Category: Uncategorized

  • Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo biciro ugereranyije n’ibisanzwe byazamutse, kuko litiro ya lisanse i Kigali yari isanzwe ari 1,225Frw na ho iya mazutu ikaba yari iri ku 1,140Frw.

    RURA ivuga ko kuva muri, Gicurasi 2021, Leta y’u Rwanda yakomeje gukora ibishoboka birimo no kwigomwa amwe mu mahooro asanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli, kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda.

    Iryo tangazo rigira riti 'Kuri iyi nshuro nabwo Leta yigomwe ayo mahooro, kugira ngo igiciro cya lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 64, cyiyongereho 31 kuri litiro, naho icya mazutu cyari kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 121 cyiyongereho 61 kuri litiro'.

    Leta y’u Rwanda yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukumira ingaruka zashoboraga guturuka ku bwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, bityo zikabangamira umuvuduko ubukungu bw’Igihugu burimo kwiyubaka, nyuma yo gukererezwa n’icyorezo cya Covid-19.

    Ibyo biciro byavuguruwe muri gahunda isanzwe aho buri mezi abiri, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bivugururwa, bikajyanishwa n’uko ibiciro byabyo biba bihagaze ku isoko mpuzamahanga.

    Ibyo biciro bishya bikaba bizubahirizwa kugera ku wa 5 Gicurasi 2022, nk’uko iryo tangazo rikomeza ribivuga.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibiciro-by-ibikomoka-kuri-peteroli-byazamutse

  • U Rwanda rwemeje Ambasaderi mushya wa Uganda – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 2021 nibwo Perezida Museveni yari yagennye Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke nka Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda asimbuye Oliver Wonekha woherejwe guhagararira igihugu cye mu Bushinwa.

    Ni impinduka ubusanzwe zigomba gutegereza ko igihugu cyahawe uwo mu Ambasaderi cyemeza ko koko kimwakiriye. Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Werurwe, ni yo yafashe uwo mwanzuro.

    Mu bandi ba Ambasaderi bemerewe guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda harimo nka Zahra Ali Hassan wa Somalia uzaba ufite icyicaro i Dar es Salaam muri Tanzania; harimo Firas F. Khouri wa Jordanie uzaba afite icyicaro i Nairobi.

    Harimo kandi Isatu Amina Bundu wa Sierra Leone uzaba ufite icyicaro i Nairobi. Esmond St. Clair Reid wa Jamaica azaba afite icyicaro i Abuja mu gihe Pauline Okumu yemerewe guhagararira World Vision mu Rwanda afite icyicaro i Kigali.

    Jennet Kem we ahagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buringanire n'Iterambere ry'Umugore mu Rwanda afite icyicaro i Kigali.

    Kaori Yasuda we ahagarariye Umuryango Mpuzamahanga wita ku mutungo kamere mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Maj Gen Robert Rusoke wemerewe kuba Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, muri Kanama yagaragaye mu basirikare bakuru 14 bafite ipeti rya Jenerali bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru mu Ngabo za Uganda (UPDF).

    Si ubwa mbere yahawe inshingano zo guhagararira igihugu cye ahandi kuko yari asanzwe ari Ambasaderi wa Uganda muri Sudani y'Epfo kuva mu 2012.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemeje-ambasaderi-mushya-wa-uganda

  • Kelia warumaze Ukwezi akoze Ubukwe yapfuye bitunguranye. Haracyekwa Amarozi #rwanda #RwOT

    REBA INKURU YOSE IVUGA KURUPFU RWA KELIA

    Inkuru yaba bombi iratangaje. urukundo rwabo rwahereye kuri Facebook. umuhungu ari i Kigali, umukobwa ari i Rubavu. umuhungu aza gusaba umukobwa kumusura bakabonana. byarabaye umukobwa aje kureba umukunzi we atungurwa no kubona ko uwo yabonaga kumafoto kuri facebook atandukanye nuwo bahuye. kuko uwo bahuye yarafite ubumuga bukomeye.

    Yamusanze munzu yawenyine, umuryango waramutaye, yarabaye pararize uruhande rumwe rw'iburyo. atabasha kwiyoza cyangwa ngo abe yakwitekera ibyo kurya. uyu mukobwa yanze kumuta ako kanya ahubwo arabanza amukorera ibyo byose.

    Ibyo birangiye, umukobwa yasubiye i Rubavu. abitekerereje umuryango umutera utwatsi. abatse itike ngo asubire i Kigali kureb umukunzi we barayimwima. yiyemeza kugurisha imyenda ye akuramo ibihumbi 13.500 by'amafarng y'u Rwnda.

    Yagarutse i Kigali baribanira. kuwa 27 Mutarama 2022 nibwo biyemeje kubana byemewe n'amategeko. riko umukobwa aza guhura nikibazo cy'Uburwayi bw'udusabo tw'Intanga ngore. yaje kubagwa kwa Muganga bamubwira ko atashobora gutwita.

    Rutayomba na Kelia

    Nyuma yaje kurwara ndetse ajyanwa kw Muganga. Kuwa 4 Werurwe 2022 yaje Kwitaba Imana gusa urupfu rwe ntirwavugwaho rumwe. Nyarwaya Innocent YAGO, wakurikiraniraga hafi uyu Muryango, yatangaje kumbuga ze nkoranyambaga ko hari ibimenyetso bifatika byerekana ko Kelia yarozwe. ndetse asaba inzego zibishinzwe kugira icyo zabikoraho.

    Kelia ypfuye urupfu rutungurnye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kelia-warumaze-ukwezi-akoze-ubukwe-yapfuye-bitunguranye-haracyekwa-amarozi

  • Abatuye Umudugudu w’icyitegererezo wa Karama bagiye gufashwa kubona amazi yo kuhira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umudugudu w’icyitegererezo wa Karama watujwemo abaturage bari batuye mu manegeka, bakuwe ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

    Umuhuzabikorwa w’umudugudu w’Icyitegererezo wa Karama, Mbyariyehe Abel, avuga ko babangamiwe no kuba bafite imirima minini yakabaye ibafasha kwiteza imbere, ariko bakaba batabasha kuyibyaza umusaruro. Ni imirima igera kuri itandatu izwi nka Green House.

    Mbyariyehe avuga ko mu myaka igera kuri ibiri n’igice bahamaze, umwaka wa mbere ariwo babashije gusarura ariko nabwo umusaruro udashimishije.

    Ati Twagize ibihombo byinshi kuko twarashoye ariko umusaruro ukaba muke. Twahinzemo concombre, poivro, inyanya ariko kuko bisaba kuvomerera, twagiye tubura amazi yo gukoresha, bityo ugasanga ibyo twejeje ntibihwanye byibura n’ibyo twashoye'.

    Yongeraho ko icyabiteye ahanini ari uko nyuma batabashije kujya babona amazi ahagije yo kuvomerera imyaka yabo,

    Ati 'Amazi twakoreshaga ni aya WASAC, kandi ayo mazi agomba kwishyurwa, byibura iyo badushyiriraho ubundi buryo twabonamo amazi y’imvura ntacyo byaba bitwaye'.

    Avuga ko iyo babaga bejeje, umuturage utuye mu mudugudu w’icyitegererezo yajyaga kugura ku kiranguzo ndetse bikabafasha no kwiteza imbere.

    Avuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku nzego z’ubuyobozi ndetse ko kuri ubu kimaze umwaka kitarakemurwa, abakaba basaba ko byibura babafasha mu gihe cya vuba kuko kuba bafite imirima batabyaza umusaruro bibasubiza inyuma.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmanuel avuga ko ahanini icyateye icyo kibazo ari umushinga usa nk’aho wizwe nabi, kuko wari ugoranye kugerwaho.

    Ati 'Mu by’ukuri kuba harabaye igikorwa cyo kwimura abaturage bagakurwa mu manegeka ni byiza, yewe no kubategurira imirima bahingamo imboga n’ibindi ni byiza. Ariko umushinga wo kuhira wizwe nabi, kuko ntabwo wafata amazi ya WASAC uzajya wishyura ngo wigireho umushinga wo guhinga imyaka uzajya uvomeresha ayo mazi, ntiwabona amafaranga wishyuye'.

    Avuga ko ba rwiyemezamirimo bakwiye kujya biga imishinga neza ku buryo bitagora abaturage cyane ko inyemezabwishyu ya mbere baciwe yageraga kuri miliyoni zigera ku icyenda (9) yishyuwe na Leta kandi nyamara ayo mafanga yakabaye akora ibindi biteza imbere abaturage.

    Ngabonziza avuga ko icyo kibazo koko nk’ubuyobozi bakizi, ndetse ko mu gihe kitarambiranye kizaba cyakemutse.
    Ati 'Twamaze kuvugana n’umuterankunga, bitarenze ukwezi kwa Gatanu hazaba hashyizweho uburyo bwo gufata amazi y’imvura akabikwa mu bigega ndetse n’uburyo bwo kuyabika mu bigega bicukurwa hasi, ku buryo bizajya bifasha abaturage guhora buhira uko bikwiye kugira ngo babashe no kongera umusaruro wabo'.

    Avuga ko umushinga wo kubika amazi mu bigega bawugeneye ingengo y’imari ingana na miliyoni 25Frw, ndetse ko bikunze ishobora no kongerwa kugira ngo bategure amahema ashobora kujya afasha kubika amazi hasi mu butaka.

    Asaba abaturage gukomeza kwihangana kuko umushinga uri kunozwa neza nyuma y’amezi abiri bazongera guhinga uko bikwiye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatuye-umudugudu-w-icyitegererezo-wa-karama-bagiye-gufashwa-kubona-amazi-yo-kuhira

  • Amakipe wategaho muri shampiyona y’u Rwanda muri iyi weekend #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2022, harakomeza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 hakinwa umunsi wa 20.

    Uyu munsi hateganyijwe imikino 5 ni mu gihe indi mikino yose izakinwa ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku makipe afite amahirwe yo kuba yatsinda imikino yayo, ku buryo uwashaka yayishoraho imitungo.

    Turagendera ku isesengura byibuze ry’imikino 5 iheruka guhuza ayo makipe ndetse n’uko ahagaze uyu munsi.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2022

    Bugesera FC vs Mukura VS (Bugesera Stadium)

    Mu mikino 5 iheruka guhuza aya makipe, Mukura VS yayitsinzemo 3, Bugesera FC itsinda 1 banganya umwe. Ku rupapuro Mukura VS niyo ihabwa amahirwe kuko imaze imikino 6 idatsindwa ni mu gihe Bugesera FC imaze 4 nta ntsinzi, gusa Bugesera biragoye ko yatakaza umukino wa 5 yikurikinya, uwatega kuri uyu mukino yagura gutsinda cyangwa kunganya kwa Bugesera iri bube iri mu rugo (1x).

    Gicumbi FC vs Gorilla FC (Gicumbi)

    Ni amakipe yombi amaze guhura 1 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, umukino uheruka Gicumbi yatsindiye Gorilla i Kigali 1-0. Aya makipe niyo ari inyuma ku rutonde rwa shampiyona aho anganya amanota 14. Uwatega kuri uyu mukino yagura gutsinda kwa Gicumbi (1).

    APR FC vs Gasogi United (Kigali Stadium)

    APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona, iraza kuba yakiriye Gasogi United itarayitsinda na rimwe. Uwatega yashyiraho gutsinda kwa APR FC (1).

    Rutsiro FC vs Marines FC (Umuganda Stadium)

    Ni amakipe yombi yakirira imikino yayo i Rubavu kuri Stade Umuganda, umukino uheruka Marines yatsinze 1-0, ni nawo mukino wabahuje wonyine muri shampiyona. Marines iri ku mwanya wa 10 n’amanota 22, Rutsiro ifite 20 iri ku mwanya wa 11. N’ubundi Marines niyo ihabwa amahirwe yo gutahukana uyu mukino cyangwa se kubonekamo ibitego bitarenze 2 (2) cyangwa (-2.5).

    Musanze FC vs Kiyovu Sports (Ubworoherane)

    Uyu ni umukino witezwe na benshi, Kiyovu Sports ya kabiri inganya amanota na APR FC, iraba yasuye Musanze FC ya 6, kuva shampiyona yatangira yatsindiwe umukino umwe ku kibuga cyayo, ni mu gihe Kiyovu Sports iheruka gutsindira Musanze iwayo 2017. Ni umukino wagura kubonekamo igitego kirenze 1 cyangwa ukayigura gutsinda cyangwa kunganya kwa Kiyovu Sports (+1.5) cyangwa (X2).

    Ku Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022

    Police FC vs AS Kigali (Kigali Stadium)
    Police FC iri ku mwanya wa 7 n’amanota 29, AS Kigali ni iya 5 n’amanota 31. Mu mikino 4 iheruka Police FC ntiyabashije gutsinda AS Kigali, yabatsinze 3 banganya 1. Ni umukino watega ko ushobora kubonekamo ibitego bitarenze 2, utakora ibyo ukagura gutsinda kwa AS Kigali. (-2.5) cyangwa (2).

    Etoile del’Est vs Rayon Sports (Ngoma Stadium)

    Aya makipe yahuye rimwe muri shampiyona, Rayon Sports yayitsinze 1-0, n’uyu mukino uzabera i Ngoma, abantu bagura itsinzi ya Rayon Sports.

    Etincelles vs Espoir FC (Umuganda Stadium)

    Mu mikino 3 iheruka guhuza aya makipe, Etincelles FC yatsinzemo 2 batsindwa umwe. Ntabwo Espoir FC irabasha gutsindira Etincelles i Rubavu. Ni umukino abantu batega bagura kwinjizanya (Y) cyangwa ukayigura gutsinda wa Etincelles (1).

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-wategaho-muri-shampiyona-y-u-rwanda

  • Abagabo biyemeje gukangurira bagenzi babo kwitabira imirimo itishyurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ngayaboshya avuga ko ibyavuguruwe bizarushaho gufasha kwimakaza ihame ry

    Ngayaboshya avuga ko ibyavuguruwe bizarushaho gufasha kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku mpande zombi

    Babigarutseho tariki ya 03 Werurwe 2022, ubwo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yahuraga n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye hagamijwe kubereka ndetse no kubasobanurira iyo politiki nshya ivuguruye y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kugira ngo bayishyire mu igenamigambi ryabo mu rwego rwo gushyigikira Minisiteri ibifite mu nshingano.

    Ni Politiki yavuguruwe mu mwaka wa 2020-2021, ubwo yemezwaga n’Inama y’Abaminisitiri muri Gashyantare 2021, ariko kuva icyo gihe ikaba yari itarasobanurirwa abafatanyabikorwa ba MIGEPROF, kugira ngo barusheho kuyisobanukirwa.

    Umuyobozi nshingabikorwa wa RWAMREC, Fidel Rutayisire, avuga ko politiki y’uburinganire y’ubushize isa nk’aho yahezaga abagabo kuko uruhare rwabo rutagaragaraga.

    Ati 'Kubera y’uko abagabo dufite ububasha, tuvuga rikumvikana, twasanze ari ngombwa gushyira uruhare rw’abagabo muri iyi politiki kandi byarumvikanye. Tugiye kwibanda cyane cyane mu gukangurira abagabo kwitabira imirimo itishyurwa, dufasha abagabo kumva agaciro k’imirimo itishyurwa, bakayitabira bafatanya n’abagore kugira ngo umutwaro bafite ugabanuke'.

    Muri Politike nshya y’ihame ry’uburinganire hari ibyari bisanzwemo ariko bigomba kongerwamo imbaraga, birimo kongera umubare w’abagore n’abakobwa mu myanya ifata ibyemezo, hibandwa cyane mu rwego rw’abikorera, mu nzego z’ibanze hamwe n’uburyo ibibazo by’iterambere ry’umugore bizamurwa kugera ku rwego rw’akarere.

    Umuyobozi Mukuru muri MIGEPFOF, Silas Ngayaboshya, avuga ko hari ibyakosowe muri politiki y’uburinganire, harimo no kuzirikana abagabo muri gahunda zirebana n’ihame ry’ubwuzuzanye.

    Ati 'Nibyo koko hari Politiki y’uburinganire, yari yaremejwe mu mwaka wa 2010, ikaba ariyo yafashije igihugu kugera kuri ibi twagezeho, ariko uko twagendaga tuyishyira mu bikorwa, twagendaga twiga tuvuga tuti nihe dufite intege nke? ibyo rero byashingiweho kugira ngo tuvugurure, noneho tuyijyanishe n’ibibazo bindi bigenda bigaragara'.

    Ati 'Navuga nko kujyanisha n’aho isi irimo kugana, n’aho igihugu kirimo kugana, niba twari turimo gushyira mu bikorwa icyerekezo 2020, ubu turi mu cyerekezo 2050, n’ahandi twabonaga intege nke. Hari n’ibitekerezo byagendaga biza mu gukorana n’abagabo ndetse n’abana b’abahungu, uruhare rwabo muri gahunda yo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye'.

    Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

    Abafatanyabikorwa ba MIGEPROF nabo biyemeje kujya gusobanurira no kwigisha abagenerwabikorwa barebwa n

    Abafatanyabikorwa ba MIGEPROF nabo biyemeje kujya gusobanurira no kwigisha abagenerwabikorwa barebwa n’iyi politiki

    Léocadie Nyirahabimana wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko yumva ko umugabo n’umugore bagomba kuzuzanya, ariko kandi ngo hari n’icyo biteze kuri iyi Politiki ivuguruye.

    Ati 'Numva ko umugabo n’umugore bagomba kuzuzanya mu bikenerwa mu rugo, haba mu kazi, mu gushaka ibitunga urugo, ntihagire usigara bose bagafatanya. Abagabo usanga gufasha abagore mu bijyanye no koza ibintu, gukoropa, ubona ari ibintu bagenda ku ruhande bitabareba, ku buryo bizadufasha guhindura imyumvire y’igitsina gabo cyangwa abana b’abahungu, kubera ko imirimo yitwa iy’abakobwa abahungu ubona batayitabira'.

    Uwitwa Jean Paul Nizeyimana wo mu Karere ka Kicukiro ati 'Hari abumva ko ari ukubakandamiza ariko jye ntabwo ariko mbibona, kubera ko igihe cyose ubasha guhuza n’uwo muri kumwe, mukagirana inama mukabyumvikanaho neza numva nta kibazo kirimo'.

    Muri iyi Politiki nshya ivuguruye y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, hakubiyemo ingingo nyinshi zirimo kongera abagore ubushobozi mu bijyanye n’ubukungu, gukomeza gahunda y’abagore mu myanya ifata ibyemezo, kongera ubumenyi ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bigo bya Leta hamwe no mu by’abikorera.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abagabo-biyemeje-gukangurira-bagenzi-babo-kwitabira-imirimo-itishyurwa

  • Abarimo Mani Martin, Gahongayire mu bukangurambaga ku gukora ubuhinzi bw'umwimerere – #rwanda #RwOT

    Ubuhinzi bw'umimwerere, ni ubuhinzi budakoresha ifumbire n'imiti yo mu nganda yangiza ibidukikije, bagakoresha iby'umwimerere akenshi bituruka ku bindi bimera cyangwa amatungo.

    Ni uburyo bwatejwe imbere vuba aha mu guhangana n'ingaruka z'ikoreshwa ry'ifumbire n'imiti yo mu nganda, byangiza ibidukikije rimwe na rimwe bikanagira ingaruka ku buzima bw'abaturage.

    Ubu bukangurambaga bwatangijwe n'Umuryango ushinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi bw'Umwimerere, Rwanda Organic Agriculture Movement (ROAM), ku bufatanye n'inzego zitandukanye zishinzwe ubuhinzi.

    Umuhanzi Mani Martin yavuze ko ubutaka aribwo soko y'ibitunga umubiri,bukanaba icyicaro mpamo cy'ibidukikije, bityo kubusigasira bikaba ari nako gusigasira ubuzima.

    Yakomeje agira ati 'Ubuhinzi bw'umwimerere ntibufasha uhinga gusa,bufasha n'uhaha kwiyongerera icyizere cy'ubuzima buzira umuze.'

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa ROAM, Lise Chantal Dusabe, yavuze ko bateguye ubu bukangurambaga kugira ngo bashishikarize abahinzi gukora ubuhinzi burengera ubuzima bw'ubutaka, ubw'umuntu n'ubw'urusobe rw'ibinyabuzima.

    Ati 'Uyu munsi turashaka guhuza abahinzi n'abaguzi, cyane cyane abahinzi baba bari mu cyaro abaguzi bari muri Kigali, ariko badasobanukiwe ibyo barya aho biva. Ni ukugira ngo bahure n'abahinzi banasobanukiwe isoko y'ibyo barya.'

    Dusabe yavuze ko batekereje gukoresha abahanzi muri ubu bukangurambaga kuko bafite ijwi rigera kure.

    Ati 'Twatekereje gukoresha abahanzi, kugira ngo mu buhanzi bwabo, mu byo basanzwe bakora tubongere n'andi makuru batari bafite ku birebana n'ubuhinzi bw'umwimerere. Kuri twe rero bazadufasha gutanga ubwo butumwa babinyujije muri rya jwi ryabo nk'abahanzi.'

    Abahinzi bitabiriye ubu bukangurambaga bwabereye ku Isoko rya Kimironko mu Mujyi wa Kigali, bagaragaje ko bungutse byinshi birimo guhura n'abaguzi ndetse no kumenyekanisha ibikorwa byabo.

    Umuyobozi wa Koperative y'Abagore bahinga Inkeri mu Karere ka Muhanga, Nyirabarigira Irene, yavuze ko kuva batangira koperative yabo mu 2008, bakora ubuhinzi bw'umwimerere aho bakoresha ifumbire y'imborera.

    Ati 'Tumaze imyaka igera muri 17, dukora ubuhinzi bw'Inkeri mu buryo bw'umwimerere, dukoresha ifumbire y'imborera. Twaje hano kugira ngo twereke abantu ko dukora ubuhinzi bw'umwimerere kandi tukabona umusaruro mwiza ushimishije.'

    Umuryango ROAM watangiye gukorera mu Rwanda mu 2007, ukaba ugamije gushishikariza abahinzi gukora ubuhinzi bw'umwimerere.

    Ubutaka nibwo sõko y’ibitunga umubiri,bukanaba icyicaro mpamo cy’ibidukikije,kubusigasira ni nako gusigasira ubuzima.
    ubuhinzi bw’umwimerere ntibufasha uhinga gusa,bufasha n’uhaha kwiyongerera icyizere cy’ubuzima buzira umuze.#Organic1 @RwandaRoam pic.twitter.com/Ut2BUM7JOI

    — MANI Martin (@ManiMartinLive) March 3, 2022

    Tomorrow on 4th March is the #FarmersDay and I am happy to be part of the amazing team that sensitizes organic agriculture for the better future. We will all be in Kimironko Market to buy, sell, connect and learn more about organic products. pic.twitter.com/0NzUMzqazL

    — Alyn Sano (@alynsano) March 3, 2022

    I Kigali hakozwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukora ubuhinzi bw’umwimerere

    Abatuye muri Kigali baje kwihera amaso umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’umwimerere

    Abantu batandukanye basobanuriwe uko ubuhinzi bw’umwimerere bukorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimo-mani-martin-gahongayire-na-alyn-sano-batangiye-gushishikariza-abantu

  • Hanika Anglican Integrated Polytechnic yatangiye kwandika abanyeshuri bazatangira amasomo muri Werurwe 2022 – #rwanda #RwOT

    Iyi Kaminuza itanga amasomo y'ubumenyingiro ari ku rwego rwa 'Advanced Diploma' aho yigisha amashami nka 'Civil Engineering' (Construction Technology), 'Mechanical Engineering' (Automobile Technology na 'Computer Engineering' (Information Communication Technology).

    Umuyobozi Mukuru w'iyi Kaminuza, Rev. Karasira Prosper, yatangaje ko abashaka kwiyandikisha bagera ku Cyicaro cyayo kiri i Nyanza i Hanika ahazwi nka 'Coste'.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro, Umwepisikopi, akaba n'Umuvugizi Mukuru w'Itorero Anglican ry'u Rwanda, Diyoseze ya Shyogwe, Musenyeri Dr. Jered Kalimba, afatanije n'abafatanyabikorwa ba Diyoseze, bagiye kongera gutanga buruse ku banyeshuri bazatangira kwiga muri Werurwe 2022 mu mashami ya Mechanical Engineering na Civil Engineering, aho bazahabwa buruse ya 40%.

    Ku rundi ruhande, abiziga muri Information and Communication Technology bazahabwa buruse ya 50%. Ushaka iyo buruse asabwa kugeza mu bunyamabanga bw'ishuri ibyangombwa birimo ibaruwa isaba buruse yandikiwe Musenyeri wa EAR Diyoseze ya Shyogwe na fotokopi y'indangamuntu cyangwa pasiporo.

    Agomba kandi kwitwaza fotokopi y'impamyabushobozi ya A2 cyangwa icyemezo cy'uko yarangije amashuri yisumbuye (Result slip) mu mashami ya siyansi na tekiniki.

    Ibindi bisabwa ni uko uwo muntu ashobora kuba yatangira ishuri muri Werurwe 2022, akaba atarengeje imyaka 45 ndetse akanitwaza icyemezo cy'ubuhamya bwiza gitangwa n'umuntu umuzi neza.

    Rev. Karasira Prosper yashimangiye ko Kaminuza Iteza imbere indangagaciro za gikirisitu binyuze mu gutanga umwanya uhagije wo gusenga. Abanyeshuri kandi bagira amahirwe yo gusura ibikorwa by'ubukerarugendo biri mu Karere ka Nyanza, bigatuma bagira indangagaciro zishingiye ku Muco Nyarwanda.

    Umunyeshuri wize muri iri shuri agira amahirwe yo kwiga amategeko y'umuhanda ndetse no gutwara ibinyamiziga.

    Ushaka ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefoni 0788534664, 0782172950, 0783186826 na 0783092441.

    Byari ibirori mu muhango wo gushyikiriza abanyeshuri impamyabumenyi mu myaka ishize

    Abanyeshuri biga Mechanical Engineering bari gufungura moteri y’imodoka

    Abanyeshuri ba Mechanical Engineering bari gukora amaburo

    Umwepisikopi akaba n’Umuvugizi Mukuru w'Itorero Anglican ry'u Rwanda, Diyoseze ya Shyogwe, Musenyeri Dr. Jered Kalimba

    Rev. Karasira Prosper, Umuyobozi wa Hanika AIP

    Abafatanyabikorwa basuye Hanika AIP

    Abanyeshuri biga Ubwubatsi basoza muri Hanika AIP bashobora guhatana n’abandi ku isoko ry’umurimo

    Abanyeshuri ba HAIP bigishwa amategeko y’umuhanda no Gutwara Ibinyabiziga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hanika-anglican-integrated-polytechnic-yatangiye-kwandika-abanyeshuri

  • Miss Rwanda: Prof. Nshuti Manasseh yaganirije abari guhatana (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 3 Werurwe 2022 kuri La Palice Hotel Nyamata aho aba bakobwa bari gukorera umwiherero w'ibyumweru bitatu. Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Isura y'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'uruhare rwa Nyampinga mu kuyisigasira.'

    Mu gice cy'Isura y'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane muri Afurika y'iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh yaganirije aba bakobwa ko gushimangira gahunda yo kwihuza n'ibindi bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo ari kimwe mu by'ingenzi bizitabwaho kugira ngo intego z'icyerekezo cy'u Rwanda 2050 zigerweho.

    Yabwiye aba bakobwa ko u Rwanda ruri mu miryago y'ubukungu ine y'ingenzi irimo Isoko Rusange rya Africa (African Continental Free Trade Area), Umuryango w'Ubucuruzi w'Ibihugu by'Iburasirazuba n'Amajyepfo ya Afurika (COMESA), Umuryango w'Ubukungu bw'Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS n'uwa Afurika y'Iburasirazuba (EAC).

    Muri iyi yose, uwibanzweho cyane ni uwa EAC aho aba bakobwa beretswe uko amasezerano y'ibihugu bigize uyu muryango ameze ndetse n'inyungu u Rwanda rufitemo.

    Iki kiganiro cyasojwe aba bakobwa berekwa uruhare rwa Nyampinga mu gusigasira isura y'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, babwirwa ko icya mbere ari uguserukira u Rwanda no kuruhesha ishema mu marushanwa mpuzamahanga no guteza imbere umuco n'Indangagaciro Nyarwanda.

    Hari kandi kuba abavugizi no kwimamaza ubwiza bw'u Rwanda, guteza imbere ubukangurambaga bwa Made in Rwanda na Visit Rwanda, gukora imishinga itandukanye cyane cyane igaragaza ubudasa bw'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga .

    Aba bakobwa kuri uyu wa Kane banasuye Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory, RFL) iherereye, aho basobanuriwe byinshi kuri serivisi zitangirwa muri iki kigo ndetse basabwa kukibera ba ambasaderi.

    Umwiherero wa Miss Rwanda uzasozwa ku wa 20 Werurwe 2022, nyuma yaho ku wa 19 hazaba hamenyekanye uwegukanye Ikamba rya Miss Rwanda 2022. Abakobwa bahataniye iri Kamba batangiye umwiherero ku wa 28 Mutarama.

    Aba ba nyampinga bandikaga ibyo basobanurirwaga mu kiganiro kugira ngo bidaca mu gutwi bigahinduka mu kundi

    Abakobwa bari bafite inyota yo kumenya byinshi muri iki kiganiro

    Prof Nshuti Manasseh mu kiganiro n’aba bakobwa

    Aba bakobwa birekuye barabaza

    Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti Isura y u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’uruhare rwa Nyampinga mu kuyisigasira

    Prof Nshuti Manasseh yaganirije abari guhatana muri Miss Rwanda 2022

    Abakobwa bahawe umwanya barabaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miss-rwanda-prof-nshuti-manasseh-yaganirije-abari-guhatana-amafoto