Category: Uncategorized
-
U Rwanda rwahawe inkunga ya miliyoni 56 z’Amayero yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Muri ibyo bikorwa harimo kubaka umudugudu uzaba ugizwe n’inzu zubatswe mu buryo butangiza ibidukikije.
Biteganyijwe ko muri iyo nkunga, agera kuri miliyari 33.8Frw azakoreshwa mu kubaka izo nzu, mu gihe andi arenga gato miliyari 29Frw, azakoreshwa n’Ikigega gishinzwe kurengera ibidukikije (FONERWA), mu gufasha imishinga myiza y’iterambere ariko inabungabunga ibidukikije.
Iyo nkunga y’u Budage ikubiye mu bufatanye icyo gihugu cyagiranye n’u Rwanda, bugamije kurufasha kugera ku ntego rwihaye mu kubungabunga ibidukikije, zirimo n’uko kugera mu 2030 ruzaba rwagabanyije 38% by’umwuka uhumanya ikirere.
Iyo mihigo ingana na miliyari 11 z’amadolari y’Amerika, azashorwa kandi mu bikorwa bigamije kubungabunga amazi, ubuhinzi, ubutaka n’amashyamba, imiturire ndetse n’ubuzima.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko ubwo bufatanye buhujwe na gahunda y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere (NST1).
Ati “Intego nyamukuru ni ukwihutisha iterambere ry’abikorera, hagamijwe kuzamura ubukungu no kongera umusaruro hibandwa ku kubungabunga ibidukikije, umutungo kamere biganisha u Rwanda ku bukungu bwifuzwa'.
Yagaragaje kandi ko kuzamura ibiganiro bigamije kurwanya imihindagurikire y’ikirere, bizafasha isi kugera kuri gahunda yayo yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu kinyejana.
Ibyo bigakorwa ku bufatanye n’abahanga mu kubungabunga ibidukikije, abikorera, imiryango itari iya Leta, kugira ngo gahunda zose zemezwa zibashe gushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri ushinzwe ubufatanye mu bukungu n’iterambere w’u Budage, Svenja Schulze, yavuze ko ubufatanye bw’isi ari bwo buryo bwonyine bwo guhangana n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere.
Ati 'U Rwanda ni imbaraga zikenewe mu bufatanye bw’isi mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kurwanya imihindagurikire y’ikirere. Twese hamwe, turashaka gutera imbere mu gihe kizaza, kidafite aho kibogamiye kandi kirambye '.

-
RDB yahaye igihano Hilltop Hotel kubwo kwitwara nabi muri Tour du Rwanda 2022 #rwanda #RwOT
RDB yashimangiye ko yatanze umuburo kugira ngo amakosa yakozwe atazasubira, yongera kwibutsa abashoramari bari mu rwego rwo kwakira abantu ko 'Ari inshingano zabo kwita ku bakiliya babo.'
Mu minsi ishize nabwo RDB yari yatanze ibihano kuri hoteli na restaurant zarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, mu gihe uru Rwego rukunze no gukurikirana ubuziranenge bwa serivisi zitangwa n'ibigo byakira abantu, mu rwego rwo kugenzura ubushobozi bwabyo.
ANNOUNCEMENT
Following reports of poor service delivery by Hotel Hilltop and Country Club during the just concluded Tour du Rwanda, Rwanda Development Board would like to inform the general public that the establishment has been fined Rwf 300,000 and issued a warning. pic.twitter.com/auvOx6TnzHâ” Rwanda Development Board (@RDBrwanda) March 1, 2022

-
Kigali : Uwakoraga ikizamini cyo gutwara imodoka yatamaje umwarimu wamwatse ruswa #rwanda #RwOT
Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera ahari hateganyijwe gukorerwa ibizamini.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yasabye bamwe mu barimu bigisha gutwara ibinyabiziga kureka ibikorwa byo kubeshya abanyeshuri bigisha babaka amafaranga ngo bazayahe abapolisi bakoresha ibizamini kugira ngo babahe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Yagize ati 'uyu yafashwe kubera amakuru yaturutse ku munyeshuri watswe amafaranga yizezwa kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nyuma akabona akoreshejwe ikizamini cyose. Yahise abwira Polisi ko nubwo igiye kumukoresha ibizamini ariko yishyuye amafaranga umwarimu ngo amufashe kubona uruhushya.'
Yakomeje avuga ko uyu munyeshuri yabanje gukoreshwa ikizamini cyo gusubira inyuma, noneho agiye gukora icyo kuzenguruka ahita abwira abapolisi bashinzwe gukoresha ibizamini bahita bafata uyu mwarimu basanga yamuhaye amafaranga ibihumbi 40frw akoresheje telefone n’aandi ibihumbi 60Frw mu ntoki.
Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yagiriye inama yaba abigisha imodoka mu mashuri atandukanye n’abanyeshuri biga gutwara ibinyabiziga gukurikiza amabwiriza kugira ngo hirindwe ibyaha birimo na ruswa.
Yagize ati”uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rukorerwa mu nzira zisobanutse, tuributsa abarimu ko bagomba kureka imyumvire y’uko bazabona amafaranga mu buryo buboroheye bakaka amafaranga abo bigisha, turabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kuko kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga kuko utanze amafaranga ari ruswa kandi ntiyemewe.'
Yasoje ashimira umunyeshuri watanze amakuru yatumye uyu ukekwaho kwakira amafaranga afatwa.
Uyu mwarimu yashyikirijwe ubugenzacyaha ishami rikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima ngo hakorwe iperereza.
Ingingo ya 174 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3Frw ariko atarenze miliyoni 5Frw.
-
Wema yateye utwatsi iby’igihembo yahawe, Diamond Platnumz aramushimira #rwanda #RwOT
Wema Sepetu yanenze iby’igihembo yahanywe na Diamond Platnumz nk’abahoze bakundana bakunzwe (Best Ex Couple Award) kuko atazi icyo bagendeyeho.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu muhango wabaye muri Tanzania, harimo couple zitandukanye, uretse iya Diamond na Wema, harimo n’iya Diamond na Zari, Vanessa Mdee na Jux n’izindi.
Iki gihembo cyaje kwegukanwa na Diamond na Wema Sepetu bakanyujijeho mu mu myaka yatambutse.
Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania 2006, nyuma yo guhabwa iki gihembo yavuze ko ntacyo yakivugaho kuko atazi neza icyo abateguye ibi bihembo bagendeyeho.
Ati “ntacyo mfite cyo kuvuga. Ni ikihe gisobanuro cy’abatandukanye beza? Ni ibihe bagendeyeho kugira ngo babahitemo? Ntabwo navuga ko nababaye cyangwa nabyishimiye. Ibyabaye hagati yanjye na we byarabaye. Biri mu hahise, dukomeza ubuzima. Ni ukuri twari dukunzwe na buri umwe ubwo twakundanaga n’ubu wasanga ari yo mpamvu dutsindiye iki gihembo.”
Mu magambo ye Diamond Platnumz akaba yashimiye Wema bahoze bakundana ndetse asaba abahungu gukomeza kubana neza n’abo batandukanye.
Ati “mbere na mbere ndashaka gushimira uwahoze ari umukunzi wanjye (Wema), ndashaka kandi guha ubutumwa abavandimwe bacu b’abahungu kugumya kubana mu mahoro n’iyo batandukana. “
Wema Sepetu w’imyaka 31 na Diamond Platnumz w’imyaka 32 bakanyujijeho mu rukundo, muri 2011 Wema yakoze filime yise “Super Star” yagarukaga ku buzima bwe mu rukundo na Diamond Platnumz, baje gutandukana Diamond ahita yikundanira Zari baje kubyarana abana 2.
Diamond na Wema bakanyujijeho mu rukundo begukanye igihembo cya Couple yatandukanye yakunzwe cyane -
Alliah Cool agiye gushinga ikinyamakuru cyakataraboneka sobanukirwa byinshi kuricyo #rwanda #RwOT
Alliah Cool uri kubarizwa mu Rwanda nyuma yo kugirwa Ambasaderi, yabwiye ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru byinshi byihariye bizaba bigize ikinyamakuru agiye gusohora kizaba gikubiyemo byinshi bigize iterambere ry'umugore.
Muri iki kiganiro kandi, Alliah yavuze ko muri iyi Magazine hazaba harimo uburyo umugore ashobora kwiteza imbere mu buryo ubwo ari bwo bwose ndetse n'ubuhamya bwa bamwe mu bagore bavuga ubuzima bwabo n'uburyo bageze kuri byinshi.
Yagize ati''Hari magazine ngiye gusohora wenda nibwo bwa mbere mbivuzeho, izaba ari iy'abagore, igamije kuzamura abagore mu buryo buri Financial na Mental, harimo abantu bigisha bavuga ubuzima bwabo n'uburyo bwabaye bwiza.''

Alliah Cool waraye ageze i Kigali, yakiriwe n'abafana be bamufasha kwishimira intambwe yateye yo kuba yarashyizwe mu Ihuriro ry'aba Ambasaderi ba Loni b'amahoro muri International Association of World Peace Advocates (IAWPA).
Ku wa 11 Gashyantare 2022, nibwo Alliah Cool ubarizwa mu kigo cy'Abanya-Nigeria, One Percent International MGT yatangajwe muri ba Ambasaderi b'Umuryango w'Abibumbye bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN eminent peace ambassador].
-
Karongi: Imiryango 516 ntigira aho kuba – #rwanda #RwOT
Mu nama y'inteko rusange yahuje abafatanyabikorwa b'Akarere ka Karongi kuri uyu wa 01 Werurwe 2022, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukase Valentine yavuze ko muri rusange muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2021/22 bari babaruye imiryango 528 idafite inzu zo kubamo.
Muri iyi miryango imaze kubonerwa inzu zo kubamo ni 22 gusa.
Ati “Bamwe mu batarabonerwa inzu bakodesherezwa n'akarere abandi bacumbikiwe n'abaturage.”
Visi Meya Mukase Valentine avuga ko mu mbogamizi zituma hari abaturage batarabona aho kuba, harimo imvura nyinshi ituma amatafari atinda kuma n'ingengo y'imari idahagije.
Ati “Hari uburyo abantu bakoresha bakubaka fondasiyo bagahita basakara. Nibwo buryo duteganya gukoresha ariko bigakorwa neza kugira ngo hubakwe inzu ikomeye itazaba yasenyutse mu myaka itanu.”
Aka Karere gakeneye miliyoni 133 Frw zo kugura sima n'amabuye byo kubakira abo baturage.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi n'abafatanyabikorwa bako, icyo bahurizaho ni uko imiryango idafite ubwiherero n'ifite ubutujuje ibisabwa ikeneye kuganirizwa kurenza kubakirwa ubwiherero.
Uyu mwaka w'imihigo watangiye hari ingo 504 zidafite ubwiherero, ubu izisigaye zidafite ubwiherero ni 343. Ingo zitari zifite ubwiherero bwujuje ibisabwa ni 5143, izigaye zitafashwa kubona ubwiherero bwujuje ibisabwa ni 4247.
Muri rusange ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y'abaturage ba Karongi bikeneye miliyari 1,3 z'amafaranga y'u Rwanda.
Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Karongi bavuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu guhindura imyumvire y'abaturage kuko ibibazo byinshi bibangamiye imibereho y'abaturage bidakeneye amafaranga ahubwo bikeneye guhindura imyumvire.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi Mukase Valentine yavuze ko bafite imiryango 516 itarabona aho kubaSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-imiryango-516-ntigira-aho-iba
-
Umuhanzikazi Bwiza umuziki utangiye kumusekera, Ish Kevin yatashye amaramasa. – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi Bwiza umaze mu muziki gihe gito yatangiye gusekerwa n'amahirwe Ari muri uri ruganda rwa Muzika Aho yatangiye kugenda atsindira ibihembo gake gake nyuma y'igihe gito atangiye kuririmba.
Mu gihe benshi hari hitezweko bahanzi nka Ish Kevin , Okkama, ndetse na Confy, aribo bari buze kwegukana igihemo muri Consumer Choice Awards, ibirori byabereye muri Marriot Hotel, Bwiza yaje gutungura abantu mu gihe hatangazwaga ko ariwe wegukanye iki gihembo.

Uyu muhanzikazi ukorera umuziki we mu nzu itunganya umuziki ya KIKAC music yaje gutwara igihembo cy'umuhanzi witwaye neza mu bakizamuka aho yahatanaga na Ish Kevin, Okkama, Confy, ndetse na Chriss Eazy.
Uyu muhanzikazi Bwiza akaba yarakoze indirimbo nyinshi ariko akaba yaraje gukora indirimbo yiswe Available ikaba yaratumye azamura urwego rwe mu ruganda rwa Muzika y'u Rwanda.

Nubwo bwose Uyu muhanzikazi yegukanye kino gihembo abantu bakomeje kwibaza nimba koko yari agikwiriye ,kuko kuri ubu niwe ufite indirimbo yarebwe n'abantu bake mubo bahatanaga bose kuko nkubu Amashu ya Chriss Eazy yarebwe n'abarenga 1,400,000, Amakosi ya Ish Kevin yarebwe nabagera ku 997,000.
Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-bwiza-umuziki-utangiye-kumusekera-ish-kevin-yatashye-amaramasa/
-
Ambasaderi Isimbi Alliance agiye gushyira han… – #rwanda #RwOT
Alliah Cool uri kubarizwa mu Rwanda nyuma yo kugirwa Ambasaderi, mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yasobanuye bimwe mu bizaba bigize ikinyamakuru agiye gusohora kizaba gikubiyemo byinshi bigize iterambere ry'umugore.
Muri iki kiganiro kandi, Alliah yavuze ko muri iyi Magazine hazaba harimo uburyo umugore ashobora kwiteza imbere mu buryo ubwo ari bwo bwose ndetse n'ubuhamya bwa bamwe mu bagore bavuga ubuzima bwabo n'uburyo bageze kuri byinshi.
Yagize ati''Hari magazine ngiye gusohora wenda nibwo bwa mbere mbivuzeho, izaba ari iy'abagore, igamije kuzamura abagore mu buryo buri Financial na Mental, harimo abantu bigisha bavuga ubuzima bwabo n'uburyo bwabaye bwiza.''
Alliah Cool waraye ageze i Kigali, yakiriwe n'abafana be bamufasha kwishimira intambwe yateye yo kuba yarashyizwe mu Ihuriro ry'aba Ambasaderi ba Loni b'amahoro muri International Association of World Peace Advocates (IAWPA).
Ku wa 11 Gashyantare 2022, nibwo Alliah Cool ubarizwa mu kigo cy'Abanya-Nigeria, One Percent International MGT yatangajwe muri ba Ambasaderi b'Umuryango w'Abibumbye bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN eminent peace ambassador].
![]()
Amb.Isimbi Alliance agiye gusohora Magazine
![]()
Isimbi Alliance ubwo yagirwaga Ambasaderi
Amb.Isimbi Alliance ubwo yageraga i Kigali




