Category: Uncategorized

  • #UCL:Manchester United yarangije igice cya mbere itageze mu rubuga rw'amahina yitendetse kuri Atletico Madrid #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yakoze ibyo benshi batatekerezaga inganya na Atletico Madrid igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League y'uyu mwaka.

    United yarangije igice cya mbere idakoze ku mupira mu mu rubuga rw'amahina rwa Atletico Madrid,yabonye igitego cyo kwishyura mu minota ya nyuma biyiha amahirwe menshi yo kuzitwara neza mu mukino uzabera ku kibuga Old Trafford.

    Abakinnyi ba Diego Simeone bakubise umutambiko inshuro ebyiri, mu gihe United yananiwe gutera ishoti rigana mu izamu kugeza igitego cya Elanga cyinjiye ku munota wa 80.

    Amashitani atukura yarokotse kenshi muri uyu mukino kugeza uyu mwana Anthony Elanga w'imyaka 19 yongeye gukora itandukaniro nyuma yo kuva ku ntebe y'abasimbura.

    Yatsinze igitego cyo kunganya ku munota wa 80 nyuma y'uko Joao Felix yari yatsindiye Atletico igitego cyiza ku munota wa karindwi w'umukino.

    Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Portugal yafashije ikipe ye kwinjira mu hakiri kare nyuma yo gutera neza umutwe,umupira mwiza yari ahawe na mugenzi we Renan Lodi,ugaca ku munyezamu David de Gea,uri mu bateye ubwoba ku isi.

    Wari umukino wuzuyemo amakarita by'umwihariko mu gice cya kabiri aho iyi kipe iyobowe na Diego Simeone yarwanye ishyaka ngo itsinde umukino bikayiviramo gukora amakosa menshi byanatumye abakinnyi 9 bose bahabwa amakarita y'umuhondoku mpande zombi.

    Atletico Madrid yagiye ibona amahirwe menshi kubera ko yari hejuru muri uyu mukino waranzwe ahanini no gutakaza imipira cyane kw'abakinnyi ba Manchester United.

    Elanga yinjiye mu kibuga ku munota wa 75 asimbuye Rashford,atsinda igitego habura iminota 10 gusa ngo umukino urangire nyuma y'umupira mwiza yahawe na Bruno Fernandes,utakajwe n'abakinnyi ba Atletico Madrid.

    Nubwo umutoza Rangnick yahangayikishwa n'imikinire y'abakinnyi be ku rundi uruhande yakwishimira umusaruro yavanye ku kibuga Wanda Metropolitano.

    Atletico Madrid yakubise umutambiko w'izamu kabiri ku bakinnyi barimo Griezmann ku munota wa 87 na Sime Vrsaljko kuwa 44.

    United izaba ifite icyizere cyo kubona itike ya kimwe cya kane kirangiza mu mukino wo kwishyura kuri Old Trafford mu gihe cy'ibyumweru bitatu biri imbere.

    Elanga nyuma y'umukino yagize ati: “Ntekereza ko ari bwo bwa mbere nari nkoze ku mupira! Narotaga ibihe nk'ibi, gutsinda igitego muri Champions League mu bihe bikomeye nk'ibi ku ikipe ikomeye y'i Burayi nka Atletico Madrid, ni inzozi zabaye impamo. Ni byo igice cya mbere kirarangiye hari igice cya kabiri kuri Old Trafford mu byumweru bike bityo rero tugomba kubyitegura. “

    Elanga yaraye atsindiye United igitego cya 500 mu mikino y'Iburayi [European Cup/UEFA Champions League], amakipe ayirusha ibitego ni Real Madrid (1001), Bayern München (760) na Barcelona (624).

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ucl-manchester-united-yarangije-igice-cya-mbere-itageze-mu-rubuga-rw-amahina

  • U Burusiya bwatangije intambara yeruye kuri Ukraine #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibihugu bikikije Ukraine biri mu muryango wo kurwanyiriza umwanzi hamwe, OTAN, byoherejwemo Ingabo zo guhangana n’u Burusiya mu gihe bwaramuka buteye Ukraine, harimo n’abasirikare barenga ibihumbi bitandatu ba Leta zunze Ubumwe za Amerika.

    Perezida Putin yasabye ingabo za Ukraine gushyira intwaro hasi bitaraba bibi cyane, ndetse abwira abazitambika ibitero by’u Burusiya bose ko bazabona ishyano ryihuse, ry’ako kanya.

    Yagize ati “Nafashe icyemezo cy’ibikorwa bya gisirikare, icyo nshaka si ugufata ubutaka bwa Ukraine ahubwo ni ukwambura intwaro ingabo zayo. Icyo nabasaba ni ugushyira intwaro hasi, kandi niharamuka hagize uwitambika imbere arahura n’ingaruka atigeze abona na rimwe z’ako kanya”.

    Ibi bitero byahereye mu mijyi yo mu burasirazuba bwa Ukraine, birimo kugenda bisatira Umurwa Mukuru Kiev, ndetse ngo hari n’ibisasu bya rutura (big bang) bimaze kuhagwa nk’uko bitangazwa na Televiziyo y’Abanyamerika CNN.

    U Burusiya buvuga ko ibi bwabikoze bitewe n’uko Intara ya Ukraine yitwa Donbass, ihana urubibe n’u Burusiya, ibangamiwe bikomeye n’ibikorwa bya gisirikare by’ubwicanyi ku baturage ba Ukraine bishobora kwitwa Jenoside.

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ijambo rito ribanziriza iryo aza kuvuga ku manywa yo kuri uyu wa Kane, ko abaturage ba Ukraine barimo kwicirwa muri ibyo bitero bazabazwa u Burusiya.

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guteres na we yasabye Perezida Putin guhagarika ibyo bitero agashyira imbere amahoro.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-burusiya-bwatangije-intambara-yeruye-kuri-ukraine

  • Uburusiya bwatangiye ibitero bigari kuri Ukraine,Amerika iti “Ukraine ikeneye amasengesho y'isi yose” #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine yatangaje kuri Twitter ko “Putin amaze gutangiza ibitero bigari kuri Ukraine”.

    Dmytro Kuleba yavuze ko Ukraine “izirengera” kandi ko “isi ishobora kandi igomba guhagarika Putin”.

    Ambasaderi Sergiy Kyslytsya wa Ukraine muri ONU/UN yavuze ko uhagarariye Uburusiya muri ONU yemeje ko perezida we yatangaje “intambara ku gihugu cyanjye”, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu muri Ukraine nawe yabwiye CNN ati: “ibitero byatangiye.”

    Umunyamabanga mukuru wa OTAN/NATO General Jens Stoltenberg yatangaje ubutumwa kuri Twitter ko ibi “bishyize ubuzima bw'abasivili batagira ingano mu kaga”.

    Uyu yavuze ko OTAN iza guterana ikareba ku “bushotoranyi bushya” bw'Uburusiya.

    Umunyamakuru wa BBC i Kyiv muri Ukraine avuga ko ahagana saa kumi n'imwe z'igitondo kuwa kane bumvise guturika gukomeye kumvikaniraga kure.

    Kuwa gatatu, Putin yavuganye kuri telephone na Perezida Tayyip Erdogan wa Turkiya amubwira “impamvu ikomeye yo kugira icyo akora” kubera ubushotoranyi bw'abategetsi ba Kyiv mu bice by'uburasirazuba bw'Uburusiya ubu bwemeje nk'ibihugu byigenga.

    Ibiro bya Kremlin byatangaje ko Putin yabwiye Erdogan ko “yababajwe na Amerika na OTAN” kubera uko “byirengagije” impungenge n'ibyo Uburusiya busaba.

    Perezida Joe Biden wa Amerika yahise avuga ko ibitero by'Uburusiya bidafite impamvu kandi “amasengesho y'isi yose ari ku bantu ba Ukraine.”

    Biden yagize ati: “Perezida Putin yahisemo intambara atatekerejeho izateza kubura ubuzima guteye ubwoba n'umubabaro wa muntu.

    “Uburusiya bwonyine nibwo nyirabayazana w'imfu no gusenya bizava kuri iki gitero, kandi Leta zunze ubumwe n'inshuti zayo bizasubiza mu buryo bushyize hamwe kandi bukomeye. Isi izabaza ibi Uburusiya.”

    Biden yavuze ko kuri uyu wa kane abwira abanyamerika iby'ingaruka Uburusiya buzahura nazo.

    Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yahise ahamagarira inama yaguye y'umutekano n'ubwirinzi no gutangaza ko igihugu kigiye kugendera ku mategeko yo mu ntambara.

    Iyo nama biteganyijwe ko iterana by'igitaraganya kugira ngo ifate umwanzuro kuri iyo ngingo.

    Trump ati: “Putin yabonye intege nke” za Amerika

    Uwahoze ari perezida wa Amerika Donald Trump yavugiye Fox News ubwo ibitero by'Uburusiya byari bitangiye (mu ijoro ryo kuwa gatatu muri Amerika) avuga ko ibi bitero by'Uburusiya “bitari gushoboka” ku butegetsi bwe.

    Kuri telephone, Trump yavuze ko mbere atibazaga ko Putin “yifuza gukora ibi”.

    Ati: “Nibazaga ko yashakaga gukora ikintu ubundi hakaba ibiganiro, ariko byagiye biba nabi, maze nawe abona intege nke”.

    Trump yongeyeho ko ibitero by'Uburusiya ku gice kimwe byatewe “n'intege nke” za Amerika ubwo zakuraga ingabo muri Afghanistan.

    Kuva Putin yatangaza ko ingabo z'Uburusiya zizajya muri Ukraine, ku nshuro ya mbere mu myaka irindwi akagunguru k'ibitoro bidatunganyije karazamutse kagera ku $100.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwatangiye-ibitero-bigari-kuri-ukraine

  • Inkuru 5 zabaye mu igurwa ry’abakinnyi ba ruhago zasekeje abatari bake #rwanda #RwOT

    Buri soko ry’igura ry’abakinnyi, abakinnyi bahinduranya amakipe bigira inkuru nyinshi. Zimwe muri izo nkuru hari izihimbwa mu gihe hari n’izo abantu badapfa kwizera, muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku nkuru zavuzwe mu isoko ry’igura ry’abakinnyi ku Isi iyo benshi bazibutse nta kindi bakora uretse guseka.

    Amafaranga Arsenal yashatse kugura Arsenal

    Amafaranga Arsenal yatanze kuri Suarez yatunguye benshi

    Muri 2013 ikipe ya Arsenal mu Bwongereza yifuzaga rutahizamu ukomoka muri Uruguay wakiniraga Liverpool, Luis Suarez. Uhagarariye Suarez yabwiye Arsenal ko igiciro kiri mu masezerano ya Suarez kugira ngo Liverpool imurekure (release clause) ari miliyoni 40 z’amayero. Nyuma byaje kugaragara ko atari byo icyo giciro nta kirimo, icyaje gutangaza abantu kikanabasetsa n’uyu munsi, ni uburyo Arsenal yabwiye Liverpool ko izagura Suarez miliyoni 40 yongeyeho ifaranga 1.

    Zlatan Ibramovic yabwiye Wenger ko adakora igeragezwa

    Ibramovic yabwiye Arsenal ko atageragezwa

    Muri 2001 ubwo Zlatan Ibramovic yakinaga iwabo muri Sweden, yifujwe n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza. Ni ikintu buri mukinnyi wese wari ku rwego nk’urwa Zlatan kandi akiri muto ku myaka 21 yari kwishimira, na Zlatan ntacyo byari bimutwaye ariko byaje gupfa ubwo yabwirwaga ko agomba gukora igeragezwa.

    Zlatan yamusubije muri aya magambo, 'njye singeragezwa, untware cyangwa ubireke ariko ntabwo ndi hano guta umwanya wanjye.' Benshi batunguwe n’aya magambo yavuze bitewe n’uko yanganaga ukagereranya n’ikipe yamushakaga.

    Robinho yumvikanye na Chelsea birangira asinyiye Manchester City

    Chelsea yari yanamaze gukora umupira wanditseho Robinho

    Uyu rutahizamu w’umunya-Brazil muri 2008 yari agiye kujya muri Chelsea ndetse azi ko byose byarangiye ndetse na Chelsea yari yashyize kuri website yayo umupira wanditseho amazina ya Robinho ariko ku munsi wa nyuma byaje kurangira Robinho yerekeje mu mujyi wa Manchester aho kujya London.

    Nyuma yo gusinyira Manchester City yagarageje ko yari yiteguye kujya muri Chelsea, yabwiye umunyamakuru ati 'ku munsi wa nyuma Chelsea yaranyegereye impa ibintu byiza.' Umunyamakuru yahise amufasha ati 'uravuga Manchester City?' Undi ati 'yego, Manchester City mumbabarire.'

    Willian yakiniye Chelsea yarumvikanye na Tottenham

    Willian wari wakoze ikizamini cy’ubuzima muri Tottenham yahise yerekeza muri Chelsea

    Muri 2013 Willian yatangiye kwifuzwa n’amakipe menshi akomeye yo ku mugabane w’u Burayi, gusa icyo gihe yahise yerekeza muri Anzi yo mu Burusiya.

    Mu Mpeshyi ya 2013, yifujwe cyane n’amakipe yo mu Bwongereza arimo na Liverpool, ndetse n’uwari umutoza wayo Brendan Rogers yavuze ko banahuye amaso ku maso bakaganira ndetse bakanamwemerera amafaranga menshi ariko bakamuca inyuma.

    Uyu mukinnyi ikipe ya Tottenham yari yaramaze kumvikana na we ndetse yaranakoze ikizamini cy’ubuzima, bivugwa Roman Abramovic umuherwe wa Chelsea yahise agira igitekerezo cyo kumuzana maze ahamagara umuyobozi wa Anzi, Suleyman Kerimov akaba n’inshuti ye amusaba kumuha Willian aho kumutanga muri Tottenham, ni uko Willian yerekeje muri Chelsea.

    Ikirunga cyabujije Lewandowski kujya gusinyira Blackburn Rovers

    Iruka ry’ikirunga ryatumye Lewandowski atajya muri Blackburn Rovers

    Rutahizamu w’umunya-Poland, Robert Lewandowski muri 2021 yagombaga kwerekeza muri Blackburn Rovers mu Bwongereza ariko hakaba hari ikibazo cy’iruka ry’ikirunga mu kirwa cya Iceland.

    Uyu mukinnyi yari akiri muto ubwo umutoza Sam Allardyce yamwerekaga ko amwifuza, impande zombi zaravuganye ndetse yifuza no kujyayo kugira ngo atemberezwa Stade mbere y’uko asinya, ndetse n’itike yo kuva muri Poland ajya mu Bwongereza yari yaraguzwe ariko umunsi ugeze ntiyagenda kuko iruka ry’ikurunga ryahagaritse ingendo z’indege icyumweru cyose, mbere y’uko Blackburn ibimenya Borussia Dortmund yabaciye inyuma ihita imusinyisha.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkuru-5-zabaye-mu-igurwa-ry-abakinnyi-ba-ruhago-zasekeje-abatari-bake

  • Undi musore akubiswe agiye kwambika impeta inkumi(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi abasore bakomeje kugenda basebywa n'abakobwa mu ruhamwe bashaka kubambika impeta.Undi musore bivugwa ko ari uwo muri Nigeria yagaragaye akubitwa n'umukunzi we yashakaga kwambika impeta ndetse aramwihaniza yivuye inyuma.Nk'uko bigaragara mu mashusho yo kuri instagram, uyu musore yari apfukamye ashaka gusaba umukobwa ko yamubera umugore.Mu kumusubiza uyu mukobwa yahise amukubita urushyi maze amubwira ko niba atabasha kumubonera amafaranga yo gutunganya umusatsi we ,yatinyuka gute kumusaba ko bashyiranwa.Umusore yasigaye mu gihirahiro afite isoni nyinshi.

    Source : https://yegob.rw/undi-musore-akubiswe-agiye-kwambika-impeta-inkumivideo/

  • Ubutumwa Miss Igisabo yageneye abafana nyuma yo kugaragara ari gusomana n'umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagaragaye video ya Miss Igisabo ari gusomana n'umusore bamaze iminsi bari mu rukundo bari kwirira isi i Dubai.

    Iyi video rero ikaba yaragiye ahagaragara itunguranye dore ko benshi mu bafana ba Miss Igisabo bakomeje kugenda bagaragaza ko batari baziko ari mu rukundo nubwo bwose hashize amezi agera kuri atandatu amushyize kuri Instagram ye.

    Uyu munsi rero Uwase Hirwa Honorine akaba yageneye ubutumwa bafana be bakomeje kugenda bibaza kuri video ye asomana n'umukunzi we.

    Mu magambo Miss Igisabo akaba yagize ati :'I have been intentionally laying low for over 3 years now and today i am trending! Oh Fame dear fame Looks like i am stuck with u for the rest of my life! And oh yes! Love is a sweet possession! Within my beliefs, I will rightfully be affectionate to my partner! Maintain some respect! Mbifurije urukundo n'amagara  ' ugenekereje mu kinyarwanda akaba yarashatse kuvuga ko yari amaze imyaka itatu yose asa n'uwihishe itangazamakuru ku busha gusa yashidutse yatwitse nawe atabizi akaba yanahise yumvikananisha ko ari uburenganzira bwe kwereka urukundo umukunzi we ndetse ko abantu bakwiye kubyubaha.

    Source : https://yegob.rw/ubutumwa-miss-igisabo-yageneye-abafana-nyuma-yo-kugaragara-ari-gusomana-numukunzi-we/

  • Ibyo imbwa zakoreye uyu mwana biteye agahinda iwabo barasaba ubufasha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'umwaka umwe gusa ubwo yari ari gukina mu busitani bw'iwabo imbwa zirindwi zaramwatatse ziramurya ubungubu akaba ari mu byuma bimufasha guhumeka ndetse ubuzima burenda kumucika.

    Uyu mwana yahuriye n'ibi byago mu gace ka Spencer mu mujyi wa Oklahoma muri Reta z'unze ubumwe za Amerika, umubyeyiwe akaba yavuzeko agahanga ke kangiritse cyane kubera amenyo zamuteye mu mutwe.

    Uyu mwana w'umwaka umwe gusa akaba yitwa JJ Rodriguez nyuma yo gusigwa iheruheu n'izi mwa Sheriff w'umujyi wa Oklahoma akaba yatangaje ko batangiye gukora isuzuma ry'umubiri we kugirango harebwe nimba izo mbwa zitaramuteye uburwayi nubwo bwose atamerewe neza mu bitaro.

    Nyirakuru w'uyu mwana witwa Delfina Wright yatangaje ko ubungubu abaganga barindwi aribo bari kumwitaho.

    Wright yagize ati:' ubungubu abaganga barindwi nibo bari kugerageza kuvura uyu mwana nukuri Imana ifashe ibiganza byabo, uyu mwana yari akiri muto cyane agomba gukora.'

    Delfina Wright yatangarije kuri Facebook ko uyu mwana akeneye ubufasha ndetse ko abantu bamusengera agakira vuba kuko aribwo buzima bwe.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-imbwa-zakoreye-uyu-mwana-biteye-agahinda-iwabo-barasaba-ubufasha/

  • Umupadiri yagiriye inama isekeje abagabo bakubitwa n’abagore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupadiri wo muri Arikidiyesozi ya Abuja muri Nigeria, Oluoma Chinenye John, yatumye abantu bacika ururondogoro nyuma yo kuvuga ko abagabo bazajya binywera agasembuye igihe abagore babo babahangaye bakabakubita inshyi mu rwego rwo kurwanya uburakari.

    Mu gihe bamwe mu bigisha iyobokamana bamagana agacupa, Padiri Oluoma Chinenye, yavuze ko agasembuye ari umuti ku bagabo bakubitwa n'abagore babo.

    Yagize ati ' Ni ugutekereza nabi kuba umugore yagukubita urushyi ukamusubiza uri umugabo. Umugore nagukubita urushyi, uzajye kunywa inzoga. Sohoka mu nzu ujye hanze. Uzavuge Dawe uri mu Ijuru, Ndakuramutsa Mariya eshatu ubundi ugende ufate icupa rimwe rya Hero (ubwoko bw'inzoga), uzumva uburakari bugabanyutse, ucururuke.'

    Akomeza agira ati ' Ubundi uzakomeze ubaze Roho Mutagatifu uti nkore iki? Azaguha igisubizo.'

    Padiri Oluoma ariko yavuze ko ari ukurigusha kugira umugore ugukubita uri umugabo we. Asaba abagabo kuzajya babisa abo bagore, bakabanza gufata kamwe, uburakari bugashira noneho bakagaruka mu rugo.

    Source : https://yegob.rw/umupadiri-yagiriye-inama-isekeje-abagabo-bakubitwa-nabagore/

  • Umugabo yataye ubwenge ubwo yarebaga porono akabonamo umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yabuze ukwikontorora ubwo yabonaga umugore we babyaranye abana ari muri filime z'urukozasoni yarebaga .Uyu mugabo ufite abana bagera kuri bane yatunguwe nuko yari arimo kureba filime z'urukozasoni akabona umugore we babana banabyaranye ari we mukinnyi w'imena muri iyo filime zizwi ku izina rya purono.

    Uyu mugabo witwa Ramadhan ngo yumvise ashaka kwirebera porono maze afata inzira yerekeza mu mujyi ahaba murandasi hazwi nko muri Cyber-cafee ngo amare irari yari afite ryo kurebe izo filime, gusa ngo agifungura iya mbere yarebye yaje gusanga ari umugore we babana mu nzu ari we mukinnyi w'imena.

    Uyu mugabo kwihangana byaranze yikubita hasi agwa igihumure abari aho baraza bamuha ubutabazi bw'ibanze nyuma yo kuzanzamuka yiruka amasigamana yerekeza mu rugo iwe maze intambara irarota. Uyu mugabo ngo yatangiye gukubita umugore we ari nako amubaza niba ibyo yabonye ari byo ariko umugore aramuhakanira amubwira ko atigeze akina izi filime z'urukozasoni.

    Nyuma yo gukomeza kumuhakanira, umugabo ngo yamufashe ukuboko amujyana aho yayirebeye ahageze ayisubizamo n'abari aho bose babireba maze umugore ahita yemera atazuyaje ndetse avuga ko hari n'izindi nyinshi yakinnye ari kumwe n'inshuti ye y'umusore yo mu bwana ndetse anahishura ko akimukunda cyane.

    Nubwo uyu mugore yashatse umugabo afite imyaka 16 y'amavuko ubu akaba afite abana bane byabaye ngombwa ko mu bisobanuro aha umugabo we amubwira ko agifitiye urukundo rurenze iyi nshuti ye yo mu bwana.Bivugwa ko uyu mugore yakinnye filime zirenga 11 z'urukozasoni nubwo yatamajwe n'iyi imwe.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yataye-ubwenge-ubwo-yarebaga-porono-akabonamo-umugore-we/

  • Gisagara: Ibiza byishe abantu babiri bisenya n'inzu 299 mu mezi arindwi – #rwanda #RwOT

    Byagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gashyantare 2022 ubwo Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), Kayisire Marie Solange, yasuraga ako karere muri gahunda yo kureba uko ibiza byibasiye abaturage n'icyakorwa ngo bijye bikumirwa hakiri kare.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwagaragaje ko kuva muri Nyakanga 2021, ibiza byishe abantu babiri barimo uwatwawe n'uruzi mu Ugushyingo 2021 n'uwakubiswe n'inkuba muri Mutarama 2022.

    Byasenye inzu 299 zirimo ebyiri zasenyutse muri Kanama, icyenda muri Nzeri, mu Ukwakira hasenyuka 14, mu Ugushyingo hasenyuka 224 n'izindi 50 zasenywe n'imvura muri Mutarama 2022.

    Umukozi w'Akarere ka Gisagara ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Hakizimana François, yagagaraje ko ibiza byangije n'imyaka y'abaturage ihinze mu mirima.

    Ati 'Imyaka yangiritse kugeza uyu munsi tubara hegitali 539 cyane cyane umuceri n'ibigori. Tukaba dusabira inkunga ba ntahonikora bahuye n'iki kibazo ku buryo igihe bazahura n'ikibazo cy'ibiribwa twazabasha kubagoboka.'

    Ibiza kandi byishe amatungo icyenda harimo inka eshanu, ingurube ndetse n'ihene.
    Minisitiri Kayisire yagiriye inama abayobozi b'inzego z'ibanze yo gufasha abaturage gukumira ibiza mbere y'uko bibibasira kandi hagashyirwaho uburyo bwo kubatabara igihe bahuye n'ikibazo.

    Ati 'Imicungire y'ibiza irimo kwirinda no gushakisha ibyo twakora kugira ngo tugabanye ingaruka ziterwa n'ibiza mu bikorwa twakora byo kwirinda. Iyo byanze nanone ubutabazi ni ngombwa, tugomba guteganya n'uburyo twakora ubutabazi.'

    Yakomeje agira ati 'Ubutabazi burimo kumenya aho abaturage bari bashobora guhura n'ibyo biza tugakumira icyatwara ubuzima bw'abantu ariko n'ibigenda byangirika mu bikorwa remezo, mu mitungo y'abaturage, mu mirima kuko hari n'ibyangiritse mu buhinzi. Biradusaba ingufu no gukorana kugira ngo tumenye ibibazo bihari tubishakire ibisubizo birambye.'

    Yibukije ko hari ibishobora gukorwa mu muganda nko gusibura imigende y'amazi, kuzirika ibisenge by'inzu no guca imiyoboro y'amazi no kubaka inzu zikomeye zifite umusingi n'uburyo bwo gufata amazi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko bagendeye ku nama bagiriwe bagiye kurushaho gufatanya n'abaturage gukumira ibiza.

    Ati 'Tugiye gushyira imbaraga cyane mu gukumira kuruta gutabara kuko iyo wakumiriye cyane hangirika bike, ni yo nama twungutse ikomeye cyane. Tugiye kurushaho kongera umubare w'ibiti dutera kandi tubitoze n'abaturage bacu bajye babyikorera badategereje ko Leta iza kubihaterera.'

    Abayobozi b'inzego z'ibanze basabwe ko igihe cyose bahuye n'abaturage mu byo baganira bagomba kujya babibutsa uko bakwirinda ibiza kuko iyo byibagiranye batungurwa nabyo.

    Minisitiri Kayisire Marie Solange yagiriye inama abayobozi b'inzego z'ibanze gufasha abaturage gukumira ibiza mbere y'uko bibibasira kandi hagashyirwaho uburyo bwo kubatabara igihe bahuye n'ikibazo

    Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ku ngamba zikwiriye gufatwa mu guhashya ibiza

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ibiza-byishe-abantu-babiri-bisenya-n-inzu-299-mu-mezi-arindwi