Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwungutse abasirikare bashya bahawe imyitozo ihambaye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu munsi, 25 Gashyantare 22, Ingabo z'ingabo z'u Rwanda (RDF) zarangije amasomo y'ibanze ya Gisirikare mu kigo cy'ibanze cya Gisirikare cya Nasho.

    Ni umuhango wayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

    Aba basirikare bashya bari bamaze mu myitozo igihe kigera ku mezi 11.

    Itsinda rishya ryatojwe ryerekanye ubuhanga mu kurasa no mu myitozo itandukanye irimo kugenda ku migozi no kumanuka mu ndege iri mu kirere bisabwa kwinjizwa muri RDF.

    Kwinjiza no guhugura abasirikare bashya biri muri inshingano zihoraho RDF isabwa kugira ngo itegure abasirikare bafite ubumenyi bufatika nkuko ibisabwa n'umugaba w'ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda [RDF], Perezida Paul Kagame.

    Umugaba mukuru wa RDF (CDS), Gen Jean Bosco Kazura yakiriye abahawe impamyabumenyi abasaba kubahiriza indangagaciro za RDF n'imyitwarire ibaranga.

    Ati: 'Mwinjiye mu muryango mwiza, iyo ni RDF izwiho indangagaciro zirimo gukunda igihugu, ikinyabupfura n'umurava.Mukunde kandi mukorere igihugu cyanyu kandi murinde igihugu cyanyu n'abenegihugu. Ndabasaba guhora muri indashyikirwa mu mirimo yose mwahawe '.

    CDS yibukije kandi abahawe impamyabumenyi guhora biteguye kubungabunga amahoro no hanze y'igihugu yaba ibihana imbibi n'u Rwanda, ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yayo.

    Muri rusange, umunyeshuri wabaye Indashyikirwa kurusha abandi mu bagore ni Pte Umuhoza Yvette wavuze ko gutsinda kwe kwatewe n'ubwitange bw'abigisha be.

    Ati: “Ntegerezanyije amatsiko gukoresha amasomo nize mu nshingano zanjye zo kurengera igihugu cyanjye kandi nkomeze guteza imbere umwuga wanjye.”

    Aba basirikare bashya binjijwe mu ngabo z'u Rwanda, nyuma y'umwaka umwe bahabwa amahugurwa yibanze ya gisirikare.







    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/u-rwanda-rwungutse-abasirikare-bashya-bahawe-imyitozo-ihambaye-amafoto-61409

  • Ukraine: Abagabo n’abasore babujijwe guhunga – #rwanda #RwOT

    Abarusiya bavuze ko bafashe ikibuga cy’indege cya Hostomel mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’umurwa mukuru, aho bagize icyanya gikomeye cyo kugaba igitero kuri Kyiv yose. Abayobozi ba Ukraine nabo bahamije ko imirwano ikaze. Umuyobozi w’uyu mujyi wa Kyiv, Vitali Klitchko wahoze ari umuteramakofe ukomeye, yagize ati: “Mu turere tumwe na tumwe, amasasu n’ibisasu binini byumvikanye. Umwanzi arashaka gushyira umurwa mukuru hasi no kuturimbura.”

    Vitali uyobora Kyiv

    Umunsi umwe nyuma y'uko Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin agabye ibitero bitatu muri Ukraine kuva mu Majyaruguru, Iburasirazuba no mu Majyepfo, indege z’intambara zongeye kumisha ibisasu muri uyu mujyi, abasirikare bagerageza kwirwano, abagore n’abana barahunga.

    Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine yanditse ku rubuga rwa twitter ko habaye imirwano ikaze n’abantu biciwe ku bwinjiriro bw’imijyi y’iburasirazuba bwa Chernihiv na Melitopol. Perezida Volodymyr kandi yahamije ko azi neza ko ari we gipimo cya mbere cy'abarusiya, ariko adatekereza kandi adateganya guhunga intambara.

    Perezida Voladymyr

    Inzego z'Umuryango w'Abibumbye zavuze ko abantu bagera kuri miliyoni 5 bagerageje guhungira mu mahanga.

    Ikinyamakuru Reuters cyanditse ko abayobozi ba Kyiv babujije kuva mu gihugu, abagabo ndetse n'abasore bose bafite imbaraga zo kurwana, aho bangiwe guca ku mipaka na Polonye, ​​Romania, Hungary na Slovakia. Abemerewe kwambuka ni abagore, abana ndetse n'abagabo badafite agatege. Umunyamakuru wa Reuters uri ku mupaka wa Ukraine na Romania yavuze ko yabonye abagore barira ubwo basezeraga ku bagabo bakambuka berekeza muri Romania.

    Ku mupaka wa Ukraine na Romania

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114920/ukraine-abagabo-nabasore-babujijwe-guhunga-114920.html

  • Ukraine: Abantu basaga 130 barimo n’abasirikare baguye mu bitero by’ingabo z’u Burusiya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Zelensky yatangaje ko mu bapfuye harimo abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye barimo n’abarindaga uruganda rukora ingufu za kirimbuzi rwa Chernobyl ubu rwamaze no kwigarurirwa n’ingabo z’u Burusiya.

    Hari kandi abasirikare barindaga umwigimbakirwa uhuza u Burusiya na Ukraine. Abo bishwe n’ingabo z’u Burusiya nyuma yo kubasaba kurambika intwaro hasi abandi bakanga, ngo bakaba bazanashyirwa mu ntwari za Ukraine kuko banze gupfukamira umwanzi.

    Perezida wa Ukraine avuga ko akiri mu Gihugu kuko atatererana abanyagihugu kuko ngo ni we nomero ya mbere u Burusiya bushaka kwica, umuryango we ukaba nimero ya kabiri. Iyakora ngo ibyo ntibyamuciye intege kuko akiri mu gihugu n’umuryango we ariko ngo ntiyatangaza aho baherereye.

    Ibinyamakuru bitandukanye ku mugabane w’u Burayi n’imbuga nkoranyambaga biri kugaragaza amashusho menshi agaragaza uburyo ingabo z’u Buruisiya ziri kurasa mu bice bitanduanye bya Ukraine birimo n’umurwa mukuru Kyiv.

    Biragaragara kandi ko abaturage bakomeje guhunga ari benshi. Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) watangaje ko wemereye ubuhungiro abaturage ba Ukraine.

    Icyakora Perezida wa Ukraine yabujije abagabo bari mu myaka hagati ya 18 na 60 guhunga Igihugu igihe kiri mu kaga, ahubwo abahamagarira gufata intwaro bakivuna u Burusiya n’ingabo zabwo, intwaro zikaba ziri gutangwa na Polisi y’icyo gihugu aho bahereye ku bahoze mu gisirikare.

    Ku gicamunsi cyo ku wa 25 Gashyantare 2022, ingabo z’u Burusiya zinjiye mu murwa mukuru wa Ukraine Kyiv, n’intwaro zikomeye zirimo n’ibimodoka by’imitamenwa, aho zishaka kuwigarurira no gufata Perezida wa Ukraine.

    Hari andi makuru avuga ko ingabo z’umutwe wo gutabarana wa (NATO) zatereranye igihugu cya Ukraine kuko nta bufasha na buke ziraha ingabo za Leta n’ubwo hari indege nkeya zatangiye kugera mu nkengero za Ukraine.

    Ibihugu bya Amerika n’u Bwongereza byakomeje kwamagana ibiri gukorwa n’u Burusiya, ariko Leta ya Ukraine ikagaragaza ko yatereranywe, mu gihe ibibuga by’indege bikomeye n’ibirindiro by’ingabo za Ukraine bibarirwa muri 85 byamaze kwangizwa n’ibitero by’ingabo z’u Burusiya.

    Hari andi makuru avuga ko u Burusiya bwamaze kwemera ko hashobora kuba ibiganiro igihe ingabo za Ukraine zakwemera kurambika intwaro hasi. Ukraine na yo ngo yaba iri mu nzira zo kugana ibiganiro nyuma yo kubona ko nta wundi mufatanyabikorwa mu ntambara icyo gihugu gifite.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/ukraine-abantu-basaga-130-barimo-n-abasirikare-baguye-mu-bitero-by-ingabo-z-u-burusiya

  • Minisitiri Mbabazi yagaragaje uruhare rw'urubyiruko mu miyoborere – #rwanda #RwOT

    Inama ihuza abayobozi bahagarariye JCI iri kubera mu Rwanda, yatangijwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki ya 24 Gashyantare 2022 mu muhango witabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi, Meya w'Umujyi wa Kigali, Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Fabrice, usanzwe ari n'Umusenateri wa JCI Rwanda n'abandi.

    Muri uyu muhango, Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko imbaraga z'urubyiruko zikwiye gushyirwa hamwe kugira ngo zitange umusaruro ufatika mu iterambere ry'igihugu, asaba abari muri uwo muryango gukomeza ubufatanye bugamije gukemura ibibazo biri muri sosiyete.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare 2022, Abayobozi ba JCI bari mu Rwanda basuye Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco bagirana ibiganiro na Minisitiri Rosemary Mbabazi, basobanurirwa ishusho y'uko inzego z'ubuyobozi rw'urubyiruko mu Rwanda zubatse n'uruhare rwarwo mu miyoborere y'igihugu.

    Minisitiri Mbabazi yasobanuye ko inzego z'ubuyobozi bw'urubyiruko zubatse guhera ku mudugudu kugera ku rwego rw'igihugu kandi bigenda bitanga umusaruro mu guteza imbere imiyoborere myiza.

    Yasobanuriye uruhare rw'urubyiruko mu iterambere ry'igihugu abitabiriye uru ruzinduko barimo Umuyobozi wa JCI ku Isi Argenis Angulo, Umuyobozi wa JCI muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati, Umuyobozi wa JCI mu Rwanda, Wirira Parfaite ndetse na Shema Fabrice wabaye umuyobozi muri JCI.

    Minisitiri w'Urubyiruko yavuze ko iyo uhaye amahirwe urubyiruko muri buri rwego rw'ubuyobozi, bifasha mu kugira imiyoborere myiza cyane ko urubyiruko ari rwo mbaraga z'ejo hazaza ngo ariko ruba rukeneye guherekezwa.

    Yagaragaje ko mu Rwanda hari ibikorwa bitandatu bigamije guteza imbere urubyiruko no kurwubakira ubushobozi mu iterambere binyuze mu bigo bitandukanye nka PSF, BDF, n'indi mishinga igamije kubakira ubushobozi urubyiruko.

    Umuyobozi wa JCI mu Rwanda, Wirira Parfaite, yashimiye Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ku ruhare yagize mu gutegura iyi nama n'uburyo bakorana umunsi ku wundi mu gufasha urubyiruko ashimangira ko bazakomeza gutanga imbaraga zabo mu kubaka igihugu.

    Inama y'abayobozi ba JCI iri kubera mu Rwanda izamara iminsi itatu iri kwigira hamwe uruhare rw'urubyiruko mu guteza imbere ibihugu rukomokamo ndetse no gushakira hamwqe ibisubizo ku bibazo byugarije Sosiyete.

    Minisitiri Rosemary Mbabazi yagaragaje ko mu miyoborere hakenewemo uruhare rukomeye rw’urubyiruko

    Shema Fabrice usanzwe ari Umuyobozi wa AS Kigali ni umusenateri muri JCI Rwanda

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije wa JCI, Reem Abdel Hadi yagaragaje ko hari ibyo urubyiruko rwafasha mu mbaraga zarwo

    Umuyobozi Mukuru wa JCI ku Isi yatangaje ko urubyiruko rukwiye gukomeza guhabwa umwanya mu miyoborere

    Umuyobozi wa JCI mu Rwanda, Wirira Parfaite, yashimye ubufatanye bwa Minisiteri y’urubyiruko n’Umuco

    Impande zombi ziyemeje gukomeza ubufatanye

    Amafoto: Jules Sendegeya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-mbabazi-yagaragaje-uruhare-rw-urubyiruko-mu-miyoborere

  • Perezida Kagame yaganiriye na Doreen Bogdan-Martin uri mu buyobozi bwa ITU – #rwanda #RwOT

    Iyi nama Mpuzamahanga izamara iminsi icumi, izatangira tariki 6 Kamena kugeza 16 Kamena 2022.

    Nubwo hatatangajwe ibyaganiriwe hagati ya Perezida Kagame na Doreen Bogdan-Martin, byitezwe ko mu nama izaba muri Kamena iziga ku buryo bwo kugeza Internet mu bice by'Isi itarageramo mu rwego rw'iterambere rirambye.

    Muri iyo nama abafatanyabikorwa batandukanye barebera hamwe icyakorwa kugira ngo Internet ibe igikoresho cyafasha Isi kugera ku Iterambere rirambye.

    Mbere y'iyo nama, hateganyijwe inama y'urubyiruko izarebera hamwe uburyo rwagira uruhare mu iterambere ryihuse hifashishijwe Internet.

    Perezida Kagame na Doreen Bogdan-Martin baganiriye ku nama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga iteganyijwe muri Kamena 2022


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-doreen-bogdan-martin-wa-itu

  • Imikino itatu Rayon Sports itsindwa na APR FC: Ibyo wamenya mbere y’umukino wo kuri uyu wa Gatandatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukino uhuza APR na Rayon Sports usanga washyuhije impande zombi

    Umukino uhuza APR na Rayon Sports usanga washyuhije impande zombi

    Kuva mu 1995 amakipe yombi amaze guhura imikino 93 mu marushanwa yose. Muri iyo mikino, ikipe ya APR FC kugeza ubu ni yo imaze gutsinda imikino myinshi kuko imaze gutsinda Rayon Sports imikino 41 mu gihe Rayon Sports yatsinze imikino 29, amakipe yombi mu mateka yayo yanganyije imikino 23.

    Mu mikino imaze guhuza Rayon Sports na APR FC hamaze gutsindwamo ibitego 252 ku mpuzandengo y’ibitego 2.70. Muri ibyo bitego, APR FC ni yo imaze kwinjiza mu izamu rya mukeba ibitego byinshi kuko yinjijemo 132 mu gihe Rayon Sports imaze kwinjiza ibitego 121.

    Kuva mu mwaka wa 2016 amakipe yombi amaze guhura inshuro 12 mu marushanwa yose yahuriyemo. Muri iyo mikino, ikipe ya APR FC iri imbere mu gutsinda imikino myinshi aho yatsinzemo imikino icyenda(9) mu gihe Rayon Sports yatsinzemo imikino itatu(3). Muri iyi mikino yose hinjiyemo ibitego 24 birimo icumi(10) byatsinzwe na Rayon Sports mu gihe APR FC yatsinzemo ibitego 14.

    Mu mikino itanu iheruka guhuza Rayon Sports na APR FC muri shampiyona, Rayon Sports yatsinzemo umukino umwe(1) mu gihe APR FC yatsinzemo imikino ine(4) muri iyi mikino itanu APR FC yinjijemo ibitego birindwi(7) mu gihe Rayon Sports yinjijemo ibitego bitatu(3). Rayon Sports iheruka gutsinda ikipe ya APR FC mu mwaka wa 2019 tariki 20 Mata 2019 iyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe mu minota ya nyuma na rutahizamu Michael Sarpong kuri penaliti.

    Ruboneka Jean Bosco aha yishimiraga igitego yatsinze mu mukino ubanza

    Ruboneka Jean Bosco aha yishimiraga igitego yatsinze mu mukino ubanza

    Rayon Sports ifite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe uyihuza na APR FC, ibintu yakoze inshuro ebyiri(2) iyitsinda ibitego 5-2 aho yabikoze bwa mbere tariki ya 3 Ugushyingo 1996 mu mukino wari wateguwe n’icyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda. Yongeye kubikora tariki 26 Ukwakira 1997 mu mukino wari wateguwe kugira ngo Rayon Sports ishyikirizwe igikombe cya shampiyona yari yatwaye icyo gihe.

    Rutahizamu ukomoka mu gihe cya Uganda, Davis Kasirye, ni we mukinnyi rukumbi wenyine muri uyu mukino uhuza Rayon Sports na APR FC watsinze ibitego bitatu(3) muri uyu mukino wa mbere ukomeye mu Rwanda ibi akaba yarabikoze mu mwaka wa 2016 tariki ya 4 Gicurasi 2016 kuri sitade amahoro.

    Umutoza Raoul Jean Pierre Shoung watoje Rayon Sports ni we ufite agahigo ko gutoza imikino myinshi iyihuza na APR FC kuko amaze gutoza imikino 16 aho yatsinzemo imikino irindwi (7) anganya imikino itanu(5) atsindwa imikino ine(4).

    Tariki ya 14 Kanama 2001 Rayon Sports yatsinze APR FC ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona maze iyitwara igikombe cya shampiyona uwo mwaka. Mbere y’uwo mukino APR FC yari ifite amanota 60 ari iya mbere ku rutonde mu gihe Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 58. Icyo gihe Rayon Sports yababaje APR FC iyitsinze ibitego 4-1 ku rundi ruhande ariko tariki ya 5 Gicurasi 2016 APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 4-0 muri shampiyona byose byatsinzwe mu gice cya kabiri mu minota 17 gusa.

    Rayon Sports mu mikino itanu(5) iheruka gukina muri shampiyona uyu mwaka yatsinzemo imikino itatu(3) itsindwa imikino ibiri(2) mu gihe APR FC na yo mu mikino itanu(5) iheruka gukina yatsinzemo imikino 3 itsindwa imikino ibiri(2). APR FC yaherukaga gutsindwa muri 2019, muri iyi shampiyona ya 2021-2022 kugeza ubu mu mikino 18 imaze gutsindwamo imikino ibiri(2) kandi yose yatakaje mu mikino itanu(5) iheruka gukina.

    APR FC itsinze umukino wo kuri uyu wa Gatandatu iraba itsinze Rayon Sports mu mikino ine(4) yikurikiranya kuko imaze gutsinda Rayon Sports imikino itatu(3) yikurikiranya Rayon Sports idakoramo.

    Essombe Willy Onana ni we watsinze igitego 1 cya Rayon Sports mu mukino ubanza

    Essombe Willy Onana ni we watsinze igitego 1 cya Rayon Sports mu mukino ubanza

    Mu mikino 18 imaze gukinwa, kugeza ubu ku manota 54, APR FC imaze kubonamo amanota 40 ayishyira ku mwanya wa mbere arimo 16 yabonye yasohotse kuko mu mikino icyenda imaze gukina yasuye yatsinzemo imikino ine(4) inganya ine(4) itsindwa umukino umwe(1). Muri iyi mikino 18 kandi APR FC yatsinzemo ibitego 26 itsindwamo 10 izigamye 16.

    ku rundi ruhande, Rayon Sports mu mikino 18 ingana n’amanota 54 imaze kubonamo amanota 32 ayishyira ku mwanya wa kane. Ayo manota arimo 20 yabonye mu mikino icyenda(9) imaze kwakira kugeza ubu aho iri mu rugo yatsinzemo imikino itandatu(6) inganyamo ibiri(2) itsindirwa mu rugo umukino umwe(1).

    Uyu mukino ni wo wa mbere ubayeho uhenze mu kwinjira muri sitade kuko uretse ibihumbi makumyabiri (20,000Frw) bisabwa kugira ngo wicare mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi icumi (10 000Frw) iruhande rwaho, ahasigaye hose hadatwikiriye kuri ubu itike ni ibihumbi bitanu (5000Frw), bikaba ari ubwa mbere bibayeho mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/imikino-itatu-rayon-sports-itsindwa-na-apr-fc-ibyo-wamenya-mbere-y-umukino-wo-kuri-uyu-wa-gatandatu

  • Urubanza rw'Ubujurire rwa Jado Castar rwongeye gusubikwa #rwanda #RwOT

    Saa kumi zuzuye nibwo inteko y'Umucamanza umwe yinjiye mu cyumba cy'urukiko yari ije gusoma urubanza rwa Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar.

    Yaba Castar cyangwa abamwunganira mu mategeko nta n'umwe wari mu cyumba cy'Urukiko, Ubushinjacyaha nabwo ntabwo bwari mu cyumba cy'Urukiko.

    Gusa, bamwe mu bo mu muryango we bari bahari, na mugenzi we David Bayingana basanzwe bakorana.

    Umucamanza nyuma yo gusoma imanza enye, yageze kuri Bagirishya Jean de Diue avuga ko urubanza rwe rugitegurwa neza.

    Urubanza rwa Jado Castar rwashyizwe saa kumi z'umugoroba, ubundi rwari gusomwa saa tanu za mu gitondo nabwo Umwanditsi w'urukiko yaje avuga ko rudasomwa kuko Umucamanza yari ari kurutegura.

    Mbere yo kuburana ubujurire, Umucamanza yari yabanje kurusubika kabiri mu bihe bitandukanye biturutse ku impamvu z'Urukiko.

    Jado Castar Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gukora no gukoreaha inyandiko mpimbano mu Ukwakira 2021 Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye imyaka ibiri.

    Castar yaherukaga gutamba asaba imbabazi ndetse no kurekurwa cyangwa agasubikirwa igihano.

    Umucamanza yavuze ko urubanza ruzasomwa ku wa 07 Werurwe 2022 saa tanu za mu gitondo.

    Source: Umuseke

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urubanza-rw-ubujurire-rwa-jado-castar-rwongeye-gusubikwa-61408

  • Umushoferi yahaye isomo rikomeye umupolisi wari umupfumuriye ipine(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushoferi wo muri Nigeria yarwanye inkundura n'umupolisi wari umurasiye ipine y'imodoka ye akaripfumura.Intambara ikomeye irimo umushoferi n'umupolisi wamuteye impanuka iherutse kubera mu gace ka Alapere muri leta ya Lagos.

    Nk'uko iyi raporo ibigaragaza, uyu mugabo yari atwaye imodoka ye nshya ya Mercedes Benz muri ako gace ku gicamunsi cyo ku wa gatatu maze abapolisi bamwe bagerageza kumubuza ariko akomeza gutwara.

    Bavuga ko umwe muri abo bagabo yarashe ku ipine y'imodoka ye ahita akora impanuka, ariko yagize amahirwe yo kutagira ibikomere.

    Byatumye uyu mushoferi ahita ava mu modoka ye maze batangira guhangana bararwana bikomeye.Mu gihe cyo kurwana, uyu mugabo yagaragaye agerageza kwambura intwaro umupolisi warashe ipine ye kandi asa nkaho afite imbaraga.

    Source : https://yegob.rw/umushoferi-yahaye-isomo-rikomeye-umupolisi-wari-umupfumuriye-ipinevideo/

  • Abafite ubumuga bamaganye ababita amazina abatera ibikomere – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare 2022 ubwo mu Karere ka Rwamagana hasozwaga cyahariwe ubukangurambaga bwiswe 'Nanjye ndashoboye' bwo kurengera abana bafite ubumuga.

    Ni icyumweru cyatangiye tariki 18 Gashyantare gisozwa kuri uyu wa Gatanu. Mu bikorwa byakozwe muri iki Cyumweru harimo kubarura abana bafite ubumuga uhereye mu midugudu, ababyeyi bahisha abana bafite ubumuga nabo baregerewe baraganirizwa.

    Rumwe mu rubyiruko rufite ubumuga rwagaragaje uburyo hari amazina abantu bakunze kubita akabatera ibikomere arimo Kaboko, Impumyi, ibimuga n'andi atandukanye.

    Utetiwabo Rachel wiga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye mu kigo cya HVP Gatagara Rwamagana, yavuze ko aya mazina abantu bakunze kubita ababangamira cyane.

    Yagize ati ” Icyo bitubangamiraho ni uko bidutesha agaciro, iyo umuntu wamaze kumutesha agaciro rero ntabwo biba byiza kuko siwe wahisemo kuba gutyo, hari igihe uvuka ukisanga ariko umeze cyangwa bikaza ari uburwayi.”

    Utetiwabo yasabye abanyarwanda kumva ko abafite ubumuga bashoboye. Yabasabye kandi kureka kubita amazina abasesereza ngo kuko atuma abenshi muri bo biheba.

    Ngabitsinze Vincent we yagize ati “Ibyo bintu biratubangamira kuko iyo bari kubitwita ayo mazina baba bari kudutesha agaciro natwe tukumva turi kure ku bijyanye n'ejo hazaza hacu.”

    Yasabye abanyarwanda kubona abafite ubumuga nk'abantu bashoboye ngo yaba mu mpano zitandukanye ndetse no mu buyobozi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga abantu bita amazina atari meza abafite ubumuga uretse no kuba atari byiza bitanahesha icyubahiro ubivuga.

    Yagize ati 'Ni amazina adahesha icyubahiro uryitwa ariko nta nubwo ahesha icyubahiro n'agaciro Umunyarwanda kandi buri wese akwiriye kubahwa, kuyamwita rero uba ugiye kumuca intege no kumupfobya. N'undi Munyarwanda wese ntakwiriye kwitwa izina ribi.”

    Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko kandi hari n'abandi bantu usanga bahisha ko babyaye umwana ufite ubumuga, avuga ko bidakwiriye ngo kuko iyo urugingo rumwe rugize ikibazo isigaye zigira imbaraga nyinshi bigafasha uwo muntu mu kwiteza imbere nk'undi muturage wese.

    Mu Karere ka Rwamagana haherutse kubarurwa abana 1020 bafite ubumuga. Ubuyobozi bw'Akarere bukaba buri kubafasha mu kubashakira inyunganirangingo ku batazifite, kubasubiza mu mashuri n'ibindi bikorwa bitandukanye byatuma barushaho kubaho neza.

    Abafite ubumuga basabye kudahabwa akato bitwa amazina mabi

    Iyi nama yitabiriwe n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye

    Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kwirinda kwita abafite ubumuga amazina mabi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-ubumuga-bamaganye-ababita-amazina-abatera-ibikomere

  • Bagurishije abana babiri kugira ngo babone amafaranga yo kujya I Dubai #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ahitwa Port Harcourt, muri Leta ya Rivers,muri Nigeria rwakatiye abagore babiri, Chinaza Smart, na Amarachi Ahukanna, igifungo cy'imyaka 12 buri wese kubera icyaha cy'ubugambanyi no gucuruza abana.

    Chinaza w'imyaka 21 na Ahukanna w'imyaka 28 bahamwe n'icyaha cyo gucura umugambi wo kugurisha umwana w'imyaka ibiri, Daniel,ibihumbi 400.000 by'ama NAIRA ku mugore uzwi ku izina rya Precious ukomoka muri Leta ya Anambra.

    Umucamanza mukuru, Felicitas Amanze, yavuze ko abo bantu bombi baregwa bakoze icyaha gikomeye ku mwana w'inzirakarengane utatangajwe.

    Yavuze ko uregwa wa kabiri (Ahukanna), winjije uregwa wa mbere (Chinaza) mu bucuruzi bwo gucuruza abana, yabeshye urukiko ko atamwemeje ko yagurisha umuhungu we kugira ngo abone amafaranga yo kujya i Dubai, mu bihugu by'Abarabu,kugira ngo ajye ahembwa ibihumbi 400.000 by'ama Naira buri kwezi.

    Umucamanza mukuru yemeje ko Ahukanna yari umucuruzi ruharwa w'abana,maze akatira aba bombi igifungo cy'imyaka 12 kubera ibyaha by'ubugambanyi no gucuruza abana.

    Aganira n'abanyamakuru hanze y'urukiko, umukozi ushinzwe amategeko mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry'abavoka b'abagore (FIDA), Madamu Esther Acho-Korienta, yashimye urwo rubanza anagaragaza ko bizeye ko ruzabera isomo abandi bacuruza abana.

    Yagize ati: 'Aba bakobwa bombi bagambiriye kugurisha umwana w'uregwa wa mbere mu rwego rwo kujya i Dubai mu bucuruzi.

    Uregwa wa kabiri yegereye uregwa wa mbere amubwira ko yinjiza Ama Naira 400.000 buri kwezi i Dubai,amubaza niba azakomeza kubabara kubera umukunzi we aho kujya i Dubai gukora ubucuruzi yakoraga.

    Bagurishije umwana w'imyaka ibiri ku mugore i Ihiala, muri Leta ya Anambra, kandi kugeza ubu, umwana ntaraboneka.

    Uregwa wa kabiri kandi yagurishije umwe mu bana be kugira ngo ajye i Dubai.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/bagurishije-abana-babiri-kugira-ngo-babone-amafaranga-yo-kujya-i-dubai