Category: Uncategorized

  • Mfite ubwoba ko bizafata ibinyejana ngo habon… – #rwanda #RwOT

    Kamichi yashyize hanze ubutumwa bugaragaza uko abona umuziki nyarwanda, cyane cyane agaragaza Meddy nk'umuhanzi yubaha kandi wakoze ibintu by'agatangaza.

    Yanditse agira ati:  'Uyu muntu [Meddy] aragutse cyane kuruta Impala, ntimunyumve nabi, Impala ni abanyabigwi ariko bo byabasabye kugira impano gusa kugira ngo babashe kwamamara nk'uko tubazi; '

    Akomeza agaragaza ko Meddy we byamusabye kunyura mu mbogamizi zinyuranye zirimo kuvukira mu buhungiro, ndetse nyuma akaza no kujya hanze muri Amerika aho yageze agatangira ubuzima bundi bushya, nyamara nabwo akongera agakuza impano ye. 

    Yagize ati: 'Ariko Meddy we yavutse ari impunzi mu gihugu cy'u Burundi, binamusaba guhangana na showbiz yacu yari ikiri hasi inagoye, nyuma biba ngombwa ko yongera kuba imahanga…'. 

    Asoza agira ati: 'Ndamwubaha, ariko ntewe ubwoba ko bizafata ibinyejana ngo mu Rwanda haboneke undi nkawe.'

    Ibi Kamichi abitangaje mu gihe ari umwe mu bafite amateka ahambaye yaba mu itangazamakuru rishingiye ku myidagaduro, no mu muziki yatangiye mu mwaka wa 2009 akaza gushyira no hanze Album zigera kuri eshatu.

    Kamichi atewe ubwoba no kuba bizafata ibinyejana ngo u Rwanda rwongere kugira umuhanzi ugera kubyo Meddy amaze kugeraho

    Kamichi yahamije ko yubaha Meddy kubera ibyo yakoze mu muziki n’Impala zitabashije

    Ubutumwa bwa Kamichi
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114812/mfite-ubwoba-ko-bizafata-ibinyejana-ngo-haboneke-undi-nkawe-kamichi-yacyeje-meddy-114812.html

  • Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gufung… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri guhera saa 19h00', i Dakar muri Senegal hateganyijwe umuhango wo gutaha Stade y'agatangaza muri iki gihugu, ya Abdoulaye Wade, uza kuba witabiriwe n'abanyacyubahiro ku Isi barimo na Perezida Paul Kagame ndetse n'abakinnyi bakanyujijeho muri Afurika.

    Abanyacyubahiro baza kwitabira uyu muhango barimo Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, Adama Barrow wa Gambia, Gianni Infantino Perezida wa FIFA, Abdoulaye Wade wayoboye Sénégal ndetse na Perezida wa Sénégal Macky Sall.

    Mu muhango wo gutaha Stade Abdoulaye Wade, hateganyijwe umukino uhuza abakinnyi b'ibihangange bakanyujijeho mu mupira w'amaguru bo muri Sénégal ndetse no kunmugabane wa Afurika muri rusange.

    Ikinyamakuru Onze Mondial cyatangaje ko abakinnyi bakanyujijeho baza kwitabira uyu muhango barimo Eto'o, Drogba, Adebayor, Asamoah Gyan, Yaya Touré, Jeje Okocha, Pitroipa, Patrick Mboma, Shaban Nonda, Titi Camara, Baffoe, Sammy Kuffour, Naybeth, Daniel Amokachi, Gouamene, Agassa, Emmanuel Eboué, Goma, Bancé, Ilunga, Njitap, Hadji, Kalusha Bwalya, Kanu, Feindouno, Adjovi-Boco na Lucas Radebe.

    Stade Abdoulaye Wade, yubatswe mu mujyi mushya wa Diamniadio uherereye mu bilometero birenga 20 uvuye ku murwa mukuru Dakar, imirimo yo kuyubaka yatangiye ku ya 20 Gashyantare 2020, ikaba yuzuye itwaye arenga miliyoni 230 z'Amayero.

    Iyi Stade Olympike, ikaba ifite Ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 50, ikaba yaberaho imikino inyuranye irimo n'umupira w'amaguru.

    Biteganijwe ko iyi Stade izakira imikino Olimpike y'urubyiruko mu 2026 izabera muri Sénégal, ndetse ikazajya iberaho n'imikino y'ikipe y'igihugu ya Sénégal, Les Lions de la Téranga, iherutse no kwegukana igikombe cya Afurika cya 2021 cyabereye muri Cameroun.

    Umukino wa mbere w'irushanwa uzabera kuri Stade Abdoulaye Wade uzahuza Sénégal na Misiri mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar mu mpera z'uyu mwaka.

    Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Macky Sall muri Senegal aho yitabiriye umuhango wo gufungura Stade Aboudlaye Wade

    Perezida Kagame muri Senegal

    Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye ku Isi

    Stade Abdoulaye Wade izajya yakira abafana ibihumbi 50

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114818/perezida-kagame-yitabiriye-umuhango-wo-gufungura-stade-yagatangaza-muri-senegal-amafoto-114818.html

  • Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w'umuhondo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu uwa kabiri tariki ya 22 Gashyantare 2022 nibwo abasiganwa muri Tour Du Rwanda bahagarute mu mujyi wa Kigali berekeza mu karere ka Rubavu aho basoreje kuri Brasserie, Ku ntera y'ibilometero 155 na Metero 900 Restrepo Jonathan ukomoka muri Colombia niwe wegukanye aka gace.

    Abasiganwa bahagurutse ku nyubako ya MIC ahagana saa mbili z'igitondo uko bose ari 89 dore ko umwe muribo basanze arwaye Koronovirus bituma umubare ugabanyuka, aba babanje gukora intera y'iblometero5.2 ariko bitabarwa dore ko isiganwa nyirizina ryatangiriye ahazwi nko ku Gitikinyoni.

    Mu nzira bagenda, abasiganwa baranzwe no kwicamo ibice bibiri uhereye kuri Kilometero cya kabiri, abakinnyi bivanguye bakagenda mu bimbere barimo Nsengimana Jean Bosco, Rugamba Janvier, Alba , Madrazo ndetse na Ewart ukinira Bike Aid.

     

    Uko abasiganwa ariko bakomezaga kugenda bakora bagabanya ibilometero byateguwe ni nako bamwe basigaraga abandi bagakomezanya kugeza ubwo umunyarwanda Mugisha Moise wigeze gusoza ku mwanya wa Kabiri muri Tour du Rwanda 2020 yasanze igikundi cy'imbere cyarimo n'abandi banyarwanda barakomezanya.

    Abasiganwa bageze mu karere ka Nyabihu binjira mu karere ka Rubavu, Ewart Jesse wa Bike Aid niwe waari imbere y'abandi, uyu yaje gufatwa na Natnael Testazion wo muri Erithrea bari bakurikiwe n'igikundi kirimo abakinnyi, aha abasiganwa bageze mu ibilometero 12 bya nyuma bari basize igikundi iminota ibiri n'amasegonda 25.

    Nyuma y'inzira ndende yavaga i Kigali berekeza i Rubavu, byarangiye Restrepo Valencia ukinira ikipe ya Drone Hopper Androni Gio ariwe we wegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2022 k'intera y'ibilometero 155,9.

    Restrepo Jonathan yegukanye aka gace akoresheje amasaha 3 iminota 54 n'amasegonda 10, akaba yasize igikundi cyaje kimukurikiye umunota umwe n'amasegonda 17, kuri uyu munsi Hakizimana Seth wa Team Rwanda yahageze ari uwa 23 nyuma y'uwambere ho umunota 1 n'amasegonda 31.

    Nyuma y'uduce dutatu twa Tour du Rwanda, ku rutonde rusange Restrepo Valencia Jonathan wa Drone Hopper — Andronni GIO niwe uyoboye abandi akaba yambaye umwenda w'umuhondo, umukinnyi w'umunyarwanda uri ku mwanya wa hafi ni Uhiriwe Byiza Renus uri ku mwanya 22 akaba ari gusigwa umunota umwe n'amasegonda 45.

    Kuri uyu wa gatatu, abasiganwa bazakora agace ka kane kazava Kigali bahagurukira Kimironko bazasoreze mu karere ka Gicumbi bakazasiganwa intera y'Ibilometero 124 na metero 300.

    The post Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w'umuhondo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/restrepo-jonathan-yegukanye-agace-ka-gatatu-ka-tour-du-rwanda-kavaga-i-kigali-gasorezwa-mu-karere-ka-rubavu-ahita-anafata-umwenda-wumuhondo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=restrepo-jonathan-yegukanye-agace-ka-gatatu-ka-tour-du-rwanda-kavaga-i-kigali-gasorezwa-mu-karere-ka-rubavu-ahita-anafata-umwenda-wumuhondo

  • Ben Rutabana uherutse gukorerwa ikiriyo, abavuga ko afungiye i Kigali, Kayumba Ushinjwa Kumwica byo bite? #rwanda #RwOT

    Rutabana Benjamin yavutse mu 1970 mu cyahoze ari Kibuye, ni umuhanzi w' umunyarwanda, avuka mu muryango w'abana icyenda abahungu batandatu n'abakobwa batatu, se akaba yari umu pasiteri w'umudivantisiti.

    Rutabana yatangiye kugaragaza impano ye afite imyaka 14, aho yaririmbiye imbere y'imbaga y'abantu kuri stade regional y'i Nyamirambo. Gusa se yamusabye gukomeza amashuri kuko yari umunyeshuri w'umuhanga

    Mu 1990 ubwo Rutabana yari ageze mu mwaka wa nyuma w'amashuri yisumbuye, yarafashwe maze arafungwa ashinjwa kuba icyitso cya FPR-Inkotanyi, aza kurekurwa muri Werurwe 1991. Bitewe n'akababaro yatewe n'uko gufungwa yahise yerekeza muri FPR mu Burundi nyuma aza no kujya muri Uganda.

    Muri icyo gihe ni nabwo yanditse indirimbo ebyiri :'Iyambere Ukwakira' yaje gukundwa cyane cyane n'Ingabo za FPR ndetse na 'Africa' aho yaririmbaga ibigwi by'Intwari za Afurika.

    Ku munsi wabanjirije intsinzi ya FPR Rutabana yakomerekejwe n'isasu, ndetse benshi mu muryango we harimo n'ababyeyi be bari barahitanywe na jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu 1995 nibwo yavuye mu gisirikare afite ipei rya 'Su Riyetona', nibwo yahise yinjira mu mwuga wo kuririmba.

    Mu 1996 nibwo yakoze album ye yambere yise 'Ijuru ry'Intwari', mu 1998 nibwo yahuye na Rudatsimburwa Albert amufasha gufata amajwi y'indirimbo ze, nibwo indirimbo za Rutabana zatangiye kumenyekana cyane zinyura kuri televiziyo na radio by'u Rwanda.

    Rutabana yaje gukora Album ye ya kabiri yise 'Imbaraga z' urukundo', irimo indirimbo yanditse afunze, Mu 2001 yaje gusubiramo 'Afrika'.

    Mu 2002 MTN yateguye ibitaramo byinshi aho Rutabana yagiye atumirwa, akomeza kuririmba ahantu henshi mu gihugu akaririmba indirimbo ze. Mu 2004 yerekeje mu gihugu cy'u Bufaransa mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuziki we. Abifashijwemo n'abanyarwanda baba i Burayi yatangiye gukora ibitaramo mu Bufaransa no mu Bubiligi.

    Mu 2007 nibwo Rutabana yasohoye album, ye ya kane yise 'Le retour d' Imana' ikaba yari igizwe n'indirimbi zo mu njyana ya Reggae.

    Taliki ya 8 nzeri 2019, nibwo inkuru zasakaye mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda, ndetse no muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo, bivuga ukwinshi ibirebana n'ibura rya Ben Rutabana, wari komiseri ushinzwe amahugurwa no Kongera Ubushobozi mu ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Mu nkuru z'ibitangazamakuru bitandukanye, havugwamo iby'urugendo rwa Rutabana kuva ubwo yateguraga urugendo rwe, yagombaga kugirira mu bihugu birimo Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko bikavugwa urwo rugendo yarukoze atamenyesheje abamuhagarariye ibintu byaje no gutuma RNC yabarizwagamo bagaragaza ko ntacyo bazi ku irengero ry'uyu Mugabo.

    Mu nkuru y'ikinyamakuru IGIHE taliki ya 4 Ukwakira 2019, ivuga ko mu ibaruwa yasakaye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko yanditswe ku wa 2 Ukwakira 2019, igenewe Umuhuzabikorwa wa RNC, Jérôme Nayigiziki. Iriho amazina y'abayanditse aribo Tabitha Mugenzi, William Mugenzi, Jason Muhayimana, Simeon Ndwaniye, Vidah Ndwaniye, Louis Rugambage, Diane Rutabana, Emérance Sikubwabo na Max Sikubwabo.

    Rutabana ngo yahagurutse i Bruxelles ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019 saa 21:45 n'indege ya Emirates Airlines, agana Entebbe muri Uganda. Yabanje guhagarara i Dubai mbere yo kugera ku kibuga cy'indege cya Entebbe ku wa 5 Nzeri saa 13:50.

    Uyu Mugabo, Yakomeje kuvugana kuri telefoni n'umugore we Diane Rutabana hagati y'itariki 5-8 Nzeri, ntiyongera kumva ijwi rye. Rutabana ngo yagombaga gusubira mu Bubiligi ku wa 19 Nzeri nabwo akoresheje Emirates Airlines, ariko baramutegereje baraheba.

    Iyo baruwa ikomeza iti 'Nyamara ku mpamvu zitamenyekanye, Rutabana ntabwo yigeze afata indege, binatandukanye n'uko asanzwe abigenza, ntiyavugishije umugore we ngo amumenyeshe ugutinda uko ari ko kose cyangwa niba hari gahunda yahindutse, ndetse inshuro telefoni ye yahamagawe ntiyitabwa.'

    Ku wa 19 Nzeri, umunsi Rutabana yari ategerejwe mu Bubiligi, Nibwo umugore we yakiriye amakuru ko umugabo we afunzwe mu buryo butemewe n'abarwanyi ba RUD Urunana bifitanye isano na Major Faustin Ntilikina; General Jean Michel Afurika; Rachidi na Frank Ntwali. Iri fungwa ryahuriranye n'uko uwo wa nyuma yari mu karere.

    Uyu Frank Ntwali ni muramu wa Kayumba Nyamwasa ndetse akaba ashinzwe Ubukangurambaga muri RNC, ni umwe mu babarizwa muri RNC bagiye bavugwa ko bafite imikoranire ihambaye n'ubuyobozi bwa Uganda, bigatuma imitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda ikorera muri icyo gihugu nta nkomyi.

    Rutbana yari umuhanzi wakunzwe n'abatari bake waje gutana akajya muri RNC

    Ku ikubitio Rutabana akimara kuburirwa irengero, RNC yashyizwe mu majwi ku ibura rya Rutabana kuko ngo hagati ya tariki 28 Nzeri n'iya 1 Ukwakira, habaye ibiganiro hagati y'umuryango wa Rutabana n'abagize ubuyobozi bwa RNC, barimo Umuhuzabikorwa wungirije, Kayumba Nyamwasa; ushinzwe dipolomasi Charlotte Mukankusi; Ushinzwe Ubushakashatsi Jean-Paul Turayishimye unaherutse kwitandukayo nayo, n'abanyamuryango barimo Théogène Rutayomba na Rugema Kayumba.

    Iyo baruwa yakomeje iti 'Rutayomba na Rugema bageze aho bizeza gukora ibishoboka byose bagahuza kuri telefoni Rutabana n'umugore we bitarenze ku wa Kane tariki 3 Ukwakira 2019. Ibi bikaba byarafashwe nk'ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko RNC cyangwa bamwe mu bayobozi bayo bari bazi aho Rutabana afungiwe.'

    kunyurana kw'amakuru yagiye atangwa n'abayobozi ba RNC bavugwa muri iyi baruwa, kwatumye umuryango we urushaho kumva ko abayobozi ba RNC bazi aho Rutabana yaba aherereye.

    Ibaruwa yakomezaga igiri iti 'Kumwe mu kuvuguruzanya gukomeye ni ukuvuga ko Rutabana atamenyesheje ubuyobozi bukuru ibijyanye n'ubutumwa bwe muri Uganda, bityo ko batari kumenya aho ari. Ariko nanone, babiri mu bayobozi ba RNC bemeje ko abayoboke ba RNC muri Kampala babonye Rutabana ari muzima kandi ameze neza, bavuga ko ndetse RNC yemerewe kugera aho yarari icyo gihe.'

    Umuryango we wakomeje uvuga ko Rutabana yari akiri Umuyobozi ushinzwe kongera ubushobozi muri RNC, kandi yari yabwiye umugore we n'abandi bayobozi ba RNC ku bijyanye n'ubutumwa bwe muri Uganda mbere yo kugenda ku wa 4 Nzeri 2019.

    Gusa na nanone amakuru yagiye atangazwa avuga ko, Guhindukwa na RNC ngo byaba byaratewe n'ubwumvikane buke Rutabana yari amaze iminsi afitanye na Kayumba Nyamwasa.

    Ibaruwa ikomeza iti 'Mu byumweru byabanjirije ibura rye ndetse na mbere gato y'igenda rye, Rutabana yabwiye umugore we, umuryango n'inshuti ze za hafi ko afite ubwoba ku mutekano we kubera kutemeranya gukomeye n'Umuhuzabikorwa wungirije wa RNC, Lt. General Kayumba Nyamwasa ndetse na muramu we Frank Ntwali.'

    Ubwoba bwe bwashimangiwe n'iterabwoba yashyizweho n'abandi bayobozi ba RNC ko ashobora gufatwa niyongera kugera muri Uganda. Amakuru aturuka muri RNC yavugaga ko Ntwali yahise yihutira kujya mu cyerekezo kimwe na Rutabana, bagenda mu gihe kimwe cyangwa se nyuma ye gato.

    Ku bw'izo mpamvu kimwe n'izindi nyinshi, ngo kubera igihe cyari gishize batazi irengero rya Rutabana no kuba Frank Ntwali yarakomeje kwijundika Rutabana mbere y'uko abura, umuryango wahise usaba RNC gusubiza Rutabana mu muryango we igitaraganya mu Bubiligi.

    Rutabana yakunze kugenda muri Uganda kimwe na bagenzi be bo muri RNC nta nkomyi, ari mu bikorwa bya RNC byo gushaka ubushobozi n'abayoboke, abifashijwemo n'inzego zirimo urushinzwe ubutasi bwa gisirikare, CMI n'urw'iperereza ry'imbere mu gihugu, ISO. Ifatwa rye ngo ryagizwemo uruhare na CMI atanzwe na Frank Ntwali, muramu wa Kayumba.

    Rutabana yaba yarazize iki ?

    Amakuru yagiye ahagaragara, bivugwa ko Rutabana yagiranye ubwumvikane buke na bagenzi be b'abayobozi muri RNC, cyane cyane ubwa gisirikare bukuriwe na Kayumba Nyamwasa, bashinjanya ko Kayumba ashaka kwiyegereza abo bafitanye isano, ndetse ko Rutabana ngo yaba yarababajwe n'abantu bafatiwe muri Congo mu mutwe wa P5 wayoborwa na Kayumba, ubu bari mu nkiko mu Rwanda.

    Rutabana kandi ngo yarakajwe n'uko inama ze zitubahirijwe, kuko ngo aba barwanyi uko ari 25, Umushinjacyaha icyo gihe yaje kubwira urukiko ko bajya gufatwa, Kayumba yahaye itegeko Major Habib Mudathiru wari ubayoboye kubavana muri Kivu y'Amajyepfo bakajya ku mupaka wa Uganda, aho bazahabwa inkunga zihagije kurusha izo bahabwaga hafi y'u Burundi.

    Muri uwo mugambi ngo bakoresheje $12000 yoherejwe na Ben Rutabana kuri Western Union i Bujumbura. Bari mu nzira bimuka nibwo bafashwe, abandi baricwa.

    Icyo gihe ngo uburakari bwa Rutabana, bwatumye yaka ibisobanuro Kayumba warumaze kugwisha ingabo zabo mu biganza by'uwo bahanganye, ibi ngo bikaba byarabaye imwe mu mpamvu ikomeye yatumye Kayumba ashaka “kumwumvisha” kuko umusirikare muto yari ashatse kubaza byinshi “Jenerali”, ndetse bikekwa ko ubwo Rutabana yajyaga muri Uganda yari agiye mu bikorwa bya gisirikare, arenze ku mabwiriza ya Kayumba Nyamwasa.

    Bivugwa ko Ben Rutabana na Kayumba hari ibyo batumvikanagaho muri RNC

    Mu nkuru ya BBC kandi yo kuwa 8 Ukwakira 2019, Umugore wa Rutabana yavuze ko hari ibyavuzwe mbere ko Ben Rutabana nasubira muri Uganda azafungwa, ndetse Diane Rutabana yahishuye ko abayobozi n'abayoboke ba RNC bagiye bamuha amakuru atandukanye, amwe avuguruzanya, ku ibura ry'umugabo we.

    Avuga ko umugabo we mbere yo kugenda yamubwiye ko afite ibibazo binyuranye atumvikanaho na Ntwari Frank wo mu ishyaka RNC. Madamu Rutabana yemeza ko uko kutumvikana kwabo kwagiye kukagera no ku bandi bo muri RNC.

    Gervais Condo, umunyamabanga mukuru w'ishyaka RNC uri mu barishinze, avuga ko kugambanira Ben Rutabana kuri bo bidashoboka. Ati: “Nsanze ihuriro nyarwanda twashinze rikora ibintu nk'ibyo icyo nakora cya mbere ni ukubyamagana, ntabwo twaba turwanya ikibi ngo tuze kukizana mu ihuriro.”

    Bwana Condo yahakanye avuga ko batazi amakuru y'aho Ben Rutabana ari, ati: “Amakuru duheruka n'ay'umuntu waje avuga ko yamubonye ku itariki 02/10 akamubona aho ngaho mu karere.“

    Bwana Condo ntiyeruye ngavuge neza igihugu uwo muntu yamubonyemo, avuga ko batari bazi iby'urugendo rwa Ben Rutabana n'igihe azagarukira. Avuga ko bagikomeje gufatanya n'umuryango we kumushakisha.

    Icyakora ku rundi ruhande, hari abandi bakomeje kugaragaza ko amakuru y'izimira rya Rubatana akimenyekana, abantu benshi batekereje ko nta kabuza Leta y'u Rwanda ifite uruhare muri iki gikorwa ndetse ikwiye kuryozwa iby'uyu mugabo, bamwe bavuga ko yashimuswe akaba ari muri kasho i Kigali.

    Gusa nanone icyakomeje Gutera urujijo kurushaho, ni uburyo abenshi mu babarizwaga mu ishyaka rya RNC rya Kayumba Nyamwasa bagiye birikanwa urusorongo ndetse abandi bagashinja Kayumba kwivugana Rutabana, bamwe bakamwita umugome, umwicanyi, n'andi magambo menshi.

    ibi ariko ntibyasize ubusa, kuko byakurikiwe n'umweyo wabaye muri iryo Shyaka, aho benshi mu bagerageje gushinja Kayumba kuba inyuma y'ibura rya Rutabana bagiye bahambirizwa, abandi barimo Leah Karegeya, umugore wa Patrick Karegeya, bakazinga utwabo bakitandukanya n'iri Shyaka.

    Umuryango wa Rutabana ntiwacitse intege nyuma y'aho aburiwe irengero, ndetse na nyuma yo gutakambira Kayumba Nyamwasa mu mabaruwa atagira ingano, kugira ngo agarure uyu mugabo, uyu muryango wanatakambiye Leta y'u Bufaransa ngo igire icyo ikora kuri icyo kibazo cy'umuturage wayo, ariko byose bifata ubusa.

    Nyuma yo kuvugwa kenshi nk'umwe mu bafite ukoboko mu ibura rya Rutabana, Kayumba Nyamwasa yabanje gutuza ntiyagira icyo avuga ku ibura rya mugenzi wari usigaye afatwa nk'inkoramutima ye, ariko igitutu cy'umuryango we kimaze kumurenga, yaje kujya ahagaragara yihakana ayo makuru, avuga ko ibyakozwe atabigizemo uruhare.

    Ati 'Icyanshimisha uyu munsi ni uko nakongera kumubona nanone ari muzima kandi ameze neza, akabasha kongera guhura n'umugore we n'abana be.'

    Gen Kayumba Nyamwasa aza ku isonga mu bashinjwa k'uburirwa irengero kwa Rutabana

    N'ubwo kugeza kuri ubu bitaremezwa neza Iby'urupfu rwa Ben Rutabana, Gusa hari amakuru yagiye avugwa ko uyu mugaba yaba yaraguye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, nubwo bitigeze byemezwa.

    Ibi ari nako nanone, bishimangirwa ni cyunamo giherutse kuba taliki ya 7 Ugushyingo 2021, hifashishijwe uburyo bwa zoom ndetse cy'anitabiriwe n'abagize umuryango wa Rutabana, inshuti ze, n'abandi bose babanye nawe.

    Muri iki kiriyo cyo kwibuka Rutabana bitazwi neza niba yarapfuye, abacyitabiriye bakoresheje amasaha arindwi cyamaze bari kwikoma bikomeye Kayumba Nyamwasa, ari nako urujiijo ku ibura rya Rutabana rukomeza kwiyongera.

    Adeline Rwigara, mushiki wa Ben Rutabana, yafashe ijambo avuga ko Ntwali Frank wari Ushinzwe Urubyiruko muri RNC, ari we ukwiye kubazwa iby'ibura rya musaza we.

    Uyu mubyeyi yavuze ko mbere y'ibura ry'uyu mugabo, yajyaga “amusaba kumusengera”, kuko Ntwali yari amufitiye ishyari ashobora no kumuziza, ati 'Ben yakundaga kumbwira ngo unsengere nshobora gupfa nzira umuntu witwa Frank Ntwali kuko amfitiye ishyari.'

    Rwigara kandi yavuze ko biteye ikimwaro kuba Kayumba yari azi neza ikibazo Rutabana afitanye na Ntwali, ariko ntagire icyo abikoraho, avuga ko aba bagabo bombi ari abicanyi.

    Ati 'Ntabwo nari nzi ko Ntwali na Kayumba batubabaza muri ubu buryo, igihe Ben yaburaga twabonye uko babyitwayemo, ni abicanyi gusa! Ndasaba abagambanyi n'abagome by'umwihariko Kayumba Nyamwasa n'umwishywa we Ntwali kugarura Ben nk'uko mwamutwaye.”

    Adeline Rwigara mushiki wa Rutabana avuga ko musaza we yajyaga amusaba kumusengera kuko hari abamufitiye ishyari

    Mu bindi byagiye bivugwa, nko mu nkuru y'ikinyamakuru UMURYANGO, Taliki ya 2 Nzeri 2020, ifite umutwe ugira uti: “Ben Rutabana byavuzwe ko yishwe n'u Rwanda, byemejwe ko ari muzima aho ari muri Uganda”

    Iyi nkuru yavugaga ko, Greg Smith Heavens, Umuyobozi mukuru akaba ari na we washinze Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (IRHRI), ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaganye amakuru yatangajwe na kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda avuga ko Rutabana yishwe na Guverinoma y'u Rwanda.

    Mu nkuru yicyo kinyamakuru, cyakomoje ku wahoze ari umusirikare w'u Rwanda uherutse gutoroka witwa Lt Tindifa, uvuga ko yiboneye iyicwa rya Rutabana. Uyu musirikare yagize ati: “Nakiriye Rutabana kandi nabonye buri kimwe. Niboneye iyicwa rye rikozwe n'ubutasi bw'Igisirikare cy'u Rwanda.. nyuma yabyo nagombaga guhungira n'umuryango wanjye muri Uganda.“

    Bivugwa kandi ko mbere yo kwicwa, Rutabana yaba yaragambaniwe na bagenzi be bamujyanye muri Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yahuriye n'umwe mu bayobozi ba M23, uwo nyuma akaba yaramushyikirije u Rwanda.

    Greg Smith Heavens yanyomoje ibivugwa, abifata nk'ibintu bidafite ishingiro kandi bigamije kuyobya abantu. Agendeye ku makuru aheruka, Greg yemeza ko Rutabana ari muzima, ameze neza kandi ari mu gihugu cya Uganda. Yagize ati:

    “Turizera tudashidikanya ko amakuru twakusanyije kugeza ubu kandi dukomeje gukusanya nta gushidikanya ko ari ukuri. Twese turabizi ko nta kuboko k'u Rwanda kuri mu ibura rya Rutabana. Ibura rye rishingiye cyane cyane ku nyungu z'umuntu ariwe Kayumba Nyamwasa n'abantu be ba hafi yizera mu nzego z'umutekano zo hejuru za Uganda.“

    Yakomeje avuga ko ibihuha biri gukwirakwizwa ko Rutabana yapfuye bishobora kuba ari abakozi ba Kayumba Nyamwasa, bashaka kuyobya imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na guverinoma y'u Bufaransa ngo bireke gukomeza guharanira irekurwa rya Rutabana nta mananiza.

    Ibura rya Rutabana riracyari urujijo, niba yarishwe cyangwa akiri mu buzima kugeza ntawuzi amarengero y'uyu Mugabo, gusa ibyavuzwe ni byinshi kandi nan'uyu munsi bikivugwa. umuryango we amaso yaheze mu kirere ndetse imyaka ibaye 3 nta kanunu kaho yaba aherereye bafite. Ese Rutabana arihe? amarengero ye akwiye kubazwa nde?

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ben-rutabana-uherutse-gukorerwa-icyiriyo-abavuga-ko-afungiye-i-kigali-kayumba

  • Miss Igisabo ari mu rukundo ruzira gitangira – #rwanda #RwOT

    Byatangiye ntawushobora kugira n'akanunu amenya kubijyanye no kuba Miss Igisabo yaba ari mu rukundo, nyamara nk'uko bivugwa uwo rwafashe ruramutamaza.

    Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gucicikana amafoto agaragaza uyu mukobwa ari kumwe n'umusore baryohewe n'ubuzima mu butayu bwo muri Dubai.

    Miss Igisabo akaba ariho amaze iminsi.

    Yabaye ikimenyabose rero uyu mukobwa ubwo yitabiraga amarushanwa y'ubwiza  ya Miss Rwanda 2017, akaza kwegukana ikamba rya Miss Popularity.

    Nyuma kandi yaje no guhagararira u Rwanda muri Miss Earth World, ni umwe kandi mu bakobwa bakurikirwa n'abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram afite abarenga ibihumbi 146.

    Miss Igisabo n’umusore bari mu rukundo ku mucanga wo mu butayu bwa Dubai

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114817/miss-igisabo-ari-mu-rukundo-ruzira-gitangira-114817.html

  • Minisitiri w'Intebe yatumijwe muri Sena #rwanda #RwOT

    Sena y'u Rwanda yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w'Intebe kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe mu rwego rwo gukemura ibibazo binyuranye biri mu midugudu y'icyitegererezo n'indi midugudu Leta ituzamo abadafite aho baba.

    Inteko rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w'Intebe, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bigaragara mu midugudu y'icyitegererezo n'indi midugudu leta yatujemo abaturage.

    Ibi byatangajwe mu nteko Rusange ya Sena ubwo yagezwagaho raporo ya Komisiyo idasanzwe ya Sena, yashyiriweho kureba mu gihe cy'iminsi 30 ibibazo binyuranye biri mu midugudu y'icyitegererezo n'indi midugudu leta yatujemo abaturage, mu rwego rwo gukemura ibibazo by'abadafite aho baba.

    Perezida w'iyi Komisiyo idasanzwe, Mureshyankwano Marie Rose yagaragaje ko muri rusange abasenateri bari muri iyi komisiyo idasanzwe basanze hari byinshi abaturage batujwe mu midudugu y'icyitegererezo bishimira

    Uwizeyimana Vincent, umuturage watujwe muri Muhanga yagize ati 'Aho iyi nka maze kuyibonera byankuye mu bukene ntabwo nabura amafaranga yo kuba nagurira umwana ikayi ngo mbe nabura amafaranga yo kugura amavuta yo kurya, ni ukuvuga ngo iyi nka yangezeje kuri byinshi cyane.'

    N'ubwo bimeze bityo mu icukumbura komisiyo idasanzwe ya Sena yakoze, yasanze hari ibibazo bitandukanye bigaragara muri iyi midugudu.

    Ikibazo cy'isuku nke no kuba abatujwe muri iyi midugudu badafata ibikorwa remezo bahawe neza byagarutsweho muri raporo idasanzwe ya Sena. Gusa bamwe mu baturage batuye muri iyi midugudu y'icyitegererezo n'indi midugudu leta yatujemo abaturage bagaragaza inzitizi bafite.

    Uwizeyimana Vincent ati 'Hari abo ubona isuku iri ku rwego ruri hejuru, kuko mu bantu 100 ntabwo abantu bose bakumvira ibintu rimwe hano turi imiryango 116 ntabwo imyumvire yahita iba imwe ariko mu bigaragara uko binjiye hano bameze ubona ko harimo itandukanirizo.'

    Bamwe mu basenateri basanga hakwiye kubaho ubukangurambaga no kuganirizwa ku baturage batuzwa mu midugudu y'icyitegererezo n'indi leta yatujemo abaturage.

    Inteko rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w'Intebe, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe mu rwego rwo gukemura ibibazo binyuranye biri mu midugudu y'icyitegererezo n'indi midugudu leta ituzamo abadafite aho baba.

    Imidugudu isaga 120 niyo imaze kubakwa mu gihugu, ingo ibihumbi 5,182  nizo zimaze gutuzwa muri iyo midugudu, izi ngo zigizwe n'abaturage ibihumbi 28 basoroma ku mbuto zo gutura muri iyi midugudu y'icyitegererezo.

    SRC:RBA 

    The post Minisitiri w'Intebe yatumijwe muri Sena appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/22/minisitiri-wintebe-yatumijwe-muri-sena/

  • Joe Ritchie wayoboye RDB bwa mbere yapfuye #rwanda #RwOT

    Umunyamerika Joe Ritchie, wabaye Umuyobozi Mukuru wa mbere w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB mu mwaka wa 2008 yitabye Imana.

    Joseph Ritchie yari inshuti y'u Rwanda ndetse akaba yari n'umwe mu bagize akanama k'abajyanama ba Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Muri 2017 yambitswe umudari w'igihango na Perezida Kagame ku bw'ubucuti yari afitanye n' u Rwanda, ndetse n'uruhare yagize mu iterambere ryarwo.

    Joseph Ritchie apfuye afite imyaka 75 y'amavuko.

    Urupfu rwa Joseph Ritchie ruje rukurikiranye n'urwa Dr Paul Farmer, na we wari inshuti ikomeye y'u Rwanda, yitabye Imana ku wa Mbere. Bombi bakaba barambitswe umudari w'igihango.

    RBA

     

    The post Joe Ritchie wayoboye RDB bwa mbere yapfuye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/22/joe-ritchie-wayoboye-rdb-bwa-mbere-yapfuye/

  • Yahaye akazi inshuti ye ngo imuterere inda umugore we birangira bombi bavumbuye ukuri gutangaje #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeye yaturutse muri Tanzaniya igakwira hirya no hino ku isi ni iy'umugabo witwa Darius Makambako wareze umuturanyi we yahaye akazi ko gutera inda umugore we w'imyaka 28, Precious ngo babyare umwana ariko nawe bikamunanira.

    Nk'uko iyinkuru ibigaragaza, uyu mugabo Darius yagiye kwa muganga bamubwira ko atabasha gutera inda ariyo mpamvu we n'umugore we batabyaye nyuma yo gushyingiranwa.

    Umugabo yahise ajya ku gitutu cy'umugore we wamubwiraga ko ashaka kubyara umwana,bituma aha akazi umuturanyi we akaba n'inshuti ye Evans Mastano,ko gutera inda umugore we.

    Evans yari asanzwe afite umugore n'abakobwa babiri beza ndetse byari byitezwe ko atera inda uyu mugore.

    Mu 2016,Bwana Makambako yishyuye Mastano miliyoni 2 z'amashiringi ya Tanzaniya kugira ngo ajye araza kuryamana n'umugore we nibura gatatu mu cyumweru, mu gihe cy'amezi 10 yikurikiranya.

    Evans yakoze akazi nkuko abisabwa ndetse aryamana n'uyu mugore wa mugenzi we inshuro 75 zose, ariko gutera inda madamu Precious biramunanira.

    Madamu Precious wari umuforomo ku ivuriro ryigenga, yari yafashe icyemezo cyo gufata ikiruhuko cy'amezi atatu (kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena 2016), kugira ngo aryamane n'inshuti magara y'umugabo we akaba n'umuturanyi,kenshi gashoboka amutere inda.

    Uyu mugore wakoraga ibishoboka byose ngo abone umwana we wa mbere,yatengushywe nuko uyu mugabo nawe yananiwe kumutera inda, nubwo birirwanaga mu buriri batera akabariro igihe kinini.

    Hashize amezi 10 Precious yarananiwe gusama amezi, Makambako yananiwe kubyumva niko gusaba ko iyi nshuti ye bajyana kwa muganga bakareba niba hari ikibazo ifite.

    Muri Mutarama 2017,ibi byarakozwe umuganga avuga ko Evans Mastano nawe yari ingumba bitungura benshi cyane ko yari azi ko yabyaranye abana 2 b'abakobwa n'umugore we.

    Icyakora ngo nubwo benshi batunguye,umugore wa Evans we yari abizi ko umugabo we atabyara ahubwo yamuciye inyuma abyarana n'umugabo wundi abana 2 abitirira umugabo we Evans.

    Umugore wa Evans yamubwiye ko atari se w'ukuri w'abana be bombi, ahubwo mubyara we Edward ariwe babyaranye.

    Angela yabwiye Dar-es-Salaam Today News ati: “Niyemeje kuryamana rwihishwa na mubyara we aba bana bombi, nyuma yo kubona ko umugabo wanjye adashobora kuntera inda imyaka ibiri.”

    Amakuru avuga ko kugeza n'ubu, Makamboko arega Evans kutubahiriza amasezerano bagiranye bityo agomba kumwishyura amafaranga ye,mu gihe Evans we yabwiye urukiko ko atazigera amusubiza kariya kayabo kuko atigeze yemeza ko azatera uriya mugore we inda ahubwo ko yamwijeje ko azatanga ibyo afite byose akamutera inda.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yahaye-akazi-inshuti-ye-ngo-imuterere-inda-umugore-we-birangira-bombi-bavumbuye

  • Santarafurika: Abasirikare bane b’Abafaransa batawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingabo z

    Ingabo z’u Bufaransa ni zimwe mu ziri muri Santarafurika mu bikorwa byo kugarura umutekano muri icyo gihugu (Ifoto: AFP)

    Bafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022 nk’uko byashyizwe ahagaragara na Ambasaderi w’u Bufaransa muri Santarafurika.

    Bagifatwa, bahise bashyikirizwa inzego z’umutekano zo muri icyo gihugu, ariko abayobozi b’Ingabo z’u Bufaransa bari muri Santarafurika bahise bavuga ko ikibazo cyabo kizakemuka vuba na bwangu.

    Ikinyamakuru Le Figaro kivuga ko bafashwe, ubwo bari baherekeje Gen Stéphane Marchenoir wari ugiye ku kibuga cy’indege yerekeza i Paris mu Bufaransa.

    Bivugwa ko uburyo bafashwemo butazwi ndetse n’uburyo umugambi wabo bawucuze ngo ntibirasobanuka. Ni mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru avuga ko bari bafite gahunda yo kuzica Perezida Faustin Archange Touadéra, ubwo yari kuba avuye i Buruseli mu Bubiligi aho amaze iminsi mu nama.

    Usibye abo basirikare bane bafashwe, hanafashwe imodoka barimo, irimo n’intwaro.

    Ibi bibaye mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi ni ukuvuga u Bufaransa na Santarafurika umaze iminsi utifashe neza, u Bufaransa bushinja Santarafurika kwiyunga ku Burusiya bushaka kwigarurira inyungu z’icyo gihugu cyahoze gikoronizwa n’u Bufaransa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/santarafurika-abasirikare-bane-b-abafaransa-batawe-muri-yombi

  • Muhanga: Imbwa ya Apotre Niyomungere uzwi nk'uwazanye Rusesabagina irarya abaturage nti batabarwe #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu murenge wa Shyogwe, Akagali ka Ruli  batabaza inzego bireba kubera imbwa ya Apotre Niyomungere Costantin( uzwi nk'uwazanye Rusesabagina) imaze kuruma abagera kuri 5. Abahohotewe n'iyi mbwa bavuga ko iyo basanze nyirayo ababwira ko nta bushobozi bafite bwo kumunyeganyeza. Bavuga kandi ko uwo iriye cyangwa ikaruma umwana we, iyo bagannye ab'inzego z'ibanze bababwira ko uyu mushumba atavugwa.

    Baribeshya Jean Claude, avuga ko kuri uyu wa 21 Gashyantare 2022 yarumwe n'iyi mbwa ahagana saa mbiri z'ijoro. Ahamya ko kuva yamuruma yategereje ko nyira yo ariwe Apotre Costantin amuvuza ariko kugeza ubwo yahuraga n'umunyamakuru wa intyoza.com yamutangarije ko nta bufasha arabona, habe n'ubwibanze.

    Yagize ati' Nahanyuze ntashye ahagana saa mbiri za nimugoroba, imbwa ihita inyirukankana induma ku kuguru ndataka ntihagira uvuga, ndakomeza ndataha ntegereza ko namubona none n'ubu si ndivuza'.

    Umugore wo muri aka kagali ufite umwana w'umukobwa w' imyaka 15, aherutse kurumwa n'iyi mbwa mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Gashyantare, abibwiye umuyobozi w'umudugudu amubwira ko 'Agomba kumenya ko imbwa ya Niyomungere Costantin itavugwa'. Yaje kwegera mutwarasibo, niwe wabashije kujya kwa Apotre Niyomungeri aza amuzaniye ibihumbi 5 ajyana umwana kwa Muganga aterwa inshinge 4.

    Uyu mubyeyi, akomeza avuga ko agiye gusubira kwa Muganga, yagiye agiye kwaka andi mafaranga yo kuvuza umwana, abarinda uyu mukozi w'Imana bamusubizayo bamubwira ko ntawuhari kandi amureba mu busitani mu gipangu.

    Nsengimana Jean Damascene, avuga ko nawe iyi mbwa yamuriye, avuze ahabwa ibihumbi 5000 yo kwivuza. Yemeza ko aho yamurumye ku kibero hasigaye inkovu igikomeza kumubabaza.

    Abaturage ndetse n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, bafata uyu Apotre Niyomungeri nk'umukire ukomeye. Gusa bamusaba ko yafunga iri tungo rye kuko hari abana batakiva mu rugo bagiye kwiga badaherekejwe. Basaba ko ubuyobozi bukwiye kubwira uyu Apotre Niyomungere agashumika iyi mbwa ntiyongere gusohoka ngo ibuze uburyo abahisi n'abagenzi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline mu butumwa bugufi yavuze ko ubuyobozi budatinya umuturage ukoze icyaha, ko ugikoze uwo ariwe wese agikurikiranwaho. Yagize ati' Inzego z'ibanze ntizatinya umuturage uwo ariwe wese kuko nta muntu uba hejuru y'amategeko. Abaturage bafite uburenganzira bwo gutanga ikirego uwo muntu agakurikiranwa'.

    Ibi byo gutanga ikirego, abaturage bavuga ko bisa nuko ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bahunga kubavugamira. Byagarutsweho kandi n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge wavuze ko iki kibazo aribwo acyumvise. Avuga ko ibi ari ibijyanwa mu nkiko kuko ari ibyaha bihanwa n'amategeko, bityo umuturage warumwe n'iyi mbwa akwiye kujya kwivuza, ubundi akaregera urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) kuko ngo ibi atari ibibazo byo kunga abantu.

    Mu gihe twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha Apotre Niyomungere Costantin ufite imbwa irya abaturage ariko ntabwo twamubonye, ndetse umunyamakuru wa intyoza.com amuha ubutumwa bugufi ntiyashobora kubusubiza, mu gihe ari bubashe gusubiza tuzabagezaho icyo azatangaza.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-imbwa-ya-apotre-niyomungere-uzwi-nkuwazanye-rusesabagina-irarya-abaturage-nti-batabarwe/