Category: Uncategorized

  • Abiga ubumenyingiro bahawe umukoro uzatuma basubiza ibibazo biri mu gihugu – #rwanda #RwOT

    Babibwiwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022 ubwo muri IPRC Huye hakirwaga abanyeshuri bashya barenga 500 baje kwiga ubumenyingiro.

    Bamwe muri abo banyeshuri babwiye IGIHE ko bahisemo kwiga imyuga n'ubumenyingiro kugira ngo bazabashe kwihangira imirimo badategereje guhabwa akazi.

    Niyitegeka Tito ati “Impamvu nahisemo kuza kwiga ubumenyingiro ni uko nzi ko ubumenyi butagira ingiro ntacyo bumaze. Ikidushishikaje mu iterambere ni ugukora kandi tugaharanira kwihangira akazi tudategereje kugahabwa.'

    Byukusenge Solange na we yavuze ko kwiga imyuga n'ubumenyingiro yabihisemo agamije kwiteganyiriza ejo hazaza heza.

    Ati 'Ndi kwiga ibijyanye n'amashanyarazi kandi nabihisemo kuko nzi ko bizangirira akamaro mu buzima bwanjye kuko nzaba hari icyo nshoboye gukora.'

    Bari kwiga imyuga irimo ubwubatsi, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ibidukikije no gucunga amashyamba, amashanyarazi n'ibindi.

    Umuyobozi wa IPRC Huye, Dr. Twabagira Barnabe, yabasabye kwiga neza no kugira ikinyabupfura kandi bagaharanira guhanga udushya dusubiza ibibazo biri muri sosiyete.

    Ati “Nk'u Rwanda twe twagiye twishakamo ibisubizo, ni kenshi abantu bavugaga ngo imipaka irafunze ibintu biva mu Bushinwa ariko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo. Natwe rero ibyo bisubizo tuba tubabwira ni uguhanga utwo dushya tukadukoresha hano mu gihugu ntidutegereze iby'ahandi; turifuza ko u Rwanda rwaba isoko y'ibindi bihugu ku buryo bo baza kugura ibintu hano aho kugira ngo twe tujye kubigurayo.'

    Dr. Twabagira yagagagaje bimwe mu bikorwa baherutse gukora birimo amasafuriya ya muvero yahawe amashuri abanza n'ayisumbuye mu gushyigikira gahunda yo kugaburira aban ku ishuri, imashini yenga ibitoki, indege ntoya n'ikoranabuhanga ritanga amazi.

    Yasabye abanyeshuri kurushaho gukora cyane kugira ngo bazagire uruhare mu gushyigikira umuhigo wa Guverinoma y'u Rwanda wo guhanga imirimo mishya ibihumbi 200 buri mwaka.

    Umuyobozi wa IPRC Huye, Dr. Twabagira Barnabe, yasabye abanyeshuri guhanga udushya mu rwego rwo gukemura ibibazo biri mu gihugu

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-ubumenyingiro-bahawe-umukoro-uzatuma-basubiza-ibibazo-biri-mu-gihugu

  • Kayonza: Ubuyobozi bwiyemeje gushakisha abana 531 bataye ishuri – #rwanda #RwOT

    Ibi bwabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022 mu nama mpuzabikorwa y'Akarere yahuje ubuyobozi kuva ku Mudugudu kugera ku Karere, yitabiriwe kandi n'abafatanyabikorwa batandukanye b'ako Karere.

    Mu bintu by'ibanze iyi nama yarigamije harimo kurebera hamwe ibibazo bibangamiye uburenganzira bw'abana n'iterambere ryabo muri rusange.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco, yavuze ko mu bibazo bibangamiye abana harimo ikibazo cy'abana bata ishuri aho abana 2591 bari barataye ishuri, ubu hakaba hamaze kugarurwa 2060, mu gihe abandi 531 bataragaruka.

    Yakomeje agira ati 'Turi gushyiraho ingamba, turakorana na ba Mudugudu, turakorana n'abarezi ndetse n'inzego zo hasi kugira ngo bariya bana basubizwe mu ishuri.'

    Meya Nyemazi yavuze ko bari gukorana n'izindi nzego mu gusesengura zimwe mu mpamvu zitera aba bana guta ishuri kugira ngo iki kibazo bagikureho burundu.

    Ati 'Hari ingamba zikomatanyije zireba guta ishuri, imirire mibi, abaterwa inda imburagihe, turi gufatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo turebe uburyo cyabonerwa umuti mu buryo burambye.'

    Umubyeyi witwa Mukantabana Grace yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma abana bata ishuri harimo amakimbirane yo mu miryango, ukunanirana kw'abana ndetse n'ikigare.

    Ati 'Leta ikwiriye gushyira imbaraga mu kubanisha neza umugore n'umugabo, aba nibabana neza n'abana babo bazabakurikirana babashyire mu ishuri babarinde no guterwa inda imburagihe.'

    Muri iyi nama hagaragajwe ko zimwe mu mbogamizi zituma abana bata ishuri, bagasambanywa abandi bakagaragara mu mirire mibi harimo amakimbirane yo mu miryango, aho usanga umugore n'umugabo baba babanye nabi bigateza ibibazo bitandukanye ku bana.

    Abakoresha abana mu mirimo ivunanye irimo nk'abakora mu mabuye y'agaciro, ababakoreshwa mu kurangira inka, mu kwirukana inyoni mu miceri ndetse n'ababakoreshwa mu ngo, ubuyobozi bwiyemeje kubakurikirana bukabahana ndetse bukanagarura mu ishuri abo bana.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwiyemeje gushakisha abana 531 bataye ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ubuyobozi-bwiyemeje-gushakisha-abana-531-bataye-ishuri

  • HEC yimye buruse abarangije amashuri yisumbuye mbere ya 2021 bashakaga kwiga muri IPRC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje

    Iri tangazo rya HEC ryo ku itariki 25 Gashyantare 2022, rivuga ko uwasabye inguzanyo yo kwiga muri IPRC mu mwaka wa 2021-2022, agomba kuba afite amanota 73% ku biga ibijyanye na siyansi (STEM), hamwe na 53% ku batiga ibijyanye na siyansi (NON-STEM).

    Iryo tangazo rikavuga ko umunyeshuri uzahindura ibyo yahawe kwiga ashobora gutakaza amahirwe yo guhabwa inguzanyo (buruse).

    HEC ikomeza ivuga ko abanyeshuri basabye inguzanyo yo kwiga nyamara bararangije amashuri yisumbuye mbere y’umwaka wa 2021 batazayihabwa, ahubwo ngo bagomba gutangira kwiga biyishyurira.

    Amakuru twahawe n’abanyeshuri barangije kwiga mbere y’umwaka wa 2021 hamwe n’ababonye amanota ari munsi y’asabwa mu itangazo rishya rya HEC, avuga ko HEC yari yarabahaye inguzanyo yo kwiga muri uyu mwaka wa 2021-2022, mbere y’uko isohora itangazo rishya ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

    Abo banyeshuri bavuga ko nyuma yo kwiyandikisha mu mashuri ya IPRCs bakemererwa kwigamo muri uyu mwaka wa 2021-2022, ngo bahise bandikira HEC basaba inguzanyo na bwo barayemererwa.

    Bavuga ko bakimara kwiyandikisha gutangira muri IPRC no kwemererwa na HEC ko bazahabwa inguzanyo, basubiye iwabo bajya kugurisha imitungo y’urugo kugira ngo babone amafaranga yo kwishyura icumbi n’ifunguro aho bagiye kwiga.

    Bavuga ko baje gutungurwa n’uko HEC ibabwiye (mu Itangazo rishya) ko ya nguzanyo bari bemerewe nta yo bazahabwa, ubu bakaba barimo gutakira umuhisi n’umugenzi.

    Umwe mu bari bagiye kwiga muri IPRC Karongi avuye mu Karere ka Rubavu, avuga ko yarangije kwiga amashuri yisumbuye akabona amanota 92% amwemerera kwiga muri IPRC muri 2020-2021, ariko ngo yaje gufatwa n’uburwayi bumubuza kwiga muri uwo mwaka.

    Uyu munyeshuri avuga ko gusubika igihe cyo gutangira kwiga muri IPRC, ngo byari bisanzwe bikorwa kandi buruse igatangwa hashingiwe ku manota yafatiweho mu mwaka umuntu yarangirijemo kwiga amashuri yisumbuye.

    Uyu munyeshuri yagize ati “Namaze kubona niyandikishije ndetse na HEC inyemereye buruse, ndagenda mbwira iwacu bagurisha agasambu, ndaza nishyura aho kuba n’ifunguro bizantunga mu gihe cy’amezi atatu”.

    Mugenzi we wari watangiye kwiga i Huye ariko yararangije amashuri yisumbuye muri 2019, avuga ko kutiga muri 2020-2021 ngo yabitewe n’uko yabanje gukosoza amazina ye atari ahuye ku ndangamuntu no ku mpamyabumenyi.

    Avuga ko iwabo bagurishije inka kugira ngo abone amafaranga ibihumbi 57 yo kwiyandikisha n’ibihumbi 50 y’icumbi, ndetse ngo yanahashye amafunguro amutunga mu gihe cy’amezi atatu.

    Yagize ati “Ntabwo nzi aho nerekeza kuko ababyeyi nabasize iheruheru”.

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, asubiza iby’iki kibazo yavuze ko abo banyeshuri batangiye kwiga bazi neza ko nta buruse bazahabwa, kuko ngo batagiye kwiga mu mwaka bari bahawemo amahirwe yo kubona buruse.

    Avuga ko buri mwaka Leta itanga inguzanyo ku banyeshuri bagiye kwiga mu mashuri makuru, guhabwa inguzanyo bikagendera mbere na mbere ku buryo ingengo y’Imari ingana, ikaba ari yo igena umubare w’abanyeshuri bashya bazishyurirwa muri Kaminuza y’u Rwanda no mu mashuri makuru yigisha imyuga n’ubumenyingiro.

    Dr Mukankomeje agira ati “Mu kugena umubare w’abazishyurirwa hagenderwa ku manota umunyeshuri yagize arangiza amashuri yisumbuye n’ibyo agiye kwiga (Criteria ziboneka kuri website ya HEC). Gusa byaragaragaye ko hari abanyeshuri bahabwa amahirwe ntibayakoreshe mu mwaka barangijemo, bikica amahirwe y’ababa barangije uwo (uwundi) mwaka”.

    Avuga ko bitewe n’uko uyu mwaka harangije abanyeshuri benshi kandi bagasaba kwiga mu Mashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro (ayoborwa na RP), ari yo mpamvu ubu abahawe buruse ari abarangije muri 2021 gusa.

    Umuyobozi Mukuru wa HEC avuga ko muri uyu mwaka babonye abanyeshuri 416 barangije mbere ya 2021 bose nta n’umwe wabashije guhabwa inguzanyo, kuko ngo hafashijwe abarangije 2021 gusa.

    Dr Mukankomeje agira ati “Bitewe n’ingengo y’imari ihari ntabwo HEC yabasha kwishyurira abo bose bavuga ko bari bageze ku ishuri, ubwo bagerageza kwiga biyishyurira, cyane ko Rwanda Polytechinic (RP) yabahaye umwanya”.

    Ibaruwa nshya ya HEC igaragaza ibishingirwaho mu gutanga inguzanyo yo kwiga muri IPRC muri 2021-2022

    Ibaruwa nshya ya HEC igaragaza ibishingirwaho mu gutanga inguzanyo yo kwiga muri IPRC muri 2021-2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/hec-yimye-buruse-abarangije-amashuri-yisumbuye-mbere-ya-2021-bashakaga-kwiga-muri-iprc

  • Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Imari wa Comores, asezera Ambasaderi wa Uganda ucyuye igihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Minisitiri Souef Kamalidini uri i Kigali mu nama ya ARFSD2022, yamugejejeho intashyo za Perezida wa Comores, Azali Assoumani. Banaganiriye ku kongera imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

    Perezida Paul Kagame kandi yakiriye Amb. Oliver Wonekha, wari uhagarariye Uganda mu Rwanda waje kumusezeraho.

    Amb. Wanekha yari amaze imyaka 5 muri izo nshingano, umwaka ushize akaba yaroherejwe guhagararira Uganda i Beijing mu Bushinwa, ndetse Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 4 Werurwe 2022, yemeje ko Maj. Gen. (Rtd) Robert Rusoke ahagararira inyungu za Uganda mu Rwanda.

    Oliver Wonekha kuva muri Mutarama 2017, nibwo yagizwe Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda asimbuye Richard Kabonero.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-minisitiri-w-imari-wa-comores-asezera-ambasaderi-wa-uganda-ucyuye-igihe

  • Zuje impanuro nurukundo! Niyo Bosco yasoje g… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 23 Mutarama 2022, nibwo Niyokwizerwa Bosco umaze kwamamara mu muziki w'u Rwanda nka Niyo Bosco yatangiye gushyira ahagaragara indirimbo zigize EP ye mu cyo yise ibyumweru bitandatu bya Niyo ari naryo zina rya EP [6weeksofiNiyo].

    Yahereye ku ndirimbo 'Ese urankunda' akomereza ku ndirimbo 'Abanyamabara', 'Babylon', 'La Jolie Femme', 'Urwandiko' ndetse na 'Urugi' ari nayo ya nyuma.

    Izi ndirimbo zuje impanuro, zivuga ku rukundo n'ubuzima busanzwe. Nko mu ndirimbo 'Urwandiko' yishyira mu musore wasigaye mu cyaro akaganyira mukuru we wagiye mu Mujyi gushaka ubuzima yamara gutengamara akibagirwa ivuko rye.

    Hari aho uyu muhanzi aririmba ati 'Muvandimwe wanjye twasangiye ubuto ariko nyuma ukarenga ukambera gito; dore nkwandikiye uru rwandiko, icyo ngusaba ni ukurutekerezaho. Amakuru yanjye nta kigenda, ayawe yo nirirwa nyumva, usibye na njye ntawe utayazi.'

    'Data na mama baragutashya cyane. Inshuti n'abavandimwe nabo ni uko wa mwari wasize ubwiye ko uzasaba, icyizere ni cyose aracyategereje yirirwa ambaza aho wagiye kandi warasize ufashe irembo uzi ko na Mama yagwije imikenyero.'

    Mu ndirimbo 'La Jolie Femme' aririmba urukundo hagati y'abakundana. Akishyira mu mwanya w'umusore wasaye mu nyanja y'urukundo akagaragariza umukunzi ko ari byose kuri we.

    Uyu muhanzi watangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu 2020, hari aho aririmba agira ati 'Jye sinabona ukuruta…Gukunda sinarikubibasha…Ubu ndaryohewe, agatoki ku kandi.'

    Niyo Bosco aherutse kubwira INYARWANDA ko indirimbo ziri kuri EP yazanditse ashingiye ku bitekerezo yagiye ahabwa n'abakunzi be, ariko hazanumvikanaho indirimbo z'ubuzima busanzwe amenyereweho.

    Ati '…Twari dufite gahunda yo gukora indirimbo zijyanye n'urukundo n'imibanire y'abantu. Zivuga ku rukundo mu bisanzwe ariko dushingiye ku nkuru baduhaye cyangwa badusabye gukoraho, rero tuzagenda tubigaragaza uko iminsi ishira.'

    Akomeza ati 'Kuri Ep hariho indirimbo enye zijyanye n'urukundo hanyuma hakaza n'izindi ebyiri zivuga cyangwa zijyanye na bwa buzima njya ndirimba, indirimbo zifasha abantu. By'umwihariho iyi Ep ijyanye no guhindura, nashatse kuririmba no ku bandi nk'uko ‘Ese urankunda' imeze.' 

    Niyo Bosco yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Urugi' 

    Niyo Bosco yasoje gusohora indirimbo esheshatu zigize EP ye ya mbere

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ESHESHATU ZIGIZE EP YA NIYO BOSCO

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URUGI' YA NIYO BOSCO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115167/zuje-impanuro-nurukundo-niyo-bosco-yasoje-gusohora-indirimbo-zigize-ep-video-115167.html

  • RIB yihanangirije abahohotera abafite ubumuga – #rwanda #RwOT

    Hari nk'aho abafite ubumuga bwo mu mutwe bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato babafatiranye kubera intege nke n'uburwayi bafite.

    Ibyo bitangajwe nyuma y'uko tariki ya 2 Werurwe 2022, RIB yafunze umugabo w'imyaka 60 y'amavuko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w'imyaka 34 ufite uburwayi bwo mu mutwe.

    Uwo mugabo yafatiwe no cyuho mu murima w'ikawa, mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi, Akagari ka Kinazi, Umudugudu wa Rebero.

    RIB yibutsa Abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk'iki cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato akabikorera umuntu uwo ari we wese ndetse n'umuntu ufite uburwayi butandukanye butuma atakirwanaho.

    Uhamijwe n'urukiko icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ahanishwa ingingo ya 134 y'itegeko mu 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu ufite hejuru y'imyaka 65, ku muntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka 15 ariko kitageze ku myaka 20 n'ihazabu ritari munsi ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda ariko atarenze miliyoni ebyiri.

    RIB yihanangirije abahohotera abafite ubumuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yihanangirije-abahohotera-abafite-ubumuga

  • Niwe wambere ni nwe Wanyuma nkunze! Jacques Umugabo wa Kelia witabye Imana #rwanda #RwOT

    REBA HANO AMAGAMBO RUTAYOMBA JACQUES YAVUZE

    Iyi Mihango irangiye, hatangiye gutegurwa Ubukwe nyirizina kugirango bereke inshuti n'Abavandimwe ko urukundo rwabo rushinze imizi. ibi birori byateganywaga kuba kuwa 27 Werurwe 2022 aho aba bombi bateganyaga gusezerana imbere y'Imana.

    Jacques na Kelia biteguraga gusezerana imbere y'Imana

    Ibi birori kandi byagombaga kubanzirizwa n'Igikorwa cyo 'Kwirega', aho Rutayomba yagombaga kujya kwirega iwabo w'Umugore we Mutesiwase Kelia nkuko bisanzwe mumuco nyarwanda. iki gikorwa kikaba cyagombaga kuba kuwa 6 Werurwe 2022.

    Jacques na Kelia bahuje urugwiro

    Iyi Mihango yose ntikibaye kuko Kelia yaje kwitaba Imana bitunguranye. Muganga witaga kuri uyu Muryango, yatangaje ko Kelia indwara yarafite atariyo yamwishe, yunga muryabavuga ko Kelia yarozwe.

    Rutayomba Jacques Umugabo wa Mutesi, yatangaje ko kuva umunsi Kelia apfa ntawundi mukobwa azakunda kugeza nawe yitabye Imana. Ati“Mukunzi, Uratsize ariko ndakumenyesha ko ari wowe wambere n'Uwanyuma nzakunda ubuzima bwange bwose!””.

    Kelia witabye Imana

    Inkuru yaba bombi iratangaje. urukundo rwabo rwahereye kuri Facebook. umuhungu ari i Kigali, umukobwa ari i Rubavu. umuhungu aza gusaba umukobwa kumusura bakabonana. byarabaye umukobwa aje kureba umukunzi we atungurwa no kubona ko uwo yabonaga kumafoto kuri facebook atandukanye nuwo bahuye. kuko uwo bahuye yarafite ubumuga bukomeye.

    Yamusanze munzu yawenyine, umuryango waramutaye, yarabaye pararize uruhande rumwe rw'iburyo. atabasha kwiyoza cyangwa ngo abe yakwitekera ibyo kurya. uyu mukobwa yanze kumuta ako kanya ahubwo arabanza amukorera ibyo byose.

    Ibyo birangiye, umukobwa yasubiye i Rubavu. abitekerereje umuryango umutera utwatsi. abatse itike ngo asubire i Kigali kureb umukunzi we barayimwima. yiyemeza kugurisha imyenda ye akuramo ibihumbi 13.500 by'amafarng y'u Rwnda.

    Yagarutse i Kigali baribanira. kuwa 27 Mutarama 2022 nibwo biyemeje kubana byemewe n'amategeko. riko umukobwa aza guhura nikibazo cy'Uburwayi bw'udusabo tw'Intanga ngore. yaje kubagwa kwa Muganga bamubwira ko atashobora gutwita.

    Nyuma yaje kurwara ndetse ajyanwa kw Muganga. Kuwa 4 Werurwe 2022 yaje Kwitaba Imana gusa urupfu rwe ntirwavugwaho rumwe. Nyarwaya Innocent YAGO, wakurikiraniraga hafi uyu Muryango, yatangaje kumbuga ze nkoranyambaga ko hari ibimenyetso bifatika byerekana ko Kelia yarozwe. ndetse asaba inzego zibishinzwe kugira icyo zabikoraho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/niwe-wambere-ni-nwe-wanyuma-nkunze-jacques-umugabo-wa-kelia-witabye-imana

  • APR FC ikomeje gukubana na Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Ibitego bya Mugisha Gilbert na Anicet Ishimwe batsindiye APR FC imbere ya Gasogi United byatumye APR FC igumana umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona imbereho ibitego 3 kuri Kiyovu Sports yatsinze Musanze FC.

    Shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 20 wa shampiyona, APR FC iri mu rugamba rw’igikombe yari yakiriye Gasogi United.

    Hakiri kare ku munota wa 10, ku burangare bwa ba myugariro ba Gasogi United, Mugisha Gilbert yafunguye amazamu.

    Gasogi United wabonaga irushwa, Théodore Christian Malipangu yahushije uburyo bukomeye bwashoboraga kuyihesha kwishyura, ni ku mupira yateye ugakubita umutambiko w’izamu mbere yo kwidunda hasi ugakurwaho n’abakinnyi ba APR FC. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    APR FC yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego ku kabi n’akeza ariko bagorwa n’umunyezamu Cuzuzo Gael wakuyemo imipira ikomeye harimo umutwe wa Kwitonda Alain Bacca, ishoti rya Mugisha Gilbert na Mugisha Bonheur.

    Mu minota 15 ya nyuma, umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, yakoze impinduka eshatu icya rimwe; Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain na Mugunga Yves basimburwa na Ishimwe Anicet, Rwabuhihi Aime Placide na Nshuti Innocent.

    Akagozi ka Gasogi United kaje gucika ku munota wa 89 ubwo Anicet yatsindaga igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Omborenga Fitina.

    Kiyovu yakomeje gukubana na APR FC ku mwanya wa mbere, ni nyuma yo gutsindira Musanze iwayo 2-1. Ubu APR FC ni iya mbere inganya amanota na Kiyovu Sports 44, APR FC izigamye ibitego 18 mu gihe Kiyovu Sports izigamye 15.

    Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Mukura Victory Sports yagize amanota 36 ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0, Gicumbi FC inganya na Gorilla FC igitego 1-1 mu gihe Rutsiro FC yatsinzwe na Marines FC igitego 1-0.

    Ku Cyumweru hateganyijwe imikino itatu aho Police FC izakina na AS Kigali, Etoile de l’Est yakire Rayon Sports mu gihe Etincelles FC izahura na Espoir FC.

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Bishimira igitego cya Mugisha Gilbert

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ikomeje-gukubana-na-kiyovu-sports

  • Ibibera i Musanze natwe biduteye impungenge -… – #rwanda #RwOT

    Guhera saa Cyenda zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Gashyantare 2022, ku kibuga cyo ku Ubworoherane mu karere ka Musanze, biraba ari ibicika hagati ya Musanze FC na Kiyovu Sport ihataniye igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

    Ni umukino wo kwishyura ugiye guhuza aya makipe muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma y'umukino ubanza wabereye i Kigali tariki ya 27 Ugushyingo 2021 warangiye Kiyovu yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y'igitego 1-0.

    Mbere yo guhura na Musanze FC muri uyu mukino wahagurukije n'iyonka, umutoza wa Kiyovu Sport Haringingo yavuze ko FERWAFA ikwiye guha uyu mukino abasifuzi b'inyangamugayo.

    Yagize ati'Haravugwa ibintu byinshi, numvise yuko abasifuzi i Musanze abantu benshi bitotombera imisifurire, natwe ibibera i Musanze biduteye impungenge, ntekereza ko Federasiyo yadufasha ikaduha abasifuzi b'inyangamugayo'.

    Musanze FC iheruka gutsinda Kiyovu Sport tariki ya 10 Kamena 2021, ubwo yayisangaga i Kigali ikayihatsindira ibitego 2-1.

    Musanze FC ntabwo iratsindwa mu mikino 5 iheruka gukina, kuko yatsinzemo 3, inganya ibiri, aho yinjije ibitego 5, ikinjizwa igitego kimwe gusa.

    Mu mikino 5 iheruka gukina, Kiyovu Sport yatsinzemo 4 itsindwa umukino umwe na Marines FC, yinjije ibitego 10, yinjizwa 2.

    Kugeza magingo aya mu mikino 19 imaze gukinwa muri shampiyona y'u Rwanda, Kiyovu iri ku mwanya wa kabiri aho inganya amanota na APR FC ya mbere, amanota 41, mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa 6 n'amanota 31.

    Haringingo Francis utoza Kiyovu Sport yavuze ko batewe impungenge n’imisifurire y’i Musanze

    Umukino wa Kiyovu Sport na Musanze FC uraba ari indyankurye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115163/ibibera-i-musanze-natwe-biduteye-impungenge-umutoza-wa-kiyovu-ku-mukino-wa-musanze-fc-115163.html

  • Urutonde rw’ibihugu bifite ibitwaro kirimbuzi byahindura isi umuyonga mu kanya gato #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bihugu byigamba ko bifite ibitwaro bya kirimbuzi, ibindi bibyibitseho mu ibanga bidashaka kwerurira isi, mu gihe hari ibindi bikibigerageza. Hari ibihugu bidashidikanywaho kuba bifite ibitwaro kirimbuzi, ari nabyo tugarukaho muri iyi nkuru.

    1. Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni kimwe mu bidashidikanywaho kuba bifite ibitwaro bya kirimbuzi. Igeragezwa ryabyo rya mbere, ryakozwe tariki 16 Nyakanga 1945, ndetse u Buyapani kugeza n’ubu burakibasirwa n’ingaruka z’ibisasu bibiri bya kirimbuzi byatewe muri iki gihugu bikozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gihugu kiri mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

    2. U Burusiya

    Igihugu cy’u Burusiya, nacyo ntigishidikanywaho kuba gifite ibisasu kirimbuzi. Byageragejwe bwa mbere tariki 29 Kanama 1949, kandi iki gihugu cyagiye kirangwa n’ubushotoranyi bugaragaza ko kihagazeho, kitahangarwa n’ikindi gihugu na kimwe kuri iyi si. U Burusiya kandi, ni igihugu cyamaze gutangaza ko kiteguye igihe cyose haramuka hari ukinishije kubagabaho igitero. U Burusiya buri mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

    3. U Bwongereza

    U Bwongereza, nabwo mu buryo budashidikanywaho bwibitseho ibitwaro kirimbuzi bya rutura, ndetse byageragejwe bwa mbere tariki 3 Ukwakira 1952. Ni kimwe mu bihugu bidakunda kugaragaza ubushotoranyi ariko gihora kiryamiye amajanja kuburyo nta kindi gihugu cyarota kikigabaho igitero. U Bwongereza buri mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

    4. U Bufaransa

    U Bufaransa nabwo bufite ibitwaro bya kirimbuzi, ndetse tariki 13 Gashyantare 1960, habayeho igikorwa cyo kubigerageza. Iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi, ni kimwe mu bihugu usanga bitera inkunga ibihugu biri mu ntambara, kandi ntawapfa guhirahira atera u Bufaransa kuko bizwi ko bibitseho ibitwaro bya kirimbuzi. U Bufaransa buri mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

    5. U Bushinwa

    U Bushinwa nicyo gihugu cya mbere muri Aziya gifite ibitwaro bya kirimbuzi byinshi. Nta muntu wahangara iki gihugu, kandi uwagishotora wese aho barwanira nta n’akatsi kazahasigara. U Bushinwa bwagerageje bwa mbere ibitwaro kirimbuzi tariki 16 Ukwakira 1964. U Bushinwa buri mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

    6. U Buhinde

    U Buhinde bwagerageje ibitwaro byabwo bya kirimbuzi tariki 18 Gicurasi 1974. Ntabwo bikunze kubaho ko u Buhinde bushotora ibindi bihugu, ariko nta n’ikindi gihugu cyahangara abahinde, kuko bizwi mu buryo bweruye ko bibitseho ibi bitwaro bya rutura. U Buhindi ntiburi mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

    7. Pakistan

    Tariki 28 Gicurasi 1998, nibwo Pakistan yagerageje ibitwaro byayo bya kirimbuzi. Ni kimwe mu bihugu byihagazeho, bidahangarwa n’amahanga abonetse yose. Pakistan ntiri mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

    8. Koreya ya Ruguru

    Koreya y’Amajyaruguru, iri mu bihugu bizwiho ubushotoranyi no kwishongora cyane. Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Amajyepfo, ni bimwe mu bihugu bidacana uwaka n’iki gihugu ariko kuba ntacyo bagitwara, ni uko bazi neza ko gifite ibitwaro bya Kirimbuzi. Tariki 9 Ukwakira 2006 nibwo bakoze igerageza rya mbere ry’ibitwaro byabo bya kirimbuzi. Koreya ya Ruguru, ntiri mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

    9. Israel

    Israel ni igihugu kidahangarwa, ariko kandi kidapfa kwerura ko gitunze ibitwaro bya kirimbuzi kuko hataranagaragazwa ingano y’amatoni yabyo iki gihugu kibitse. Hari abashakashatsi batandukanye ariko bagiye bagaragaza ko Israel ifite ingano nini cyane y’ibitwaro bya kirimbuzi bihishe mu mutamenwa. Kuko batanapfa kubyerura, Israel nayo ntibarizwa mu mubare w’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

    10. U Bubiligi, u Budage, U Butaliyani, U Buholandi na Turikiya

    Ibihugu bigize umuryango wa NATO ( North Atlantic Treaty Organization ) byahawe ibitwaro kirimbuzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibyo bihugu ni U Bubiligi, u Budage, U Butaliyani, U Buholandi na Turikiya. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye ibi bihugu ibitwaro kirimbuzi ariko hari icyo babakinze gikomeye. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni igihugu kidasanzwe, gifite ikoranabuhanga rihambaye kuburyo n’ibisasu bya kirimbuzi bafite birinzwe, uwabigwaho akaba ntacyo yabimaza atabanje guhabwa uburenganzira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bihugu bitanu nabyo, byabasha gukoresha ibyo bitwaro bya kirimbuzi bibanje gusaba amakode (authorization codes) mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/article/Urutonde-rw-ibihugu-bifite-ibitwaro-kirimbuzi-byahindura-isi-umuyonga-mu-kanya-gato