Category: Uncategorized

  • Amb. Rugwabiza yasezeye António Guterres uyobora Loni – #rwanda #RwOT

    Amb. Rugwabiza aherutse gusimburwa na Amb Gatete Claver, biteganyijwe ko azahita yerekeza i Bangui kuba Umuyobozi w'Ubutumwa bwa Loni muri Centrafrique, Minusca.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, ubwo yasezeraga kuri Guterres, yavuze ko bagiranye ibiganiro ndetse yamushimiye ubufatanye bukomeje kuranga u Rwanda na Loni.

    Yagize ati 'Yashimye uruhare rw'u Rwanda mu gukomeza gushyigikira Loni mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro, kubaka amahoro n'iterambere.'

    Biteganyijwe ko mu mpera z'uku kwezi, Amb. Rugwabiza azahita atangira inshingano zo kuyobora Minusca muri Centrafrique agasimbura Mankeur Ndiaye wari muri izi nshingano kuva muri Gashyantare 2019.

    Kuba Rugwabiza yajya kuyobora Minusca, birashimangira uruhare rw'u Rwanda muri ubu butumwa.

    Guhera muri Kamena 2021, uhagarariye Abapolisi bari muri ubu butumwa ni Umunyarwanda witwa CP Christophe Bizimungu.

    U Rwanda rufite Ingabo 1660 n'Abapolisi 459 muri ubu butumwa bwa Loni kuva rwabujyamo bwa mbere mu 2014. Ingabo zarwo nizo zirinda Perezida wa Centrafrique kuva mu 2015.

    Amb. Rugwabiza yasezeye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, nyuma yo gusoza inshingano ze nk’uwari uhagarariye u Rwanda muri uwo muryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-rugwabiza-yasezeye-antonio-guterres-uyobora-loni

  • Kamonyi-Igitondo cy'Isuku: Ubuyobozi bwakebuye abimitse umwanda mu mwanya w'Isuku #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi hamwe n'inzego z'ubuyobozi bakorana umunsi ku wundi, mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022 bifatanije n'abaturage bo mu isantere y'ubucuruzi ya Nkoto ihuriweho n'umurenge wa Rugalika na Runda, mu gikorwa cyiswe' Igitondo cy'isuku'. Bakoze isuku mu bice bitandukanye by'iyi santere, abaturage basabwa kutimika umwanda, ahubwo buri wese isuku akayigira umuco aho atuye, ahamwegereye n'aho agenda .

    Gahunda y'Igitondo cy'isuku, muri aka Karere ka Kamonyi imaze imyaka hafi itatu yaragiyeho, ariko hari hashize igihe ibikorwa by'isuku biyigize byarasinziriye kuko bitari bigikorwa. Bimwe mu byitabwaho, birimo kuba abayobozi batandukanye ku rwego rw'akarere buri wa Kabiri w'icyumweru mbere y'indi mirimo babanzaga kujya hirya no hino cyane mu isantere z'ubucuruzi n'ahakunda guhurira abantu benshi, bagakorana isuku, bagashishikariza abaturage kuyigira umuco kuko bavuga ko' Isuku ni Isoko y'Ubuzima'.

    Bamwe mu bacuruza muri iyi santere ya Nkoto bimitse umwanda mu mwanya w'Isuku.

    Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, mu butumwa yahaye abitabiriye iki gikorwa cy'Igitondo cy'Isuku, yabasabye ko buri wese aho ari azirikana isuku, akayigira umuco haba iwe, ahamwegereye n'aho agenda hose.

    Avuga ku mpamvu zatumye iki gikorwa cyongera kubyutswa, yagize ati' Igitondo cy'Isuku ni gahunda yari isanzweho mu karere ka Kamonyi, ariko uyu munsi navuga ko twayitangije bundi bushya, kuko ni ikibazo cy'isuku (nke) kimaze igihe kigaragara mu bugenzuzi( inspection) bumaze iminsi bukorwa, bakatubwira bati twabonye ahantu hasa nabi, hari imyanda, twabonye abana badakarabye. Ni ukuvuga ngo ni ubwo twari dufite gahunda y'igitondo cy'isuku, twavuze tuti reka twongere tuyishyiremo imbaraga, twongere tuyibutse abaturage!, yewe nabo bavuze ko batayiherukaga n'amande y'isuku batayaheruka'.

    Uhagaze ku muhanda wa Kaburimbo ahakorwaga isuku ukareba munsi gato, usanganirwa n'umwanda.

    Akomeza ati' Icyo tugamije mu kongera kubyutsa Gahunda y'Igitondo cy'Isuku ndetse tukaba dushaka no kugishyiramo imbaraga, ni ukugira ngo ibibazo by'isuku nkeya bigabanuke kandi dukore ubukangurambaga ku buryo bukoraho kuko iyo ukoze ibintu ku buryo buhoraho bigera aho bikaba umuco. Turifuza ko rero isuku iba umuco mu baturage b'akarere ka Kamonyi'.

    Visi Meya Uwiringira, yongeye gukebura bamwe mu bafite ibikorwa mu isantere y'ubucuruzi ya Nkoto, abibutsa ko uko bagira isuku ari nako ababagana barushaho kwiyongera kuko nta muntu wakwishimira kugana umuntu asangana umwanda. Yahwituye kandi abacuruzi kuzirikana ko imyanda itamenwa ahabonetse hose, abasaba gukorana n'abashinzwe kuyitwara aho kuyishyira aho babonye hose.

    Aha ni igihe bari mu isuku.

    Bamwe mu baturage bakorera muri iyi Santere y'ubucuruzi ya Nkoto bitabiriye iki gikorwa, babwiye intyoza.com ko kongera kubyutsa gahunda y'igitondo cy'Isuku bituma buri wese yongera guhagurukira isuku, n'uwibagirwaga cyangwa se akigira mu bindi azajya mbere ya byose abanza Isuku kugira ngo na wa wundi utabihaga agaciro, atinye ko abayobozi ni baza ashobora kubibazwa ndetse akaba yacibwa amande.

    Bavuga kandi ko uko bazagenda bamenyera, baganirizwa ndetse bashishikarizwa Isuku bizagera aho bikaba umuco, bikajya mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko hari abatabiha agaciro bitewe no kuba muri rwinshi cyangwa se kumva ko atari ikibazo cyane, ko rero ubwo ari gahunda ya rimwe mu cyumweru ihoraho ndetse izamo abayobozi, ababikerensaga bagiye kwishyira ku murongo.

    Nyuma y'igikorwa cy'umuganda mu gitondo cy'isuku, abaturage baganiriye n'inzego zitandukanye.

    Gahunda y'igitondo cy'isuku, nubwo muri aka karere ka Kamonyi imaze igihe, ibyakozwe bikaba ari ukongera kuyibyutsa, iki ni igikorwa kuri uyu munsi cyatangijwe mu turere twose tugize intara y'amajyepfo, aho buri karere kasabwe ko buri wa Kabiri w'icyumweru abayobozi ku rwego rw'Akarere bazajya bamanuka bakajya kwifatanya n'abaturage mu gukorana isuku, bityo mu Ntara y'amajyepfo isuku bakayimakaza, ikaba koko 'Isoko y'Ubuzima'.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-igitondo-cyisuku-ubuyobozi-bwakebuye-abimitse-umwanda-mu-mwanya-wisuku/

  • Abarokokeye Jenoside kwa Gisimba baramagana igitabo kigoreka amateka y’ibyahabereye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu barokokeye kwa Gisimba basaba ko igitabo cyanditswe kivuga ku byahabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyahagarikwa

    Bamwe mu barokokeye kwa Gisimba basaba ko igitabo cyanditswe kivuga ku byahabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyahagarikwa

    Ni igitabo cyitwa 'Là où il y a de l’Amour, il y a de la Place’, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ahari urukundo haba hari umwanya.

    Bimwe mu bikubiye muri iki gitabo cyanditswe na Jean François Gisimba biciye mu nzu y’ibitabo yitwa Oasis, ngo biranduza isura ndetse n’icyubahiro bya Gisimba Mutezintare Damas witiriwe kiriya kigo, wanatorewe kuba umurinzi w’igihango, kubera ibikorwa by’indashyikirwa byo kurokora Abatutsi basaga 500 bahigwaga muri Jenoside ya 1994.

    Mu gice cya nyuma cy’intangiriro y’igitabo havuga ko handitswe byinshi hanavugwa byinshi, ku byabaye by’ukuri muri icyo kigo, ariko ngo si ko byose ari ukuri, aho umwanditsi avuga ko ari yo mpamvu yafashe umwanya ngo yandike, ari na ho abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi kwa Gisimba bahera bavuga ko uwo mwanditsi ibyo yanditse atari ukuri.

    Bimwe mu bice bitavugwaho rumwe n’abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi kwa Gisimba, ni igice cya mbere ndetse n’icya gatatu, kuko bavuga ko umwanditsi yitaka ubwe n’ibimuri iruhande, ahubwo akagaragaza ko Damas Gisimba wabarokoye, yabaga adahari ku buryo ibyo avugwaho atari byo, ahubwo byakozwe n’umwanditsi wabafashije kubona ibyo kurya, ibyo kunywa, ndetse akanabarokora.

    Ikindi ni uko mu mpapuro 142 zigize igitabo, hagaragaramo gusa ibintu byakozwe kuva tariki 28 Kamena kugeza tariki ya 01 Nyakanga 1994, ari byo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashingiraho bibaza igituma atifuje kwandika ku byakozwe mu yindi minsi.

    Laetitia Gahongayire, umwe mu barokokeye kwa Gisimba, avuga ko yahungiye mu kigo cyo kwa Gisimba tariki 08 Mata 1994, kandi ngo kugira ngo Damas Gisimba agirwe Umurinzi w’Igihango, abaharokokeye babigizemo uruhare.

    Ati 'Kuki tutavuze ko ari Sukuma wadufashije kugira ngo turokoke? Ku itariki 01 Kamena nibwo umuryango wanjye bawishe, ngaruka hano mu kigo. Jean François ni we nahuye na we ndamubwira nti nari nje kugira ngo mumpe ubuhungiro kuko mu rugo barabishe barabamaze. Yanze kunyakira arambwira ngo ninsubireyo, arangije ambwira ijambo rinkomeretsa, ngo Interahamwe zirimo kwica nta n’umwe tutaziranye ningende bandongore'.

    Si Gahongayire gusa warokokeye kwa Gisimba uvuga ko Jean François ashaka kwiyitirira ibikorwa bya mukuru we kandi ntacyo yabafashije, kuko na Pierre Nsengimana avuga ko yashatse kumwicisha.

    Ati 'Twebwe ku bwacu tubabazwa no kubona yandika igitabo, avuga ko yakijije abantu kandi nta kintu yatumariye. Yigeze kuzana na Kigingi na Kibaya abashoreye baramubaza bati turashaka Abatutsi bari hano, arababwira ngo nta Mututsi n’umwe usigaye hano uretse Pierre, barabaza ngo Pierre ari hehe, abakobwa barimo Sharita baravuga ngo baraye bamujyanye ntawuri hano'.

    Akomeza agira ati 'Sukuma uvuga ngo yakijije abantu yabakijije bwahe ahubwo iyo tuza kuba ari we dusanga aha nta n’umwe wari kurokokera hano, ariko kuri iki gitabo kubona yaragiye kucyandika avuga ko yadukijije, ntagire umuntu n’umwe warokokeye muri iki kigo agisha inama ngo tumwibutse ibyo yaba yaribagiwe, turasaba ngo mutuvuganire kiriya gitabo ntabwo tugikenye, muvuga Rusesabagina, we arenze Rusesabagina'.

    Umugore wa nyakwigendera Pierre Mugabo witwa Immaculée na we warokokeye kwa Gisimba ati 'Bareke gucuruza Jenoside bashaka amafaranga, agurishe ibitabo avugamo ibintu abeshya, ahubwo muturebere uburyo byagenda kugira ngo iki gitabo gihagarare kireke kugurishwa, kuko ibirimo ari ibinyoma'.

    Mugenzi we witwa Geneviève na we warokokeye kwa Gisimba ati 'Amapaji ya mbere iyo uyasomye uravuga uti ibi bintu byanditswe n’umuvandimwe w’umuntu avuga undi muvandimwe? Kuko atari n’umuvandimwe, ari n’umuturanyi, ibintu Jean François yanditse ntabwo yari akwiye kubyandika. Jyewe mbona ari ugupfobya Jenoside, kwiyitirira ibintu utakoze'.

    Damas Gisimba avuga ko yababajwe cyane n

    Damas Gisimba avuga ko yababajwe cyane n’ibinyoma byamwanditsweho

    Damas Gisimba wagizwe Umurinzi w’Igihango kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze byo kurokora Abatutsi bahungiye mu kigo kizwi nko kwa Gisimba, avuga ko yatunguwe n’uburyo murumuna we yamwanditseho nabi amusebya avuga ko ntacyo yamariye abahahungiye.

    Damas ati 'Kwandika ni byiza ariko ukandika uvuga ukuri, unerekana ibimenyetso nyabyo, kuko si igitabo kivuga ku bintu by’urukundo, ni igitabo kizasomwa n’abana b’u Rwanda b’iki gihe n’abavuka, Jenoside ni amateka atazasibangana mu Rwanda, ni byiza kugira ngo n’abana bacu bavuka basome ikintu kibubaka, kugira ngo bazabe Abanyarwanda beza. N’iyo Jenoside itazasubira, ni cyo kintu cyambabaje kuko ndashaka ukuri, ikintu kizafasha Abanyarwanda aho kubica'.

    Jean François Gisimba wanditse igitabo ni murumuna wa Damas Gisimba. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umunyamakuru mu cyahoze ari ORINFOR, kuri ubu akaba asigaye atuye mu gihugu cy’u Budage.

    Ikigo cyo kwa Gisimba kizwiho ibikorwa byo gufasha abana b’impfubyi, cyafunguwe ku mugaragaro tariki 03 Kanama 1990, muri Jenoside yakorewe Abatutsi hakaba hararokokeye abarenga 500 bose bavuga ko babikesha Damas Gisimba ari we nyiri icyo kigo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/abarokokeye-jenoside-kwa-gisimba-baramagana-igitabo-kigoreka-amateka-y-ibyahabereye

  • Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Global Fund mu kurwanya Sida, igituntu na malariya mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutse mu nama itegura indi yiga ku igenamigambi rirambye rya Global Fund. Yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Yitabiriwe na Perezida Macky Sall wa Sénégal unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri iki gihe; Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya; Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo; Dr Donald Kaberuka uyobora Inama y'Ubutegetsi y'uyu muryango n'Umuyobozi Mukuru wawo, Peter Sands.

    Perezida Kagame yashimye Global Fund ku mikoranire yayo n'u Rwanda imaze igihe. Mu 2021, uyu muryango wari umaze imyaka 20 ushinzwe ndetse kuva icyo gihe wagize uruhare bikorwa bitandukanye byo kurwanya indwara nka Sida, igituntu na malariya.

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko urwego rw'ubuzima rwahungabanyijwe bikomeye n'icyorezo cya Covid-19. Yerekanye ko byasabye ko nk'amafaranga yari agenewe kurwanya indwara za malariya, igituntu na Sida ashyirwa mu bikorwa byo kurwanya icyo cyorezo.

    Ati 'Kugira ngo dusubire ku murongo twitegure guhangana n'imbogamizi z'ahazaza, tugomba gushora byisumbuyeho kandi mu buryo burambye mu rwego rw'ubuzima.'
    Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko intego za Global Fund mu kuziba icyuho cyatewe na Covid-19 zikwiriye gushyikirwa n'abantu b'ingeri zose.

    Ati 'Ibi biri mu byihutirwa ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe kandi intambwe iterwa n'ibihugu by'ibinyamuryango ikurikiranwa buri mwaka na Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.'

    Yagaragaje kandi ko hakenewe uburyo buhamye kandi burambye bufasha kugira ngo amafaranga atangwa na Global Fund atange umusaruro urambye.

    Binyuze mu bufasha Global Fund iha u Rwanda, hagati ya 2010 na 2020, umubare w'impfu zifitanye isano n'agakoko gatera Sida wagabanutse ku kigero cya 59% uva ku 5900 mu 2010 ugera ku 2500 mu 2020.

    Ikigereranyo cy'abantu babana n'agakoko ka Sida bafata imiti igabanya ubukana nacyo cyikubye inshuro zirenga ebyiri, kuko umubare wabo wavuye ku bantu ibihumbi 89 mu 2010 ugera ku bantu ibihumbi 207 mu 2020.

    Hagati ya 2010 na 2020, ikigero cy'abagerwaho n'imiti igabanya ibyago byo kuba umubyeyi yakwanduza Sida umwana atwite, cyavuye kuri 59% kigera kuri 98%.

    Impfu ziturutse ku gituntu nazo zarabaganutse ku kigero cya 40% hagati ya 2012 na 2020. Ni mu gihe n'abarwayi ba malariya bagabanutse hagati ya 2020 na 2021 ku kigero cya 41%.

    Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Global Fund mu kurwanya Sida, igituntu na malariya mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-uruhare-rwa-global-fund-mu-kurwanya-sida-igituntu-na

  • Saro Amanda ufite impano itangaje ari mu bakobwa barimo guhatanira ikamba rya nyampinga w'u Rwanda 2022 #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ufite nimero 48 ari mubakobwa 70 bazamo 20 bazakomeza mu mwiherero avuga ko avuka atavutse wenyine ahubwo yavukanye n'impanga.

    Yavuze ko akiri muto yari afite inzozi zo kuba umu pilote cg umuganga bifite naho bihuriye n'umushinga we uyumunsi cyane ko mu buzima bwe aba yifuza kwita kubarwayi no gufasha abantu mubigendanye no kugira ubuzima bwiza.

    Amashuri abanza yayize kuri Apacope, ayisumbuye ayiga kuri Notre-Dame-Du-Conseil asoreza kuri College Saint Jean mu ishami ry'ubugenge,ubutabire,n'ubumenyamuntu(PCB) ndetse akaba afite gahunda yo kubikomeza muri kaminuza.

    Amanda yavuze ko kuba yisanga mu muziki atari ibintu yagiye kwiga ahubwo ari kimwe mu bintu murugo bifashisha mu masaha yabo yo kuruhuka kuva ari abana bituma akura abikunda kandi ntanikintu byangiza mukuba umuntu yakora izindi nshingano ze.

    Mu kiganiro yagiranye na Yago Tv Show yavuze impamvu yamuteye guhitamo umushinga we ari ko mubuzima bwe yishimira gufasha abantu.

    Yakomeje asobanura impamvu yahisemo uwo mushinga yagize ati”Umushinga wange werekeye ku gukomeza serivisi zitangwa kwa muganga ngendeye kubyo nagendaga numva bituma nkora ubushakashatsi ngo menye koko niba ari ikibazo abanyarwanda bafite ariko naje gusanga nka 60/% bagana amavuriro bafite ikibazo cya serivise zitari nziza bahabwa kwa muganga ati yego baravurwa kandi bakanakira ariko serivise bahawe mbere yo kuvurwa ikwiye kwitabwaho kandi na nyuma hakabaho kwita kubasohotse nuburyo serivise bahawe bayakiriye bikabafasha kumenya igikwiye gukosorwa.

    Yakomeje avuga ko aramutse agiriwe ikizere cyo kwambikwa ikamba rya Nyaminga w'uRwanda yabasha kwita kuricyo kibazo afatanyije na Miss Rwanda,Minisante, Rbc ndetse n'imbugankoranyambaga cyane ko yaba afite ijwi rigera kure abasha kuvugira rubanda ndetse n'abantu bakagira aho babariza muburyo buboroheye mugihe batanyuzwe na servise bahawe.

    Saro Amanda wambaye nimero 48 yakomeje asaba abaturarwanda gufata ubuzima nk'ubukungu bukomeye bafite cyane ko nyuma yibyo wageraho byose ntabuzima ntacyo byaba bikikumariye.


    Saro Amanda ukomeje guhatanira ikamba rya Miss Rwanda avuga ko yizeye ko ibyo Miss Rwanda igenderaho abyujuje.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/saro-amanda-ufite-impano-itangaje-ari-mubakobwa-barimo-guhatanira-ikamba-rya

  • Amajyepfo: Guverineri Kayitesi yatangije gahunda ngarukacyumweru y'igitondo cy'isuku – #rwanda #RwOT

    Yayitangije kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022 aho buri wa Kabiri wa buri cyumweru izajya ikorerwa ku rwego rw'umudugudu by'umwihariko mu duce duhuriramo abantu benshi kuva mu gitondo saa Kumi n'Ebyiri kugeza saa Mbiri .

    Ubwo yayitangirizaga mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, Guverineri Kayitesi yasabye buri wese kugira umuco isuku atarinze gutegereza ubuyobozi.

    Ati 'Ikigamijwe ni ukwimakaza umuco w'isuku aho turi hose kandi tugakomeza kwigisha abaturage b'Intara y'Amajyepfo kugeza igihe umuturage we ubwe azajya yumva ko agomba kubikora we ubwe nta wundi muyobozi umuhagaze hejuru atarindiriye irindi jisho riza kumubwira icyo agomba gukora.'

    Yakomeje avuga ko isuku igomba kuba ahantu hose haba mu ngo z'abaturage, ahatingirwa serivise, ahahurira abantu benshi n'ahandi.

    Ati 'N'umuntu ku mubiri we tukajya tureka kubona abana ndetse n'abantu bakuru basohoka basa nabi.'

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bavuze ko iyo gahunda izabafasha guca ukubiri n'umwanda ndetse no gukumira indwara ziwukomokaho.

    Bigirimana Ali ati 'Iyi gahunda yanshimishije kuko izadufasha kwimakaza isuku muri byose no kurwanya indwara ziterwa n'umwanda.'

    Kayirangwa Hamida ati 'Byadushimishije cyane kuba inzego zose zaje kudutoza uyu muco w'isuku. Ubu tugiye kurebera kuko muduhaye isura nziza. Biradufasha kuba twese turwanya umwanda kuko udafite isuku ataba afite ubuzima bwiza.'

    Gahunda y'igitondo cy'isuku yari imaze imyaka itatu ikorerwa mu Karere ka Kamonyi none kuri ubu igiye kujya ibera mu Ntara y'Amajyepfo yose kuko byagaragaye ko itanga umusaruro mwiza.

    Ubwo yayitangirizaga mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, Guverineri Kayitesi yasabye buri wese kugira umuco isuku atarinze gutegereza ubuyobozi

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yatangije ku mugaragaro gahunda yiswe Igitondo cy'isuku igamije guca umwanda burundu

    Igitondo cy’isuku cyitezweho guca umwanda burundu

    Abaturage biyemeje ko iyi gahunda bazajya bayubahiriza

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-guverineri-kayitesi-yatangije-gahunda-ngarukacyumweru-y-igitondo-cy

  • Onana na Bukuru bakoze imyitozo yo kwitegura APR FC [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino w'umunsi wa 19 wa Shampiyona izakiramo APR FC tariki 26 Gashyantare 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Rutahizamu Onana Essombe Willy yagaragaye mu myitozo y'ikipe ya Rayon Sports, kuri uyu wa gatatu, bitegura imikino wa APR FC ku wa 6.

    Muhire Kevin, Bukuru, Kwizera Olivier nabo mu bakoze imyitozo irimo n'umutoza mushya wungirije.

    Willy Essobe Onana yari amaze iminsi arwaye umugongo ariko yakoze imyitozo mike, ahita yongera arasohoka.

    Rayon Sports yakoze iyi myitozo nyuma y'uko ku wa mbere yari yatsinze Bugesera FC 1-0 mu mukino w'umunsi wa 18 wa Shampiyona.

    Imyitozo yo kuri uyu wa kabiri yakozwe cyane n'abakinnyi batakinnye umukino wa Bugesera FC cyangwa se abinjiye basimbuye. Abakinnye uyu mukino bo bakoreye imyitozo yabo ku ruhande.

    Iyi myitozo kandi yanakozwe na Bukuru Christophe wari umaze iminsi yaravunitse.

    Rayon Sports yamaze gutangira kugurisha amatike y'uwo mukino. Ahasigaye hose ni 5000 FRW. Muri VIP ni 10.000 FRW naho muri VVIP ni 20.000 FRW.



    AMAFOTO:Rwanda Magazine

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/obama-na-bukuru-bakoze-imyitozo-yo-kwitegura-apr-fc

  • Umutoza wa Rayon Sports avuga ko umukino uzayihuza na APR FC kuri we usanzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos

    Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos

    Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino yatsinzemo Bugesera FC igitego 1-0, mbere yuko Rayon Sports yakira APR FC.

    Yagize ati “Ni umukino usanzwe, yego ni iya mbere (APR FC), twubaha kimwe abo duhanganye. Kuri njyewe ntabwo ari umukino w’ihangana, ni umukino usanzwe kuko ndi umunya Portugal, ntabwo ndi umufana ndi umutoza. Ibi ni byiza ku bafana guhangana, kuri njyewe no ku bakinnyi banjye n’umukino usanzwe, umukino ukomeye kandi, turashaka gukora ibishoboka ngo dutsinde”

    Ntabwo biba bisanzwe kumva umwe mu batoza hagati y’amakipe yombi, avuga ko umukino uyahuza ari usanzwe, ikindi ni uko Jorge Manuel da Silva Paixão Santos yasaga nk’utazi ko umukino azakurikizaho, uzamuhuza na mucyeba w’ibihe byose kuri Rayon Sports.

    APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 40 mu gihe Rayon Sports izayakira iri ku mwanya wa kane n’amanota 32, aho umukino ubanza wabahuje warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/umutoza-wa-rayon-sports-avuga-ko-umukino-uzayihuza-na-apr-fc-kuri-we-usanzwe

  • Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin ngo ntatewe ubwoba n’ibihano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Vladimir Putin

    Vladimir Putin

    Benshi bakomeje kwibaza niba gahunda yo kwinjiza Ukraine mu muryango OTAN/NATO wo kurwanyiriza umwanzi hamwe(ugizwe na Amerika ya Ruguru n’ibihugu bikomeye by’u Burayi) itazabyara intambara ya gatatu y’Isi kuko u Burusiya bwabyitambitsemo.

    U Burusiya bwari bwasabwe kutinjiza ingabo zabwo mu gihugu cya Ukraine zishaka kuburizamo iyinjizwa ry’icyo gihugu muri OTAN, ariko bwabirenzeho ku wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022.

    U Burusiya bufite ibisasu bya kirimbuzi birenga 1,600 (aho kimwe ngo gishobora guhindura intabire u Burayi bw’Iburengerazuba), bwari bwabwiwe ko niburenga umurongo utukura bukohereza ingabo muri Ukraine buzafatirwa ibihano bikomeye.

    Ntabwo u Burusiya bwarekeye aho ahubwo bwahise butangaza ko uduce twa Ukraine twitwa Donesk na Luhansk turimo abarwanyi biyomoye kuri Leta y’icyo gihugu, duhindutse ibihugu byigenga(bitakiri kuri Ukraine).

    Ingabo z

    Ingabo z’u Burusiya zamaze kugera muri Ukraine

    Ni nyuma y’aho mu mwaka wa 2014 u Burusiya bwigaruriye indi ntara yitwa Crimea yahoze kuri Ukraine buyigira iyabwo.

    U Burusiya(nk’igihugu gifite ubudahangarwa n’icyicaro gihoraho mu muryango w’Abibumbye – UN), buvuga ko ingabo zabwo zigiye kurindira umutekano n’ubusugire intara za Donesk na Luhansk, nyuma yo kuzegurira ubwigenge.

    Inama y’igitaraganya yahurije hamwe abagize Akanama ka UN gashinzwe Amahoro ku Isi ku wa Kabiri, yanenze u Burusiya kurenga ku masezerano mpuzamahanga agenga imipaka y’ibihugu.

    Ibihugu bitandukanye by’i Burayi na Amerika(ya ruguru) byamaze gufatira ibihano u Burusiya nk’uko byari byabisezeranyije.

    Bimwe byafunze imiyoboro ya Gaz iva mu Burusiya kugira ngo butongera kuyicuruza, amabanki y’u Burusiya yakoreraga hanze y’icyo gihugu na yo yarafunzwe ku buryo ntawongera kubitsa cyangwa kubikuzamo amafaranga, ibi bikaba bigamije kuburizamo ishoramari ry’Abarusiya aho riri hirya no hino ku isi.

    Ibihugu bigize OTAN kandi byafatiriye imitungo y’Abayobozi bakuru b’u Burusiya iri hanze, barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko (yitwa Douma), ndetse babuzwa no gutembera.

    U Burusiya bwiteguye intambara

    U Burusiya bwiteguye intambara

    Kongera guhurira mu biganiro kwa OTAN n’u Burusiya kwabaye nk’ukuburijwemo, kuko Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) Anthony Blinken yahise atangaza ko ibiganiro byari kumuhuza na mugenzi we w’u Burusiya Sergëy Lavrov kuri uyu wa Kane bibaye bihagaritswe.

    Nyuma y’ibi byemezo byose, Perezida Putine w’u Burusiya yagize ati “Amarembo y’ibiganiro bya dipolomasi aracyafunguye, ariko ibijyanye n’inyungu hamwe n’umutekano by’Abarusiya ntabwo tubisaba (non négociables)”.

    Uretse Belarus, inshuti magara y’u Burusiya hamwe n’u Bushinwa buvuga ko kwinjiza Ukraine muri OTAN byabangamira umutekano wabwo(u Burusiya), nta kindi gihugu kugeza ubu kiratangaza ko kiri inyuma y’u Burusiya mu ntambara burwanamo na Ukraine ishyigikiwe na OTAN.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/perezida-w-u-burusiya-vladmir-putin-ngo-ntatewe-ubwoba-n-ibihano

  • Utavuga rumwe na Leta ya Uganda byavuzwe ko ari mu Rwanda byemejwe ko ari mu Budage #rwanda #RwOT

    Umunyamategeko we Eron Kiiza yatangaje ko Kakwenza Rukirabashaija yageze mu Budage kuri uyu wa Kabiri.

    Uyu mwanditsi yahunze igihugu cye nyuma yo kurekurwa by’agateganyo ku byaha yari akurikiranyweho, birimo gutuka Perezida Yoweri Museveni n’umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

    Yari amaze iminsi asaba urukiko kumwemerera agasohoka mu gihugu kujya kwivuza ingaruka yatewe n’iyicarubozo yakorewe ubwo yari afunzwe, icyakora urukiko rwari rwaramwimye pasiporo ye.

    Rukirabashaija yafashwe mu Ukuboza umwaka ushize ashinjwa kuvuga ko umuhungu wa perezida Museveni 'abyibushye cyane’.

    Nyuma y’uko bitangajwe ko yahunze igihugu,inkuru zakomeje kugenda zicicikana ku mbuga nkoranyambaga ko yerekeje mu Rwanda.

    Umwunganira mu mategeko Me Eroni Kiiza yabihamirije ikinyamakuru Nile Post cyo muri Uganda ko yahunze igihugu ndetse ari mu Rwanda mu gihe ari gushaka uko yakwerekeza ku Umugabane w’Uburayi.

    Mu byatumye uyu Kakwenza Rukirabashaija ahunga, harimo ngo ko mu kwezi gushize yanditse amagambo ku mbuga nkoranyambaga ze ko akeneye ko Perezida Museveni n’Umuhungu we Gen. Muhoozi bamuha ibyangombwa bye by’inzira akajya kwivuza hanze kuko yari yakorewe iyica rubozo n’inzego z’umutekano wo muri iki gihugu.

    Ibi ngo bimaze kwanga nibwo uyu Kakwenza yaje gushaka “Inzira zose zishoboka” aho yaje guca inzira y’ubutaka akagera mu Rwanda nk’uko umwunganizi we mu mategeko yabitangarije iki kinyamakuru.

    Iyi nkuru imaze kuba kimomo nibwo umuhungu wa Perezida Museveni Gen. Muhoozi Kainerugaba yaje kujya ku rukuta rwe rwa twitter yemeza ko uyu Kakwenza wahunze atamuzi ndetse ko n’ibyo gukorerwa iyicarubozo atigeze abimenya.

    Ati” Ntago nzi uyu mwana w’umuhungu uwariwe bavuga ko yakubiswe. Sinigeze mumenya na rimwe kugeza ubwo itangazamakuru ritangiye kumuvugaho, sinigeze mpura nawe cyangwa ngo muvugishe kandi nta n’igitekerezo mfite cyo kubikora.”

    Yakomeje avuga ko izi nkuru z’uko yahunze kandi akaba ari mu Rwanda yazibonye agahamagara Perezida Paul Kagame ngo abimubaze, undi akamusubiza ko ntawe uri mu Rwanda. Ati :” Navuganye na Perezida Paul Kagame ambwira ko ntawe uri mu Rwanda”.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Utavuga-rumwe-na-Leta-ya-Uganda-byavuzwe-ko-ari-mu-Rwanda-byemejwe-ko-ari-mu-Budage