Category: Uncategorized

  • USA: Umunyeshuri wakurikiranye indege ya Elon… – #rwanda #RwOT

    Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa mbere muri kaminuza nkuru ya Florida, yashyizeho konte nshya ya Twitter yitwa @RUOligarchJets, avuga ko ikurikirana imigendere y'indege zitandukanye zifitwe n'abaherwe b'abarusiya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115036/usa-umunyeshuri-wakurikiranye-indege-ya-elon-musk-ari-kugenzura-ingendo-zindege-zabarusiya-115036.html

  • Chelsea yamaze gushyirwa ku isoko, umukire arashakamo akayabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwe wo mu Burusiya uri mu bakomeye mu buyobozi bw'imbere mu Burusiya Roman Abramovic yatangiye kwakira ibiciro bigiye bitandukanye.

    Uyu muherwe wo mu Burusiya akaba yaraguze ikipe ya Chelsea mu mwaka wa 2003, kubera igitutu yashyizweho akaba yaratangiye kugurisha bimwe mu bice bigiye bigize ikipe ya Chelsea.

    Abramovic amakuru dukesha the telegraph akaba avuga ko yitegura kwakira ibiciro bigiye bitandukanye by'abashaka kugura iyi kipe, ndetse n'abandi bakorana ubucuruzi bakaba bizera ko atazazanamo amananiza.

    Mu minsi yashyize hakaba haragaragaye amakuru avuga ko Chelsea bashatse kuyigura miliyari 2 na miliyoni 200 z'amapawundi, gusa ayo akaba yaratewe utwatsi hakibona.

    Ndetse kandi Roman Abramovic akabaatari ukugurisha Chelsea gusa kuko abubwo ashaka no kugurisha inzu y'akataraboneka afite mu mujyi wa London mu gace ka Kensington palace garden.

    Ibi bibazo bikaba bitareba Roman Abramovic gusa kuko n'umuherwe wa Everton nawe ukomoka mu Burusiya ariwe Alsher Usmanov akaba nawe atorohewe.

    Abramovic agihe yabazwaga icyo abivuga ho yasubije umunyamakuru ko Atari umunyapolitike ndetse ko atigeze yifuza intambara na rimwe ndetse ko ibiri kuba nawe bimuteye guhangayika.

     

    Source : https://yegob.rw/chelsea-yamaze-gushyirwa-ku-isoko-umukire-arashakamo-akayabo/

  • Umugabo wagaragaye abyina mu bukwe yabwije ukuri abamusetse. Video – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram cyangwa Whatsapp biragoye ko waba utarabonye amashusho y'umugeni wagaragaye abyina bidasanzwe ubwo we n'umugeni binjiraga ahabereye ubukwe.

    Uyu mugabo n'umufasha we batuye mu karere ka Musanze, aho bita mu gashangiro, bavuga batari bapanze uburyo bwiza bwo kuza kubyinamo mu gihe cyo kwinjira ahabereye ibirori.

    Nyuma yo kubwirwa ko buri wese n'uwo bari kumwe bari bwinjire babyina uko babishaka, ngo uyu mugabo nawe yahise afata umwanzuro wo kubyina urucamano kugeza ubwo haje umuntu akamwubwira ati nyabuneka byina gake 'nta mugeni ubyina gutya.'

    Uyu mugeni avuga ko kuba baramubujije kubyina byamubabaje kuko kuri we mu birori umuntu aba agomba kwishima.

    Ku ruhande rw'umugore ariko avuga ko imibyinire y'umugabo we yamutunguye kuko atari abyiteze.

    Uyu mugabo abajijwe icyo yabwira abamusetse, yavuzeko ntacyo bimubwiye kuko umunsi w'ubukwe uba rimwe bityo umuntu aba agomba kwishima.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wagaragaye-abyina-mu-bukwe-yabwije-ukuri-abamusetse-video/

  • Cristiano Ronaldo yifashe amashusho ari koga mu bwogero (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Manchester United, Cristiano Ronaldo, yagaragaye ari kogo yambaye akenda k'imbere.

    Uyu mikinnyi ukomoka mu gihugu cya Portugal, yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram yifata amashusho y'ako kanya (Live) ari koga, ndetse ubona ko abyishimiye cyane.

    Cristiano Ronaldo yari akurikiwe n'abantu barenga ibihumbi magana atandatu (600000) kuri Live
    Akimara koga yahise atangira kwifata nk'uri kwifotoza
    Abari bamukurikiranye batangajwe n'uburyo yubatsemo umubiri we

    Reba videwo ari kogo

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yifashe-amashusho-ari-koga-mu-bwogero-videwo/

  • Burya azi no gucuranga|The Ben atumye abafana bamukumbura. Video – YEGOB #rwanda #RwOT

    The Ben aratuje nyuma yaho ashyiriye hanze indirimbo ye na Diamond Platnumz yaciye ibintu mu minsi yashize ndetse ubu ikaba imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 6 ku rubuga rwa YouTube.

    Nyuma yo kwita ku kumenyekanisha iyi ndirimbo, The Ben nta nkuru y'indi aratangaza ku bijyanye n'indi mishinga y'indirimbo ateganya gushyira hanze nyuma yiyi. Ni mugihe mugenzi we Diamond bafatanyije indirimbo 'Why' yamaze gusohora indirimbo nshyashya.

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Werurwe, The Ben yashyize agace k'indirimbo ye 'Ndaje' ari kuyisubiramo mu buryo bwa Live ndetse ari gucuranga 'Piano'.

    Kumva ijwi rya The Ben bitewe n'uburyo yaririmbaga iyo ndirimbo bikaba byatumye abafana be bamukumbura ndetse bamwe batangira kumubaza igihe azabahera indi ndirimbo.

    Reba amashusho ubwo The Ben yasibirahamo indirimbo ye 'Ndaje'.

    Source : https://yegob.rw/burya-azi-no-gucurangathe-ben-atumye-abafana-bamukumbura-video/

  • Umukandara w’umukara wa Putin yamaze kuwamburwa na taekwondo, ibihano bikomeje kwisukiranya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida w'uburusiya Vladimir Putin yamaze kuwamburwa umukandara yari afite w'umukara yakoreye mu mukino wa Taekwondo kubera ikibazo cy'intambara yatangije ku gihugu cya Ukraine.

    Vladimir Putin nyuma y'uko ateye Ukraine yashinjwe ibyaha na mugenzi we wa Ukraine Vladimir Zelensky, ibyaha bigendanye n'intambara nyuma y'uko atangije intambara mu ku wa Kane washize.

    Nyuma y'uko Umujyi wa Kharkiv utangiriwemo ibitero by'intambara, uburusiya ndetse na Putin bakomeje kwakira ibihano bigiye bitandukanye babihawe n'ibihugu by'uburayi ndetse yewe no muri Sport bikaba byarahagaze.

    Ishyiramwe ry'umukino wa Taekwondo na Judo kwisi bakaba bafashe umwanzuro wo guhagarikira umukandara w'umukara yari afite muri uyu mukino.

    Uyu mukandara w'umukara ukaba ufite Dani ikenda yawuhawe mu mwaka wa 2013.

    Uyu mwanzuro wa Taekwondo ukaba uje nyuma y'uko Federasiyo ya Judo ku Isi yambuye umwanya Putin yari afite nka perezida w'icyubahiro ndetse na ambasaderi w'uyu mukino ku Isi.

    Taekwondo ikaba ivuga ko uyu mwanzuro uri mu buryo bwo kugaragaza ko wifatanyije n'abatuye Ukraine ndetse bikaba byagaragaye ko Taekwondo idashyigikiye ibyo Putin yakoze ashoza urugamba.

    Source : https://yegob.rw/umukandara-wumukara-wa-putin-yamaze-kuwamburwa-na-taekwondo-ibihano-bikomeje-kwisukiranya/

  • Aryoha asubiwemo! Dusubire i Gikondo mu ijonj… – #rwanda #RwOT

    I Gikondo niho tugiye kuguma turebere hamwe bimwe mu byaranze ijonjora ryasize abakobwa 20 bemerewe kwinjira mu mwiherero, nk’icyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Miss Rwanda.

    Abakobwa 20 nibo batangiye umwiherero wa Miss Rwanda, kuva kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022 uzasozwa tariki 20 Werurwe 2022.

    Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan yabwiye aba abakobwa bagiye mu mwiherero ko 'bazigishwa ibintu binyuranye' bifitanye isano 'n'inshingano Nyampinga uzatwara ikamba agomba kuba afite'.

    Yavuze ko abakobwa bazigishwa umuco, kwiga no kunononsora imishinga yabo, kuvugira mu ruhame n'ibindi bituma umukobwa avamo Nyampinga koko.

    Kandi ko abakobwa bazasura ahantu hanyuranye mu rwego rwo kurushaho kwiyungura ubumenyi. Anavuga ko mu gihe cy'umwiherero, abakobwa bazahura n'amarushanwa anyuranye arimo nko kugaragaza impano n'ibindi.

    Avuga ko ibi ari byo bizagaragaza abakobwa 9 bazavamo Miss Rwanda 2022. Ni mu gihe undi umwe (1) azaboneka biciye mu matora yo kuri internet no kuri SMS.


    1. Umutekano wari wakajijwe

    Ukinjira mu marembo y’ikibuga cy’imurikagurisha, hari hari abapolisi babiri. Warahageraga bakagusuhuza bakakubaza itike, ubutumire cyangwa se ikindi cyose kikwemerera kuba uri mu bagomba kuba uri aho.

    Ugakomeza imbere ugahura n’abandi basore bagufasha, bakakwereka aho usiga imodoka (ubwo ni kubaje n’imodoka).

    Iyo wacishaga amaso hepfo no haruguru y’ihema, wahabonaga abandi ba polisi bari mu kazi. Ku bijyanye n’umutekano, polisi y’igihugu yacyuye amanota yose.


    2. Iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Kimwe n’isi yose, u Rwanda ruracyahanganye n’icyorezo cya Covid-19, n'ubwo binyuze muri gahunda yo gukingira no kwikingiza byuzuye icyizere cyo guhashya icyorezo kigenda kizamuka.

    Mbere yo kwinjira mu ihema, buri wese yasabwaga kwerekana ko yafashe inkingo za Covid-19.

    Mu gukurikiza ingamba zo kwirinda Covid-19 kandi, indanguramajwi (Microphone) yakoreshwaga n’abahatana yaterwaga umuti nyuma y’uko buri mukobwa asoje kuyikoresha.

    Buri uko umukobwa yavaga imbere avuze imigabo n'imigambi ye ku bagize akanama nkemurampaka, hazaga umusore agatera umuti indangururamajwi, cyakora byageze aho birahagarikwa kuko byasaga nk’ibitera akavuyo ku mwanya wari wagenewe abahatana n’abayoboye umuhango uzwi nka ‘podium’. Abatebya bati” Sanitizer yashize”.


    3. Amasura mashya mu kanama nkemurampaka

    Bidatandukanye n'uko INYARWANDA yari yabitangaje amasaha macye mbere y’uko umuhango utangira, akanama nkemurampaka karahindutse hazamo amazina mashya.

    Abo ni Dr Higiro Jean Pierre, Egidie Bibio, Fiona Muthoni, Marcel Nzarinda na Irizabimbuto Fidèle. Uretse Dr Higiro Jean Pierre na Miss Fiona Muthoni, abasigaye uretse kuba babikurikirana, ni bashya mu bijyanye n’amarushanwa y’ubwiza.


    4. Rwarutabura na Rujugiro bavanye muri sitade bakomezanya mu ihema

    Mu ntangiriro y’iyi nkuru, twakomoje ku mukino wa Rayon Sports na APR FC wari wabaye amasaha macye mbere y’amajonjora ya Miss Rwanda.

    Abafana babiri bazwi b'izi kipe, ni Rwarutabura wa Rayon Sports na Rujugiro wa APR Fc.

    Amarangi y’amakipe yabo akiri ku mibiri yabo, ni uko binjiye mu ihema ryaberagamo umuhango wo kujonjora abahatanira kwinjira mu mwiherero.

    RWARUTABURA NA RUJUGIRO BARI BASHYIGIKIYE UMUHOZA EMMA PASCALINE

    “>

    Bari bashyigikiye umukobwa witwa Umuhoza Emma Pascaline.  Si ubwa mbere aba bagabo bagaragaye bashyigikiye umukobwa uba uhatana muri Miss Rwanda, kuko no mu myaka yatambutse barabikoraga cyakora amakuru akavuga ko babikora ku kiguzi cy’amafaranga.

    5. Keza Nadia yaciye agahigo ko gukoresha amasegonda 12:

    Gukoresha igihe neza yari indi ngingo yo kwitwararika ku bakobwa. Abatari bacye bagowe no guhuza neza igihe babaga bahawe no guhuza n'icyari kigamijwe, aricyo ” gusobanura impamvu wumva ari wowe ukwiye kujya mu mwiherero.'

    Cyakora hari n’abandi bakoreshaga umunota umwe akabisobanura byose kandi ubwo yasuhuje, akanivugaho.

    Uwaciye agahigo ni Keza Nadia wakoresheje amasegonda 12. Uyu mukobwa ntiyabashije kuboneka muri 20 bagiye mu mwiherero.

    6. Ba Nyampinga bose bari bahari, uretse Miss Nishimwe Naomie. Bose tuvuga ni ba Nyampinga b’u Rwanda, ukuyemo abari mu mahanga kubera impamvu zitandukanye, abasigaye bose ni ukuvuga Miss Jolly Mutesi, Miss Iradukunda Elsa, Miss Iradukunda Lilian, Miss Meghan Nimwiza na Miss Ingabire Grace bose bitabiriye umuhango wo guhitamo abakobwa 20.

    Uretse ko abo tuvuze basanzwe ari n’abakozi b’ikigo gitegura Miss Rwanda. Undi wari witabiriye ni Miss East Africa 2021, Shanitah Munyana akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 akanaba na Miss Supranational Rwanda 2019.

    Ikibazo kigaruka ari kimwe. Bigenda gute ngo Miss Naomie uzwiho kwitabira ibirori ariko akaba atajya yitabira ibya Miss Rwanda? Ni ingingo ngari yo kugarukaho.          

    Mugabekazi Ndahiro Queen yabonye itike yo gukomeza mu mwiherero

     

    Nshuti Divine Muheto yakomeje ku bwo gukura amajwi menshi mu matora 

    Nkusi Lynda yavuze ko ashaka kujya mu mwiherero kuko atari ubwa mbere

    Uwimanzi Vanessa yavuze ko ashaka gukora umushinga w’ubuhuza kurusha uko abantu bajya mu nkiko 

    Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa 2021 ari kumwe na Umuratwa Kate Anitha wabaye Miss Supranational 2021 

    Ruzindana Kelia yahamagawe bwa mbere nyuma y’uko agize amajwi menshi mu matora 


    Ingabire Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2022 

    Uwimana Jeannette ufite ubumuga yagiye mu mwiherero, ahabwa umusemuzi


     

    Abafana bari bitwaje ibyapa byanditseho amazina y’abo bashyigikiye n’amafoto yabo 

    Ibyishimo kuri Kazeneza Marie Merci wagiye mu mwiherero 

    Umuhoza Emma Pascaline (No.53) 

    Bahenda Umurerwa Arlette Amanda (No.55)

     

    Uwikuzo Marie Magnificat (No.67) 


    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 

    Kayumba Darina (No.25)


    Dj Ira niwe wavanze umuziki muri ibi birori byo guhitamo abakobwa 20 bakomeza mu mwiherero 

    Martina Abera na Sam Kalisa b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru nibo bayoboye ibi birori  

    Abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022

    REBA HANO ABAKOBWA 20 BAKOMEJE MU MWIHERERO WA MISS RWANDA 2022

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115028/aryoha-asubiwemo-dusubire-i-gikondo-mu-ijonjora-rya-miss-rwanda-2022-115028.html

  • Burera: Bihaye intego yo guhashya bwaki mu kwezi kumwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafashe ingamba zo guca bwaki mu kwezi kumwe

    Bafashe ingamba zo guca bwaki mu kwezi kumwe

    Mu bikomeje gukusanywa harimo ibiribwa bigizwe n’amagi, imbuto, imboga, ifu y’igikoma, ibirayi, amafaranga n’ibindi, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile.

    Yagize ati 'Twashyizeho gahunda y’uko uku kwezi kwa Werurwe 2022, kurangira abana dufite bari mu mirire mibi bose bakize. Twiyemeza ko buri wese agomba kubigiramo uruhare, waba ufite umwana ufite icyo kibazo cyangwa atamufite, abana bari mu mituku barajya kurwarira kwa muganga. Noneho kugira ngo babone icyo kurya, tuganira n’abaturage ko buri wese yatanga icyo afite kugira ngo ba bandi bagiye kuba bari kwa muganga n’imiryango yabo itagira ikibazo'.

    Arongera ati 'Twabitangiye mu cyumweru gishize, turabikomeje kugeza abana bose bakize, buri wese atanga icyo afite. Hari abazana amagi, imbuto, imboga, ifu y’igikoma, amafaranga. Amagi niyo akomeje kuboneka cyane, aho tumaze gukusanya arenga 2000, tugahita tuyohereza ku bigo nderabuzima'.

    Mu Karere ka Burera, abana bagaragaye mu mirire mibi ni 120, aho 43 bari mu mutuku, akaba ari igikorwa abaturage bashimirwa ko bagize icyabo, hashimwa kandi n’urubyiruko rw’abakorerabushake bakomeje kugaragaza ubwitange.

    Uwo muyobozi arasaba abaturage kurushaho kwita ku bana bakiri bato, ati 'Ababyeyi bamenye ko umwana agomba kugaburirwa indyo yuzuye, birinda indwara zituruka ku mirire mibi, ariko cyane cyane tukibutsa n’ababyeyi batwite kujya kwipimisha inshuro enye nk’uko biteganywa'.

    Abaturage bashimiwe n

    Abaturage bashimiwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye

    Arongera ati 'Ni mu rwego rwo kugira ngo kwa muganga bakurikirane uko umwana uri mu nda abayeho no kureba imibereho ya nyina, bamwigisha uburyo bwo gutegura indyo yuzuye n’isuku ikwiriye umubyeyi utwite n’uwonsa. Abagabo nabo bakagira uruhare rwabo mu kwita ku mwana, ndetse n’abaturage bose muri rusange bagashyira hamwe bita ku bana aho batuye mu kubarinda imirire mibi'.

    Ni igikorwa cyashimishije Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ingabire Assoumpta, uherutse gusura ako karere, yishimira uburyo abaturage bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho yabo, aho bahagurukiye kurwanya imirire mibi mu bana, abibutsa kurushaho gukaza ingamba zatuma abana batajya mu kibazo cy’imirire mibi, bananoza isuku haba ku myambaro, ku mubiri n’aho batuye'.

    Minisitiri Ingabire yababwiye ko Akarere ka Burera kadakwiye kugaragara mu dufite ikibazo cy’imirire mibi kuko gakize ku biribwa, ababwira ko bagomba guhora bazirikana ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana kidindiza iterambere ry’igihugu.

    Muri icyo gikorwa abaturage bakomeje kwigishwa uburyo bwo gutegura indyo yuzuye, aho hatangiye na gahunda yo kwigisha abaturage korora amatungo magufu, buri rugo nibura rukaba rufite inkoko ebyiri zitera.

    Ku bufatanye n’abahagarariye amadini n’amatorero kandi, Akarere ka Burera gakomeje kwigisha urubyiruko ruteganya kurushinga, ibijyanye no kurwanya imirire mibi, kugira ngo bamenye uko umwana ugiye kuvukira muri uwo muryango yakwitabwaho.

    Minisitiri Ingabire Assoumpta yashimiye abatuye Akarere ka Burera ku ngamba bafashe zo kurwanya imirire mibi mu bana

    Minisitiri Ingabire Assoumpta yashimiye abatuye Akarere ka Burera ku ngamba bafashe zo kurwanya imirire mibi mu bana

    Hashyizweho kandi n’inyandiko yifashishwa mu bukangurambaga, ikubiyemo inyigisho ijyanye no gutegura indyo yuzuye, mu kurwanya ikibazo cy’indwara ziterwa n’imirire mibi n’igwingira mu bana.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-bihaye-intego-yo-guhashya-bwaki-mu-kwezi-kumwe

  • N’iyo ubushobozi bwaboneka sinagaruka – Uwari Perezida wa Gicumbi FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urayeneza John

    Urayeneza John

    Impamvu nyamukuru yatumye Urayeneza John yandika yegura ngo ni amikoro make iyi ikipe ihabwa bityo akaba abona atatuma ikipe itanga umusaruro nk’uko bikwiye.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, mu kiganiro cy’imikino (KT Sports) yatangaje ko ubushobozi iyi kipe igenerwa budahagije ko ari yo mpamvu asezeye kandi ngo n’iyo bwakongerwa ntabwo yagaruka ngo yongere ayobore iyi kipe.

    Yagize ati 'Mu ibaruwa nanditse birasobanutse ko ikibazo cy’ubushobozi duhabwa rwose tubona budahagije, ntacyo twakora'

    Abajijwe niba ubushobozi buramutse bubonetse yakomeza kuyobora iyi kipe nk’uko byagiye bigenda kuri amwe mu makipe y’uturere, Urayeneza yavuze ko atagaruka kuyobora iyi kipe.

    Urayeneza avuga ko Akarere ka Gicumbi katabahaye ibyo bari bumvikanye na ko

    Urayeneza avuga ko Akarere ka Gicumbi katabahaye ibyo bari bumvikanye na ko

    Ati 'Ntabwo nagaruka, babuha n’undi na we agakomerezaho akayobora. Iyo komite igiye gutorwa, muricara n’ubuyobozi bw’Akarere mukaganira mukemeranya ahari ibibazo ko bigiye gukosoka. Hari igihe bitakosokaga bakakwizeza ko umwaka utaha bizakosoka, ugakomeza ugakora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ibeho ishobore gukina ariko hari aho ugera ukabona ko imbaraga zawe zishize cyangwa ubwo bushobozi butabonetse. Impamvu ndimo kubibabwira ngira ngo muzi ingengo y’imari (budget) y’utundi turere batanga ku makipe yatwo, ntabwo rero Akarere ka gicumbi ari ko gakennye ku buryo kagira ingengo y’imari ntoya itafasha ikipe. Ubwo rero iyo abantu batabyumvise urabihorera kugira ngo wenda undi uri buze araza abibasaba kandi barabimuha uko byagenda kose.'

    Imyaka itatu yari ishize Urayeneza John ari umuyobozi wa Gicumbi FC. Urayeneza avuga ko azakomeza gutanga imisanzu mu ikipe ya Gicumbi ndetse ko azakomeza kuyiba hafi kuko usibye kuba yaranakinnye umupira, anawukunda ku buryo kuwumukuramo bidashoboka.

    Ubwegure bwa Perezida Urayeneza John muri Gicumbi FC, buje nyuma y’umunsi umwe uwari umutoza wayo Bienvenue na we atandukanye n’ikipe.

    Gicumbi FC ubu iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 14, ikagira umwenda w’ibitego 17.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/n-iyo-ubushobozi-bwaboneka-sinagaruka-uwari-perezida-wa-gicumbi-fc

  • Mu ibanga rikomeye Aline Gahongayire yahishuye ko yambitswe impeta n'uwo bitegura kurushinga #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Aline Gahongayire wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhmbaza Imana nka Ndanyuzwe,Ntabanga,Izindi mbaraga yakoranye na Niyo Bosco ndetse n'izindi nyinshi cyane zagiye zisubizamwo abantu imbaraga n'ibyiringiro ndetse bamwe bagahinduka kubwazo.

    Aline uherutse gushyingira umuryango wa Janvier n'umufasha we Josiane wamenyekanye nka Peace mu gihe inkuru ye yageraga hanze y'ubuzima yabayemo butari bwiza akabaho nk'imfubyi ariko nyamara afite ababyeyi bombi akaza no kwandura Virusi itera Sida ayandujwe nase umubyara.

    Mu kiganiro Aline yagiranye na Yago Tv Show yahishuye ibanga yakoresheje kugirango abashe kwita kuri Peace wari ugiye kwiyahura kubwo kurambirwa ubuzima yagize ati” Mfite umuryango witwa Ndi Ineza nkaba mfite n'irindi zina rya Mama yifuza kubera umubyeyi umwana wese udafite uwo yakwita Mama, nkaba kandi ngira ikiganiro kitwa mvura nkuvure ati Peace namubonye muhawe n'umu mama wampaye message ko hari umwana twaganira nkagira icyo mufasha ushaka kwiyahura, yaje naramaze gufata abakobwa 15 narera cyane ko icyo gihe ntabaterankunga narimfite, kuva icyo gihe twamuhaye ikaze muri Ndi Ineza ninabwo twamuhinduriye izina tumwita Peace kuko nubwo yari afite ibibazo yarafite amahoro ndetse tunamufasha kugarura ibyiringiro by'ejo hazaza.


    Yakomeje ashimira Janvier umugabo wa Peace ati yatumye nongera kubona ko urukundo rwa nyarwo rugihari, anabwira abantu batakaje ibyiringiro ko niba hari ikintu kikugoye uyumunsi aricyo kizakuviramo ub uhamya bw'ejo hazaza kandi ko kwihangana iteka kunesha.

    Aline yakomeje avuga kuby'ishimo afite yavuze ko afite umuntu ubu ari kwitegura kujya murugo kandi ko yishimiye urugendo yatangiye ndetse yamaze kwambikwa impeta nuwo bitegura kurushinga.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/mu-ibanga-rikomeye-aline-gahongayire-yahishuye-ko-yaterewe-ivi