Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    President Kagame chairs a cabinet meeting where existing measures to prevent the spread of the Covid-19 pandemic will be on the agenda. 60% of the country’s population is currently fully vaccinated against the virus. pic.twitter.com/hzrWZMBSIT

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 4, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-yize-kuri-covid19-56022

  • RCS yasobanuye uko umucungagereza yarashe mugenzi we by'impanuka agapfa #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, rwatangaje ko muri Gereza ya Gicumbi habereye impanuka y'Umucungagereza warashe mugenzi we ubwo bari mu kazi.

    Byabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Werurwe 2022, aho Umucungagereza ukorera muri Gereza ya Gicumbi iherereye mu Murenge wa Miyove, yarashe mugenzi we.

    Amakuru ahari ni uko hari Umucungagereza w'umukobwa wari urwaye bagenzi be babiri bajya kumusura mu masaha y'umugoroba.

    Ubwo bari muri icyo cyumba baganira nibwo Umucungagereza mugenzi wabo w'umusore, yinjiyemo aza kurekura isasu rifata umwe muri abo bakobwa ahita ajyanwa mu bitaro aza kwitaba Imana nyuma y'igihe gito.

    Ubuyobozi bwa Gereza ya Gicumbi butangaza ko aba bacungagereza bari basanzwe babanye neza ndetse uwo musore yari agiye gusura uwo mukobwa urwaye.

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yabaye avuga ko amakuru y'ibanze agaragaza ko icyabaye atari ukurasa kubera ko ari uwarashe n'uwarashwe batari bafitanye ibibazo.

    Yagize ati 'Ikindi ni uko bari basanzwe babanye neza kandi abakozi mu kazi kabo ka buri munsi bahabwa amabwiriza y'akazi nubwo haba habayeho ikibazo cy'impanuka.'

    Yakomeje agira ati 'Ni ibintu byatubabaje nka RCS ariko na none tunihanganishije umuryango wa nyakwigendera kuko yari umwana w'umukobwa ukiri muto, witanga mu kazi, ndetse nubwo umwana ari uw'umuryango ariko ni umujyambere, amaboko igihugu kibuze.'

    SSP Uwera avuga ko bahabwa amabwiriza y'uko bitwararika ku bikoresho by'akazi mu buryo bwo kwirinda nk'izo mpanuka ndetse no kurangwa n'imyitwarire myiza.

    Hakomeje gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka y'umusore warashe umukobwa bakoranaga mu kazi k'Ubucungagereza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rcs-yasobanuye-uko-umucungagereza-yarashe-mugenzi-we-by-impanuka-agapfa

  • Umuherwe w'Umurusiya yiyemeje kuzahemba akayabo umuntu uzamuzanira umutwe wa Putin #rwanda #RwOT

    Umucuruzi w'Umurusiya, Alex Konanykhin, yatanze akayabo ka 1.000.000 y'amadolari yo guta muri yombi Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin mu nyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri iki cyumweru, ubwo Uburusiya bwari bukomeje gutera Ukraine.

    Inyandiko yashyize kuri LinkedIn yari iherekejwe n'ifoto ya Putin n'amagambo agira ati “Wanted: Dead or Alive. Vladimir Putin for mass murder.”.

    Konanykhin yanditse kuri LinkedIn ati: “Ndasezeranya kuzishyura amadorari 1.000.000 abofisiye (bubahiriza inshingano zabo z'itegeko nshinga, bazata muri yombi Putin nk'uwakoze ibyaha by'intambara hakurikijwe amategeko y'Uburusiya n'amahanga.”

    Putin ntabwo ari perezida w'Uburusiya kuko yaje ku butegetsi biturutse kuri Operasiyo idasanzwe yo guturika kw'amazu y'amagorofa mu Burusiya, hanyuma arenga ku Itegeko Nshinga akuraho amatora anyuze mu muco kandi yica abamurwanyaga.”

    Uyu mucuruzi yongeyeho ati: “Njye nk'Umurusiya n'umuturage w'Uburusiya, mbona ko ari inshingano zanjye mu korohereza Uburusiya kwitandukanya n'ubunazi. Nzakomeza ubufasha bwanjye kuri Ukraine mu bikorwa by'ubutwari bwo guhangana n'igitero cy'ubuhotozi cya Putin”.

    Ijambo ry'ikirusiya Orda risobanura “horde”, agatsiko k'abakora ibikorwa bya kinyamaswa.

    Alex Konanykhin ninde ?

    Nk'uko bigaragazwa n'ikinyamakuru The Washington Post cyo mu 1996, Alex Konanykhin yize mu Ishuri Rikuru ry'Ubugenge n'ikoranabuhanga rya Moscou mbere yo kurivamo afungura koperative y'Ubwubatsi. Nyuma yagiye mu bundi bucuruzi, nk'amabanki, ububiko n'imitungo itimukanwa.

    Mu 1992,yabaye umwami mu bucuruzi, amasosiyete ye yari afite agaciro ka miliyoni 300 z'amadolari. Ndetse yari mu ntumwa za mbere za Perezida w'Uburusiya, Boris Yeltsin i Washington muri uwo mwaka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umuherwe-w-umurusiya-yiyemeje-kuzahemba-akayabo-umuntu-uzamuzanira-umutwe-wa

  • Huye: Abanyeshuri ba IPRC bateye ibiti basabwa no kuzabibungabunga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bateye ibiti baniyemeza kubikurikirana

    Bateye ibiti baniyemeza kubikurikirana

    Ni igikorwa cyabanjirije kwakira abanyeshuri baje kuhiga muri uyu mwaka, bari bamaze icyumweru bamenyerezwa kandi basobanurirwa ibyaho.

    Lt. Col. Dr. Barnabé Twabagira, umuyobozi wa IPRC-Huye, yabwiye abo banyeshuri ko ikigo bigamo gifite ubutaka bunini, bakaba bariyemeje kugiteramo ibiti, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

    Yagize ati 'Murabizi ko ibiti ari ubuzima. Bisukura umwuka duhumeka. Iyi ni intangiriro, tuzatera n’ibindi birenze biriya.'

    Yasabye buri wese kandi kutazibagirwa aho yateye igiti cyangwa ibiti ku bateye ibirenze kimwe, kugira ngo bazabibungabunge.

    Ati 'Aho buri wese yateye igiti, arahazi. Buri wese najya kurangiza tuzajya tumusaba atwereke icyo yateye uko kimeze.'

    Yunzemo ati 'Aho muzaba muri hose muzenguruka, muzajye muvuga muti reka tujye gusura cya giti twateye. Nusanga kitameze neza, ugikorere gise neza. Nusanga cyarapfuye, wegere abashinzwe iby’ubuhinzi, bafite za pepiniyeri zifite ibiti byinshi, wongere uteremo ikindi.'

    Umuyobozi wa IPRC Huye, Lt. Col. Dr. Barnabe Twabagira yifatanyije n

    Umuyobozi wa IPRC Huye, Lt. Col. Dr. Barnabe Twabagira yifatanyije n’abanyeshuri mu gutera igiti

    Abanyeshuri bateye ibiti bavuga ko babiteye babyishimiye kuko biyumvagamo kugira uruhare mu kurengera ibidukikije.

    Aloys Hirwa Semahoro wiga ibijyanye n’ubwubatsi mu mwaka wa gatatu yagize ati 'Ni byiza gutera ibiti kuko bituzanira umwuka mwiza, bikaturinda n’isuri. Ibihe ntibihindagurika cyane iyo hari ibiti.'

    Icyakora, yanagaragaje icyifuzo cy’uko hakwiye gutezwa imbere gukoresha ingufu zisubiramo, urugero nka gaz, kuko kuba Abaturarwanda ari benshi, banifashisha ibiti mu gucana, bituma bigenda bikendera, bigatera imihindagurikire y’ikirere itari myiza.

    Ati 'Nasaba Guverinoma y’u Rwanda korohereza Abanyarwanda ku bijyanye n’igiciro cya gaz, kugira ngo n’utuye mu cyaro abashe kuyibona ku giciro cyiza, bityo ya mashyamba yatemwaga acanwa nk’inkwi cyangwa amakara tuyabungabunge, hanyuma tubashe kugira ikirere cyiza.'

    Ku bijyanye no kubungabunga ibiti bateye, ngo biteguye gukurikiza amabwiriza bahawe kuko batekereza ko ari ingenzi.

    Albert Fredy Muhizi watangiye mu mwaka wa mbere ati 'Aho nagiteye ndahazi kandi nzagikurikirana. Nko muri weekend, na nyuma y’amasomo nzajya nshaka umwanya njye kukireba.'

    Na we atekereza ko hari hakwiye gushakishwa uko igiciro cya gaz kigabanuka, kugira ngo abantu bayifashishe, bityo n’amashyamba asagambe.

    Ibi abivugira yuko ngo gaz yahenze, abayikoreshaga bakaba barabitse amacupa bagasubira ku makara n’inkwi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/huye-abanyeshuri-ba-iprc-bateye-ibiti-basabwa-no-kuzabibungabunga

  • Umucungagereza yarashe mugenzi we arapfa #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Werurwe 2022, aho Umucungagereza ukorera muri Gereza ya Gicumbi iherereye mu Murenge wa Miyove, yarashe mugenzi we.

    Amakuru ahari ni uko hari Umucungagereza w’umukobwa wari urwaye bagenzi be babiri bajya kumusura mu masaha y’umugoroba.

    Ubwo bari muri icyo cyumba baganira nibwo Umucungagereza mugenzi wabo w’umusore, yinjiyemo aza kurekura isasu rifata umwe muri abo bakobwa ahita ajyanwa mu bitaro aza kwitaba Imana nyuma y’igihe gito.

    Ubuyobozi bwa Gereza ya Gicumbi butangaza ko aba bacungagereza bari basanzwe babanye neza ndetse uwo musore yari agiye gusura uwo mukobwa urwaye.

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya yemeje ko iyi mpanuka yabaye avuga ko amakuru y’ibanze agaragaza ko icyabaye atari ukurasa kubera ko ari uwarashe n’uwarashwe batari bafitanye ibibazo.

    Yagize ati 'Ikindi ni uko bari basanzwe babanye neza kandi abakozi mu kazi kabo ka buri munsi bahabwa amabwiriza y’akazi nubwo haba habayeho ikibazo cy’impanuka.'

    Yakomeje agira ati 'Ni ibintu byatubabaje nka RCS ariko na none tunihanganishije umuryango wa nyakwigendera kuko yari umwana w’umukobwa ukiri muto, witanga mu kazi, ndetse nubwo umwana ari uw’umuryango ariko ni umujyambere, amaboko igihugu kibuze.'

    SSP Uwera avuga ko bahabwa amabwiriza y’uko bitwararika ku bikoresho by’akazi mu buryo bwo kwirinda nk’izo mpanuka ndetse no kurangwa n’imyitwarire myiza.

    Hakomeje gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka y’umusore warashe umukobwa bakoranaga mu kazi k’Ubucungagereza.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umucungagereza-yarashe-mugenzi-we-arapfa

  • Indirimbo Bruce Melodie yakoranye na Harmonize yasohotse #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe itegerejwe na benshi, indirimbo umuhanzi nyarwanda, Bruce Melodie yakoranye na Harmonize yasohotse.

    Iyi ndirimbo yiswe “Totally Crazy “, ikaba yasohotse mu buryo bw’amajwi uyu munsi tariki ya 4 Werurwe 2022.

    Ni indirimbo yatangiye gukorwa mu Kuboza 2021 ubwo Bruce Melodie yari yerekeje Tanzania gukorana n’uyu muhanzi.

    Iyi ndirimbo yagiye gukorwa nyuma y’iminsi mike na The Ben akoranye indirimbo na Diamond Platnumz yise ‘Why’, byatumye abantu bibaza uko iya Melodie na Harmonize izaba imeze.

    Izi ndirimbo zose zakozwe n’umunyarwanda Madebeats. Isohotse mu buryo bw’amajwi mu gihe Bruce Melodie yanateguje abantu amashusho yayo.

    Indirimbo Bruce Melodie yakoranye na Harmonize yasohotse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/indirimbo-bruce-melodie-yakoranye-na-harmonize-yasohotse

  • World Star Entertainment igiye gutangaza abanyempano batsinze amarushanwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyateguwe na World Star Entertainment mu rwego rwo kuzamura impano mu bakiri bato ndetse n’abandi bumva ko bakifitemo ubushake bwo guhanga.

    Byatangiye mu 2020 bitangirana n’abantu benshi gusa si ko bose bagize amahirwe yo gukomeza.

    Kugeza ubu hasigayemo abantu barindwi, muri abo barindwi hakazavamo abandi batatu ari na bo bazahabwa ibihembo, ibi bihembo bakazabishyikirizwa n’umuhanzikazi Alyn Sano.

    Kubera ko byari muri Guma mu Rugo, abantu bararirimbaga bakohereza amashusho hanyuma hakabaho kujonjorora kw’abakemurampaka ba World Star Entertainment.

    Umwe mu bategura aya marushanwa, Sano Panda, avuga ko abatsinze bazahabwa amahirwe yo gutezwa imbere mu buhanzi bwabo cyangwa se mu mpano zabo kandi bagahabwa n’ibihembo.

    Yagize ati 'Abatsinze bazafashwa gukora indirimo mu buryo bw’amashusho n’amajwi ndetse bakazafashwa mu kumenyekana kw’ibyo bihangano. Tuzabakurikirana ku buryo impano zabo zizakomeza gutera mbere kandi ntabwo bihagarariye aho kuko aya marushanwa azakomeza'.

    Sano avuga ko kuri iki Cyumweru abatsinze bazahabwa amafaranga azabafasha mu buhanzi bwabo, gusa yirinze gutangaza ingano yayo mafaranga.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/world-star-entertainment-igiye-gutangaza-abanyempano-batsinze-amarushanwa

  • Ihere ijisho amafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram muri iki cyumweru[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo kugana kumusozo, ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye bibinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije abafana babo ndetse n'ababakurikirana muri rusange amafoto atandukanye.

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi y'icyumweru turi kugana ku musozo ,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk'aba Miss.

    1.Miss Uwase Muyago

    2.Miss Ingabire Grace

    3. Miss Mutesi Jolly



    4.Shaddyboo





    5.Umukundwa C. Cadette




    6.Miss Nishimwe Naomie

    7.Sacha_Katee


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-amafoto-y-ibyamamarekazi-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-61551

  • CHOGM ihanzwe amaso mu guhindura isura y'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni Inama yitezweho byinshi kuko ari imwe mu nama nini ku Isi, kuko ihuriza hamwe abakuru b'ibihugu na za guverinoma bagera kuri 54, ndetse abantu bari hagati y'ibihumbi birindwi n'ibihumbi 10 bakaba bashobora kuzayitabira.

    Iyi nama kandi ifite umwihariko kuko ari ubwa mbere Inama y'Ubucuruzi ya Commonwealth (CBF) izabera muri Afurika, aho izitabirwa n'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi barenga 400, ari nabwo bwa mbere CHOGM isanzwe iba buri myaka ibiri, izaba yitabiriwe n'umubare munini w'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi.

    Ni mu gihe kandi kuko ubucuruzi bw'ibihugu bigize CHOGM nabwo bwitezweho kwiyongera muri uyu mwaka, aho buzagera ku gaciro ka miliyari 1000$.

    Urwego rw'Iterambere (RDB) rwatangiye kurebera hamwe uburyo ibigo by'ubucuruzi mu Rwanda bishobora kungukira muri iyi nama idasanzwe, ku buryo hashobora kubaho 'isinywa ry'amasezerano y'ubucuruzi afatika,' ashobora gutanga akazi ku Banyarwanda no kwagura amasoko ku bigo by'ubucuruzi mu Rwanda.

    Ni muri urwo rwego RBD yaganiriye n'abashoramari bari mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'urwego rw'ingufu, hagaragazwa amahirwe ari muri iyi nama ashobora kuzamura ubushobozi bw'uru rwego ruri mu zagizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid-19.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ibikorwa by'Ishoramari muri RDB, Philip Lucky, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kwihuza hagati y'abashoramari, ku buryo ibigo byo mu Rwanda bishobora kubaka imikoranire n'ibigo mpuzamahanga.

    Yagize ati 'CHOGM ni inama mpuzamahanga izazana abantu batandukanye harimo na ba rwiyemezamirimo bazaba baje kureba u Rwanda no gushaka amahirwe y'ishoramari, bityo bashake n'uburyo bwo gukorana n'abantu b'imbere mu gihugu.'

    Yashimangiye ko iyi nama igamije gushishikariza abashoramari bo mu Rwanda kwitegura kuzabyaza umusaruro ayo mahirwe, ati 'Tugamije gushishikariza Abanyarwanda n'abashoramari kugira ngo barusheho kwitegura maze bazabyaze iyi nama umusaruro mu buryo bw'ubucuruzi.'

    Yongeyeho ko akamaro k'inama nk'izi mpuzamahanga ari uguhuza abacuruzi, kandi iyi nama ikazitabirwa n'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi benshi.

    Ati 'Tuzaba dufite abayobozi b'ibigo bikomeye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ku Isi, ibigo by'ishoramari bikomeye, banki nini ku rwego rw'Isi n'abandi, niyo mpamvu dushaka ko abantu bafata umwanya wo kwitegura bakabyaza umusaruro iyi nama. Bakwiye kumenya icyo bashaka n'uko bakigeraho, iyi nama igamije kubasogongeza kuri ayo mahirwe.'

    Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko iyi nama igamije gutuma abacuruzi bo mu Rwanda bagirana amasezerano y'imikoranire n'ibigo by'ubucuruzi mu mahanga, ati 'Turashaka ko ibigo by'ubucuruzi bizasinya amasezerano afatika. Niba ari Umunyarwanda ufite umunyamahanga uje gukorana nawe, turebe neza ni iki bashaka gukorana. Ese igishoro cyabo kingana iki? Ese bazatanga akazi kangana iki mu Rwanda? Ibyo ni byo dushaka kureba kugira ngo tubyaze umusaruro iyi nama.'

    Ku ruhande rw'abashoye mu rwego rw'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro, bavuze ko iyi nama bayitezeho byinshi kuko izababera ikiraro cyo kwagura amasoko yabo ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane muri ibi bihe ibiciro by'amabuye y'agaciro byazamutse.

    Umuyobozi Wungurije w'Ishyirahamwe ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda, Simpenzwe Leonidas, yagize ati 'Aya ni amahirwe akomeye, kuba tubonye abashoramari bazitabira iyi nama basanzwe bafite ubumenyi buhambaye mu gucukura, gutunganya no gucuruza amabuye y'agaciro, ni amahirwe akomeye ku Banyarwanda.'

    U rwanda rwakiriye CHOGM mu gihe yaherukaga kubera mu Bwongereza mu 2018. Abanyarwanda bifuza kuyitabira barasabwa kuzishyura 250$, ikiguzi gito ugereranyije n'amafaranga azishyurwa n'izindi nzego. Mu minsi iri imbere, biteganyijwe ko RDB izasohora uburyo bwo kwiyandikisha ku bifuza kwitabira iyi nama.

    Ku rundi ruhande, RDB irateganya gushyiraho uburyo buzahuza abacuruzi, hakazajyaho urubuga rwerekana ibigo by'ubucuruzi bizayitabire ndetse bikazaba bishobora gutegura ibiganiro hagati yabyo mbere y'uko inama itangira.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ibikorwa by'Ishoramari muri RDB, Philip Lucky, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kwihuza hagati y'abashoramari

    Iyi nama yahuje abashoramari bo mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’urwego rw’ingufu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chogm-ihanzwe-amaso-mu-guhindura-isura-y-ubucuruzi-bw-amabuye-y-agaciro-mu

  • UBWOBA I BURAYI : Umuriro ku ruganda rw’ingufu kirimbuzi ,Afrika yitegure iki #rwanda #RwOT

    Abanyaburayi ntibaribagirwa akaga kabaye ku mpanuka y’uruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Chernobyl mu 1986.

    Zelensky yashyize video kuri Twitter avuga ati : “Uruganda runini cyane Iburayi rw’ingufu kirimbuzi ubu rwafashwe n’umuriro”.

    Yashinje ingabo z’Uburusiya kurasa ku bushake kuri ‘reactors’ z’uru ruganda rwa Zaporizhzhia zikoresheje ibifaru.

    Uruganda rwa Zaporizhzhia nirwo runini iburayi rutunganya ingufu kirimbuzi zikifashihwa mu bikorwa by’iterambere

    Uburusiya ntacyo bwavuze ku byo bwashinjwe na Zelensky kuri uru ruganda rutanga igice kinini cy’amashanyarazi muri Ukraine.

    Nyuma y’amasaha habaye ibitero n’umuriro kuri uru ruganda, abategetsi ba Ukraine batangaje ko rwafashwe n’ingabo z’Uburusiya.

    Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo umwe mu bategetsi bo muri ako gace avuga ko “abakozi barwo bakomeje gukurikirana ibice bitanga ingufu” by’uru ruganda.

    Perezida Joe Biden wa Amerika hamwe na Rafael Grossi ukuriye ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’ingufu kirimbuzi (IAEA) bavuganye na Zelensky ku kibazo cya Zaporizhzhia.

    Minisitiri w’intebe wa Canada yavuze ko amaze kuvugana na mugenzi we Zelensky nyuma y’ibitero by’Uburusiya kuri uru ruganda, ibitero yamaganye asaba ko “bihita bihagarara”.

    AEA yasabye guhagarika ikoreshwa ry’intwaro hafi y’uru ruganda, iburira ko habaho akaga gakomeye mu gihe ‘reactors’ z’ingufu kirimbuzi z’uru ruganda zafatwa n’umuriro.

    US irategura itsinda ry’ubutabazi ku ngufu kirimbuzi

    Jennifer Granholm minisitiri w’ingufu wa Amerika yatangaje kuri Twitter ko yavuganye na mugenzi we wa Ukraine ku muriro kuri Zaporizhzhia.

    Uru ni uruganda ruri mu majyepfo ya Ukraine rukaba mu 10 za mbere nini ku isi mu gutunganya ingufu kirimbuzi.

    Jennifer yavuze ko Amerika yameje gutegura itsinda ryayo ry’ubutabazi mu gihe cy’ikibazo cy’ingufu kirimbuzi.

    Uyu mugore unashinzwe ububiko bw’intwaro kirimbuzi za Amerika yanditse ati” “Ibitero by’ingabo z’Uburusiya hafi y’urwo ruganda ni ubusazi kandi bigomba guhagarara” ‘Reactors’ z’urwo ruganda zikingiwe n’uburyo bukomeye cyane kandi barimo kuzizimya.”

    Imirwano hafi yarwo yahagaze

    Nyuma umukuru w’akarere ka Zaporozhia uru ruganda ruherereyemo muri Ukraine yatangaje ko “rutekanye”.

    Alexander Starukh yanditse kuri Facebook ko yavuganye n’ukuriye uru ruganda akamwizeza ko “ubu ruratekanye, kandi igice cy’ingufu kirimbuzi kiratekanye.”

    Ibyo byabaye nyuma y’uko habonetse umuriro ukomeye kuri uru ruganda, nyuma abategetsi ba Ukraine bagasaba ingabo z’Uburusiya agahenge ngo abazimya umuriro batabare.

    Imirwano n’ibusasu byarashwe kuri uru ruganda ruri ahitwa Energodar byatumye rufatwa n’umuriro, ariko ukuriye ako karere yaje gutangaza ko imirwano yahagaze, nk’uko ishami rya BBC muri Ukraine ribivuga.

    Guturika kwafotowe ku ruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Zaporizhzhia

    Inzego z’ubutabazi z’iki gihugu zivuga ko zabashije kuzimya umuriro wari wafashe uru ruganda saa 04:20 GMT (06:20 mu Rwanda n’i Burundi) kuri uyu wa gatanu.

    Mu itangazo ku mbuga nkoranyambaga zarwo, urwego rw’ubutabazi rwa Ukraine rwatangaje ko nta muntu wapfuye cyangwa wakomerekeye aho.

    Hagati aho, intumwa z’Uburusiya na Ukraine zahuriye ahantu hatatangajwe ejo kuwa kane, mubyo zemeranyijwe harimo gufungura inzira ku bashaka guhunga baheze mu mijyi irimo imirwano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/UBWOBA-I-BURAYI-Umuriro-ku-ruganda-rw-ingufu-kirimbuzi-Afrika-yitegure-iki