Category: Uncategorized

  • Ruger yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigal… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yasobanuriwe byimbitse amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso.

    Ruger [Mr Dior] yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, nyuma y'umunsi umwe akoreye igitaramo cye cya mbere mu Rwanda cyabereye kuri Canal Olympia ku Irebero.

    Yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram azenguruka mu bafana baririmbana indirimbo 'Dior', yandika avuga ko yagiriye ibihe byiza mu Rwanda ashima buri wese witabiriye igitaramo cye.

    Ati 'Mwakoze cyane bantu beza bo mu Rwanda Mr Dior arabakunda cyane.' Mbere yo gutaramira i Kigali, uyu muhanzi yari yanditse kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko afite amashyushyu yo kuzataramira bwa mbere mu Rwanda.

    Igitaramo Ruger yakoreye i Kigali yagihuriyemo n'abarimo umunya-Nigeria Av, Gabiro Guitar, Ariel Wayz, Afrique na Ish Kevin.    Ruger yafashe umwanya wo kunamira inzirakarengane zishyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali Ruger n'abari bamuherekeje bashyize indabo ku mva mu guha icyubahiro abashyinguye muri uru rwibutso Ruger yaririmbye mu gitaramo 'Drip City'-Yari yambaye umupira wanditseho u Rwanda mu mugongo handitseho amazina ye Ruger/Ifoto: Visual Color

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114735/ruger-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-114735.html

  • Umusifuzi Eric yavuze icyo yakundiye umwari yambitse impeta nyuma y’imyaka 5 bakundana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umusifuzi Eric Dushimirimana yavuze ko impamvu yafashe umwanzuro wo kwambika impeta ya fiançailles Uwase Marie Louise ari uko yasanze atandukanye n’abandi mu mico no mu myitwarire.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Gashyantare 2022 mu muhango wabereye ku Gisozi, nibwo Eric Dushimirimana usanzwe ari umusifuzi wo hagati mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda yafashe umwanzuro asaba Uwase Marie Louise ko yazamubera umugore.

    Marie Louise na we akaba yarahise abyemera maze azamura ikiganza Eric amwambika impeta y’urukundo nk’isezerano ry’uko ari we bazabana.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Eric yavuze ko yishimiye kuba Louise yamwemereye kuzamubera umugore, ngo ni umukobwa yakundiye ko afite uburere kandi akaba yitonda.

    Ati 'Kuba yanyemereye kuzambera umugore byanshimishije cyane rwose, ntako bisa. Icyo namukundiye cyatumye mutoranya mu bandi, afite uburere kandi aritonda cyane. Yaranyuze.'

    Amwambitse impeta ya fiançailles y’imyaka 5 bakundana, bikaba biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba muri Kamena uyu mwaka.

    Eric yamubajije niba azemera gushyingiranwa na we

    Undi yabyemeye maze amwambika impeta y’urukundo

    Yamushimiye cyane ko yemeye kuzamubera umugore

    Bamaze imyaka 5 bakundana

    Uwase Marie Louise yemeye kuzashyingiranwa n’umusifuzi Eric

    Eric (wegereye umupira) asanzwe ari umusifuzi mu cyiciro cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umusifuzi-eric-yavuze-icyo-yakundiye-umwari-yambitse-impeta-nyuma-y-imyaka-5-bakundana-amafoto

  • Isi yose yatunguwe no kubona Umuraperi kanye West aramya Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Kanye west umwe mu baraperi bakomeye ku isi ndetse akaba ari no mu batunze agatubutse cyane.

    Ni kenshi abahanzi bagiye bavugwaho kutemera Imana ndetse bagiye bashinjwa kuba muri illuminati Kandi Kanye west yari mu bavugwa kuyobora uwo muryango .

    Zimwe mu ndirimbo za bahanzi bo muri America zagiye zumvikanamo amagambo yagiye yibazwaho n'abenshi kubera ko yahakanaga Imana.

    Kanye west umaze igihe yarihaye Imana aho kuri ubu yafunguye n'urusengero akomeje gutungura benshi ndetse bamwe nyuma yo kubona iyi foto bavuze ko ntabwo bahakana Imana Kandi na Kanye west yahaye icyubahiro Imana.

    Source : https://yegob.rw/isi-yose-yatunguwe-no-kubona-umuraperi-kanye-west-aramya-imana/

  • Kiyovu Sports yatsinze Police FC iyobora shampiyona, Mukura VS ikomeza kudatsindwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kiyovu yishimira intsinzi

    Kiyovu yishimira intsinzi

    Kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya Police FC yaherukaga gutsindirwa i Rusizi na Espoir FC, yari yakiriye Kiyovu Sports yaherukaga amanota atatu ku munsi wa 17, Kiyovu Sports yagiye gukina uyu mukino ibizi ko nibona amanota atatu ahita ayicaza ku mwanya wa mbere, igahigika APR FC yari iwuriho izakina kuri uyu wa mbere.

    Kiyovu Sports yabigezeho biyisabye gutegereza iminota itatu yongewe ku minota 90 isanzwe y’umukino, dore ko binyuze kuri koruneri yari iya 13 Kiyovu Sports yabonye mu mukino wose, igahererekanwa neza na Fred Muhozii wigaragaje muri uyu mukino, na Serumogo Ally wahise ahindura umupira neza maze usanga myugariro Eric Ngendahimana mu rubuga rw’amahina ahita atera mu izamu, abonera ikipe ye igitego kimwe rukumbi cyatumye itsinda Police FC 1-0.

    Mu karere ka Huye ikipe ya Mukura VS yakomeje urugendo rwo gutsinda yuzuza umukino wa gatandatu (6) itsinda yikurikiranya, nyuma yo gutsinda ikipe ya Marine FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Habamahoro Vincent ku munota wa 38, bikayizamura ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 32.

    Rutsiro FC kuri sitade Umuganda yari yakiriye Gasogi United, maze inayitsinda ibitego 2-1 byatsinzwe na Mumbere Mlaekidogo ku munota wa 73 na Jules Watanga Shukuru, ku munota wa 83 mu gihe Hassan Djibrine yatsindiye Gasogi United ku munota wa 53 maze uyu mukino usiga ikipe ya Rutsiro FC ihagaze ku mwanya wa 12 n’amanota 19, mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa11 n’amanota 19.

    Mukura yujuje imikino 6 idatsindwa

    Mukura yujuje imikino 6 idatsindwa

    Undi mukino wabaye, Gicumbi FC ibifashijwemo na Manzi Aimable ku munota wa 3, yanganyije na Espoir FC yatsindiwe na Tuyisenge Arsene ku munota wa 80 igitego 1-1, ikaguma ku mwanya wa nyuma n’amanota 14, mu gihe Espoir FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 22.

    Kiyovu Sports iyoboye urutonde n’amanota 38, APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 32.

    Ku wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022 hateganyijwe imikino itatu:

    APR FC izakira Etincelles kuri stade ya Kigali saa cyenda
    Bugesera FC izakira Rayon Sports kuri stade ya Bugesera
    Musanze FC izakira Etoile de l’Est kuri Stade Ubworoherane

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/article/kiyovu-sports-yatsinze-police-fc-iyobora-shampiyona-mukura-vs-ikomeza-kudatsindwa

  • CANAL+ RWANDA yahembye Uhiriwe Byiza nk’umuny… – #rwanda #RwOT

    Tour du Rwanda ni rimwe mu marushanwa yo gusiganwa ku magare akomeye ku mugabane w'Africa, yatangiye i Kigali kuri iki cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022 ku nshuro yaryo ya 14. 

    CANAL+ isanzwe yerekana iri rushanwa ikaba inasanzwe ari umuterankunga waryo,  yiyongereye mu baterankunga ba Tour du Rwanda mu batanze ibihembo, aho izajya ihemba umunyarwanda witwaye neza ahazamuka,  ikaba yabikoze ku munsi wa mbere w'irushanwa ndetse ikazongera no gutanga iki gihembo ku munsi wa nyuma.

    Uhiriwe Byiza yahembwe nk’umunyarwanda witwaye neza ahaterera

    Uhiriwe Byiza Renus niwe munyarwanda witwaye neza mu gace ka mbere k'iri rushanwa, kazengurukaga kuri Kigali Arena. CANAL+ RWANDA yamuhaye ibihembo birimo umwambaro w'icyubahiro, ndetse na Dekoderi ya HD izaba irimo abonema yo kureba amashene yose ya CANAL+ mu gihe cy'umwaka wose.

    Umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yagaragaje ko atewe ishema no kuba CANAL+ yongeye gutera inkunga Tour du Rwanda muri uyu mwaka, ndetse aboneraho n'umwanya wo kwibutsa abanyarwanda gukurikirana iri rushanwa kuri CANAL+ SPORT 1.Yagize ati 'Ni iby'agaciro kuri CANAL+ kongera gutera inkunga irushanwa Tour du Rwanda, nka rimwe mu marushanwa yo gusiganwa ku magare akomeye ku mugabane w'Africa. Uyu ni umwaka wa 11 CANAL+ ikorana na Tour du Rwanda ndetse nkuko bisanzwe ikazajya yerekana inshamake z'irushanwa buri mugoroba saa tatu kuri CANAL+ SPORT 1.

    CANAL+ yabucyereye muri Tour du Rwanda

    Muri uku kwezi kwa Gashyantare, CANAL+ Rwanda iri kwamamaza poromosiyo yayo ihoraho yo gutanga inyongezo y'icyumweru,  aho umukiriya uguze ifatabuguzi mbere y'uko iryo asanganywe rishira, ahabwa iminsi 7 y'inyongera areba amashene yisumbuye kuryo yaguze. Ni mu gihe umunyarwanda wifuza gutunga Dekoderi ya CANAL+ ubu ari guhabwa ibikoresho byose ku FRW ibihumbi 10,000 gusa.

    CANAL + izongera gutanga iki gihembo ku munsi wa nyuma w’irushanwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114732/canal-rwanda-yahembye-uhiriwe-byiza-nkumunyarwanda-witwaye-neza-mu-gace-ka-mbere-ka-tour-d-114732.html

  • Kiyovu Sport itsinze Police FC irara iyoboye… – #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sport yongeye kubona amanota atatu mu minota ya nyuma, ndetse bitanga ishusho ko ikeneye igikombe cya shampiyona. Ngendahimana Eric niwe wahesheje amanota atatu Kiyovu Sports ku gitego yatsinze mu minota y’inyongera, bituma yongera kuyobora urutonde rwa shampiyona.

    Kiyovu Sports ifite ibimenyetso by’igikombe 

    Police FC yashakaga kongera kwihesha ijambo nyuma yo gusebera i Rusuzi igatsindwa na Espoir FC, ariko ntabwo byayikundiye kuko n’inota rimwe yaryambuwe ku munota wa nyuma.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Kiyovu Sports yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 38 mu mikino 18 irusha inota rimwe APR FC izakina kuri uyu wa mbere.

    Police FC yo ikomeje kujya habi kuko mu mikino 4 ya shampiyona iheruka imaze gutsinda umwe itsindwa 3, ikaba iri ku mwanya wa 7 n’amanota 26.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114731/kiyovu-sport-itsinze-police-fc-irara-iyoboye-urutonde-rwa-shampiyona-114731.html

  • Makombe yinjiye mu muziki nyuma yo gusubiramo… – #rwanda #RwOT

    Makombe avuka mu Karere ka Karongi. Ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Kepler, aho yiga ibijyanye na 'Healthcare and Management in Global Perspective.'

    Yatangiye kuririmba akiri muto, akura aririmba muri korali. Ariko muri we, yahoranaga indoto zo kuzaba umuhanzi wabigize umwuga.

    Kubera kubura ubushobozi, yagiye yumva ko atazabasha kurotora inzozi ze. Gusa, inshuti ze n'abandi bamubwiraga ko afite impano yo kuririmba, ko abikomeje bishobora kumutunga.

    Ntiyacitse intege kuko yakomeje kwandika indirimbo. Iya mbere yayanditse yiga mu mwaka wa Gatatu w'amashuri abanza.

    Ku ishuri, bakundaga kumwita Meddy kubera ko yakundaga gusubiramo indirimbo ze. Yagiye asubiramo n'indirimbo nka 'Mbeleko' ya Rayvanny, Perfect ya Ed Sheeran n'izindi zinyuranye.

    Yabwiye INYARWANDA ko ku ishuri ari bo bari bazi impano ye, ko umunsi yifataga amashusho aririmba indirimbo ya Sauti Sol, ari nawo munsi wafunguye inzira ye yo gukora umuziki.

    Ati 'Impamvu 'Suzanna' yamenyekanye ni uko bwari bwo bwa mbere nkoze 'Cover' y'indirimbo, nkabishyira ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga.'

    Gusubiramo iyi ndirimbo byatumye Khan Africa babenguka impano ye biyemeza gutangira kumufasha, akora indirimbo ye ya mbere yinjiranye mu muziki yise 'Kaca Fire'.

    Uyu muhanzi avuga ko yanditse iyi ndirimbo avuga ku muhungu n'umukobwa, bahuriye ahantu barabyinana buri umwe asigira undi urwibutso.

    Avuga ko uyu musore yongeye guhura n'uyu mukobwa, amusaba ko bakongera bakabyinana 'biri mu murongo wo kumwereka ko kuva wa munsi yamuzonze'.

    Ati 'Ubutumwa burimo muri rusange, ni byiza kwereka umuntu urugwiro mu gihe yakoze ikintu cyanyuze umutima wawe.'

    Uyu musore avuga ko intego ye mu muziki ari ugukora umuziki mwiza abantu bifuza, kuko 'ndi impano y'abantu kandi ntaho nagera ntafite abantu'.

    Avuga ko abifashijwemo no kubaha, gukora cyane no kugira inyota yo gukora ibirenzeho, azagera kure mu muziki we.

    Akavuga ko arajwe ishinga no kuba umuhanzi Mpuzamahanga wabigize umwuga. Umuziki yatangiye gukora, arashaka ko uzamuhindurira ubuzima ndetse n'abandi bamukikije.

    Makombe avuga ko umwihariko yinjiranye mu muziki ari uko ari umwanditsi mwiza, akaba afasha bagenzi be kandi akaba azi kuririmba. 

    Umuhanzi Makombe yinjiye mu muziki asohora amashusho y'indirimbo ye yise 'Kaca Fire' Makombe yavuze ko yabonye abaterankunga mu muziki nyuma y'uko asubiyemo indirimbo 'Suzanna' ya Sauti Sol 

    Makombe yavuze ko afite inzozi zo kuba umuhanzi Mpuzamahanga, akazamura ibendera ry'u Rwanda

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KACA FIRE' YA MAKOMBE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114726/makombe-yinjiye-mu-muziki-nyuma-yo-gusubiramo-indirimbo-ya-sauti-sol-akabona-abamufasha-vi-114726.html

  • Rutsiro: Isoko ry'amatungo rimaze imyaka icumi ridakora – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Umurenge bwatangaje ko nyuma yo kubona rikomeza kwangirika, ubu barimo gushishikariza abaturage bakora ibijyanye n'Ubumenyi ngiro ngo baze bakoreremo.

    Iri soko nyuma yo gutakazwaho akayabo ntirikorerwemo, ryatakaje agaciro kuko ibirigize abajura bagenda bibamo bike bishoboka nk'ibyuma ndetse rifite n'umwanda ukabije.

    Nyiramana Seraphine uturiye iri soko, yavuze ko rimaze imyaka icumi ridakora bikaba bigorana kugura amatungo kuko bajya kuyashakira mu karere ka Rubavu.

    Ati'Iri soko rimaze imyaka icumi ridakoreshwa kandi ryaratakajweho akayabo. Ryubatswe bateganya ko ryajya ricururizwamo inka rikorohereza aborozi bafite inka muri Gishwati bagorwaga no kuzigeza mu isoko rya Kabari na Mahoko mu karere ka Rubavu.'

    Yakomeje avuga ko Iri soko rikimara kubakwa ryacururijwemo umunsi umwe ariko abarikoreragamo barahomba kuko nta muhanda wahageraga imodoka zaza gupakira inka zigahera mu nzira.

    Singirankabo Emmanuel, utuye mu kagari ka Terimbere yagize ati 'Iri soko ryarubatswe ariko abacuruzi b'inka bazizanye kuzihacururiza bategereza abaguzi barababura, bituma bongera gusubira mu isoko rya Kabari. Iri soko turacyarikeneye kuko ryari ridufitiye akamaro ko kuba uwakeneraga agatungo yarakabonaga hafi.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyabiras, Niyodusenga Jules yavuze ko iri soko ritazongera kubaho kuko amasoko abakikije yatumye iryabo ritabasha gukora bakaba barateganyije kuhagira agakiriro.

    Ati 'Kuri ubu icyatekerejweho ni ugushaka uko ubu butaka bwabyazwa umusaruro, abaturage bemeza ko hashyirwamo agakiriro, ndetse n'akarere karabitwemereye kadusaba kubigerageza.'

    Niyodusenga akomeza avuga ko mu kugerageza agakiriro hamaze kugeramo abasudira n'abakora ububaji, bakaba bakomeje gukangurira abaturage kuza muri aka gakiriro kugira ngo nibamara kubona abagakoreramo bazasabe akarere kaze kabubakire.

    Inyubako zimwe zarashaje kuko zidakoresha ntizinitabweho

    Umurenge wa Nyabirasi ugiye kuhashyira agakiriro

    Iri soko abacuruza inka bazizanagamo, zaza kugurwa imodoka zikabura uko zizitwara kuko nta muhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-isoko-ry-amatungo-rimaze-imyaka-icumi-ridakora

  • Nyamasheke: Inkuba yishe umukobwa w'imyaka 16 – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu mudugudu wa Kirehe Akagari ka Rwesero kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022 saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kagano Niyitegeka Jérôme yabwiye IGIHE uyu mukobwa yabonye imvura itangiye gutonyanga ataha yihuta ngo igwe ageze mu rugo inkuba imukubita ageze hafi y'iwabo.

    Gitifu Niyitegeka avuga ko ibyabaye kuri uyu mukobwa ari impanuka isanzwe kuko abamurebaga bavuga ko atavugiraga kuri telefone.

    Nyakwigendera Uwera Liliane yimenyerezaga umwuga w'ubudozi mu isantere ya Rwesero ariko yigaga ku ishuri rya APEKA ryo mu murenge wa Kagano.

    Iri shuri riri ku birometero 4 uvuye iwabo. Inkuba yamukubise asigaje metero 200 ngo agere iwabo.

    Akarere ka Nyamasheke ntigakunze kumvikanamo ikibazo cy'abantu bakubitwa n'inkuba. Ikibazo nk'iki cyaherukaga umwaka ushize ubwo inkuba yakubitaga ikica umugore n'umugabo baryamye.

    Nyamasheke ni kamwe mu turere dukunze kumvikanamo inkuba cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-inkuba-yishe-umukobwa-w-imyaka-16