Category: Uncategorized

  • Kiyovu Sports yongeye kwisubiza umwanya wa mbere by'agateganyo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yafashe umwanya wa mbere w'agateganyo wa shampiyona,nyuma yo gutsinda Police Fc igitego 1-0,mu mukino w'umunsi wa 18 wa shampiyona y'u Rwanda

    Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, watangiye ukererewe Saa kumi kubera imvura yarimo kugwa.

    Umutoza Haringingo Francis wa Kiyovu Sports yagowe n'igice cya mbere ariko mu gice cya kabiri yakoze impinduka azana abasore 2 basatira izamu, Mugenzi na Muhozi, bamufasha kwigaranzura Police Fc aho yaje no kubona igitego cyatsinzwe na Eric Ngendahimana ku munota wa 90′.

    Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda uyu mukino yahise ifata umwanya wa mbere muri shampiyona by'agateganyo,mbere y'uko ikipe ya APR Fc izakina na Etincelles ku munsi w'ejo.

    Mu yindi mikino yabaye,MUKURA VS yatsinze igitego 1-0 Marines FC yuzuza umukino wa 6 itsinda yikurikiranya.Irabura umukino umwe ikuzuza agahigo k'imikino 7 ikurikiranye batsinda, bashyizeho 2015.

    Indi mikino yabaye;

    Rutsiro Fc 2-1 Gasogi United

    Mukura 1-0 Marines

    Gicumbi 1-1 Espoir Fc

    Ejo hashize As Kigali yari yatsinze Gorilla Fc ibitego bibiri ku busa.

    Urutonde:

    1. KIYOVU Sports 38 Pts
    2. APR FC 37 Pts (-1)
    3. MUKURA 32 Pts
    4. AS Kigali 30 Pts
    5. Rayon Sports 29 Pts (-1)

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sports-yongeye-kwisubiza-umwanya-wa-mbere-by-agateganyo

  • Imishinga y’agaciro gasaga miliyari 6 yahakaniwe inguzanyo na BDF abandi barayihombya #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bukuru bw’ikigega BDF bavuga ko bamaze gufasha imishinga ikabakaba ibihumbi 45 mu myaka 10 bamaze bakora. Gusa kubera ko abagana iki kigega baba ahanini badasobanukiwe n’ibisabwa,imishinga myinshi ikaba ihakanirwa n’iyemerewe bamwe muri ba nyirayo bakaba bahombya BDF.
    Umuyobozi mukuru wa BDF Munyeshyaka Vincent,avuga ko mu myaka 10 BDF imaze ikora,bafashije imishinga ibihumbi 44 na 625 ifite agaciro ka miliyari 87 z’amafaranga y’u Rwanda.
    Mu mishinga nzahurabukungu hafashijwe igera (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4442

  • Umwamikazi Elizabeth II yanduye Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umwamikazi w'Ubwongereza Elizabeth II yanduye virusi ya Corona. Ibiro bye byatangaje aya makuru bivuga ko atarembye cyane,ndetse byitezwe ko asubira ku mirimo ye ya buri munsi mu cyumweru gitaha.

    Bimwe mu bimenyetso Umwamikazi Elizabeth w'imyaka 95 afite, birimo inkorora bivugwa ko idakanganye.

    Amagara y'Umwamikazi w'Ubwongereza ari nawe ufite imyaka myinshi mu bamikazi bose bo kw'isi, amaze igihe atifashe neza.

    Mu kwezi kwa cumi yajyanwe mu bitaro, abaganga bamusaba kwiyitaho akaruhuka bihagije.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umwamikazi-elizabeth-ii-yanduye-covid-19

  • Mu mezi 11 BDF yatanze inguzanyo nzahurabukungu zihagaze asaga miliyari 5 #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa BDF,nk’ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse kubona ingwate ngo babone inguzanyo buvuga ko bamaze gutanga inguzanyo isaga miliyari 5 ku mishinga 5308 binyuze mu Kigega nzahura bukungu.
    Munyeshyaka Vincent umuyobozi mukuru wa BDF avuga ko muri uyu mwaka wa 2021,mu mezi 11 gusa bari bamaze kurangiza gufasha imishinga isanzwe 2348 ifite agaciro ka miliyari 9 na miliyoni 700 mu gihugu hose.
    Yakomeje agira ati 'uyu mubare dutanze ntabwo dushyizemo cya kigega cyo kuzahura (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4441

  • Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n'akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw'ihanurwa ry'indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi 4 gusa Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa, ari narwo rwego rusumba izindi mu bucamanza bw'icyo gihugu, rutangaje ko nta mpamvu n'imwe igaragara yatuma haba urubanza rw'ihanurwa ry'indege Falcon 50 yari itwaye Yuvenali Habyarimana, umwe mu banyamategeko bunganiraga abaregwa, Me Bernard Maingain, yiyemeje kuvuga n'akarimurori, agashyira hanze amabanga yose yagizwe ubwiru mu myaka isaga 20 hatangijwe urugamba rwo gusenya u Rwanda n'abayobozi barwo.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, Me Bernard Maingain yavuze ko hari amakuru atarashoboraga gushyirwa hanze mu gihe uyu mwanzuro wo gukuraho burundu urubanza wari utarafatwa, kandi akaba asanga ubu noneho kuyavuga ari ingenzi, ukuri kose kukajya ahabona kandi kugafasha kubaka ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda.

    Mu ikubitiro, Me Bernard Maingain agaragaza amakosa yakozwe n'umucamanza Jean Louis Bruguiere watangiye iyi dosiye, ayakora abigambiriye kubera gukoreshwa n'abo mu muryango wa Habyarimana, ibyegera bye n'abanyamahanga babashyigikiye.

    Icyari kigamijwe ngo ni uguhunga umugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, babeshya ko FPR-Inkotanyi yahanuye iyo ndege ya Habyarimana, bikaba imbarutso yo'gusubiranamo hagati y'Abahutu n'abatutsi'.

    Me Bernard Maingain asanga uru rubanza rwari urucabana, urebye ibipapirano byari muri dosiye, nubwo bitashyizwe ahagaragara. Yatanze ingero.

    Umujenosideri Tewonesiti Bagosora yifashishije Umubiligi Filip Reyntjens bakwiza ibinyoma ku isi yose!

    Col Tewonesiti Bagosora yatangiye kwamamara cyane mu gihe cy'Amasezerano y'Amahoro ya Arusha, aho atakozwaga ibyo gusangira ubutegetsi hagati ya Leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi.

    Bagosora ubwe yivugiye ku mugaragaro ko azategurira Abatutsi imperuka, bityo ayo amasezerano ntashobore gushyirwa mu bikorwa. Bwarakeye biraba.

    Me Maingain avuga ko ibimenyetso simusiga biri muri iyo dosiye y'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana bigaragaza ko ibyegera bya Habyarimana, birimo na Bagosora, aribyo ubwabyo byiyiciye Habyarimana wari umaze gusinya ayo masezerano ya Arusha, kugirango abe impfabusa. Bamaze gukora iryo shyano bashatse uwo barigekaho, maze babishyira ku mutwe wa FPR-Inkotanyi, babifashijwemo n'umwarimu muri kaminuza, Umubiligi Filip Rentjens.

    Uyu Reyntjens yabaye inkoramutima y'ubutegetsi bwa Habyarimana, kugeza n'ubu akaba ari umwanzi ukomeye wa FPR-Inkotanyi. Kuba Reyntjens yarabaye igikoresho muri uwo mushinga mubisha, nabyo byagizwe ibanga, nyamara ngo bigaragara muri dosiye.

    Umucamanza Bruguiere yahaye akazi k'ubusemuzi Fabien Singaye, abizi neza ko ari umwe mu bagize'akazu' ko kwa Habyarimana.

    Me Bernard Maingain asanga iyi ari imwe mu nenge zikomeye nyamara itaramenywe n'abantu benshi. Bwana Maingain avuga ko n'ubwo abunganira abaregwa bagaragaje kenshi amakosa yo guha akazi Fabien Singaye muri iyi dosiye kandi abogamye, byirengagijwe akomeza kuba umusemuzi.

    Me Maingain ati:'Namwe nimutekereze uko umuntu ufitanye isano ya hafi n'abaregera indishyi yasemuraga, mu rubanza nawe ubwe afitemo inyungu. Birumvikana ko yivugiraga ibijyanye n'amarangamutima ye.'

    Abatangabuhamya bashinje ibinyoma, baza kwivuguruza.

    Mu bashinjabinyoma muri iyo dosiye harimo Theoneste Bagosora uhamya ko FPR-Inkotanyi ariyo yishe 'umubyeyi' Habyarimana, ikoresheje ibisasu bihanura indege, ngo byarasiwe i Masaka mu nkengero z'Umujyi wa Kigali.

    Nyamara ubwo yaburanaga mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, Bagosora ubwe yivugiye ko abasirikari ba FPR batashoboraga kugera aho i Masaka, kuko hari mu birindiro bikomeye bya EX-FAR.

    Uku kwivuguruza no guhuzagurika kwa Bagosora ntikwamenywe n'abantu benshi.

    Abitwa Abdul Ruzibiza na Emmanuel Ruzindana, batumijwe na Juji Bruguiere ngo bashinje FPR-Inkotanyi kuba ariyo yahanuye indege ya Habyarimana.

    Nyamara baje kwisubiraho, Ruzibiza avuga ko atigeze agera aharasiwe ibisasu byahanuye iyo ndege nk'uko yabanje kubyemeza, naho Ruzindana avuga ko yashinje ibinyoma, abisabwe na Abdul Ruzibiza n'abo mu muryango wa Habyarimana.

    Hari ibimenyetso ko aba bombi bijejwe amafaranga n'ibindi bitangaza ngo bashinje ibinyoma, babonye ntacyo bizafata, bahitamo kwivuguruza.

    Izi ni zimwe mu ngero nke ariko zifatika Me Bernard Maingain yashyize ahagaragara z'ibyagizwe ibanga kandi ari amakuru abantu bose bagombaga kumenya, agasezeranya Abanyarwanda n'abandi bakunda ukuri kuzavuga n'ibindi byagizwe ubwiru, kuko asanga bizabafasha kubakira ubumwe n'ubwiyunge ku musingi ufatika.
    Me Bernard Maingain yari afatanyije na Me Leon Forster mu kunganira Abanyarwanda 7 bagerekwagwaho umutwaro wo kwica Perezida Habyarimana n'abo bari kumwe, mu ijoro ryo ku itariki ya 06 Mata 1994.

    Abo bari mu buyobozi bw'ingabo za FPR-Inkotanyi, aribo:

    James Kabarebe, Jack Nziza na Sam Kanyemera batigeza bakandagira i Kigali mbere yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari kandi Rose Kabuye washinjwaga kuba ariwe wari ubitse ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana, ariko ntibavuge aho yari abibitse; Charles Kayonga na Jacob Tumwine wari umwungirije mu buyobozi bw'abasirikari ba FPR-Inkotanyi bari muri CND, na Frank Nziza waregwaga kurasa ibyo bisasu.

    Umucamanza Marc Trevidic yagaragaje ko ibisasu byahanuye iyo ndege byarasiwe muri Camp Kanombe yari iri mu maboko y'ingabo za Leta, bivuze ko ingabo za FPR_Inkotanyi zitashoboraga kuhagera hatabaye imirwano.

    Reka dutegereze andi mabanga tutamenye Me Bernard Maingain agiye kumena, icyo tuzi imizinga igiye kuvamo imyibano.

    The post Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n'akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw'ihanurwa ry'indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyamategeko-bernard-maingain-yiteguye-kuvuga-nakarimurori-ibyagizwe-ubwiru-mu-rubanza-rwihanurwa-ryindege-ya-yuvenali-habyarimana-kuko-asanga-ari-ingenzi-mu-kunga-abanya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyamategeko-bernard-maingain-yiteguye-kuvuga-nakarimurori-ibyagizwe-ubwiru-mu-rubanza-rwihanurwa-ryindege-ya-yuvenali-habyarimana-kuko-asanga-ari-ingenzi-mu-kunga-abanya

  • Rwamagana: Bamwe mu bacyekwagaho gupfumura amazu bakiba bafatanwe ibyo bibaga #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare yafashe abantu barindwi bacyekwaho kuba mu itsinda ry'abibaga abaturage mu Karere ka Rwamagana. Bafatanwe bimwe mu bikoresho bibaga harimo moto yo mu bwoko bwa TVS bicyekwa ko nayo bari bayibye.

    Abafashwe ni Mukankiko Esperance w'imyaka 34, ari nawe wari ushinzwe gushaka abagura ibyo bibye, Majyambere Jean d'Amour w'imyaka 47 (umugabo wa Mukankiko), Nyungura Merivien w'imyaka 28, Hakizimana Louis bakunze kwita Gakote afite imyaka 35, Habimana Emmanuel bakunze kumwita Emile w'imyaka 40, Muyizere Gilbert w'imyaka 24 na Dukuzimana Jean Pierre w'imyaka 23. Bafatiwe mu Murenge wa Mwurire, Akagari ka Ntunga, Umudugudu wa Cyimbazi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu rugo rwa Mukankiko Esperance n'umugabo we Majyambere Jean d'Amour. Muri urwo rugo hafatirwa Moto yari yibwe ifite ibirango RF 696 H,amagare atatu, Camera igezweho yo gufotora (digital camera), tubiri twifashishwa mu guteka icyayi (kettles), Amashyiga ya Gaze, radiyo ebyiri nini, ibikapu bine n'ibindi bikoresho byo mu nzu.

    SP Twizeyimana yagize ati' Uriya Mukankiko niwe wari umukomisiyoneri w'ibintu bariya bantu babaga bibye barimo n'umugabo we Majyambere. Biriya bintu byose byafatiwe muri urwo rugo bategereje abaguzi babyo, gufatwa kwabo byaturutse kuri moto yari yibwe umuturage wo muri Nyakariro atanga ikirego Polisi itangira kuyishakisha. Hakoreshejwe ikoranabuhanga rya GPS rigeza abapolisi mu rugo rwa Majyambere na Mukankiko baba ariho basanga iyo moto na biriya bikoreso byose.'

    Yakomeje avuga ko moto yari yibwe na Habimana Emmanuel na Dukuzimana Jean Pierre bari bamaze kuyiba mu Murenge wa Nyakariro naho Nyungura Merivien yari yazanye igare yari yibye muri Gikomero.
    SP Twizeyimana akomeza avuga ko bariya bantu bose bamaze gufatirwa muri ruriya rugo bahise bemera icyaha bemera ko bari bazanye ibyo bari bibye ngo bishakirwe isoko. Bavuze ko ibintu babyiba mu bice bitandukanye mu Karere ka Rwamagana no mu tundi turere tuhakikije, biba bifashishije ibikoresho nk'ibisongo, ibyuma, imihoro n'imfunguzo z'amoko atandukanye bafunguza amazu,ibi nabyo babifatanwe.

    Batantu muri aba bantu si ubwa mbere bafatiwe mu byaha by'ubujura kuko harimo abagiye babifatirwamo ndetse inkiko zirabibahamya barafungwa. Mu mwaka wa 2005 Habimana Emmanuel yafunzwe imyaka 5, afungirwa muri gereza ya Nyarugenge kubera ubujura, mu 2019 Dukuzimana yakatiwe imyaka 2 afungirwa muri gereza ya Ntsinda kubera ubujura,mu mwaka wa 2021 Majyambere Jean d'Amour yafuzwe inshuro ebyiri afungirwa muri Kigali Transit Center kubera ubujura kimwe na Nyungura Merivien nawe yafungiwe muri icyo kigo azira ubujura na Hakizimana Louis bakunze kwita Gakote nawe yari aherutse gufungurwa muri Kigali Transit Center.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yaboneyeho gukangurira abantu gushaka imirimo bakora bakareka ibyaha birimo ubujura. Yanakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye biba cyangwa babacyeka.

    Bariya bose uko ari barindwi bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwamagana kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rwamagana-bamwe-mu-bacyekwagaho-gupfumura-amazu-bakiba-bafatanwe-ibyo-bibaga

  • Abafana ba Ish Kevin bakoze ibidasanzwe mu gitaramo cyatumiwemo umunya Nigeria Ruger #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu abakunzi b'umuziki bari baturutse mu duce dutandukanye tw'Umujyi wa Kigali berekeje ku i Rebero kuri Canal Olympia bagiye mu gitaramo cy'abahanzi nyarwanda cyari cyitabiriwe n'umuhanzi wo muri Nigeria Ruger.

    Ubwo kizigenza mu njyana ya Trapish yageraga ku rubyiniro,ibintu byahindutse ndetse bamwe mu bafana be bateza akavuyo karenze.

    Ish Kevin wafatwaga nk'umuhanzi mukuru mu banyarwanda yahawe umwanya ngo aririmbe ariko bitunguranye ageze ku ndirimbo ya kabiri yasabwe kuva ku rubyiniro ngo ahe umwanya AV nawe wo muri Nigeria.

    Ibu ntibyashimishije Ish Kevin ubwe kuko yahise ajya ahari DJ wa AV amubuza gucuranga. Abandi bahanzi b'inshuti za Ish Kevin nka Kenny K Shot, Logan Joe n'abandi bahise binjira ku rubyiniro baririmba mu kavuyo.

    MC Lion Imanzi yagerageje kubakura ku rubyiniro ariko abasore bamubera ibamba.

    Nkuko amakuru dukesha Hose.rw abitangaza,abafana nabo barakaye batangira gutera ibikombe banyweragamo inzoga ku rubyiniro. Lion Imanzi yabasabye gutuza ahubwo barushaho kumumishaho inzoga.

    Yababwiye ati 'muri kwirushya, ntaho njya n'amabuye barayanteye.'

    MC yavuze ko impamvu bakuyeho Ish Kevin igitaraganya ari uko polisi yategetse ko igitaramo gifungwa bitarenze saa ine, gusa iyo mpamvu abafana ntibayikozwaga.

    Icyakora byarangiye uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda ahaye umwanya uyu munya Nigeria wanaje kumwubaha bazana ku rubyiniro mu rwego rwo kwiyunga n'aba bafana bari bariye karungu.

    Iki ni nk'aho ari cyo gitaramo kibaye ku nshuro ya mbere nyuma yo kongera gukomererwa muri uyu mwaka wa 2022.

    Nyuma yo gucururuka AV yageze ku rubyiniro ariko arindiwe umutekano ku buryo bukomeye kuko bari bafite ubwoba ko abafana ba Ish Kevin bamugirira nabi.

    AV yaririmbye indirimbo ebyiri gusa, ajya gusoza yagarukanye na Ish Kevin ku rubyiniro mu rwego rwo kwerekana ko nta nzigo bafitanye.

    Umufana yagushije Ruger

    Ruger wari umuhanzi w'Imena yinjiye ku rubyiniro yambaye umupira w'ijezi wakozwe na House Of Tayo. Wari wanditseho Rwanda imbere na Ruger mu mugongo. Yari afite kandi ibendera ry'u Rwanda mu ntoki.

    Ruger wagendaga akora mu ntoki z'abafana umwe wari uri kure ye gato yamukuruye aratembagara abashinzwe umutekano we bahita bamwegura vuba.

    Ruger yashimishije abakunzi be mu ndirimbo ze nka Bounce ariko bigeze kuri Dior biba ibindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/abafana-ba-ish-kevin-bakoze-ibidasanzwe-mu-gitaramo-cyatumiwemo-umunya-nigeria

  • Abayobozi b’amadini n’amatorero bakoze neza, bimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu byakemuka – RGB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Usta Kaitesi

    Dr Usta Kaitesi

    Avuga ko abanyamadini n’amatorero bari mu bafatanyabikorwa bafite amashuri menshi, bakwiye kuba abakangurambaga ku babyeyi, cyane ko birirwana n’abana ndetse bakabonana n’ababyeyi babo igihe cy’amateraniro.

    Ati 'Nk’ikibazo kireba guta amashuri kw’abana ndetse n’igaburo ry’abana rya saa sita, kuba bari mu bafatanyabikorwa bafite amashuri menshi, birakwiye ko baba abakangurambaga ku babyeyi.'

    Akomeza agira ati 'Kuko aba bana biriranwa nabo, babana nabo ku mashuri banaterana mu mpera z’icyumweru, ku wa gatanu ku bayisilamu, ku wa gatandatu ku badivantisiti no ku cyumweru ku bakirisitu bandi basanzwe, bagahura n’imiryango yabo.'

    Avuga ko ubufatanyabikorwa bukozwe neza, abanyamadini n’amatorero bakumva ko bari ku ruhembe rw’uko umwana yiga neza kandi akagaburirwa uko bikwiye, ndetse yanabura bikorohera Leta kumenya aho ari.

    Avuga ko bakwiye gukangurira ababyeyi baje gusenga ndetse n’abana akamaro ko kwiga, ikibazo cyo guta amashuri cyatsindwa burundu.

    Agira ati 'Nibakangurira ababyeyi baje gusenga, bagakangurira abana ko kwiga bifite akamaro kandi bizubaka Umunyarwanda ushoboye, tuzaba turimo gutsinda ikibazo dufite gikomeye cyane cyo guta amashuri no kudashobora kugaburira abana ku ishuri, kandi imbaraga dufite duhuza, zatuma icyo kitaba ikibazo cy’ingutu.'

    Mu nama yahuje abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uturere mu Ntara y’Iburasirazuba, ku wa 10 Gashyantare 2022, hagamijwe kureba imikorere yabo no kurushaho kuyinoza, bibukijwe ko bafite uruhare runini mu gutuma imibereho y’abaturage irushaho kuzamuka.

    Dr. Kaitesi avuga ko abafatanyabikorwa bahari mu rwego rwo gufasha Leta kuzamura imibereho myiza y’abaturage, bityo bakwiye gukora ibyo baba bariyemeje mu gihe bakaga uburenganzira bwo gukorera mu karere runaka.

    Ati 'Kutagira umusarane, twaganiraga tukabibutsa ngo umusarane uvugwa kangahe muri Bibiliya, ko abapasiteri bari hafi y’abaturage kurusha ubuyobozi bw’ibanze, ikibazo cy’isuku bakivugaho kangahe?'

    Yasabye inzego za Leta gukurikirana no guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa, kugira ngo hatabaho kubusanya cyangwa kudakoresha neza umutungo mu nyungu z’abaturage.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abayobozi-b-amadini-n-amatorero-bakoze-neza-bimwe-mu-bibazo-bihangayikishije-igihugu-byakemuka-rgb

  • Rwamagana: Bamwe mu bacyekwagaho gupfumura inzu bakiba bafashwe – #rwanda #RwOT

    Bafatanwe bimwe mu bikoresho bibaga harimo moto yo mu bwoko bwa TVS bicyekwa ko nayo bari bayibye. Bafatiwe mu Murenge wa Mwurire, Akagari ka Ntunga, Umudugudu wa Cyimbazi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abo bantu bafatiwe mu rugo rw'abo bikekwa ko aribo baguraga ibyibwe. Muri urwo rugo hafatirwa Moto yari yibwe, amagare atatu, Camera igezweho yo gufotora (digital camera), tubiri twifashishwa mu guteka icyayi (kettles), Amashyiga ya Gaze, radiyo ebyiri nini, ibikapu bine n'ibindi bikoresho byo mu nzu.

    SP Twizeyimana yagize ati 'Biriya bintu byose byafatiwe muri urwo rugo bategereje abaguzi babyo, gufatwa kwabo byaturutse kuri moto yari yibwe umuturage wo muri Nyakariro atanga ikirego Polisi itangira kuyishakisha.'

    SP Twizeyimana akomeza avuga ko bariya bantu bose bamaze gufatirwa muri ruriya rugo bahise bemera icyaha bemera ko bari bazanye ibyo bari bibye ngo bishakirwe isoko. Bavuze ko ibintu babyiba mu bice bitandukanye mu Karere ka Rwamagana no mu tundi turere tuhakikije, biba bifashishije ibikoresho nk'ibisongo, ibyuma, imihoro n'imfunguzo z'amoko atandukanye bafunguza amazu,ibi nabyo babifatanwe.

    Batantu muri aba bantu si ubwa mbere bafatiwe mu byaha by'ubujura kuko harimo abagiye babifatirwamo ndetse inkiko zirabibahamya barafungwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yaboneyeho gukangurira abantu gushaka imirimo bakora bakareka ibyaha birimo ubujura. Yanakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye biba cyangwa babacyeka.

    Abafashwe bose uko ari barindwi bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwamagana kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe.

    Bimwe mu bikoresho byafashwe byari byibwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-bamwe-mu-bacyekwagaho-gupfumura-inzu-bakiba-bafashwe

  • Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwaremeye uwamugariye ku rugamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Vincent Irikujije n

    Vincent Irikujije n’umugore we bakiriye inka bahawe n’urubyiruko

    Inka bayimushyikirije ku wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022, nyuma y’uko banamuhaye umuganda wo gusiza ikibanza aho biyemeje no kuzamwubakira, akava mu manegeka.

    Iyo nka kandi ngo bateganyaga kuyimushykiriza ku itariki ya 1 Gashyantare 2022 bizihiza umunsi w’Intwari, ariko ntibyabashobokera kubera ibikorwa byahuriranye kuri uwo munsi, nk’uko bivugwa na Jean de Dieu Nsengimana, ushinzwe kumenyekanisha no guhuza ibikorwa by’abakorerabushake bo mu Karere ka Huye.

    Ati 'Ni igikorwa twatekereje nk’urubyiruko dushingiye ku buryo ababohoye igihugu abenshi bari urubyiruko rwari mu kigero nk’icyacu cyangwa tunabaruta, ariko bagira iryo shyaka ryo kwitanga kugira ngo batange igihugu cyiza. Igihugu cyiza turimo uyu munsi rero, ni cyo cyaduteye gushaka umwe muri bo, kugira ngo tumwereke yuko igikorwa bakoze ari icy’agaciro.'

    Ku rugamba, Vincent Irikujije yacitse zimwe mu ntoki, kandi yahavunikiye mu gatuza, bituma atabasha kwikorera uko abyifuza kandi atunzwe no guhinga. Ubu afite imyaka 48, kandi hamwe n’umugore we bafite abana batatu.

    Yashimye urubyiruko rwamugabiye rukaniyemeza kuzamuha umuganda wo kugira ngo azave mu manegeka, kuko ngo kuba bamuhaye inka ari ubukire bamwifurizaga, akaba kandi yatangiye kubona ko izabumugezaho.

    Yagize ati 'Ubu nishimye cyane. Ku mutima wanjye ndumva hari umutwaro wahururutse. Nzabona amata abana banjye bayanywe bamererwe neza, kandi ndaza no kubona ifumbire.'

    Urubyiruko rw

    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gikorwa cyo gusiza ahazubakwa inzu y’umuryango wa Irikujije

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, yashimye iki gitekerezo cy’urubyiruko rwo muri ako karere.

    Yagize ati 'Bamuhaye inka igaragaza urukundo, kandi izatanga ubukungu. Dutangiye no kumwubakira inzu. Naba aho atikanga ko umusozi uzamuridukiraho, azatekana, agire imbaraga zo gukora, na we akunde abandi bibe uruhererekane.'

    Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rwaniro rwiyemeje kuzubaka iyo nzu bashijirije ikibanza, ubuyobozi bw’Akarere bugatanga amabati n’inzugi n’amadirishya, ku buryo bazizihiza isabukuru yo kubohora u Rwanda ku itariki ya 4 Nyakanga 2022 bayitaha.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-urubyiruko-rw-abakorerabushake-rwaremeye-uwamugariye-ku-rugamba