Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwagaragaje ko rudashyigikiye intambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine #rwanda #RwOT

    BBC yabonye uko ibihugu byagiye bitora mu bihugu 193 bigize UN, umwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 141, ibihugu 35 byanze kugira uruhande bijyaho, bitanu (5) byatoye biwanga, mu gihe hari ibindi bitatoye.

    U Burundi bwatoye mu bihugu byanze kugira uruhande bifata, kimwe na Uganda ndetse na Tanzania kimwe n’ibindi bihugu byinshi bya Africa ndetse harimo na Africa y’Epfo.

    Abahagarariye u Rwanda muri UN batoye bemera umwanzuro wo kwamagana intambara Uburusiya bwasoje muri Ukraine.

    Mu itangazo u Rwanda rwasohoye ndetse no mu butumwa rwanyujije kuri Twitter y’abaruhagarariye muri UN, rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’ibibera muri iriya ntambara.

    Kuri Twitter ubutumwa buri ku rukuta rw’abahagarariye u Rwanda muri UN bugira buti 'Mu nama yihutirwa ya UN yiga kuri, u Rwanda rwasabye impande zombi gucisha make, no gushaka igisubizo cy’intambara binyuze mu nzira y’ibiganiro kugira abaturage b’abasivile badakomeza kurengana kubera intambara y’abasirikare.

    U Rwanda kandi rwagaragaje impungenge ku kuba imibereho y’abantu ikomeje kujya mu kaga, inzitizi z’umutekano, n’amakuru avuga ko Abanyafurika (bahunga intambara muri Ukraine) bakorerwa ivangura, ndetse bakangirwa ubuhungiro bageze ku mipaka. U Rwanda rurasaba ko abahungishwa hatarebwa uruhu cyangwa inkomoko yabo.'

    Mu mwanzuro watorewe, Uburusiya bwawanze, ndetse bushyigikirwa n’ibihugu nka Belarus, Eritrea, Korea ya Ruguru, na Syria, mu gihe Ubushinwa bwifashe.

    Inama Rusange ya UN yasabye Uburusiya guhagarika intambara kuri Ukraine mu maguro mashya.

    UN ivuga ko intambara imaze guhitana abasivile 227, mu gihe abakomeretse bagera kuri 525 naho abahunze Ukraine bageze ku 870,000.

    Source : https://imirasire.com/?U-Rwanda-rwagaragaje-ko-rudashyigikiye-intambara-Uburusiya-bwasoje-kuri-Ukraine

  • Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w'u Rwanda! #rwanda #RwOT

    Iyi nyandiko ntigamije gushyigikira intambara Uburusiya burwana na Ukraine, oya. Gusa igamije kwerekana ko iyi ntambara ifite amasomo menshi ikwiye gusigira abiringira amoshya, bibwira ko urugamba nirurema hari uzabatabara.

    Uburusiya bwakomeje kugaragaza impungenge mu gihe Ukraine yaba igiye mu muryango w'ibihugu byiyemeje gutabarana, OTAN, kuko Ukraine yaba ibaye ibirindiro by'ababangamiye umutekano w'Uburusiya.

    Hari abantu barimo na Angela Merkel wahoze ayobora Ubudage, n'abandi banyapolitiki bakomeye, berekanye ko impungenge z'Uburusiya zifite inshingano , ariko ntibyahabwa agaciro, none dore Ukraine igiye mu kaga.

    Amasomo rero twakura muri iyi ntambara ni menshi, ariko reka tuvugemo make afite aho ahuriye n'Abanyarwanda.

    Umuheto woshya umwambi bitazajyana.
    Ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi, ni ukuvuga Amerika n'Uburayi byakomeje kureshya Ukraine ngo yinjire muri OTAN, ariko mu by'ukuri ari amayeri yo kwegereza ibitwaro by'ibyo bihugu hafi y'Uburusiya.

    Iyo OTAN ni nayo yizezaga Ukraine ko Uburusiya nibuyitera, OTAN izatabarana ingoga. Nyamara aho Uburusiya bugabiye ibitero muri Ukraine, ba bandi bayizezaga kuyitabara barayitetse ngo yirwarize. Ni bya bindi ngo iyo amagara yaterewe hejuru, umwe asama aye undi agasama aye.

    Ibi kandi dukunze no kubibwira imitwe y'iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda. Hari abantu bizeza abo bagizi ba nabi kuzabafasha kugera ku ntego zabo, nyamara umunsi bakubiswe ikibatsi ntawe uzabatabara.

    Uretse urugero rwa Ukraine, za FDLR, FLN, RNC n' abandi bagome, barabibonye ko iyo uRwanda rubakijeho umuriro ba 'bafatanyabikorwa' baburirwa irengero.

    Isi irarangaye cyangwa irirangaza, ibibazo byawe ni wowe uzabyikemurira.
    Nk'uko twabisobanuye hejuru, Uburusiya bwakomeje kwereka isi ikibazo cy'umutekano wayo.

    Amahanga yarabirangaranye, kugeza Uburusiya bufashe icyemezo cyo kwishakira umuti.Byari kuba byiza iyo umuti uboneka nta maraso amenetse, ariko hari ubwo umuti usharira cyane ariwo uvura.

    Iri ni isomo rikomeye ku Rwanda kuko, n'ubwo ntako rutagize ngo rwereke amahanga abagizi ba nabi bahora bashaka kumena amaraso y'Abanyarwanda, isi itazigera ikemura ikibazo cy'umutekano warwo uhungabanywa n'imitwe yitwaje intwaro iri mu bihugu duturanye.

    Umuti uzavugutwa n'Abanyarwanda ubwabo. Ibi binashimangira ibyo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aherutse kuvuga, ubwo yatangazaga ko umuhanga adategerereza umwanzi iwe, ahubwo amusanga aho ari. Ni nako Uburusiya bubigenje.

    Perezida Putin yanze ko ibitwaro bizasenya Uburusiya birundwa muri Ukraine, ahitamo gusenya aho bizarundwa.

    Abanyaburayi n'Amerika barakitwara nk'abapolisi b'isi.

    Ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi byakomeje kwitwara nk'aho ari byo bitegeka ibindi bice by'isi uko bibaho. Kuba Ukraine yakwitwara nk'uko OTAN ibishaka hatitawe ku ngaruka byagira ku bandi, ni urugero rw'uko Amarika n'Uburayi bikiyumvamo ububasha ku bandi batuye isi.

    Ubu induru zamagana Uburusiya ni nyinshi, nyamara ntawamaganye ibitero Abanyamerika n'Abanyaburayi, bagabye muri Libiya, Irak n'ahandi, bigahitana inzirakarengane zitabarika, imitungo itagira ingano igatikira.

    Nta rukiko, nta gihugu, nta muryango mpuzamahanga muri ya yindi 'y'abagiraneza', wigeze uvugira mu ruhame ko ibyo abo banyabubasha bakoze ari amahano arenze urugero.

    Ibi bihugu usanga aribyo biha u Rwanda amasomo yo kurengera uburenganzira bwa muntu, nk'aho abaturage ba Libiya cyangwa ba Irak batari bakwiye uburenganzira.

    Demukarasi n'ubunyamwuga mu itangazamakuru nibo ba mbere babihonyora.

    Kimwe mu bikomeje kuranga intambara yo muri Ukraine, ni ugutanga amakuru agoretse, apfa gusa kuba agaragaza isura nziza y'Abanyamerika n'Abanyaburayi.

    Ibikorwa ni icengezamatwara ritagatifuza OTAN, rikagira Perezida Putin w' Uburusiya shitani. Magingo aya itangazamakuru ryo mu Burusiya ryarahawe akato mu Burayi , kugirango humvikane iryabo gusa ritanga amakuru bashaka.

    Iyo ni ya demukarasi, bwa bunyamwuga n'ubwisanzure bw'itangazamakuru no mu gutanga ibitekerezo bahora batwigisha? Igisubizo ni oya, kandi Abanyarwanda banabibonye mbere, bahitamo gukora ibyiza ntawe bagamije gushimisha, ahubwo ari ku nyungu zabo.

    Iyi ntambara yo muri Ukraine yongeye kutwereka imiterere nyakuri y'isi.

    By'umwihariko Abanyarwanda itweretse ko ntawe ukwiye kudutekerereza uko tubaho, kuko umugabo arigira!

    Twahisemo gukora ibikwiye ntawe tugamije gushimisha, ahubwo ku neza yacu mbere na mbere.

    The post Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w'u Rwanda! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuheto-woshya-umwambi-bitazajyana-rimwe-mu-masomo-intambara-yo-muri-ukraine-ikwiye-gusigira-abizezwa-inkunga-mu-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuheto-woshya-umwambi-bitazajyana-rimwe-mu-masomo-intambara-yo-muri-ukraine-ikwiye-gusigira-abizezwa-inkunga-mu-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda

  • NIRDA yasinyanye amasezerano na sosiyete igiye kubaka uruganda rw'imiti mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku ya 2 Werurwe 2022 ku Cyicaro cya NIRDA i Kigali.

    Bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano birimo ko NIRDA izaha Bold Regains Life Care Industry Limited ubutaka bwa hegitari zirenga 150 bwo guhingamo ibimera bizifashishwa, imashishini na Laboratwari izajya ipima ibikorwa byabo mbere y'uko bijya ku isoko.

    Umuyobozi wa NIRDA, Dr Birame Sekomo Christian yatangaje ko gukorana na Bold Regains Life Care Industry Limited birimo inyungu nyinshi ku Rwanda.

    Ati 'Mbere na mbere bizatuma dushobora kugeza ku Banyarwanda imiti ituruka ku bimera idahenze. Bizatanga akazi ku Banyarwanda barimo abahinzi n'abazabona akazi kuri uru ruganda.'

    Dr. Birame kandi yatangaje ko bibabaje ku ba imiti myinshi yinjira mu gihugu iva hanze kandi n'u Rwanda rufite ibyo bimera rwayikuramo.

    Bold Regains Life Care Industry Limited yatangijwe n'abantu batatu ari bo Prof Dr Rajendran Aanaimuthu, inzobere mu buvuzi bukoresha imiti ikomoka ku bimera, Dr. Francis Habumugisha ukuriye Bold Regains International na Ndahayo Jean Pierre.

    Prof. Dr. Rajendran Aanaimuthu yatangaje ko bashishikajwe no gukora imiti abantu bazabasha kubona ku giciro cyoroheje.

    Ati 'Hano hari umutungo karemano uhagije tugiye kubyaza umusasuro dukora imiti myiza abantu bazabonera ku giciro cyo hasi'.

    Dr. Francis Habumugisha yatangaje ko Life Care Phyto Labs-India iyobowe na Prof. Rajendran yihuje na Bold Regains International isanzwe icuruza inyunganiramirire bagakora ikigo kimwe ari cyo Bold Regains Life Care Industry Limited.

    Yanatangaje ko ubufatanye na NIRDA bugiye kwihutisha ibikorwa bateganyaga gukorera mu Rwanda. Ibiganiro bagiranye na RDB ngo byagaragaje ko yishimiye uyu mushinga.

    Ati 'Biragaragara ko Leta yishimiye iki gikorwa kuko kizatanga akazi ku Banyarwanda benshi yaba mu buhinzi, gukora mu ruganda ndetse no gutanga ubumenyi mu bya tekiniki binyuze mu kwigira ku nzobere zizaturuka mu Buhinde.'

    Dr. Habumugisha kandi yashimangiye ko ibicuruzwa bya Bold Regains Life Care Industry Limited bizajya byoherezwa ku isoko ryo mu Rwanda no mu mahanga.

    Bold Regains Life Care Industry Limited irateganya gutangiza vuba uru ruganda ruzajya rukora imiti ikozwe mu bimera n'inyunganiramirire.

    NIRDA yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'Ikigo cya Bold Regains Life Care Industry Limited

    Dr. Francis Habumugisha ukuriye Bold Regains International yishimiye ubu bufatanye bugiye kwihutisha gahunda yo gutangira ibikorwa byabo

    Umuyobozi wa NIRDA Dr. Birame Sekomo Christian, yatangaje Bold Regains Life Care Industry Limited igiye kongera imbaraga mu buvuzi

    Dr Rajendran Aanaimuthu ni we Muyobozi Mukuru wa Bold Regains Life Care Industry Limited

    Prof. Rajendran yijeje Abanyarwanda ko bagiye kujya babona imiti ku giciro cyo hasi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nirda-yasinyanye-amasezerano-na-sosiyete-igiye-kubaka-uruganda-rw-imiti-mu

  • Miss Rwanda 2022: Abakobwa 20 basuye uduce dutandukanye tw'umujyi wa Kigali[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo tariki ya 2 Werurwe abakobwa 20 bari mu mwiherero bamazemo Iminsi itatu, basuye ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali birimo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, Ingoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, basoreza mu Biryogo.

    Igikorwa cyo gusura ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, cyatangiriye muri gare ya Nyabugogo aho bagize amahirwe yo gusura icyicaro cy'umuterankunga w'iri rushanwa, Volcano, hanyuma banasura aho abantu bari kwikingiriza muri iyi gare.

    Bavuye i Nyabugogo bakomereza urugendo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, bahavuye berekeza ku Ngoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

    Aba bakobwa bagize amahirwe yo gusura aha hantu h'amateka akomeye y'u Rwanda, basobanurirwa byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'uko urugamba rwo kuyihagarika no kubohora igihugu rwagenze.

    Ubuyobozi bwa Miss Rwanda buvuga ko gusura aha hantu ari ingenzi ndetse byunguye ubumenyi aba bakobwa kuko bose uko bahataniye ikamba bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Basoreje urugendo rwo gutembera Kigali mu Biryogo ahashyizwe Car Free Zone, bahanywera icyayi bumva uburyohe bwa Capati na mushikaki zaho zikundwa n'abatari bake.

    Byitezwe ko aba bakobwa bagomba kumara ibyumweru bibiri mu mwiherero mbere y'uko ibirori byo gutangaza Nyampinga w'u Rwanda biba ku wa 19 Werurwe 2022.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-rwanda-2022-abakobwa-20-basuye-uduce-dutandukanye-tw-umujyi-wa-kigali

  • Amazina 11 y’abakinnyi bakomeye bazaba basoje amasezerano mu mpeshyi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igenda igana ku musozo, ni nako hari abakinnyi benshi nabo barimo bagenda bagana ku musozo w’amasezerano yabo, muri iyi nkuru turagaruka ku mazina y’abakinnyi 11 bazaba basoje amasezerano yabo mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

    Kuba umukinnyi yasoza amasezerano ni kimwe, no kuba yakongererwa andi ni ikindi. Aha bigendana n’uko yitwaye muri uwo mwaka w’imikino, ikipe ikaba yamushima ikamugumana cyangwa se na we akaba yahitamo gutandukana nayo bitewe n’uko yabonye indi kipe imwifuza.

    Mu gihe aba bakinnyi basigaje amezi atageza kuri 6 ku masezerano yabo, nk’uko amategeko ya FIFA abiteganya bemerewe kuba banatangira ibiganiro n’andi makipe abifuza.

    Biteganyijwe ko shampiyona izarangira tariki ya 30 Gicurasi 2022, ni mu gihe umwaka w’imikino wo uzasozwa tariki ya 4 Nyakanga 2022 hakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

    Abakinnyi 11 bazaba bari ku mpera z’amasezerano

    Kimenyi Yves

    Ni umunyezamu wa Kiyovu Sports wayigezemo muri Gicurasi 2020 avuye muri Rayon Sports. Imyaka 2 yasinyiye Kiyovu Sports izarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

    Nizigiyimana Karim Mackenzie

    Ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo muri Rayon Sports, yasinyiye iyi kipe umwaka umwe uzarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2021-22.

    Ishimwe Christian

    Ishimwe Christian akina ku ruhande rw’ibumoso yugarira muri AS Kigali, yayigezemo 2019 ayisinyira imyaka 3 na we akaba ari mu mwaka we wanyuma.

    Niyigena Clement

    Ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi uri ku mpera z’amasezerano ye y’imyaka 2 muri Rayon Sports, yayigezemo 2020 avuye muri Marines FC

    Usengimana Faustin

    Usengimana Faustin na we akina mu mutima w’ubwugarizi muri Police FC yagezemo muri Nyakanga 2020, yayisinyiye imyaka 2 akaba ari ku musozo wayo.

    Ruboneka Jean Bosco

    Ruboneka Jean Bosco wavuye mu ikipe ya AS Muhanga muri 2020 asinyira APR FC imyaka 2, ni umwe mu bakinnyi babashije kwitwara neza mu kibuga hagati ndetse banahagaze neza muri shampiyona y’u Rwanda, na we ari ku mpera z’amasezerano ye muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Osalue Rafael

    Ni umukinnyi ukomoka muri Nigeria ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Bugesera FC, yayigezemo 2020 ayisinyira imyaka 2 izarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

    Bigirimana Abedi

    Ni umurundi ukina mu kibuga hagati muri Kiyovu Sports, yayigezemo muri 2020, akaba yarayisinyiye imyaka 2 iri hafi kurangira.

    Hakizimana Muhadjiri

    Ni umukinnyi wa Police FC wayinjiyemo mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, uyu musore ukina afasha abasatira izamu yasinye umwaka umwe.

    Emmanuel Arnold Okwi

    Ni rutahizamu w’umugande winjiye muri Kiyovu Sports mu Kwakira 2021, ayisinyira kuyikinira kugeza umwaka w’imikino wa 2021-22 urangiye.

    Michael Sarpong

    Ni rutahizamu w’umunya-Ghana uheruka gusinyira AS Kigali amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino. Michael Sarpong winjiye muri AS Kigali muri Gashyantare 2022, yasinye amezi 3 gusa.

    Uko baba bahagaze mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amazina-11-y-abakinnyi-bakomeye-bazaba-basoje-amasezerano-mu-mpeshyi-amafoto

  • Chameleone warobeye ifi mu kabari arashaka un… – #rwanda #RwOT

    Chameleone yeruye avuga ku rukundo rwe rwa kure y’amaso n’umufasha we Daniella Atim babyaranye gatanu wasubiye gutura iwabo mu Butariyani. Iby’uru rukundo yabigarutseho ubwo yari mu biganiro byo kurushaho kumenyakanisha ibikorwa bijyanye na ” Tusker Malt”. 

    Uyu muhanzi n’umugore we bahuriye mu kabari 

    Muri ibi biganiro hari aho byabaye ngombwa ko asobanura ibijyanye n’urukundo rwe na Daniella Atim abenshi batereza ko rushobora kuzasozwa n’uko umwe azaca inyuma undi, kuko bategeranye maze agira icyo abivugaho. Hari aho yagize ati”Biragoye cyane kuba mu rukundo rwa kure y’amaso, ntabwo byoroshye rwose!”

    Nubwo bitoroshye yakomeje agaragza ikibafasha kuguma ku isezerano hagati yabo, ati” Umugore wanjye aranyizera kandi nanjye ndamwizera. Muri twe hari uwigeze agaragaza ko atari kumwe n’undi? Ni ukubera ko urukundo rwubakwa no kwizerana”.

    Baje gukora ubukwe mu 2008 

    Ibi biganiro byabaye ku wa mbere w’iki cyumweru bikaba byaremerejwemo ko uyu muhanzi ariwe uzaririmba mu gikorwa cyo kurushaho kumenyakanisha cya kinyobwa twakomojeho ” Tusker Malt”. Iki gitaramo azaririmbamo kizaba ku cyumweru tariki ya 06 Werurwe kizanyuzwa kuri youtube channel ya banyiri iki kinyobwa yitwa Malt's official.

    Chameleone na Daniella Atim bahuriye bwa mbere mu kabari kwazwi nka “Alligator's bar’  gaherereye i Kampala gafite ubusitani bw’akataraboneka mu 2003, maze uyu muhanzi yirobera ifi kuva ubwo urukundo ruba ikibatsi. Baje gusezerana mu 2008.

    Bafitanye abana batanu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115093/chameleone-warobeye-ifi-mu-kabari-arashaka-undi-mugore-cyangwa-arakomeza-kwiringira-daniel-115093.html

  • Roman Abramovich yafashe icyemezo cyo kugurisha Chelsea FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Roman Abramovich

    Roman Abramovich

    Mu minsi ishize nibwo Roman Abramovich w’imyaka 55, yabanje gufata icyemezo cyo kuva mu buyobozi bw’ikipe ya Chelsea akayisigira abizerwa bayo, kuri ubu mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuyigurusha, ku bw’inyungu z’ikipe n’abakunzi bayo.

    Yagize ati 'Buri gihe nafashe ibyemezo ku nyungu z’ikipe, nafashe icyemezo cyo kugurisha ikipe nizera ko bigamije inyungu zayo, abafana, abakozi, abaterankunga b’ikipe n’abafatanyabikorwa. Ibi ntabwo ari ukubera ubucuruzi cyangwa amafaranga, kuri njyewe ahubwo ni ugukunda umukino n’ikipe.'

    Abramovich yavuze ko ababajwe no gutanduka n’iyo kipe, gusa ngo yizeye ko azemererwa kugera kuri stade ya Chelsea agasezera ku bafana.

    Yagize ati 'Iki ni icyemezo kitoroshye gufata, birambabaje gutandukana n’ikipe muri ubu buryo, gusa nizera ko ari byiza ku nyungu zayo. Nizeye ko nzashobora gusura Stamford Bridge inshuro ya nyuma, kugira ngo mbasezereho mwese. Nagize amahirwe mu buzima yo kuba muri Chelsea kandi ntewe ishema n’ibyo twagezeho byose, Chelsea n’abakunzi bayo bazahora mu mutima wanjye.'

    Hansjorg_Wyss ni umwe mu bifuza iyi kipe ya Chelsea

    Hansjorg_Wyss ni umwe mu bifuza iyi kipe ya Chelsea

    Roman Abramovich yaguze ko ikipe ya Chelsea FC mu mwaka wa 2003 yayiguze miliyoni 140 z’Amapawundi, imaze imyaka 47 idatwara igikombe. Mu myaka 19 yari amaranye na yo akaba yarayihinduriye urwego, ikaba ikipe ikomeye mu Bwongereza ku mugabane w’u Burayi ndetse no ku isi muri rusange.

    Iyo kipe kandi muri iyo myaka yayishoyemo arenga miliyari 2.1 z’Amapawundi, yayihesheje ibikombe 21 birimo shampiyona y’u Bwongereza Chelsea yatwaye inshuro eshanu (5), UEFA Champions League ebyiri (2), FA Cups eshanu, League Cups ebyiri, Community Shields ebyiri, UEFA Super Cup imwe n’igikombe cy’isi cy’ama Club baheuruka gutwara uyu mwaka. Mu myaka 19 yari amaranye iyo kipe, yakoranye n’abatoza 15.

    Amakuru avuga ko Roman Abramovich yameze gushyiraho igiciro cya miliyari enye (4) z’Amapawundi, ku waba yifuza kugura iyi kipe ndetse avuga ko basabwa gutanga ubusabe bwabo bitarenze ku wa Gatanu tariki 4 Werurwe 2022.

    Kugeza ubu Umunyamerika Toddy Boehly ubarirwa umutungo ungana na miliyari 4.72 z’Amapawundi n’Umusuwisi w’imyaka 86 Hansjorg Wyss, na we ubarirwa miliyari 5.5 z’Amadorali, nibo bivugwa ko bamaze kugaragaza ubushake bwo kugura iyo kipe yo mu murwa mukuru w’u Bwongereza, Londres.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/roman-abramovich-yafashe-icyemezo-cyo-kugurisha-chelsea-fc

  • Ukraine: Abasirikare b’u Burusiya bigaruriye umujyi ukomeye wa Kherson #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kherson ni wo mujyi wa mbere ukomeye ufashwe n’u Burusiya nyuma y’imirwano ikomeye, kuva bugabye ibitero kuri Ukraine mu cyumweru gishize.

    Umuyobozi wa Kherson, Igor Kolykhaev, yabwiye BBC ko abasirikare b’u Burusiya binjiye ku mbaraga mu nyubako y’ubuyobozi bw’umujyi bagategeka abaturage kuguma mu ngo.

    Imijyi myinshi yarashweho ibisasu biremereye mu mirwano yari imeze nabi cyanei ku wa gatatu.

    Hagati aho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ruri La Haye mu Buholandi, rwatangaje ko rugiye gutangira iperereza ku byaha bikorwa mu ntambara muri Ukraine.

    U Burusiya ku nshuro ya mbere bwemeye ko bwatakarije abasirikare benshi muri Ukraine babarirwa muri 490 n’inkomere hafi 1.600, ariko Ukraine ikemeza ko u Burusiya bumaze gutakaza ababarirwa mu bihumbi.

    Ku ruhande rwa Ukraine, ubuyobozi buravuga ko abaturage barenga ibihumbi bibiri bamaze kugwa mu mirwano yatangiye ku wa kane w’icyumweru gishize.

    Ni mu gihe Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) muri Ukraine, Filippo Grandi, yemeza ko abantu barenga miliyoni imwe ari bo bamaze guhunga imirwano.

    Umujyi wa Kherson uri ku cyambu mu majyepfo ya Ukraine ku Nyanja y’Umukara, utuwe n’abantu hafi ibihumbi 300. Umuyobozi w’uyu mujyi abinyujije kuri Facebook, yavuze ko yasabye abasirikare b’u Burusiya kutarasa abasivile.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ukraine-abasirikare-b-u-burusiya-bigaruriye-umujyi-ukomeye-wa-kherson

  • Ubushinwa bwanze gutora ko uburusiya bushirwa mu kato, Ubuhinde Burifata #RwOT #Rwanda

     Podcast: Russia and China, forever frenemies - Los Angeles Times

     

    BEIJING — China won’t join
    the United States and European governments in imposing financial
    sanctions on Russia, the country’s bank regulator said Wednesday.

    “We
    will not join such sanctions, and we will keep normal economic, trade
    and financial exchanges with all the relevant parties,” Guo said at a
    news conference. “We disapprove of the financial sanctions, particularly
    those launched unilaterally, because they don’t have much legal basis
    and will not have good effects.”

     

    Source : ABC News

     

  • Huye: Abakora imiti mu bimera bari kwigishwa gukora amasabune n'amavuta by'umwimerere – #rwanda #RwOT

    Cyabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Werurwe 2022 ubwo cyahugura bamwe mu bahagarariye inganda zisanzwe zikora imiti ikomoka mu bimera kibigisha uko bakora amasabune n'amavuta afite impumuro nziza harimo n'avura indwara z'uruhu zitandukanye cyangwa akazirinda.

    Nyakarundi Samuel umwe mu basanzwe bakorera inganda zikora imiti ikomoka ku bimera, yabwiye IGIHE ko ubumenyi bari kongererwa buzabafasha gukora amasabune n'amavuta.

    Ati 'Ikindi kigiye kwiyongeramo ni uburyo dushobora gukura mu kimera impumuro tukayifashisha mu gukora ibikoreshwa n'abantu nk'amasabune n'amavuta. Natwe turifuza gukora amasabune n'amavuta akorewe iwacu kandi yujuje ubuziranenge.'

    Na Tuyizere Jamila na we yavuze ko basanzwe bakora imiti mu bimera ariko mu minsi iri imbere baratangira gukora umuti usukura intoki, amasabune n'amavuta.

    Ati 'Twebwe dukora ibijyanye n'ubuvuzi gakondo, aya mahugurwa tuzakuramo ubumemyi kuko nk'ubu turi kwiga uko bakora isabune, umuti usukura intoki mu gikakarubamba ndetse n'amavuta.'

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubushakashatsi n'Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yavuze ko kongerera ubumenyi abakorera mu nganda zo mu Rwanda babyitezeho kunoza ibyo basanzwe bakora, ariko by'umwihariko nibatangira gukora amasabune n'amavuta bizateza imbere gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda izwi nka Made in Rwanda.

    Ati 'Turi kubahugura ku bijyanye n'uko ibyatsi bitunganywa bikavanwamo amavuta nayo akavamo imibavu, tunabigisha uburyo imibavu iva muri ibyo byatsi yifashishwa mu bintu byinshi. Ibyo rero bizatuma ibikorerwa mu Rwanda imbere birushaho kwiyongera kuko u Rwanda rutumiza byinshi biva mu mahanga birimo iyo mibavu ndetse n'amavuta yo kwisiga n'amasabune.'

    'Turizera ko kongerera ubushobozi izi nganda bizatuma zigira ubushobozi bwo gutunganya ibyo bintu n'ibyatsi duhinga hano mu Rwanda birusheho kongererwa agaciro bityo bigere ku bantu benshi. Bizagera ku nganda zizatanga akazi mu bazahinga ibyo byatsi bigatunganywa bikabyazwa umusaruro.'

    Abari kongererwa ubumenyi bagera kuri batandatu bazamara iminsi ine muri NIRDA, bahagarariye inganda zisanzwe zikora imiti mu bimera.

    Mu byo bari kwigishwa harimo no gukora amasabune n'amavuta arinda indwara z'uruhu cyangwa azivura.

    Abakora imiti mu bimera bari kwigishwa gukora amasabune n'amavuta by'umwimerere

    Mu byo bari kwigishwa harimo uko isabune n’amavuta ndetse n’imibavu bikorwa mu bimera

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yavuze ko abari guhugurwa nibatangira gukora amasabune n'amavuta bizateza imbere gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu

    Iyi nyubako irimo Laboratwari za NIRDA i Huye

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abakora-imiti-mu-bimera-bari-kwigishwa-gukora-amasabune-n-amavuta-by