Category: Uncategorized

  • Ukraine-Russia: U Rwanda mu bihugu byatoye ko u Burusiya bushyirwa mu kato #rwanda #RwOT

    Mu nama rusange ya ONU/UN yateranye kuwa gatatu abahagarariye ibihugu batoye ku bwiganze bamagana ibitero by'Uburusiya basaba ko buhagarika ibyo bikorwa.

    Igikorwa cy'iyo nama cyari kigamije gushyira Uburusiya mu kato ku ruhando rwa dipolomasi y'isi.

    Mu bihugu 193 bigize UN uwo mwanzuro washyigikiwe n'ibihugu 141, ibihugu 35 byanze kugira uruhande bijyaho, bitanu (5) byatoye biwanga, mu gihe hari ibindi bitatoye.

    U Burundi bwatoye mu bihugu byanze kugira uruhande bifata, u Rwanda rutora rwemeza umwanzuro wo gushyira Uburusiya mu kato.

    Mbere y'iri tora, Joseph Sebarenzi impuguke mu bibazo by'ububanyi n'amahanga yabwiye BBC ko nubwo ibihugu byinshi bya Africa byari bicecetse ariko hari impamvu byagombaga kwerekana uruhande rwabyo.

    Yagize ati: 'Africa ifite inyungu nyinshi ku bihugu by'iburayi kuruta uko izifite k'Uburusiya… Muri rusange wavuga ko Africa iri ku ruhande rw'Uburayi kurusha uko iri ku ruhande rw'Uburusiya.'

    Iyi nama rusange idasanzwe yasabwe n'akanama gashinzwe umutekano ku isi, inama rusange nk'iyi idasanzwe yaherukaga guterana mu 1982, nk'uko biri ku rubuga rwa UN.

    Mu mwanzuro w'uyu munsi Uburusiya bwashyigikiwe na Belarus, Eritrea, Korea ya Ruguru, na Syria, hamwe n'Uburusiya ubwabwo.

    Abategetsi b'ibihugu byinshi bya Africa kugeza uyu munsi bari baririnze kugaragaza uruhande bubogamiyeho muri iyi ntambara.

    Image

    Umwanzuro nk'uyu wa ONU nta tegeko ryo kuwushyira mu ngiro uba ufite, gusa abasesenguzi bavuga ko wongera ibikorwa byo gushyira Uburusiya mu kato.

    Intambara muri Ukraine yakomeje no mu gihe iyi nama idasanzwe yari iteranye, ibisasu bikomeza kuraswa ku migi ikomeye n'abasirikare bagerageza kubikurikira ngo bayifate.

    Linda Thomas-Greenfield uhagarariye Amerika muri UN yanenze Uburusiya gukaza ubugome muri iyi ntambara avuga ko burimo gukoresha intwaro zimwe nka bomb z'umwuka n'izindi zibujijwe mu mategeko mpuzamahanga.

    Vassily Nebenzia uhagarariye Uburusiya muri ONU yahakanye ko ingabo zabo ziri kwibasira abasivile, ashinja leta z'iburengerazuba gushyira igitutu ku bindi bihugu ngo uyu mwanzuro wemezwe.

    Nebenzia yasubiyemo ko ibi bitero by'Uburusiya bigamije guhagarika ibikorwa bibi bikorerwa abasivile muri Donetsk na Luhansk uduce twa Ukraine duheruka kwemerwa na Moscow nk'ibihugu byigenga.

    Image

    Nebenzia yongeyeho ko kwemeza uyu mwanzuro bishobora kongera ubukana bw'intambara.

    Zhang Jun uhagarariye Ubushinwa — bwatoye ko nta ruhande bufashe, yavuze ko uyu mwanzuro 'utaganiriweho byuzuye n'abagize iyi nama'.

    Yongeraho ko 'utareba mu buryo bwuzuye amateka n'urusobekerane ruri muri aya makimbirane'.

    BBC

    The post Ukraine-Russia: U Rwanda mu bihugu byatoye ko u Burusiya bushyirwa mu kato appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/03/ukraine-russia-u-rwanda-mu-bihugu-byatoye-ko-u-burusiya-bushyirwa-mu-kato/

  • SADC igiye kugoboka abagarutse mu byabo muri Cabo Delgado #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri Cabo Delgado, byatangiye mu Kwakira 2017, bikura abaturage mu byabo barenga 820.000, bihitana abandi bagera 3.000.

    Wizi Moyo, Ambasaderi wa Malawi muri Mozambique, yatangaje ko uwo muryango urimo gukora ibishoboka kugira ngo ukore ibikorwa by’ubugiraneza, ndetse utange ubufasha ku miryango irimo gusubira mu turere ikomokamo.

    Madamu Moyo yagize ati “Turabizi ko abahuye n’ibibazo bakeneye ibintu byinshi bitandukanye kugira ngo basubire mu buzima busanzwe, ariko dukurikije ubushobozi n’icyerekezo cyacu, tuzatanga ibyo kurya kugira ngo turinde inzara mu turere twarimo intambara.”

    Yakomeje avuga ko bibanze ku kubungabunga umutekano rusange, kugarura ituze no kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ikomeje gutera ubwoba abaturage.

    Ambasaderi Moyo ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu murwa mukuru wa Cabo Delgado, Pemba, ubwo abahagarariye SADC n’abakomiseri bakuru batangiraga uruzinduko rw’iminsi itatu muri iyo ntara.

    Biteganyijwe ko abadipolomate bazahura n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’ubutumwa bwa SADC muri Mozambike (SAMIM).

    SAMIM ihuriwemo n’Ingabo zaturutse muri Angola, DRC, Eswatini, Lesotho, Malawi, Tanzaniya, Afurika y’Epfo na Zimbabwe.

    Uretse SAMIM, Polisi n’Ingabo z’u Rwanda nazo ziri muri Mozambique, aho zagiye mu bikorwa byo kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/sadc-igiye-kugoboka-abagarutse-mu-byabo-muri-cabo-delgado

  • MU MAFOTO: Ihere ijisho inkumi yuburanga igi… – #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Axel Horaho ukora mu kiganiro 'Urukiko rw'Ubujurire' kuri Fine FM, yirinze kuvuga byinshi ku bijyanye n'ahazabera gahunda z'ubukwe bwe kimwe n'ibindi avuga ko bizatangazwa mu minsi iri imbere.

    Tariki ya 18 Werurwe 2021, ni bwo Axel na Masera basezeranye imbere y'amategeko, umuhango wabereye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye. Axel na Masera bagiye kubana akaramata nyuma y'imyaka ibiri n'igice bakundana.

    Masera wemeye kuba umugore wa Horaho, asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse hari n'amakuru avuga ko nyuma y'ubukwe n'uyu munyamakuru azahita asanga umufasha we aho asanzwe aba.

    Amafoto yo mu bihe bitandukanye agaragaza uburanga bwa Masera Nicole ugiye kubana akaramata na Horaho Axel:

    Nubwo atuye muri Amerika, Masera ntiyibagiwe umuco wa kinyarwanda

    Umunsi Axel ajya kwakira umukunzi we ku kibuga cy’indege cya Kigali ubwo yari avuye muri Amerika

    Masera asanzwe ari umufana w’ikipe y’igihugu Amavubi

    Umunsi Masera yambitswe impeta y’urukundo na Axel

    Masera Nicole ni inkumi nziza y’uburanga

    Umunsi Axel na Nicole basezerana imbere y’amategeko

    Nyuma y’ubukwe, biravugwa ko Axel azahita asanga umugore we muri Amerika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115077/mu-mafoto-ihere-ijisho-inkumi-yuburanga-igiye-gukora-ubukwe-numunyamakuru-axel-horaho-115077.html

  • Ibihugu bya Afurika birimo kwiga uko haboneka ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo nama y’iminsi itanu yiswe Pan African Climate Justice Alliance (PACJA), yatangiye ku wa Kabiri tariki ya 1 Werurwe 2022, ikaba ibaye mbere y’uko habaho inama mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ikirere, COP 27, izabera i Cairo mu Misiri mu mpera z’uyu mwaka.

    Muri iyo nama, izo mpuguke zagaragaje ko ibihugu bya Afurika bitungukiye mu nama iheruka ku mihindagurikire y’ikirere, COP 26, yabereye i Glasgow muri Ecosse mu mwaka ushije, kuko amafaranga byizejwe n’ibihugu bikize ari na byo byohereza ibyuka byinshi mu kirere atabonetse.

    Umuhuzabikorwa w’Imiryango Nyarwanda iharanira kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurike y’ibihe, Vuningoma Faustin, avuga ko hashize igihe basaba ibihugu bikize gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo guha amafaranga ibihugu bikennye, agamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri Afurika.

    Ibihugu biteye imbere byemeye ko buri mwaka bizajya bitanga miliyari 100 z’Amadolari ya Amerika ku bihugu bya Afurika, cyane ko ari byo bitangiza cyane ikirere kuko byohereza mu kirere ibyuka bihumanya bitageze no kuri 4%, gusa ayo mafaranga ntiyigeze atangwa, kuko na duke twabonetse ari intica ntikize.

    Vuningoma agira ati 'Nta munsi n’umwe ayo mafaranga byigeze biyohereza, kandi twebwe nka Afurika ibyo dusabwa twarabikoze.'

    Perezida wa Komite ishinzwe ibya Politiki muri PACJA, Augustine Njamnshi, avuga ko nta bushobozi ibihugu bya Afurika byabona kugira ngo bibashe kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ibihugu bikize bitabigizemo uruhare bitanga amafaranga akenewe.

    Njamnshi avuga ko ku mwaduko wa Covid-19 mu ntangiriro za 2020, ibihugu bikize byihutiye gukusanya amafaranga yo gukumira icyo cyorezo, bihita bibona byihuse miliyari 7.2 z’Amadolari ya Amerika, kuko byari bizi ko icyorezo kidatoranya, akibaza impamvu bidakorwa no ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika.

    Ati 'Ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe kuri Afurika ni nyinshi, ni zo zigomba gutuma duhaguruka, tugasaba guhabwa amafaranga ibyo bihugu byemeye kugira ngo duhangane n’icyo kibazo, ari na byo bizagarukwaho muri COP 27'.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije y’u Rwanda, Patrick Karera, avuga ko bifuza kugira ijwi rimwe nk’Abanyafurika, COP 27 izabe bafite imyumvire imwe ku ntego bifuza kugeraho.

    Ati 'Guhangana n’imihindagurike y’ibihe Leta ntiyayikora yonyine, bisaba ubushobozi bwa za Leta n’Imiryango itari iya Leta kugira ngo bigerweho. Imyanzuro y’iyi nama turimo hano i Kigali, ni yo tuzajyana mu nama izabera mu Misiri'.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije y’u Rwanda, Patrick Karera

    Muri iyo nama ibera i Kigali, abayitabiriye bavuze ko ingaruka zijyanye n’imihindagurike y’ibihe zatangiye kugaragara cyane mu bihugu byinshi bya Afurika, birimi cyane cyane Mozambique, Zimbabwe, Madagascar, Kenya n’ahandi, imyuzure yahitanye ubuzima bw’abantu benshi n’ibindi bintu birangirika birimo ibikorwa remezo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibihugu-bya-afurika-birimo-kwiga-uko-haboneka-ubushobozi-bwo-guhangana-n-imihindagurikire-y-ibihe

  • Ishoramari rya BioNTech rizagabanya ubusumbane bw’inkingo muri Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri Schulze watanze isomo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo, ari mu Rwanda muri gahunda ze zo gushyigikira ishingwa ry’inganda zikora inkingo muri Africa.

    Ubwo yabwiraga abanyeshuri bari bamukurikiye yagize ati:' mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo, ningombwa cyane cyane abantu bo mu bihugu bikiri munzira y’amajyambere ko bagomba kubona inkingo.'

    Yakomeje avuga ko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’ubuzima ryashyizeho intego yo kuba hakingiwe 70% y’abatuye isi hagati muri uyu mwaka wa 2022.

    'Covid-19 yabaye imbarutso yereka isi ko idatekanye kugeza igihe Afurika izaba itekanye, dushobora gukemura ibibazo bikomeye nk’iki cyorezo binyuze mu bufatanye bw’isi, guhanga udushya, ndetse n’ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa. Kubona inkingo zingana ni inzira yo gusohoka muri iki cyorezo.'

    Schulze agaruka ku ishoramari nk’irya BioNTech, yashimangiye ko inkunga y’inkingo ndetse niy’amafaranga muri Afurika atariyo nzira irambye yo kurwanya iki cyorezo.

    Uruzinduko rwa Schulze mu Rwanda, n’urwa mbere muri Afurika nka Minisitiri, ruje mu gihe BioNTech yashyizeho gahunda yo gushinga uruganda rwa mbere rukora inkingo za Covid-19 muri Afurika, bikaba biteganijwe ko izakoresha ikoranabuhanga rya mRNA mu Rwanda na Senegali hagati muri uyu mwaka.

    Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko iyi gahunda ijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda ati:'Ibi bihuye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kwibanda ku kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi busobanura kongera ubushakashatsi no guhanga udushya binyuze mu guteza imbere ubunararibonye mu bushakashatsi no mu iterambere.'

    Ubusumbane bw’inkingo bugaragara cyane muri Afurika kuruta ahandi.

    Ngamije yagize ati: “Kubona abantu bafite ubumenyi muri siyanse, ikoranabuhanga, ubwubatsi, ndetse n’andi masomo ni ingenzi ku bihugu bya Afurika, gushyiraho ibikorwa remezo by’inganda kandi nibyo u Rwanda rukora.”

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ishoramari-rya-biontech-rizagabanya-ubusumbane-bw-inkingo-muri-afurika

  • Meddy yasangije abakunzi be inkuru ye y'urukundo na Mimi. #rwanda #RwOT

    Ni kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Werurwe 2022 inkuru ya y'urukundo rwa Meddy n'umufasha we Mimi yageze yanze binyuze mu ibaruwa yanyuze kuri konti za Instagram zisanzwe zandika amakuru ya Meddy nka Meddy Update nizindi.

    Iyo nkuru yavugaga k'umubano wabo n'uko bagiye barushaho kwegerana kugera ubwo havuyemo urukundo. ” Twatangiye kugenda twegerana, nkafata imodoka nkakora urugendo nkajya kumureba nitwaje gitari Tukajya muri parike ubundi nkamuririmbira zimwe mundirimbo zange, tukaganira amasaha make ubundi tugataha. Nyuma y'amezi atandatu umunsi umwe turi muri parike nubuye amaso ndamureba numva ikintu kibishahi mumumaso nibwo namenye ko rwari urukundo, bihera ubwo ibindi byose bisigaye n'amateka. kuva icyo gihe Mimi yabaye umuntu wange ikirenze byose yaje kuba inshuti yange magara, ubu dufite amatsiko yo kureba icyo Imana yaduteguriye ndetse Turashimira Imana yatubereye igitangaza ikaduhuza.

    Meddy akomeje gushima Imana yamuhuje n'umufasha we Mimi.


    Mimi inahuti magara ya Meddy akaba n'umufasha we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/meddy-yasangije-abakunzi-be-inkuru-ye-y-urukundo-na-mimi

  • Nyamagabe: Barasabwa guca amakimbirane mu ngo n’imibereho mibi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafatanyabikorwa b

    Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyamagabe biyemeje gufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage

    Bwagaragaje icyo cyifuzo mu nama bagiranye tariki 28 Gashyantare 2022, itegura ubukangurambaga 'bw’Umuryango utekanye kandi ushoboye', butegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore. Ni ubukangurambaga bwatangiye kuri uyu wa Gatatu ku itariki 2 Werurwe 2022.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Agnès Uwamariya, nyuma yo kugaragaza mu mibare uko ibibazo bibangamiye imibereho myiza byifashe muri Nyamagabe, yagaragaje ko buri wese aharaniye ko bikemuka, yaba akoreye abandi ariko na we yikoreye.

    Yagize ati 'Umwana w’umuturanyi iyo atagiye kwiga kandi ejo ejobundi ari we uzaba umukwe wawe uba wumva bizagenda gute? Umwana w’umuturanyi iyo bamuteye inda ari umwangavu, ejo ari we wari kuzaba umukazana wawe, wumva utaba uhombye?'

    Yanagaragaje ko niba hari umuryango utagira ubwiherero, urarana n’amatungo mu nzu cyangwa ubaho nta suku muri rusange, abaturanyi n’abandi bafatanyabikorwa bari bakwiye kuwufasha nk’abikorera, kuko n’ubundi abana bo muri uwo muryango ari bo bazavamo abo ababo bazashakamo.

    Yunzemo ati 'Niba hari umuryango wabuze ubushobozi, nkatwe twese nk’isibo ntabwo twagira icyo dukora? Niba tubona umuryango ubana mu makimbirane, kuki tutagira icyo dukora kugira ngo umwana wabo udasinzira abone ibitotsi, atazavaho ajya mu muhanda?'

    Visi Meya Agnes Uwamariya arasaba abantu bose kumva ko barebwa no guca amakimbirane mu ngo n

    Visi Meya Agnes Uwamariya arasaba abantu bose kumva ko barebwa no guca amakimbirane mu ngo n’imibereho mibi

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yagaragaje ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza bigenda bisobekerana, ku buryo umuryango ugira kimwe n’ibindi bikaziraho.

    Urugero nk’umuryango ubana mu makimbirane, uzasanga ubaho mu bukene bukabije, bityo usange nta bwiherero buzima ufite ndetse uraza amatungo mu nzu.

    Uzasanga kandi abana wabyaye barangwa n’imirire mibi ituma bagwingira, hanyuma ntibanajye ku ishuri, baramuka banarigiyemo ntibabashe gukurikira amasomo neza, kuko igwingira ryo ku mubiri rijyana n’iryo mu mutwe.

    Yasabye rero abafatanyabikorwa b’akarere ubufatanye, cyane ko igikenewe kurusha ari ukwigisha, kuko ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage ahanini bishingiye ku myumvire.

    Yagize ati 'Twese nitujyana ubutumwa bumwe, turizera ko bizatanga umusaruro kurusha uko umwe yajya ajyana ubwe, butandukanye n’ubw’undi.'

    Abahagarariye amadini na bo bari mu bafatanyabikorwa basabwe ubufatanye, kandi na bo bavuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo, banizeye kugera ku ntego.

    Archidikon Vincent Habimfura uhagarariye ihuriro ry’imiryango ishingiye ku myemerere mu Karere ka Nyamagabe yagize ati 'Nigeze gukorera i Mata mu Karere ka Nyamagabe, kandi nari mu itsinda rishinzwe guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Byabaye ngombwa ko ngenderera umuryango ku muryango, tukaganira ku bibazo bihari, kandi ibibazo byarakemutse.'

    Icyo gihe ngo nk’umuyoboke basangaga afite ubwiherero butujuje ibya ngombwa, yaterwaga isoni n’uko umuyobozi we wa roho yamusanze, hanyuma agafata ingamba.

    Meya Niyomwungeri yagaragaje ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza bigenda bisobekerana

    Meya Niyomwungeri yagaragaje ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza bigenda bisobekerana

    Kuva mu mwaka wa 2016 kugeza mu wa 2021, abangavu batewe ind i Nyamagabe ni 2411. Mu mwaka ushize wa 2021 wonyine, hasambanyijwe abangavu 76 kandi abashakanye bahohoteranye bazwi ni 88.

    Muri ako karere kandi habaruwe ingo 940 zibanye nabi, 821 zifite ubwiherero butujuje ibisabwa, 46 zidafite aho kuba n’abana 31 bakirangwa n’imirire mibi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamagabe-barasabwa-guca-amakimbirane-mu-ngo-n-imibereho-mibi

  • Nyagatare: Bagiye kwifashisha ibigega mu guha abaturage amazi meza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibigega byatangiye kugezwa ku tugari

    Ibigega byatangiye kugezwa ku tugari

    Umurenge wa Rwimiyaga nta bikorwa remezo by’amazi ugira, ahanini kubera ko watuwe nyuma ya 1994, mbere wari muri Pariki y’Akagera.

    Umuyoboro w’amazi wahagejejwe muri 2019, ariko ntayo ufite kubera ko amazi asaranganywa ahantu henshi akaba macye.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko hari umushinga munini wo kwegereza abaturage amazi meza, cyane mu duce twatuwe vuba nk’umurenge wa Karangazi, Rwimiyaga, Musheri, Matimba n’ahandi.

    Mu gihe uwo mushinga utari wagerwaho neza, mu Murenge wa Rwimiyaga hagiye kwifashishwa ibigega bizajya bishyirwamo amazi meza ya WASAC abaturage akaba ari yo bavoboma.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, avuga ko ubu hamaze kuboneka ibigega umunani byashyizwe ku biro by’utugari, abaturage bakaba ariho bazajya bakura amazi meza, ariko bakishyura amafaranga macye kugira ngo haboneke agura andi.

    Ati “Hamaze kuboneka ibigega umunani, twamaze kubishyira ku biro by’utugari, abaturage bazajya babona amazi meza azajya azanwa n’imodoka iyashyiremo bayabone, bayagure kuri macye kugira ngo haboneke amafaranga azagura andi.”

    Kuri ubu ibigega byamaze kugezwa ku biro by’utugari, ariko hakaba hagishakishwa ibindi mu bafatanyabikorwa b’akarere.

    Mu muganda rusange wabereye mu kagari ka Gacundezi, Umurenge wa Rwimiyaga abaturage bari bagaragarije ubuyobozi bw’akarere ikibazo cy’amazi mabi bakoresha, kuko bayakura muri valley dam.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-bagiye-kwifashisha-ibigega-mu-guha-abaturage-amazi-meza

  • Igihe inkingo za Covid-19 zizatangirira gukorerwa mu Rwanda cyamenyekanye #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima iratangaza ko nta gisibya mu myaka ibiri, u Rwanda ruzatangira gukora inkingo za Covid19, igituntu na Malaria. 

    Ibi minisitiri w'ubuzima, Dr Ngamije Daniel yabishimangiye mu nama yahuje abashoramari ba BionTech n'abashakashatsi bo mu Rwanda no mu karere ruherereyemo, barebera hamwe ibijyanye n'iyi gahunda.

    Ni ibiganiro byahurije i Kigali abashoramari b'ikigo cyo mu Budage kizobereye mu gukora inkingo, BionTech, abashakashatsi bo mu Rwanda mu Karere no mu Budage, ndetse n'abanyeshuri barimo kuminuza mu masomo y'ubuvuzi mu Rwanda.

    Bagaragarijwe aho imyiteguro yo gukorera inkingo mu Rwanda igeze, banaganira no ku buryo abazakora mu ruganda ruzakora izi nkingo bazategurwa.

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Alexandre Lyambabaje yagaragaje ko hari ikigo gihuriweho n'ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba kirimo gutegura amasomo ajyanye nabyo, hakaba n'abazajya kubyihuguramo mu mahanga.

    Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko urugendo rwerekeza ku gukora izi nkingo za malaria, igituntu na Covid-19 rugeze ku rwego rwiza.

    Minisitiri w'u Budage ushinzwe iterambere n'ubutwererane, Svenja Schulze agaragaza ko Covid19 yerekanye ko ubusumbane mu gukwirakwiza inkingo ari icyuho cyashyira isi mu kaga.

    Yagize ati 'Ni ibyago bikomeye kuba tutashobora kugeza inkingo kuri buri wese uzikeneye, kuko nta n'umwe watekana mu isi gihe twese tudatekanye rero inkingo zigomba kugera kuri wese, kuzikorera hano muri afurika ni intambwe y' ingenzi.'

    Mu minsi ishize ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yitabiraga ibiganiro byabereye mu Budage yashimangiye ko ubufatanye bw'ibihugu mu gukora inkingo bizagabanya izo ibihugu bya Afurika bitumiza hanze.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS rigaragaza ko icyuho ku nkingo cyarushijeho kwiyongera mu bihe bya Covid19.

    Hafi 80% by'izakorewe guhangana n'iki cyorezo zihariwe n'ibihugu 20 bya mbere bikize ku Isi, naho ibikiri mu nzira y'amajyambere byiganjemo ibyo muri Afurika bibona 0.6% by'inkingo zose zakozwe ku Isi.

    Imibare ya OMS igaragaza ko hafi 99% by'inkingo Afurika ikenera izitumiza hanze yayo.

    RBA

    The post Igihe inkingo za Covid-19 zizatangirira gukorerwa mu Rwanda cyamenyekanye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/02/igihe-inkingo-za-covid-19-zizatangirira-gukorerwa-mu-rwanda-cyamenyekanye/