Category: Uncategorized

  • Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mbere yo guhaguruka

    Abakinnyi bahagurutse i Saa tatu zuzuye I Nyamirambo imbere y’ishuri ribanza ryo ku Ntwari, banyura Nyabugogo bakomeza umuhanda wa Gicumbi, banyura kuri Nyirangarama bagaruka mu mujyi wa Kigali aho bahose bazamuka umusozi wa Mont Kigali, basoreza ahazwi nka Norvege.

    Isiganwa rigitangira habanje gutoroka abakinnyi batandatu ariko igikundi kikabacungira hafi, haza kongera abakinnyi 11 barimo Knolle, Nilsson-Julien, Goeman, Drege, Aparicio, E.Goldstein, Ross, McGill, Kagimu, Dujardin, Sabbahi.

    Aba bakomeje kuyobora isiganwa ariko bamwe muri bo bakagenda basigara, haza gusigara hayoboye umufaransa Pierre Rolland na Goldstein baza gukirikirwa na MacKellar, Alba, Marchand, Geniez, Mugisha Moise na Madrazo .

    Uko isiganwa ryagendaga risatira ibirometero bya nyuma ni ko abakinnyi mu gikundi cya kabiri bacungiraga hafi abari imbere, haza kongera kwirema irinsi tsinda riyoboye isiganwa ryari rigizwe na MacKellar, Alba, Marchand, Geniez, Mugisha, Madrazo, O.Goldstein, Mulueberhane, Nilsson-Julien, Drege, Aparicio, E.Goldstein, Dujardin, Maatougui na Nsengimana Jean Bosco.

    Ku manota ya mbere yo kuzamuka umusozi, uwari imbere yari Madrazo wari ukrikiwe na Mulueberhane, Mugisha Moise ndetse na MacKellar.

    Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/umufaransa-alan-boileau-yegukanye-agace-ka-karindwi-ka-tour-du-rwanda

  • Umutoza Nyirimana Fidèle yasinyiye Gisagara VC nyuma y’imyaka itanu ayivuyemo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva ageze mu ikipe ya UTB, Nyirimana yayihesheje ibikombe hafi ya byose bikinirwa mu Rwanda usibye igikombe cya Shampiyona, dore ko aherutse no gutsindirwa ku mukino wa nyuma mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 ubwo yatsindwaga n’ikipe ya APR amaseti 3-2.

    Nyuma yo gusenyuka kwa UTB, Nyirimana Fidèle yakomezanyije n’abasore be ubwo bakoraga ikipe yitwa United Volleyball Club aho yanakinnye amarushanwa agera kuri 3 arimo TAX PAYERS APPRECIATION ryari ryateguwe na Rwanda Revenue Authority, Gisagara Preseason Tournament ndetse n’irushanwa rya Forzza Volleyball Tournament 2021 aho muri ayo marushanwa yose atahiriwe kuko ntaho yabashije kwegukana igikombe gusa akaba yarambayemo imidari inshuro 2 muri Forzza yegukana umwanya wa 3 ndetse no muri TAX PAYERS.

    Nyirimana asubiye muri Gisagara VC

    Nyirimana asubiye muri Gisagara VC

    Nyirimana Fidèle asimbuye Ndahiro Joseph wari umutoza w’iyi kipe kuva muri 2021.
    Kuva Ndahiro yaba umutoza wa Gisagara ntaratakaza igikombe na kimwe mu bikombe byakiniwe mu Rwanda.

    Nyirimana asubiye muri Gisagara nyuma yo kuyivamo muri 2017-2018 yerekeza muri UTB. Usibye UTB na UVC, Nyirimana yatoje amakipe nka Kaminuza nkuru y’u Rwanda, Rayon Sports, Kirehe ndetse na Gisagara.

    Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Nyirimana Fidèle azungirizwa na Ndamukunda Flavien uzajya abifatanya no gukina.

    Nyirimana yari asanzwe ari umutoza wa UVC yahoze ari UTB

    Nyirimana yari asanzwe ari umutoza wa UVC yahoze ari UTB

    Yatwaye ibikombe birenga 4 mu ikipe ya UTB VC

    Yatwaye ibikombe birenga 4 mu ikipe ya UTB VC

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/umutoza-nyirimana-fidele-yasinyiye-gisagara-vc-nyuma-y-imyaka-itanu-ayivuyemo

  • Champions League: UEFA yimuye umukino wa nyuma wagombaga kubera mu Burusiya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byari biteganyijwe ko umukino wa nyuma muri uyu mwaka wa 2022 uzabera kuri Stade ya Krestovsky, iterwa inkunga na sosiyete ya Leta y’u Burusiya Gazprom, kugeza ubu uyu mukino ukaba wamaze kwimurirwa kuri Stade de France i Paris, tariki 28 Gicurasi 2022 ku itariki n’ubundi uyu mukino wari uteganyijwe kuberaho.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki 25 Gashyantare 2022, UEFA yagize iti: 'UEFA irashimira Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku nkunga ye bwite ndetse n’uburyo yiyemeje gushyigikira ko uyu mukino uhuza amakipe y’umupira mu Burayi wimurirwa mu Bufaransa muri ibi bihe bitari byoroshye.'

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko ku bufatanye na Guverinoma y’u Bufaransa, UEFA izashyigikira byimazeyo ingamba z’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gutabara abakinnyi b’umupira w’amaguru n’imiryango yabo muri Ukraine bakomeje guhura n’akababaro gakabije, no gukurwa mu byabo.

    UEFA yongeyeho ko amakipe yo mu Burusiya na Ukraine ari mu marushanwa ya UEFA haba muri Champions League, Europa League na Conference League imikino yayo izabera ku bindi bibuga mu gihe hagitegerejwe indi myanzuro.

    Ku wa kane, UEFA yari yashyize ahagaragara itangazo ivuga ko yamaganye cyane igitero cy’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine.

    Yagize iti: 'UEFA isangiye n’umuryango mpuzamahanga guhangayikishwa cyane n’ikibazo cy’umutekano gikomeje kwiyongera mu Burayi kandi iramagana byimazeyo ibitero by’abasirikare b’u Burusiya bikomeje kugabwa muri Ukraine.'

    UEFA ivuga ko nk’urwego rw’umupira w’amaguru mu Burayi, ikora ibishoboka byose kugira ngo iteze imbere umupira w’amaguru ishingiye ku ndangagaciro zirimo amahoro no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, hashingiwe ku Masezerano ya Olempike. Ndetse ko ikomeza kwimakaza ubufatanye n’umuryango mugari w’umupira w’amaguru muri Ukraine kandi ikomeje gufata mu mugongo abaturage ba Ukraine.

    Kugeza ubu kandi, si iri rushanwa gusa ryamaze kubamo impinduka, kuko n’irushanwa ry’utumodoka duto rizwi nka Formula 1, na ryo ryamaze gutangaza ko ryahagaritse Grand Prix yagombaga kubera mu Burusiya.

    Igikombe giheruka cy’irushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe akomeye i Burayi, cyatwawe na Chelsea, kuri ubu irushanwa ry’uyu mwaka rikaba rigeze muri 1/8 cy’irangiza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/champions-league-uefa-yimuye-umukino-wa-nyuma-wagombaga-kubera-mu-burusiya

  • Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe imyubakire yafunzwe #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) Nshimyumuremyi Félix yafunzwe we n'undi witwa Mugisha Alexis Emile bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

    Nshimyumuremyi wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority mu Ukuboza 2020.Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (@RIB_Rw) ruvuga ko rwamufunze kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 25 Gashyantare 2022, rumukurikiranyeho kwaka ruswa abashoramari kugira ngo abahe serivisi bemerewe n'amategeko.

    Uyu muyobozi akurikiranwe hamwe na Mugisha Emile Alexis, aho bafashwe bazira kwakira ruswa 15,000$ mu bihumbi 200$ bari batse umushoramari angana na 3% ya Miliyari 8 Frw bari basabye.

    Uko ari babiri bakurikiranywe bafunzwe. Umwe ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura undi ari ku ya Kicukiro.

    Ifungwa ryabo rije rikurikira iry'abandi bayobozi batatu bafatanywe ruswa mu gihe kigera ku byumweru bitatu gusa, barimo Karake Afrique ukora mu Rukiko rw'Ikirenga; Nsengimana Silas uyobora Urukiko rw'Ibanze rwa Kibeho na Turikumwenimana Applollinaire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rubavu.

    Nshimiyimana watawe muri yombi yemejwe nk'Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority ku wa 23 Ukuboza 2020 mu gihe Inama y'Abaminisitiri yari yamuhaye uwo mwanya ku wa 15 Ukuboza 2020. Yatangiye imirimo ye ku wa 29 Ukuboza 2020.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umuyobozi-mukuru-w-ikigo-cy-igihugu-gishinzwe-imyubakire-yafunzwe

  • Amakuru mashya ku rubanza rwa JADO Castar #rwanda #RwOT

    Saa kumi zuzuye nibwo inteko y’Umucamanza umwe yinjiye mu cyumba cy’urukiko yari ije gusoma urubanza rwa Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar.

    Yaba Castar cyangwa abamwunganira mu mategeko nta n’umwe wari mu cyumba cy’Urukiko, Ubushinjacyaha nabwo ntabwo bwari mu cyumba cy’Urukiko.

    Gusa, bamwe mu bo mu muryango we bari bahari, na mugenzi we David Bayingana basanzwe bakorana.

    Umucamanza nyuma yo gusoma imanza enye, yageze kuri Bagirishya Jean de Diue avuga ko urubanza rwe rugitegurwa neza.

    Urubanza rwa Jado Castar rwashyizwe saa kumi z’umugoroba, ubundi rwari gusomwa saa tanu za mu gitondo nabwo Umwanditsi w’urukiko yaje avuga ko rudasomwa kuko Umucamanza yari ari kurutegura.

    Mbere yo kuburana ubujurire, Umucamanza yari yabanje kurusubika kabiri mu bihe bitandukanye biturutse ku impamvu z’Urukiko.

    Jado Castar Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gukora no gukoreaha inyandiko mpimbano
    mu Ukwakira 2021 Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye imyaka ibiri.

    Castar yaherukaga gutamba asaba imbabazi ndetse no kurekurwa cyangwa agasubikirwa igihano.

    Umucamanza yavuze ko urubanza ruzasomwa ku wa 07 Werurwe 2022 saa tanu za mu gitondo.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-ku-rubanza-rwa-JADO-Castar

  • Twitege gutungurana? 3 bashobora kuvamo 2 bakomeza muri Miss Rwanda batanyuze imbere y’akanama nkemurampaka #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo hamenyekana abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero wa nyuma wa Miss Rwanda, abakobwa 2 bakaba bari buze gukomeza bidasabye kunyura imbere y’akanama nkemurampaka ahubwo babikesha amajwi bagize.

    Abakobwa 70 nibo batoranyijwe mu Ntara n’Umujyi wa Kigali kujya mu ijonjora ryo guhatanira kujya mu bakobwa 20 bajya mu mwiherero.

    Muri aba bakobwa 20 bagomba gutoranywa, babiri bagomba gukomeza babikesha amajwi bagize, ni ukuvuga abagize amajwi menshi kurusha abandi, ni mu gihe abandi 18 bari butangazwe bishingiye kuko bitwaye imbere y’akanama nkemurampaka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022 ni mu gihe umwiherero wo uzatangira ku munsi w’ejo ku Cyumweru.

    Abakobwa 3 nibo bari imbere y’abandi ndetse akaba ari nabo bafite amahirwe yo kuzakuvamo 2 bakomeza kubera ko batowe cyane kuko mu gihe habura amasaha make ngo gutora birangire, bo bamaze kwanikira bagenzi babo.

    Ruzindana Kelia ni we uyoboye abandi mu majwi aho ubu afite amajwi 76,063 by’abamaze kumutora, umukurikiye ni Nshuti Muheto Divine umaze gutorwa n’abantu 72,975 ni mu gihe uwa gatatu ari Mutabazi Isingizwe Sabine, we amaze gutorwa n’abantu 71,119.

    Ruzindana Kelia ni we uyobo abandi mu majwi

    Asa n’uwamaze gukomeza

    Muheto Nshuti Divine ni we wa kabiri mu majwi

    Muheto na we afite amahirwe yo gukomeza bidasabye akanama nkemurampaka

    Sabine nubwo ari uwa 3 mu majwi ariko biramusaba gukora ibisa n’ibitangaza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/twitege-gutungurana-3-bashobora-kuvamo-2-bakomeza-muri-miss-rwanda-batanyuze-imbere-y-akanama-nkemurampaka

  • KNC yasabye umusifuzi imbabazi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko yasabye imbabazi umusifuzi Ahishakiye Balthazar nyuma yo kumusagararira.

    Ibi uyu mugabo yabitangaje ku munsi w’ejo hashize nyuma y’umukino w’umunsi wa 19 Gasogi United yatsinzemo Bugesera FC 1-0.

    Uyu mugabo umaze iminsi anenga cyane imisifurire, yagarutse kuri Balthazar watumye anahanwa, avuga ko yamusabye imbabazi ndetse byose yabitewe n’amarangamutima.

    Ati 'Nko ku kibazo cya Balthazar rwose nagisubiraho, byari amarangamutima ariko na we akwiye gusubira ku murongo ntabe impamvu yo guhora abantu bateza impagarara (…) ariko niba abantu bavuga ngo runaka yarampemukiye, nabo barebe bareke kuba ihuriro ry’ibibazo igihe cyose'

    Ibi byabaye tariki ya 29 Ukuboza 2021 ku mukino bari bahuyemo na Police FC ikabatsinda 3-2, KNC yaje kugaragaza kutishimira ibyavuye mu mukino ajya gushwana n’uyu musifuzi ndetse yaje kubihanirwa aho yahagaritswe imikino ine (4) mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri (2) n’ihazabu y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW)

    KNC yavuze ko yasabye imbabazi Ahishakiye Balthazal

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/knc-yasabye-umusifuzi-imbabazi

  • Nikita Imani yifuza gukemura ibibazo byibura… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakobwa 70 bagomba kuvamo 20 bazajya mu mwiherero kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, yatangaje impamvu nyayo imutera guhatanira iri kamba anahishura ko inzozi ari ngali zitagarukira ku Rwanda kuko yifuza kuzandika ibigwi bizibukwa muri Africa yose.

    Yabanje kuvuga muri macye uwo ari we ati: 'Nitwa Nzobe Nikita Imani nasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry'Amateka, Ubucuruzi n'Ubukungu, nka ndi umunyabugeni wabigize umwuga.'

    Agaruka ku gihe yaroteye kuzaba Miss Rwanda ati: 'Natangiye kwifuza kuzajya muri Miss Rwanda mu buto bwanjye nyamara ntabwo nakunze kubiganiriza abantu benshi.'

    Akomoza ku nzozi afite zimutera ikibatsi cyo guhatanira ikamba, ati:'Mpamanya n'umutima wanjye ko nzaba nka bamwe mu bari n'abategarugori biteje imbere mbona kuri za televiziyo, nkazavamo kandi umugore w'intangarugero n'ingirakamaro ku Rwanda na Africa.'

    Nikita agira inama abandi bakobwa akabasaba kutitinya, ati: 'Ntabwo biba byoroshye kuva aho uri ugafata umwanzuro wo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda, ariko nta kintu wageraho igihe cyose ugumye aho wumva ko byoroshye kandi utuje bisaba guhaguruka ugahangana.'

    Akomeza agira ati: 'Kandi igihe cyose ufite inzozi uba ugomba kumva ko ntakigomba kugutangira kuko umuhate wawe wonyine uba ugomba kugutera kumva ko ntakidashoboka.'

    Nikita asobanura umushinga we ati:'Umushinga wanjye ni uwo gufasha abantu kumenya kwihangira udushya, ukaba uje gukemura ikibazo cy’ibura ry'akazi, kubaka abakozi bashoboye kandi no guhangana n'ikibazo cyo kuva mu ishuri kwa hato na hato kw'abana.'

    Yongeraho ati:'Uyu mushinga ukaba utagenewe igihugu cyanjye cyonyine ahubwo uje gufasha na Africa nk’uko nabivuze, nkunda Africa yose, mba nifuza ko itera imbere (Pan Africanist).'

    Asoza agira ati: 'Kandi na none ndifuza ko imbuto z'umushinga wanjye zizaba, kuba umwana cyangwa umuntu mukuru yabasha kugira umwuga aho kugira akazi kuko burya ukora icyo akunda, yatorejwe ahanga umurimo n'udushya.'

    Nikita Imani ni umwe mu bakobwa 14 bahagarariye Intara y'Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2022. Abakobwa bose bahatanira iri kamba ku rwego rw’Igihugu ni 70 bazavamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero. Gutora aba bakobwa 20 biraba kuri uyu wa Gatandatu tariki 26/02/2022 mu muhango uzabera i Gikondo kuri Expo Ground. 

    Nzobe Nikita Imani afite nimero 46 muri Miss Rwanda 

    Yifuza gukemura ikibazo cy’ibura ry’akazi no guta ishuri kw’abana binyuze mu guhanga udushya

    Ahagarariye Intara y’Iburasirazuba

    Yatangiye kurota kuba Miss Rwanda kuva mu buto


    Ni umunyabugeni wabigize umwuga 

    Yifuza kuzandika amateka mu Rwanda na Africa

    Ibihangano biri muri Savanna iherereye Nyamata ni Nikita wabikoze

    Bimwe mu bitunganywa na Imani Fine Art ya Nikita Imani

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114918/nikita-imani-yifuza-gukemura-ibibazo-byibura-ryakazi-no-guta-ishuri-abaye-miss-rwanda-amaf-114918.html

  • Yabaye umunyarwenya n’umukinnyi wa filime kug… – #rwanda #RwOT

    Kugera ubwo yatorwaga mu mwaka wa 2019, Volodymr Zelenskyy yakinaga nka Perezida kuri Televiziyo none ubu arimo guhangana n'ibitero by'u Burusiya ndetse ni we gipimo kandi yarahiye ko atazava mu murwa mukuru ngo ahunge.

    Kuwa 23/02/2022, mbere y’umunsi umwe ngo Ukraine igabweho ibitero n’u Burusiya, Perezida wa Ukraine Zelenskyy yagaragaje ko yamaze kubimenya ko u Burusiya ariwe bwagize igipimo cya mbere, umuryango we ukaba igipimo cya kabiri.Yagize ati: “Barifuza kwangiza politike ya Ukraine bangiza umukuru w'igihugu.'

    Ifoto yafashwe mbere gato y’ibitero by’u Burusiya ubwo Zelenskyy yatangazaga ko ariwe gipimo

    Ubuzima bwa Zelenskky ni ikindi kintu ugereranije n’ubw’abandi bakuru b’ibihugu binyuranye. Ikindi ni uko kuva yakwinjira muri politike itari imikino ya filime yatangiye kunyura mu bihe bidasanzwe. Zelenskyy, ufite umugore n'abana babiri, yasoreje amasomo ye muri Kaminuza ya Kyiv mu 2000 mu ishami ry'amategeko ariko yahisemo kwigira mu bindi.

    Ifoto ya Zelenskyy n’umufasha we Olena yafashwe kuwa 23 Ugushyingo 2019 ubwo bitabiraga ibikorwa byo kwibuka abazize inzara idasanzwe yo hagati ya 1932-1933

    Yashinze itsinda ryitwa Kyartal 95 n'abandi bakinnyi ba filime mu mwaka wa 1997, maze mu mwaka wa 2003 iryo tsinda ritangira gushyira hanze ibihangano byanyuraga kuri televiziyo.

    Mu mwaka wa 2015, Zelenskky, yatangiye gukina mu mwanya watumye atangira kugirirwa icyizere kandi wamwerecyeje ku mwanya w'ubu Perezida.

    Muri iyi filime yiswe 'Servant of the People' yaje no kuvamo ishyaka, yakinnyemo yitwa Vasyl Petrovych Holoborodko aho akina ahanganye n'abayobozi barya ruswa birangira bimugejeje ku kuba Perezida.

    Iyi filime yarakunzwe cyane ku buryo yatumye rya tsinda ry'abakinnyi ba filime rya Kvartal 95 ryemeza ko izina rya Filime yabo ribaye ishyaka rya polike.

    Zelenskyy ari ku rubyiniro mu Burengerazuba bwa Ukraine kuwa 09 Gahyantare 2019

    Mu mwaka wa 2018, Zelenskyy yaje kwinjira bya nyabyo muri politike ahita anatangaza ko aziyamamariza kuba Perezida wa Ukraine binyuze mu ishyaka ryavuye kuri filime rya ‘Servant of the People’. Mu kwiyamamaza kwe yakomeje gufashwa n’aba Kvartal 95 b’abakinnyi batangiranye mu 1997.

    Zelenskky kandi yifashishije imbuga nkoranyambaga mu ntero yo kurandura ruswa kimwe no kugira isaranganya mu buyobozi kandi bukegerezwa abaturage. Yaje gutsinda amatora ya Perezida ku kigero cyo hejuru n'amajwi angana na 73%, anasezeranya abaturage gukemura ibibazo bya Ukraine n'u Burusiya maze arahirira kuba Perezida muri Gicurasi 2019.

    Kuwa 21 Mata 2019 ubwo Zelenskyy yishimiraga intsinzi yo mu gace ka Kiev

    Nyuma y'amezi abiri, Zelenskyy yatangiye gushyirwaho igitutu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane cyane Donald Trump wari Perezida icyo gihe aho byavuzwe ko yamuhamagaye akamutegeka gukorana na Rudy Giuliani n'Umunyamategeko Mukuru William Barr mu guperereza Joe Biden warimo yiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

    Amakuru avuga ko bagombaga no gukora iperereza ryimbitse kuri Hunter umuhungu wa Biden. Ibyo ariko ntibyaje gukorwa nku’ko Trump yari yabisabye, bikaba byaratumye ahagarika inkunga ya Miliyari 400 Frw iki gihugu cyageneraga Ukraine. Muri Gashyantare 2020, Trump yatumijwe n'inteko ya Sena kugira ngo asobanure neza iby’uwo mwanzuro.

    Zelenskyy yaje kugirirwa icyizere cyo hejuru na Biden ku bw'umuhate yagaragaje no kwanga icyifuzo cya Trump. Mu mwaka wa 2021 Zelenskyy yasuye Biden muri Amerika by'umwihariko mu ngoro y'umukuru w'igihugu ya White House.

    Zelenskyy kandi akomeje kunyurana n'igihugu cye mu bihe bikomeye bya COVID19 yanamuzahaje cyane mu mwaka wa 2020 mu Ugushyingo, bikaba ngombwa ko amara mu bitaro iminsi 3.

    Zelenskyy wari warasezeranije Abanya-Ukraine ko azakora uko ashoboye agahosha amakimbirane y'iki gihugu n'u Burusiya, yaje kugerageza binyuze mu nzira ya Dipolomasi nyamara ananizwa n'abayobozi b'u Burusiya.

    Mu mwaka ushize hamwe n'igitutu cya politike n'ingaruka z'icyorezo cya COVID19, Zelenskyy yatangiye guhangana n'abambari ba Putin muri Ukraine ahereye kuri soma mbike we Viktor Medvedchuk. Ibyo byatumye abasikare b'u Burusiya batangira kwikusanya ari na ko basatira imipaka ya Ukraine.

    Zelenskyy yagiye akomeza gutera utwatsi ibirego n'ibyifuzo bya Putin wakomezaga kugaragaza ko Zelenskyy ari gushotorana ari na ko akurura intambara. Kuwa 23 Gashyantare 2022 Zelenskyy yongera gushimangira ko atifuza intambara, ati: “Ntidukeneye intambara yaba ikonje cyangwa ishyushye cyangwa y’akazuyaze.'

    Nyamara ibi yabivuze ibintu byamaze guhindura isura mu minota micye Putin ahita atangaza ko yifuza gukuraho ibitekerezo bya kinazi, kandi ko amayeri y'u Burengerazuba aciciritse yuje ubushukanyi buganisha ku kukwikubira.

    Zelenskyy mu busanzwe ni umuyahudi ndetse bamwe mu banyamuryango be (Uncles) baguye muri Jenoside yakorewe Abayahudi izwi nka Holocaust cyangwa Shoah.

    Mu ijambo ryo kuwa 23 Gashyantare 2022 Zelenskyy yagaragaraga nk’uwihohora asaba ko ubuyobozi bw'u Burusiya bwaca inkoni izamba bugatanga amahoro. Ati: 'Ubuyobozi bw'u Burusiya bugiye kuduta mu ntambara idafite igisobanuro.'

    Yongeraho ati: 'Ndabizi neza ko televiziyo zo mu Burusiya zitaza kwerekana ijambo ryanjye ariko abaturage b'u Burusiya byari bikwiye ko baribona bakabona ukuri icyo nkeneye ni uko byagahagaze amazi atararenga inkombe.'

    Nubwo Zelenskyy abizi ko ari we gipimo yarahiye ko atazava mu murwa mukuru Kyiv

    Ibi yabivugaga u Burusiya burimo bushyushya ibisasu byahise mu masaha macye biterwa mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114900/yabaye-umunyarwenya-numukinnyi-wa-filime-kugeza-mu-2019-menya-perezida-volodymr-wa-ukraine-114900.html

  • Tsindira igihembo cya ku mukin… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino uba uhanzwe amaso n'Abanyarwanda benshi ndetse no mu karere hose, uzatangira saa Cyenda n'igice z'umugoroba (15h30') ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Umunyamahirwe utanga abandi kuvuga umusaruro uzava muri uyu mukino aratsindira ibihembo bishimishije Inyarwanda.com yabashyiriyeho binyuze muri Sports Room n'umuterankunga mukuru 'Noneho Events'.

    Gutsindira ibi bihembo, umufana cyangwa umukunzi wa siporo arasabwa kuvuga ikipe itsinda hagati ya Rayon Sports na APR FC ndetse akanavuga umubare w'ibitego amakipe atsindana.

    Biroroshye, ukimara kubona iyi nkuru urajya ahagenewe kwandikwa ibitekerezo (Comments) uvuge uko umukino uzarangira. Umufana cyangwa undi mukunzi wa siporo arasabwa gukoresha amazina ari ku Irangamuntu ye.

    Iki gikorwa kirabera gusa ku rubuga rwa InyaRwanda.com, ni ukuvuga ko ibitekerezo biri buhabwe agaciro ni ibiri butangwe munsi y’iyi nkuru (Ntabwo turi bubariremo ibyo ku mbuga nkoranyambaga zacu). Uwatsinze azatangazwa umukino umaze kurangira.

    Kugerageza amahirwe yo gutsindira ibi bihembo, abafana cyangwa abakunzi ba siporo barashishikarizwa kubikora mbere ya saa cyenda n'igice zo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, kuko ari bwo bizafungwa, hagategerezwa iminota 90 y'umukino amakipe akisobanura.

    Aya makipe agiye guhura nta n'imwe ifite ibibazo by'abakinnyi bafite imvune nshya, ndetse amakipe yombi ahagaze neza, aho buri kipe yatsinze umukino iheruka gukina muri shampiyona.

    APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 40, ikaba irusha Rayon Sports ya gatatu amanota 8.

    Tsindira igihembo cya Inyarwanda.com ku mukino wa Rayon Sports na APR FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114901/tsindira-igihembo-cya-inyarwandacom-ku-mukino-wa-rayon-sports-na-apr-fc-114901.html