Category: Uncategorized

  • Video: Dutemberane mu gace ka Norvège ya Kigali kitiriwe igihugu cy’i Burayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umusaza Rwabuyege François w’imyaka 75 wavukiye muri ako gace kacyitwa Karama kose, avuga ko kera aho hantu hahoze imirima yahingwagamo imyaka none ubu hakaba harubatswe amazu. Ati: 'Hariya urora hose hari imirima yahingwagamo amasaka, ibijumba, ibishyimbo n’indi myaka kuko twari dutunzwe no guhinga. Aho haziye abagabo bakize rero nibwo hiswe Norvège batangiye kuhubaka izo nzu murora ndende’.

    Norvège itunze ubuzima bw’imiryango itandukanye y’abaturage baje kuhashakira ubuzima nk’uko bamwe muri bo babyemeza, bati: 'Nkanjye naturutse i Nyamagabe. Ndi Umufundi naje gushakira ubuzima hano bampemba ibihumbi bitandatu. Iyo maze kuyagwiza ndanyaruka nkareba umuryango kuko mfite abana batatu n’umugore, urumva ko n’ubwo ntabasha kuhagura ikibanza bitewe n’ubushobozi ariko ntunga umuryango.'

    Abahatuye bavuga ko kera hahoze ubuzima bworoshye, none ubu ngo buragenda buhenda

    Abahatuye bavuga ko kera hahoze ubuzima bworoshye, none ubu ngo buragenda buhenda

    Undi waturutse mu Karere ka Rulindo ati: “Mfite imyaka 20 narangije amashuri yisumbuye sinabona akazi. Aho kugira ngo nsabirize mfite amaboko cyangwa mfatwe nibye, namenye ko hano nahaza gushakisha ubuzima mpita mpaza. Ku munsi mpembwa ibihumbi bibiri na magana atanu, nyakodeshamo inzu, akantunga ndetse rimwe na rimwe nkagira ayo nohereza imuhira”.

    Norvège iherereye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali Akarere ka Nyarugenge. Mu minsi ishize hashyizwe umuhanda mwiza worohereza abaturage mu ngendo bakora.

    Hari irerero rifasha mu burezi bw’abana bafite guhera ku myaka itatu kugeza kuri itanu. Hubatswe inzu zigezweho ziherutse gutahwa n’Umukuru w’Igihugu ziri mu byiciro bitandukanye ku buryo umuturage ashobora kugura ku giciro kimunogeye.

    Abenshi bahamya ko ikibanza cyaho gisaba uwifite kuko gihenze. Ni mu gihe ibiciro fatizo by’ubutaka mu Rwanda 2021, byateguwe n’Urugaga rw’Abagenagaciro ku mutungo utimukanwa mu Rwanda rugena ibiciro by’ibibanza hagendewe ku bintu bitandukanye.

    Ruvuga ko ikibanza cyo guturaho amafaranga make ashoboka ari 3,849 kuri metero kare mu Mudugudu wa Karama ho mu Kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali.

    Muri aka gace hakomeje kuzamurwa amazu meza atuma gahindura isura

    Muri aka gace hakomeje kuzamurwa amazu meza atuma gahindura isura

    Kurikira ibindi muri iyi Video:

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/video-dutemberane-mu-gace-ka-norvege-ya-kigali-kitiriwe-igihugu-cy-i-burayi

  • Ubufaransa bwatangaje ko bwishe Yahia Djouadi… – #rwanda #RwOT

    Ubufaransa bwemeje ko bwabashije kwica umuyobozi ukomeye muri Al-Qaïda muri Mali, umunya-Algérie Yahia Djouadi nk'uko tubikesha France 24. Nk'uko Ibiro Bikuru bya Gisirikare byatangaje kuri uyu wa mbere, tariki 7 Werurwe, igitero cy'ingabo za BArkhane ari na cyo cyaguyemo Yahia, cyagabwe mu ijoro ryo kuwa 25 rishyira kuwa 26 Gashyantare, muri kirometero hafi 100 mu majyaruguru ya Tombouctou muri Mali. 

    'Nyuma y'uko hamenyekanye ko yihishe ahazwi nk'ubuhungiro bw'abo muri Al-Qaïda, bamaze no kumenya aho ari neza, yagabweho igitero n'ingabo zirwanira ku butaka, zifatanyije n'indege (Hélicoptère) ibafasha kumenya aho aherereye neza ndetse na drone ebyiri' nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ingabo z'Ubufaransa. 

    Minisiteri y'Ingabo yakomeje itangaza ko muri iki gitero babashije no gufata bugwate intwaro z'uyu mutwe wa Al-Qaïda muri Mali, izindi zirasenywa. Ibi bibaye mugihe hakiri umwuka utari mwiza hagati y'Ubufaransa n'abagize Ubuyobozi bw'agateganyo muri Mali, umwuka watumye hanatangazwa ivanwa ry'ingabo z'Ubufaransa muri Mali tariki 17 Gashyantare.

    Ifoto y’umwe mu basirikare b’u Bufaransa

    Source: France24, RFI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115211/ubufaransa-bwatangaje-ko-bwishe-yahia-djouadi-umwe-mu-bayobozi-bakuru-ba-al-qaida-muri-mal-115211.html

  • Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na mugenzi we, Umaro Sissoco Embaló bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo.

    Nyuma yabyo hakurikiyeho guhagararira umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati y’ibihugu byombi, mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi, uburezi, kubungabunga ibidukikije ndetse n’ubukerarugendo.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Guinea-Bissau, Suzi Barbosa.

    Perezida Kagame ubwo yakiraga mugenzi we Embaló, yamushimiye aboneraho no kumwifuriza ikaze, ndetse avuga ko mu bihe biri imbere nawe azamugenderera n’igihugu cye.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Isoko Rusange rya Afurika ritanga amahirwe menshi yo gukorana hagati y’ibihugu, n’ubwo hatabura ibikoma mu nkokora iyo mikoranire.

    Ati 'Ibihugabanya umutekano byambukiranya imipaka bitugiraho ingaruka twese. Guhuriza hamwe imbaraga no kwigiranaho bishobora kutugira abanyembaraga.'

    Perezida Embaló yavuze ko yizeye ko ibihugu byombi bizasangira ubunararibonye mu ngeri zitandukanye, harimo no kwishakamo ibisubizo ndetse ko afata Perezida Kagame nk’Umuyobozi urangwa n’ibikorwa.

    Ati “Nzahora mbwira abo mu gihe cyange ko Perezida Kagame ari Umuyobozi urangwa n’ibikorwa”.

    Yakomeje avuga ko amasezerano yasinywe hagati y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane b’u Rwanda na Guinea-Bissau, bazayungukirano byinshi.

    Perezida Umaro Sissoco Embaló, mu gusoza yaboneyeho gutumira mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ngo na we azagirire uruzinduko muri Guinea-Bissau.

    Biteganyijwe ko kuri uyu mugoroba, Perezida Embaló aza kwakirwa ku meza na mugenzi we, Paul Kagame.

    Ni mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Werurwe 2022, Perezida Embaló azasura icyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, aho azasura zimwe mu nganda n’ibigo by’uburezi bikorera muri ako gace.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-mugenzi-we-wa-guinea-bissau

  • Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bakoze ikizamini cyanditse (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022, abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda bakoze ikizamini cyanditse ndetse bagomba no gukora ikizamini cy’ibazwa mu magambo mu minsi iri imbere, ibizavamo bikabongerera amanota muri iri rushanwa.

    Ikizamini cyanditse cyari kigamije kureba ubumenyi bafite kuri gahunda za Guverinoma, intego n’icyerekezo cy’irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n’akamaro kabo nka ba Nyampinga mu muryango nyarwanda.

    Babajijwe ikibazo kimwe, basabwaga gusobanura igisubizo cyabo mu buryo burambuye. Ni ikibazo cyari giteye muri ubu buryo: 'Sobanura uruhare rwa Miss Rwanda mu iterambere ry’Igihugu (mu Rwanda no mu Mahanga).'

    Iki kizamini cyanditse cyari kiyobowe na Teddy Kaberuka, Impuguke n’Umusesenguzi mu by’Ubukungu. Yavuze ko iri suzuma rifasha mu kumenya ubushobozi bw’aba bakobwa bahataniye ikamba.

    Ati 'Gukoresha isuzuma ryanditse ba Nyampinga ni ugusuzuma ubumenyi bw’Abakobwa mu kwandika no kugaragaza ibitekerezo byabo mu nyandiko.'

    Bahali Ruth uri muri 20 bahatanira ikamba, yavuze ko iri bazwa ryabanje kubatera ubwoba gusa nyuma bamara gusobanurirwa neza icyo iri bazwa rigamije n’uko rikorwa bakabasha kuryitwaramo neza.

    Ruzindana Kellia we yagize ati 'Iki kizamini nticyari gikomeye cyane ariko na none nticyari cyoroshye, ryari ryerekeranye n’ubumenyi rusange, icyo Nyampinga w’u Rwanda yakora mu kumenyekanisha iki gihugu ku ku Isi hose, cyari ikibazo cyiza mu by’ukuri.'

    Undi ni Kayumba Darina na we wavuze ko yizeye ko yabyitwayemo neza kuko ikizamini cyari gisobanutse kucyumva bityo bakaba babashije kugaragarizamo ubumenyi bwabo.

    Abajijwe uko yaba yitwaye muri iki kizamini, Ruzindana yatangaje ko yizeye ko yabitsinze ndetse afite amatsiko yo kumenya amanota byamwongereye muri iri rushanwa.

    Biteganyijwe ko abakobwa bari guhatanira ikamba bazakora ikindi kizamini kizwi nka 'Oral Assessment' kizaba ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

    Ibi bizamini byombi kimwe n’andi marushanwa abakobwa bazagenda bakora nk’aya siporo, kugaragaza impano zihariye bafite cyangwa ihiganwa mu by’umuco azatanga amwe mu manota azifashishwa n’Akanama Nkemurampaka ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

    Uko ari 20 bari bamaze icyumweru mu mwiherero bari gukorera muri La Palisse Hotel i Nyamata mu Bugesera. Basigaje ibindi byumweru bibiri kugira ngo bawusoze. Ku itariki 19 Werurwe 2022 nibwo hazatorwa ukwiriye ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu birori bizabera muri Intare Arena i Rusororo.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abakobwa-20-bahatanira-ikamba-rya-nyampinga-w-u-rwanda-bakoze-ikizamini-cyanditse-amafoto

  • Youssef wa kiniraga rayon sport y’abonye ikipe ikomeye iburayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru atugeraho nuko umukinnyi wahoze akinira rayon sport Youssef Yaba yabonye ikipe mu gihugu cy'ubu faransa mukiciro cya kabiri hariya mugihugu cy' ubu faransa nyine.

    Ninyuma Yuko uyu musore kumunsi w'ejo yashyize ifoto kurukuta rwe rwa Instagram yambaye umwambaro w'iyi kipe yahoze akinira hano m'Urwanda ariyo rayon sport. Abantu benshi bagatangira kubyibazaho Yuko wenda ashobora kuba agiye kugaruka muri iyi kipe ifite abakunzi benshi hano m'urwanda ariko bikaza kurangira amakuru atugezeho.

    Ko bishoboka kuba yaranakuwe muri system ya rayon agahita ashyirwa muri system ya Dijon fc ikina mukiciro cya kabiri hariya mu bufaransa. Ubwo nukuvugako gukinira rayon sport iyi season bitagishoboka

    ese aba rayon sport mubyakiriye mute. doreko bigaragara ko icyuho cye giharo

    Source : https://yegob.rw/youssef-yaba-yabonye-ikipe-mu-bufaransa-mukiciro-cyakabiri-ubwo-nukuvugako-gukinira-rayon-sport-bitagishobotse-mwiyi-season/

  • ADEPR yimitse Umushumba Mukuru wayo mushya n'umwungirije #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru Itorero ry'ADEPR ryimitse umushumba mukuru mushya, Ndayiyeze Isaie n'umwungirije, Rutagarama Eugene, barahirira inshingano zo gukomeza kuyobora umukumbi w'Imana mu Itorero ADEPR.

    Aba bombi banasengewe by'umwihariko kugira ngo Imana ibashoboze muri uwo murimo,mu muhango wayobowe na Bishop Batenzi David.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney,wari witabiriye uyu muhango, akaba yasabye abayoboke b'iri torero kwirinda ababaca intege Kandi bagashyigikira ubuyobozi bushya.

    Nyuma yo kurahira, aba bayobozi batangaje ko bashyize imbaraaga mu gukorera hamwe hagamijwe guhangana n'ibibazo by'ingutu iri torero ryanyuzemo, birimo n'imicungire mibi y'umutungo.

    Abayoboke b'iri torero bishimiye kubona abayobozi bashya bimitswe ndetse babasaba gukorera hamwe kandi bagacunga neza umutungo wabo kugira ngo iri torero rigere ku ntego zaryo.

    Umushumba mukuru mushya w'iritorero, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu kugarura ubumwe no kunoza imicungire y'umutungo muri iri torero hagamijwe gufasha abayoboke baryo kugira imibereho myiza n'abanyarwanda muri rusange.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abayoboke b'iri torero gushyigikira abayobozi bashya kandi n'aba bayobozi bagashyira imbaraga mu kunga ubumwe, ndetse no kubaka Itorero rishingiye kundangagaciro nyarwanda banirinda ababaca intege mu iterambere ry'abo n'iry'umuturage muri rusange.

    Itorero rya ADEPR rigiye kumara imyaka 82 rigeze mu Rwanda, kuri ubu rifte abayoboke basaga miliyoni 2 rikaba rigira uruhare mu iterambere ry'uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi ndetse no guhangana n'ibibazo byugarije imibereho y'abaturage.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/adepr-yimitse-umushumba-mukuru-wayo-mushya-n-umwungirije

  • Jado Castar yagabanyirijwe ibihano n’urukiko rw’ubujurire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Visi-Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jean de Dieu uzwi ku izina rya Jado Castar, yari yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Jado Castar yakatiwe gufungwa amezi umunani

    Jado Castar yakatiwe gufungwa amezi umunani

    Nyuma y’umwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo yaje guhita ajuririra iki cyemezo, asaba kubanyirizwa ibihano n’ubwo mu kuburana kwe yari yemeye icyaha, akaba yarasaba ko igihano cyasubikwa

    Urukiko rw’ubujurire rwari rumaze iminsi rusubika isomwa ry’umwanzuro, kuri uyu wa Mbere ni bwo rwasomye umwanzuro, aho Jado Castar yaje gukatirwa amezi umunani, bivuze ko igihano cye gisigaje amezi abiri kuko amaze amezi atandatu afunze.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/jado-castar-yagabanyirijwe-ibihano-n-urukiko-rw-ubujurire

  • USA: Umuramyi Uwimana Jeannine yibukije abant… – #rwanda #RwOT

    Uwimana Jeannine abarizwa mu Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi 'Buffalo Suburban' riherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) muri Leta ya New York mu mujyi wa Buffalo. Kuva mu mwaka wa 2005 ubwo yatangiraga umuziki kugeza uyu munsi, Uwimana amaze gushyira hanze imizingo y'indiri ibiri (2), ubu ageze kure urugendo rwo gutunganya Album ya 3.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Uwimana yagize ati: 'Natangiye umuziki mu mwaka w'2005. Naririmbaga mu matsinda y'abana bato. Nyuma, naje gukomereza muri Korali y'abantu bakuru kugera 2013.' Mu 2014 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye nyuma yo kujya kure ya Korali ye ku bw'impamvu z'ubuzima aho yaje kwimukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Uwimana afite ntumbero yo kwamamaza ubutumwa bukiza imitima

    Abahanzi afatiraho icyitegererezo yavuze ko ari Phanuel Bigirimana, Uwera Sarah ndetse na Yvonne Uwase. Twamubajije amakorali akunda, avuga ko ari Ambassadors of Christ, Intwari za Kristo y’i Musanze ndetse na Yesu Araje Family Choir yo kuri LMS Kamukina. Yavuze ko nta gahunda afite yo gucogora ahubwo ngo arakomeje cyane.

    Uwimana yavuze ko amajwi y’iyi ndirimbo ye nshya yafatirwa na PC Records ariko indirimbo igatunganirizwa (Mastering) mu Rwanda mu Ishusho Studios kwa Nicolas. Yavuze ko impamvu yabyo ari uko studios zo muri Amerika ziri ku rwego rwiza ziba zihenze cyane kandi mu Rwanda bakora ibintu byiza ku biciro bidakanganye.

    Muri iyi ndirimbo ye nshya “Nakwitura iki?”, Jeannine Uwimana aragira ati “Hari icyo numva nifuza kukubaza mwami wanjyr ko ngucumuraho kenshi nkakubababaza ngakora ibyangwa namaso yawe arko ukangirira neza reka nkubaze yesu we ese nzakwitura iki. Nakiwitura iki Yesu we ,Nakwitura iki mwami we kungirira neza bukira bugacya ataruko ngutunganiye ataruko ari ikiguzi nguha byose ni ku buntu ese nakwitura iki?

    Uburinzi bwawe yesu buhora buri kuri jye umba hafi igihe cyose simpungabane iimpuhwe zawe nzibona kenshi unkorera ibitangaza ijisho ryawe rimporaho ese nzakwitura iki. Dukwiye kujya dushima Imana uko bwije uko bucyeye kuko turiho kubwuburinzi bwayo iturindira muri byinshi impanuka indwara zibyorezo ntacyo twakwitura yesu we akira iyi mitima…”

    Uwimana Jeannine yashyize hanze indirimo “Nakwitura iki”

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “NAKWITURA IKI?” YA JEANNINE UWIMANA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115193/usa-umuramyi-uwimana-jeannine-yibukije-abantu-ko-babeshejweho-nubuntu-bwimana-mu-ndirimbo–115193.html

  • Rulindo: Umushinga 'AFTER’ witezweho kongerera ubushobozi amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hakozwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abanyeshuri kugana amashuri ya TVET

    Hakozwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abanyeshuri kugana amashuri ya TVET

    Ubwo bukangurambaga bwari bugenewe ababyeyi n’abanyeshuri mu rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu Karere ka Rulindo bukaba bwarakorewe mu bigo by’amashuri yisumbuye.

    Ni ku bufatanye na Leta y’u Rwanda n’igihugu cy’u Bufaransa binyuze mu kigo cya AFD, mu mushinga witwa AFTER (Appui à la Formation Technique et l’Emploi à Rulindo) uzatanga ibikoresho no kubaka ibyumba by’amashuri, mu rwego rwo guha ubushobozi amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu Karere ka Rulindo.

    Mukankubito Rehema, Umuyobozi ushinzwe amashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro muri Rwanda TVET Board (RTB), avuga ko ubwo bukangurambaga bugamije kwereka abanyeshuri inyungu ziri mu kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, hagamijwe kugera ku ntego Leta yihaye muri 2024.

    Mukankubito Rehema, Umuyobozi ushinzwe amashuri ya tekinike imyuga n

    Mukankubito Rehema, Umuyobozi ushinzwe amashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyi ngiro muri Rwanda TVET Board (RTB)

    Ati 'Inyigisho za tekinike, imyuga n’ubumenyingiro ni zo nkingi za mwamba z’iterambere ry’Igihugu. Uyu munsi imibare dufite y’abagana ayo mashuri iracyari hasi, yakagombye kuba 60% muri 2024, ariko iratwereka ko iri kuri 31,6% gusa, hakenewe ubukangurambaga mu gushishikariza abana kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro'.

    Muri ubwo bukangurambaga ku ikubitiro hasuwe amashuri yiganjemo ay’abakobwa, aho bakanguriwe gutinyuka bakagana ayo mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro akomeje kugaragaramo umubare muto w’abakobwa.

    Batanze ibiganiro mu bigo bitandukanye by

    Batanze ibiganiro mu bigo bitandukanye by’amashuri

    Mu gihe abo bayobozi bari bageze muri Inyange Girls School no muri Lycée Notre Dame de la Visitation de Rulindo, abanyeshuri bagaragaje uburyo bakiriye ibisobanuro bahawe, bavuga ko amashuri y’imyuga bari bayafiteho amakuru atari meza nk’uko babibwiye Kigali Today.

    Umwe muri abo banyeshuri witwa Ishami Miracle ati 'Impamvu tutakundaga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, twumvaga ko abayajyamo ari bantu badashoboye andi mashami, ko batari abahanga'.

    Arongera ati 'Ariko dukurikije ibyo batubwiye abana bize muri TVET bagiye bageraho, twasanze bafite ubundi bumenyi buruta ubwo dufite, twumva twayajyamo, tugiye kubanza kwikuramo imyumvire ipfuye y’uko abiga muri TVET ari bantu batazi ubwenge, ahasigaye dutekereze ku mashami twahitamo, njye nakunze electricity(ibijyanye n’amashanyarazi)'.

    Abanyeshuri biga muri Inyange Girls School bakurikiye ibiganiro bibakangurira kujya muri TVET

    Abanyeshuri biga muri Inyange Girls School bakurikiye ibiganiro bibakangurira kujya muri TVET

    Mugenzi we witwa Uwamahirwe Fidela, we yagize ati 'Nari mfite imyumvire y’uko kwiga TVET ntacyo bimaze, ariko kuba mpawe inama ku bijyanye no kwihangira imirimo, namenye ko ngomba gukura amaboko mu mifuka nkihangira imirimo kugira ngo nziteze imbere, nk’umukobwa nafashe ingamba zo kwiga ayo masomo abenshi bafata ko ari ay’abahungu, igihe tugezemo ntabwo ari icyo kuvuga, ahubwo ni icyo gukora cyane'.

    Umwariwase Kevine ati 'Nabonaga abiga ubwubatsi nkabasuzugura, nkumva ko ari umwuga w’abaswa umwuga uciriritse uwo amashuri yananiye, ariko nyuma y’iki kiganiro barankanguye numva ko ngomba kwiga uburyo bumfasha kwihangira imirimo no gutanga akazi, ndabikunze kandi niteguye guhitamo ishuri ry’imyuga'.

    Bamwe mu bayobozi b’amashuri yasuwe, n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’imyuga, bagaragaje inyungu ziri mu kugana ayo mashuri, bavuga ko biteguye gufasha abana kuyagana mu rwego rwo kubatoza kwihangira imirimo.

    Abiga muri Lycée Notre Dame de la Visitation de Rulindo na bo bahawe ibiganiro

    Abiga muri Lycée Notre Dame de la Visitation de Rulindo na bo bahawe ibiganiro

    Sr Ann Macharia uyobora Inyange Girls School, ati 'Ndumva ko imyuga yabafasha, kuko iyo bayize usanga bashyira mu ngiro ibyo biga kuruta gufata mu mutwe gusa, tugiye kujya tuganiriza abana bacu tunahamagara abantu bafite ubumenyi buhagije ku mashuri y’imyuga, bahe abana bacu ibiganiro, bayahitemo bazi n’inyungu bayategerejemo'.

    Nyundo Olivier, Umuyobozi wa APEKI Tumba TVET School, ishuri rifashwa n’umushinga AFTER w’u Bufaransa, yavuze ko ishuri ayoboye ryatangiye guhabwa ubushobozi buhagije mu kwitegura kwakira abana bazaza babagana nyuma y’ubwo bukangurambaga.

    Ati 'Twiteguye kwakira umubare uwo ari wo wose w’abanyeshuri baza biyongera ku bo twari dufite, imyiteguro tuyirimo, APEKI Tumba iri mu mashuri yagize amahirwe ibona umushinga w’Abafaransa witwa AFTER, waduteye inkunga aho uzatugurira ibikoresho byinshi byifashishwa mu myigire ndetse hubakwa na workshops n’amashuri'.

    Muvunyi, Umukozi w’umushinga Expertise France, umwe mu mishinga y’Abafaransa ifasha u Rwanda mu guteza imbere ibijyanye n’inyigisho za tekinike, yavuze ko ubukangurambaga bakoze bwitezweho impinduka ku mubare w’abagana amashuri ya Tekinike.

    Muvunyi, Umukozi w

    Muvunyi, Umukozi w’umushinga Expertise France

    Yavuze kandi ko biri muri gahunda yo gufasha urubyiruko mu kurwanya ubushomeri burwugarije, ati 'Guhitamo tekinike ni intego y’Igihugu, aho gishyize imbaraga muri ayo mashuri nyuma y’uko byagaragaye ko abarangiza kwiga babura imirimo. Ahantu hamwe uwize abona imirimo ni mu mashuri ya tekinike, kandi akazi karahari, inganda ziraza mu Rwanda ari nyinshi, ni na yo mpamvu u Bufaransa bwifuje gufatanya n’u Rwanda muri uwo mushinga wo guteza imbere amashuri ya Tekinike'.

    Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron muri 2021, yiyemeje gutera inkunga amashuri y’imyuga ahereye muri IPRC-Tumba, atera inkunga umushinga wo gutangiza ishami rya Mechatronics mu kuzamura umubare w’abafite ubumenyi mu by’inganda, ahamaze gushyirwa ibuye ry’ifatizo ku nyubako z’iryo shami zizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari enye.

    Amashuri ya Tekinike, imyuga n’ubumenyi ngiro Leta y’u Bufaransa yiyemeje gufasha mu Karere ka Rulindo ni Buyoga TVET School, APEKI-Tumba TVET School, Kinihira TVET School na Bushoki TVET School, aho azahabwa ibikoresho byifashishwa mu masomo y’ubumenyi ngiro, kubaka ahantu abanyeshuri bimenyerereza gushyira mu bikorwa ibyo biga (workshops) n’ibyumba by’amashuri.

    Ubwo bukangurambaga bwakorewe mu bigo 23 by’amashuri yisumbuye, aho bwitezweho kugera ku banyeshuri hafi 4000 no ku babyeyi basaga 120 bo mu Karere ka Rulindo.

    Bahawe n

    Bahawe n’umwanya w’ibibazo

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/rulindo-umushinga-after-witezweho-kongerera-ubushobozi-amashuri-ya-tekiniki-imyuga-n-ubumenyi-ngiro

  • U Budage bwitandukanyije n’ibindi bihugu ku kibazo cy’u Burusiya #rwanda #RwOT

    Itsinda ry’ibihugu rya G7 ku wa Gatanu ryasohoye itangazo risobanura gahunda yaryo yo gufatira u Burusiya ibihano bishya ndetse bikakaye kubera intambara bwashoje kuri Ukraine.

    Minisitiri ushinzwe ubukungu mu Budage, Robert Habeck, yatangaje mu cyumweru gishize ko atazigera asaba cyangwa ngo ashyigikire ko gaz na peteroli byinjizwa mu gihugu bivuye mu Burusiya bikumirwa.

    U Budage bwari buherutse gusoza ibikorwa byo kugenzura ubuziranenge bw’umuyoboro wa gaz ufite agaciro ka miliyari 11 z’amadolari wiswe 'gazoduc Nord Stream 2′, wagombaga gutuma ingano ya gaz iva mu Burusiya ijya mu Budage yikuba kabiri.

    Robert Habeck yavuze ko peteroli na gaz bituruka mu Burusiya biramutse bikumiriwe, umutekano w’igihugu mu by’ingufu wahungabana nk’uko ibitangazamakuru binyuranye byabigarutseho.

    Ati 'Dukeneye kugerwaho n’izi ngufu kugira ngo ibiciro bidahungabana n’umutekano mu by’ingufu mu Budage ubungabungwe.'

    Habeck yasobanuye ko u Budage bwatangiye kugerwaho n’ingaruka z’ibihano ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byafatiwe u Burusiya kubera intambara iki gihugu cyashoje muri Ukraine ndetse izo ngaruka ziteye ubwoba mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu.

    Umwaka ushize, u Budage bwinjije peteroli na gaz bifite agaciro ka miliyari 19,4 z’amadolari bivuye mu Burusiya, ni ukuvuga 59% by’ibyo bwinjije byose bivuye muri icyo gihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/U-Budage-bwitandukanyije-n-ibindi-bihugu-ku-kibazo-cy-u-Burusiya