Category: Uncategorized

  • Gicumbi:Abafana ba Arsenal mu Rwanda bishyuriye Mituweli abantu 1000 banasura ingoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022, itsinda ry'abafana ba Arsenal mu Rwanda rya RAFC,ryahagurutse mu mujyi wa Kigali berekeza mu karere ka Gicumbi ku Mulindi, ahari ingoro y'amateka yo kubohora igihugu, bajyanywe no gushira amatsiko ku byo basomaga, bumvaga cyangwa barebaga kuri za Televiziyo bijyanye n'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu.

    Aba bafana bari bafite amatsiko menshi yo kwihera ijisho byinshi biri muri iyi ngoro byagize uruhare rukomeye kugira ngo igihugu kibe kigeze aho kiri magingo aya, harimo gusobanurirwa amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu, Indaki zakoreshejwe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, inzu yabagamo n'ibindi.

    Ibyo byose abafana ba Arsenal babyeretswe ndetse banatemberezwa mu nzu Perezida Kagame yabagamo mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu.

    Nyuma y'aho,aba bafana ba Arsenal bahise berekeza mu mukino wa gicuti wo kwishyura bahuyemo n'ikipe ya Mulindi FC yingajemo abasirikare bagize uruhare mu kubohora igihugu, nyuma yaho umukino ubanza wabereye i Kigali amakipe yari yaguye miswi 2-2.

    Uyu mukino wo kwishyura wabereye mu karere ka Gicumbi ku Mulindi, wari unogeye ijisho ku mpande zombi zari zitabaje amazina akomeye.

    Ikipe ya Mulindi yari yiganjemo abasirikare babohoye igihugu, yari irimo kandi Jimmy Mulisa wabaye umukinnyi ukomeye w'ikipe y'igihugu Amavubi, mu gihe ikipe y'abafana ba Arsenal yarimo Olivier Karekezi wabaye kapiteni w'Amavubi igihe kirekire na Nshuti Idesbard wakinnye mu makipe akomeye muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Uyu mukino warangiye ikipe y'abafana ba Arsenal itsinze Mulindi FC ibitego 2-0, byombi byabonetse mu gice cya kabiri cy'umukino.

    Nyuma y'uyu mukino,hakurikiyeho ubusabane n'abaturage b'akarere ka Gicumbi, aho bwasize abarenga 1000 batangiwe ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante).














    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gicumbi-abafana-ba-arsenal-mu-rwanda-bishyuriye-mituweli-abantu-1000-banasura

  • Rusesabagina na Sankara basabiwe ibindi bihano bikakaye #rwanda #RwOT

    Bwasabiye kandi Nsabimana Callixte ko yafungwa imyaka 25 aho kuba 20 yari yahawe n’urukiko rukuru.

    Ni igihano kiremereye ugereranije n’imyaka 25 Rusesabagina yari yahanishijwe n’urukiko rukuru. Mu gusaba iki gihano, ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko Rusesabagina yakoze icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo bitemewe.

    Bwasabye kandi ko urukiko rwamuhamya uruhare bwite mu bikorwa by’iterabwoba. Ibyaha byombi ntiyari yabihamijwe n’urukiko rukuru.

    Marc Nizeyimana wari umwe mu bayobozi b’ingabo za FLN na we yasabiwe gufungwa burundu mu gihe urukiko rubanza rwari rwamuhanishije imyaka 20 y’igifungo.

    Rusasabagina ntacyitaba imanza mu rukiko

    Ubushinjacyaha bwasabye ko na we yahamwa no kurema umutwe w’ingabo zitemewe ndetse no kugira uruhare rutaziguye mu bikorwa by’iterabwoba.

    Ahawe ijambo Sankara yinubiye iki gihano cy’imyaka 25 yahawe avuga ko n’icya mbere yari yajuriye asaba ko cyagabanywa.

    Yatakambiye urukiko asaba ko rutakwita ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha .Yavuze ko ari umuntu wahindutse kandi witeguye kuba umuturage mwiza.

    Sankara yabwiye urukiko ko ababazwa no kuba atashobora gusubiza ibihe inyuma ngo ahindure amakosa yakoze ariko ko yigiye ku byabaye.

    Herman Nsengimana na we wabaye umuvugizi wa FLN nyuma y’ifatwa rya Sankara na we yasabiwe guhabwa ibihano byiyongereye kuva ku myaka 5 kugeza kuri 20.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kumuhamya icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo bitemewe kiyongera ku cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba yari yahamijwe n’urukiko rw’ibanze.

    Ibihano byiyongereye cyane kandi byasabwe kuri Anastase Munyaneza na Nsanzubukire Felicien bari bafite ipeti rya General barikiri mu nyeshyamba.

    Urukiko rw’ubujurire rwasabwe kuzabahanisha igifungo cy’imyaka 20 mu gihe bari bahanishijwe imyaka 5 mu rukiko rukuru.

    Aba bagabo bombi babaye mu mutwe wa CNLD Ubwiyunge baza gutabwa muri yombi mu ntangiro z’umwaka wa 2017 batarinjira mu mutwe wa FLN.

    Urukiko rukuru rwari rwabahamije kuba mu mutwe witwaje intwaro utemewe ariko ni bo bonyine batarebwaga no kuzishyura indishyi kuko batabaye mu barwanyi ba FLN.

    Muri rusange ibihano byasabwe biri hejuru cyane. Igihano gitoya cyasabwe ni imyaka 15 y’igifungo mu gihe imike yari yatanzwe n’urukiko rukuru ari imyaka 3.

    Sankara yabwiye urukiko ko ababazwa no kuba atashobora gusubiza ibihe inyuma

    Uretse ibi bihano urubanza rwapfundikiwe, urukiko rusabwe kuzongera umubare w’Amafranga asabwa nk’indishyi ku bantu bishwe ndetse n’imitungo yasahuwe cyangwa ikangizwa n’abarwanyi.

    Gusa impaka zakomeje kuba nyinshi ku bantu bagomba kuzaryozwa indishyi. Abunganira abaziregeye basaba ko zatangwa n’abaregwa bose kuko basangiye umutwe wa FLN.

    Ku rundi ruhande ariko abaregwa basanga indishyi zigomba gutangwa n’umuntu hashingiwe ku bikorwa byamuhamye kuko icyaha ari gatozi.

    Hari abemera ko babaye muri FLN ariko bakavuga ko batigeze bava ku butaka bwa Congo. Hari n’abemera ko bagabye ibitero ariko bakavuga ko bakwishyuzwa ibyangijwe n’igitero babayemo gusa.

    Nk’uko byagenze mu gihe kinini cy’iburanisha na n’ubu Rusesabagina ufatwa nk’umukuru mu baregwa ntiyari mu rukiko.

    Nyuma yo gupfundikira uru rubanza, umucamanza Francois Regis Rukundakuvuga yatangaje ko azarusoma ku itariki ya 21 z’ukwezi gutaha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rusesabagina-na-Sankara-basabiwe-ibindi-bihano-bikakaye

  • Abarezi n’ababyeyi barashishikarizwa kurerera abana mu Kinyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bamporiki mu kwizihiza umunsi w

    Minisitiri Bamporiki mu kwizihiza umunsi w’Ururimi gakondo

    Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2021, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’Ururimi kavukire, mu Rwanda ku rwego rw’igihugu ukaba wizihirijwe ku ishuri rya FAWE Girls School.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, avuga ko kurera abana muri ubwo buryo bizabafasha kubikurana, bakabihahiramo, bakabitekererezamo, bakanabihangamo ubuhanga bundi, ndetse bakanabishingiraho indimi z’ahandi na siyansi z’ahandi, ariko ari Abanyarwanda.

    Ati 'Kuba Umunyarwanda birimo ibintu byinshi cyane, kuvuga Ikinyarwanda harimo ubuhanga bwinshi cyane, byagiye byirengagizwa bikatugeza habi. Uyu munsi turatekereza ko kubigarura no kubiha agaciro, aribyo bizakomeza gushyigikira politike y’u Rwanda, y’ubumwe bw’Abanyarwanda, y’igihugu gitera imbere, ariko ari igihugu cy’u Rwanda, cy’Abanyarwanda, badatakaje ubwo bunyarwanda, n’urwo rurimi rw’Ikinyarwanda n’umuco w’Abanyarwanda'.

    Muri uwo muhango hanahembwe abantu bagize uruhare mu gukundisha abana umuco nyarwanda ndetse n’u Rwanda baba mu bihugu by’amahanga, ari naho Minsitiri Bamporiki ahera avuga ko kuba abantu bagenda guhahira u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko mu bihugu bya kure, bidakwiye ko abo babyaye batamenya umuco nyarwanda.

    Ati 'Kuba bazirikana ko babyaye Abanyarwanda, Ingabo z’u Rwanda, abana bazarengera u Rwanda mu bihe bitandukanye, bakaba barimo kubatamika urwo Rwanda, ayo mateka, icyo Kinyarwanda kugira ngo babikurane, batazakura ari Ababiligi kandi baravutse ari Abanyarwanda. Ibyo batangiye ubwabo bibwirije, nibyo turimo gushyigikira, kandi tunabasezeranya ko tuzakomeza kubishyigikira kugira ngo aho Umunyarwanda ari hose, ye gutandukana n’u Rwanda'.

    Ibi ngo bizafasha abana bari mu bihugu bitandukanye by’isi, kumenya u Rwanda ku rwego rumwe, kuko u Rwanda rubategereje kugira ngo barukorere, baruzi kandi barusobanukiwe.

    Abahanga mu bijyanye n’umuco bavuga ko ururimi ari ingingo ikomeye, rukaba umusingi mu muco, ku buryo kurutoza abakiri bato ari ingenzi mu gusigasira umuco n’ibindi biwushamikiyeho.

    Agaruka ku kamaro ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi kavukire, ubwo yari kuri televiziyo y’u Rwanda, Amb. Robert Masozera, yavuze ko ari uguhesha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda, kuko ku isi hari izindi ndimi zagiye zizimira, ari nayo mpamvu ari ngombwa gushishikariza umuryango gutoza abana Ikinyarwanda.

    Uretse Abanyarwanda baba mu mahanga bashimiwe kwigisha abana umuco, hari n’abarimu bateza imbere Ikinyarwanda binyuze mu marushanwa hamwe n’abanyeshuri batsinze amarushanwa.

    Umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire uyu mwaka, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti 'Tubungabunge Ikinyarwanda, Umusingi w’Ubumwe n’Agaciro by’Abanyarwanda'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abarezi-n-ababyeyi-barashishikarizwa-kurerera-abana-mu-kinyarwanda

  • Perezida Ndayishimiye n'umuryango we bagiye gusarura ibirayi bataha babyikoreye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu w'Uburundi,Evariste Ndayishime,yaciye ibintu kuri uyu wa Mbere ubwo yajyanaga n'umugore we gusarura ibirayi, ndetse bombi bataha babyikoreye.

    Ku Cyumweru nibwo Ndayishimiye yavuze i Burayi mu nama yahuje Africa n'Ibihugu by'Uburayi, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yatunguranye azinduka iya rubika ajya gusarura ibirayi ku musozi wa Matongo, muri Komine ya Ndava mu Ntara ya Mwaro.

    Aya mafoto yashyizwe kuri Twitter y'Ibiro bya Perezida mu Burundi, Ntare Rushatsi yagaragaje umuryango wa Perezida Ndayishimiye nawe arimo bari gukura ibirayi.

    Perezida Ndayishimiye ngo yishimiye umusaruro wabonetse.

    Mu bamuherekeje gusarura harimo Umuyobozi w'Intara ya Mwaro,Col Gasanzwe Gaspard, ndetse n'abakozi b'Intara n'abaturage basanzwe baturanye n'isambu ya Perezida Ndayishimiye.

    Bamwe mu babonye amafoto bashimishijwe no kubona Umukuru w'Igihugu yikoreye umufuka w'ibirayi, ngo ni urugero rwiza ku bandi.






    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-ndayishimiye-n-umuryango-we-bagiye-gusarura-ibirayi-bataha-babyikoreye

  • Hari abo ibyiciro by’Ubudehe bituma batabona ubutabera bwuzuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gutanga ubufasha mu kunganira mu nkiko abatishoboye ngo ntibyagombye gushingira ku byiciro by

    Gutanga ubufasha mu kunganira mu nkiko abatishoboye ngo ntibyagombye gushingira ku byiciro by’ubudehe

    Ibyo kandi binemezwa na bamwe mu baturage bagiye babura ubutabera kubera ko ibyiciro byabo by’ubudehe, bitabemerera guhabwa icya ngombwa cy’utishoboye ngo bahabwe abunganizi ku buntu, kuko uhabwa icyo cyemezo ari uwo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe gusa.

    Abaturage baganiriye na Kigali Today ku buryo bahabwa ubutabera, bagaragaje ko ubukene no kubura amikoro ahagije, byabatambamiye kubona abunganizi mu mategeko, kuko baca amafaranga mesnhi dore ko nibura amafaranga ateganyijwe ku mwunganizi abarirwa mu bihumbi 500Frw.

    Umwe mu batishoboye yavuze ko yashatse umwunganizi mu mategeko akamuca amafaranga ibihumbi 50Frw ngo amukorere imyanzuro akayabura kuko ngo nta n’ibihumbi 10Frw yakwibonera bituma adahabwa ubutabera nk’uko yabyifuzaga, kuko ari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe.

    Agira ati 'Ntunzwe no guca inshuro, umunyamategeko yanyatse ibihumbi 50Frw ndayabura kuko ntayo nabona. Twagiye kuri MAG ngo bamunshakire hanyuma bambwira ko nishakira umwavoka amafaranga asaba akazakurwa ku yo nazahabwa ku ndishyi z’akababaro naregeraga'.

    Mudakikwa avuga ko ibyiciro by

    Mudakikwa avuga ko ibyiciro by’ubudehe hari aho bizitira abatishoboye bakeneye ubutabera

    Undi muturage avuga ko yakoze urugomo agafatwa, yajya kubazwa bakamwibutsa ko akwiye kuba afite umwunganizi mu mategeko, ariko kuko atashoboraga kubona amafaranga yo kumuha yiyemeje kwiburanira kuko nta kundi yari kubigenza.

    Agira ati 'Bambwiye ko ngomba kuzana umwunganizi, ariko ntabwo nari kubona amafaranga ibihumbi 200frw yacaga, ubwo bambira ko niburanira rero mburana nsaba imbabazi ngo yenda Imana izandenganure'.

    Hari kandi abaturge bo mu cyiciro cya gatatu bavuga ko n’ubwo bakirimo batabona ibihmbi 500Frw byo kwishyura umwunganizi mu mategeko, bakifuza ko byahinduka umuntu akunganirwa harebwe uko ahagaze.

    Mudakikwa John ukorera mu muryango utari uwa Leta mu by’ubutabera, CERULAR, avuga ko hakiri ikibazo gikomeye mu kunganirwa cyangwa guhabwa ubufasha mu by’amategeko, kubera ubushobozi buke cyane cyane ko uburyo bukoreshwa bw’ibyiciro by’ubudehe, butajyanye n’ubushobozi koko bw’umuturage, mu kubona ubutabera bunoze.

    Agira ati 'Imiryango itari iya Leta dukora ibyo dushoboye ariko natwe turacyafite ubushobozi buke, bwo kuba twagera kuri buri wese ukeneye ubufasha mu by’amategeko. Natwe dukeneye ko Leta mu bushobozi bwaboneka iyo miryango yakomeza gufashwa'.

    Mutabazi avuga ko ibibazo by

    Mutabazi avuga ko ibibazo by’abakenera ubutabera bizakomeza gukorerwa ubuvugizi

    Mudakikwa yongeraho ko hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe, hakwiye no kurebwa ibyo umuturage yinjiza mu gihe cyo guhabwa icyangobwa cy’uko atishoboye, kugira ngo ashakirwe umwunganizi mu mategeko kuko hari aho ibyiciro by’ubudehe bitajyanye n’ubushobozi bw’umuturage.

    Agira ati 'Hajyaho imirongo isobanutse kuko ibyiciro by’ubudehe ntabwo bisubiza ikibazo, kandi niba imirongo mishya iteganya ko guhabwa serivisi bidakwiye kugendana n’ibyiciro by’ubudehe.
    Turifuza ko hanashyirwaho uburyo bwo gusuzuma amikora y’umuntu, kugira ngo hazibwe icyuho cyo kunganirwa mu mategeko'.

    Mu kiganiro kidasanzwe bagiriye kuri KT Radio, Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, avuga ko aho u Rwanda rugeze rushyira ku murongo ibijyanye n’ubutabera, bizakomeza gutezwa imbere ku buryo hari icyizere cy’uko bizakomeza kugenda neza, kandi ibibazo bihari bikabonerwa ibisubizo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/hari-abo-ibyiciro-by-ubudehe-bituma-batabona-ubutabera-bwuzuye

  • Umutoza na Kapiteni b'ikipe ya APR FC bashyikirije ubufasha umufana ukomeye w'ikipe umaze Iminsi uremye[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru w'ikipe ya APER FC w'Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi arikumwe na Jacques Tuyisenge kapiteni w'iyi ekipe , baraye bashyikirije ubufasha umufana ukomeye cyane wa APR FC witwa Kanzayire Console uzwi ku izina rya Shangazi umaze igihe urwaye warunaherutse gusaba iyi kipe inkunga , maze bamwemerera inkunga ihoraho.

    Iki gikorwa cyabaye ku munsi w'eko tariki ya 20 Gashyantare 2022, aho basuye uyu mubyeyi aho aba iwe i Kanombe, akaba asanzwe abarizwa mu itsinda rya Online Fan Club.


    Adil yateguye iki gikorwa nyuma yo kumenya ko uyu mufana ukomeye wa APR FC yarwaye akaba yari asanzwe amubona ku kibuga ariko nyuma ntiyongera kumubona, niko kubaririza amakuru ye aza kumenya ko yarwaye, nibwo yaje gutegura igikorwa cyo kujya kumusura.

    Nyuma yo kumusura Umutoza Adil Erradi Mohammed yageneye ibahasha uyu mukunzi wa APR FC ndetse anamwizeza n'ubundi bufasha buhoraho.
    Shangazi umukunzi ukomeye wa APR FC akaba arwaye kanseri yo mu muhogo, yabwiwe ko ikibyimba afite mu muhogo mu Rwanda nta bushobozi bwo kivura bisaba ko ajya mu Buhinde kwivurizayo, akaba ategereje raporo yo kwa muganga kugira ngo amenye icyo asabwa.

    Yari arwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ariko mu ntangiriro z'uyu mwaka yaratashye ubu ari iwe mu rugo, aherutse gusaba ubuyobozi bwa APR FC kumufasha akivuza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-na-kapiteni-b-ikipe-ya-apr-fc-bashyikirije-ubufasha-umufana-ukomeye-w

  • Umuhungu wa Bobi Wine mu mazi abira, yafatanywe urumogi #rwanda #RwOT

    Nk’uko ibaruwa imwirukana ibigaragaza, Sekayi Kyagulanyi yirukanwe kuwa 1 Gashyantare 2022 nyuma yo gusanganwa ibiyobyabwenge (Urumogi ruzinze mu mpapuro) n’ikibiriti byari mu sanduku asanzwe abikamo ibikoresho by’ishuri.

    Akimara gufatanwa ibi biyobyabwenge yahise yirukanwa. Ubuyobozi bw’ishuri St Marry College Kisubi buvuga ko Sekayi asanzwe agira imyitwarire mibi no mu buzima busanzwe bwo ku ishuri.

    Abo ku ruhande rwa Perezida Museveni bakomeje kwibasira Bobi Wine usanzwe atavugarumwe n’ubutegetsi bwa NRM, aho nawe bamushinja kuba akoresha ibiyobyabwenge bityo ngo kuba umwana we yabifatanwe ntakabuza ari we wamwigishije kubikoresha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umuhungu-wa-Bobi-Wine-mu-mazi-abira-yafatanywe-urumogi

  • Ambasade y’u Buyapani irasaba abahabwa impano kuzibyaza umusaruro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo gucumbikira abakobwa 400

    Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo gucumbikira abakobwa 400

    Yabitangaje ubwo yashyikirizaga ku mugaragaro inzu igizwe n’amacumbi y’abanyeshuri ku kigo cy’amashuri cya Bethel (APARUDE) kiri mu karere ka Ruhango, aho yagaragaje ko iyo nyubako ikwiye koko kuzamura imibereho myiza y’abanyeshuri n’ireme ry’uburezi, by’umwihariko ku bakobwa.

    Iyo nyubako igizwe n’amacumbi y’abanyeshuri, ifite ubushobozi bwo kwakira abakobwa 400 buri wese aryamye wenyine, yatwaye asaga miliyoni 100frw, amenshi muri yo akaba yaratanzwe na Ambasade y’u Buyapani muri gahunda yayo yo gufasha imishinga y’iterambere n’imibereho myiza n’uburezi.

    Ni inyubako igizwe n’ibya ngombwa birimo ubwiherero, ibyumba bigari byo kuryamamo n’ibitanda ndetse n’ubwogero bwagutse, abanyeshuri bakaba bavuga ko izabafasha kwisanzura, kunoza isuku no kwakira umubare muni w’abakobwa.

    Amabasaderi w

    Amabasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda na Meya Habarurema bafungura ku mugaragaro iyo nyubako

    Ambasaderi Masahiro avuga ko gutanga inkunga ari kimwe ariko kuyibyaza umusaruro bikaba ikindi, agasaba ko ikigo cyarushaho gushyira imbere uburezi no gufasha Leta gushyira mu bikorwa gahunda yayo, yo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

    Agira ati 'Kubaka ibikorwa remezo ntabwo bigoranye, ahubwo usanga uburyo bwo gufata neza ibyo bikorwa no kubibyaza umusaruro ari byo bigora abantu. Ntekereza ko ari byiza ko iyi nyubako yafatwa neza, ishuri biroroshye kuriyobora no gufata neza ibikorwa biririmo, bizafatwa neza uko bishoboka kose'.

    Abanyeshuri b’abakobwa biga kuri APARUDE bavuga ko inyubako babagamo mbere, yatumaga batisanzura kuko wasangaga bahekeranye, mu gihe iyo nshya igiye kubafasha kwiga neza no kurara heza.

    Ambasaderi Masahiro Imai asaba abahabwa impano kuzibyaza umusaruro

    Ambasaderi Masahiro Imai asaba abahabwa impano kuzibyaza umusaruro

    Dyna Tuyizere wiga ibijyanye no gutunganya amajwi n’amashuro n’imbuga nkoranyambaga (Multmedia), avuga ko inyubako nshya ari igisubizo ku myigire yabo myiza no kunoza isuku.

    Agira ati 'Aho twabaga mbere wasangaga tubyigana, ugasanga mu bwogero turabyigana, mu gusohoka turabyigana, mu byumba nta bwinyagamburiro, ariko hano haragutse natwe tugiye kugira imibereho myiza kurushaho'.

    Iradukunda Aimée Nadia nawe wiga Multimedia, avuga ko bagiye kurushaho kwiga neza kuko bazajya bataha ahantu hasa neza kandi hujuje ibisabwa, kuko aho babaga mbere batari bisanzuye akaba ashimira Ambasade y’u Buyapani n’imikoranire yayo na Leta y’u Rwanda, by’umwihariko ubuyobozi bw’ishuri rya APARUDE.

    Nkuruzniza avuga ko kuba babonye icumbi ryakira abanyeshuri benshi bizatuma bakira abandi bakobwa

    Nkuruzniza avuga ko kuba babonye icumbi ryakira abanyeshuri benshi bizatuma bakira abandi bakobwa

    Umoyobozi w’Inama nkuru ya APARUDE, Jean Marie Nkuruzinza, avuga ko inyubako bahawe ishobora kwakira abanyeshuri b’abakobwa 400 kandi ubu bari bafite abagera muri 300, bikaba bigiye gutuma bakira umubare wisumbuye w’abanyeshuri b’abakobwa.

    Agira ati 'Twari dufite ubushobozi bwo gucumbikira abakobwa bake kandi abadusaba kuza kwiga ari benshi bigatuma tutabafata, ubu rero ni amahirwe kuko tugiye kongera umubare dukomeze guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa'.

    Yongeraho ko iyo nyubako ishobora no gufasha ibijyanye no gucumbikira abantu benshi bakeneye amahugurwa, ategurwa n’Akarere ka Ruhango bakahaba igihe cy’ibiruhuko kandi bisanzuye.

    Ambasade y

    Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yahawe impano

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko kuba APARUDE yarakoranye neza na Amabasade y’u Buyapani, biha amahirwe akarere yo gukomeza kubaka ubushobozi mu burezi, kuko kubaka aho abakobwa barara ari inyungu ikomeye mu burezi.

    Habarurema avuga ko kuba u Buyapani bwarubakiye abanyeshuri b

    Habarurema avuga ko kuba u Buyapani bwarubakiye abanyeshuri b’abakobwa aho baryama bizateza imbere uburezi bwabo

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ambasade-y-u-buyapani-irasaba-abahabwa-impano-kuzibyaza-umusaruro

  • Umutoza Adil na Kapiteni Tuyisenge basuye Shangazi, umukunzi wa APR urwaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed yasuye Shangazi

    Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed yasuye Shangazi

    Ni igikorwa umutoza Adil yateguye nyuma yo kumenya ko uyu mukunzi wa APR FC yarwaye, akaba yari asanzwe amubona ku kibuga ariko nyuma ntiyongera kumubona, niko kubaririza amakuru ye aza kumenya ko yarwaye, nibwo yaje gutegura igikorwa cyo kujya gusura uwo mukunzi wa APR FC.

    Nyuma yo kumusura, umutoza Adil Erradi Mohammed yamugeneye ibahasha mu rwego rwo kumushyigikira mu burwayi bwe, ndetse anamwizeza n’ubundi bufasha buhoraho.

    Ni mu gihe, Kanzayire Consolée, ubarizwa mu itsinda rya Online FanclubZone 5, ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, nabwo abakunzi ba APR FC bibumbiye muri iyo Fan Club bamusuye bamushyikiriza ubufasha bakusanyije bwo kumwunganira muri iyi minsi.

    Shangazi, akaba amaranye igihe uburwayi bwa kanseri yo mu muhogo, uyu mubyeyi akaba yaragerageje kwivuriza mu Rwanda ariko birangira abwiwe ko akeneye kujya kwivuriza hanze, ndetse ko n’ubuvuzi akeneye buhenze cyane.

    Shangazi ni umufana ukomeye wa APR

    Shangazi ni umufana ukomeye wa APR

    Bamwe mu bagize Fan Club Shangazi abarizwamo na bo baramusuye

    Bamwe mu bagize Fan Club Shangazi abarizwamo na bo baramusuye

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/umutoza-adil-na-kapiteni-tuyisenge-basuye-shangazi-umukunzi-wa-apr-urwaye

  • Amateka ya Malcolm X impirimbanyi yarwanyije irondaruhu ikabizira #rwanda #RwOT

    Malcolm X yishwe arashwe ari ku cyumweru tariki nk'iyi ukwezi nk'uku mu 1965, abagabo batatu bamurashe amasasu menshi ari gutambuka ngo atange imbwirwaruhame mu nzu iri i Manhattan muri New York.

    Iyi mpirimbanyi y'uburenganzira bw'abirabura muri Amerika yari umuvugizi w'ishyirahamwe Nation of Islam mu myaka ya 1950 na 1960.

    Malcolm yari intyoza mu kuvuga, yamaganye cyane irondaruhu ryakorerwaga abirabura, akemeza ko nta mpinduramatwara ishoboka mu mahoro kandi irondaruhu rigomba kurwanywa hakoreshejwe “uburyo bwose bushoboka”.

    Imyaka hafi 60 nyuma y'uko yishwe umurage we uracyaboneka ku isi – nubwo ugibwaho impaka.

    Imyaka ye ya mbere

    Yavukiye muri leta ya Nebraska iri hagati muri Amerika mu 1925 yitwa Malcolm Little ari umwe mu bana umunani b'ababyeyi be.

    Umuryango we wamaganaga ivangura rikorerwa abirabura kandi wahoraga uhohoterwa n'amatsinda y'abahezanguni b'abazungu, kenshi abategetsi baho ntibagire icyo babikoraho.

    Mu 1929, inzu y'iwabo yatwitse n'itsinda ry'abanyarugomo. Muri imwe mu nyandiko ze, Malcolm avuga ko “abazungu b'abapolisi hamwe n'abazimya umuriro baje bakareberera iyo nzu ishya kugeza hasi”.

    Se, Earl Little, yapfuye Malcolm afita imyaka itandatu, umurambo we bawusanze ku nzira ya gariyamoshi iri hafi.

    Abategetsi baho banzuye ko urupfu rwe ari impanuka, abo mu bwishingizi bw'ubuzima bo banzura ko yiyahuye, kugira ngo abo asize ntibishyurwe, gusa Malcom X we yakomeje guhamya ko se yishwe n'itsinda ry'abahezanguni b'abazungu Ku Klux Khan.

    Nubwo ubucakara bwari bwaraciwe mu 1865 muri Amerika, icyo gihe abirabura ntibafatwaga nk'abandi kubera amategeko – cyangwa amabwiriza – y'ivangura abatandukanye n'abazungu.

    Ibi byaviriyemo nyina kurwara mu mutwe amara imyaka 26 aba mu bitaro bya leta bivura bene izo ndwara mu gihe cy'imyaka 26.

    Nubwo Malcolm Little yari afite impano ikomeye y'ubuhanga, yavuye mu ishuri afite imyaka 15 nyuma yo kubwirwa ko yavamo umubaji mwiza aho kuba umunyamategeko.

    Yaje kwumukira i New York hanyuma na Boston aho yishoye mu buzima bwo gucuruza ibiyobyabwenge, gucuruza indaya, n'ubujura. Amaherezo mu 1946 yarafashwe arafungwa akatirwa imyaka 10.

    Muri gereza niho yamenyeye Nation of Islam – ihuriro ry'ukwemera na politiki – kandi yakirwa n'uwari uriyoboye Elijah Mohammed. Uyu niwe wamusabye kureka izina rye Little ko ari iry'abakoreye ubucakara abirabura, yarisimbuje X mu kuzirikana izina ryo muri Africa umuryango we wakabaye ufite ariko ngo wambuwe.

    Ibitekerezo bye bya politiki

    Mu buryo bwinshi, Malcolm yari “atandukanye cyane na Dr Martin Luther King”, nk'uko umwanditsi Katy Stoddard yabivuze, “ubwo King yasabaga uburenganzira bw'abirabura mu myigaragambyo y'amahoro, Malcolm X kenshi yahamagariraga urugomo nk'uburyo bwonyine bwo kubona impinduka kuri sosiyete ya Amerika itabishaka.”

    Abo bagabo bombi nubwo intego yabo yari imwe – kurwanya ivangura no guha abirabura uburenganzira muri sosiyete – bombi ntibumvikanaga.

    Malcolm yanenze Martin Luther King gushishikariza amahoro, avuga ko ibyo bitoza abirabura “kutirengera imbere yo gusagarirwa”. King nawe yanenze Malcolm X, rimwe avuga ko “yihinduye, akanahindura abantu bacu abagome.”

    Ubwo yari yasuye Ubwongereza mu 1964, Malcolm X yabwiye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Manchester ko uburenganzira bw'abantu babugeraho “ku matora cyangwa ku masasu”.

    Yari afite imigambi yo kugeza urugamba rwe muri UN/ONU “agashinja leta ya Amerika kunanirwa kurinda abaturage bayo b'abirabura urugomo rw'abaterabwoba b'abazungu”, nk'uko Washington Post yabitangaje.

    Mu 1964 Malcolm yashwanye na Elijah Mohammed ku cyerekezo ari guha Nation of Islam maze ayivamo. Mu bihe bibanziriza urupfu rwe yagenze cyane muri Africa no mu burasirazuba bwo hagati ndetse ayoboka idini ya Islam, afata izina rya El-Hajj Malik El-Shabazz.

    Ibikorwa byo kugerageza kumwica byariyongereye mu mwaka umwe mbere y'urupfu rwe, bivugwa ko byakorwaga n'abo muri Nation of Islam.

    Urupfu rwe

    Ku cyumweru tariki 21 Gashyantare 1965, Malcolm X yarashwe amasasu menshi ariho azamuka kuri 'podium' ngo atange imbwirwaruhame ku bantu benshi bari bakoraniye mu nzu mberabyombi i Harlem muri New York.

    Abagabo batatu, bose bo muri Nation of Islam, bahise bafatwa.

    Umwanditsi Peniel E Joseph yavuze ko “Malcolm yapfuye, nk'uko yabayeho; “akora, yigisha, abera urugero abirabura basanzwe.”

    Naho Hugh Muir yanditse muri Guardian ati: “Isasu ryamwahuranyije igituza ryahingutse inyuma riturikira hose ku isi.” Uyu ashinja abategetsi ba Amerika “guceceka byo gushyigikira” iyicwa rye.

    Ibimenyetso bishya ku iyicwa rye

    Mu ntangiriro za 2021, abakobwa ba Malcolm X basabye ko iperereza ku rupfu rwe ritangizwa bushya kuko habonetse ibimenyetso bishya ku iyicwa rye.

    Bavuze ibaruwa yanditswe na Raymond Wood wari umupolisi mu 1965 ubwo Malcolm yicwaga, yanditse mbere y'uko apfa mu zabukuru, ivuga ko polisi ya New York na FBI zagize uruhare mu gutegura iyicwa rye.

    Raymond yanditse ko yari afite inshingano zo gukora ku buryo abashinzwe umutekano ba Malcolm X bafatwa bagafungwa iminsi micye mbere y'uko araswa, nk'uko abo bakobwa be babivuze.

    Abagabo batatu bahamijwe kwica Malcolm X bakatiwe gufungwa burundu, umwe nyuma yaje gupfa ariko abandi baje kurekurwa bamaze imyaka runaka muri gereza.

    Igihe Malcolm yicwaga yari yaroroheje inyigisho ze z'ubuhezanguni n'urugomo mu guharanira uburenganzira, kandi yari umwe mu bantu bumvwa cyane icyo gihe mu gusaba ubumwe bw'abirabura, kwiyubaha no kwihesha agaciro.

    Raymond mu ibaruwa ye, nk'uko bivugwa n'abanyamategeko, yanditse ko yari yahawe inshingano z'uko Malcom X agomba kuzaba nta bashinzwe umutekano afite mu nzu mberabyombi yagombaga kuvugiramo.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye umwaka ushize berekana iyo baruwa, abo mu muryango wa Raymond Wood bavuze ko yahisemo gutangaza iyo baruwa agiye gupfa kuko yatinyaga kwihimura kw'abategetsi kuri we.

    Kuri ibi, Polisi y'umujyi wa New York (NYPD) yavuze ko yiteguye gufasha mu iperereza ryose ku byabaye, naho FBI ntiyigeze igira icyo ibivugaho.

    Umurage wa Malcolm X

    Nubwo hari impaka z'uko ari umuntu ubwe wabaye mu bikorwa by'urugomo, ubujura, ibiyobyabwenge no gucuruza indaya, amateka ye nyuma yamuhinduye umumaritiri n'umuntu w'ikirenga muri Amerika.

    Nubwo leta ya Amerika itamwibuka gutyo, Malcom X yabaye urugero ku biragano byaje inyuma ye by'impirimbanyi z'uburenganzira bw'abirabura muri Amerika n'ahandi ku isi baharanira impinduka zimbitse aho gusaba amavugurura akozwe buhoro buhoro.

    Umukobwa we Ilyasah Shabazz mu gihe gishize yavuze ko se “yari guterwa ishema” n'impirimbanyi zibumbiye mu nkubiri ya Black Lives Matter, yaturutse ku iyicwa rya George Floyd mu 2020.

    Ilyasah yabwiye Washington Post ati: “Ni urubyiruko rwihurije ku mbuga nkoranyambaga maze rutuma abantu bo mu moko yose, b'ubwenegihugu bwose…umuryango wa muntu… bajya hamwe muri leta 50 z'iki gihugu no mu bihugu 18 hanze bagira bati 'Black Lives Matter.'”

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/amateka-ya-malcolm-x-impirimbanyi-yarwanyije-irondaruhu-ikabizira