Category: Uncategorized

  • Impinduka ku mukino uzahuza Rayon Sport na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino uzahuza amakipe y'amakeba hano mu Rwanda wamaze kuzamo impinduka ku gihe wagombaga kuzabera.

    Uyu mukino wari uteganyijwe kuba kuwa Gatandatu tariki 26 Gashyantare saa cyenda z'umugoroba, ubu wamaze guhindurirwa amasaha wari kuzaberaho nkuko ikipe ya Rayon Sports yabitangaje ari nayo izakira uyu mukino.

    Nkuko Ikipe ya Rayon ibitangaza, ngo kubera isiganwa ry'amagare rigomba gusorezwa i Nyamirambo ku munsi wo kuwa gatandatu, habaye ibiganiro hagati y'amakipe yombi yemeranya ko amasaha umukino wagombaga kuzaberaho ahinduka kugirango bitabangamira abafana bitewe n'isiganwa ry'amagare rizaba yabaye mu gace umupira uzaberamo ka Nyamirambo.

    Nyuma yuko amakipe yose abyemeye, uyu mukino ukazaba saa cyenda n'igice aho kuba saa cyenda zuzuye.

    Source : https://yegob.rw/impinduka-ku-mukino-uzahuza-rayon-sport-na-apr-fc/

  • Kigali: Umuganda rusange wari uteganyijwe was… – #rwanda #RwOT

    Iri yangazo riragira riti'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buramenyesha abatuye Umujyi wa Kigali ko kubera igikorwa cy'isiganwa ry'amagare (Tour du Rwanda) rizabera mu mihanda inyuranye y'Umujyi wa Kigali, Umuganda rusange wari uteganyijwe mu Mujyi wa Kigali kuwa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 utakibaye nk'uko byari biteganyijwe, ukaba wimuriwe ku wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022 mu Mujyi wa Kigali.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Bwana Rubingisa Pudence.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114883/kigali-umuganda-rusange-wari-uteganyijwe-wasubitswe-bitewe-nisiganwa-ryamagare-114883.html

  • Perezida Kagame na Madamu basezeye mu cyubahiro Dr Paul Farmer witabye Imana – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gusezera bwa nyuma Dr Paul Farmer wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Gashyantare 2022. Ni nyuma y'iminsi ibiri uyu mugabo w'imyaka 62 wagize uruhare mu iterambere ry'urwego rw'ubuzima mu Rwanda yitabye Imana.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafashe mu mugongo umuryango wa Dr Paul Farmer wari urangajwe imbere n'umugore we, Dr. Didi Bertrand Farmer.

    Didi, umugore wa Dr Paul Farmer, yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane kugira ngo atware umurambo w'umugabo we witabye Imana bitunguranye.

    Dr Paul Farmer, yari umwe mu bantu b'inshuti zikomeye z'u Rwanda ndetse narwo rwamweretse inshuro nyinshi ko rwishimira umusanzu we binyuze mu mudali w'igihango Perezida Kagame yamuhaye mu 2019.

    Yagize uruhare mu ishingwa rya Kaminuza yigisha Ubuvuzi (UGHE) iri i Butaro ndetse ni n'umwe mu batangije umuryango Partners in Health ufasha muri serivisi zitandukanye z'ubuzima.

    Perezida Kagame aherutse gutangaza ko bibabaje kubura Dr Paul Farmer cyane ko ari n'umuntu ukunda u Rwanda, wanagize uruhare mu kurusana.

    Ati 'Uburemere bw'urupfu rwe, mu buryo bwihariye rufite icyo rusobanuye, ku gihugu yakundaga kandi yagize n'uruhare mu kugisana, ku muryango wanjye, nanjye ubwanjye. Ndabizi hari benshi biyumva gutya muri Afurika n'ahandi.'

    Mu 2019, nabwo Umukuru w'Igihugu yari yatangaje ko Dr Paul Farmer ari umuntu w'intangarugero, ko nta muntu n'umwe ukora mu rwego rw'ubuzima utamukunda.

    Yitabye Imana ku manywa yo ku wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022. Yari amaze igihe kigera ku kwezi ari mu Rwanda aho yatangaga amasomo muri Kaminuza ya UGHE yashinze n'ubuvuzi mu Bitaro bya Butaro.

    Dr Paul Farmer yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro ashimirwa uruhare rwe mu iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-madamu-basezeye-mu-cyubahiro-dr-paul-farmer-witabye-imana

  • Rwandair i Nouakchott: Umusaruro w'Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Mauritania – #rwanda #RwOT

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Leta ya Kisilamu ya Mauritania rwatangiye ku wa Gatatu, aho yageze muri iki gihugu akakirwa na Perezida Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani.

    Umukuru w'Igihugu yakiriwe na mugenzi we, bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye n'ubuhahirane mu nzego zitandukanye.

    Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, ari na wo munsi wa mbere w'uruzinduko, Perezida Kagame na mugenzi we, Mohamed Ould Ghazouani bayoboye isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane wa Mauritania, Ismail Ould Cheikh Ahmed ndetse n'uw'u Rwanda, Dr Biruta Vincent.

    Mu masezerano yasinywe harimo ubufatanye mu by'ingendo zo mu kirere yemerera RwandAir kuzakorera ingendo muri iki gihugu.

    Aya masezerano kandi yemerera RwandAir kujya ijyana ikanakura abagenzi muri Mauritania nta nkomyi.

    Impande zombi kandi zemeranyije guteza imbere ubutwererane mu bya politiki, ubukungu, imibereho, umuco, ubumenyi n'ikoranabuhanga.

    Urwego rw'Igihugu rw'Intangazamakuru muri Mauritania rwatangaje ko u Rwanda na Mauritania kandi bemeranyije imikoranire n'ubufatanye mu bijyanye n'ubucuruzi, inganda, umutekano, ubuhinzi, uburezi, ubwikorezi, uburobyi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Binyuze muri aya masezerano, u Rwanda na Mauritania, byemeranyije guhanahana ubumenyi, amakuru, ubunararibonye ndetse no kugenderanira, intumwa za buri ruhande zikajya zisura urundi.

    Impande zombi kandi zemeranyije kujya zitegura inama, amamurikagurisha n'izindi mbuga zizashyirwaho zihuza u Rwanda na Maurtania.

    Perezida Kagame kandi yavuye muri Mauritania asuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'ibihugu bihuriye mu Karere ka G5 Sahel [Collège de Défense du G5 Sahel].

    Kuri iri shuri yakiriwe na Minisitiri w'Ingabo, Hanenna Ould Sidi ndetse n'abandi bayobozi bakuru mu nzego za gisirikare.

    Perezida Kagame yasobanuriwe imiterere y'iri shuri n'impamvu ryashyizweho hagamijwe kubaka ubushobozi mu bumenyi n'imbaraga z'ingabo zo mu Karere ka G5 Sahel kagizwe n'ibihugu bitanu byiyemeje gufatanya guhashya ikibazo cy'umutekano muke.

    Muri uru ruzinduko yasoje kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yari aherekejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, Minisitiri wa Siporo, Munyagaju Mimosa Aurore, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo n'abandi.

    Perezida Kagame na mugenzi we Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani bakurikiranye isinywa ry’amasezerano atandukanye hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Kagame mu ruzinduko rwe muri Mauritania yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'ibihugu bihuriye mu Karere ka G5 Sahel

    Perezida Kagame mu ruzinduko rwe muri Mauritania yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'ibihugu bihuriye mu Karere ka G5 Sahel

    Perezida Kagame asobanurirwa imikorere ya Collège de Défense du G5 Sahel

    Nyuma y’uruzinduko kuri iri shuri, Perezida Kagame yafashe ifoto y’urwibutso n’abaryigamo ndetse n’abayobozi

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-i-nouakchott-umusaruro-w-uruzinduko-rwa-perezida-kagame-muri

  • Rubavu: Utugari two mu mujyi tugiye guhabwa Moto mu guhangana n'abajura – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuwa Kabiri ubwo hatangwaga moto ya mbere, icyakora ubuyobozi bwijeje ko utugari twose tugize Umurenge wa Gisenyi tugomba guhabwa izi moto mu gucunga umutano no kurwanya magendu.

    Abatuye mu murenge wa Gisenyi bavuga ko iyi moto bahawe yabanejeje kuko ije kunganira ubuyobozi bwabo butabashaga kubatabarira ku gihe mu gihe batewe n'ibisambo.

    Kamanzi Faustin yagize ati 'Twari dusanzwe dufite ikibazo cy'ibisambo biturembeje, bitwiba amanywa n'ijoro ndetse rimwe na rimwe twatabaza ubuyobozi bugatinda gutabara kuko nta kinyabiziga bari basanganwe ngo kibihutane aho rukomeye'.

    'Ubu tuzajya tubatabaza badutabare byihuse bifashisheje Moto twahawe n'Umurenge. Natwe tukaba twizeye ko umutekano tuzabasha kuwusigasira dufatanyije.'

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gisenyi Tuyisenge Jean Bosco yabwiye abaturage ko bitewe n'imiterere y'umurenge , utugari twose tugomba guhabwa Moto.

    Ati''Murabizi ko hano mu mugi hakunze kuvugwa abajura n'abinjiza magendu bitwikiriye ijoro bikagorana kubirukaho ngo bafatwe. Niyo mpamvu twiyemeje guha utugari twose uko ari 7 Moto kugira ngo bajye bakorera hamwe babashe kubafata nubwo bacika aba hano basange hirya babiteguye''.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yasabye abaturage gufatanya n'ubuyobozi kwicungira umutekano.

    Ati”Moto muhawe muyikoreshe neza kuko Ubuyobozi buzajya buyifashisha mu gukemura ibibazo by'abaturage no gufata ibisambo. Ndetse turabasaba gufatanya n'Ubuyobozi kwicungira umutekano.'

    Umurenge wa Gisenyi ugizwe n'utugari 7 dutuwe n'abaturage ibihumbi 53. Bari bamaze iminsi bataka kwamburwa no kwibwa n'agatsiko k'abajura kiyise abuzukuru ba Shitani.

    Meya Kambogo Ildephonse ashyikiriza ubuyobozi bw’akagari ka Mbugangari Moto izifashishwa mu gucunga umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-utugari-two-mu-mujyi-tugiye-guhabwa-moto-mu-guhangana-n-abajura

  • Gukunda cyane akazi byamugejeje kuri gatanya:… – #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kwiharira urupapuro rw’imbere rw'ibinyamakuru hirya no hino ku isi ni iy’ibisasu u Burusiya bwateye mu gihugu cya Ukraine. Mu butumwa Putin yageneye isi yavuze ko igihugu icyo ari cyo cyose kizifuza kwivanga mu mugambi w'igihugu cye agomba no yitegura kwirengera ingaruka atigeze kubona.

    Iyi ntambara Putin atangije kuri Ukraine yanakangaranyije Isi yose, itangiye mu gihe hamaze iminsi hatutumba umwuka utari mubi hagati ya Ukraine n'u Burusiya bitewe no kuba Ukraine yifuza kwinjira mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’Uburayi n’Amerika, NATO/OTAN, ibyo u Burusiya budakozwa bukabifata nk'ubugambanyi.

    Mu nkuru ducyesha ibinyamakuru Al Jazeera, History Colored.com na Britannica, tugiye kukugezaho bimwe mu bintu bitangaje ushobora kumenya kuri Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuri ubu werekejweho amaso n'isi yose dore ko u Burusiya kubuvuga kuri ubu uba uvuze Putin nka Perezida wabwo ariko na none nk'inararibonye mu bijyanye na Politike.

    1.Vladimir Putin yize amategeko

    Ifoto yafashwe mu 1960

    Vladimir Putin yabonye izuba mu mwaka wa 1952 mu Leningrad mu gihugu cy'u Burusiya, kuri ubu hasigaye hitwa St. Petersburg. We n'ababyeyi babanaga mu nyubako imwe n’undi muryango. Yaje kwinjira mu mashuri abanza akomeza n’ayisumbuye. Nyuma Vladimir yinjiye muri Kaminuza ya Leningrad State atangira kwiga amategeko ari nayo yaboneyemo impamyabumenyi maze ahitamo kwitangira igihugu cye adafifitse ahera mu butasi.

    2.Yabaye umwe mu bagize KGB

    Vladimir yambaye umwambaro w’aba KGB muri 1980

    Vladimir yinjiye mu butasi ahita ajya mu mwanya umwe w'ubuyobozi bw'itsinda ry'ubutasi bw'u Burusiya rya KGB. Vladimir yakoreye KGB imyaka igera kuri 15 azenguruka hafi y'uduce tw'u Burusiya rime na rimwe no mu Budage. Binyuze muri KGB yaje guhabwa ipeti rya Lt Colonel mbere yuko igihugu cyinjira mu bihe by'amage byatumye azakuva muri KGB yinjira muri politije byeruye.

    3.Putin yinjiye muri politike nk'umujyanama

    Anatoly Sobchak

    Nyuma yo kuva muri KGB, Vladimir Putin yahawe umwanya muri Kaminuza ya Leningrad State. Muri iyo kaminuza yaje kuhahurira na Anatoly Sobchak waje Kuvamo umuyobozi wa St Petersburg, Putin amubera umujyanama byaje no gutuma atangira kubaka izina rye muri politike.

    4.Yihuse mu kuzamuka ku rwego rwa Politike

    Ubwo Vladimir yarahiriraga bwa mbere inshingano zo kuba umukuru w’igihugu mu 2000

    Mu mwaka wa 1994 yaje kugirwa Umuyobozi wungirije wa Anatoly Sobchak maze nyuma yuko manda ya Anatoly yari igeze ku musozo, Vladimir yerekeza muri Moscow gukora mu biro bya Perezida. Putin yatangiye ari Umuyobozi Wungirije w'Ishami rya Management mu biro bya Perezida.

    Yaje kugirwa Umuyobozi wa FSS ishami rishinzwe umutekano muri Russia bidatinze azamurwa mu ntera agirwa Minisitiri w'Intebe maze ubwo Perezida wariho yeguraga atangaza Vladimir nka Perezida kuva icyo gihe aba Umukuru w'Igihugu cy'u Burusiya kugera n’ubu.

    5.Vladimir Putin yakomeje kubungabunga umwanya wo kuba Perezida

    Vladimir arahirira inshingano na none mu mwaka wa 2018 zo kuba Perezida w’u Burusiya

    Kuva Vladimir Putin yagera mu mwaya wa Perezida, yakomeje kuwugumamo kugera n’ubu. Yatangiye kuba Perezida mu mwaka wa 1999 ari umusigire aza gutorwa mu mezi macye yakurikiye hari mu mwaka wa 2000. Mu 2004 yongeye gutorerwa indi manda ariko nyuma bitewe n'itegeko nshinga yaje kuva ku mwanya w'ubu Perezida yongera kuba Minisitiri w'Intebe ku bwa Dmitry Medvedev manda ye irangiye yongera kwiyamamaza hari mu mwaka wa 2012 aratorwa kugera n’ubu akiyoboye.

    6.Yahaye ubufasha Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y'ibitero bya 9/11 Terrorist Attacks

    Ifoto yo kuwa 24 Gicurasi ubwo Putin yahuriraga na Bush muri Moscow

    Mu gihe cyose nka Perezida, Vladimir Putin ntiyigeze acana uwaka na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyakora nyuma y'ibitero byo muri Nzeri 2001, Putin ariko yahaye ubufasha Amerika, abamerera gukoresha indege zabo anabafasha no mu bindi bitandukanye bijyanye no kwisuganya. Nyamara uyu mubano ntiwatinze kuko ubwo Amerika zahitagamo kwica Saddam Hussein, u Burusiya, u Bufaransa n'u Budage ntabwo byashyigikiye uwo mwanzuro.

    7.Vladimiri Putin yarinze Edward Snowden

    Ifoto yo mu Ukwakira 2013 ya Edward Snowben

    Vladimir Putin kandi yaje kongera kuzura umugano wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ubwo yahaga ubuhungiro uwinjiye mu mabanga yayo. Hari mu mwaka wa 2013 ubwo umuhanga mu ikoranabuhanga Edward Snowden yashyiraga hanze amwe mu mabanga ya Amerika.

    Amerika yatangiye kumuhiga bukware, nyuma asembera ashaka ubuhungiro mu bihugu bitandukanye aza kubuhabwa mu Burusiya bwanaje kumuha ubwenegihugu igikorwa kitashimishije habe namba Amerika.

    8.Vladimir Putin yahataniye igihembo cy'amahoro kitiriwe Nobel

    Vladimir Putin n’inshuti ye magara Perezida wa Syria, Bashar al Asad hari kuwa 17 Gicurasi 2018

    Kuba Putin yarabashije kumvisha inshuti ye magara Bashar Al Assad kureka gucura ibitwaro by'ubumara, byatumye ashyirwa mu bahataniye ibihembo by'amahoro byitiriwe Nobel.

    9.Putin ari mu b'imbere baharanira uburenganzira bw'inyamaswa

    Vladimir Putin ateruye imbwa yahawemo impano na Perezida wa Turkmenistan ifoto yafashwe kuwa 11 Ukwakira 2017

    Kimwe mu bintu kandi na none bitangaje kuri Vladimir Putin ni ukuntu akunda ndetse akita cyane ku nyamaswa. Afite parike ntoya y'imbwa, ndetse agenda ashyigikira ibikorwa by'ubushakashatsi bugamije kumenya imwe mu miryango y'inyamaswa zitandukanye zirimo ingwe, ibirura n’izindi. Yagiye kandi ashyigikira imishinga y'amategeko arengera inyamaswa.

    10.Umuhate Vladimir Putin ashyira mu kazi ke watumye atandukana n'umufasha we

    Ifoto yo kuwa 30 Gicurasi 2003 Putin ari kumwe n’umufasha we Lyudmila batandukanye

    Ubwitange mu kazi ni byo Putin akora byamugejeje kuri gatanya yabaye mu mwaka wa 2013 nyuma y’uko yari yarasezeranye na Lyudmila mu mwaka wa 1983 bakanakomeza kubana mu bihe binyuranye bya politike. Baje gutandukana ashinjwa n’umufasha we kuba atamubonera umwanya aho ngo Putin yari atwawe cyane n'akazi akibagirwa icy'ingenzi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114868/ibitangaje-10-kuri-vladimir-putin-isi-yose-ihanze-amaso-nyuma-yibitero-yagabye-kuri-ukrain-114868.html

  • Kuba ari inshuti magara ya Vladimir Putin, um… – #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru nibwo Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin yashyize mu bikorwa ibitekerezo iki gihugu cyari kimaranye igihe kinini cyo gutera Ukraine, aho inzirakarengane z'abanya-Ukraine zikomeje gutikizwa.

    Vladimir ntiyakunze kumvikana ku byemezo bimwe na bimwe n'abandi bayobozi bo mu bihugu by'i Burayi byanatumye hari imwe mu myanzuro afata batigeze bahuriraho.

    Ibi byagize ingaruka ku nshuti ye magara, Roman Abramovich usanzwe ufite imigabane muri Chelsea yo mu Bwongereza, aho yangiwe gutura muri iki gihugu.

    Nyuma y'uko u Burusiya bushoye intambara kuri Ukraine, biravugwa ko Leta y'u Bwongereza ishobora gufatira ikindi cyemezo gikakaye umuherwe Roman Abramovich akamburwa ikipe ya Chelsea, kubera ibyo inshuti ye ikomeje gukorera abaturage ba Ukraine.

    Kugeza n'ubu harakibazwa iherezo ry'iyi ntambara u Burusiya bwashoye kuri Ukraine dore ko ibindi bihugu bitaragira icyo bitangaza, byabanje kwifata ngo birebe aho bishya bishyira.

    Abramovich amaze imyaka 19 ari hafi cyane y'ikipe ya Chelsea ndetse anayishoramo amafaranga, gusa ibikorwa bye muri iyi kipe bishobora kuba biri ku ndunduro kubera intambara u Burusiya bwashoye kuri Ukraine.

    Abramovich asanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Putin

    Raman Abramovich ashobora kwamburwa ikipe ya Chelsea

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114880/kuba-ari-inshuti-magara-ya-vladimir-putin-umuherwe-roman-abramovich-ashobora-kwamburwa-iki-114880.html

  • Perezida Kagame na mugenzi we wa Mauritania bumvikanye amasezerano akomeye #rwanda #RwOT

    U Rwanda na Mauritania byasinye amasezerano y'ubufatanye mu by'indege yemerera RwandAir kuzakorera ingendo muri iki gihugu.

    Aya masezerano kandi yemerera RwandAir kujya ijyana ikanakura abagenzi muri Mauritania nta nkomyi.

    Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw'iminsi ibiri i Nouakchott muri Maurtania kuri uyu wa Kane nyuma yo gusura iki gihugu ku munsi w'ejo.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'ibihugu bihuriye mu Karere ka G5 Sahel [Collège de Défense du G5 Sahel],kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022.

    Perezida Kagame yasuye iri shuri ari kumwe na mugenzi we wa Maurtania, Mohamed Ould Ghazouani n'abayobozi mu nzego zitandukanye z'iki gihugu.

    Iri shuri ryatangiye mu 2013 ari umushinga wa Maurtania gusa ariko nyuma riza kugirwa iry'akarere kose ka Sahel. Aka karere kagizwe na Burkina Faso, Mali, Mauritania, Niger na Tchad.

    Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw'akazi muri Maurtania ku wa Gatatu aho akigerayo yakiriwe na Perezida w'iki gihugu, Mohamed Ould Ghazouani.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-na-mugenzi-we-wa-mauritania-bumvikanye-amasezerano-akomeye

  • U Rwanda na RDC baganiriye ku buryo Jeto zakongera gukoreshwa ku bambuka umupaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bifuza ko umupaka wakongera gukora nka mbere

    Bifuza ko umupaka wakongera gukora nka mbere

    Inama yahuje inzego zikora ku mipaka n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bagaragarijwe ko kuba hakoreshwa Laisser passer hari abacuruzi baciriritse bikumira, kuko bitaborohera kubona amafaranga igura no kwipimisha buri byumweru bibiri, nk’uko n’abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka babisabwa.

    Kuva tariki 14 Werurwe 2020, ingendo zambukiranya imipaka hakoreshejwe irangamuntu zarahagaze mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, icyakora ubucuruzi bwakomeje gukorwa hakoreshwa amatsinda y’abantu bajyana ibicuruzwa bakagurishiriza abandi, ariko nabyo byagize ingaruka ku bucuruzi kuko habayemo uburiganya n’ubwambuzi kuri bamwe bitwaje ko ibiciro byaguye kandi ngo bitabayeho, abandi bakavuga ko ibicuruzwa byangiritse.

    N’ubwo ibihugu byombi byakomeje kungurana ibitekerezo ku byakorwa mu korohereza ubucuruzi, abacuruzi bemerewe gukoresha Laisser passer no kwipimisha buri byumweru bibiri ariko nabwo byorohereza abantu batarenze 3,000 ku munsi, mu gihe umupaka wari usanzwe ukoreshwa n’abantu ibihumbi 50 ku munsi.

    Mu gihe icyorezo cya Covid-19 kirimo kugabanuka, abaturage banyotewe kongera gukoresha irangamuntu kuko ari yo ituma babona jeto, bakongera gusabana no gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka nta nkomyi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko biri mu nzira kuko ku ruhande rw’u Rwanda byamaze gutegurwa, bakaba bategereje ku ruhande rwa Congo.

    Agira ati 'Ni umwanzuro wadushimishije kugira ngo ufashe abaturage bacu gukomeza guhahirana, ku ruhande rw’u Rwanda byamaze gutegurwa dutegereje ko ku ruhande rw’abaturanyi birangira kandi nabo biri hafi.'

    N’ubwo umuyobozi w’Akarere ka Rubavu adatangaza itariki kwambuka umupaka bishobora gutangira, avuga ko bitari kure kuko ikarita (Jeto) za Congo zizaba nazo zikoranye ikoranabuhanga.

    Abava mu Rwanda bemerewe gukoresha jeto mu gihe bizaba bitangiye, ni abo mu mirenge y’Akarere ka Rubavu ikora ku mupaka.

    Kimwe mu bibazo abitabiriye inama bavuye mu mujyi wa Goma bagaragaje, ni uburyo u Rwanda rukumira bimwe mu bicuruzwa biva muri Congo harimo ibinyobwa bya Vitalo, Amamesa n’ibindi, ariko ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko ibyo bicuruzwa byemewe mu Rwanda, hagendewe ku rutonde rw’ibicuruzwa byemejwe hagati y’ibihugu byombi.

    Inzero zishinzwe ubucuruzi ku mpande za Congo n’u Rwanda zemeje ibicuruzwa 106, bigomba kwambuka bisonewe imisoro, icyakora hategerejwe inama y’Abaminisitiri bafite mu nshingano ubucuruzi, kugira ngo bemeze amasezerano kuri ibyo bicuruzwa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-na-rdc-baganiriye-ku-buryo-jeto-zakongera-gukoreshwa-ku-bambuka-umupaka