Category: Uncategorized

  • U Rwanda na RDC byiyemeje guteza imbere ubucuruzi hubahirizwa amabwiriza y’ubuziranenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Habyarimana Béatha, niwe watangije ku mugaragaro iyo nama, aho yavuze ko ishimangira umubano w’ibihugu bivandimwe, mu kuzamura ubukungu nk’uko byashyizweho umukono n’abayobozi b’ibihugu, ubwo bahuriraga i Goma umwaka ushize.

    Amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ibigo bishinzwe ubuziranenge hagati y’ibihugu byombi, agamije guteza imbere no koroshya ubucuruzi binyuze mu gukuraho inzitizi zitari iz’amahoro, hashyirwa mu bikorwa ibipimo bihujwe, ndetse no gusuzuma ibipimo ngenderwaho.

    Gaby Lubiba Mampuya, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge muri RDC, yavuze ko iyo nama izaba inzira nziza yo kurushaho kungurana ubumenyi.

    Ati 'Igikenewe ni uguhanahana ubumenyi n’ubunararibonye, turusheho dusobanure neza inzira dukoresha. Turibwira ko tuzahuza uburyo bwacu mu kubahiriza inshingano, bizadufasha kwimakaza ireme ku bw’inyungu za bose kandi no mu buryo bwiza.'

    Yakomeje avugako u Rwanda na RDC nk’ibihugu bihahirana, icyangombwa cya mbere cyemerera igicuruzwa kwambuka umupaka gikwiye kuba ireme.

    Raymond Murenzi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB), yavuzeko hashyizweho uburyo buhamye bwo kureba ubuziranenge bw’ibicuruzwa bituruka ku mpande zombi, butangwa n’Ibigo by’igihugu bishinzwe ubuziranenge.

    Ati 'Ibigo byombi byemeranyijwe mu bwumvikane, kugira ngo duteze imbere ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi twubahirizwa ubuziranenge, ndetse tureba neza niba ubwo bucuruzi bukorwa uko bikwiye.'

    Yakomeje avuga ko impande zombi zashyizeho amabwiriza ahuriweho y’ubuziranenge, areba ibyo bicuruzwa.

    Ati 'Ubuziranenge niyo turufu ya mbere kugira ngo igicuruzwa kive mu gihugu kijya mu kindi. Mu kubirebera mu buryo bwagutse twemeranyijwe gushyiraho amabwiriza amwe y’ubuziranenge, tukaba dufite n’uburyo bwo gupima ibyo bicuruzwa haba ku gice cy’u Rwanda na Congo, kugira ngo ibicuruzwa bihanahanwa ku mpande zombi bibe byujuje ubuziranenge.'

    Yavuze ko nyuma y’ibiganiro byarangiye muri 2020, kugeza ubu hari urutonde rw’ibicuruzwa bigera ku 151, bishobora kuva cyangwa kujya mu gihugu kimwe byujuje ubuziranenge, ndetse kandi hanashyizweho n’uburyo bwo gukurikirana uko ubuziranenge bukorwa.

    Kugira ngo ibyo bigerweho, hazashyirwaho uburyo bwo guhanahana amakuru, guhuza ibipimo ngenderwaho, guhuza isesengura, sisitemu yo kugenzura, gusangira amahugurwa n’ubundi buryo butandukanye bushobora gushyigikira iterambere ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na RDC.

    Abayobozi ku mpande zombi mu biganiro ku buziranenge bw

    Abayobozi ku mpande zombi mu biganiro ku buziranenge bw’ibicuruzwa

    Intego nyamukuru ni ukoroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda na RDC, gukuraho inzitizi ku mahoro, amahame cyangwa amabwiriza ya tekiniki no kwemeza ubusabe bwa WTO, ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwaba intwaro y’amahoro, mu kuzamura ubukungu no kurwanya ubukene.

    Iyi nama irimo kubera i Kigali, ije ikurikira iheruka kubera muri RDC mu mwaka ushize wa 2021, yari iya mbere ihuje impande zombi nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye yasinyiwe muri RDC mu kwezi k’Ukwakira 2020, ashyiraho ubufatanye bwo kugenzura ibicuruzwa byambukiranya imipaka byujuje ubuziranenge.

    Iyi nama kandi yitabiriwe n’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), ndetse n’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-na-rdc-byiyemeje-guteza-imbere-ubucuruzi-hubahirizwa-amabwiriza-y-ubuziranenge

  • BARATABAZA : Bahawe Buruse yo kujya kwiga bageze ku mashuri babwirwa ko abayemerewe basoje amasomo #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri baturutse mu bigo boherejwemo bitandukanye by’imyuga n’ubumenyingiro byo mu turere dutandukanye turimo Karongi, Ngoma, Huye ndetse IPRC ya Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali ,bumvikana bagaragaza akababaro bafite ko kwemererwa guhabwa buruse nyuma bakabwirwa kwiyishyurira kandi baragaragajeko ntabushobozi bafite. Bakanavuga kandi ko bamwe muribo bari baragurishije imitungo y’ababyeyi babo badafite naho berekeza bajya ku mashuri bityo bafite ikimwaro cyo gusubira mu rugo iwabo.

    Umwe yagize ati 'abenshi twari twageze ku bigo twigaho nkanjye naje mvuye kuri IPRC Karongi aho bari banyohereje namaze kwishyura , namaze gukodesha inzu , namaze guhaha njyiye kubona mbona inguzanyo nayambuwe bari kumbwira ko nkwiriye kwishyura nk’uwiyishyurira, hari abana bagize ubwoba, batinye kuba bagaruka mu miryango yabo kuberako bazi ibyo imiryango yabo yahombeje kugirango babashe kujya kwiga.'

    Undi yagize ati 'bari banyohereje kuri IPRC Kicukiro navuye murugo bagurishije isambu kugirango mbashe kubona ibyangombwa byose nkenerwa, ubu nagize isoni zo gusubira murugo kuko sinasubira mu rugo kuko nzi ibyo nasize nkoze. '

    Inama nkuru y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza HEC, ivugako basanze abasabye ari benshi barenze ingengo y’Imari yari yateganyijwe bityo baza gufata umwanzuro wo gufata abasoje mu mwaka ushize gusa , abandi bo muyindi myaka baza guhagarika buruse bari baremerewe.

    Umuyobozi mukuru wa HEC ,Mukankomeje Rose yagize ati”Buri mwaka kuva IPRC yatangira twarabahamagaraga ngo nibaze bagemo, ubu rero hari hageze n’aho mu bana bo mu mwaka barangije muri 2020-2021, nicyo gihe cyabo kubera ya mafaranga yatubanye makeya, wa mubare tutarenza kubera amafaranga, ubwo twahereye kubarangije ubungubu…kugirango tutareka umwana urangije ubu kuko amashuri yarabamereye niba tutabahaye inguzanyo wenda ababyeyi bashobora kuba babishyurira , ariko imbogamizi twagize ni 2 , imbogamizi y’uko binjiye muri sisitemu icyarimwe noneho bakibona bakagirango bayibonye, tugize amahirwe tukabona amafaranga cyangwa se hagize muri abo ibihumbi 3450 wenda ntibaze, imyanya ni iyabo , nitubona amafaranga turasaba leta niba hari uburyo batwongera”

    Kuri iki kibazo ,Ihuriro ry’imiryango nyarwanda iharanira uburenganzira bwa muntu(CLADHO) isaba ko aba bana barenganurwa kuko ikibazo kitaturutse kuribo.

    Evariste Murwanashyaka ni Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO yagize ati”Mbere nambere twebwe icyo tubivugaho ntago abana bagomba kuzira amakosa y’abakozi b’icyo kigo,abana ntago bakwiye kuba ingaruka y’ubutumwa babonye ipfuye kuko ntago aribo bayanditse. hano harimo ibintu 2, barabarekera kw’ishuri bige bashake ahantu bavana amafaranga babasubize amafaranga y’ibintu batanze kugirango ibyo bintu byose bagurishije abana babare agaciro kabyo bahe inyemezabwishyu umuntu waboherereje ubwo butumwa ayabishyure niyanga babajyane mu rukiko, rero ibyo bihabanye n’uburenganzira bwa muntu, ubundi amafaranga y’inguzanyo ntanubwo yakabaye azaho imiterere myishi cyane ntago ari amafaranga y’ubuntu.

    Abanyeshuri basabye kwiga muri kaminuza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri uyu mwaka w’amashuri wa 2021-2022 bageze ku 4172 mu gihe ingengo y’imari yari yaragenwe yagombaga kwishyurira abanyeshuri bagera 3450 nkuko Inama nkuru y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza HEC ibitangaza.

    Bivuzeko leta igomba kugira icyo ikora kugirango aba banyeshuri bari biteguriye kwiga babone igisubizo kuko bari barishyuye amafaranga yo kwiyandikisha agera ku bihumbi 57.000 hakiyongeraho abari baramaze gufata amacumbi hafi y’ibigo nkuko babigaragaje.

    Ivomo:Isangostar

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/BARATABAZA-Bahawe-Buruse-yo-kujya-kwiga-bageze-ku-mashuri-babwirwa-ko-abayemerewe-basoje-amasomo

  • Rubavu : Abasore babiri baguwe gitumo biba mu nzu y’umuturage #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko aba bafashwe ari Mazimpaka Eric na Hakizimana Aphrodis bafashwe mu ijoro barimo kwiba umuturage, nyuma yaho atanze amakuru kuri Polisi ko yatewe n’abajura.

    Yagize ati “Ahagana saa kumi z’ijoro abajura babiri batoboye inzu ya Uwineza barinjira batangira kwiba ibikoresho byo mu nzu bakajya babihereza abandi bari basigaye inyuma , nyir’urugo yahise abumva niko guhamagara Polisi ko yatewe n’abajura, Polisi ifatanije ni izindi nzego z’umutekano yahise itabara bwangu ifata abo bajura n’ibikoresho bari bibye gusa abasigaye inyuma bahise biruka baracyashakishwa”

    SP Karekezi yavuze ko ikibazo cy’ubujura butobora amazu kimaze iminsi muri aka Karere agira inama abajura kubireka kuko inzego z’umutekanpo zifatanije n’abaturage zagihagurukiye

    Yagize ati “Turagira inama abantu bose bafite ingeso mbi y’ubujura kubireka kuko Polisi ifatanije n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bahugurukiye gufata abajura bakabiryozwa, kera byajyaga bavuga ngo iminsi y’umujura ni 40 ariko ubu siko bimeze ubu wiba rimwe ugahita ufatwa”

    Yaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage kutirara bagashyira ingufu mu gukora amarondo bagamije kwibungabungira umutekano, yanabasabye kandi kujya bahanahana amakuru vuba yaho bumvise ubujura kugira Polisi ibatabare bwangu.

    Abafashw bashyikirijwe ikigo cy’ubugenzacyaha (RIB) gikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, kugira bakurikiranwe n’amategeko hanyuma ibikoresho bisubizwa nyirabyo.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Abasore-babiri-baguwe-gitumo-biba-mu-nzu-y-umuturage

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 10 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yitabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, akaba ari umugore w’imyaka 61 i Kayonza.

    Abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,458 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-yitabye-imana-abanduye-bashya-babonetse-ni-10-56006

  • Musanze: Umunyonzi n'uwo yari atwaye baguye mu mpanuka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kiryi mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, hafi y'ikiraro cya Mukungwa winjira mu Mu Mujyi wa Musanze.

    Iyi mpanuka yabaye ubwo umunyonzi witwa Uwamahoro Marcel w'imyaka 37 wavaga mu Mujyi wa Musanze yerekeza kuri Mukungwa ahetse Mukeshimana Fortune w'myaka 43 bagonze imodoka nto bagahita bapfa.

    Ubwo bayigongaga bayiturutse inyuma, bahise bagwa mu muhanda mu kindi cyerekezo maze indi modoka ihita ibakandagira.

    Umuhuzabikorwa w'ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yemeje aya makuru anihanganisha imiryango y'ababuze ababo, aboneraho kwibutsa abakoresha umuhanda kurushaho kubahiriza amategeko agenga ikoreshwa ry'umuhanda kuko iyo atubahirijwe biteza impanuka zitwara ubuzima bw'abantu.

    Yagize ati”Abakoresha umuhanda basabwa kubahiriza amategeko yo kuwugendamo kuko iyo yirengangijwe biteza impanuka. Tuributsa abatwara amagare (abanyonzi) kwirinda umuvuduko no kugenda neza mu gisate cy'umuhande barimo bashyiramo intera ihagije, birinda gufata inyuma ku modoka igenda ndetse n'abatwaye ibinyabiziga basabwa korohera abatwara amagare ntibabagendere nabi kuko na byo ari bimwe mu biteza impanuka.”

    Nyuma y'uko ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikurikiranyeiby'iyi mpanuka abashoferi ndetse n'ibinyabiziga bari batwaye bajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo hakomeze iperereza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umunyonzi-n-uwo-yari-atwaye-baguye-mu-mpanuka

  • Witwaye muri ubu buryo biragoye kugira ngo hagire umukobwa ukwima urukundo #rwanda #RwOT

    Ni kenshi usanga umuntu yakunze undi ariko akabura aho abihera abimubwira cyangwa yabimubwira bakamukurizaho bimwe ab'ubu bita “gutera indobo”. Burya umuntu aterwa indobo kubera uburyo yitwaye atereta, iyo umukobwa nta gahunda agufiteho ubimenya mbere y'uko umubwira ijambo ndagukunda.

    N'ubwo hari usaba umuntu urukundo agahita arumwemerera atamugoye bitewe n'uwo ariwe, burya akenshi ushobora guterwa akadobo bitewe n'uko wagiye nabi cyangwa se wabihubukiye nyamara iyo witwara neza byashoboraga gucamo ukamwemeza.

    Dore ibyagufasha kwitwara neza igihe ugiye gutereta umukobwa uwo ariwe wese ntabashe kukwigobotora atavuze YEGO.

    1. Kubanza kumenyana n'uwo wifuzaho urukundo

    Bijya bibaho ko umuntu ahura n'undi agahita amukunda, nyamara n'ubwo byabaho kwitonda biba ari ngombwa kugirango umenye uwo wakunze uwo ariwe, imico n'ibyiyumviro bye, amateka ye ndetse ukaba wanamenya niba nta wundi afite bakundana. Ibi rero nta handi uzabikura uretse kujya umuba hafi mukaganira, ukamwereka ko umwitayeho kandi umuhaye umwanya bityo akakwisanzuraho ukagenda umenye ukuri kumwerekeyeho buhoro buhoro.

    2. Kwirinda guhita umusaba urukundo mu magambo

    Ni kenshi usanga abantu batekereza ko intambwe ya mbere mu gukundana n'umuntu ari uguhita ubimubwira mu magambo, nyamara ahubwo burya iyo ikwiye kuba iya nyuma y'izindi, mbese ukabimubwira wizeye neza ko akubwira “YEGO”.

    Ibi bivuga rero ko ugomba kwitonda, ukereka uwo wakunze ko umukunda mu bikorwa, mu buryo umufata, mu kumuha umwanya no kumwereka ko umwishimiye bityo buhoro buhoro nawe ugenda ubona icyo wa muntu agutekerezaho, kuburyo iyo nawe agukunze ubibona mbese mukabanza gukundana mu bikorwa ya magambo akazaza nyuma.

    3. Kwirinda kumwereka ko umufuhira cyangwa se umuyobora

    Ibi bikunze kubaho cyane ugasanga umuntu arafuhira undi batari banemeranya urukundo. Ibi ntibivuga ko wakwikuramo ibyo byiyumviro kuko nyine byizana, ahubwo ugomba kugerageza kubyibikamo ntubimwereke. Naguha gahunda akayica wimurakarira ngo ubimwereke, numuhamagara ntafate telephone wimutonganya ngo umwereke uburakari. Irinde mbese kumwereka ko adafite ubwisanzure bwo kwitwara uko ashaka ahubwo agomba kwitwara uko wowe ushaka. Ibi byakuviramo kurya akadobo kandi wenda amaherezo wa muntu mwari kuzakundana rugakomera.

    4. Wimubera nk'umutwaro ngo umuzitire

    Burya iyo abantu bakundana, biba byoroshye kuba umwe yabwira undi ngo byanze bikunze uyu munsi tubonane cyangwa byanze bikuze ejo tuzajyana aha naha n'ibindi nk'ibyo. Uwo wifuzaho urukundo rero mu gihe mutari mwabyerura rwose uramenye utazamushyiraho igitutu ugashaka ko ibyo umwifuzaho byose bigomba kugenda uko ubishaka. Ahubwo wowe muhe ubwisanzure busesuye, icyo umukeneyeho ukimusabe uciye bugufi naho bitari ibyo uzarya akadobo byihuse!

    5.Kwirinda kuvuga amagambo menshi adasobanutse

    Burya abakobwa bakunda abahungu bazi gusetsa ariko na none ntibakunda umuhungu uvugagura amagambo menshi, umuhungu uvuga adaha abandi umwanya wo kuvuga abakobwa ntibamukunda, niba uri kumwe n'umukobwa wifuzaho ubunshuti gerageza umuhe umwanya w'ijambo kandi wirinde kumuca mu ijambo ahubwo ugerageze umutege amatwi. Musore ujye wirinda kuvuga menshi cyane kugira ngo wegukane uwo wakunze. Kora ibikorwa byinshi bimwereka ko umukunda ugire amagambo macye.

    Refe: .elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/witwaye-muri-ubu-buryo-biragoye-kugira-ngo-hagire-umukobwa-ukwima-urukundo-61535

  • Dr. Karangwa uyobora Laboratwari y’u Rwanda y… – #rwanda #RwOT

    RFL yatangijwe mu 2018 ifite inshingano rusange yo guha abayigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga byakenerwa mu butabera, n'izisabwa n'abantu ku giti cyabo cyangwa izindi nzego n'imiryango baba abo mu gihugu cyangwa abo mu mahanga.

    Ifite kandi inshingano yo kwihaza mu ngengo y'imari no gusagurira isanduku ya Leta. By'umwihariko RFL, ibisabwe n'uwo ariwe wese ubikeneye, ifite inshingano zikurikira: gukusanya, gupfunyika, gutwara, kwakira, kubika no gusuzuma ibimenyetso by'ahakorewe icyaha.

    Iki kigo cyagendanye n'amajonjora ya Miss Rwanda 2022 kugeza uyu munsi, aho abakobwa 20 batangiye umwiherero w'ibyumweru bitatu kuva kuwa 28 Gashyantare 2022 uzangira tariki 20 Werurwe 2022, ubera kuri La Palisse Hotel Nyamata.

    Ibyapa bigaragaza serivisi zirenga 12 za RFL bigaragara aho abakobwa baba bari n'ahandi. Ndetse, abategura Miss Rwanda bagaragaza ko bishimiye kugenda urugendo na RFL rwo guhitamo abakobwa 20, bazavamo Nyampinga w'u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (RFL), Dr Charles Karangwa yabwiye INYARWANDA ko bateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda kugira ngo bashyire itafari ryabo mu rugendo rwo guteza imbere umwana w'umukobwa.

    Ati 'Gutera inkunga Miss Rwanda icya mbere bigenda muri gahunda n'umurongo wa politike y'igihugu cyacu, umwana w'umukobwa, urubyiruko muri rusange ariko by'umwihariko umwana w'umukobwa, kumushyigikira.'

    Akomeza ati 'Gushyigikirwa n'ikigo nka RFL twumva ari ishema. Ikintu cya mbere ko twujuje inshingano z'igihugu, ikindi kandi iyi gahunda ya Miss Rwanda ikurikirwa n'abantu benshi cyane. Abantu benshi cyane, ku buryo twaciye no muri uwo muyoboro kugira ngo dushobore kumenyekanisha serivisi zacu.'

    Dr Karangwa avuga ko aho Miss Rwanda 2022 yanyuze hose n'ibikorwa bya RFL byagaragaye. Avuga ko muri iki gihe bari kubona abantu benshi bashaka serivisi zabo, bababwira ko babimenye binyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda bakurikiye.

    Ati '[…] Umubare w'abantu bagenda batugana ugenda wiyongera umunsi ku munsi. Baranabikubwira, bakatubwira bati twabamenye kubera Miss Rwanda. Urumva rero twumva ko ari ikintu cyiza twashyiramo imbaraga koko.'

    Uyu muyobozi yavuze ko iri rushanwa rimaze gutanga umusanzu ufatika mu guteza imbere umwana w'umukobwa, aho bamwe mu barinyuzemo babonye akazi, bihangira imirimo, abandi aho bakomanze imiryango irafunguka, imishinga yabo iterwa inkunga n'ibindi.

    Dr Karangwa anavuga ko RFL yakoranye n'abakobwa banyuze muri Miss Rwanda, barimo Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 kandi ko bazakomeza gukorana.

    Icyerekezo cya RFL: Iki kigo gifite intego y'uko mu myaka itanu iri imbere, kizaba ari igicumbi ndetse n'ikigo cy'icyitegererezo (center of excellence) muri serivisi yaba mu karere ndetse no hirya yako bityo bagatanga umusanzu wabo kuri ibyo bihugu bitari byagira izi serivisi.

    Bazashyiraho ikigo gikomeye gitanga amasomo n'amahugurwa mu nzego zitandukanye mu bijyanye n'izi serivisi.

    RFL ifitanye ubufatanye na Kaminuza zikomeye, ku buryo bizabafasha kugera kuri iyo ntego. Mu gihe cya vuba, RFL irashaka ko izaba yageze kuri 'accreditation', uburyo RFL izaba yemewe ku rwego Mpuzamahanga. 

    Ukeneye serivisi za RFL wahamagara 4636 cyangwa ukanyura kuri websit ariyo: www: rfl.gov.rw

    Serivisi 5 zitangwa na Rwanda Forensic Laboratory:

    1. Serivisi ya 'Document and Finger Print'

    Iyi serivisi ifasha mu gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by'abakekwaho ibyaha.

    2. Serivisi ya 'Digital Forensic'

    Iyi serivisi ishinzwe gupima, gusuzuma, kugenzura ibyaha n'ibindi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n'inzego, ibigo, n'abantu ku giti cyabo.

    3. Serivisi ya 'Forensic Medicine'

    Iyi serivisi ikoresha ubuhanga bwa kiganga mu gusuzuma imibiri y'abitabye Imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu.

    4. Serivisi ya 'Microbiology'

    Iyi serivisi ipima ibintu byose byahumanyijwe na ‘microbes’, ku buryo uwabirya cyangwa uwabinywa byamuhumanya cyangwa bikamuviramo urupfu.

    5. Serivisi ya 'Ballistics and Toolmark'

    Iyi Serivisi ifasha mu gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n'imbunda n'amasasu, hagamijwe kubihuza n'ibimenyetso byakuwe ahabereye icyaha.

    Inkuru wasoma: Serivisi 5 zitangwa na Rwanda Forensic Laboratory (RFL) ikomeje kuba hafi Miss Rwanda 2022

    Dr Charles Karangwa uyobora Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (RFL) yavuze ko banyuzwe n'imikoranire bafitanye na Miss Rwanda 2022

     

    Dr Karangwa yavuze ko bazakomeza kwifashisha abahatanye muri Miss Rwanda mu bikorwa bitandukanye bya RFL- Aba bakobwa 20 nibo bari mu mwiherero 

    Dr Karangwa yavuze ko Miss Rwanda yatumye umubare w'abakenera serivisi za RFL wikuba kabiri- Avuga ko bazakomeza guteza imbere umwana w'umukobwa

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DR CHARLES KARANGWA UYOBORA RFL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115102/dr-karangwa-uyobora-laboratwari-yu-rwanda-yibimenyetso-bya-gihanga-byifashishwa-mu-butaber-115102.html

  • Biratangaje! Umugore yatwaye inda yumwana wa… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore Odalis Martinez w'imyaka 25 y'amavuko yatangaje abantu ubwo yavugaga inkuru ye ivuga uko yatwaye inda ya kabiri mu gihe yari agitwite inda ya mbere. Odalis yavuze ko inda ya mbere n'iya kabiri igihe yazitwariye hacamo iminsi itanu.

    Odalis Martinez n'umugabo we Antonio Martinez mu Gushyingo 2020 ni bwo bakiriye inkuru nziza ko bagiye kunguka umwana nyuma y'amezi macye yari ashize babuze umwana wabo w'imfura.

    Ibyishimo byaje kwiyongera muri uyu muryango ubwo Odalis yajyaga kwa muganga akabwirwa ko atwite impanga. Igitangaje ariko ni uko aba bana bombi basanze igihe yatwaye inda ya mbere hanyuzemo iminsi itanu kugira ngo atware inda ya kabiri, ibi byose bikaba byarabaye mu cyumweru kimwe.

    Abahanga bavuga ko ibi byabaye kuri uyu mugore byitwa 'superfetation' bikaba bidakunze kubaho cyane ndetse biba iyo umugore atwaye inda ya kabiri mu gihe agitwite iya mbere, ibi kandi bikaba bishobora kubaho mu munsi cyangwa ibyumweru runaka umugore amaze gutwara inda ya mbere. Abana bavuka muri ubu buryo bitwa impanga mu gihe bavutse ku munsi umwe.

    Superfetation iba iyo intangangore ihuye n'intangagabo mu gihe umugore amaze gutwara inda cyangwa umwana ataravuka bityo akaba atwaye inda inshuro ebyiri.


    Odalis yatwaye inda y’umwana wa kabiri n’uwa mbere ataravuka

    Odalis yavuze ko ibyamubayeyo ari nk'igitangaza ndetse ko kuva aba bakobwa be babiri yise Lilo na Imelda Martinez bavuka kuwa 10 Kanama 2021 we na Antonio bibagora cyane kubatandukanya kuko basa cyane mu maso.


    Lilo na Imelda bavutse basa cyane mu maso


    Odalis na Antonio Martinez mu byishimo nyuma yo kunguka abana babiri

    Uyu mugore utuye muri leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomeje avuga ko abwira abantu ko aba bakobwa be ari impanga aho kubasobanurira ko yatwaye inda mu bihe bitandukanye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115105/biratangaje-umugore-yatwaye-inda-yumwana-wa-kabiri-nuwa-mbere-ataravuka-115105.html

  • Perezida Kagame avuga ko hakenewe ubufatanye kugira ngo Afurika igere ku iterambere rirambye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame avuga ko hakenewe ubufatanye kugira ngo Afurika igere ku iterambere rirambye

    Perezida Kagame avuga ko hakenewe ubufatanye kugira ngo Afurika igere ku iterambere rirambye

    Perezida Kagame yabivuze ubwo yatangizaga inama Nyafurika ya 8 yiga ku iterambere rirambye, yatangiye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 3 ikazasozwa tariki 05 Werurwe 2022.

    Umukru w’Igihugu avuga ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora gahunda z’iterambere muri Afurika, na mbere yaho ngo hari izari zagiye zidindira.

    Yakomeje avuga ko ubwo bufatanye bukwiye guhera mu kwikorera inkingo za Covid-19 ndetse n’iz’izindi ndwara, akavuga ko umugabane wa Afurika ukwiye gushyira imbere gushora imari mu bikenewe byose ngo urwego rw’ubuzima rutere imbere.

    Yagize ati “Mbere na mbere Afurika ikwiye kubaka ubufatanye nyabwo, yubaka ubushobozi bwayo mu kwikorera inkingo ndetse n’indi miti”.

    Perezida Kagame kandi yavuze ko isoko rusange rya Afurika rikwiye kwifashishwa mu kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, ndetse no mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

    Perezida Kagame avuga ko kubaka Afurika yifuzwa bikwiye kugirwamo uruhare n’Abanyafurika bose, bakaba kandi ari bo bagomba kwiyoborera urwo rugendo.
    Ati “Kubaka Afurika twifuza nitwe bireba. Ni natwe tuzayobora urwo rugendo ndetse dufatanyije, ni yo mpamvu iri terambere ari ngombwa”.

    Yavuze ko yizeye ko imyanzuro izafatirwa muri iyo nama, izagaragaza aho umugabane wa Afurika uhagaze mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye.

    Ati “Ni ibijyanye no guharanira umutekano n’iterambere ry’Umugabane wacu, kugira ngo urubyiruko cyangwa abato bazagire ejo heza bakwiye. Nizeye ko ibitekerezo byanyu muri iyi nama mu minsi iri imbere bizagaragaza umwanya Afurika ihagazeho mu bijyanye na Politiki ndetse n’Iterambere rirambye”.

    Iyi nama yateguwe na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu bwa Afurika, ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere.

    Abitabiriye iyo nama bashimye u Rwanda uruhare rukomeje kugira mu kugera ku iterambere rirambye, ndetse no kuryubaka haba ku Banyarwanda ubwabo, no mu karere ruherereyemo.

    Abitabiriye iyo nama kandi bashimye uburyo u Rwanda rwitwaye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, aho kugeza ubu Abanyarwanda barenga kuri 70% bamaze gukingirwa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-avuga-ko-hakenewe-ubufatanye-kugira-ngo-afurika-igere-ku-iterambere-rirambye

  • Afurika ifite ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa n’ubwo hari byinshi itumiza hanze – Minisitiri Ngirente #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko umugabane wa Afurika muri 2019 watumije hanze ibiribwa bifite agaciro ka miliyari 43 z’Amadorari. Nyamara Afurika ngo ifite ubushobozi bwo kwihaza ku biribwa byinshi itumiza hanze nk’umuceri, ingano, ibigori, soya n’ibindi.

    Ni inama izabera mu Rwanda kuva ku itariki 5 kugeza ku ya 9 Nzeri uyu mwaka.

    Mu nama nk’iyi iheruka kuba umwaka ushize, Perezida Paul Kagame yatangaje ko kwihaza mu biribwa biri mu by’ingenzi byafasha Isi na Afurika, by’umwihariko kugera ku ntego z’iterambere rirambye, SDGs.

    Ubwo Umukuru w’igihugu yavugaga ibyo, Afurika byavugwaga ko yihariye 35% by’abibasiwe n’ikibazo cy’ibiribwa bidahagije mu Isi.

    Iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yabajijwe uburyo impinduramatwara mu buhinzi n’ubworozi zafasha Afurika kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, cyatumye uyu mugabane udohoka mu rugamba rwo kwesa imihigo ikubiye mu ntego z’iterambere rirambye.

    Minisitiri w

    Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

    Icyo gihe yavuze ko 70% by’Abanyafurika bafite imyaka y’ubukure, bakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’umusaruro no kuwongerera agaciro. Iyo abo bantu bose badahagaze neza rero na Afurika ntabwo iba ihagaze neza.

    Yavuze ko mu buryo bufatika, Umugabane ukeneye impinduramatwara mu miterere y’uruhererekane rw’ibiribwa, no gukora ku buryo buri wese abona ibiribwa akeneye bitamuhenze kandi nta busumbane burimo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/afurika-ifite-ubushobozi-bwo-kwihaza-mu-biribwa-n-ubwo-hari-byinshi-itumiza-hanze-minisitiri-ngirente