Category: Uncategorized

  • Ishuri ry’Abashinwa ryasohoye aba mbere mu Rwanda bize gukoresha Kateripilari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urangije kwiga gukoresha imashini zisiza ibibanza muri Forever Institute arimo kwerekana ibyo yize

    Urangije kwiga gukoresha imashini zisiza ibibanza muri Forever Institute arimo kwerekana ibyo yize

    Abakoresha Kateripilari (Caterpillar) bakenerwa cyane mu gusiza ibibanza byo kubakaho inzu n’ibibuga by’imikino cyangwa ibibuga by’indege, mu gucukura ahanyuzwa imihanda n’imiyoboro y’amazi, ndetse n’ahabera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

    Aba bantu kandi bakenerwa mu madepo y’ibicuruzwa byinshi kandi biremereye (nko ku bibuga by’indege no ku byambu), kuko bakoresha imashini zifashishwa mu guterura, gupakira no gupakurura ibintu.

    Uwitwa Habigena Olivier uri mu bamaze amezi atandatu biga gukoresha izo mashini, avuga ko Abashinwa baruhuye benshi mu Banyarwanda bajyaga kwiga uyu mwuga hanze y’Igihugu (cyane cyane muri Uganda na Congo).

    Habigena avuga ko uyu mwuga ukenewe na benshi mu gihugu baba bashaka gusiza ibibanza, ariko kubera kutabona izo mashini n’abazikoresha, bahitamo guha akazi abahingisha amasuka n’amapiki, hagashira igihe batararangiza gukora umurimo bahawe.

     30 ni bo barangije kwiga mu ishuri ry

    30 ni bo barangije kwiga mu ishuri ry’Abashinwa ibijyanye no gukoresha imashini ziremereye

    Habigena ati “Nyamara umuntu ufite imashini ya Kateripilari, umwishyura amafaranga ibihumbi 50 ku isaha akaba ashije ikabanza akakirangiza ako kanya”.

    Habigena avuga ko abarangije kwiga imashini bose uko ari 30 bamaze kubona akazi mu gihe bari bakiri abanyeshuri, bitewe n’uko ngo bashakwa na benshi ku isoko ry’umurimo.

    Muri iki gihe imashini za Kateripilari zirimo kwifashishwa mu gukora imihanda, gusiza ibibanza n’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, kandi aho hose ngo abanyeshuri bigishwa n’Abashinwa baba barimo kwitabazwa nk’abimenyereza umwuga, ari na ko bahita bahabona akazi.

    Umuyobozi w’Ibikorwa muri Forever TVET Institute, Umushinwa witwa Abigail, avuga ko bagiye kwigisha Abanyarwanda benshi mu rwego rwo kuziba icyuho cyo kubura abakoresha imashini ziremereye, ziboneka ahantu hatandukanye mu gihugu.

    Urwego rushinzwe Amashuri yisumbuye y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), ntiruragaragaza uko icyo cyuho kingana, cyaba gituma Leta ikenera abakozi baturutse hanze y’Igihugu.

    Abigail avuga ko uretse 30 barangije kwiga imashini, hari abagera ku 100 bakiri ku ntebe y’ishuri muri Forever TVET, aho biga ibijyanye no gukoresha imashini, gukora imihanda, gupima ubutaka, gushyira amashanyarazi mu ngo no mu nganda, ndetse no gukoresha mudasobwa.

    Abigail agira ati “Dufite 100 bakirimo kwiga kandi muri Nyakanga na bwo tuzakira n’abandi nka 100, iyo bamaze kwiga amasomo yo mu ishuri tubasabira kujya kwimenyereza umwuga mu bigo bitandukanye by’Abashinwa n’ibindi dukorana. Aho ni ho bahita babonera akazi, ntawe urangiza kwiga ngo abure icyo akora”.

    Umuyobozi wungirije wa Forever TVET Institute, Narcisse Izabayo, avuga ko ubunyangamugayo n’ubwirinzi ari ikintu gikomeye cyane mu byo basaba abarangiza kwiga muri iryo shuri, cyane cyane ku bakoresha imashini ngo usanga bazifata nabi nyamara ari ibyuma bihenze cyane.

    Izabayo agira ati “Hari aho byageze dukenera abakozi batatu ku munsi basimburana ku mashini imwe bitewe no kubura ubunyangamugayo”. Icyo kigo kirigisha kikanakora ibiraka ahantu hatandukanye mu Gihugu.

    Babanza kwigira kuri mudasobwa gutwara izo mashini mbere yo kujya kizikoresha

    Babanza kwigira kuri mudasobwa gutwara izo mashini mbere yo kujya kizikoresha

    Guhera ku mafaranga ibihumbi 100Frw kugera ku bihumbi 500Frw, hari imashini umuntu abasha kwiga muri Forever TVET akahava azi kuyikoresha neza, ku buryo ibigo bikorana n’iryo shuri ngo bihita bimuha akazi.

    Igihe abantu bamara biga muri Forever TVET Institute kibarirwa hagati y’ibyumweru bibiri n’amezi atandatu, bitewe n’ubwoko bw’imashini cyangwa umwuga umunyeshuri yahisemo kwiga.

    Kugira ngo umuntu yemererwe kwiga muri Forever TVET asabwa kandi kuba yararangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (umwaka wa Gatatu), ndetse akaba afite n’uruhushya rw’agateganyo cyangwa urwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.

    Abarangije kwiga muri iryo shuri bakenerwa cyane n’ibigo bikora imirimo y’ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda nka China Road, CCECC, Horizon, NPD, Forever TVET, Rwanda Mountain Tea, Rutongo Mining n’ibindi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/ishuri-ry-abashinwa-ryasohoye-aba-mbere-mu-rwanda-bize-gukoresha-kateripilari

  • Volleyball: APR na RRA zatwaye ibikombe bya Memorial Kayumba, imikino yarebwe na Minisitiri Munyangaju #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    APR yashyikirijwe igikombe na Minisitiri wa Siporo

    APR yashyikirijwe igikombe na Minisitiri wa Siporo

    Ni irushanwa ryabaga ku nshuro ya 12 nyuma yo kudakinwa muri 2021 kubera icyorezo cya Covid-19, Padiri Kayumba Emmanuel yitabye Imana muri 2009, akaba yaragize uruhare rukomeye mu iterambere ry’imikino itandukanye muri ako gace.

    Kuva iryo rushanwa ryabaho, ryatangiranye umukino wa Volleyball, nk’umwe mu mikino izwi cyane muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, gusa guhera mu mwaka wa 2019 bongeyemo Volleyball yo ku mucanga, naho muri 2020 bongeramo umukino wo koga.

    Rwanda Revenue Authority niyo yegukanye igikombe mu bagore

    Rwanda Revenue Authority niyo yegukanye igikombe mu bagore

    Kuri iyi nshuro n’ubwo Covid-19 yagenjeje macye, bahisemo gukina Volleyball gusa mu rwego rwo kugabanya abantu benshi, cyane ko imikino yose yaberaga imbere mu kigo.

    Amakipe yitabiriye mu bagabo ni 12 yose hamwe, 3 yari yavuye mu cyiciro cya mbere naho 9 ni ayo mu cyiciro cya kabiri (Serie B). Mu kiciro cy’abagore hitabiriye amakipe 3 gusa asanzwe akina icyiciro cya mbere.

    Christ Roi yegukanye igikombe cy

    Christ Roi yegukanye igikombe cy’icyiciro cya 2

    Mu cyiciro cy’abagabo ikipe ya APR VC niyo yegukanye igikombe cy’uyu mwaka, itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya REG ibitse icyo gikombe, amaseti 3-1 (25-21,25-23,25-20,23-25), naho mu kiciro cya kabiri igikombe cyegukanywe na Christ Roi, itsinze Petit Seminaire Virgo Fidelis ku iseti ya kamarampaka, amaseti 3-2 (21-25,28-26,23-25,28-26,17-15).

    Mu bagore ikipe ya RRA niyo yegukanye igikombe itsinze IPRC Kigali amaseti 3-0, (25-15,25-17,25-20).

    Iyi mikino ya nyuma kandi yakurikiwe yose uko yakabaye na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, washimye cyane abateguye iryo rushanwa detse akanishimira urwego abana bakiri bato bagezeho muri Volleyball.

    Yagize ati 'Icyo umuntu yabanza kuvuga ni ugushimira abateguye iri rushanwa (GSOB), ni ibintu twishimiye nka Minisiteri. Twishimiye uburyo iri rushanwa ryateguwe, uburyo bashakishije abafatanyabikorwa hirya no hino akaba ari n’ibintu dushishikariza n’abandi, kuko bifasha mu kuzamura impano z’abana bakiri bato'.

    Minisitiri Munyangaju yakurikiye iyo mikino ari kumwe n

    Minisitiri Munyangaju yakurikiye iyo mikino ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege

    Minisitiri Munyangaju yashimiye abateguye iryo rushanwa

    Minisitiri Munyangaju yashimiye abateguye iryo rushanwa

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/volleyball-apr-na-rra-zatwaye-ibikombe-bya-memorial-kayumba-imikino-yarebwe-na-minisitiri-munyangaju

  • Nta muntu utarafata urukingo rushimangira uzahabwa serivisi zihuza abantu benshi -Min Gatabazi #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), iratangaza ko nta muntu ugejeje igihe cyo guhabwa doze ya Covid-19 yo gushimangira akaba atarayifata, uzahabwa serivisi zihuza abantu benshi.

    Ibi bije nyuma y'uko tariki 04 Gashyantare 2022, Inama y'Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ingamba zitandukanye ziganjemo izigamije gufasha abaturage kurushaho kwitabira umurimo no kutazahazwa n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

    Imibare itangazwa na Minisiteri y'ubuzima ivuga ko kuri ubu ubwandu bushya bwa Covid-19, buri munsi y'abantu 5/1000, mu gihe mu nko mu kwezi kumwe gushyize bwari hejuru y'abantu 45/1000.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko urebye umubare w'abantu bamaze gufata doze ya kabiri y'urukingo rwa Covid-19, ukawugereranya n'uw'abamaze gufata doze ya gatatu yo gushimangira usanga harimo icyuho kinini.

    Ati 'Abantu bamaze gukingirwa inkingo ebyiri bageze ku 7.800.000, abamaze kwikingiza urwo gushimangira, ni 1,800,000. Ni ukuvuga ngo abantu bose bikingize urukingo rwa kabiri, bakaba bararengeje amezi atatu, abo ntibari bwemererwe kujya muri za serivisi tuvuga'.

    Akomeza agira ati 'Ntabwo bari bwemererwe kuza mu rusengero, mu Misa, mu bukwe, mu materaniro, kuko bagomba gushaka urwo rukingo rwa gatatu, barahari ni benshi, kandi inkingo zirahari. Turagira ngo dusabe abayobozi b'inzego z'ibanze, iz'umutekano, n'abategura ibirori na za gahunda, abayobozi b'amadini n'amatorero, batange amatangazo ku bayoboke babo, bababwire ko umuntu wikingije urukingo rwa kabiri akaba arengeje amezi atatu, ntiyemerewe kubona serivisi'.

    Bimwe mu byo abantu benshi bari bategereje ku bijyanye no koroshya ingamaba za Covid-19, harimo kwemererwa gukora ingendo amasaha yose nk'uko byari bisanzwe, ndetse no gufungura imipaka, byose bikaba byaremejwe mu byemezo bishya by'Inama y'Abaminisitiri. Ahasigaye abo bireba bakaba aribo bagomba kubahiriza ingamba, nk'uko Minisitiri Gatabazi akomeza abisobanura.

    Ati 'Iyo ufashe icyemezo nk'iki cy'uko imipaka ifunguye, ibisigaye bikorwa mu buryo bisanzwe bikorwamo, ibijyanye no gutwara abantu bishinzwe abikorera bashinzwe transiporo (Transport), hari za bisi zitwara abantu, imodoka zitwara abantu ku giti cyabo, hari iz'ubucuruzi'.

    Yongera ati 'Abikorera bashinzwe transiporo, ubu nabo barimo kwitegura ku buryo bizagera ku wa mbere bashobora gutwara abaturage bashaka kugenderanira n'ibihugu, ndetse hari n'abandi bari hanze bafite bisi zabo biteguye kuzazana abavuye hanze gusura cyangwa gutembera igihugu'.

    Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko gufungurwa kw'imipaka bizatuma urujya n'uruza rw'abantu rwiyongera, ariko ngo mu rwego rwo gukomeza kwirinda Covid-19, hari ibyo bateganya gukora nk'uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange, Tharcise Mpunga abisobanura.

    Ati 'Imipaka yarafunguye, abantu uruja n'uruza rugiye kwiyongera, birasaba ko dushyiraho ikipe zihariye ku mipaka, zizajya zifata ibipimo ku buryo buhoraho, kugira ngo tube twareba ko mu bantu binjira cyangwa se mu basohoka, naho ubwandu bushobora kuba buzamuka'.

    Minisitiri y'ubuzima irasaba Abanyarwanda kutadohoka kuko mu myaka ibiri ishize bahangana n'icyorezo cya Covid-19, habayeho ubufatanye hagati y'inzego zose hamwe n'abaturage, ibirimo kugerwaho bikaba ari umusaruro w'ubwo bufatanye.

    Iyi Minisiteri ivuga ko hakomeje gufatwa ibipimo mu bice bitandukanye by'igihugu, kugira ngo hamenyekane uko ubwandu bwifashe, habe hafatwa izindi ngamba.

    SRC:Kigali Today

    The post Nta muntu utarafata urukingo rushimangira uzahabwa serivisi zihuza abantu benshi -Min Gatabazi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/06/nta-muntu-utarafata-urukingo-rushimangira-uzahabwa-serivisi-zihuza-abantu-benshi-min-gatabazi/

  • Umunsi  wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga imikino y'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda y'ikiciro cya mbere, ikipe ya Rayon Sports inganyije na Etoile de l'Est igitego kimwe kuri kimwe.

    Ni umukino wabereye kuri Sitade y'akarere ka Ngoma ho mu ntara y'i Burasirazuba, ubwo amakipe yari mu myitozo ikipe ya Rayon Sports yavunikishije Manace Mutatu Mbedi asimburwa na Mico Justin.

    Igice cya mbere cyawo cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, dore ko ku mpande zombi bose bakiniraga mu kibuga hagati gusa ikipe ya Rayon Sports niyo yageragezaga gusatira ikipe ya Etoile de l'Est.

    Amakipe avuye kuruhuka, rutahizamu wa Rayon Sports Mael Dindjeke yayiboneye igitego ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

    Rayon  Sports izwi nka Gikundiro ntiyacitse intege kugeza ku munota wa 70 nibwo kapiteni Muhire Kevin yayibonye igitego kuri penaliti nyuma y'ikosa ryari rikorewe myugariro Mackenzie Nizigiyimana.

    Iki gitego ntabwo Rayon Sports yabashije kukirinda kuko ku munota wa 90, Etoile de l'Est yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Samuel Chukwudi nyuma y'ikosa ryari rikozwe naba myugariro.

    Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yavunikishije  myugariro wayo Niyigena Clément wahise asimburwa na Habimana Hussein bakunda kwita Eto'o.

    Kunganya uyu mukino bitumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa kane n'amanota 34 mugihe  andi makipe nka APR FC na Kiyovu SC ari ku mwanya wa mbere ziyirusha amanota 10 kuko zo zifite amanota 44.

    Mu yindi mikino yabaye kuri iki cyumweru,  ikipe ya Police FC yanganyije na As Kigali igitego kimwe kuri kimwe, ku ruhande rwa Police yatsindiwe na Usengimana Danny naho As Kigali itsindirwa na  Hussein Shabalala.

    I Rubavu ikipe ya Etincelles yatsinze Espoir FC  ibitego 2-0, ni ibitego byatsinzwe na Usabimana Olivier ndetse na Nshimiyimana Abdou.

    Uko imikino y'umunsi wa 20 yagenze:

    Bugesera FC 0-2 Mukura VS&L
    Gicumbi FC 1-1 Gorilla FC
    APR FC 2-0 Gasogi utd FC
    Rutsiro FC 0-1 Marines FC
    Musanze FC 1-2 SC Kiyovu
    Etoile de l'Est 1-1 Rayon Sports
    Police FC 1-1 AS Kigali
    Etincelles FC 2-0 Espoir FC

    The post Umunsi  wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-20-wa-shampiyona-yu-rwanda-usize-rayon-sports-itsikiriye-i-ngoma-police-fc-na-as-kigali-zigabana-amanota/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-20-wa-shampiyona-yu-rwanda-usize-rayon-sports-itsikiriye-i-ngoma-police-fc-na-as-kigali-zigabana-amanota

  • Kamonyi: Barasaba kwagurirwa ubwanikiro bw'umusaruro w'Ibigori ukomeza kwiyongera #rwanda #RwOT

    Abahinzi bibumbiye muri Koperative y'Abadatezuka ba Kamonyi ikorera ubuhinzi mu murenge wa Gacurabwenge, baremeza ko nyuma yo guhuza ubutaka bagahinga igihingwa cy'ibigori, nyuma kandi yo gukurikiza inama bagirwa n'abajyanama b'ubuhinzi, umusaruro ugenda urushaho kwiyongera. Barasaba ubwanikiro (Hangard) buhagije.

    Aba bahinzi, bemeza ko mu gihe ubwanikiro bafite kugeza ubu bwakomeza kubabana buke, bishobora kubatera igihombo mu gihe uyu musaruro wo wiyongereye.

    Sabina Charlotte, umunyamuryango w'iyi koperative avuga ko mbere banikaga muri shitingi imvura yagwa ikabinyagira bikangiza umusaruro wabo, ariko nyuma yo kubakirwa ubwanikiro 3 ngo byatumye nta musaruro wongera kwangirika. Gusaa na none ngo uko umwaka utashye uyu musaruro ugenda wiyongera mu gihe ubwanikiro bukiri bwa bundi.

    Yagize ati' Mbere yo kubona ubu bwanikiro twanikaga mu bizu bitwikirije shitingi ndetse imvura yagwa bikanyangirwa cyangwa umuyaga ugatwara ibyo twatwikirije ndetse bikanangirika cyane, ariko bamaze kuduha ubu bwanikiro bwaradufashije kuko nta musaruro wacu ucyangirika. Ariko uko ugenda urushaho kwiyongera bamwe bakabura aho kwanikira, twubakiwe ubundi bwanikiro nibura 2 byadufasha kudapfusha ubusa umusaruro tubona'.

    Perezida wa Koperative y'Abadatezuka ba Kamonyi, Kamagaju Eugenie avuga ko ashimira Leta yabubakiye ubwanikiro bakabona aho banikira umusaruro wabo. Yemeza ko uyu musaruro wabaye mwinshi ndetse ukaba ukomeza kwiyongera cyane kuko mu myaka 3 ishize bigaragara ko ugenda urushaho kuba mwinshi ugereranije n'uwo babonaga mbere.

    Musengamana Didace, ashimira ubuyobozi bwumva ibibazo babugezaho. Asaba ko bongerewe ubwanikiro byarushaho kuba byiza kuko umusaruro ugenda urushaho kwiyongera ndetse ngo bamwe bagahitamo kubijyana kubyanikira mu rugo bakazabizana nyuma bagiye gupimurirwa ibiro bejeje.

    Yagize ati' Twebwe nk'abahinzi dushimira uburyo ubuyobozi butwumva bukaduha aho kwanikira umusaruro wacu, ariko ugenda wiyongera cyane bityo ababuze aho kwanikira babijyana mu rugo bakabisharika kunzu, ariko tubonye ahandi ho kwanikira byadufasha cyane kuko umusaruro utanikiwe hamwe n'uwanikiwe hamwe ubona bitandukanye. Iyo tubizanye bagiye kubipima ngo babijyane rimwe na rimwe barabyanga'.

    Uzabakiriho, Agoronome w'Umurenge wa Gacurabwenge avuga ko umusaruro wiyongereye cyane, ko byabaye ngombwa ko abahinzi bagiye biyambaza ubundi bwanikiro bwo kwifashisha. Ahamya ko guhingira igihe no guhuza ubutaka biri muri bimwe bifasha kugirango umusaruro wiyongere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko uko umwaka utashye buri rwego rugenda rugenerwa amafaranga hakiyongeraho ibikorwa by'imiryango nterankunga ikita kubyiciro bitandukanye. Avuga ko ku bijyanye n'ibyo abaturage bagaragaza ko bakwiye ku nganirwa, ngo iyo ikibazo cyagaragaye cyitabwaho by'umwihariko. Ashimangira ko n'aba bahinzi nibigaragara ko bakeneye aho kwanikira umusaruro wabo bazafashwa kuhabona, ariko kandi ngo hanagamijwe gufata neza umusaruro wabo beza buri gihembwe cy'ihinga.

    Akomeza avuga ko mu myaka itandukanye mu karere hubatswe ubwanikiro 62 butangwaho asaga miliyoni 480 z'amafaranga yu Rwanda. Iyi Koperative, imaze imyaka itatu yinjiye mu butubuzi bw'ibigori. Ibona umusaruro mwinshi cyane kuko kuva mbere ya 2018 bezaga Toni zisaga 18 ariko ubu basigaye bageza hejuru y'ijana.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-barasaba-kwagurirwa-ubwanikiro-bwumusaruro-wibigori-ukomeza-kwiyongera/

  • Umuhanzi Clément aritegura gushyira hanze indi ndirimbo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda NKUNDIMFURA NGABO Clément yiteguye gushyira hanze indi ndirmbo nyuma ya 'Wirinde' yakoranye na Jackson.

    Umuhanzi NKUNDIMFURA NGABO Clément uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko yiteguye gushyira hanze indi ndirimbo nyuma ya 'Wirinde' yakoranye na Jackson.

    Uyu muhanzi uzwi ku izina rya NGABO Clément yavutse ku wa 03 Ukuboza 2003, atangira gukora umuziki kinyamwuga mu mpera za 2021.

    Aganira n'Ikinyamakuru Inyarwanda yasobanuye uko yatangiye uru rugendo.

    Yagize ati: 'Natangiye umuziki mu buto bwanjye; byaje kurushaho ubwo ninjiraga mu mashuri nkajya nkunda kuririmbira abandi bakambwira ko ndirimba neza.'

    Uyu muhanzi ukiri muto avuga ko iyo habonekaga amahirwe yo kwerekana ibyo bashoboye, yihutiraga kuririmba kandi  abamukurikiye bakanyurwa biciye mu gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi.

    Clément yagarutse ku nyota yahoranye yo gukora indirimbo ze.

    Ati: 'Iteka nahoraga numva nshaka gushyira hanze indirimbo ariko nk'umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye ntibinyorohere. Nyuma nibwo naje kubigeraho nkora indirimbo yanjye ya mbere nise 'Wirinde' mfatanyije na Jackson.'

    Uyu muhanzi kandi avuga ko n'ubwo amasomo amutwara umwanya munini, yitegura gushyira hanze indirimbo nshya.

    Yagize ati: 'Nyuma ya 'Wirinde' niteguye gukomeza gushimisha abakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho hari indi ndirimbo mu bihe bya vuba nimbohoka gato nzashyira hanze.'

    Clément asoza asaba abakunzi be kumushyigikira avuga ko nawe yiteguye kubashimisha.

    Ati : 'Ndi gukora cyane ngo mbahe ibintu byiza, bibafasha. Bantege amatwi kandi banyitege kuko ntaguhagarara, ndacyakomeje kujya mbere. Byose mbikora ku bwabo, ndabakunda cyane kandi n'Imana irabakunda.'

     

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-clement-aritegura-gushyira-hanze-indi-ndirimbo/

  • Umugore yahishuye uko yatewe inda n'umuhungu we kugira ngo adahomba umugabo we utabyara #rwanda #RwOT

    Bisanzwe bifatwa nk'amahano kumva umugore yasambana n'umuhungu we yibyariye kugira ngo abyare nyuma yo kunanirwa gusama inda y'umugabo we bari bashyingiranwe bwa kabiri.

    Ibi ni ko byagenze kuri Matina Agawua, ukomoka ahitwa Yelwata,muri Leta ya Nasarawa yo muri Nigeria.

    Matina Agawua yabuze umugabo we wa mbere wishwe n'aborozi mu majyaruguru ya Nijeriya. Uyu mugabo we wa mbere babyaranye umuhungu.

    Yongeye gushaka nyuma y'urupfu rw'uyu mugabo we ariko agira ikibazo cyo kubyarana n'umugabo we wa kabiri, Bwana James.

    Nyuma y'imyaka itandatu bakoze ubukwe nta mwana, Matina yatangiye kwibasirwa na nyirabukwe n'umugabo we bamusaba kubyara cyangwa urugo rugasenyuka

    Umugabo wa Matina yamuteye ubwoba ko azashaka undi mugore biramubabaza kuko we n'umugabo we bafatanyije kubaka inzu babamo kandi uyu Matina ngo niwe watanze amafaranga menshi.

    Matina yavuze ko icyamubabaje cyane ari ukubona undi mugore muri iyo nzu yubatse.

    Kubera iyo mpamvu, Matina yahisemo kuryamana n'umuhungu we w'ingimbi yabyaye ku mugabo we wa mbere kugira ngo arebe niba ashobora kubyarira umugabo we wa kabiri.

    Matina yabwiye ikinyamakuru The Nation ati'Twari tumaze imyaka irenga itandatu dushyingiranwa ariko ntitwabyaranye kubera ikibazo cy'umugabo wanjye, kandi numvaga ateganya gushaka umugore wa kabiri ku mpamvu z'ukontashoboraga kubyara. '

    Matina yabwiye iki kinyamakuru ko yipimishije wenyine kubera ko umugabo we yanze kwipimisha, kandi ibisubizo byerekanye ko nta kibazo yari afite.

    Kugira ngo yerekane ko afite uburumbuke, yahisemo kureshya umuhungu we bwite, wiga kuri Akwanga ngo batere akabariro kandi amwihanangiriza kubigira ibanga.

    Yatangarije The Nation ati: 'Kubera ko yanze kujya kwisuzumisha kwa muganga naketse ko hari ikibazo afite.Nahisemo kumvisha umuhungu wanjye muto, ufite imyaka 16 gusa kandi wiga muri Akwanga.

    'Namusuraga buri gihe. Yabanaga mu nzu na bene wacu.Nagiyeyo marana igihe nabo, cyane cyane muri wikendi igihe isoko ryanjye ryabaga rifunze.

    'Mu byukuri byari bigoye kuryamana n'umuhungu wanjye bwite, ariko ibibizo byanteye kubikora. Nari nkeneye kumenya neza niba mbyara.

    'Nzi umugabo wanjye neza. Aramutse amenye ko naryamanye n'umugabo wo hanze, yanyica.

    Ndamukunda cyane kandi ndamutinya, iyi gahunda rero mbi rero yakomeje kumnza mu bitekerezo kugira ngo menye ko mbyara.

    Nagerageje gusura umuhungu wanjye muri Akwanga ahanini igihe nari mu gihe cy'uburumbuke. Nahisemo kumukunda no kumwiyegereza cyane. Twagiranye umubano wihariye birangira dukoze imibonano mpuzabitsina.

    'Umunsi umwe mbizi ko ndi mu gihe cy'uburumbuke, naramusuye. Hari nko mu ma saa kumi n'imwe z'umugoroba. Namufashe ukuboko ndamwicaza iruhande rwanjye.

    Namubajije niba yarigeze akora imibonano mpuzabitsina arambwira ati oya. Naramuhobeye numva ndashyushe,kandi ndatekereza ko nawe byari uko.

    Nyuma y'iryo joro, numvise mfite ipfunwe rikabije, kandi nicira urubanza kuba narakoze ikizira n'umuhungu wanjye bwite.

    “Mu byukuri byari kirazira, ariko namusabye kubigira ibanga.”

    Matina yavuze ko mbere yo kuryamana n'umuhungu we, atigeze aryamana n'umugabo we amezi atatu.

    Nyuma yo kuryamana n'umuhungu we muri Mutarama 2022, yavuze ko yabuzeimihango muri uko kwezi kandi ikizamini cyemeza ko atwite.

    Ariko ubwo yabwiraga umugabo we amakuru, yaramuketse ndetse yamwibukije ko bamaze amezi atatu badakora imibonano mpuzabitsina maze atangaza ko atari we wamuteye inda.

    Bwana James yashinje Matina ubusambanyi kandi amutera ubwoba ko azamwica, birangira yemeye ko yaryamanye n'umuhungu we.

    Umuhungu wa Matina yarabajijwe maze yemera ko yaryamanye na nyina.

    Matina yabwiye iki Kinyamakuru ati: 'Ntabwo ndi umugore w'umuhombyi. Ndi umugore gusa ukunda umugabo we kandi udashaka kumubabaza cyangwa kumubura.

    Nakoze ibi kugira ngo ndokore urugo rwanjye. Nabonye amakuru yizewe ko ateganya gushaka umugore wa kabiri abigiriwemo inama n'ababyeyi be kandi ko umugore yari gufata kimwe mu byumba by'inzu twibabaje twubakira hamwe.

    Ntabwo nishimiye igitekerezo cyo kumenya niba mbyara n'umuhungu wanjye nkabimushyiramo.

    Nabikoze kugira ngo mbone umwana no kumubuza gushaka umugore wa kabiri. Gushaka umugore wa kabiri bwari uburyo bwo kunsunikira kure,ngatakaza ibyo twababaranye byose dushaka.

    Reba imyaka yanjye. Ntabwo ndi kuba muto kandi umugabo wanjye ntabwo yari yiteguye kwivuza

    Reba ibisubizo by'ikizamini; birerekanako afite intanga nke. Nta kuntu yari gushobora kuntera inda.

    Nzi ko nakoze nabi nkagambanira umugabo wanjye, ariko nabonye atari bibi cyane nko kujya gusambana hanze.

    Uyu mugore yavuze ko umugabo we yiyemeje kwica umuhungu we wamuteye inda ariyo mpamvu yiyemeje kumuhunisha bakajya kure ndetse ubu nawe ngo yarahunze.

    Uyu mugore yiyemeje gushyiraho umwavoka umufasha kubona iyi nzu bubakanye ndetse yemeje ko atazakuramo iyi nda yatewe n'umuhungu we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yahishuye-uko-yatewe-inda-n-umuhungu-we-kugira-ngo-adahomba-umugabo-we

  • Kicukiro: Umunyeshuri w'imyaka 15 yatabaye uruhinja rwari rwatawe ku nzira – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022, nibwo Umuhoza wiga mu mwaka wa Mbere w'amashuri yisumbuye, yanyuze ahantu abona umufuka uri kunyeganyega awegereye yumva uruhinja ruri kurira.

    Yahise arukuramo arufubika umupira w'ishuri, arushyira ubuyobozi bw'ikigo yigaho.

    Uyu mwana akimara kugeza uru ruhinja ku Kigo yigaho, ubuyobozi bw'iryo shuri nabwo bwahise buhamagaza ubuyobozi bw'inzego z'Ibanze umwana bamujyana kwa muganga.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubuzima n'Imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro, Karungi Rebecca, yabwiye IGIHE ko uru ruhinja rukiri mu bitaro by'i Masaka kuko rwari rufite ikibazo cyo guhumeka nabi.

    Yagize ati ' Ruracyari kwa muganga barimo kumukurikirana kuko rwatoraguwe rufite ikibazo cyo guhumeka nabi.'

    Yongeyeho ko Akarere ka Kicukiro kari gushakira uru ruhinja ibintu by'ibanze birimo imyambaro n'amata kugira ngo ubuzima bwarwo budahungabana, ari nako hashakishwa umuryango wakwakira uwo mwana ngo yitabweho nk'abandi.

    Umubikira Ushinzwe Uburezi muri GS Karembure, Sr Adeline Uwibambe, yabwiye IGIHE ko bashimishijwe n'ubumuntu umunyeshuri wabo yagaragaje.

    Yagize ati ' Uwatoye uruhinja yari umwana nk'abandi nta kintu gitandukanye cyangwa cyihariye twari tumuziho gusa twaratunguwe.'

    Ubusanzwe uyu munyeshuri watoraguye uru ruhinja abana na mukuru we.

    Sr Uwibambwe yavuze ko ibyakozwe na Umuhoza ari ubutwari kuko aho yasanze urwo ruhinja, hari hanyuze abandi ntibabyiteho.

    Umuhoza yafashe uruhinja yari atoraguye mu nzira arujyana ku ishuri ngo rwitabweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-umunyeshuri-w-imyaka-15-yatabaye-uruhinja-rwari-rwatawe-ku-nzira

  • Dore ibintu 10 biremamo umutima wibyishimo i… – #rwanda #RwOT

     Kugira ngo umubano w'umugabo/umusore n'umugore/umukobwa ukomere, ugomba gukora ibi bintu:

    1. Mwereke ko umwitayeho

     Igitsina gore gikunda kwitabwaho cyane, niba koko mukundana uzirinde kumwereka ko utamwitayeho ahubwo umunsi ku wundi ujye umuba hafi. Mu buzima uzaba umuremyemo icyizere ndetse no kumva ko nta wundi mukobwa/mugore ubayeho neza nka we kubera kumuhata umunezero.

    2. Mutege amatwi

    Umugore wese akunda kumvwa no kwerekwa ko ibyo avuga bihabwa agaciro. Mu gihe uzamuha umwanya ukamwumva bizafasha umubano wanyu gukomera ndetse anagire ibyishimo byuzuye muri we.

    3. Reka kumwicira gahunda

    Mu gihe bibaye ngombwa ko hari icyo umusezeranya, reka kugaragara nk'umubeshyi mu maso ye ahubwo ba indakemwa kandi abone ko uri umugabo w'ikirenga. Ibi bizamunezeza.

    4. Mube hafi igihe cyose

    Buriya abagore bakunda umuntu ubereka ko abari iruhande, mu bihe by'umunezero cyangwa by'umubabaro. Wowe mugabo/musore Igihe uzabaho umukorera ibi bintu umukunzi azahora akwirahira kandi abeho yishimye kubera uburyo umwitaho.

    5. Buri munsi mwibutse ko ari mwiza

    Mugabo/musore Burya kubwira umukunzi wawe ko ari mwiza bizabafasha mwembi mu mubano wanyu, bizatuma yiyumva nk'umugore w'ikirenga kandi ahorane ibyishimo. Ibi bizatuma umubano wanyu uramba ndetse muhorane ibyishimo.

    6. Mubwire buri munsi ko umukunda.

    Kwibutsa umugore/umukobwa ko umukunda, ni kimwe mu bituma yishima akumva ko koko afite uhamye kandi umwitayeho.

    7. Emera kumva inama ze

    Kumva inama z'umugore/umukobwa biba byiza kandi bikamwubaka, bituma yishima mu buzima agahorana umunezero udasanzwe.

    8. Ntuzigere umufata uko wishakiye

    Gufata umugore/umukobwa uko wishakiye uzashiduka abandi bagabo baramutwaye kera, gusa n'umwitaho ukamuba hafi umunsi ku wundi bizatuma yishima kandi yiyumve nk'ufite umukunzi koko.

    9. Ntuzigere umuca inyuma

    Guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana ni kimwe mu bintu bituma akuzinukwa, ndetse bikaba byatuma umunezero we ukama.

    10. Muratire inshuti mu gihe muri kumwe

    Igihe uzaba uri kumwe n'umukobwa mukundana, kimwe mubizatuma yishima ni ukumva umuratira inshuti zawe mu gihe uri kumwe nawe mugahura. Bizamuremamo umutima wo kugukunda byisumbuye no guhorana umunezero udasanzwe.

    Src:www.womenresources.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115174/dore-ibintu-10-biremamo-umutima-wibyishimo-igitsina-gore-mu-rukundo-115174.html

  • Dore amwe mu magambo y’Igifaransa akoreshwa no mu Cyongereza (Igice cya mbere) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ayo magambo harimo inyito n’imvugo:

    A la carte: Ni ijambo rikoreshwa igihe ugiye kugura amafunguro aho barira (restaurant), ariko ugatumiza amafunguro atandukanye n’ayo baba bateguye muri rusange.

    Café: Aho bacururiza ikawa, icyayi, ibindi binyubwa bidasembuye n’ibyo kurya byoroheje.

    Aperitif: Ikinyobwa gifatwa mbere y’ifunguro. Akenshi kikaba gisembuye.

    Forte: Ushatse kubwira umuntu ko nta bumenyi afite mu kintu runaka. It is not your forte. Mu Gifaransa: Ce n’est pas ton point fort. Cyangwa se aka ya mvugo yateye ngo si ibintu byawe.

    Touché: Igihe ubwiye umuntu ko ibyo akoze bikugeze ku mutima

    Bon appétit: Kwifuriza umuntu kuryoherwa n’amafunguro

    Chef: Mu Gifaransa ubusanzwe bisobanura umukoresha cyangwa umuyobozi, ariko bikanavuga inzobere mu guteka kimwe no mu Cyongereza.

    Hors d’œuvre: Ifunguro rikonje cyangwa rishyushye rifatwa mu cyiciro cya mbere cy’ifunguro nyamukuru.

    Bourgeois: Icyiciro cy’imibereho iciriritse.

    Connoisseur: Iri jambo n’ubwo ridahuye 100% n’iry’Igifaransa connaisseur, bitandukanira ku nyuguti 'o’ na 'a’, yombi agasobanura impuguke mu kintu runaka.

    Vis-à-vis: Mu ndimi zombi bisobanura: Ugereranyije na…cyangwa ku byerekeye…

    Fiancé: Umukunzi muzashakana

    En route: Mu nzira / mu muhanda

    Chauffeur: Ugenza ikinyabiziga

    Rendez-vous: Gahunda, kubonana cyangwa guhura n’umuntu.

    Déjà-vu: Ikintu ubona ugasanga atari ubwa mbere ukibonye ariko utibuka aho wakibonye.

    Ménage à trois: Abantu babiri bahurira kuri umwe mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina kandi harimo abashakanye.

    Voilà: utyo (there you are)

    Nouveau riche: Umuntu ukize vuba

    Biracyaza…

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dore-amwe-mu-magambo-y-igifaransa-akoreshwa-no-mu-cyongereza-igice-cya-mbere