Category: Uncategorized

  • Gushyira mu bikorwa ibihano byafatiwe u Burusiya byabaye nko kubushozaho intambara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impande zombi (OTAN n’u Burusiya) zemeza ko kurasana k’umusirikare wa OTAN n’Umurusiya byahita bibyara Intambara ya Gatatu y’isi, kandi hakabaho gukoresha ibitwaro bya kirimbuzi.

    Mu byo OTAN yirinze kugira ngo idakoma ku mbarutso, harimo kutohereza abasirikare bayo muri Ukraine, ndetse no kwirinda guhindura icyo gihugu akarere katagurukamo indege (No-fly zone), n’ubwo Perezida w’icyo gihugu Volodymyr Zelenskyy arimo kubisaba.

    Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken, ari mu bahise babwira Zelenskyy ko guhindura Ukraine akarere katagurukamo indege byateza akaga ibindi bihugu.

    Ibi Blinken yabitangaje ashingiye ku kuba No-fly Zone isobanura ko baba babujije indege z’u Burusiya kuguruka mu kirere cya Ukraine, ku buryo ziramutse zibirenzeho haba hari n’uburyo bwo kuzihanura. Ibi rero bikaba byateza guhangana kw’ibindi bihugu n’u Burusiya.

    Blinken yavuze ko icyo bazakomeza gufashisha Ukraine ari ibikenerwa byose, kugira ngo abaturage b’icyo gihugu abe ari bo bahangana ubwabo n’u Burusiya.

    Byabaye amahire rero kuko Perezida Putin na we yahise ashimangira ko guhindura Ukraine ‘No-fly Zone’ byaba ari ukwiyemeza kwinjira mu ntambara kw’ikindi gihugu kitari Ukraine, bikaba byateza intambara mu bindi bice by’ u Burayi n’ahandi.

    Putin ariko avuga ko hari izindi mpamvu zisa n’izishaka gukurura intambara yagutse, aho avuga ko kumufatira “ibihano na byo byabaye nko gushoza intambara”.

    Yakomeje agira ati “Hari byinshi birimo kuba biturutse ku byo tubona n’ibyo duhura na byo, ni uburyo bugamije kurwanya u Burusiya”.

    Putin avuga ko mu gihe ingabo z’andi mahanga zakwinjira muri Ukraine byatuma akora ku ntwaro za kirimbuzi, cyane ko yamaze gusaba umutwe w’abasirikare bashinzwe kuzikoresha kuba witeguye.

    Kugeza ubu imipaka igihugu cya Ukraine gihana n’ibindi bihugu by’i Burayi ikikijwe n’Abasirikare ba OTAN, bategereje ko u Burusiya bwakwambuka bukajya muri kimwe mu bihugu bigize uwo muryango.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/gushyira-mu-bikorwa-ibihano-byafatiwe-u-burusiya-byabaye-nko-kubushozaho-intambara

  • Yitabye imana ari gufata agafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe bimaze kuba umuco ku isi yose gutwika cyane cyane kubera ifoto, bisaba ko ujya ahantu buri wese atazi cyangwa se atapfa kwigeza.

    Umukobwa uzwi cyane ku rubuga rwa Instagram ukomoka muri Hong Kong, yahanutse ahita apfa, ubwo yari arimo gufatira agafoto ka selfie ku gasongero k'isumo.

    Uyu mukobwa witwa Sofia Cheung w'imyaka 32 y'amavuko, yafashe umwanzuro wo kujya gufatira agafoto hejuru ku gasongero k'isumo ry'amazi riherereye mu misozi ya Pineapple, yuje ubwiza kuko ariho akazuba karasira.

    Ntago ifoto yahiriye uyu mukobwa kuko yaje gutsikira ahita ahanuka ku mpanga y'umusozi ari kwifata selfie ngo akunde yemeze bagenzi be.

    Inshuti ze zikibona ibibaye, zihutiye guhamagara umurongo w'ubutabazi, Sofia yihutanwa kwa mu ganga, gusa yitaba Imana ataragezwayo.

    Si uyu muko wo muri Hong Kong byari bibayeho gusa, kuko no mu mwaka wa 2020, undi mugore wo muri Turkey, yahanutse ku musozi wa metero 100, arimo gufata ifoto.

    Source : https://yegob.rw/yitabye-imana-ari-gufata-agafoto/

  • Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal yasuye ikipe ya REG BBC yitegura BAL #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafashe ifoto y

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Mu butumwa yageneye abo bakinnyi, higanjemo kubibutsa ko bahagarariye u Rwanda bityo ko bagomba kurwitangira, bakazatahukana intsinzi kandi ko Abanyarwanda bose babari inyuma.

    Yagize ati 'Icya mbere mugomba gushyira hamwe mugahagararira u Rwanda neza, mukazahesha ishema igihugu cyacu, u Rwanda. Mugomba kwitanga mugakora iyo bwabaga, kuko Abanyarwanda twese tubari inyuma, turabashyigikiye'.

    Amb. Jean Pierre Karabaranga na Mugwiza Desire

    Amb. Jean Pierre Karabaranga na Mugwiza Desire

    REG BBC iri mu itsinda ryiswe Sahara Conference rizakinira i Dakar, rikaba rigizwe n’amakipe nka US Monastir yo muri Tunisia yakinnye umukino wa nyuma muri BAL 2021, hamwe na AS Salé yo muri Maroc, SLAC yo muri Guinea, DUC yo muri Sénégal ndetse na Ferroviário da Beira yo muri Mozambique.

    REG BBC iratangira icakirana na As Salé kuri iki Cyumweru saa 2:00 z’umugoroba, ku isaha yo muri Sénégal.

    REG BBC mu myitozo

    REG BBC mu myitozo

    Dore abakinnyi bose hamwe REG BBC izakinisha

    Cleveland Joseph Thomas Jr, Antony Walker, Adonis Jovon Filer, Pitchou Manga, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, Dieudonné Ndizeye Ndayisaba, Olivier Shyaka, Kaje Elie, Habimana Ntore, Pierre Thierry Vandriessche, Kami Kabange, Mpoyo Axel na Joy Ighovodja.

    Ndayisaba Dieudonné wambaye umukara ahanganye na Shyaka Olivier

    Ndayisaba Dieudonné wambaye umukara ahanganye na Shyaka Olivier

    Nyuma y’iyo mikino izasozwa ku itariki ya 15 Werurwe, ikipe zizaba zarakomeje zizahurira mu Rwanda muri Gicurasi, mu mikino ya nyuma y’iryo rushanwa bikazaba ari inshuro ya kabiri risorejwe mu Rwanda kuva ryatangizwa umwaka ushize.

    Axel Mpoyo

    Axel Mpoyo

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/ambasaderi-w-u-rwanda-muri-senegal-yasuye-ikipe-ya-reg-bbc-yitegura-bal

  • Bugesera: Bahigiye kwesa imihigo yari yaradindijwe na Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahigiye ko bagomba kwesa imihigo isigaye mu gihe cy

    Bahigiye ko bagomba kwesa imihigo isigaye mu gihe cy’amezi atatu ari imbere

    Byagarutsweho mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera yateranye ku wa Gatandatu tariki 05 Werurwe 2022, ihurije hamwe inzego zitandukanye z’ubuyobozi guhera ku rwego rw’umudugudu kugera ku Karere, hamwe n’abafatanyabikorwa bako.

    Muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’uterere zibanzweho, bagarutse cyane mu bikubiye mu mihigo yahizwe mu mwaka wa 2022, aho ubuyobozi bw’akarere bwerekanye ko hari byinshi bimaze kugerwaho kuko bageze ku kigero kiri hejuru ya 70%, banahigira kwesa 100% mu gihe cy’amezi atatu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, avuga ko mu mihigo 94 bahigiye imbere ya Perezida wa Repabulika, mu gusoza ukwezi kwa Gashyantare bari bageze kuri 78.7%.

    Ati 'Aho tubona tukiri inyuma, ni imihigo akenshi ijyanye n’ubukangurambaga yasabaga guhuza abantu benshi, imihigo y’ibyagombaga gukorwa mu muganda, guhuza abantu benshi ukabaha ubutumwa, kubapima indwara zitandura bisaba kuba baje ari benshi. Ni imihigo yagiye idindizwa na Covid-19 twari turimo'.

    Imbere y

    Imbere y’ubuyobozi bw’Intara, biyemeje kuzesa imihigo isigaye mbere y’igihe cyagenwe

    Akomeza agira ati 'Ariko uko tugenda tuyitsinda n’abakingirwa baba benshi, kugerageza guhuza abantu biragenda bishoboka, niyo mpamvu tuvuga ko muri aya mezi atatu ari imbere, ariho tugiye gushyira imbaraga kugira ngo imihigo yacu tuyese 100%'.

    Uretse imihigo y’uyu mwaka, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bahigiye ko mbere y’uko ukwezi kwa Mata kurangira, bagomba kuba bamaze kwesa umuhigo wo kwishyura mituweri y’umwaka utaha.

    Justine Faida wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhuha, ati 'Ku bijyanye na mituweri twiyemeje ko bitarenze ku itariki 30 Mata, mituweri bazarasa ku ntego tukaba tweseje umuhigo'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru Kadafi Aimable, ati 'Ku muhigo wa ejo heza nitwe tuza kw’isonga turi ku 120%, ku muhigo wa mituweri w’umwaka utaha twari twariyemeje n’inzego dukora ko tuzarangizanya n’ukwezi kwa gatanu gushira, ariko nanjye ndumva ko tugomba gusozanya n’ukwezi kwa kane'.

    Umuyobozi w

    Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba asanga gukorera ku mihigo bituma ibikorwa birushaho kugenda neza

    Umuyobozi w’Intara y’Iburasizuba Emmanuel Gasana, avuga ko ikigamijwe muri iyi gahunda ari ukwisuzuma ubwabo, bareba imikorere, imikoranire, n’imitangire ya serivisi, byose biganisha ku kwesa imihigo ijyana abaturage aheza.

    Ati 'Gukorera ku bipimo n’imibare birafasha, kuko ni ibintu bifatika iyo bihaye itariki. Iyo mpuzandengo baba bihaye kuri bose, biranashoboka ko icyo gihe bazaba batabigezeho neza, ariko muri rusange iyo bihaye igihe, bituma bajya mu rugo bakavuga bati dore igihe ni iki, bakajya mu bakangurambaga bakabafasha kwihutisha igikorwa'.

    Akomeza agira ati 'Ni yo mpamvu igihe cyose haba hariho kwiha igihe, ubwo rero igihe bihaye ni ukwezi kwa kane kurangira, turizera ko ariho bazaba bageze kuri byinshi kurushaho, kuko n’ahari icyuho bazaba bahabonye bahibande'.

    Abayobozi basabwa kwandika ibyavuzwe mu nama

    Abayobozi basabwa kwandika ibyavuzwe mu nama

    Bimwe mu bikibangamiye akarere birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’inzoga z’inkorano n’urumogi, byiyongeraho ibyaha by’ubujura, gusambanya abana n’ibindi byiganjemo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugesera-bahigiye-kwesa-imihigo-yari-yaradindijwe-na-covid-19

  • Kicukiro: Imodoka ebyiri na moto byakoze impanuka ikomeye (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Imodoka ebyiri na moto byagonganiye mu Murenge wa Kicuro, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu buryo bukomeye ariko ku bw'amahirwe ntihagira umuntu witaba Imana.

    Ahagana saa Kumi n'igice zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2022, nibwo imodoka yo mu bwoko bwa 'Rav4' yazamukaga ijya ahagana ku Karere ka Kicukiro yagonganye n'iya 'Land cruiser' mu buryo bukomeye, maze umumotari wari inyuma yayo wamanukaga yerekezaga kwa Gitwaza ayigwa mu mapine.

    Iyi Rav4 yarimo umushoferi mu gihe Land Cruiser yarimo umugore n'abana be batatu barimo uw'umukobwa umwe.

    Kimwe mu byatangaje benshi mu bari baje kureba iyi mpanuka ni uburyo nta muntu wayipfiriyemo bitewe n'ukuntu izi modoka ebyiri zagonganye zigata ibyerekezo zarimo n'umumotari akazigwamo.

    Ababonye iby'iyi mpanuka babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umushoferi wari utwaye Rav4 ari we ufite amakosa, banashimangira ko yari afite umuvuduko ukabije.

    Muhire Jeanvier yagize ati 'Uyu mushoferi wa Rav4 yazamukaga asa nk'ujya ku Karere ka Kicukiro, noneho aca ku modoka yari imuri imbere atarebye ko hari indi iri kumanuka, nibwo zagonganye umotari nawe wari inyuma yayo yinjira muri iyi modoka ya Land Cruiser.'

    Umwe mu bari batwaye imodoka utifuje ko izina rye ritangazwa, yabwiye IGIHE ko yatunguwe n'uburyo undi mushoferi yari afite umuvuduko ukabije.

    Ati 'Njye namanukaga we azamuka, ashaka guca ku modoka yari imuri imbere yihuta nibwo yangonze, imodoka irahindukira umumotari nawe araza anyinjiramo.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kicukiro-imodoka-ebyiri-na-moto-byakoze-impanuka-ikomeye-amafoto

  • Kiyovu Sports na APR FC zatsinze, zikomeza kunganya amanota ku rutonde rwa Shampiyona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC ibifashijwemo na Mugisha Gilbert watsinze igitego ku munota wa 11 ku burangare bwa ba myugariro ba Gasogi United, na Ishinwe Anicet watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 90, yatsinze Gasogi ibitego 2-0 byatumye ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 41 n’ibitego 18 izigamye.

    Kuri sitade Ubworoherane i Musanze, habereye umukino ukomeye aho Musanze FC yari yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwirukankana APR FC ku gikombe cya shampiyona.

    Kiyovu Sports ibifashijwemo na Mugenzi Bienvenue wayiboneye igitego cya mbere ku munota wa 6, kikishyurwa na Namanda Wafura wa Musanze FC ku munota wa 29, gusa ku munota wa 45 Bigirimana Abedi yatsindiye igitego cya 2 Kiyovu Sports, ibona amanota 3 itsinze Musanze FC ibitego 2-1.

    Mu yindi mikino Mukura VS yujuje imikino umunani (8), idatsindwa aho ku manota 24 ifitemo amanota 22, ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0 bya William Opoku Mensah ku munota wa 12 kuri penaliti na Vincent Adams ku munota wa 42.

    Gicumbi FC ya nyuma kugeza ubu n’amanota 15, yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 byatsinzwe na Manzi Aimable ku ruhanda rwa Gicumbi FC ku munota wa 90, yishyura igitego cya Gorilla FC cyari cyatsinzwe ku munota wa 45 na Adeaga Johnson, byatumye Gorilla FC iguma ku mwanya wa 14 n’amanota 15.

    Kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu, ikipe ya Marine FC yari imaze imikino itanu (5) itabona intsinzi n’imwe, yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ntawugayake Ramadhan ku munota wa 80 w’umukino.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022, Rayon Sports irakirwa na Etoile de l’Est kuri stade ya Ngoma, AS Kigali yakirwe na Police FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe Etincelles kuri stde Umugande i Rubavu yakira Espoir FC.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kiyovu-sports-na-apr-fc-zatsinze-zikomeza-kunganya-amanota-ku-rutonde-rwa-shampiyona

  • Perezida Kagame yakiriye Abanya-Turikiya bifuza kubaka inzu zigezweho mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Doğuş Group ni Sosiyete yo muri Turikiya iri mu zikomeye mu gihugu. Yashoye imari mu ngeri zinyuranye harimo ubucuruzi bw'imodoka, restaurant, itangazamakuru, ubukerarugendo n'ibindi. Yari ifite banki yayo bwite yitwa Garanti, ariko ubu ibarizwa muri BBVA yo muri Espagne.

    Urugendo rwa Şahenk rugamije kureba niba ikigo ayobora cyashora imari mu Rwanda cyane mu bijyanye n'imyubakire no kwakira abantu. Mu bayobozi b'u Rwanda bitabiriye ibiganiro harimo Clare Akamanzi uyobora RDB na Dr Ernest Nsabimana uyobora Minisiteri y'Ibikorwaremezo.

    Doğuş Group ifite abakozi barenga ibihumbi 35, ndetse bivugwa ko iha serivisi abakiliya barenga miliyoni eshanu. Ikora ubucuruzi bw'imodoka zigezweho zirimo Volkswagen, Audi, Porsche, Bentley, Lamborghini, Bugatti n'izindi.

    Ifite amahoteli afite izina rya D-Hotels & Resorts na Mytha Hotel Anthology. Ifite kandi televiziyo eshatu harimo iyitwa NTV, Star na Euro Star.

    Umutungo wayo ubarirwa muri miliyari 39,6 z'ama-Lira. Ni ukuvuga asaga miliyari 2,7$.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Doğuş Group, Ferit Şahenk

    Ibiganiro byitabiriwe n’Umuyobozi wa RDB hamwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-abanya-turikiya-bifuza-kubaka-inzu-zigezweho-mu-rwanda

  • Denroy wabaye imbarutso yitsinda Morgan Heri… – #rwanda #RwOT

    Bishop Denroy yaruhutse mu mahoro ku wa kane, iwe mu rugo mu Mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe n'abo mu muryango we.

    Uyu mugabo yabaye icyatwa mu mudiho wa Reggae kuva mu 1981 ubwo yashyiraga hanze indirimbo 'I'll Do Anything for You' yamamaye ku Isi.

    Umuziki we watunze umuryango, unafasha itsinda rya Morgan Heritage rwegukana ibihembo bikomeye ku Isi bya Grammy Awards.

    Ibinyamakuru birimo Jamaica Observer, Carribean national weekly n'ibindi, bitangaza ko uyu mugabo wari ufite imyaka 76 y'amavuko, yabyaye abana 30, akaba yari afite abazukuru 120.

    Ibindi binyamakuru bivuga ko uyu mugabo yari afite abana 30, abagore 15 barimo Hyacint babanaga, abazukuru 104 n'abuzukuruza 15.

    Abana be bashinze amatsinda arimo nka The Dreads, LMS yubakiye ku njyana ya Dancehall na Hip Hop n'andi. Mu itsinda LMS harimo abana be nka Noshayah Morgan, Otiyah Laza Morgan na Miriam Morgan.

    Umwana we witwa Otiyah Morgan uzwi nka Laza Morgan akora umuziki nk'umuhanzi wigenga aho afite indirimbo yitwa 'This Girl' na 'One by One' iri mu njyana ya Dancehall yakoranye na Mavado.

    Abana be babarizwa mu itsinda Morgan Heritage ryashinzwe mu 1994 barimo “Peetah” Morgan, Una Morgan, Roy “Gramps” Morgan, Nakhamyah “Lukes” Morgan ndetse na Memmalatel “Mr. Mojo” Morgan.

    Kuri uyu wa Gatanu, umuryango we wasohoye itangazo ry'akababaro ryemeza ko Bishop Denroy Morgan yitabye Imana. Bavuze ko 'yabaye urumuri rwacu, kandi aba isoko y'urukundo, ibyishimo n'umunezero mu buzima bwacu bwa buri munsi'.

    Umuryango we washimye abakomeje kubafata mu mugongo muri iki gihe cy'agahinda. Morgan uzwi mu ndirimbo nyinshi yari asanzwe ari Umukozi w'Imana uri ku rwego rwa Bishop mu Itorero Abrahamic Covenant Family Ministry Church.

    Yitabye Imana yitegura gushyira hanze album nshya yise 'Divine Destiny' yari gusohoka tariki 22 Werurwe 2022. Uyu mugabo yavukiye ahitwa Clarendon muri Jamaica mu 1946.

    Mu 1965 nibwo yavuye muri Jamaica yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari afite imyaka 19 y'amavuko. Kuva icyo gihe atangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Morgan ni umwe mu batangije itsinda 'Black Eagles' mu 1970 ryo mu Mujyi wa New York. Hashinze imyaka 10, ubwo ni ukuvuga mu 1980 yatangiye umuziki ku giti cye.

    Yabaye umuhanzi wa mbere wasinye mu inzu ifasha abahanzi ya RCA Records. Bimufasha gushyira hanze album ya Reggae yise 'Make My Day'. 

    Abavandimwe batanu bagize itsinda Morgan Heritage bakomoka kuri Denroy Morgan witabye Imana 

    Bishop Morgan yagize ibihe byiza mu muziki; asize abana 30 n'abuzukuru 120 

    Ku wa 15 Gashyantare 2016 i Los Angeles, begukanye Grammy Awards mu cyiciro cya 'Best Reggae Album', kubera indirimbo yitwa 'Strictly Roots'


    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘I WILL DO ANYTHING FOR YOU’ YA DENROY MORGAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115169/denroy-wabaye-imbarutso-yitsinda-morgan-heritage-yitabye-imana-afite-abana-30-nabazukuru-1-115169.html

  • Musanze 1-2 Kiyovu Sport: Abo kuri 40 nta rwe… – #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sport yasanze Musanze FC iwayo iyitsinda ibitego 2-1 byose byabonetse mu gice cya mbere. Cyari ikizamini gikomeye kuri Kiyovu Sports yari igiye guhura na Musanze FC imaze gutsindwa umukino umwe wo mu rugo. 

    Kiyovu Sports itsinze ikindi kizamini

    Umukino watangiye amakipe yombi akina nabi ndetse akinira mu kibuga hagati gusa Kiyovu Sports igatera udutero shuma tugaragaza ko yaje i Musanze ishaka amanota atatu.

    Ku burangare bwa ba Myugariro ba Musanze FC Mugenzi Bienvenue yafunguye amazamu ku munota wa 7 gusa Kiyovu Sports iba yinjiye mu mukino nta gihunga. 

    Musanze FC yari yiteguye Kiyovu Sports kuva mu mihanda igize umujyi wa Musanze

    N’ubwo Musanze FC yatinze kwinjira mu mukino ariko nyuma yo gutsindwa igitego yatangiye gukina isatira ndetse iyobora umukino kugera ku munota wa 29 ubwo yabonaga igitego cya mbere gitsinzwe na Namanda Wafula. 

    Kiyovu Sport yakinaga ibintu bicye ariko biri ku mubare dore ko abakinnyi nka Emmanuel Okwi ikibuga cyari cyabanje kubagora. Igice cya mbere cyenda kurangira, Kiyovu Sports yabonye Penariti itsindwa neza na Abedi Bigirimana amakipe ajya kuruhuka Kiyovu Sports iyoboye.

    Usibye gusimbuza ndetse n’umupira watewe na Benedata Janvier ugafata igiti cy’izamu nta  kindi gikorwa cyaranze igitece cya Kabiri kuko umukino warinze urangira Kiyovu Sports iyoboye n’ibitego 2-1 cya Musanze FC.

    Kiyovu Sport yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 inganya na APR FC ariko ikayirusha ibitego 3 izigamye.

    Reba hano umukino uko wagenze mu mashusho

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115168/musanze-1-2-kiyovu-sport-abo-kuri-40-nta-rwenya-bafite-videwo-115168.html

  • Birara Aminadab wo mu Bisesero yitiriwe agace k'i Paris – #rwanda #RwOT

    Ako gace kashyizweho icyapa kitwa 'Place Aminadabu Birara'. Munsi y'ayo magambo handitseho ngo '18è Arrondissement – Place Aminadab Birara, 1925-1994. Héro de la résistance à Bisesero durant le génocide des Tutsi au Rwanda.

    Umwanzuro wo kumwitirira ako gace wafatiwe mu Nama Nkuru y'Umujyi wa Paris yabaye ku wa 19 Ugushyingo 2021.

    Birara wavutse mu 1925 akicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye intwari cyane ku bwo kuyobora bagenzi be b'Abasesero bahigwaga muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Bisesero.

    Birara yabashije guhashya Interahamwe zabateraga ubutitsa. Yerekanye kandi ko ubugwari bwa Guverinoma yiyise iy'abatabazi kuko ari yo yohereje abasirikare ngo bice abo mu Basesero.

    Ubu ugeze ahari icyo cyapa i Paris, usibye kukibona ni n'agace gashobora kuboneka kuri Google Map. Hasigaye ko habaho umuhango wo kubyerekana ku mugaragaro utegurwa n'Umujyi wa Paris ufatanyije n'umuryango wa Ibuka-France.

    Bisesero ni agace kari gatuwemo n'Abatutsi benshi bivugwa ko bageraga ku bihumbi 60, mu gihe cya Jenoside habereye amateka yo kwirwanaho kw'Abatutsi mu buryo bukomeye ku buryo bagejeje muri Gicurasi 1994 abicanyi batarabasha kubameneramo.

    Barwanaga bayobowe na Birara Aminadab, umuhungu we Nzigira, Segikware, Habiyambere, Paul Bitega bose baje kwicwa. Icyo gihe hari abashoboye kurokoka barimo Karamaga Siméon [witabye Imana ku wa 21 Gicurasi 2020], Aron Gakoko na Vincent Munyaneza.

    Birara Aminadab ashimirwa ubutwari bwamuranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Aka gace kari rwagati mu Mujyi wa Paris

    Ukoresheje Google Map ubona ko aka gace kitiriwe Biraro

    Umunyamakuru wa IGIHE ubwo yasuraga ahari iki cyapa cyo guha agaciro Birara

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/birara-aminadab-wo-mu-bisesero-yitiriwe-agace-k-i-paris