Category: Uncategorized

  • Gatsibo: Urubyiruko rukennye rwatangiye kugobokwa – #rwanda #RwOT

    Ni ibikoresho bahawe mu Cyumweru cyahariwe kurengera abatishoboye cyatangijwe mu Karere ka Gatsibo aho bari gufasha abaturage babarizwa mu miryango ikennye cyane kurusha iyindi mu kubona ibikoresho bitandukanye ndetse n'ubujyanama mu by'iterambere.

    Ayishakiye Joel wize umwuga wo gusuka imisatsi no kogosha yavuze ko agiye gukora cyane akiteza imbere kugira ngo azakure umuryango we mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe.

    Ati “Ndashimira Leta yaduhaye ibikoresho bigezweho bizadufasha kwikorera, ngiye kubikoresha niteze imbere ndeke kwitwa uwo mu cyiciro cya mbere kuko nzajya mu baturage bifashije bashobora gufasha abandi.”

    Niyibishaka Vincent wize gusudira yavuze ko agiye gufatanya na bagenzi be mu gushinga itsinda bazakoreramo mu kuzamurana no gufatanyiriza hamwe.

    Yagize ati “Ubu tugiye kwishyira hamwe dushake aho dukorera nk'itsinda maze dukoreshe bya bikoresho baduhaye ku buryo nibura umwaka utaha ari twe tuzaba dutanga ubuhamya bwiza bw'iterambere twagezeho.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Mukamana Marcelline, yasabye urubyiruko n'abandi baturage baturuka mu miryango itishoboye kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe.

    Uyu muyobozi yavuze ko bazakomeza gukora ibikorwa bitandukanye muri iki Cyumweru birimo gusura imiryango itishoboye, kuyigira inama, kubahuza n'abatanga akazi ndetse no gutanga ubujyanama ku bafata amafaranga y'inguzayo agamije kwiteza imbere.

    Ibikoresho bizatangwa mu mirenge yose y'Akarere ka Gatsibo uko ari 14, bitangwe. ku rubyiruko rwize kubaza, gusudira, kubaka, ubudozi n'indi myuga itandukanye. Ibi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 131 Frw.

    Urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo rwahawe ibikoresho bizarufasha guhangana n’ubukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-urubyiruko-rukennye-rwatangiye-kugobokwa

  • Indi ntambwe mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi, abaturage bitege iki #rwanda #RwOT

    Dr Emmanuel Ugirashebuja na Domine Banyankimbona n’abo bakuriye baganiriye ku “ubufatanye mu rwego rw’ubutabera hagati y’ibi bihugu bivukana”, nk’uko minisiteri y’ubutabera y’u Rwanda ibitangaza.

    Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter iyi minisiteri ivuga ko Ugirashebuja yagize ati : “Ibyo dusangiye biruta cyane ibishobora kudutandukanya”.

    Yongeraho ko bishimiye ko imibanire y’ibihugu byombi iri gutera intambwe nshya nziza.

    Nubwo kuva umwaka ushize haboneka koroha kw’amakimbirane ya politiki yari hagati y’ubutegetsi bwombi kuva mu 2015, abatuye ibihugu byombi ntibarabona neza umusaruro wabyo.

    Ubuhahirane no kugenderanira kw’abatuye ibi bihugu ntibirasubukura – ibi nibyo byitezwe na benshi nk’ikimenyetso cya nyuma cyo gusubiza ibintu uko byari mbere.

    Abaturage benshi b’ibihugu byombi – cyane cyane abaturiye imipaka – imibereho yabo yahungabanyijwe no kubuzwa kwambuka kubera amakimbirane yari ahari.

    Ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagiye bushinjanya gufasha abashaka kubugirira nabi.

    Inama zitandukanye zarabaye zihosha umwuka mubi, kugeza ku magambo meza y’abategetsi b’impande zombi umwaka ushize wa 2021, n’uruzinduko rwa minisitiri w’intebe w’u Rwanda mu Burundi.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Kagame yabwiye inteko ishingamategeko ko hari intambwe igenda iterwa mu mubano n’u Burundi.

    Yagize ati : “…mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza abarundi n’abanyarwanda babane uko bikwiriye.”

    Iki nicyo abaturage b’ibihugu byombi bategereje nk’uko bagiye babibwira BBC mu biganiro byatambutse.

    Mu kwakira mugenzi we Banyankimbona, Ugirashebuja yavuze ko ibyagerwaho byose imbere hazaza “tugomba kubanza gushyiraho imikoranire ikomeye mu rwego rw’ubutabera.”

    Dr Emmanuel Ugirashebuja na Domine Banyankimbona mu nama yabahuje i Kigali kuri uyu wa gatanu

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Indi-ntambwe-mu-mubano-w-u-Rwanda-n-u-Burundi-abaturage-bitege-iki

  • Umucungamutungo w’Abadivantiste wahungiye muri DR-Congo ashinjwa kunyereza asaga Miliyoni 24 yafatiwe i Rubavu #rwanda #RwOT

    Yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare mu karere ka Rubavu nyuma y’igihe yihisha ubutabera.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ayo makuru ari impamo, uwafashwe akaba akekwaho kunyereza 24,948,103 FRW.

    Byabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugudu wa Kivu.

    Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe hifashishijwe inyandiko mpimbano , aho yagiye agaragaza ko amafaranga yashyizwe kuri konte y’Itorero kandi ntayo yashyizeho. Ibi byose yabikoze mu bihe bitandukanye kuva 2011 kugeza 2018 nyuma aza gutoroka ubutabera.

    Uwo mugabo amaze kumenya ko yarezwe n’Itorero, yahise atorokera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yafashwe nyuma yo kugaruka mu Rwanda.

    Icyaha cyo kunyereza umutungo akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi cy’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo wanyerejwe.

    Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3,000,000 FRW ariko atarenga 5,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yaburiye abishora mu bikorwa byo kunyereza umutungo, avuga ko batazihanganirwa kandi ko ibyo byaha bidasaza.

    Yagize ati 'RIB iributsa abaturarwanda bose ko itazihanganira uwariwe wese ukora ibyaha nkibi bya ruswa birimo icyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite ndetse akanakoresha inyandiko mpimbano. RIB ikaba isaba abantu kwirinda gukora ibyaha nkibi kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.'

    Yibukije abakora ibyo byaha ko bidasaza, bivuze ko igihe icyo aricyo cyose wabikurikiranwaho.

    Ati 'Abantu bari bakwiriye kuzirakana ko icyaha cya ruswa kidasaza wazagikurikiraneaho igihe cyose cyamenyekanira. Gutekereza ko wagikora ntikimenyekane biri kure. Abantu rwose barasabwa kugendera kure ibi byaha.'

    RIB kandi yasabye abantu bose gukangukira gutanga amakuru ku byaha bya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo.

    Ati 'Umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa ntafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa. Nta buryozwacyaha bubaho ku muntu watanze cyangwa wakiriye indonke, ubimenyesha inzego z’ubutabera mbere y’uko ikurikiranwa ry’icyaha ritangira, atanga amakuru cyangwa agaragaza ibimenyetso. RIB ikaba isaba abantu ko bazirikana ibi kugirango ruswa tuyihashye.'

    Kuri ubu uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umucungamutungo-w-Abadivantiste-wahungiye-muri-DR-Congo-ashinjwa-kunyereza-asaga-Miliyoni-24-yafatiwe-i-Rubavu

  • CAR: Abasirikare bane b'Ubufaransa bashinjwaga gushaka kwica Perezida barekuwe #rwanda #RwOT

    Repubulika ya Centrafrika kuri uyu wa kane taliki ya 24 Gashyantare, yarekuye abasirikare bane bo mu nzego za ONU ziri kubungabunga amahoro muri icyo gihugu. Aba basirikare ba MINUSCA bafatiwe ku kibuga cy'indege i Bangui ku wa mbere w'iki cyumweru bakekwaho kuba bari mu mugambi wo gushaka kwica Perezida Faustin Archange Touadera.

    Umushinjacyaha ukorera i Bangui muri centrafrika, yavuze ko aba basirikare bane nta cyaba bazakurikiranwaho, Didier Tambo akavuga ko amasezerano ari hagati y'inzego za ONU na Leta y'icyo gihugu atabemerera kugezwa imbere y'umucamanza.

    Abo basirikare bane bagizwe, n'Umufaransa, umunya-Rumaniya, Bulgariya n'Umutaliyani.

    Ambasade y'Ubufaransa hamwe na ONU bavuze ko , ubwo abo basirikare bafatwaga bari baherekeje, banarinze umutekano w'umukuru wa MINUSCA, Jeneral Stephane Marchenoir, ubwo yari agiye gufata indege imujyana ku mugabane w'u Burayi.

    Ni mugihe kandi, Ishami rya ONU rishinzwe kubungabunga amahoro muri Centrafrika MINUSCA, ryahakanye ibyo byaha byashinjwaga aba basirikare b'Abafaransa. ndetse n'Umushinyacyaha mukuru wa Centrafrika yavuze ko abo bagabo bane bafatiwe ku kibuga cy'indege mbere gato y'uko Perezida w'icyo gihugu ahagera. Yavuze ko kandi bafashwe kuko bari bafite intwaro ziremereye.

    Abasirikane bane b'Ubufaransa bari baherutse gufungwa barekuruwe muri Centrafrika

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/car-abasirikare-bane-b-ubufaransa-bashinjwaga-gushaka-kwica-perezida-barekuwe

  • Ni iturufu Rayon Sports yibikiye cyangwa koko ntazakina? Impaka ni nyinshi kuri Onana #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ishobora kuzakira APR FC idafite umwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho, umunya-Cameroun, Onana Willy Essomba Leandre kubera ikibazo cy’imvune, ni mu gihe hari n’andi makuru avuga ko ashobora gutungurana kuri uyu mukino.

    Uyu rutahizamu winjiye muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, yagaragaje ko ubusatirizi bw’iyi kipe ari we bushingiyeho, gusa amaze igihe kinini adakina.

    Aheruka mu kibuga tariki ya 19 Mutarama 2022 Rayon Sports itsinda Etincelles 2-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara.

    Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru uyu mukinnyi ufite ikibazo cy’umugongo yari yatangiye imyitozo mu Nzove ariko aza kuvamo itarangiye, ibyahise bishimangira ko atazakina uyu mukino.

    Nubwo bivugwa ko uyu mukinnyi atazakina, andi makuru avuga ko Onana ashobora kuzitabazwa kuri uyu mukino ahubwo ko ari iturufu Rayon yahishe cyane ko imyitozo yo ku wa Kane n’uyu munsi ku wa Gatanu iri mu muhezo bitazwi niba koko atarimo gukora.

    Umwe mu bantu ba hafi muri Rayon Sports, yabwiye ISIMBI ko Onana ntawuhari kuri uyu mukino afite ikibazo cy’umugongo.

    Ati 'Onana rwose ntawuhari, yakoze umwitozo umwe na wo ntiyawurangiza. Ntabwo azakina uyu mukino niko kuri.'

    Iyo urebye igihe uyu mukinnyi amaze adakina kubera imvune, n’iyo yaba yakize amahirwe menshi uko umutoza atazamwitabaza kuri uyu mukino w’abakeba.

    Uyu mukino w’umunsi wa 19 uteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022 kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 15:30′.

    Aheruka gukina umukino wa Etincelles

    Ku wa Gatatu yari yatangiye imyitozo ariko ntiyayirangiza

    Biragoranye ko yakina uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-iturufu-rayon-sports-yibikiye-cyangwa-koko-ntazakina-impaka-ni-nyinshi-kuri-onana

  • Aborozi batabyaza umusaruro inzuri zabo bazazamburwa – Guverineri Gasana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwasabye aborozi kubyaza umusaruro inzuri cyangwa bakazamburwa

    Ubuyobozi bwasabye aborozi kubyaza umusaruro inzuri cyangwa bakazamburwa

    Yabitangaje ku wa 23 Gashyantare 2022, mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’ubworoz,i yahuje abayobozi b’uturere n’abandi bafite aho bahuriye n’ubworozi mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

    Guverineri Gasana avuga ko mu kwezi k’Ukuboza 2021, habayeho igikorwa cy’aborozi cyo kwiyemeza gukoresha neza inzuri mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

    Avuga ko urwuri rugomba gukorerwa neza, ntiruhingwe cyakora umworozi akaba ashobora guhinga 30% by’urwuri gusa.

    Avuga ko mu Ntara y’Iburasirazuba ariho hari inzuri nyinshi ziri ku buso burenga hegitari 100, bityo ari naho hakabaye haboneka ibikomoka ku bworozi nk’amata n’inyama byahaza igihugu, ndetse bagasagurira n’amasoko.

    Inzuri 840 nizo zamaze kugaragazwa zidakoreshwa neza, harimo kuzihinga no kutazikorera (Bush Clearing).

    Avuga ko abadakoresha neza inzuri icyo zagenewe, ngo bazazamburwa zihabwe abandi bashoboye kuzibyaza umusaruro.

    Ati 'Ukoze ibinyuranyije n’amategeko hari ingamba zimufatirwa, ndetse iyo bikomeje gutyo harimo kwamburwa urwo rwuri rugahabwa undi ushoboye kurukoresha neza. Iyo rero uri muri icyo gikorwa utubahiriza iyo gahunda, ubwawe ntiwizamura mu iterembere n’umuryango cyangwa ngo ufashe mu kuzamura igihugu.'

    Yasabye abaturage kubahiriza gahunda za Leta zigamije iterambere, kuko kutabikora bibahombya ubwabo.

    Guverineri Gasana avuga ko ubu harimo kubakwa uruganda ruzajya rwakira litiro 500,000 ku munsi, nyamara uyu munsi hakaba hakaba haboneka litiro zitarenga 100,000 ku munsi, ari nayo mpamvu aborozi bakwiye gukora ubworozi bwa kijyambere.

    Aborozi bitabiriye inama

    Aborozi bitabiriye inama

    Mu rwego rwo kongera umukamo yabasabye gutera ubwatsi bwinshi ndetse no kororera inka mu biraro.

    Bamwe mu borozi ariko bagaragaje ko hari ikibazo cy’imbuto y’ubwatsi, cyane iya Cloris Guyana ihenze ariko umuyobozi mukuru wa RAB wungirije ushinzwe ubworozi, Dr. Solange Uwituze, akaba yavuze ko ubu ikilo cyavuye ku 12,000 kigera ku 1,200 n’ubwo ngo hari abatubuzi babwo bataremera kubutanga kuri icyo giciro.

    Hanagaragajwe ikibazo cy’amahema afata amazi (Dam sheet) ataboneka neza, aho bizejwe ko bagiye gukorana n’abikorera akazanwa mu gihugu ku bwinshi, ku buryo imvura izajya gushira aborozi benshi baramaze kuyabona.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/aborozi-batabyaza-umusaruro-inzuri-zabo-bazazamburwa-guverineri-gasana

  • Ibuye ryanzwe nabubatsi! Aubameyang yakije… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Gashyantare 2022, rutahizamu w'umunya-Gabon, Pierre Emerick Aubameyang yafashije FC Barcelona gukomeza muri Europa League nyuma yo gusezerera Napoli bayitsindiye mu rugo ibitego 4-2.

    Muri uyu mukino wabereye mu Butaliyani, Aubameyang yatsinze igitego kimwe cyari icya kane, cyasangaga ibyatsinzwe na Alba, D. Jong na Pique, iki gitego akaba yagitsinze ku munota wa 59, ari nacyo cyabaye icy'agashinguracumu mbere yo gusohoka mu kibuga ku munota wa 75 ahaye umwanya Ousmane Dembele.

    Iki gitego cyabaye icya 4 atsinze mu mikino 4 amaze gukinira FC Barcelona. Bivuze ko byibura muri buri mukino Aubameyang yakiniye iyi kipe yasohokaga mu kibuga yatsinze igitego.

    Kuva yagera muri Barcelona avuye muri Arsenal muri Mutarama uyu mwaka, Aubameyang yagaruye morale n'icyizere i Catalonia, aho iyi kipe ikomeje gukataza ibona umusaruro mwiza umusubirizo yari yarabuze mbere.

    Mu mikino 4 yakiniye Barcelona, iyi kipe yatsinze itatu irimo uwa Valencia, Napoli (uwo kwishyura) na Atletico Madrid ndetse inganya umwe wa Napoli (ubanza).

    Barcelona yagaruye morale ndetse irashaka kwegukana igikombe cya Europa League iri gukinira kuko kwegukana shampiyona ya Espagne byo bigoye kuko yitwaye nabi mu bihe bishize.

    Abayobozi n'abafana b'iyi kipe bakubwira ko bazanye rutahizamu ushoboye kandi ufite kinini azageza ku ikipe.

    Umukino ubanza wari wabereye Camp Nou wari warangiye amakipe aguye miswi 1-1, gusa umukino wo kwishyura wabereye mu Butaliyani, Barcelona yasezereye Napoli iyitsinze ibitego 4-2, ikinyuranyo mu mikino yombi kiba ibitego 5-3.

    Aubameyang yageze muri Barcelona muri Mutarama 2022 avuye muri Arsenal, nyuma yo kumujugunya bakamubwira ko adakenewe I Londres. Uyu mukinnyi yagiye yigurishije none niwe wabereye inyenyeri yagaruye urumuri i Catalonia.

    Aubameyanga akomeje gufasha Barcelona kugarura igitinyiro yahoranye

    Aubameyang na bagenzi be bafite intego yo kwegukana Europa League uyu mwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114898/ibuye-ryanzwe-nabubatsi-aubameyang-yakije-amatara-yi-catalonia-agarura-barcelona-mu-mujyi-114898.html

  • Sena yagaragaje imbogamizi ku Banyarwanda baba mu mahanga bashaka serivisi z’Irembo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sena yagaragaje imbogamizi ku Banyarwanda baba mu mahanga bashaka serivisi z'Irembo

    Sena yagaragaje imbogamizi ku Banyarwanda baba mu mahanga bashaka serivisi z’Irembo

    Ni ibyatangajwe muri raporo Abasenateri bashyikirije komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yasohotse ku wa 23 Gashyantare 2022, isobanura ibibazo Abanyarwanda baba mu mahanga bahura nabyo, bijyanye na serivise z’Irembo.

    Ni raporo yakozwe nyuma y’ibiganiro Abasenateri bagiranye n’Abanyarwanda baba mu mahanga bari bahagarariye bagenzi babo.

    Perezida wa komite ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’umutekano, Senateri Bideri John, yavuze ko Abanyarwanda baba mu mahanga batabasha kubona izo serivisi kuko batujuje ibisabwa kugira ngo bazihabwe.

    Ati 'Abanyarwanda baba mu mahanga bavuga ko badashobora gufungura konti ku rubuga rw’ Irembo, kubera ko basabwa kwinjiza nimero ya telefoni na nimero y’indangamuntu badafite.”

    Sena yahise isaba Guverinoma y’u Rwanda gukemura ibibazo diaspora y’u Rwanda ihura nabyo, mu gihe ishaka serivisi rusange.

    Ku bijyanye no kubona Pasiporo, Senateri Bideri yavuze ko hari imbogamizi ebyiri zirimo kuba Abanyarwanda basabwa gufata ifoto ngufi n’igikumwe, bikabasaba kujya kuri Ambasade, noneho nyuma bagasabwa kuzasubirayo undi munsi kuyifata.

    Ati 'Bamwe baba mu bihugu binini cyangwa kure ya Ambasade, bagaragaje impungenge z’uko bihenze kuko rimwe na rimwe bagomba gukoresha indege bajya kuri za Ambasade, kandi nabyo bigatwara igihe'.

    Akomeza agira ati 'Basaba ko niba bishoboka uko gufata ifoto nto, gufata igikumwe byose byakorerwa umunsi umwe'.

    Avuga kandi ko indi mbogamizi ari iy’uko Pasiporo z’abana zimara imyaka ibiri gusa.

    Abanyarwanda baba mu mahanga basabye ko kuri Pasiporo z’abana bakwiye kuzongerera igihe zimara cy’imyaka ibiri, kikagirwa byibura imyaka itanu, kuko guhora bazihinduza buri nyuma y’imyaka ibiri bigoye.

    Bideri yagaragaje ko abayobozi ba za Ambasade basobanuye ko impamvu guhinduza pasiporo y’umwana bimara igihe gito (Imyaka ibiri) biterwa n’uko isura ye ihinduka cyane uko agenda akura.

    Abasenateri ariko bashimye gahunda ya Guverinoma yatangajwe ku wa 21 Gashyantare uyu mwaka, ituma abaturage b’u Rwanda baba mu mahanga basaba indangamuntu na e-Passeport, binyuze ku rubuga rwa Irembo, nk’uko The new Times yabigarutseho.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/sena-yagaragaje-imbogamizi-ku-banyarwanda-baba-mu-mahanga-bashaka-serivisi-z-irembo

  • Abasenateri bo muri Zimbabwe bashimye uburyo abahohotewe mu Rwanda bitabwaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bakiriwe n

    Bakiriwe n’umuyobozi w’ibitaro bya Kacyiru

    Ku wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022 nibwo basuye ibikorwa bya Isange One Stop Centre, aho ikorera ku bitaro bya Kacyiru, basobanurirwa ishusho y’imikorere ya za Isange mu gihugu.

    Iryo tsinda rigizwe n’Abasenateri batandatu barimo abagore batatu, bakaba bayobowe na Perezida w’iyo komisiyo Dr. David Parirenyatwa. Yabwiye itangazamakuru ko urugendo rwabo rugamije kureba uko mu bindi bihugu bashoboye kubumbatira umutekano n’amahoro, kugira ngo babyigireho bizabafashe mu gihugu cyabo.

    Dr. Parirenyatwa avuga ko ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’iwabo bihari kimwe n’ahandi hose, ariko ngo uburyo abahohotewe bitabwaho butandukanye cyane no mu Rwanda, kuko mu Rwanda bikorwa mu buryo bwiza.

    Dr. Parirenyatwa avuga ko uburyo abahohotewe bitabyabwaho muri Zimbabwe butandukanye cyane no mu Rwanda

    Dr. Parirenyatwa avuga ko uburyo abahohotewe bitabyabwaho muri Zimbabwe butandukanye cyane no mu Rwanda

    Ati 'Iwacu bitandukanye cyane na hano, kuko mwe byose biri hamwe kandi bikaba bikora mu buryo bwo kwa muganga, mu gihe twe ibyo ntabyo dufite, ahubwo dufite urugaga rw’abikorera ni bo bakurikirana ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi bidakorewe ahantu hamwe, ariko mwe mwabashije kubishyira ahantu hamwe byose'.

    Akomeza agira ati 'Aha umuntu wahohotewe iyo ahageze ashobora gukorerwa ibizamini, ibisubizo bikahabonekera, akahabonera ubuvuzi, ubutabera, byose bikorewe ahantu hamwe, ibintu ntekereza ko ari byiza'.

    Iri tsinda ngo nirigera iwabo bazaganira mu Nteko Ishinga Amategeko yabo, basabe ko byashyirwa mu bikorwa no mu gihugu cyabo, na bo babikore mu buryo bwabo.

    Banyuzwe n

    Banyuzwe n’uburyo za Isange zikoramo

    Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Isange One Stop Centre, Shafiga Murebwayire, avuga ko akenshi abantu babasuye batungurwa n’uburyo u Rwanda rwashoboye guhuriza hamwe serivisi zitandukanye zikenerwa n’umuntu wahuye n’ikibazo.

    Ati 'Ahantu hatandukanye izo serivisi zirahari, ariko ziba ziri ahantu hatandukanye, ubwo buryo rero u Rwanda rwafashe rwo guhuza ubugenzacyaha, ubuvuzi bwunganira ubutabera, ubujyanama, mu nzu imwe, ku buntu, amasaha 24 kuri 24, ni ikintu rwose batubwira ko kirimo kubafasha, kandi natwe turabibona ko bifasha umugenerwabikorwa, kuko iyo serivisi azisanze ahantu hamwe, bituma adatakaza icyizere.'

    Mbere y’uko iri tsinda risura ibikorwa bya Isange, ryabanje gusura ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, aho bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi CG Dan Munyuza, ari kumwe n’abandi bakomiseri bashinzwe inzego zinyuranye muri polisi y’u Rwanda.

    CG Dan Munyuza yabwiye abo basenateri ko icyizere abaturage bagirira urwego rwa Polisi, giterwa n’ubufatanye bafitanye mu bikorwa byabo bya buri munsi, ndetse bakanigisha abaturage na bo ubwabo kwibungabungira umutekano.

    Abasenateri bari muri komisiyo ishinzwe Amahoro n’umutekano mu Nteko Ishingamategeko ya Zimbabwe, batangiye urugendoshuri rwabo mu Rwanda tariki 20 Gashyantare, basura ibikorwa bitandukanye, bikaba biteganyijwe ko barusoza kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022.

    Kurikira ibindi muri iyi Video:

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abasenateri-bo-muri-zimbabwe-bashimye-uburyo-abahohotewe-mu-rwanda-bitabwaho

  • Kamonyi: Batatu bakubiswe n’inkuba, hangirika n’ibindi byinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, avuga ko umuturage w’imyaka 21 wo mu Murenge wa Rugarika ari we wakubiswe n’inkuba ntiyamuhitana, naho abandi babiri ni abana b’abanyeshuri umwe wigaga ku kigo cy’amashuri abanza cya APEC n’undi wo kuri GS Buguri, mu Murenge wa Rukoma.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko izo nkuba zakubise mu mvura idasanzwe, irimo yaguye ku wa 24 Gashyantare 2022 nyuma ya saa sita, gusa ngo aho inkuba yakubise nta wavuga ko byaba byaratewe no kuba nta bwirinzi buhari, kuko nko ku bigo by’amashuri hari imirindankuba.

    Avuga ko abo bantu bari mu buzima busanzwe ntawe wari uri ahabujijwe mu gihe cy’imvura mu rwego rwo kwirinda ko inkuba yabakubita, icyakora ngo hagiye gushakwa uburyo ahahurira abantu benshi hakongerwa imirindankuba.

    Agira ati 'Abo inkuba yakubise bahungabanye bajyanwa kwa muganga. Tugiye gukora ibishoboka ahahurira abantu benshi hashyirwe imirindankuba, kuko twajyaga dukangurira abantu ko ahahurira abantu benshi hashyirwa imirindankuba, ariko tugiye gukora ibishoboka ngo yongerwe hatabaho impanuka ziturutse ku nkuba'.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kandi butangaza ko hari n’ibindi byinshi byangijwe n’imvura birimo imihanda mu mirenge ya Runda na Rugarika, imirima irimo ibihingwa nk’ibigori byatwawe n’imvura.

    Hari kandi ibiraro bihuza imirenge itandukanye byangiritse ku buryo hari aho abaturage badashobora guhahirana no kugenderana, hakaba hari gukorwa ibishoboka hamwe abaturage bakirwanaho, mu gihe hagikorwa ibarura ry’ibyangiritse birimo n’inzu z’abaturage.

    Ubuyobozi bugira inama kurushaho kuba maso muri ibi bihe by’imvura idasanzwe, kugira ngo birinde impanuka ishobora guturuka ku biza byaterwa n’imvura nyinshi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kamonyi-batatu-bakubiswe-n-inkuba-hangirika-n-ibindi-byinshi