Category: Uncategorized

  • Uburyo 8 bwagufasha kubaho wenyine wishimye mu gihe umaze gutandukana n'uwo wakundaga #rwanda #RwOT

    Twagushakiye uburyo bworoshye bwagufasha kubaho uri wenyine murukundo kandi ukabaho unezerewe.

    1. Ihereze umwanya uhagije wowe ubwawe:

    Amaherezo y'umubano wawe n'ikintu gikomeye kuburyo bigorana kukikuramo iyo aribwo bikiba gusa ushobora kwihereza umwanya wowe ubwawe ukabanza ukitekerezaho, kuko kwiha umwanya ukamarana igihe nawe ubwawe bigufasha kwiyizera no kubona amahirwe yo kwishimira ubuzima urimo.

    2. Kora ikikunezeza:

    Gutandukana nuwo mwakundanaga biguha andi mahirwe yuko uba ugiye kwibonera umwanya wowe ubwawe ,wenyine gerageza kwiyitaho, wumve ko utangiye ubuzima bushya hanyuma buri munsi gerageza ukore ikintu kidasanzwe kuri wowe ariko gituma wishima.

    3.Shakisha ikintu gishya:

    Gerageza ushake ikintu uhugiraho cyaba aricyo kureba cyangwa kumva ariko gishya kuri wowe kuburyo uhorana amatsiko y'uko kimeze,irinde ko hari umwanya wawe upfa ubusa kandi niba hari nicyo watekerezaga gukora cyaguteza imbere gutandukana n'uwo wakundaga ntibikwiye guguhagarika n'igihe cyiza cyo gukora.

    4. Garagaza ibihangano byawe binyuze mubuhanzi:

    Gerageza uhuze ibitekerezo byawe n'ibikorwa, iki n'igihe kiza kigufasha kumenya uwo uriwe kandi ugashimishwa nicyo wakoze bikanakurinda gutakaza umwanya mu ntekerezo zidafite umumaro.

    5. Tembera ahantu hatandukanye kandi usabane n'abantu:

    Gutembera bizagufasha guhura n'abantu batandukanye cyane ko ushobora no gukuramo inshuti nshya yaza ikakubera umugisha, gerageza gusabana no kwirekura wishimire ubuzima urimo ntuterwe isoni nuko uri wenyine.

    6. Fata umwanya uwumarane n'inshuti zawe hamwe n'umuryango:

    Kuba uri wenyine biri mu bintu bishobora kugutera kwiheba ndetse no kumva ko ntawundi muntu ukuri hafi ariko hari inshuti n'umuryango batagutererana mubyiza n'ibibi gerageza kubisunga ndetse unabaganirize uko wiyumva bizagufasha kubaho nkaho ntawe wabuze kuko uzaba ubona ko ushyigikiwe.

    7. Komera kuntego yawe:

    Gutandukana n'umukunzi wawe ntibikwiye gutuma wumva ko ubuzima burangiye, komeza icyo wagambiriye gukora ahubwo ushyiremo imbaraga nyinshi kugirango ubashe kwishimira insinzi yawe.

    8. Irinde guhura n'uwo mwatandukanye:

    Mu gihe ugifite igikomere cyo gutandukana n'uwo wakundaga irinde guhura nawe ibi bizagufasha kugira ubwenge no kubaho w'umva ko ubuzima bwawe ntawe bushingiyeho ubashe gukomera bikoroheye ko utamubona.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uburyo-8-bwagufasha-kubaho-wenyine-wishimye-mugihe-umaze-gutandukana-nuwo

  • Grâce à la campaigne de sensibilisation un grand nombre de filles a reprise l'ecole  #rwanda #RwOT

    Les filles adolescentes du camp de réfugiés de Mahama et celles avoisinant le camp, en cellule  Munini, Secteur Mahama en District de Kirehe ont bénéficié de l'assistance du projet EDUFAM-RWANDA du collectif PRO-FEMMES TWESE HAMWE. Grace à cette assistance, les jeunes filles qui avaient abandonné l'école ont repris leurs études.

    La campagne de sensibilisation de ce projet a beaucoup aidé ces jeunes filles avec les stratégies qui leur ont aidé à mieux comprendre comment contrecarrer les facteurs qui sont à la base de leur non scolarisation avec comme objectif principal de la prévention de crimes et de violence faite aux jeunes filles.

    Les activités du projet EDUFAM qui a pour objectif de la promouvoir l'education d'une jeune fille dans la région des grands lacs sont porteuses de fruit au grand étonnement du personnel du secteur MAHAMA. Mr Etienne NTAKIRIMANA, agent chargé de finance et l'administration dans le secteur de Mahama  exprime :  'Nous remercions beaucoup notre partenaire PRO-FEMMES avec ce projet, car il a aide aidé nos filles adolescentes. Leurs parents aussi ont bénéficié de la formation sur une éducation équitable, sécurisée et inclusive'

    la coordinatrice du projet EDUFAM,Madame UMULISA Angélique

    UMULISA Angélique, coordinatrice du projet EDUFAM, va dans le même sens  expliquant que malgré que les  activités de ce projet ont débuté en pleine période de la crise sanitaire de covid19, cela n' a pas empêché d'avoir des fruits considérables.

    Filles et garçons pour détecter les talents 

    Dans son fonctionnement, EDUFAM ne se porte pas seulement à prendre soin des filles. EDUFAM regroupe aussi les jeunes filles adolescentes et les garçons qui se mettent ensemble autour d'un débat dans le cadre d'un concours artistique pour inciter ces derniers à créer des espaces publics de reconnaissance des talents déconstruisant les stéréotypes de genres. A cette occasion on véhicule également un message bien clair sur la lutte contre les drogues, on parle de la santé reproductive… Après, ces derniers reprennent facilement leurs écoles avec les connaissances acquises.

    Madame UMULISA a également expliqué que dans deux ans le projet EDUFAM à travers sa campagne de sensibilisation aura atteint 23 000 filles adolescentes du secteur Mahama, parmi les 5 établissements scolaires et dans chaque école 40 jeunes filles seront sélectionnées. Le message de la sensibilisation aura pour objectif 'la lutte contre les grossesses non-désirées.'

    Le Ministère du genre et de la promotion familiale a recemment publié un rapport qui prouve qu'en 2021 parmi les 23 000 jeunes adolescentes qui ont eu des grossesses non-désirées 9188 étaient en provenance de la province de l'Est et que 128 parmi eux étaient âgés de moins de 15 ans.

    Ce même rapport stipule également que 2043 de ces jeunes filles étaient âgées de moins de 17 ans.

    Parmi les districts qui compte un nombre avance' de genre, Nyagatare occupe la première place avec 1799 filles qui ont porté les grossesses non-désirées tandis que le district de Gatsibo compte 1574 et 1365 pour le District de Kirehe.

    PRO-FEMMES TWESE Twese Hamwe est une plateforme  des organisations  féminines de la société civile visant à faire progresser la condition de la femme. L'organisation opère dans tous les districts du pays et est membre de la concertation des collectifs des associations féminines de la région des grands lacs (COCAFEM/GL)

    [email protected]

    The post Grâce à la campaigne de sensibilisation un grand nombre de filles a reprise l'ecole  appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/24/grace-a-la-campaigne-de-sensibilisation-un-grand-nombre-de-filles-a-reprise-lecole/

  • Abazasifura umukino wa Rayon Sports na APR FC… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hazabera umukino uruta indi yose mu Rwanda, uzahuza Rayon Sports na APR FC ku munsi wa 19 wa shampiyona.

    Mbere y'amasaha 48 kugira ngo uyu mukino ukinwe, abasifuzi bazayobora uyu mukino bamaze kumenyekana, bakazaba bayobowe na Ishimwe Jean Claude uzasifura mu kibuga hagati.

    Ishimwe Claude yaherukaga gusifura uyu mukino w'abakeba bo mu rw'imisozi 1000 mu 2019 ubwo Rayon Sports yatsindaga APR FC 1-0.

    Ni umusifuzi udakunda kuvugwaho kubogamira ikipe imwe cyangwa iyindi nk'uko bikunze kugenda ku bandi baba bahawe gusifura uyu mukino mu bihe bitandukanye.

    Mugabo Eric azaba afite igitambaro ku ruhande rumwe, mu gihe Ishimwe Didier nawe azaba afite igitambaro ku rundi ruhande.

    Umusifuzi wa kane muri uyu mukino ni Rulisa Patience nawe ufite ubunararibonye muri uyu mwuga.

    Uretse Ishimwe Claude, abandi basifuzi batatu ni ubwa mbere bazaba basifuye umukino uhuza Rayon Sports na APR FC.

    Rayon Sports igiye kwakira umukino wo kwishyura nyuma yo gutsindwa na mukeba mu mukino ubanza ibitego 2-1, umukino nabwo wari wabereye kuri Stade ya Kigali mu mwaka ushize wa 2021.

    Gusa aya makipe yombi agiye gukina ahagaze neza, nyuma yuko buri imwe yatsinze umukino iheruka gukina mbere yo guhura hagati yayo.

    Aya makipe agiye guhura APR FC yaratsinze Rayon Sports mu mukino ubanza ibitego 2-1, magingo aya APR FC irusha amanota 8 Rayon Sports mu mikino 18 imaze gukinwa muri shampiyona.

    Ishimwe Claude niwe uzasifura mu kibuga hagati ku mukino wa Rayon Sports na APR FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114879/abazasifura-umukino-wa-rayon-sports-na-apr-fc-bamenyekanye-114879.html

  • Umunyarwanda Jean Claude Ntirenganya ku rutonde rw’abantu 50 ku Isi bari kuzamuka cyane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bumenyi bw’Isi n’amakuru ndangahantu #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cy’uyu wa 24 Gashyantare, ubwo Geospatial World, Ikigo mpuzamahanga gifite icyicaro mu Buhinde, cyashyiraga hanze urutonde rw’abantu 50 bari kuzamuka cyane muri iri koranabuhanga ku Isi, mu nkuru yasohotse kuri LinkedIn.
    Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwa 11 mu gitabo kiri ku mugereka w’iyo nkuru.

    Geospatial World yavuze ko Jean Claude Ntirenganya iki gihembo agikesha ahanini uruhare yagize mu kuyobora ishyirwaho ry’urubuga rusaranganya amakuru ndangahantu mu Rwanda, n’ikoranabuhanga ryo gukora amakarita yifashiswa n’ inzego zitandukanye mu gihugu mu gufata ibyemezo.

    Uru rubuga ashimirwa kugiraho uruhare rwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, rufungurwa ku mugaragara na Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya kuwa 17 Ugushyingo 2021, bihurirana n’umunsi ngarukamwaka wo kwizihiza ikoranabuhanga ry’ubumenyi bw’Isi n’amakuru ndangahantu (GIS Day).

    Ntirenganya Jean Claude asanzwe ari umukozi ushinzwe ikusanya n’isaranganyamakuru ndangahantu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda.

    Imwe mu makarita yakozwe na Jean Claude Ntirenganya. Iyi karita irerekana ibirunga biri mu karere u Rwanda ruherereyemo

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umunyarwanda-Jean-Claude-Ntirenganya-ku-rutonde-rw-abantu-50-ku-Isi-bari-kuzamuka-cyane-mu-ikoreshwa-ry-ikoranabuhanga-mu-bumenyi-bw-Isi-n-amakuru-ndangahantu

  • U Burayi burahamagarira isi yose kwamagana u Burusiya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ursula Von Der Leyen-EU

    Ursula Von Der Leyen-EU

    Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula Von Der Leyen, yatangaje ko mu bihano biza guhabwa u Burusiya harimo gufungirwa ikoranabuhanga n’amasoko henshi ku isi, guca intege ibirindiro by’ubukungu bw’icyo gihugu, hamwe n’ubushobozi bwacyo bwifashishwaga mu kugiteza imbere.

    Ursula yakomeje agira ati “Tuzafatiira imitungo yose y’u Burusiya iri mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ndetse tubuze amabanki yabwo kugera ku isoko ry’imari”.

    Ursula avuga ko ibyo byemezo byo gukomanyiriza u Burusiya bitazashyirwa mu bikorwa mu bihugu by’i Burayi na Amerika ya ruguru gusa, ahubwo ngo bizanakurikizwa mu bihugu bya kure nka Australia n’u Buyapani.

    Ursula avuga ko ibi byemezo bigamije guca intege u Burusiya, kugira ngo butongera kugira ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa by’intambara.

    Yemeza ko miliyoni nyinshi z’Abarusiya nta ntambara bashaka uretse Perezida Putin wenyine, ngo wifuza gusubiza ibihe inyuma, nk’uko byahoze kera hakiri Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

    Icyakora ngo abo baturage bose n’ubwo nta ntambara bashaka, Perezida Putin ngo arimo kubategurira ahazaza habi, Ursula akaba amusaba guhagarika vuba na bwangu iyo ntambara, no kuvana muri Ukraine Ingabo z’u Burusiya.

    Ursula avuga ko batazemera ko Putin asenya umutekano w’u Burayi wari umaze kubaka iterambere rikomeye mu myaka myinshi ishize, nyuma y’Intambara ya kabiri y’Isi.

    Avuga ko umuryango wa EU ukomeje gushyigikira Ukraine n’abaturage bayo, kandi akizera ko bazatsinda urugamba.

    Nyuma y’ijambo rya Ursula, Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel, na we yashimangiye ko hagiye kubaho gukangurira isi yose gushyira u Burusiya mu kato gakomeye.

    Charles Michel ati “Ibi ntabwo ari imikino ya dipolomasi na politiki, ahubwo ni ikibazo cyo kubaho no gupfa, ni ibijyanye n’ahazaza h’abatuye isi”.

    Charles Michel yavuze ko agiye gukorana n’abafatanyabikorwa ba EU bari hirya no hino ku isi, mu rwego rwo kwamagana u Burusiya no gushyira abayobozi babwo mu kato gakomeye.

    Umuryango OTAN wishyizemo Perezida Putin ko ari we uzabazwa abapfiriye mu bitero byagabwe kuri Ukraine, abahakomerekeye n’ibyangiritse byose, kuko ngo yashoje intambara itari ngombwa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-burayi-burahamagarira-isi-yose-kwamagana-u-burusiya

  • Kayonza: Nyuma yo kugerageza Kwiyahura inshuro 2 byanga, Yaje kwiyahura ahita apfa #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yapfuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gashyantare 2022 mu Mudugudu wa Rwinsheke ya II mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Murundi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo bikekwa ko yiyahuje umuti bogesha inka nyuma yo gusaba nyina kuzamurerera abana neza.

    Yagize ati “Yanyoye umuti bogesha inka duhamagara imbangukiragutabara igezeyo isanga yamaze gushiramo umwuka. Uwo mugabo yari amaze iminsi yohereje umugore n'abana kujya gusura iwabo, gusa abaturage babajjwe n'itangazamakuru bavuze ko nta kibazo bari bafitanye, yewe nta n'uwo bari bagifitanye ahubwo ngo ni ubwa gatatu yari agerageje kwiyahura.“

    Gitifu Gashayija yavuze ko izindi nshuro ebyiri yabigerageje ashaka kwimanika mu mugozi umugore we akahagoboka akamubuza.

    Ati “Izo nshuro ebyiri zose yashakaga kwimanika mu mugozi umugore agatabara, birakekwa ko rero yaba yarabipanze akohereza umugore n'abana gusura iwabo kugira ngo yiyahure kuko mbere yo kwiyahura yabanje gutumaho nyina amusaba kuzamurerera abana neza.“

    Ubuyobozi ngo bwagerageje kumuganiriza inshuro ebyiri bumubaza impamvu imutera gushaka kwiyahura undi nyiyagira icyo avuga.

    Abaturage bo bavuga ko uyu mugabo kuba atagiraga akazi ari byo byatumaga ashaka kwiyahura.

    Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyatumye agerageza kwiyahura inshuro nyinshi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/kayonza-nyuma-yo-kugerageza-kwiyahura-inshuro-2-byanga-yaje-kwiyahura-ahita

  • Valentine Rugwabiza yagizwe intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri Santrafurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amb Valentine Rugwabiza ari kumwe António Guterres

    Amb Valentine Rugwabiza ari kumwe António Guterres

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, ryemeje ko Rugwabiza azaba Umuyobozi w’Ubutumwa bw’uwo muryango bugamije kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA), asimbuye Umunya Senegal, Mankeur Ndiaye.

    Itangazo rigira riti 'Uyu munsi, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yatangaje ko hashyizweho Valentine Rugwabiza, nk’umuhagarariye mushya wihariye muri Repubulika ya Santrafurika akaba n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’uyu muryango, bugamije kugarura amahoro muri iki gihugu (MINUSCA)'.

    Rikomeza rigira riti 'Madamu Rugwabiza asimbuye Mankeur Ndiaye wo muri Senegal, wayoboye ubwo butumwa kuva mu 2019. Umunyamabanga mukuru yishimiye akazi Ndiaye yakoreye abaturage ba Repubulika ya Santrafurika mu bihe by’imidugarararo. Ubuyobozi bwe bwagize uruhare runini mu gushyigikira byimazeyo amatora rusange yabaye muri 2020-2021'.

    Iryo tangazo kandi rigaragaza ko hari byinshi byitezwe kuri Ambasaderi Rugwabiza, aho amaze imyaka irenga 30 akora mu myanya ifite aho ihuriye n’iterambere ndetse n’ibibazo by’umutekano muri Afurika, haba muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse anaruhagararira mu bihugu n’imiryango itandukanye.

    Ku ya 23 Gashyantare 2022, Amb Rugwabiza nibwo yahuye na Guterres amusezeraho ubwo yiteguraga kwerekeza i Bangui gutangira imirimo ye mishya.

    Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize ati 'Nasezeye ku Munyamabanga Mukuru wa Loni. Ndangije urugendo rwanjye rw’akazi nk’uhagarariye u Rwanda muri Loni. Nashimye ubufatanye buhebuje hagati y’u Rwanda na Loni kandi ndashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro, kubaka amahoro ndetse n’iterambere.'

    Rugwabiza mu mirimo yagiye akora, yabaye Umuyobozi wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, WTO. Ni we mugore wa mbere wafashe izo nshingano.

    Yabaye kandi Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, hagati ya 2013 na 2014, ava kuri izo nshingano agirwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

    Santrafurika Ambasaderi Rugwabiza ahawemo inshingano, ni igihugu gisanzwe gifitanye umubano n’u Rwanda. Rufite Ingabo 1660 n’abapolisi 459 mu butumwa bwa Loni kuva rwabujyamo bwa mbere mu 2014. Ingabo zarwo ni zo zirinda Perezida wa Santarafurika kuva mu 2015.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/valentine-rugwabiza-yagizwe-intumwa-yihariye-y-umunyamabanga-mukuru-wa-un-muri-santrafurika

  • Didas Gasana wahoze yandikira “UMUSESO” agiye guhatana mu matora ya Perezida muri 2024 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2022, nibwo Didas Gasana wamenyekanye cyane nk'umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru UMUSESO, kuri ubu ubarizwa mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda. yamaze gutangaza ko ari umwe mu bazahatanira umwanya w'umukuru w'igihugu mu matora ateganyijwe muri 2024.

    Mu nkuru ya The Chronicles ku rubuga rwabo rwa twitter batangaza ko, Didas Gasana yamaze kwemeza kuzaba umwe mu bifuza guhatana mu matora y'umukuru w'igihugu muri 2024, ndetse akaba abaye uwa kane wifuza kuzahatana muri ayo matora.

    Ati ” Njye, Didas Gasana, ndatangaza ko nzahatana ku mwanya wa Perezida mu matora yo mu Rwanda 2024.“

    I, Didas Gasana, hereby declare that i will be a presidential contender in 2024 Rwanda elections.

    DidasGasana2024.

    — Didas Gasana (@DidasGasana) February 24, 2022


    Didas Gasana yamaze kwemeza ko yifuza Guhatana mu matora y'umukuru w'igihugu 2024

    Perezida Kagame ni umwe mu bakandida bahabwa amahirwe yo Gukomeza kuyobora u Rwanda

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/didas-gasana-wahoze-yandikira-umuseso-agiye-guhatana-mu-matora-ya-perezida-muri

  • Gen Muhoozi yeretswe, Yesu amuha ubutumwa kuri ADF #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi Gen Muhoozi Kainerugaba bamwe bamuhimbye akazina ka 'General twitter' bashaka kuvuga ko akoresha cyane uru rubuga nkoranyambaga.

    Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wafata isura nshya mu ntangiriro z’uku kwezi, akenshi Gen Muhoozi akunze kwandika kuri Twitter avuga iby’uwo mubano, cyangwa asubiramo amateka umuryango we n’igihugu cya Uganda bafitanye n’u Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatatu, yanditse aburira inyeshyamba za ADF zivuga ko zirwanya ubutegetsi bwa Uganda mu izina ry’idini ya Islam.

    Yagize ati 'ADF ikosa yakoze rikomeye mu buzima bwabo ni ugutera ku Ngoro ishinga Amategeko yacu ! Ntituzahagarika Kubica kugeza ubwo Perezida Kaguta Museveni abidusabye !!!'

    Mu butumwa buherekeje ubwo Lt. General Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni, yavuze ko igisirikare ayoboye kimaze kwica abarwanyi ba ADF 1000 kuva mu Ugushyingo 2021 ubwo UPDF yatangiraga intambara kuri bo ifatanyije n’ingabo za Congo, UPDF.

    Ati 'Abatuye muri Kivu ya Ruguru na Ituri, ibikorwa byacu bigeye gutera ubwoba ibyihebe. Ntangaje ko Kivu ya Ruguru, Kivu y’Amajyepfo, na Ituri ari ubutaka bw’Abakiristu !

    Yesu/Yezu Christu ategetse ADF kuva mu butaka bwe vuba na bwangu, bitabaye ibyo bazabyishyura ikuzimu !!!'

    Gen Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kuba azasimbura Se ku butegetsi, bisa naho ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter hari abantu bavuga ibigwi bye mu rwego rwo gutangira kumukundisha rubanda.

    Ingabo za Uganda zinjiye muri Congo ku wa 30 Ugushyingo, 2021 mu bikorwa bya gisirikare zifatanyamo n’iza kiriya gihugu byitwa 'Operation Shujaa', inyeshyamba za ADF zagiye zitakaza ibirindiro ndetse bamwe bafatirwa ku rugamba ari bazima.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Gen-Muhoozi-yeretswe-Yesu-amuha-ubutumwa-kuri-ADF

  • Vladimir Putin ni muntu ki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Vladimir Putin

    Vladimir Putin

    Mu ijambo aheruka kugeza ku Barusiya ku wa Gatatu 23 Gashyantare 2022, binyuze kuri televiziyo y’igihugu, Putin yavuze ko atazahwema kugira uruhare mu biganiro bigamije gushakira ibisubizo ibibazo byugarije isi, ariko ku birebana n’umutekano w’u Burusiya, ngo nta n’umwe akeneye kugisha inama, n’ubwo amahanga akomeje gukomanyiriza igihugu cye mu rwego rw’ubukungu.

    Ibi Putin abivuze nyuma y’uko Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, aburiye amahanga avuga ko u Burusiya burimo kwitegura kugaba ibitero kuri Ukraine, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, yemereye Putin kohereza abasirikare mu bice by’u Burasirazuba bwa Ukraine, bigenzurwa n’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bashyigikiwe n’u Burusiya

    Vladimir Putin ni muntu ki?

    Amazina ye yose ni Vladimir Vladimirovich Putin. Yavukiye mu mujyi wa Saint Petersburg mu Burusiya ku itariki 07 Ukwakira 1952; yiga amashuri makuru kuri Saint Petersburg High School mu Burusiya.

    Usibye Ikirusiya nk’urumi kavukire, Putin azi Ikidage n’Icyongereza neza cyane, ariko mu bikorwa byinshi bijyanye n’ubuyobozi akoresha Ikirusiya.

    Mbere yo kuba umukuru w'igihugu, Putin usanzwe ari n’umusirikare yabaye mu nzego zishinzwe ubutasi hanze y’u Burusiya (KGB), aza gutorerwa kuyobora igihugu mu 1999 kugeza muri 2008, yongera kwiyamamaza muri 2012 aratorwa kugeza magingo aya, ariko yigeze no kuba minisitiri w’Intebe.

    Putin yize amategeko kuri kaminuza ya Leningrad State University, ubu isigaye yitwa Saint Petersburg State University, aho yize guhera mu 1970 – 1975.

    Vladimir Vladimirovich Putin, ni umwe mu bakuru b’ibihugu badakunda gushyira ahagaragara ibirebana n’ubuzima bwite nk’umukuru w’igihugu, ariko ibirebana n’ubuto bwe, kubivuga byo arisanzura.

    Mu biganiro n’itangazamakuru, iyo bamubajije ibirebana n’ubuto bwe, Putin asubiza ko mu bwana bwe yakuriye mu rugo rukennye, rwari rusangiye inzu n’undi muryango batagiraga icyo bapfana mu nzu yabagamo imbeba nyinshi, Putin ngo akaba ari we watinyukaga kuzirukana.

    Abakurikiranira hafi ubuzima bwe n’ubwo bitoroshye, bavuga ko Putin atishimira igihagararo cye, areshya na metero 1.42, ndetse ngo n’iyo hagize umubaza icyo avuga ku ndeshyo ye, ngo arakureba gusa akakwihorera.

    Ubugabo si igihagararo

    N’ubwo Putin ari mugufi, ntibimubuza kuba ari indwanyi kabuhariwe. Urubuga top10 media rucukumbura amakuru ku bantu b’ibyamamare, ruvuga ko hari igihe Putin yari ari kumwe n’abanyamakuru bari mu kazi mu ishyamba, maze bacakirana n’urusamagwe rushaka kubarya, Putin akoresha inkoni yari yitwaje ararukubita biza kuruviramo gupfa nyuma yaho.

    Ku myaka 18, Putin yari afite umukandara w’umukara mu mukino wo gukirana uzwi nka Judo, ariko ajya ananyuzamo agakina indi mikino njyarugamba nka karate, kung-Fu n’indi.

    Putin akiri muto

    Putin akiri muto

    Mbere y’uko atangira kujya mu buyobozi, yabanje kuba mu rwego rushinzwe ubutasi hanze y’u Burisiya (KGB), atangira akorera mu Burasirazuba bw’u Budage kuva mu 1975 – 1991.

    Umutungo wa Putin

    Abakurikiranira hafi ubuzima bw’uyu mugabo, bavuga ko yatandukanye n’umugore we muri 2014 bamaranye imyaka 31. Bafitanye abana babiri b’abakobwa Maria na Katarina.

    Umutungo we mu mafaranga ubarirwa muri miliyari 70 z’Amadolari ya Amerika, akaba afite inzu zisaga 20 zo mu rwego rwa villa, harimo imwe ifite agaciro ka miliyari imwe y’Amadolari yitegeye inyanja y’umukara iri hagati ya Asia n’U Burayi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/vladimir-putin-ni-muntu-ki