Category: Uncategorized

  • Pele wabaye Umukinnyi ukomeye cyane ku Isi ararembye Bikomeye #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakinnyi bakomeye isi yagize mu mupira w'amaguru wafashije ikipe y'igihugu cye cya Brazil kwegukana ibikombe bitandukanye, ari mu bitaro kandi abaganga baravuga ko arembye cyane k'uburyo batamenya igihe azabimaramo.

    Pere ni umwe mu bihanganye isi itunze muri Ruhago

    Abaganga bavuga ko uriya mukinnyi afite ikibazo cyo mu mara kandi ngo cyaramuzahaje cyane.

    Hari kinyamakuru cyandika ku mikino kitwa ESPN kivuga ko uriya mugabo ugeze mu zabukuru yari aherutse kubagwa amara kandi ngo byaramuzahaje cyane k'uburyo muri iki gihe ari kwitabwaho n'abaganga, bakabikora binyuze mu kumugaburira bakoresheje ibyuma.

    Iby'uburwayi bwa Pele byamenyekanye mu mpera za 2021 ubwo yajyaga kwisuzumisha bakamusangana ikibyimba mu mara bakakibaga.

    Nyuma y'aho yaje kugira akabaraga arasezererwa ariko aza kongera kuremba.

    Iki cyamamare giherutse gutangaza kuri Instagram ko cyasubiye kwa muganga gukomeza kwitabwaho.

    Icyo gihe Pele yashimiye abafana be kubera ubutumwa bwo k'umukomeza bamwoherereje mu bihe yari abucyeneye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pele-wabaye-umukinnyi-ukomeye-cyane-ku-isi-ararembye-bikomeye

  • Abaturage bahagurukiye kurwanya ibiza ku musozi wa Rubavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage batangiye kurwanya isuri ku musozi wa Rubavu

    Abaturage batangiye kurwanya isuri ku musozi wa Rubavu

    Umusozi wa Rubavu wimuweho abaturage 1200 mu 2010 bari batuye mu Murenge wa Gisenyi, bajyanwa gutuzwa mu Murenge wa Cyanzarwe, ariko hari bamwe bimukiye mu murenge wa Rugerero na Rubavu, bakomeza ibikorwa byo kubaka ku musozi wa Rubavu, ku gice cyawo giherereye muri iyo mirenge.

    Kuva umwaka wa 2022 watangira, abantu batatu bamaze kubura ubuzima, kubera inkangu zagwiriye inzu ndetse hatagize igikorwa hashobora kuba izindi mpanuka.

    Ahakomeje gutera ibibazo ni mu Kagari ka Gisa na Rwaza, aho abaturage batuye ku musozi wa Rubavu kandi mu gihe cy’imvura amazi ava ku nzu, yinjira mu butaka agatera inkangu.

    Gukemura ikibazo cy’ibiza ku musozi wa Rubavu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, yabwiye Kigali Today ko batangiye gucukura imirwanyasuri ifata amazi, ikazayabuza gusenyera abaturage.

    Amazi amanuka ku musozi yasenyera abatuye mu Gisa na Rwaza

    Amazi amanuka ku musozi yasenyera abatuye mu Gisa na Rwaza

    Kuva tariki 17 Gashyantare 2022, Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yasura abatuye i Rugerero, abaturage bamaze gukora imirwanyasuri ku buso bwa km eshanu.

    Agira ati “Twatangiye umuganda ducukura imirwanyasuri, kandi n’umuganda ngarukakwezi uzabera kuri uwo musozi, turizera ko ikibazo cy’amazi asenyera abaturage kizahita kiba amateka.”

    Minisitiri Kayisire yasabye ubuyobozi gufatanya n’abaturage bagacukura imirwanyasuri, ariko avuga ko mu gukemura ikibazo mu gihe kirambye hazashyirwa amaterasi yikora. Yasabye ko amazi y’imvura anyura ku muhanda wa kaburimbo mu Gisa, yayoborwa akajya mu mugezi wa Sebeya aho gukomeza kujya mu baturage.

    N’ubwo hakorwa imirwanyasuri ariko hari abaturage batuye ku musozi ahahanamye, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yabwiye Kigali Today ko abahatuye mu gihe cy’imvura bashobora kwimuka kugira ngo barinde ubuzima bwabo.

    Uwo muyobozi avuga ko mu ibarura ryakozwe ry’abatuye mu manegeka, Akarere ka Rubavu kari gafite imiryango 1,450 ariko abatuye mu Murenge wa Rugerero na bo ubu bari mu manegeka uko imvura irushaho kugwa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abaturage-bahagurukiye-kurwanya-ibiza-ku-musozi-wa-rubavu

  • Abategura Miss Rwanda barahakana ruswa no kubogama #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 (uri hagati) n

    Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 (uri hagati) n’ibisonga bye

    Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bavuga ko abanenga uko rikorwa, babiterwa n’amarangamutima n’imyumvire yabo idafite aho ihuriye n’ukuri mu irushanwa, hashingiwe ku buryo ritegurwa n’icyo rigamije.

    Bimwe mu byo abantu bakunze kunenga irushanwa ni ukuba habamo ruswa bita (Kata), cyangwa amacenga mu guhitamo Nyampinga w’u Rwanda koko, ababivuga bakabishingira ku kuba abaritegura baheza bamwe hakurikijwe uburebure, uburanga cyangwa ubwenge.

    Hari abanenze ko muri iryo rushanwa usanga hari abitwaye neza kurusha abandi nyamara bakaba bashobora kubura amahirwe yo gutsinda cyangwa abatishoboye bakaba bavutswa amahirwe yo kwitabira irushanwa, hakaba n’abavuga ko utsinda irushanwa bitavuze ko ari we uba yaratsinze koko.

    Hari kandi abavuga ko Miss Rwanda yaba iterwa inkunga na Leta cyangwa igakoresha amafaranga ya Leta, no kuba imishinga abakobwa bagaragaza igihe bahatana idashyirwa mu bikorwa cyangwa ntigere ku ntego nk’uko byari byitezwe.

    Nta kata na ruswa biba muri Miss Rwanda

    Kugira ngo umukobwa atsindire ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda agomba kuba yagize amanota aruta ay’abandi hashingiwe ku bintu bitatu ari byo Ubwiza busuzumwa ku manota 30, umuco ku manota 30 n’ubwenge ku manota 40.

    Mutesi Jolly watwaye ikamba rya Miss Rwanda akaba no mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda avuga ko intego nyamukuru y’amarushanwa ari uguteza imbere umwana w’umukobwa kandi byigaragaza ku batwaye ikamba ko ubuzima bwabo buhita buhinduka ndetse n’imishinga bakora igafasha abaturage.

    Avuga ko nta macenga abamo kuko abakobwa bahabwa amanota nyuma yo gusuzumwa no kunyura imbere y’akanama nkemurampaka, kandi bagakora neza kuko buri wese mu bakagize aba afite inshingano yo gutanga inota rimwe.

    Agira ati 'Nyanjye najyaga numva ko habamo ruswa, ariko ntabwo bishoboka kuko abagize akanama nkemurampaka bakorera Kompanyi itegura irushanwa, kereka utegura irushanwa ari we ukoresheje akanama nkemurampaka ariko na byo biragoye kuko abakemurampaka baba ari benshi'.

    Yongeraho ati 'Umukobwa atambutswa n’ubushobozi bwe, nagira ngo mbwire abitabira amarushanwa ko nta marangamutima yandi kuko hariho n’aho usanga abaryitabira babeshywa n’abantu batandukanye ko bazabagira ibitangaza ariko ibyo ntaho bihuriye no gutwara ikamba rya Miss Rwanda'.

    Mutesi Jolly avuga ko abafana umuntu uhatana ari bo bakunze kuvuga ko habayemo ruswa nyamara biterwa n’imyumvire, kuko buri wese aba yifuza ko uwo akunda ari we watwara ikamba kandi imyumvire ikaba idakwiye gufatwa nk’ukuri.

    Miss Jolly avuga ko abavuga ko imishinga y’ aba Miss itagerwaho ari amakuru make baba bafite kuko nk’umushinga we wa Tembera u Rwanda awugeze kure kandi ibikorwa bye byigaragaza kandi bigikomeza.

    Umuvugizi w’Ikigo 'Rwanda Inspiration Backup’ gitegura aya marushanwa, Nimwiza Meghan wanabaye Nyampinga w’u Rwanda, ahamya ko imitegurire y’irushanwa ari nta makemwa kuko amategeko n’amabwiriza bikurikizwa.

    Avuga ko abakobwa batarobanurwa hagendewe ku burebure cyangwa ubugufi kuko buri wese afite amahirwe yo guhatana, icyakora ngo harebwa uko ibiro by’umuntu n’uburebure bigenda byuzuzanya.

    Miss Nimwiza avuga ko nta mafaranga ya Leta ashorwa muri Miss Rwanda kuko irushanwa ritegurwa n’ikigo kigenga kandi gifite uburenganzira bwo kubona inyungu n’abo rikoresha bagahembwa.

    Kuba irushanwa ari Miss Rwanda kandi ritegurwa n’uwikorera ngo ibyo ntacyo bitwaye kuko iyo Nyampinga ahagarariye u Rwanda mu bindi bihugu mu marusanwa haba hagiye Umunyarwandakazi, atari we wenyine wihagarariye.

    Ku kijyanye no kuba hari amafaranga acibwa abantu batoye akaba yatwarwa n’ikigo gitegura amarushanwa, Nimwiza avuga ko n’abakobwa bahatana hari ayo bahabwaho kandi ikigo kikishyura imisoro yayo na cyo kikagira inyungu gisigarana.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/abategura-miss-rwanda-barahakana-ruswa-no-kubogama

  • Abantu bifashe ku munwa bumvise umugabo umaze imyaka myinshi aryamana na nyirabukwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu batunguwe n'inkuru y'umugabo umaze imyaka itari mike aryamana na nyirabukwe ibintu benshi babona nk'amahano mu muco w'abantu.Umugore witwa Soipan Martha ni we watangaje inkuru y'ukuntu nyina umubyara yamaze imyaka 15 yose aryamana n'umugabo we abereye nyirabukwe.

    Uyu mugore ngo umunsi umwe nyina yamuhamagaye amasaha y'ijoro ngo aze amutabare kubw'umugabo wari uri kumukubita.Mu buryo butunguranye ngo yasanze umugabo wari uri gukubita nyina yarahoze ari umugabo we ariko bakaba baratandukanye.

    Muri ako kanya aba bombi bahise bemera ko ngo basanzwe baryamana ndetse bamaranye imyaka 15 yose ndetse n'igihe uyu mugabo yari akibana n'uyu mugore we ngo yaryamanaga na nyirabukwe.Uyu mugore yahise yicwa n'agahinda kenshi ndetse yibaza impamvu nyina yagiye amuca inyuma ku mugabo we.Uyu mudamu ngo yibuka amafaranga yatanze avuza nyina ubwo yari yakubiswe n'uyu mugabo nyamara atazi ko ari umugabo we wabikoze.Magingo aya uyu mugore byamunaniye kubyakira ndetse ngo yifuza guhunga igihugu akazajya aho batamuzi.

    Source : https://yegob.rw/abantu-bifashe-ku-munwa-bumvise-umugabo-umaze-imyaka-myinshi-aryamana-na-nyirabukwe/

  • Itike ya macye ni 5,000 ku mukino Rayon Sports izacakiranamo na APR FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports izakira uyu mukino kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, yamaze gutangaza ibiciro abakunzi b’amakipe yombi bazasabwa kugira ngo bakurikire uyu mukino.

    Ibyo biciro bigaragaza ko mu myanya y’icyubahiro uzahicara azasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), mu gihe iruhande rwaho hazishyurwa ibihumbi icumi (10,000Frw) naho ahasigaye hose hakishyurwa ibihumbi bitanu (5000Frw).

    Itike ya macye y’ibihumbi bitanu ntabwo ari ibintu mu Rwanda, yewe by’umwihariko no kuri uyu mukino karundura byari byakabayeho ko igera kuri ayo mafaranga, dore ko kenshi iyo ari Rayon Sports yabaga yakiriye umukino, nibura itike ya macye yabaga ari ibihumbi bitatu (3000Frw).

    Ni umukino uzwiho guhuruza imbaga

    Ni umukino uzwiho guhuruza imbaga

    Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu mukino izaba yemerewe kwakira 1/2 cy’abasanzwe bicara muri iyo stade, mu rwego rwo kubahira amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/itike-ya-macye-ni-5-000-ku-mukino-rayon-sports-izacakiranamo-na-apr-fc

  • Rayon Sports vs APR: Itike ya make ni 5000 #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi 3 rukambikana hagati y’amakipe 2 y’amakeba mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC, ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino byamaze kumenyekana aho itike ya make izaba ari 5000 frw.

    Uzaba ari umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22, uzakinwa tariki ya 26 Gashyantare 2022.

    Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, Stade Regional izakira uyu mukino izakira 50% nk’uko amabwiriza abivuga, bivuze ko ari abantu ibihumbi 4 bazajya muri Stade.

    Rayon Sports ikaba yamaze kwemeza ibiciro by’uyu mukino aho uzaba ari wo mukino uhenze kuko mu myanya y’icyuhabiro (VVIP na VIP) ari 20000frw n’10000frw ni mu gihe ahasigaye ari 5000frw.

    Kuvuga ko ari wo mukino uzaba uhenze ni uko ubusanzwe itike ya make cyane nko ku mikino ya Rayon Sports yakiriye itarengaga ibihumbi 3, ariko ubu ikaba yageze ku bihumbi 5.

    Umukino ubanza APR FC niyo yawutsinze ibitego 2-1. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Djabel Manishimwe na Ruboneka Jean Bosco ni mu gihe icya Rayon Sports cyatsinzwe na Onana Willy.

    Umukino uzaba ku wa Gatandatu

    Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-vs-apr-itike-ya-make-ni-5000

  • Perezida Kagame yakiriwe mu musangiro w'abakuru b'ibihugu bitabiriye itahwa rya Stade Abdoulaye Wade – #rwanda #RwOT

    Ni Stade yubatswe na Sosiyete yo muri Turikiya yitwa Summa. Iyo Sosiyete ni nayo yubatse Kigali Arena na Dakar Arena, Stade zakira imikino y'intoki.

    Iherereye mu Mujyi wa Diamniadio, agace karimo inyubako zijyanye n'igihe nshya. Ni ho hari Dakar Arena, hotel ikomeye yakira Inama Mpuzamahanga ya Radisson Blu n'ibindi. Mu myaka 10 ishize, ako gace nta bikorwaremezo byabagamo, hari ahantu hameze nk'ubutayu.

    Umukuru w'Igihugu ni umwe mu batumiwe mu muhango wo gutaha iyo Stade ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 50. Ni imwe muri nke ziri ku rwego rwo hejuru muri Afurika.

    Abandi bakuru b'ibihugu bitabiriye uwo muhango ni Recep Ttayyip Erdogan wa Turikiya. Akoze uru rugendo mu gushimangira ubushake bw'igihugu cye mu gushora imari muri Afurika.

    Yagiye i Dakar avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse azahava akomereze muri Guinea-Bissau.

    George Weah uyobora Liberia, Umaro Sissoco Embaló wa Guinea Bissau na Adama Barrow wa Gambia na bo bitabiriye uwo musangiro.

    Witabiriwe kandi n'abandi bayobozi barimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Patrice Motsepe uyobora CAF.

    Perezida Kagame yakiranywe icyubahiro kigenewe abakuru b’ibihugu ubwo yageraga ahabereye uyu muhango

    Perezida Macky Sall uyobora Sénégal, aha ikaze mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame

    Perezida Kagame aganira na bagenzi be bitabiriye uyu muhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriwe-mu-musangiro-w-abakuru-b-ibihugu-bitabiriye-itahwa-rya

  • Kayonza: Inzu ebyiri z'abaturage zahiye – #rwanda #RwOT

    Izo nzu zahiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2022, iya mbere ni iya Ndizeye Evariste utuye mu Mudugudu w'Irebero mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange, aho yahiriyemo ibintu byose yari afite.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko nta muntu n'umwe wagiriye ikibazo muri iyi mpanuka ahubwo hangirikiyemo ibintu byinshi birimo n'amafaranga 574.000 Frw umugore w'uyu mugabo yari yagujije mu itsinda.

    Yagize ati “Ni ikibazo cy'insinga zitashyizwemo neza mu nzu, ni amakuru twahawe na nyiri nzu, hahiriyemo ibikoreho byose birimo matelas, ibitanda, n'ibindi byose byari biyirimo, abantu babashije kuyivamo amahoro.”

    Gatanazi yavuze ko Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi yahageze izimya umuriro utarakwira ku zindi nzu.

    Abaturanyi bashakiye uyu muturage inzu yo kubamo n'ibindi byangombwa nkenerwa, ubuyobozi bw'Akarere na bwo ngo bwiyemeje kumufasha kubona ibindi byose azakenera ngo kuko nta kintu na kimwe yasigaranye.

    Indi nzu yahiye ni iy'umuturage witwa Bizimana Joseph utuye mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama wari usanzwe acuruza ibikoresho bya moto hakaba hahiriyemo ibifite agaciro ka miliyoni 4 Frw.

    Ubuyobozi buvuga ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi, bugasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi bakirinda gukoresha abakozi batujuje ibisabwa.

    Inkongi yangije inzu n’ibyari biyirimo byose

    Ubuyobozi buvuga ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye inkongi, bugasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-inzu-ebyiri-z-abaturage-zahiye

  • Karongi: Abatujwe mu Mudugudu wa Mujyojyo baterewe ibiti 2800 by'imbuto – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Karongi ni kamwe mu dukeneye gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya igwingira mu bana.

    Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022, abagize Inama y'Igihugu y'Abagore bakoreye umuganda wo gushishikariza abaturage kwimakaza isuku banatera ibiti by'imbuto birimo ibinyomoro n'amapapayi mu Murenge wa Murundi.

    Uwiduhaye Consolée yabwiye IGIHE ko ibi biti by'imbuto bazabifata neza kugira ngo bizabafashe kurwanya imirire mibi.

    Ati “Nibitangira kwera, tuzajya turya imbuto duhe n'abana bave mu mirire mibi”.

    Siborurema Innocent yashimye ubuyobozi bwabatekerejeho bukabagenera ibiti by'imbuto ziribwa.

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Karongi akaba n'Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi yavuze ko bateguye uyu muganda mu rwego rwo kwegera abagore no kubafasha kwesa imihigo y'abagore.

    Ati “Twahisemo gutera ibiti by'imbuto kubera ko akarere kacu ka Karongi gafite ikibazo cy'abana bagwingiye, gafite abana bafite imirire mibi. Mu bikorwa byakozwe hubatswe n'uturima tw'igikoni mu rwego wo gufasha abaturage kubona imboga.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Ntara y'Iburengerazuba, Kayitesi Dative yavuze ko uyu muganda uri muri gahunda bise 'Mugore Seruka wese imihigo' aho buri cyumweru bazajya basura abagore bakabafasha kwesa imihigo ya ba mutima w'urugo yigajemo gahunda zo gufasha umuryango nyarwanda kugira imibereho myiza, urya indyo yuzuye no gutura ahantu hafite isuku.

    Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Ntara y'Iburengerazuba, Nsengimana Denis, yasabye abaterewe ibiti by'imbuto kubifata neza.

    Muri uyu Mudugudu wa Mujyojyo hatuye abimuwe mu manegeka, n'abasenyewe n'ibiza. Hatewe ibiti 2500 by'ibinyomoro na 300 by'ipapayi.

    Muri uyu muganda hatewe ibiti 2800 birimo ibinyomoro n’ipapayi

    Abitabiriye uyu muganda basije ikibanza kigiye kubakwamo inzu y’umuturage utishoboye

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Karongi yavuze ko ibi biti babyitezeho kugabanya igwingira ry’abana

    Abagore bishimiye inkunga batewe mu kwesa imihigo yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abatujwe-mu-mudugudu-wa-mujyojyo-baterewe-ibiti-2800-by-imbuto

  • Ku ya 22 Gashyantare ni umunsi wa Palindrome,… – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi tariki, umuntu asomye ahereye imbere abanza 2 inshuro ebyiri, nk'uko biri ku gihe umuntu asoma ahereye inyuma mu gihe kandi hagati hari zeru zikurikiranye na kabiri.

    Palindrome ni ijambo rikomoka mu kigereki ‘palindromos’ bisobanura ‘gusubira inyuma ku yindi nshuro’. Bwa mbere ryavuzwe na Henry Peacham wari umusizi ndetse n’umwanditsi w’ibitabo mu mwaka w’ 1638.

    Iminsi ya Palindrome ibaho mu gihe itariki ishobora gusomwa kimwe  ku muntu usoma ahereye inyuma n’usoma ahereye imbere. 

    Ku mbuga nkoranyambaga z’abatuye mu bihugu byateye imbere, hasakaye inyandiko zijyanye n’umunsi wa Palindrome (22/02/2022), aho benshi bagiye bawitirira bimwe mu byanditswe mu bitabo cyangwa ibyo batekereza.

    Abakoresha urubuga rwa Twitter barimo kwandika imibare umunani ifatanye 22022022, aho mu ndimi zivugwa habanje ukwezi imbere y’itariki bo berekanye ko iki cyumweru cyose kizaba kigizwe n’iminsi ya Palindrome.

    Muri America, ikigo cy’igihugu gishinzwe ikirere (NWS Anchorage) ku rubuga rwa Twitter, bagize bati 'Reka dufate akaruhuko muri ibi bihe byose kandi ‘dutekereze’ ku kintu gishimishije! Ni icyumweru cya Palindrome! Ibi bivuze ko buri munsi muri iki cyumweru, ushobora gusomwa kimwe imbere n’inyuma! Ni ‘indorerwamo!’ Ntutwizeye ?? Reba ishusho yacu kandi ‘twigaragaze’, 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114819/ku-ya-22-gashyantare-ni-umunsi-wa-palindrome-aho-itariki-isomwa-kimwe-imbere-ninyuma-114819.html