Category: Uncategorized

  • Impaka yahati ya Perediza Ndayishimiye na Agathon Rwasa #rwanda #RwOT

    Agathon Rwasa yasubizaga ku birego bya Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yasubiraga mu gihugu cye avuye mu Bubiligi, aho yari yitabiriye inama ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’uwa Afurika Yunze Ubumwe.

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko muri iyi nama yabonye umwanya wo guhura no kuganira n’Abarundi bari mu buhungiro, yishimira ko bagiye bahinduka.

    Yagize ati 'Nk’uko nagiye mbivuga Abarundi barahindutse. Abitabye baje kundamutsa bavuga bati 'dukeneye kubona umukuru w’igihugu’ wabonaga ko bafite akanyamuneza kandi ntitwavuga ngo haje abo mu ishyaka iri cyangwa ririya.'

    'Baraje bose harimo n’abo wavuga ko binuba igihugu. Twaraganiriye mbamenyesha uko u Burundi bumeze na bo batanga ibyifuzo byubaka, bafite inyota yo kuza mu gihugu cyabo.'

    Nubwo bimeze bityo, Perezida Ndayishimiye yakomeje avuga ko yababajwe n’uko hakiri bake bifuriza nabi u Burundi barimo abigaragambije bavuga ko u Burundi budakwiye gukurirwaho ibihano.

    Yanenze CNL yivuye inyuma ko yashishikarije Abarundi baba mu buhungiro kwigaragambya bamagana ubutegetsi bw’u Burundi.

    Agathon Rwasa kuri uyu wa 22 Gashyantare, yavuze ko ishyaka rye ridashobora kubazwa ibyakozwe na Aimé Magera utari ku rutonde rw’abayobozi b’iri shyaka kuva ryashingwa.

    Ati 'Ntaho agaragara kuva CNL yashingwa. Ku rutonde rw’abayobozi b’ishyaka izina rya Aimé Magera ntaho rigaragara. Ni umuturage usanzwe uba mu buhungiro, ibikorwa bye ntaho ahuriye na CNL. Ishyaka ryacu ntirishobora kubazwa ibikorwa ritateguye. CNL ntishobora kubazwa iby’imyigaragambyo itateguye.'

    Inkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu ivuga ko Agathon Rwasa afite impungenge ko haba hari ibikorwa bibi bigambiriwe ku ishyaka CNL.

    Yananyomoje ibirego bya Perezida washinje ishyaka rye ko rifitanye imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi irimo Red Tabara ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ku rundi ruhande ariko, sosiyete sivile yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaganye ibikorwa bya kinyamaswa bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ku bukata bw’iki gihugu irimo Imbonerakure (urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi bw’u Burundi) hamwe n’ingabo z’iki gihugu.

    Kugeza ubu Minisitiri w’Ingabo mu Burundi yanyomoje aya makuru avuga ko kohereza ingabo mu kindi gihugu bifatwaho icyemezo n’Inteko Ishinga Amategeko nyamara ikaba itarigeze ishyikirizwa iby’iki kibazo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Impaka-yahati-ya-Perediza-Ndayishimiye-na-Agathon-Rwasa

  • Imyanzuro 200 irimo gutegurwa igamije gushyira iherezo kuri Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Tedros Adhanom Gebreyesus

    Dr Tedros Adhanom Gebreyesus

    Dr Tedros yabitangarije mu nama y’Abayobozi n’Impuguke bateraniye i Munich mu Budage, ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, avuga ko iyo myanzuro igamije gushyira iherezo kuri Covid-19.

    Yavuze ko mu kwezi gushize kwa Mutarama 2022, ubuyobozi bwa OMS bwamuhaye umukoro wo gutegura ibyifuzo byashimangira ingamba zo gukumira icyorezo, bikaba ari byo bigomba kwemezwa n’ibihugu byose bigize isi muri Gicurasi uyu mwaka wa 2022.

    Ati “Muri make ndabona inkingi eshatu z’ingenzi zaba zigize iyo nyandiko, ari zo ubuyobozi butajegajega, ubufatanye no gukorana”.

    Umuyobozi wa OMS avuga ko mu nama y’uyu muryango yabaye mu mwaka ushize wa 2021, ibihugu 194 byijeje ko bizemeza amasezerano mashya, akubiyemo amabwiriza yo kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19.

    Avuga ko uwo muryango ushyigikiye imyanzuro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize isi, itanga icyerekezo cya politiki cyo kwihutisha no gukorana, ikaba ari yo izajya mu mategeko ngenderwaho ya OMS.

    Dr Tedros yizeza kandi ko umuryango OMS urimo gushyiraho ikoranabuhanga rituma isi ibasha gukumira ibyorezo, mu buryo bwihuse hashingiwe ku bufatanye bw’ibihugu.

    Uwo muyobozi avuga ko abantu benshi bakunze kumubaza igihe icyorezo kizarangirira, aho bamwe ngo bishimira ko babonye inkingo ku bwinshi, bikajyana n’ubukana buke bwa virusi ya Omicron, bakumva ko icyorezo kirangiye, ariko ngo si byo.

    Avuga ko ibyo bihe bitaraza (byo kurangira kw’icyorezo), mu gihe ngo hakiri abantu 70,000 bapfa ku munsi bazira indwara zikira kandi zishobora kwirindwa.

    Ashingira kandi ku kuba 83% by’Abanyafurika batarabona nibura doze imwe y’urukingo rwa Covid-19.

    Akomeza avuga ko iherezo ry’icyorezo ritaraba mu gihe inzego z’ubuzima zitarakomera ahenshi ku isi, aho virusi ikwirakwira abantu ntibabirebe ngo bakurikirane uburyo yandura.

    Dr Tedros ariko atanga icyizere ko muri uyu mwaka icyorezo Covid-19 gishobora kurangira, nk’ikintu cyihurirwa ku isi mu bijyanye n’ubuzima, kuko ngo hari ibikoresho n’ubumenyi, by’umwihariko bakaba barimo guhamagarira ibihugu byose kuziba icyuho cy’amafaranga miliyari 16 z’Amadolari akanewe mu gukora inkingo, ibipimo n’imiti byajya ahantu hose ku isi.

    Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates, na we witabiriye Inama y’i Munich, yabaye mu bafashe ijambo avuga ko isi igomba guhora yiteguye ko yaterwa n’ikindi cyorezo, kugira ngo ishyireho ingamba zo gukumira hakiri kare.

    Gates avuga ko Covid-19 itagifite imbaraga ku buryo uyu mwaka ngo uzajya kurangira itagikanganye cyane, n’ubwo ngo hakiri ugushidikanya ko 70% by’abatuye isi bazaba bamaze kubona urukingo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imyanzuro-200-irimo-gutegurwa-igamije-gushyira-iherezo-kuri-covid-19

  • Jane Marczewski wakoze ku mitima y'abenshi yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umunyamiderikakazi Jane Marczewski wamamaye ku izina rya Nightbirde ubwo yakoraga ku mitima ya benshi mu irushanwa America's Got Talent bikamwongerera igikundiro, yitabye Imana azize Cancer.

    Inkuru y'urupfu rwa Jane Marczewski witabye Imana ku myaka 31 ,yamenyekanye ku wa Gatandatu nyuma y'imyaka ine yari ishize ahanganye n'indwara ya Cancer.

    Umuryango mugari wa America's Got Talent wavuze ko 'ijwi ryawe, inkuru yawe n'ubutumwa bwawe bwakoze kuri miliyoni y'abantu'. Bavuga ko bazahora bamwibuka kandi bazirikana ibihe byiza bagiranye.

    Umuryango wa Nightbride wavuze ko uri n'umubabaro wo gutangaza urupfu rw'umwana wabo. Bavuga ko umwana wabo yagize igikundiro cyihariye, ubwo yaririmbaga indirimbo 'It's Ok' mu irushanwa America's Got Talent agakora ku mitima ya benshi.

    Muri iyi ndirimbo, uyu mukobwa yumvikanishamo ubutumwa bw'icyizere no kudacika intege.

    Mu nyandiko umuryango we wahaye ikinyamakuru USA Today kuri uyu wa Mbere, uvugamo ko 'Mwebwe mwese mwamumenye, yabayeho nk'uberaho abandi mu bumuntu butangaje. Buri gihe yahoraga atera urwenya abandi n'ubwo yaba ari kwivuga. Ubuzima yabayeho ni impano y'uruhererekane yaduhaye, binyuze mu muziki n'imbaraga yakuye muri Yesu Kristo'.

    Muri Kanama 2021, nibwo uyu mukobwa yatangaje ko yikuye mu irushanwa kubera ikibazo cya Cancer. Icyo gihe yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko byari iby'agaciro kanini kuri we kwitabira America's Got Talent kuko 'inzozi zabaye impano'.

    Yavuze ko intimba yari amaranye iminsi, 'yahindutse ubwiza' bwatumye abantu ku Isi yose bafunguka amaso mu buryo bwagutse.

    Mu ntangiriro za 2021, nibwo uyu mukobwa yahatanye muri America's Got Talent. Ubwo yari imbere y'akanama nkemurampaka n'abafana, yavuze ko afite amahirwe yo kubaho angana na 2% kuko Cancer yari yamaze kugera mu bice byinshi by'umubiri we nk'ibihaha, umwijima n'ahandi.

    Marczewski yavugaga ko kuri we 2% gahagije. Ndetse akifuza ko abantu bamenya amahirwe Imana yamuhaye yo gukomeza kubaho.

    Amashusho ye amugaragaza yitabiriye America's Got Talent yasohotse ku wa 9 Kamena 2021, amaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 39. Aherekejwe n'ibitekerezo birenga ibihumbi 64

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/jane-marczewski-wakoze-ku-mitima-y-abenshi-yitabye-imana

  • Umudepite yagaragaje ko hari abaturage bacyumva bagomba gutekererezwa n'abayobozi #rwanda #RwOT

    Mugihe u Rwanda rukangurira abaturage kugira uruhare mubibakorerwa ,hari bamwe bagaragaza ko hari ubwo batanga ibikerezo by'ibyo bifuza ariko ntibikorwe.

    Hashize igihe mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kwakira ibitekerezo by'abaturage bifuza ko byazajya mu igenamigambi rya buri mwaka w'ingengo y'imari . Gusa hari abaturage bavuga ko aho batuye hari ubwo batanga ibitekerezo byibyo bifuza ntibikorwe cg bigakorwa hashize igihe kinini.

    Umwe ati ' Barabitanga ariko bihera aho babitangiye ,urabivuga mu nama ngo bazabikemura bikaguma uko ng'uko.'

    Undi ati '  Aho ntuye ababishinzwe kubigeza kubaturage babikura nko hejuru bakazana ibyo bikorwa bakabishyikiriza kubaturage batabanje kumva ibyo abaturage bakeneye ,bibangamira abaturage kuko ibyo babazaniye ntabwo aribyo bashakaga cyangwa ntabwo ari iby'ibanze'.

    Ibitekerezo by'ibyo abaturage bifuza gukorerwa bitangirwa mu nama, ariko ngo hari aho usanga inama zigenewe gutangirwamo ibyo bitekerezo ishobora kurangira nta muturage utanze igikerezo cy'inyungu rusanga ahubwo buri wese yibariza kugiti bijyanye nikibazo afite.

    Ati '  Umuturage agire ijambo gute se ko ibyo byose byagakwiye gukorerwa mu nama bakavuga nk'ibyo byose ariko mu nama umuturage ufite ikibazo niwe ubaza bakamusubiza ariko benshi ntabwo bajya bakunda kubaza nk'ibyo uri kumbirwa ( Ibikorwa by'iterambere bifuza) ahubwo bakunda kubaza umuntu kugiti cye n'ikimubabaje.'

    Hari abagize inteko ishingamategeko bagaragza igisa n'icyuho muri gahunda y'uruhare rw'umuturage mubimukorerwa.  nk'ubu ngo abaturage bacyumva ko bagomba gukererezwa n'abayobozi no kuba hari ibyo abaturage basaba bitakorwa ntihagire umuyobozi usubira inyuma ngo abasobanuri impamvu bitakozwe. Depite Frank HABINEZA arabisobanura.

    Ati' Hari umuco wahozeho tutarabona politiki ya decentaralisation yo kwegereza  ubuyobozi abaturage ibyemezo byafatirwaga hejuru bikagenda bimanuka ariko , kubera ko ari ikintu cyamaze igihe kinini cyane abantu benshi baracyafite reke nyite iyo ndwara yo kumva ko ari abayobozi bakuru bakwiye gufatira abaturage ibyemezo ariko hari nabaobozi batarabyumva bakeneye gukomeza kwigishwa ubwo ni uruhare rwa Minaloc gukomeza kubigisha kuko niba abaturage batanze ibitekerezo ntusubireyo kubabira uti icyo mwifuzaga ni iki ntabwo cyashoboye kuboneka urumva umuyobozi aba akoze ikosa'.

    Depite Habineza Frank

    Inzego z'ibanze zo zigaragza ko mu kwakira ibitekerezo by'abaturage byibyo bifuza gukorerwa mu mwaka w'igingengo yimari ,hari ubwo basaba byinshi bitakorwa gusa n'ingengo yimari y;igihugu ko ahubwo basobanurirwa ko hari nigombagukorwa nabo ubwabo binyuze mu muganda cg ibindi bigakorwa bafatanyabikorwa. uyu ni KAYITESI ALICE  Guverineri w'intara y'amapjepfo na mugenzi HABITEGEKO Francois Guverineri w'intara y'uburengerezuba baganira n'itangazamakuru ryacu kumorongo wa Telefone.

    Kayitesi ati ' Iyo ingengo y'imari imaze kwemezwa tukabona ibyo tuzakora ndetse n'ibijyanye na planning birangiye tureba noneho ibyabonewe ingengo y'imari ,ibishobora gukorwa binyuze mu muganda ndetse n'ibizakorwa n'abafatanyabikorwa.'

    Alice KAYITESI/Guverineri w'Amajyepfo

    Habitegeko ati  ' Abakavuga bati wenda twebwe dukeneye ikiraro dukeneye se umuhanda dukeneye ishuri bashobora no kuvuga bati dukeneye amazi ariko niba yenda Leta idafite ubushobozi tuzakora umuyoboro mu muganda Leta izane amatiyo'.

    Habitegeko F. Guverineri/ Uburengerazuba

    Mu kiganiro iherutse kugirana na Flash TV  ,Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yasabye abaturage kutumva ko ibyo basabye ntibkorwe biba bitahawe agaciro ko ahubwo biba bizakorwa mu igenamigambi ry'igihe kirekire. MULINDWA Prosper ni umuyobzi muri Minaloc ushinzwe ubutegetsi bw'igihugu ,ikurikiranabikorwe n'isuzuma.

    Ati ' Gusa nanone twibukiranye ko ibyo twifuza byose tudashobora kubigereraho icya rimwe mu mwaka umwe ari naho hava ikibazo cy'uko bamwe basigara bavuga bati ntabwo byagezweho ntabwo byahawe agaciro ariko ntabwo ariko bakwiye kubifata kuko niyo mpamvu twiha icyerekezo cy'igihe kirekire'.

    Ubushakashatsi  buheruka bw'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB bugaragaza ko uruhare rw'abaturage mubibakorerwa rugeze kuri  82.53%.

    The post Umudepite yagaragaje ko hari abaturage bacyumva bagomba gutekererezwa n'abayobozi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/22/umudepite-yagaragaje-ko-hari-abaturage-bacyumva-bagomba-gutekererezwa-nabayobozi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umudepite-yagaragaje-ko-hari-abaturage-bacyumva-bagomba-gutekererezwa-nabayobozi

  • Jose Mourinho ari mu mazi abira kubera ibyaha yashinje umusifuzi #rwanda #RwOT

    Umutoza wa ROMA, Jose Mourinho, ashobora guhagarikwa imikino igera kuri itatu nyuma y'aho bivugwa ko yashinje umusifuzi wo mu cyiciro cya mbere guhemukira ikipe ye,kugira ngo afashe mukeba wabo Juventus.

    Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa La Stampa kivuga ko kuri uyu wa gatandatu, ubwo AS Roma ya Jose Mourinho yakinaga na Verona muri Serie A, uyu mutoza yatutse umusifuzi Luca Pairetto ati: “Bagutumye hano ku bushake, Juventus yagutumye.”

    Mourinho yahawe ikarita itukura umukino uri kugana ku musozo, nyuma yo kutishimira ibyemezo byafashwe na Pairetto mu mukinnyi banganyije ibitego 2-2.

    Uyu wahoze ari umutoza wa Chelsea na Manchester United yatunze ibiganza ku mutwe we,yerekana ko umusifuzi yagiye afata ibyemezo byo kwibazwaho.

    Uyu munya Portugal yateye umupira mu kirere kugira ngo yerekane ko atishimiye ibyemezo yafatiwe hanyuma biba ngombwa ko abatoza bamwungirije bamufata ubwo yatukaga uyu musifuzi Pairetto wamweretse ikarita itukura.

    Ariko ibivugwa n'uko Mourinho yashinje uyu musifuzi w'umukino kuba 'yoherejwe' na Juve ndetse ko bishobora kuzamura ibihano igihe cyose bigaragaye ko ari ukuri.

    Muri raporo y'ibyabaye mu mukino, Ikinyamakuru Football Italia cyasobanuye ko murumuna wa Pairetto Alberto amaze imyaka umunani akorera Juventus mu bucuruzi.

    Cyongeyeho ko Pairetto ari inararibonye ku myaka ye ​​37, yayoboye imikino 92 ya Serie A.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jose-mourinho-ari-mu-mazi-abira-kubera-ibyaha-yashinje-umusifuzi

  • CSP Kayumba yagarutse mu rukiko asaba ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2022 ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiraga kuburanisha urubanza rw’ubujurire rwa CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric bajuririye ibihano bakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

    Aba bombi bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’amafaranga yibwe umunyamahanga witwa Kassem Ayman Mohamed, aho bashinjwa kuba barayishimishijemo bakaguramo ibintu bihenze bifashishije ikoranabuhanga.

    CSP Kayumba Innocent ubwo yahabwaga ijambo ngo asobanure ubujurire bwe, yavuze ko nta ruhare yagize mu kwiba uyu munyamahanga, asaba urukiko kuzatesha agaciro icyemezo yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, agahanagurwaho ibyaha kuko ntabyo yakoze.

    Ati 'nkasubizwa mu buzima busanzwe kuko ibyaha byose ubushinjacyaha bwangeretseho ari amagambo gusa kandi mu rukiko ntabwo hakora amagambo hakora ibimenyetso bigize icyaha.'

    Muri uru rubanza kandi hagarutswe ku mufungwa Amani Olivier wafashije aba bari abayobozi ba Gereza ya Nyarugenge mu kwinjira mu ikoranabuhanga ubundi bakiba ariya mafaranga.

    Uyu Amani usanzwe ari umuhanga mu ikoranabuhanga akaba anafungiwe ibyaha bifitanye isano na ryo, yemereye urukiko ko ari we wafashije aba bayobozi ariko ko bari babimuhatiye.

    CSP Kayumba yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko ibyaha yahamijwe byakozwe n’uyu Amani aho kuba ari we. Ati 'nkeneye ubutabera kandi abantu bose barangana imbere y’amategeko.'

    Me Ngirinshuti Jean Bosco wunganira CSP Kayumba, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukuraho icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuko kidashingiye ku bimenyetso byatanzwe.

    SP Eric Ntakirutima wahoze ari umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge wungirije, yabwiye Urukiko ko atari umuntu wo kwiba, na we asaba Urukiko bajuririye kumuhanaguraho ibyaha.

    Ubushinjacyaha butavuze byinshi, bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugumishaho ibihano byafashwe n’urw’Ibanze rwa Nyarugenge kuko ibimenyetso byose byagaragajwe bifite ishingiro ko abaregwa bakoze ibyaha bahamijwe.

    Urubanza rw’ubujurire rw’aba bahoze ari abayobozi ba Gereza ya Nyarugenge, rwahise rupfundikirwa, Urukiko rukazasoma umwanzuro warwo tariki 18 Werurwe 2022.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/CSP-Kayumba-yagarutse-mu-rukiko-asaba-ikintu-gikomeye

  • Itangazo ryerekeranye n’urupfu rwa Professor Paul Farmer #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Paul Farmer yitabye Imana tariki 21 Gashyantare 2022 afite imyaka 62 y

    Paul Farmer yitabye Imana tariki 21 Gashyantare 2022 afite imyaka 62 y’amavuko azize uburwayi

    Iyo kaminuza yasabye inshuti n’abavandimwe kuba hafi cyane cyane y’umuryango asize, muri ibi bihe bitoroshye, nk’uko bikubiye muri iri tangazo:

    Inkuru bijyanye:

    Dr Paul Farmer wateje imbere ubuvuzi mu Rwanda yitabye Imana

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/itangazo-ryerekeranye-n-urupfu-rwa-professor-paul-farmer

  • Perezida Kagame yitabiriye itahwa rya Stade ifite imyanya ibihumbi 50 muri Senegal #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yahuriye muri Senegal n’Umukuru w’Igihugu cya Turukiya, Recep Tayyeb Erdogan uru mu ruzinduko kuri uyu mugabane na we akazitabira uriya muhango.

    Sitade ya Diamniadio izafungurwa kuri uyu wa Kabiri ifite imyanya ibihumbi 50, uretse gukinirwa umupira w’amaguru izajya inaberaho n’indi inyuranye.

    Umukino uzayikinirwaho bwa mbere ifungurwa uzahuza abamamaye muri ruhago ya Africa n’abamamaye bakomoka muri Senegal.

    Ikibuga cy’iyi Stade kizanakinirwaho umukino Senegal izakiramo Misiri mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi uzaba tariki 28 Werurwe, 2022.

    Diamniadio ni Umujyi uri kubakwa muri Km 30 uvuye i Dakar, Perezida Macky Sall ashaka kuhateza imbere cyane mu rwego rw’ibikorwa remezo n’ishoramari mu rwego rwo kuzamura ubukungu bwa Senegal.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Perezida-Kagame-yitabiriye-itahwa-rya-Stade-ifite-imyanya-ibihumbi-50-muri-Senegal

  • Nyagatare:Umukozi w’ibitaro arashinjwa kugurisha ibisubizo bya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu mukozi yafashwe kubera abantu 3 yari amaze guha ibisubizo bya COVID-19 atabapimye akabaca amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5,000Rwf) nabo bagahita babimenyesha Polisi.

    SP Twizeyimana yagize ati” Hari abantu batatu bari batashye ubukwe mu Murenge wa Matimba kuko amabwiriza avuga ko umuntu ugiye gutaha ubukwe agomba kuba afite igisubizo cy’uko nta bwandu bwa Covid-19 afite byatumye aba bantu bajya ku kigo nderabuzima cya Matimba ngo bipimishe Covid-19. Renzaho yari ashinzwe gupima ibizamini yahise abaha icyamgombwa kigaragaza ko ari bazima atabapimye anabaca amafaranga ibihumbi bitanu.”

    SP Twizeyimana yakomeje avuga ko bakimara guhabwa ibisubizo byanditse kandi batapimwe bahize bihutira gutanga aya makuru kuri Polisi, uyu mukozi ahita afatwa kugirango akurikiranwe n’amategeko.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yibukije abaturarwanda cyane cyane abakora mu nzego z’ubuzima nk’abaganga ko kugurisha ibisubizo bya Covid-19 ari icyaha gihanwa n’amategeko kuko uba uhimbye inyandiko kandi uba unashyize ubuzima bw’abandi mukaga.

    Ati“Iyo uhaye umuntu igisubizo cy’uko nta bwandu bwa COVID-19 kandi utamupimye uba ugize uruhare rwo kuba wakwirakwiza iki cyorezo bikaba byagorana kukirandura kandi ariyo gahunda Leta yihaye yo kurandura iki cyorezo. Ikindi kandi utanze icyemezo cya COVID-19 cy’igihimbano kimwe n’ibindi byangombwa cyangwa inyandiko aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.”

    Yakomeje agira inama abanyarwanda ko bajya bashishoza ku byangombwa bahabwa kugirango badahabwa ibyangombwa bihimbano kandi bagatanga amakuru ku nzego zitandukanye.

    Renzaho yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Matimba kugira ngo hakorwe iperereza

    Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Umukozi-w-ibitaro-arashinjwa-kugurisha-ibisubizo-bya-COVID-19

  • Kigali : Undi muhanda uzajya uhindurwa akabari muri 'Weekend’ #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyaherukaga gufatwa kuri imwe mu mihanda y’Akarere ka Nyarugenge nk’ahashyizwe Imbuga City Walk mu Mujyi wa Kigali rwagati n’ahantu abakiliya bafatira 'Thé Vert’ mu Biryogo, i Nyamirambo.

    Umujyi wa Kigali watangaje uti 'Banyakigali, Umujyi wa Kigali washyizeho uburyo bushya bwo kwidagadura mu Gisimenti. Kuva kuri uyu wa Gatanu taliki ya 25/02/2022, buri weekend, Umuhanda KG 18 Ave uzajya ufungwa ku binyabiziga, resitora n’utubari bibashe kwagurira imyanya y’abakiriya hanze mu muhanda.'

    'Iyi gahunda (Car Free Weekends) ku muhanda KG 18 Ave Gisimenti, izajya itangira kuva kuwa Gatanu saa 16h00 kugeza ku cyumweru saa 18h00. Umuhanda KG 176 St n’imihanda iwuhuza n’uwa KG18 Ave niho hashobora guparikwa ibinyabiziga. Tunezerwe, twirinda gutwara mwanyoye ibisindisha.'

    Uyu muhanda usanzwe ari nyabagendwa cyane mu bihe by’impera z’icyumweru, kuko wegereye utubari dukundwa na benshi, amaduka acuruza inzoga za likeri (liquors) n’ibindi.

    Bijyanye n’ibinyabiziga bikunze kuba bihacucitse mu mpera z’icyumweru, bizasaba ko abakiliya bajya bashaka aho basiga imodoka zabo.

    Umujyi wa Kigali wasabye ba nyiri amaresitora n’utubari, abakozi n’abakiriya kubahiriza ingamba zose zashyizweho zo kurwanya no kwirinda Covid-19.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Undi-muhanda-uzajya-uhindurwa-akabari-muri-Weekend