Category: Uncategorized

  • Umufaransa niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2022 #rwanda #RwOT

    Umufaransa Alexandre Geniez ukinira ikipe ua Total Energies ni we yegukanye etape ya mbere ya Kigali Arena – Kigali Arena yari ifite intera y'ibilometero bine.

    Umufaransa Alexandre Geniez ukinira Total Energies ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2022 nyuma yo gukoresha iminota ine n'amasegonda 41 ku ntera y'ibilometero 4,0 byakinwe abakinnyi basiganwa n'ibihe ku giti cyabo i Remera, kuri Kigali Arena.

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Gashyantare 2022, ni bwo hatangiye irushanwa rya Tour du Rwanda rizenguruka igihugu mu gihe cy'iminsi umunani.

    Abakinnyi bagabanyije mu makipe 19 yaturutse mu bice byose by'Isi babyukiye mu muhanda wo kuri Kigali Arena bakora intera y'ibilometero 4,0 aho buri wese yagendaga ukwe.

    Alexandre Geniez w'imyaka 33 yegukanye aka gace nyuma yo gukoresha iminota ine n'ibice 41, arushije Restrepo Johnathan wa Androni, we wakoresheje 4'47'.

    Uhiriwe Byiza Renus [ Team Rwanda] yakoresheje 5'01″.

    Alan Boileau [B&B Hotels] watwaye uduce dutatu twa Tour du Rwanda 2021 yakoresheje 5'09'' naho Muhoza Eric wa Team Rwanda akoresha 5'05''.

    Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy'imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z'u Rwanda kandi gikurikiranwa n'Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

    Muri uyu mwaka ubuzima bw'igare bwagarutse kuko abantu bari benshi i Remera kuri Kigali Arena ahakiniweagace ka mbere.

    Mu mwaka ushize, muri Gicurasi, Tour du Rwanda yari yabaye mu bihe bidasanzwe by'icyorezo cya COVID-19 ku buryo ntawageraga ahatangirira cyangwa ahasorezwa isiganwa ndetse ntiyageze mu Ntara y'Uburengerazuba.

    Ni inshuro ya kane iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y'atatu aheruka, yegukanywe n'Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019 na Natnael Tesfazion mu 2020 ndetse n'Umunya-Espagne Cristian Rodriguez. Tesfazion arahari uyu mwaka aho azakinira Androni.

    Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

    Itandukaniro ry'ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere 'World Tour' atarenze 50% y'amakipe yose agize isiganwa, n'amakipe yo mu cyiciro cya kabiri 'Pro-Continental teams', naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita 'Continental teams' n'amakipe y'ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umufaransa-niwe-wegukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-2022

  • Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yanduye Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwamikazi Elizabeth II yanduye Covid-19

    Umwamikazi Elizabeth II yanduye Covid-19

    Ikinyamakuru cya The Telegraph cyandikirwa mu Bwongereza cyatangaje iyi nkuru, cyavuze ko ibi bibaye nyuma y’uko muri uku kwezi kwa Gashyantare, byamenyekanye ko Igikomangoma Charles yanduye Covid-19.

    Amakuru akavuga ko Umwamikazi Elizabeth II yaba yarandujwe n’umuhungu we, Igikomangoma Charles.

    Ingoro ya Buckingham Palace yatangaje ko n’ubwo Elizabeth II yanduye Covid-19, ariko agaragaza ibimenyetso byoroheje kandi ko ari gukurikiranwa n’abaganga, kugira ngo ubuzima bwe bukomeze kubungabungwa, ndetse akazakomeza gukora akazi koroheje.

    Umwamikazi Elizabeth II yaherukaga kuvugwaho uburwayi mu mpera z’umwaka ushize, aho yasibye umuhango wo kwibuka Abongereza baguye mu ntambara no mu yandi makimbirane, uzwinka Remembrance Sunday, kubera kurwara umugongo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/umwamikazi-w-u-bwongereza-elizabeth-ii-yanduye-covid-19

  • Handball: ES Kigoma yashyikirijwe igikombe cy’Intwari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igikombe cy

    Igikombe cy’Intwari bagitwaye ku rwego rw’Igihugu

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yahaye ubutumwa abo banyeshuri bwo gukomeza ubutwari barushaho gukora cyane, kuko nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, urugamba rusigaye ari urwo kwiteza imbere.

    Avuga ko igisigaye ari ugushyira umutima ku kazi bakagera ku iterambere, kuko ubutwari bwaharaniwe mbere mu rugamba rwo kubohora Igihugu rutakiriho, ahubwo hariho urugamba rw’iterembere.

    Agira ati 'Icya mbere tubasaba ni ukugira ubumwe aho urubyiruko ruri hose, gukunda Igihugu ukanagikorera. Kugira ubupfura nyabwo, no gukora cyane umurirmo unoze, ibyo bikaba bivuze kwiga neza no kubaha ababyeyi.

    Abakinnyi baganirijwe ku kamaro k

    Abakinnyi baganirijwe ku kamaro k’ubutwari

    Avuga ko kuba ishuri rya E.S. Kigoma ryaratwaye igikombe cy’ubutwari, ari uko bitwaye neza bihesha ishema akarere kose, kandi insinzi ari nziza ku buryo akarere kazakomeza gushyigikira imikino hazirikanwa imvuze z’abakinnyi, aho kazajya kaborohereza mu bikenerwa byibanze.

    Agira ati 'Turashaka ko aba babyiruka bacu barushaho gukomera kuko gukina ukanatsinda bitanga ibyishimo ku bantu batandukanye, baba ababyeyi, abayobozi na bagenzi babo, abandi babyiruka babigireho, ubu turidagadura n’abandi barebereho'.

    Avuga ko gutsinda neza ari ugutsinda haba amasomo n’ibindi bitandukanye birimo n’imikino, kandi abatsinze bakagira aho bahurira n’abayobozi bakanatangira kwimenyereza izo ntebe z’ubuyobozi.

    Umuyobozi wa ES Kigoma akaba na Perezida w’ikipe ya Handball, Masengesho Dominique, avuga ko ikipe yabo imeze neza kandi byose bigaragarira ku musaruro, nk’uko byigaragaje batwara igikombe, kandi mu bushobozi buhari ikigo gikomeza kugerageza.

    Avuga icyo gikombe ari ko gaciro ka mbere cyane cyane igihe cyo kwizihiza umunsi w’Intwari, kandi ari isomo ku urubyiruko, kumva ko kugera ku kintu bakoreye ari byo byiza kandi ko gukora ugamije insinzi bituma ukora cyane.

    Mudashema Sylvestre utoza ikipe ya ES Kigoma muri Handball, avuga ko gutwara igikombe cy’intwari bituma ababyiruka bongera imbaraga, kandi iyo bashimiwe birushaho kuba byiza, n’abandi bakareberaho.

    Avuga ko abakinnyi besnhi ba Handball mu Rwanda bamunyuze mu biganza kuko anamaze igihe atoza ikipe y’Igihuugu, kandi afite intego yo gukomeza kugura ngo Akarere ka Ruhango gakomeze gutanga abakinnyi beza.

    Masengesho avuga ko gutwara Igikombe cy

    Masengesho avuga ko gutwara Igikombe cy’ubutwari ari ukwereka urubyiruko ko rukwiye guhatana rukagira icyo rwigezaho

    Kapineti w’iyo kipe avuga ko kuba bashikirijwe igikombe cy’ubutwari, bivuze ko bakwiye gukomeza guharanira ishema ry’ikigo cyabo bakarushaho guhatana muri byose.

    Agira ati 'Ubutwari buva ku guhatana no gukotana, ni ngombwa ko dukomeza gukora cyane tugahatana kuko bigaragara ko twabonye umusaruro wabyo, aho iki gikombe gihuriye n’ubutwari ni uko gukina ari uguhatana n’ubutwari ni uguhatana'.

    Asaba ubuyobozi bw’akarere gukomeza kuba hafi y’ikipe ikazagera kure, kuko hari igihe bahura n’imbogamizi mu kubona ibikoresho byo gukinana, n’uburyo bwo kongera imbaraga nk’amafunguro yihariye n’amazi.

    Ubuyoboxoi bw’Akarere ka Ruhango bukaba bwizeza abo banyeshuri ko buzababa hafi kugira ngo bazahore batwara ibikombe kandi ubutwari bukomeze kubaranga.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/handball/article/hand-ball-es-kigoma-yashyikirijwe-igikombe-cy-intwari

  • Abafite ubumuga bamazwe impungenge ku mbogamizi bafite mu bwirinzi bwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Imbogamizi zirimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no kugera rimwe na rimwe ahakingirirwa byoroshye ni zimwe mu zigaragazwa n’abafite ubumuga mu kwirinda Covid-19. Umwe mu bafite ubumuga bw’ingingo utarashatse ko imyirondoro ye itangazwa tukaba twamwise Mathias, akaba agendera mu kagare yavuze ko nk’intera isabwa ya metero yagati y’umuntu n’undi itashoboka mu gihe umuntu afite ubumuga kandi atabasha kwijyana aho ashaka agakenera umusunika. Ati 'ni imbogamizi (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4440

  • Amajyaruguru: Urubyiruko rwahawe umukoro wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside na ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Musanze urubyiruko rwaho rwagaragaje ko rwishimiye ibi biganiro

    Mu Karere ka Musanze urubyiruko rwaho rwagaragaje ko rwishimiye ibi biganiro

    Muri urwo ruzinduko rw’iminsi ibiri bagirira mu bigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye, barafasha abanyeshuri kumenya amateka ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uko bagira uruhare mu kuyikumira, by’umwihariko barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuvuguruza abayipfobya n’abayihakana, n’uruhare rw’urubyiruko mu gushyira imbere ukuri kw’amateka y’igihugu na gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda’.

    Mu bigo by’amashuri abo badepite bakomeje gusura, baranakangurira urubyiruko n’abarezi babo kumenya ububi bwa ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, ingaruka zayo, by’umwihariko babasaka kuba ab’imbere mu kuyirwanya no kuyikumira; barushaho kurangwa n’ubunyangamugayo n’izindi ndangagaciro z’Umuco nyarwanda.

    Mu ntara y’Amajyaruguru abagize Inteko Ishinga Amategeko, barimo abo mu Ihuriro AGPF n’Ihuriro APNAC Rwanda, bigabanyijemo amatsinda atanu, aho buri tsinda rigizwe n’abantu babiri, rigirira ibiganiro mu bigo by’amashuri bitatu byatoranyijwe muri buri Karere, mu tugize Intara y’Amajyaruguru.

    Mu Karere ka Rulindo

    Urubyiruko rwiga mu Karere ka Rulindo rwiyemeje kutareberera ababiba urwango n

    Urubyiruko rwiga mu Karere ka Rulindo rwiyemeje kutareberera ababiba urwango n’amacakubiri

    Urubyiruko rwiga mu bigo by’amashuri harimo GS Mushongi, GS Nyirabirori na APEKI Tumba, rwaganirijwe na Depite Bitunguramye Diogène na Mukayijore Suzanne. Bibukije urubyiruko ko u Rwanda rwifuzwa ubu n’ahazaza, rugomba kubakira ku gushyira hamwe no kwirinda ibicamo Abanyarwanda ibice, by’umwihariko urubyiruko rukabigiramo uruhare.

    Urwo rubyiruko rwanasobanuriwe amategeko ahana icyaha cya ruswa; barubwira ko umuti wo kuyica burundu ari ukuyikumira no kujya bihutira gutanga amakuru y’uwo ari we wese uyigiramo uruhare.

    Mu Karere ka Gicumbi

    Depite Muhakwa Valens na Depite Mukobwa Justine, ni bo basuye urubyiruko rwiga mu mu mashuri harimo GS Kirwa, GS Shangasha na GS de la Salle. Aha hose urubyiruko rwaganirijwe ku mateka y’igihugu, icyo rusabwa mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, gushyira imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kurwanya ruswa.

    Depite Muhakwa Valens na Depite Mukobwa Justine baganirije urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi

    Depite Muhakwa Valens na Depite Mukobwa Justine baganirije urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi

    Urubyiruko narwo rwagaragarije iryo tsinda ry’abadepite ko rufite inyota yo kugera ikirenge mu cya bagenzi babo bitangiye igihugu, bakakibohora amateka mabi, ubu kikaba ari igihugu gifite umudendezo. Ruhamya ko amahirwe ahari yo kuba rusobanurirwa amateka rukayamenya, ari umusingi ruzakomeza kubakiraho rwirinda ikibi.

    Mu Karere ka Gakenke

    Senateri Mugisha Alexis na Depite Murebwayire Christine, nibo baganirije urubyiruko rusaga 3000, rurererwa mu mashuri ya GS Ruganda na GS Muramba.

    Mu Karere ka Musanze

    Urubyiruko rwiga muri GS Karwasa rwagaragarije Depite Nirere Marie Thélèse na Depite Ndoriyobijya Emmanuel, ko babonera inyungu nyinshi mu kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, binyuze muri Club Anti-Genocide ihuriyemo abanyeshuri biga muri icyo kigo. Ibafasha kurushaho gusobanukirwa amateka y’igihugu no gufata ingamba zo kurushaho kucyubaka, bo ubwabo babigizemo uruhare.

    Urubyiruko rwishimiye ibi biganiro, bemeza ko byarushijeho kubakangura no kubibutsa ibyo igihugu kibakeneyeho ngo gikomeze kwiyubaka.

    Mu bindi bigo aba badepite bagiriyemo ibiganiro nk’ibi byo mu Karere ka Musanze, harimo GS Nyakinama I na Ecole de Science de Musanze.

    Mu Karere ka Burera

    Senateri Umuhire Adrie na Senateri Habineza Faustin, bagiriye ibiganiro muri GS Cyapa, Gs Kinyababa na ES Runaba.

    Senateri Mugisha Alexis na Depite Murebwayire Christine ni bo baganirije urubyiruko rwa Gakenke

    Senateri Mugisha Alexis na Depite Murebwayire Christine ni bo baganirije urubyiruko rwa Gakenke

    Urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi rwahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo

    Urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi rwahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-urubyiruko-rwahawe-umukoro-wo-kurwanya-ingengabitekerezo-ya-jenoside-na-ruswa

  • Dore uburyo icyemezo cya BNR gishobora kugabanya ibiciro ku masoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo rya BNR rivuga ko igipimo cy’inyungu yakwa amabanki cyavanywe kuri 4.5% gishyirwa kuri 5%, kugira ngo ubukungu bw’Igihugu bwari butangiye kuzahuka nyuma ya Covid-19 budasubira inyuma.

    Iki cyemezo cya BNR kije gikurikira Raporo ku miterere y’ibiciro mu Rwanda (CPI) yakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 4.3% muri Mutarama 2022.

    BNR ivuga ko inyungu amabanki y’Ubucuruzi yagurizanyagaho muri 2021 yanganaga na 5.18%, ayo mabanki yatanga ayo mafaranga ku baturage bo bakazayishyura bongeyeho 16.18%, ariko nticyabujije ko abasaba inguzanyo muri izo banki biyongeraho 15% muri uwo mwaka.

    Abahugukiwe ibijyanye n’Ubukungu bavuga ko iyo nyungu ya 16.18% abaturage bongeragaho bishyura inguzanyo bafashe muri banki igiye kwiyongera, kuko amabanki na yo atazemera gukomeza gutanga inguzanyo ihendutse, nyamara na yo yarayihawe ahenzwe.

    Kuzamura inyungu kwa BNR ko bizatuma abaturage batitabira gufata inguzanyo, ibikoreye iki?

    Impuguke mu bijyanye n’Ubukungu, Straton Habyarimana, avuga ko icyemezo cya BNR kizatuma mu mabanki hazasohoka amafaranga make ajya mu baturage, bitewe n’uko benshi bazatinya gufata inguzanyo yishyurwa hiyongereho inyungu y’ikirenga.

    Amafaranga naba make mu baturage ibicuruzwa ntabwo bizagurwa, kuko byabuze abakiriya bafite ifaranga ritubutse, bitume umucuruzi atangira kwakira ayo abonye yose (make ashoboka) kuko azaba atinya igihombo gituruka ku gutindana ibicuruzwa.

    Habyarimana yaganirije Kigali Today agira ati “Iyo amafaranga arimo kuzunguruka mu baturage agabanutse, ibiciro biragabanuka”.

    Imbogamizi byateza

    Indi mpuguke mu bijyanye n’Ubukungu, Teddy Kaberuka, avuga ko kubura kw’amafaranga mu baturage na byo byateza indi mbogamizi y’ishoramari rike, hakabura ibikorwa by’iterambere byinshi, imirimo na yo ikabura.

    Ku rundi ruhande ariko icyemezo cya BNR ngo cyanatuma ibiciro bikomeza kizamuka, nk’uko Kaberuka akomeza abisobanura, ko iyo ikigo cy’ubucuruzi gifashe inguzanyo ihenze muri banki ngo kijye kurangura, ibicuruzwa kizanye biza bihenze kuko na cyo cyabiranguje inguzanyo ihenze.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/dore-uburyo-icyemezo-cya-bnr-gishobora-kugabanya-ibiciro-ku-masoko

  • Alexandre Geniez yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku minsi wa mbere w’isiganwa rya Tour du Rwanda ryakinwe aho umuntu yakinaga ku giti cye hakareba igihe cyakoreshejwe, umufaransa Alexandre Geniez ukinira ikipe ya Total Energies ni we wanikiye abandi.

    Alexandre Geniez wahagrutse nyuma y’abandi, yakoresheje iminota 04’41”65, akurikirwa n’umunya-Colombia Resterepo Valencia, mu gihe umunyarwanda waje hafi ari Uhiriwe Byiza Renus waje ku mwanya wa 25 akoresheje 05’01”74.

    Urutonde rusange rw’uko bakurikiranye mu gace ka mbere

    1 GENIEZ Alexandre TOTALENERGIES FRA 04’41”65
    2 RESTREPO VALENCIA Jhonatan DRONE HOPPER – ANDRONI COL 04’47”34
    3 DUJARDIN Sandy TOTALENERGIES FRA 04’48”28
    4 DREGE André TEAM COOP NOR 04’50”63
    5 LAURANCE Axel B&B HOTELS – KTM FRA 04’50”89
    6 HAYTER Leo GRANDE-BRETAGNE GBR 04’51”24
    7 MACKELLAR Alastair 10082355206 ISRAEL – PREMIER TECH AUS 04’53”10
    8 GOLDSTEIN Omer 10009246710 ISRAEL – PREMIER TECH ISR 04’55”31
    9 DONALDSON Robert GRANDE-BRETAGNE GBR 04’56”09
    10 NIELSEN Andreas Stokbro TEAM COOP DEN 04’56”32

    25 UHIRIWE Byiza Renus RWANDA RWA 05’01”74
    28 HAKIZIMANA Seth RWANDA RWA 05’03”82
    30 MUHOZA Eric RWANDA RWA 05’05”02
    43 MUGISHA Moise PROTOUCH RWA 05’07”56
    45 IRADUKUNDA Emmanuel RWANDA RWA 05’08”00
    49 MUGISHA Samuel PROTOUCH RWA 05’09”48
    60 BYUKUSENGE Patrick BENEDICTION IGNITE RWA 05’15”19
    62 NSENGIMANA Jean Bosco BENEDICTION IGNITE RWA 05’16”68
    74 14 10107267937 * NIYONKURU Samuel RWANDA RWA 05’23”63
    79 115 10065428605 UWIDUHAYE – BENEDICTION IGNITE RWA 05’26”91
    84 112 10063734741 MANIZABAYO Eric BENEDICTION IGNITE RWA 05’33”13
    86 114 10014579383 RUGAMBA Janvier BENEDICTION IGNITE RWA 05’34”23

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/alexandre-geniez-yegukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda

  • Iyo ngira inkoni mba naramukubise: Ukuri gush… – #rwanda #RwOT

    Uyu mwuka mubi ujya gutangira, hakoreshejwe cyane imbuga nkoranyambaga, hatangazwa ko Apotre Dr Gitwaza ajya ikuzimu, akorana na satani, ari umusambanyi, umuhemu, kwiyita Papa, n'ibindi. Igihe kimwe ubwo Apotre Gitwaza yari yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho anafite Itorero rikomeye, hatangajwe inkuru yamubabaje cyane y'uko umugore we afite agahinda kubera ko umugabo we ngo arara mu isanduku y'abapfu kandi ko icyumba cye akaba atajya agikandagiramo ahubwo ko ari Gitwaza gusa ukigeramo.

    Icyo gihe bari banditse ko umugore wa Apotre Gitwaza yari ari mu Rwanda akaba yaratawe n'umugabo we wigiriye muri Amerika. Icyakora byaje kumenyekana ko iyo nkuru ari impimbano ndetse ko umugore wa Apotre Gitwaza atari ari mu Rwanda ahubwo ko bari bari kumwe muri Amerika hamwe n'abana babo batatu. Mu 2018 umukobwa witwa Mutoniwase uzwi nka Queen, yatanze ubuhamya bw'uko ari we wahimbye amakuru y'uko Gitwaza ajya ikuzimu. Ni ubuhamya yatangiye mu rusengero rwa Zion Temple Gatenga.

    Mu 2016 ubwo Gitwaza yagarukaga mu Rwanda avuye muri Amerika, yaje vuba na bwangu kuko yari agiye guhirikwa ku buyobozi bwa Zion Temple n'abari bamwungirije. Avuga ko iyo atindaho gato yari gusanga byarangiye. Bamushinjaga kumara igihe kinini atabahemba, ndetse batanishimiye umushakaha bahabwa wa 400,000 Frw ku kwezi, bakamushinja kandi guhunga igihugu dore ko yari amaze amezi agera ku 8 muri Amerika, n'ibindi. Icyo gihe yatangaje ukuri kwe ku byagiye bimuvugwaho byose anavuga intandaro yo kutumvikana n'abari ibyegera bye.

    Umwuka mubi wari umaze imyaka 5 utumvikana muri Zion Temple wagarutse!

    Kuwa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022 ni bwo hamenyekanye mu itangazamakuru ko hari abapasiteri batangaje ko bavanye Apotre Dr Paul Gitwaza ku buyobozi bwa Zion Temple abereye Umuyobozi Mukuru ku Isi. Abateye umukono kuri iyi baruwa yo kuwa 14/02/2022 yandikiwe Apotre Gitwaza, kopi zayo zikagenerwa abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ni abahoze mu buyobozi bukuru bwa Zion Temple bakaza guhagarikwa burundu.

    Mu 2017 ni bwo Zion Temple yatangaje byeruye ko yahagaritse Aba Bishops 5 bari bungirije Apotre Gitwaza. Abo uko ari batanu ni Bishop Claude DJessa, Bishop Dieudonné Vuningoma, Bishop Pierre Kaberuka, Bishop Richard Muya na Bishop Paul Daniel Kakimunu. Ikintu kigaragaza ko inkubiri yo kweguza Apotre Dr Gitwaza yafashe indi ntera, ni uko aba Bishops 5 yahagaritse mu 2017 atari bo gusa banditse iyi baruwa, ahubwo hiyongereyeho na Bishop Charles Mudakikwa wari wizewe na Apotre Gitwaza akamugira Umuvugizi Wungirije wa Zion Temple nyuma y'uko yirukanye abashakaga kumuhirika ku buyobozi.

    Abanditse iyi baruwa bavuga ko ari abagize “Inama y'Abashinze Umuryango Authentic World Ministries / Zion Temple Celebration Center”. Muri iyi baruwa bashinja Apotre Gitwaza kunyereza imitungo y’itorero, imwe akayikoresha mu nyungu ze bwite, indi akayimurira mu mahanga mu buryo budakurikije amategeko shingiro y'umuryango ndetse ngo akabikora nta rwego na rumwe agishije inama cyane cyane “twebwe twawushinganye namwe.'

    INYARWANDA yabonye ibaruwa yanditswe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) isubiza abapasiteri twavuze haruguru bari bayimenyesheje ko Apotre Gitwaza akuwe ku buyobozi bwa Zion Temple. RGB yanditse iyi baruwa tariki 18 Gashyantare 2022 iterwaho umukono na Dr. Usta Kayitesi Umuyobozi Mukuru w’uru rwego. Muri iyi baruwa harimo ingingo ivuga ngo “Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite kuko mutari inteko rusange ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo”.

    Ku ruhande rwa Zion Temple, nta kintu Apotre Dr Paul Gitwaza aravuga kuri iyi baruwa yandikiwe imukura ku buyobozi, gusa Umuvugizi wa Zion Temple, Tuyizere Jean Baptiste yatangaje ko batahungabanyijwe n'iyi baruwa y'aba bashaka kweguza Gitwaza. Yavuze ko batari mu batangije Zion Temple nk'uko babitangaza, ahubwo bari abanyamuryango shingiro batangiranye nayo ndetse bahoze no mu banyamuryango bahagaririye abandi. Kuri ubu ariko ntibakibarizwa muri Zion Temple kuko Apotre Dr. Gitwaza yabahagaritse burundu mu Rwanda no ku Isi yose.

    UKURI TWIBUKA APOTRE GITWAZA YABWIYE ABASHAKA KUMUKURA KU BUYOBOZI


    Twifashishije inkuru ziri mu bubiko bwa InyaRwanda.com, tugiye kukubwira icyo Apotre Dr Gitwaza yavuze kuri aba bapasiteri ahanganye nabo mu ntambara imaze imyaka hafi 7. Nyuma yo kubona inzandiko nyinshi z'abakristo ba Zion Temple bamusabaga ko yababwiza ukuri ku bivugwa kuri we no ku ba Bishops aherutse guhagarika burundu muri Zion Temple, Apotre Gitwaza yavuye ku izima ababwira ukuri gucye kuko ngo aramutse ababwiye ukuri kose batakariza icyizere abakozi b'Imana. Ati 'Uko kuri sinkubabwira kose ndababwira gucyeya kuko nkubabwiye kose, nasenya umurimo, ikindi byabababaza cyane, ikindi na none ntimwakongera kutwizera, reka mvuge ibyatuma mukomeza kutwizera'.

    Tariki 7 Gicurasi 2017 ni bwo Apotre Dr Paul Gitwaza yatangarije muri Zion Temple Gatenga amagambo akomeye ndetse ahita anamenyesha abakristo ko yirukanye muri Zion Temple aba Bishops bahoze ari ibyegera bye. Nubwo ntacyo yavuze ku bijyanye no kuba barendaga kumuhirika, mu mezi yatambutse byavuzwe ko hari aba Bishops bendaga kumuhirika ku butegetsi akaba ari yo mpamvu na we yanze kubagarura muri komite nkuru ya Zion Temple ndetse akaba yarahise abahagarika burundu.

    Kumenyerana cyane n'aba Bishops ntibubahane ni byo Gitwaza afata nk'ipfundo ry'ikibazo

    Apotre Gitwaza ubwo yavugaga icyo yapfuye n'aba ba Bishops yahagaritse burundu, yaragize ati:“Hari igihe ubana n'umuntu nta be iki, nta be umukozi, mukaba abavandimwe, uko ni ko nari mbanye n'aba Bishops … Ikintu cya mbere gikomeye mbona njyewe naba narazize, ni ukumenyerana ntitwubahane kuko numvaga itorero twarigira umuryango. Uyu munsi mpagaze aha nk'umuyobozi wa Zion Temple, mpagaze aha nk'umuntu waciye muri ibi bintu byose ariko nkagerageza gutuza, guceceka no kwihangana no kwirinda kuvugavuga, mpagaze aha ngo mberurire ukuri.”

    Havuzwe amakuru ko Gitwaza ajya ikuzimu ndetse ko agambanira Leta

    Muri icyo gihe ubwo yari muri Amerika, Apotre Gitwaza yavuze ko ari bwo handitswe inkuru z'ibihuha zivuga ko ajya ikuzimu, ko agambanira igihugu n'ibindi atasubiramo. Icyamubabaje cyane ni uko muri ibyo byose hari abakozi b'Imana bagenzi be bari inyuma yabyo. Ibyo byaje gutuma afata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda kugira ngo yereke abantu ko ibivugwa ari ibinyoma na cyane ko bavugaga ko atazagaruka mu Rwanda.

    Ati: 'Muri icyo gihe ndiyo, hazamo inkuru nyinshi z'ibihuha rero si n'ibihuha birandikwa mu binyamakuru, ibyo mwasomye byinshi ntasubiramo, mu byo mwasomye bimwe harimo ibyavugaga ko mba mu isanduka, njya ikuzimu, ntari umuntu mwiza, ngambanira Leta, .. icyaje kumbabaza ni uko nasanze hari bene data bari babirimo. Icyo gihe nabonye ko ninkomeza gutinda muri Amerika, abantu bazafata igihuha nk'ukuri, mbwira madamu nti ndatashye!'.

    Apotre Gitwaza avuga ko yandikiye aba Bishops bagenzi be ko agiye kugaruka mu Rwanda, bamugira inama yo kutagaruka kuko ngo ashakishwa n'inzego za Leta bityo ko naramuka agarutse ari bwitabe izo nzego zirimo urwego rw'iperereza, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu, Polisi y'igihugu n'izindi nzego zinyuranye. Mu buhamya bwe Gitwaza avuga ko yahise afata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda ndetse kugeza icyo gihe yatangazaga ibi ngo nta rwego na rumwe yitabye. Aha ni ho ahera akibaza niba izo nzego zaramubuze.

    Ubukene muri Zion Temple no gushaka umushahara ungana na miliyoni ku kwezi w'aba Bishops byateje intambara muri Zion Temple

    Apotre Gitwaza avuga ko abakozi benshi ba Zion Temple bari bamaze amezi agera kuri atanu badahembwa. Aba Bishops babwiye Gitwaza ko bibaye byiza bajya bahembwa miliyoni ku kwezi bakava ku bihumbi 400 ku kwezi. Gitwaza avuga ko Zion Temple yari iri mu bihe by'ubukungu bitifashe neza, gusa ngo aba Bishops yaje kubemerera kujya bahembwa miliyoni ku kwezi, atangira kwiga n'aho ayo mafaranga azajya ava, gusa nyuma yaho ntibishimira inzira amafaranga bahembwa abonekamo kuko bahise bahaguruka baramurwanya ndetse umwe muri bo akagera aho ashaka kuvuma salon yahembaga abakozi batari bacye.

    Uko Gitwaza yashinze Alimentation kuri Zion Temple mu gushakisha ayo guhemba abakozi

    Hano yagize ati: “Nashatse umudamu ufite Alimentation ndamubwira nti ko abakristo bagukunda, baza kukugurira barangije amateraniro, wazanye ka Alimentation kawe, aho kugira ngo abantu bagusange i Remera n'ijoro barangije amateraniro ,watubabariye ukakazana hariya (kuri Zion Temple), basi niba umugati wungukaho 100F ukaduhaho 50Frw, kugira ngo tubashe nibura guhemba abakoropa urusengero n'abazamu, abandi tuzaba tubimenya nyuma, mbwira ubuyobozi nti 'Muzirinde gukora ku mushahara w'aba Bishops, mubareke bakomeze bahembwe nta kibazo ariko dushakishe uburyo abo bandi bajya bahembwa. Njyewe nanjye nari maze ayo meze (5) ntahembwa kuko nta cyo nari buhembwe nabonaga nta kintu gihari'. Uwo mu mama yahise ambwira ngo njyewe nzabazanira igishoro, hanyuma ibyo mwungutse, mwishyure abantu.”

    Uko Gitwaza yafashe icyumba cy'amasengesho akagihinduramo Salon abagore bakoresherezamo imisatsi


    Tariki 15/08 ku isabukuru ye, Apotre Gitwaza yahuye n'abo mu muryango we umwe muri bo amubwira inzozi yaraye abonye z'ukuntu ababaye cyane kubera imyenda y'abakozi ba Zion Temple. Bamuhaye ibahasha irimo Miliyoni Frw ndetse bamugira inama yo gushinga Salon itunganya imisatsi y'abagore kuko ari Business yunguka cyane. Iyo salon yaje kuyitangiza ayishyira mu cyumba cyari icy'amasengesho kuko ngo yabonaga gipfa ubusa dore ko ngo hari harimo ka matora kamwe, nta kindi kintu kirimo.

    Gitwaza yashinze salon kuri Zion Temple kugira ngo abone ubushobozi bwo guhemba aba Bishops n'abakozi

    Nyuma y'aho Gitwaza yagiye muri Israel, yandikirwa na Bishop Bienvenue amubwira ko bazamurwanya kuko yafashe icyumba basengeramo akagihindura Salon de coiffure. Nyuma y'iminsi ibiri Salon ikora, ngo bakuyemo amafaranga yo guhemba abakozi mu mezi atatu: Apotre Gitwaza ati: 'Ngeze muri Israel, Bishop Bienvenue yaranyandikiye arambwira ati ndagira ngo nkubwire ko tugiye guhagurukira kukurwanya, ntabwo uzahaguruka ngo uhindure icyumba cy'amasengesho ngo ugihinduremo salon'.

    'Icya kabiri warahagurutse mu rusengero uravuga ngo utariho, Zion Temple ntizabaho, uri Imana yacu, ni wowe twakurikiye? Narabisomye twari tugiye i Kana y'i Galilaya numva imennye umutima, ndavuga nti uyu ni Bienvenue? Kuko twari twavuganye ejo hashije duseka. Naramwandikiye ndamubwira nti ‘Bigenze gute ko unyandikiye ibintu biremereye ukaba umbwira nk'ubwira umuhungu wawe, habaye ik’i? Noherereje Claude Djessa ibyo nahawe na Bienvenue kuko bari kumwe, na we arambwira ngo umwumve ni mwese so kandi ibyo avuga bifite ishingiro”.

    Ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe Gitwaza igaterwaho umukono n'aba Bishops hafi ya bose

    N'ubwo ibaruwa yandikiwe Gitwaza mu 2022 yaciye igikuba mu bakristo, si ubwa mbere Aba Bishops bakoranye na Gitwaza bamwandikira ibaruwa imunenga kuko bigeze kubikora mu 2016 ari nabwo bateguraga bwa mbere kumuhirika. Iyo baruwa yanengaga Gitwaza ibi bikurikira: Gufata aba Bishops akabahindurira aho bakorera, akabikora atabyumvikanyeho n'aba Bishops bose. Kuri iyi ngingo Gitwaza avuga ko yasanze atari byiza kuba Gatenga yagira aba Bishops 8 bose bakorera muri paruwasi imwe ahubwo asanga byaba byiza bagiye gukorera hirya no hino mu gihugu. Ikindi bamunenze muri iyi baruwa ni ugushinga Salon de Coiffure, aba Bishops bose batabishaka.

    Muri iyi baruwa bakomeje bagira bati 'N'ibindi byose wakoze utatugishije inama, aka kanya birahagaze, ikindi turategetse ngo Bishop Dieudonne ejo mu gitondo azafunge iriya Salon de Coiffure, ikindi dutumije inama yihutirwa tariki 14/10/2016 wayibamo utayibamo izaba, igiye kwiga ejo hazaza h'uyu murimo kuko turabona wawishe”. Gitwaza ati: “Icyo gihe nari muri Israel'.

    Gitwaza yabasubije ko salon yashinzwe mu cyumba cy'amasengesho, yavaho ari uko babanje kumwica!

    Apotre Gitwaza yumvise ko bagiye gukuraho Salon de coiffure yashize ngo ifashe itorero kubona uko ahemba abapasiteri, yavuze ko yavaho ari uko babanje kumwica. Ati 'Narababwiye nti iyo nama ntiyemewe kuko ni njye Perezida, icya kabiri iyo salon ntishobora gufungwa keretse nimwiyemeza kunyica, nimara gupfa muzayifunga. Cyangwa niba mushaka ko ifungwa, nimusubire kuri 400 (guhembwa ibihumbi 400 Frw ku kwezi), kuko si abana banjye ndimo ndwanirira ni abantu bakora mu rusengero, ndarwana n'ama salon y'iki, ko ntajyamo ngo bandefirize, si ndi umurasita ngo babohe (umusatsi), mu by'ukuri nta nyungu y'ako kanya mbifitemo. Narabandikiye nti ‘nzemera no gupfa ariko iyo salon ntizafunga’'.

    Apotre Gitwaza akomeza avuga ko yaje kwemera ko bakorana inama, kuko na we yashakaga kuvugana nabo ku bibazo bitandukanye. Tariki 1/11/2016 ni bwo bakoze iyo nama bahurira kuri Amani Guest house mu Karere ka Kicukiro. Kuri uwo munsi w'inama ni bwo Apotre Gitwaza yamenye ko aba Bishops bakorana bamaze ukwezi bateranira kuri Amani guest house iherereye Kicukiro Centre. 

    Muri iyo nama Gitwaza yababajije iki kibazo ati 'Ndi nde', ababwira ko bakomeza inama nibamusubiza icyo kibazo kuko yabonaga ngo bari kwirengagiza ko Imana yabamuhaye ngo abayobore. Inama yarangiye babuze igisubizo, bucyeye bahurira mu yindi nama hamwe n'abandi bapasitori bose ba Zion Temple, Gitwaza ababwira ko yananiranywe n'aba Bishops. Bicaye hamwe basasa inzobe, bemeza ko uri butsindwe asaba imbabazi. Aba Bishops ngo baratsinzwe basaba imbabazi ariko Bishop Bienvenue arahaguruka avuga ko nk'umuhanuzi w'Imana agiye kuvuma salon de coiffure iri kuri Zion temple ikorera ahari icyumba cy’amasengesho.

    Apotre Gitwaza avuga ko iyo agira inkoni yari gukubita Bishop Bienvenue

    N'ubwo byavuzwe ko muri iyo nama Apotre Gitwaza yakubise Bishop Bienvenue, mu buhamya Gitwaza yatanze mu rusengero, yavuze ko atigeze amukubita, gusa ngo iyo aza kugira inkoni aba yaramukubise ndetse ngo si igitangaza kuko na Yesu hari abo ngo yakubise. Kuba Bishop Bienvenue yari agiye kuvuma salon, ni byo byarakaje cyane Apotre Gitwaza. Gitwaza yunzemo ko ari ikosa rikomeye kubona hari umuhanuzi w'umwana ushaka guhanura ku ngufu imbere y'Intumwa imubereye umuyobozi.

    Yagize ati: 'Narahagurutse ndamucyaha, sinamucyashye nk'ubabaye, namucyashye nka Apotre, nk'Intumwa, ndamubwira nti ceceka muri uyu mwanya, ntabwo ufite ububasha bwo guhanura aho ndi ntuzongere no kwibeshya ngo uri prophet (umuhanuzi) imbere yanjye, ni njye wakwigishije uko bahanura, ni njye wakwigishije gusoma ijambo, nkwigisha uko bigisha ijambo ry'Imana, ndagusengera imizimu ikuvamo, ujye wifatira abandi uhanure imbere yabo apana imbere yanjye, nta muhanuzi muto uhanura imbere y'umuhanuzi mukuru keretse yabimwemereye. Ku bw'izo mpamvu ndagutegetse icara. Aho ni ho havuye induru bababeshya ngo nakubise Bishop Bienvenue'.

    Apotre Gitwaza yarakomeje ati 'Ibyo ni byo bujuje i Burayi ngo nakubise Bienvenue, iyo ngira inkoni mba naramukubise, ariko si cyo nari ngambiriye kuko na Yesu na we yarabakubise, si byo nari ngambiriye nashakaga kumwereka ko birya bamenyereye ngo turareshya si byo. Abantu barahagurutse basaba imbabazi, we arahaguruka ngo agiye kuvuma nk'umuhanuzi. Yahanuraga imbere ya nde, imbere y'abana be nta kibazo, ariko imbere ya Gitwaza ntibishoboka'.

    Apotre Gitwaza arashimira Leta y'u Rwanda kuba ishishoza cyane

    Apotre Gitwaza avuga ko banamushinja gukorana n'imitwe y'iterabwoba, kuba umugambanyi n'ibindi. Yavuze uburyo RGB yamurenganuye ubwo aba Bishops bamucaga inyuma kugira ngo status y'itorero itemerwa muri Leta ariko umuyobozi mukuru wa RGB agahamagara Gitwaza akamwiseguraho akamubwira ko ibaruwa yandikiwe Zion Temple ivuga ko icyemezo ishaka kitaboneka atari RGB yagitanze. Gitwaza ati 'Ndagira ngo mbabwize ukuri bene data ni ukuri simbabeshya dufite igihugu gishishoza pe'.

    Yakomeje agira ati: 'Kuko ntiwaregwa n'ibyegera byawe bitatu, ukungirije bwa mbere, ukungirije bwa kabiri, umunyamabanga, bavuga ngo turabana turamuzi, ibyo akora ni ibi, ubugambanyi ni ubu n'ibindi, atari Imana yakuburaniye ngo ubeho. Imana nagize ni ugushishoza kw'abayobozi ba Leta yacu, basanga ibyavuzwe byose ari ibinyoma, ni yo mpamvu igihugu cyemeye ko nkomeza kuyobora uyu muryango kandi bemera ko nkomeza kuba Visionaire w'uyu muryango (kuba umuyobozi udasimburwa) kandi binyomoza ko mfitanye ikibazo na Leta kuko sinaba mfitanye ikibazo na Leta ngo inyizerere kuyobora amatorero mu Rwanda arimo abaturage bayo'.

    Aba Bishops ba Zion Temple ngo bandikiye Minisitiri ufite abakozi mu nshingano ze bamubwira ko batagihembwa

    Mu kiganiro kirekire Apotre Gitwaza yagiranye n'abakristo be mu kubabwira ukuri ku byavuzwe byose, yavuze ko aba Bishops bari bamwungirije bageze aho bandikira Minisitiri ufite abakozi mu nshingano ze bamubwira ko badahembwa. Iburayi ho ngo yagezeyo asanga hari abakristo bajyana ibiryo kwa Bishop wabo kuko ngo inzara yari imumereye nabi bitewe nuko yari amaze igihe adahembwa.

    Apotre Gitwaza yanyomoje ibyo kudahembwa kw’aba Bishops avuga bahembwaga usibye igihe gito bagizemo ibibazo by'ubukene. Ati “Abakristo (bakorera Zion) bamaze amezi 5 badahembwa ntibatureze, ni gute umuntu w'umuyobozi arega ikigo cye, nasanze nta mpuhwe bamfitiye, mbona ko ibintu atari bizima'. Mu kababaro kenshi Gitwaza yavuze uburyo aba Bishops bamaze amezi agera kuri ane batagera ku kazi nta kintu bakora, za biro zabo zihora zifunze, ariko itariki 28 yagera bagahita basakuza ngo kuri konti nta mafaranga arageraho.

    Gitwaza ashavuzwa no kuba aba Bishops bahoze ari ibyegera bye ari bo bagendaga babwira abantu ko ari umusambanyi

    Byaje kuba ihame tariki 20 za buri kwezi, amafaranga yabo akaba yageze kuri konti, uwitwa Bulambo wari ushinzwe kubaha imishahara yari yarahawe itegeko na Gitwaza ryo kubyubahiriza akamenya umushahara w'aba Bishops kandi bakawubonera igihe. Ibyo ngo yabikoze ku bwo kububaha no kubakunda nk'abana be mu gihe bo bakoraga mu yo bahembwe bakaguramo lisansi ibajyana guharabika Zion Temple hirya no hino.

    Gitwaza ati: 'Nari narabihanangirije nti ntihazagire umu Bishop ubura umushahara kandi ntibakora ahubwo baririrwa bahamagara abantu bababwira ngo Gitwaza ni mubi, akorana na satani, ni umusambanyi, barangiza kubarundamo ibintu bati none muzaze abadukumbuye tujye kuri Amani Guest house, ubwo namwe ku mugoroba mukajyayo, kubera iki? Mufite raison, ibyo bababwiye ni byo muzi nta cyo nababwiye njye,.. (..) nari naranze kubambika ubusa (gushyira hanze aba Bishops)'.

    Aba Bishops birukanywe ngo bari bakwiye kwamburwa ubushumba bahawe na Gitwaza


    Nubwo aba Bishops twavuze haruguru birukanywe muri Zion Temple ku isi, ntabwo Apotre Dr.Gitwaza yigeze abambura ubu Bishops bwabo mu gihe ari ko amahame ya Tewoloji abivuga. Avuga ko yabikoze kubera ko ari umubyeyi mwiza, akaba yarabirukanye nk'umubyeyi. Ati: 'Ndabarekuye ariko si uku nakabikoze, dore uko bigenda; Iyo ibintu byagenze gutyo, uhamagaza certificate y'igipasitori wamusengeye, ukamwambura certificate y'ubu Bishop, akagarura wa mwenda na ya nkoni na wa musaraba. Uyu munsi ni ko nari kubigenza, narangiza nkandika inzandiko zijya ku isi hose mu matorero ya Alliance n'ahantu hose dukorana nkababwira ko batakiri aba Bishops. (…) Ariko kuko ndi umubyeyi nabibarekeye, kugira ngo nabo amahirwe bazagira badakoranye na Gitwaza wabananije, azabeho'.

    Nyuma yo kubona ko mu Itorero harimo umwuka mubi wazanywe n'abari ibyegera bye, Apotre Gitwaza yaje gushyiraho ubuyobozi bushya bwa Zion Temple. Izi mpinduka zabaye nyuma y'inama yabaye taliki ya 28/12/2016 yemeje status nshya yashyizweho umukono n'aba Bishops bose, abashumba bose ba Zion Temple mu Rwanda ndetse banabisinyira imbere ya Noteri mu rwego rwo kugaragaza ko nta gahato ahubwo bibavuyemo kandi bayishyigikiye. Muri Zion Temple bemeje ko buri myaka ibiri bazajya bahindura abayobozi bakuru ariko Apotre Gitwaza akaba afite umwanya udasimburwa ari wo kuyobora iri torero ku rwego rw’isi.

    Nyuma y'ihinduka rya Status za Zion Temple, taliki ya 05/01/2017 hatangajwe ubuyobozi bushya bwasimbuye ubucyuye igihe. Abayobozi bashya ba Authentic Word Ministries na Zion Temple batangajwe mu batarimo abashakaga guhirika Apotre Gitwaza, ni: Apotre Gitwaza, Bishop Charles Mudakikwa, Rev Dr.David Bulambo, Pasteur Robert Runazi, Pasteur Hubert Kagabo, Pasteur Vincent Hakizimana, Pasteur Kamanzi Symphorien, Pasteur Karengera Ildephonse na Pasteur Uwera Egidia. Ku mwanya wa Visionnaire yakomeje kuba Apotre Dr. Paul Muhirwa Gitwaza.

    Bishop Vuningoma uri mu bashaka kuvana Apotre Gitwaza ku buyobozi hari icyo yatangarije InyaRwanda.com

    Tariki 12/11/2017 ni bwo InyaRwanda yagiranye ikiganiro na Bishop Vuningoma, wadutangarije ko agiye gusubira muri Zion Temple akubahwa nk’umuntu watangije iri torero na cyane ko atemera ko yirukanywe. Twaganiriye nawe tumusanze mu muhango wo kwimika Apotre John Poda Bihashya. Bishop Dieudonne Vuningoma yabwiye abanyamakuru ko ari umwe mu bayobozi b’Ihuriro nyarwanda ry'Amatorero n'Amadini (Rwanda Religious Leaders Forum). Abajijwe itorero asigaye abarizwamo nyuma yo kwirukanwa muri Zion Temple, yavuze ko nta muntu wigeze amwirukana muri Zion Temple mu buryo bwemewe n’amategeko na cyane ko ngo nta muntu ufite uburenganzira bwo kwirukana umuntu uba waratangije umuryango (Founder).

    Yagize ati 'Nitwa Bishop Vuningoma Dieudonne ndi umwe mu bayobozi b'Ihuriro nyarwanda ry'Amatorero n'Amadini (Rwanda Religious Leaders forum). Ndi umwe mu bashyizeho umuryango Authentic word Ministries Zion Temple mu Rwanda no mu mahanga. Kubera ko twahuye n'utubazo, kandi tuba hose, twabanje nk'aba Bishop kwishyira hamwe, twagiye gusenga ariko igihe cyo gusenga cyarangiye, ngiye gusubira mu murimo'.

    Bishop Vuningoma avuga ko ari umwe mu batangije Zion Temple bityo ngo kuba yarirukanywe muri iri torero, ni ibintu avuga ko bitizweho neza kuko nta muntu ushobora kwirukana uwatangije umuryango. Ikindi ashingiraho ni uko ngo nta baruwa imwirukana yahawe yemewe n’amategeko. Yavuze kandi ko bari gutegura ikiganiro n’abanyamakuru kizavugirwamo ibyo aba birukwanywe bafata nk’ukuri, icyakora kugeza uyu munsi ntabwo icyo kiganiro kiraba. Yasoje avuga ko kuba bari bacecetse atari uko badafite ibyo kuvuga ahubwo bari bategereje igihe cy’Imana na cyane ko bamaze igihe basengera mu Mwuka umwe nk’aba Bishop birukanywe ariko ngo magingo aya igihe cyo gusenga cyarangiye, bagiye gusubira mu murimo muri Zion Temple.

    Yagize ati: 'Zion ariko ni twe twayitangiye, ndumva tunayisubiyemo nta cyaha cyaba kirimo cyane ko nta rwandiko dufite rutwirukana muri Zion Temple mu buryo bw'amategeko kandi ntabwo wakwirukana ‘Founder’ burya amateka ntabwo uyahindura, umuntu watangiye umuryango ntabwo umwirukana, umwirukana se gute, ntabwo bisobanuka mu mategeko. Tuzabahamagara (abanyamakuru) tuzakora ‘Press conference’ mu gihe kiri imbere tubivuge rwose kuko twaracecetse ariko guceceka kwacu ntabwo ari ukuvuga ko ntacyo tuzi, ko ntacyo tubona, ko ntacyo twavuga, igihe kiri hafi tuzabivuga'.

    Zion Temple ihoramo imvururu n'intambara zo kuvana Apotre Dr Gitwaza ku buyobozi bw’iri torero yashinzwe gute, yagiye iyoborwa gute?

    Zion Temple ni Itorero ryabyawe na Ministere y'Ijambo ry'ukuri (Authentic Word Ministries) iyerekwa ryahawe umukozi w'Imana Apotre Dr. Paul Gitwaza ubwo yari afite imyaka 16 mbere y'uko yinjira muri Kaminuza ubwo Imana yamubwiraga ko umusore w'umu ‘Authentique’ azahindura isi, ikaba yarabimubwiye mu rurimi rw'igifaransa (Un jeune Authentique transformera le Monde) nk'uko yigeze kubitangariza ikinyamakuru Rushyashya.net.

    Apotre Dr. Paul Gitwaza avuga ko nyuma yo guhabwa iryo yerekwa yakomeje gusenga. Ageze muri kaminuza ni bwo yatangiye gushaka abo bazafatanya mu murimo, bamwe bahurira muri Congo, abandi bahura ageze mu Rwanda. Abo rero kuva umurimo utangiye ni bo bakomeje gusimburana ku myanya y'ubuyobozi itandukanye. Ariko aho Itorero rimaze gukurira byabaye ngombwa ko status y'itorero (Itegeko Ngenga) ihindurwa nk'uko byasabwe n'abandi bashumba baje mu murimo nyuma kugira ngo buri muntu wese ayibonemo kugeza no ku mukristo wo muri buri rusengero kuko n'ubundi Itorero ari iry'abakristo.

    Apotre Gitwaza akomeza avuga ko ibyo ari byo byatumye ubuyobozi bw'itorero bwifuza ko status ihinduka kugira ngo n'abandi bakristo bibone mu buyobozi mu buryo bwemewe n'amategeko kandi banashobore gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kwagura uwo murimo bawiyumvamo. Byatumye rero habaho ubusabe ko Status y'Itorero Zion Temple yongera guhindurwa, biza kwemezwa nuko iravugururwa hashyirwamo ingingo nshya ndetse haba n'izivugururwa. Ibyo kandi byanahuriranye nuko Manda y'ubuyobozi bwari buriho yari yararangiye maze hashyirwaho ubuyobozi bushya, bamwe bavanwa mu nshingano abandi birinjira.

    INKURU WASOMA; The Ben yababajwe n’ibikomeje gukorerwa Apotre Gitwaza ku mbuga nkoranyambaga

    Urusengero Apotre Gitwaza aherutse kugura muri Amerika

    Apotre Gitwaza ni n’umuhanzi aho akunzwe mu ndirimbo “Mana kiza bene wacu”

    Apotre Dr Gitwaza hamwe n’umufasha we Pastor Angelique N. Gitwaza bafitanye abana batatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114717/kumenyerana-no-kutubahana-ukuri-gusharira-twibuka-kwa-apotre-dr-gitwaza-ku-ba-bishop-basha-114717.html

  • Ruger na AV baririmbye iminota ngerere-AMAFOT… – #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo Drip City cyabereye kuri Canal Olympia cyari gihuriyemo abahanzi b'abanya Nigeria n'ab'abanyarwanda, mu buryo butari bwitezwe aba bahanzi n'ubwo mu minota micye bamaze ku rubyiniro bagerageje gutanga ibyishimo, ariko ntabwo batanze umusaruro neza nk'uwo bari bitezweho.

    Ku isaha ya saa 21:39, Dj SL yongeye gushimangira ibintu yari yakomojeho mbere ko abakobwa b'abanyarwandakazi ari beza. Saa 21:41, nibwo umuhanzi wa mbere wo muri Nigeria AV yageze ku rubyiniro, yinjirira mu ndirimbo ye iri mu zikunzwe yitwa 'Confess' ashyiraho n'izindi nkeya.

    Ish Kevin avuye ku rubyiniro, Ruger nawe yahise azamuka ku rubyiniro amaraho umwanya muto, ajya imbere agaruka inyuma mu buryo ubona ko hari ikitari cyamunyuze gusa akananyuzamo akaririmba. Uyu muhanzi wari utegerejwe na benshi yaririmbye indirimbo zitarenga 3, ubundi ahita agenda mu buryo busa n'ubutunguranye bamwe bagira ngo aragaruka, nyamara agenda gutyo.

    Igitaramo wabonaga ko kizihiye abitabiriye cyane mu bihangano by'abanyarwanda, cyashyizweho akadomo mu masaha ya saa yine n'igice z'ijoro.

    AV yinjiye aririmba indirimbo ye iri mu zikunzwe yitwa 'Confess'

    Umuhanzi AV ni we wabanjirije Ruger ku rubyiniro

    Ruger yanyujijemo ajya gutongana n'abari bari kumucurangira

    Yamaze ku rubyiniro iminota mbarwa 


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114713/ruger-na-av-baririmbye-iminota-ngerere-amafoto-114713.html

  • Ish Kevin yacomoye ibyuma nyuma yo kutanyurwa… – #rwanda #RwOT

    Ubwo haburaga iminota mbarwa ngo abahanzi b'abanya Nigeria bagere ku rubyiniro, nyuma y'abahanzi banyuranye b'abanyarwanda barimo Gustave Fuel, Afrique, Gabiro Guitar, Okkama, Kenny K Shot na Ariel Wayz; Ish Kevin ni we wari utahiwe maze ubwo yageraga ku rubyiniro yerekwa urukundo rwinshi n'abafana nyamara ibyuma bikajya bigeraho bigahagarara.

    Si rimwe, si kabiri, Ish Kevin abaza ati:'Ninde unkuriyeho microphone.'

    Akongeraho ati:'Sinzi ibiri kuba ariko hano hantu.'

    Haciyeho akanya gato yasabwe kuva ku rubyiniro, ibintu bitamushimishije, ahita acomokora ibyuma.

    Ubwo Lion Imanzi yazaga ku rubyiniro, abana bamuteye amacupa y'inzoga basaba ko Ish Kevin yasubizwa ku rubyiniro.

    Lion nawe ati:'Uretse n'ibyo n'amabuye narayatewe kandi akazi karakomeza. Ish Kevin turamukunda n'aho ageze ndi mubabigizemo uruhare, muri The Next Popstar naramutoye.'

    Akomeza agira ati:'Amasaha ntari kudukundira mwihangane azagaruka, kandi ibyo akoze ntitumurenganya kuko amakosa ni ayacu.'

    Haciyeho akanya, umunya Nigeria uri mu bari bategerejwe yageze ku rubyiniro, aririmba gato Dj SL ati:'Kubw'urukundo rw'abahanzi Ish Kevin.'

    Ish Kevin yongeye kugaruka ku rubyiniro asoza ibyo yari yatangiye mu byishimo byinshi by'abafana, bamuha amashyi bajyanira nawe mu ndirimbo ijambo kurindi.

    Ish Kevin n'ubwo atagiriye ibihe byiza ku rubyiniro nk'uko yari yabiteguye, ariko ntibyamubujije gutanga ibyishimo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114712/ish-kevin-yacomoye-ibyuma-nyuma-yo-kutanyurwa-nuko-yafashwe-ku-rubyiniro-114712.html