Category: Uncategorized

  • Perezida wa Ukraine yagejeje kuri EU ijambo riteye agahinda #rwanda #RwOT

    Mu ijambo yagejeje ku Nteko y'Ubumwe bw'Uburayi, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yasabye ko igihugu cye kigirwa ikinyamuryango, akaba yavuze ko ubu umuntu wese uri muri Ukraine yiteguye gupfa.

    Perezida Zelensky yavuze ko abari kugwa mu ntambara ya Ukraine ari ibitambo bizima ndetse ko igihugu cye kiri guca mu bihe bikomeye

    Perezida Volodymyr Zelensky yagize ati:

    'Mu iyi minsi ntabwo nkimenya uko nsuhuza abantu. Ntabwo navuga ngo umunsi mwiza cyangwa ngo mugire ijoro ryiza, oya, kubera ko kuri bamwe uyu ni wo munsi wabo wa nyuma.

    Turi guhura n'ibintu bikomeye cyane, abantu barapfa umunsi ku wundi. Ntekereza ko abo bapfa ari ibitambo by'agaciro, uburenganzira no kwishyira ukizana, no kureshya kw'abantu murimo mwishimira none (yabwiraga Abagize Ubumwe bw'Uburayi).

    Guhitamo kuba Abanyaburayi kwa Ukraine ni inzira twiyemeje none. Ndifuza kumva ubutumwa nk'ubu buturutse muri mwe. Ndifuza kumva ko ayo mahitamo ya Ukraine namwe ari yo yanyu.

    Ubumwe bw'Uburayi buzakomera kurushaho turi kumwe. Twagaragaje imbaraga zacu, kandi twese turangana. Ku ruhande rwanyu mushobora kutwereka ko muri ku ruhande rwacu, ko mutazigera mudutererana.'

    Muri iri jambo, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ibisasu cyatewe Kharkiv ari igitero cy'iterabwoba' maze avuga ko Uburusiya ari 'igihugu cy'iterabwoba' mu gihe yasubiyemo ko hakorwa iperereza ku byaha by'intambara

    Umushinjacyaha mukuru w'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye yavuze ko hazashyirwaho iperereza 'vuba bishoboka'.

    Abadipolomate bo muri EU bakomeye amashyi menshi Perezida wa Ukraine nyuma y'iri jambo.

    Mu gitondo cy'uyu munsi,Uburusiya bwohereje imodoka z'intambara ibihumbi zerekeza muri Ukraine.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-wa-ukraine-yagejeje-kuri-eu-ijambo-riteye-agahinda

  • Burkina Faso: Guverinoma iyobowe n’igisirikare yongereye igihe cy’inzibacyuho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

     Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba

    Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba

    Ni igihe kizabarwa guhera ku wa Gatatu w’iki cyumweru, umunsi Lt Col Sandaogo Damiba, azarahirira kuyobora Burkina Faso mu nzibacyuho.

    Icyo gihe cy’imyaka itatu cyemejwe na Lt Col Damiba, nyuma y’uko akanama kari kashyizweho na Guverinoma ko kari kasabye ko inzibacyuho itarenza amezi 30.

    Iryo tegeko riteganya ko President w’inzibacyuho hamwe n’abagize Guverinoma 25 barimo na Minisitiri w’Intebe, batazaba bemerewe kwiyamamaza mu matora y’abazasimbura abo mu nzibacyuho, yaba ay’Umukuru w’igihugu, ay’Abadepite ndetse n’ay’Abayobozi b’inzego z’ibanze.

    Iyi Guverinoma y’inzibacyuho mu nshingano zayo z’ibanze, harimo n’iyo guhashya imitwe y’iterabwoba no kugarura umutekano mu gihugu.

    Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba, ayoboye Burkina Faso mu nzibacyuho izamara amezi 36, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Roch Marc Christian Kaboré, kuri ubu uri i Ouagadougou aho acungishijwe ijisho.

    Yahiritswe ku butegetsi mu gihe yashinjwaga kugira intege nke mu mugambi wo guhashya imitwe y’iterabwoba no kureberera ibikorwa bya ruswa no kunyereza umutungo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/burkina-faso-guverinoma-iyobowe-n-igisirikare-yongereye-igihe-cy-inzibacyuho

  • Musanze: Umurambo w'umusore wasanzwe ku kiraro #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo ku italiki ya 26 Gashyantare mu karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi, akagari ka Birira Umudugudu wa Rurembo, ahagana saa kumi n'imwe z'igitondo ku kiraro cyasusa kigabanya umurenge wa Muhoza n'umurenge wa Kimonyi, hasanzwe Umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 27 y'amvauko witwa Nshimiyimana Aman, bivugwa yaba yarishwe n'abagizi ba nabi nkuko byatangajwe.

    Amakuru dukesha ubuyobozi bw'ako kagari uyu murambo wasanzwemo, avuga ko uyu musore y'abonywe bwa mbere n'umumotari wari kumwe n'undi muntu, ndetse baza guhita bihutira kumujyana kuri “Centre de sante ya Muhoza” bakeka ko yaba akiri muzima gusa bamugejejeyo abaganga baje kwemeza ko yamaze kwitaba Imana.

    Amakuru dukesha bamwe mu nshuti za Nyakwigendera avuga inzego z'umutekano zirimo Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB), Bahise batangira iperereza kugirango hamenyekane icyahitanye nyakwigendera.

    Uyu musore yasanzwe yapfuye kugeza ubu ntiharatangazwa icyo yazize

    Mu byangombwa byasanganywe uyu nyakwigendera harimo, indangamuntu yatangiye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Nyarugunga ho mu mujyi wa Kigali.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/musanze-umurambo-w-umusore-wasanzwe-ku-kiraro-yapfuye

  • Amakuru mashya ku banyarwanda bari muri Ukraine, bamwe ntibashobora kuva aho bari #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022, Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko mu Banyarwanda 85 batuye muri Ukraine, harimo 18 babashije guhunga aho bari bamaze kugera muri Pologne.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yari yatangaje ko abandi Banyarwanda 67 na bo bariho bashakishirizwa uburyo bwo guhunga kugira ngo bave muri iki Gihugu kiri kuberamo intambara ikomeye.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Werurwe, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko kugeza ubu Abanyarwanda babamaze kubasha guhunga bagera muri 51.

    Ati 'Ni n’amahirwe dufite kugeza uyu munsi kuko nta Munyarwanda baratubwira ko yakomeretse cyangwa se yaba yitabye Imana. Uyu munsi turi kuvugana, tumaze kumyenya ko 51 muri bo bamaze kwambuka, ni ukuvuga ngo ntabwo bakiri ku butaka bwa Ukraine, 50 bari muri Ukraine, undi umwe muri Hongrie.'

    Mukuralinda avuga ko aba Banyarwanda babashije kugera muri Pologne ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri iki Gihugu, yohereje abakozi bayo ku mupaka.

    Ati 'Ku buryo bahagera bagasanga hari abakozi ba Ambasade bakabakira.'

    Avuga ko iki gikorwa cyo guhungisha Abanyafurika kiri gukorwa ku bufatanye bwa Ambasade z’Ibihugu byo kuri uyu mugabane.

    Ati 'Ku buryo iyo Umunyarwanda aguye [ageze] kuri Ambasade ya Afurika y’Epfo, bahita babwira bacu, natwe twabona undi Munyafurika, tukabwira ababo, abantu bagahana amakuru.'

    Mukuralinda avuga ko kugeza ubu hari abandi Banyarwanda icyenda (9) bategereje kwambuka kuko hari abantu benshi bari guhunga iki Gihugu.

    Ati 'Hari n’abandi 11 bari mu nzira bagana ku mupaka. Abo bose barimo baravugana na Ambasade cyangwa se n’ababyeyi babo hano amakuru barayazi ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.'

    Avuga ko abandi Banyarwanda 15 bari muri Ukraine mu bice birimo kuberamo imirwano, bo badashobora kugira aho bajya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-ku-banyarwanda-bari-muri-Ukraine-bamwe-ntibashobora-kuva-aho-bari

  • Amakipe arindwi yakuwe mu bazakina ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki 09/03/2022, ni bwo hazatangira imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Amahoro, igikombe kizitabirwa n’amakipe 24 arimo 16 yo mu cyiciro cya mbere n’umunani y’icyiciro cya kabiri.

    AS Kigali ni yo yegukanye igikombe giheruka

    AS Kigali ni yo yegukanye igikombe giheruka

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riratangaza ko hari amakipe arindwi atazakina imikino y’ijonjora ry’ibanze, bitewe n’uko yagiye yitwara mu mikino y’igikombe cy’Amahoro yatambutse, byatumye ahabwa amanota y’uko akurikirana.

    Ikipe yahawe amanota menshi ni Rayon Sports, mu gihe andi makipe atazakina ijonjora ry’ibanze ari Police FC, APR FC, AS Kigali, Kiyovu Sports, Sunrise na Mukura, mu gihe andi azahera mu ijonjora ry’ibanze ari Bugesera FC, Espoir FC, Etincelles FC, Etoile de l’Est FC, Gasogi United, Gicumbi FC, Gorilla FC, Marine FC, Musanze FC na Rutsiro FC.

    Andi makipe yo mu cyiciro cya kabiri azatangirira mu ijonjora ry’ibanze ni Amagaju FC, Heroes FC, Impeesa FC, Intare FC, Interforce FC, Nyanza FC, na Kaminuza y’u Rwanda, mu gihe Sunrise yo itazahera mu ijonjora ry’ibanze.

    Ingengabihe y’Igikombe cy’Amahoro 2022

    Imikino y’amajonjora: Tariki 9 na 15 Werurwe 2022
    1/8 cy’irangiza: Tariki 4 na 19 Mata 2022
    1/4 cy’irangiza: Tariki 26 Mata na 4 Gicurasi 2022
    1/2 cy’irangiza: Tariki 11 na 18 Gicurasi 2022
    Umwanya wa 3: Tariki 17 Gicurasi 2022
    Umukino wa nyuma: Tariki 18 Gicurasi 2022.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amakipe-arindwi-yakuwe-mu-bazakina-ijonjora-ry-ibanze-ry-igikombe-cy-amahoro

  • Ukraine yavanyeho 'visa’ ku bantu bose bifuza kujya kuyifasha kurwana n’Abarusiya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ku rugamba

    Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ku rugamba

    Zelenskyy yashyize umukono kuri iryo teka rikuriraho abanyamahanga visa (uruhushya rwo kwinjira mu gihugu), rikaba ryatangiye gukurikizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Werurwe 2022, kuzageza igihe kitazwi.

    Ibinyamakuru bitandukanye ku isi birimo icyitwa Business Standard, bivuga ko Iteka Zelenskyy yashyizeho ari iry’agateganyo kuzageza igihe hazashyirwaho Itegeko ndakuka.

    Leta ya Ukraine ivuga ko abanyamahanga barimo kujya kuyifasha mu ntambara irwanamo n’u Burusiya, bashyiriweho uburyo bwo kubakirira mu mutwe udasanzwe wiswe ‘International Defense Legion’.

    Ibihugu bitandukanye ku Isi na byo byiyemeje guha Ukraine ibikoresho izifashisha muri iyi ntambara hamwe n’amafaranga, ari na ko bifatira imitungo y’u Burusiya n’abayobozi babwo, ndetse no kubuza Abarusiya ingendo n’ihererekanya ry’amafaranga ari mu mabanki yabo hirya no hino ku isi.

    Mu banyamahanga bamaze kwinjira muri iyo ntambara harimo abaturuka mu gihugu cya Tchétchénie, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Radio y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko hari babiri bapfuye n’abandi batandatu bakomerekeye muri iyo ntambara.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ukraine-yavanyeho-visa-ku-bantu-bose-bifuza-kujya-kuyifasha-kurwana-n-abarusiya

  • #MissRwanda2022: Abakobwa bamaze kugera mu byumba bazararamo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa 20 batangiye umwiherero wa Miss Rwanda 2022 urimo kubera i Nyamata muri Hotel La Palisse bamaze kwerekwa ibyumba bazararamo ndetse buri wese yahawe mugenzi we bazajya bararana aho barimo kurarana ari babiri babiri muri buri cyumba.

     

    Source : https://yegob.rw/missrwanda2022-abakobwa-bamaze-kugera-mu-byumba-bazararamo-amafoto/

  • Irinde gukora aya makosa mabi niba umaze gufata amafunguro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari amakosa dukora tutazi ko ashobora kutwangiriza ubuzima, cyane cyane iyo tumaze gufata amafunguro.

    Kuryama ukimara kurya

    Kuryama ukimara kurya bishobora gutera ibibazo bitandukanye mu gifu. Ibikunze kugaragara ni ugutumba, kumva ibintu bivuga mu nda cg se no gusinzira nabi.

    Ni byiza gutegereza byibuze amasaha 2 nyuma yo kurya, ukabona kuryama.

    Kunywa itabi

    Hari abantu bakunda itabi, yamara kurya akumva ashatse kurenzaho itabi. Ibi ni amakosa akomeye, kuko iyo unyweye itabi ukimara kurya, nicotine iboneka mu itabi ihura n'umwuka wa oxygen uba ukenewe ari mwinshi nyuma yo kurya. Bikaba byakora uburozi bukomeye kurusha mu bihe bisanzwe, ari nabwo buvamo kanseri zitandukanye.

    Gukora siporo

    Umubiri ukenera umwanya uhagije wo gukora igogorwa ry'ibyo wariye mbere yo gukora imyitozo ngorora mubiri kabone naho byaba ari ukugenda (walking). Iyo ukoze siporo ukimara kurya, igogorwa rigenda nabi, bikaba byatera gutumba inda, kugaruka kw'aside yo mu gifu, kuruka ndetse no kubuza umubiri kwinjiza intungamubiri.

    Ni ngombwa gutegereza byibuze amasaha macye nyuma yo kurya, ukabona gukora sport.

    Kwirinda kunywa amazi akonje

    Amazi akonje abangamira bikomeye ndetse agacamo hagati igogorwa cg se icagagurwa ry'ibyo uba wariye, bihinduka uduce duto dushobora kwinjira mu maraso (intungamubiri) kugira ngo bijye gutunga ingirangingo n'uturemangingo dutandukanye.

    Niba ufite inyota mu gihe uri kurya, wanywa amazi ashyushye (y'akazuyazi) kuko yo afasha mu igogorwa.

    Irinde koga nyuma yo kurya

    Iyo ukimara kurya, igogorwa rikenera imbaraga zihagije ndetse n'amaraso aba atembera mu bice by'urwungano ngogozi.

    Iyo woze, cyane cyane amazi ashyushye, amaraso atemberera mu bice by'inyuma (ahagana ku ruhu) mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe, bityo igogorwa rikagenda nabi.Nibura tegereza imonota nka 30 ubone gukaraba.

    Irinde kunywa icyayi gishyushye

    Icyayi kibonekamo ibinyabutabire byitwa tannin, bishobora kubuza proteyine wariye kwinjira mu mubiri. Iyo unyweye icyayi nyuma yo kurya, bishobora kubuza kandi umubiri kwinjiza ubutare (iron/fer) bityo ukaba wagira ikibazo cyo kugira ubutare bucye mu maraso (anemia)

    Source : https://yegob.rw/irinde-gukora-aya-makosa-mabi-niba-umaze-gufata-amafunguro/

  • Unguka Bank yatangiye gutera imikindo 130 mu Mujyi wa Rubavu – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro tariki 26 Gashyantare 2022, mu muganda ngarukakwezi witabiriwe n'abahagarariye Unguka Bank Plc, ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu, n'ubw'Umurenge wa Gisenyi, abahagarariye inzego z'umutekano n'abaturage.

    Ubuyobozi bwa Unguka Bank Plc bwavuze ko bwateye inkunga icyo gikorwa mu gushyigikira gahunda yo gukomeza kurimbisha uyu mujyi no guharanira ko abawutuye n'abakiliya bayo by'umwihariko, bakomeza kuryoherwa n'amahumbezi ndetse n'umwuka mwiza.

    Ubuyobozi bwa Unguka Bank Plc buvuga ko bwatekereje Umujyi wa Rubavu kubera ko uri mu mijyi igezweho mu kwakira ba mukerarugendo benshi b'imbere mu gihugu no hanze yacyo, ndetse hakaba hari n'abakiliya bayo benshi bitewe n'uko hari ishami rihamaze imyaka ikabakaba 15.

    Ndagijimana Diane ushinzwe ibikorwa akaba n'umwe mu bakozi ba Unguka Bank Plc bitabiriye uwo muganda yavuze ko iki gikorwa bakibonamo inyungu nyinshi zitandukanye.

    Ati 'Inyungu dutegereje ku iterwa ry'iyo mikindo ni uko iyo abantu bari mu kirere kimeze neza bagira ubuzima bwiza. Turimo gufasha na gahunda ya Leta yo kugira imijyi itoshye kuko Abanyarwanda bagomba kuba ahantu hari isuku, by'umwihariko n'abakiliya bacu bakaba ahari isuku.'

    'Twahisemo umukindo kuko ari cyo giti kigaragaza isuku, kiba kigaragara neza; ubwo rero imijyi yacu igomba kuba isa neza, usanga n'aho biteye hose uhereye mu Mujyi wa Kigali haba hasa neza cyane.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Ishimwe Pacifique, yashimye Unguka Bank ku bw'iki gikorwa cy'ingenzi gikozwe mu gihe uyu mujyi witegura kuzakira abashyitsi basaga 3.000 mu bazitabira Inama y'Abakuru b'Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Icyongereza (CHOGM 2022).

    Yavuze ko bahamya badashidikanya ko iyo mikindo itewe izarushaho gutuma Umujyi wa Rubavu urushaho gusa neza no kurangwa n'umwuka mwiza uturuka kuri ibyo biti bije bisanga n'ubundi busitani buherereye mu bice bitandukanye by'umujyi.

    Ubuyobozi bw'Akarere bwanashimangiye ko Unguka Bank Plc ari cyo kigo cy'imari cya mbere mu Rwanda kigaragaje ubushake n'uruhare ntagereranywa mu gufasha ubuyobozi guharanira ko Umujyi wa Rubavu uba utoshye kandi ubereye ijisho.

    Unguka Bank Plc yatangiye gukorera mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2005, kuri ubu ikaba ifite amashami 14 mu turere icyenda tw'igihugu. Muri gahunda yayo y'imyaka itanu yo kuva 2021-2025, iyi banki y'ubucuruzi irateganya gufungura amashami mu bindi bice by'igihugu cyane cyane mu Ntara y'Iburasirazuba aho itarageza amashami yayo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unguka-bank-yatangiye-gutera-imikindo-130-mu-mujyi-wa-rubavu