Awards 

    Meddy ahatanye mu cyiciro cy'indirimbo ifite amashusho meza y'umwaka [Best Video of the year] abicyesha indirimbo ye yise 'My Vow', anahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umwaka [The Choice Male Artist of The Year]

    Butera Knowless ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka [Best Female Artist]

    Byiringiro Lague umukinnyi wa APR F uherutse kurushinga ahatanye mu cyiciro 'Most Valuable Player'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114694/amatora-yatangiye-mu-barimo-meddy-knc-knowless-na-byiringiro-lague-bahataniye-ibihembo-the-114694.html

  • Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite: Icyo R… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi kuwa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022 ni bwo hamenyekanye mu itangazamakuru ko hari abapasiteri batangaje ko bavanye Apotre Dr Paul Gitwaza ku buyobozi bwa Zion Temple abereye Umuyobozi Mukuru ku Isi. Abateye umukono kuri iyi baruwa yo kuwa 14/02/2022 yandikiwe Apotre Gitwaza, kopi zayo zikagenerwa abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ni aba Bishops bahoze mu buyobozi bukuru bwa Zion Temple bakaza guhagarikwa burundu ari bo Bishop Claude DJessa, Bishop Dieudonné Vuningoma, Bishop Pierre Kaberuka, Bishop Richard Muya, Bishop Charles Mudakikwa na Bishop Paul Daniel Kakimunu.

    INKURU WASOMA: Apotre Gitwaza yashyizeho ubuyobozi bushya yereka umuryango  Bishop Vuningoma n’abandi bendaga kumuhirika

    Abanditse iyi baruwa bavuga ko ari abagize “Inama y'Abashinze Umuryango Authentic World Ministries / Zion Temple Celebration Center”. Bose bari mu bahagaritswe na Apotre Dr Gitwaza mu mwaka wa 2017 nyuma y’uko atahuye umugambi bari bafite wo guhirika Zion Temple. Muri iyi baruwa bashinja Apotre Gitwaza kunyereza imitungo y’itorero, imwe akayikoresha mu nyungu ze bwite, indi akayimurira mu mahanga mu buryo budakurikije amategeko shingiro y'umuryango ndetse ngo akabikora nta rwego na rumwe agishije inama cyane cyane “twebwe twawushinganye namwe.' 

    Banamushinja kandi kubiba amacakubiri n’urwango mu nzu y’Imana, itonesha n’ubwibone. Banavuga ko iyi mikorere ye n’imiyoborere ye yatumye abakristo batari bacye ba Zion Temple batatana ni ukuvuga bajya mu yandi matorero n’amadini, abandi baragwa (bava mu gakiza). Bagaragaje ko bafashe umwanzuro wo kuvana Apotre Gitwaza ku buyobozi bw’Itorero Zion Temple kuko yarigize nk’akarima ke, rikaba rigeze aharindimuka. Ni umwanzuro bavuga ko bafashe mu rwego rwo gusubiza ibintu m buryo. Bati 'Kubera izo mpamvu twerekanye,..mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo no kuramira umuryango ugeze aharindimuka, ukuwe ku buyobozi bw'umuryango twagushinze.'

    Apotre Dr Gitwaza ni Umuyobozi Mukuru wa Zion Temple ku Isi kuva yashingwa kugeza uyu munsi

    RGB yatesheje agaciro icyemezo cy’aba batangaje ko bavanye Apotre Gitwaza ku buyobozi bwa Zion Temple

    INYARWANDA yabonye ibaruwa yanditswe na RGB isubiza abapasiteri twavuze haruguru bari bayimenyesheje ko Apotre Gitwaza akuwe ku buyobozi bwa Zion Temple. RGB yanditse iyi baruwa tariki 18 Gashyantare 2022 iterwaho umukono na Dr. Usta Kayitesi Umuyobozi Mukuru w’uru rwego. Muri iyi baruwa harimo ingingo ivuga ngo “Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite kuko mutari inteko rusange ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo”.

    Dr Usta Kayitesi yatangiye agira ati “Nshingiye ku ibaruwa yo kuwa 14/02/2022 mwandikiye Apotre Gitwaza Paul Umuyobozi wa Authentic Word Ministries-Zion Temple Celebration Centre mumumenyesha ko mumukuye kuri uwo mwanya mukagenera RGB kopi, nshingiye ku ibaruwa ya Authentic Wod Ministries-Zion Temple Celebration Centre yo kuwa 15/02/2022 yandikiye Polisi y’igihugu ishami rya Kicukiro igaragaza ko ikibazo cy’uko mushaka guteza umutekano mucye mu itorero;

    Nshingiye ku ngingo ya 5, igika 10 y’itegeko No-56/2016 ryo kuwa 16/12/2016 rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byarwo, nshingiye kandi ku ngingo ya 19 y’Itegeko No-72/2018 ryo kuwa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere;

    Nshingiye na none ku kuba amategeko shingiro ya Authentic Word Ministries-Zion Temple Celebration Centre yahujwe n’Itegeko No-72/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere bagahabwa Compliance certificate kuwa 23/06/2019; ayo mategeko shingiro akaba ateganya inzego z’imiyoborere z’umuryango n’ububasha bwazo, mu rwego rwo kubungabunga iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere myiza nk’uko RGB ibiherwa ububasha n’amategeko, ndabamenyesha ko Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite kuko mutari inteko rusange ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo”.

    RGB yasabye aba ba Bishops guhagarika ibikorwa barimo byo kwihesha ububasha badafite n’ibindi bishobora guteza umutekano mucye. Iti “Mugomba guhagarika ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n’ibindi byose bishobora guteza umutekano mucye mu banyamuryango n’abakristo ba Authentic Word Ministries-Zion Temple Celebration Centre”. Umuyobozi Mukuru wa RGB yasoje abifuriza kugira amahoro, ati “Mugire amahoro”. 

    Iyi baruwa ya RGB yihaniza abatangaje ko beguje Apotre Gitwaza, yamenyeshejwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Intumwa Nkuru ya Leta, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyah (RIB), Ihuriro Mpuzamiryango ry’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika (Rwanda Inter Religious Council/RIC), Alliance Evangelique au Rwanda, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro n’Uhagarariye Authentic Word Ministries-Zion Temple Celebration Center.

    Ibaruwa ba RGB yo kuwa 18 Gashyantare 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114692/icyemezo-mwafashe-nta-shingiro-gifite-icyo-rgb-ivuga-ku-bapasiteri-basaba-leta-ko-apotre-d-114692.html

  • Perezida Emmanuel Macron yinjiye mu kibazo cy… – #rwanda #RwOT

    Mbappe w'imyaka 23 y'amavuko kugeza magingo aya yanze kongera amasezerano muri PSG imaze umwaka imwinginga ariko yarayitsembeye, aho bivugwa ko Real Madrid yamaze kumwegera bagirana ibiganiro by'ibanze ku buryo mu mpenshyi azayerekezamo.

    Kugeza ubu Mbappe asigaje amasezerano y'amezi ane muri PSG, bikaba bivugwa ko Real Madrid izamusinyisha ku buntu mu mpeshyi y'uyu mwaka aho azagenda yigurishije.

    Ikinyamakuru Diario AS cyatangaje ko PSG yizeye ko ubufasha bwa perezida Macron buzagira icyo buhindura ku cyemezo cy'uyu mukinnyi udashaka kuguma Parc des Princes.

    Amakuru avuga ko Emmanuel Macron yifuza cyane ko Mbappe aguma mu Bufaransa, kandi akaba yarabigaragaje neza.

    Mu mpeshyi ishize, Perezida Macron w'imyaka 44, yagize ati: “PSG ni ikipe ikomeye yashoboye kumuzamura kandi ndatekereza ko ari ngombwa ko aguma muri iyo kipe no muri shampiyona y'u Bufaransa”.

    Umwe mu babanjirije Macron ku butegetsi, Nicolas Sarkozy, wari ku buyobozi hagati ya 2007 na 2012, na we ngo yaba agerageza guhindura icyemezo cya Mbappe akaba yaguma muri PSG.

    Uyu mugabo w'imyaka 67 yari kuri Parc des Princes ubwo PSG yatsindaga Real Madrid igitego 1-0 mu ijoro ryo ku wa kabiri muri UEFA Champions League.

    Igitego cya Mbappe cyatumye PSG itera intambwe ikomeye yo kwerekeza muri ¼ cya Champions League, aho itegereje umukino wo kwishyura uzabera i Mdrid.

    Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko yifuza ko Mbappe aguma muri PSG 

    Mbappe yagaragaje ko adashaka kuguma muri PSG ahubwo ashaka kwerekeza muri Real Madrid

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114689/perezida-emmanuel-macron-yinjiye-mu-kibazo-cya-rutahizamu-kylian-mbappe-114689.html