Category: Uncategorized

  • Ubuyobozi bwa APR FC bwakoranye inama n’abakinnyi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere, ubuyobozi bwa APR FC wakoranye inama n’abakinnyi b’iyi kipe bibutswa intego bafite muri uyu mwaka ko ari ukwegukana buri gikombe gikinirwa.

    Ni inama yabaye iyobowe n’Umuyobozi mukuru wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga ibera Nyarutarama kuri Tennis Club byari mu gitondo mbere y’uko basubukura imyitozo,

    Mu ijambo rye yabwiye abakinnyi ko intego nyamukuru yatumye bakora inama ari ukugira ngo bibukiranye intego bafite muri uyu mwaka w’imikino kugira ngo hatazabaho kudohoka
    Ati 'ndagira ngo mbanze nshimire cyane buri wese witabiriye iyi nama, ikindi ndagira ngo tuganire ku ngingo zitandukanye ariko ziri bwibande ku ntego n’icyerekezo by’ikipe ya APR FC aho intego yacu ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda, ndagira ngo mbibutse ko ubwo turi aba mbere ku rutonde rwa shampiyona, ariko bitararangira urugamba ruracyari rwose.'

    Yabasabye gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura, kubaha icyerekezo cy’ikipe no gushyira mu mutwe ko buri gikombe kizakinirwa bazacyegukana.

    Ati 'Rero ndashaka ko buri wese yibuka ko ari inshingano ze kubaha no kuzirikana intego z’ikipe ya APR FC, shampiyona irarimbanyije kandi n’igikombe cy’Amahoro nacyo kiri mu nzira ubwo rero ibyo bikombe byombi n’ibindi byose byashyirwaho ngo bikinirwe, intego ni ukubyegukana.'

    Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 44 inganya na Kiyovu Sports ariko yo izigamye ibitego 18 mu gihe Kiyovu Sports ari 15.

    Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel yari ahari

    Adil Erradi Mohammed wa APR FC na we yari yitabiriye iyi nama

    Abakinnyi batuje bakurikiranye inama

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwakoranye-inama-n-abakinnyi-amafoto

  • Hari imirimo iharirwa umugore ikamubera inzitizi mu iterambere #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bavuga ko hari imirimo baharirwa n'abagabo babo ikabatera imvune ku mubiri no ku mutima ndetse ngo ikababera inzitizi z'iterambere.

    Ibi ni bimwe mu bigarukwaho n'abagore bo mu Turere dutandukanye, iyo ubabajije uko bafatanya n'abagabo babo imirimo cyangwa izindi nshingano z'urugo mu buzima bwa buri munsi.

    Hari abagore bavvuga ko baharirwa imirimo imwe n'imwe bikabadindiza mu iterambere

    Hari abagore ubaza iki kibazo bagaturika bakarira, abandi bakiyumvira cyangwa se bakimyoza mbere yo kugusubiza. Iki gisubizo baba batanze kiba gihishe byinshi babamo umunsi ku munsi nk'uko abo twaganiriye bagiye babigarukaho.

    'Umunaniro uranyica nkumva ngiye guturika umutima'

    Uwimana Devota wo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mahama, avuga ko guhora acuragana mu mirimo yo mu rugo wenyine bituma atabona n'umwanya wo kwiyitaho uko bikwiye.

    Yagize ati 'Umunsi wanjye uko uteye rero (asuhuza umutima) navuga ko ari umunsi uba wuzuyemo imvune zo ku mubiri no ku mutima kuko ntabona n'umwanya wo kwiyitaho kubera imirimo y'urudaca mba ncuraganamo no kugirango nitere utuzi mbikora mu gicuku abandi baryamye.'

    'Mbyuka saa kumi n'imwe za mu gitondo nkabanza nkajya kuvoma (afite abana bato batarageza igihe cyo gutumwa amazi) iyo mvuye kuvoma ndaza ngakukira inka nkanakubura mu rugo, ibyo iyo mbirangije nteka igikoma cy'abana narangiza umuto nkamushyira mu mugongo uwo akurikira nkamushorera nkajya guhinga.'

    Bamwe mu bagore bavuga ko abagabo babaharira imirimo yo mu rugo bo bigaramiye

    Twamubajije aho umugabo we aba ari mu gihe we aba ari muri iyi mirimo, arabanza ariyumviraaaaa arangiye aravuga ati 'Mbyuka ziriya saba maze kumuha (gutera akabariro) nkamusiga mu buriri nkajya gukora iriya mirimo yose, iyo nyirangije nawe aba yabyutse tukajyana mu murima cyangwa se nkagenda akansangayo.'

    Yarakomeje ati 'Iyo bigeze nka saa tanu mva mu murima nkajya gutashya inkwi, ngakura n'ibijumba cyangwa imyumbati nkazamuka nkajya mu rugo guteka[…] nyuma ya saa sita iyo maze kugabura, nkora isuku mu nzu nkoza n'amasahane narangiza nkajya gutera intabire iyo ihari nkanahirira inka. Ubwo amasaha yo guteka ibya ninjoro aba ageze ngataha ngateka, nkoza abana [….]ijoro rikaba riraguye sinjya mbona umwanya wo kuba natekereza ku gashinga ko kwiteza imbere.'

    'Umugabo agiye amfasha imirimo yo mu rugo nanjye natera imbere nk'abandi'

    Nyiransengiyumva Epiphanie, atuye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo, avuga ko agize amahirwe umugabo we akamufasha imirimo yo mu rugo byamuha amahirwe yo kuruhuka ndetse ngo yatekereza n'icyamuteza imbere.

    Nyiransengiyumva avuga ko umugabo we aramutse amufashije imirimo yo mu rugo byatuma atekereza ku iterambere

    Yagize ati 'Abana bacu babiri bakura barashatse, undi nsigaranye mu rugo ni umunyeshuri aba ari mu masomo ye. Guhera kuwa mbere kugeza kuwundi wa mbere mba ndi mu mirimo y'urudaca yo mu rugo, ikimbabaza nuko umugabo wanjye nta kintu amfasha kuko iyo tuvuye guhinga akazi ke kaba karangiye ngateka nkamugaburire ubundi agacyurwa n'ijoro[…]agiye amfasha imirimo yo mu rugo nanjye naruhuka naho ubundi mporana umunaniro, mbese mba numva narabaye igisenzegeri kubera umunaniro nta terambere nshobora kugeraho mba muri ubwo buzima.'

    'Ntimukitiranye inshingano, hari imirimo y'abagore n'imirimo y'abagabo'

    Ku rundi ruhande iyo ubajije abagabo impamvu badafatanya n'abagore babo imirimo, bavuga ko hari imirimo y'abagore n'imirimo y'abagabo.

    Ibi ni bimwe mu bigarukwaho n'abagabo bo mu bice bitandukanye twaganiriye.

    Twagirayezu Emmanuel, atuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki. Ku rwe ruhande ngo umugore we agira imirimo ye nawe akagira iye.

    Yaratubwiye ati 'Ntimukitiranye inshingano, hari imirimo y'abagore n'imirimo y'abagabo, umugore wanjye agira imirimo ye najye nkagira iyanjye. Ubuse nzabyuke nkubure mu nzu yicaye aho? nzajye gutera intabire yicaye mu rugo, nzaheke umwana nindangiza mumesere ibyahi nyina agaramye aho ngaho ?. Akazi kanjye nuguhinga no kwahirira amatungo, indi mirimo yose isigaye ireba umugore wanjye.'

    N'ubwo hari abagabo bavuga bagira imirimo yabo n'abagore babo bakagira iyabo mirimo, hari n'ahandi usanga abagabo bafatanya n'abagore imirimo yo mu rugo.

    Ikifuzo cya bamwe mu bagore nuko bafatanya n'abagabo babo imirimo 

    Urugero ni bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Karongi mu mirenge imwe nimwe bavuga ko bahinduye imyumvire nyuma yo guhabwa amahugurwa na Rwamrec (umuryango wita kandi ugateza imbere ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye).

    Kamali Damien wo mu Murenge wa Ruganda ni umwe mu bagabo twaganiriye. Ati 'Mbere nari mfite imyumvire iciriritse yo kumva ko ntafatanya n'umugore wanjye imirimo yo mu rugo, ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa na Rwamrec, ubu narisobanukiwe nsigaye mfatanya na madamu wanjye bityo nawe akabona umwanya wo kuruhuka no kwiyitaho.'

    Ubushakashatsi bwakozwe n'umuryango urwanya ubukene n'akarengane 'Action Aid Rwanda' bwerekanye ko imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro idindiza iterambere ry'umugore kuko amasaha menshi ayamara muri iyo mirimo ntabone umwanya wo kujya mu mirimo yindi ibyara inyungu z'amafaranga.

    Imirimo y'urudaca ikorwa na bamwe mu bagore ngo ibatera imvune zo ku mubiri no mu mutima

    Isesengura ryakozwe  n'Ishami rya Loni rishinzwe itembere UNDP ku mibare yo mu bihugu 28 rigaragaza ko imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro, itanga umusanzu ukomeye mu iterembere ry'igihugu, aho mu musaruro mbumbe w'igihugu iyi mirimo igira uruhare ruri hagati ya 12 na 40  %.

    [email protected]

     

     

    The post Hari imirimo iharirwa umugore ikamubera inzitizi mu iterambere appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/08/hari-imirimo-iharirwa-umugore-ikamubera-inzitizi-mu-iterambere/

  • FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ry'igikombe cy'Amahoro 2022 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 07/03/2022 Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryasohoye ingengabihe y'imikino y'igikombe cy'amahoro y'umwaka wa 2022 izatangira tariki 16/03/2022.

    Amakipe 25 arimo 16 yo mu kiciro cya mbere n'amakipe 9 yo mu kiciro cya kabiri mu Bagabo niyo yiyandikishije kugira ngo yitabire igikombe cy'uyu mwaka wa 2022.

    Imikino ibanza y'ijonjora ry'ibanze iteganyijwe gutangira tariki 16/03/2022 igakinwa n'amakipe 18 afite amanota make hagendewe ku buryo amakipe yitwaye mu mikino y'igikombe cy'Amahoro mu myaka ibiri irushanwa riheruka gukinwa muri 2018 na 2019 naho amakipe 7 ya mbere yo ntazakina ijonjora ry'ibanze. ayo makipe yabonetse hifashishijwe uburyo bwo gutanga amanota bitewe naho ikipe yagarukiye mu irushawa rya 2018 na 2019 mu buryo bukurikira:

    — Iyageze ku mukino wa nyuma: 8pts
    — iyatwaye umwanya wa 3: 7pts
    — Iyageze muri 1/2: 6pts
    — Iyageze muri 1/4: 4pts
    — Iyageze muri 1/8: 2pts

    Amakipe 7 ya mbere ku rutonde atazakina ijonjora ry'ibanze ni: RAYON SPORTS FC, AS KIGALI, MUKURA VS&L, SC KIYOVU, APR FC, POLICE FC na SUNRISE FC.

    Uko amakipe azahura mu ijonjora ry'ibanze (Imikino ibanza):

    Ku wa gatatu, 16/03/2022:

    UR FC vs BUGESERA FC (KAMENA STADIUM, 15 :00)
    RUTSIRO FC vs ETINCELLES FC (UMUGANDA STADIUM, 15 :00)
    LA JEUNESSE FC vs ESPOIR FC(MUMENA STADIUM, 15 :00)
    IMPEESA FC vs AMAGAJU FC (CAMP KIGALI, 15 :00)
    NYANZA FC vs MARINE FC (NYANZA STADIUM, 15 :00)
    INTERFORCE FC vs ETOILE DE L'EST FC (IPRC STADIUM, 15:00)

    Ku wa Kane, 17/03/2022:

    HEROES FC vs GASOGI UNITED (BUGESERA STADIUM, 15 :00)
    GORILLA FC vs GICUMBI FC (KIGALI STADIUM, 15:00)
    MUSANZE FC vs INTARE FC (UBWOROHERANE STADIUM, 15:00)

    Imikino yo kwishyura y'ijonjora ry'ibanze iteganyijwe tariki 30 na 31 Werurwe 2022. Mu makipe 9 azakomeza mu ijonjora ry'ibanze hazavanwamo imwe yitwaye neza hashingiwe ku biteganywa n'amabwiriza agenga irushanwa ishyirwe mu gakangara k'amakipe 7 atarakinnye ijonjora ry'ibanze hanyuma andi makipe 8 atombore uko azahura nayo atarakinnye ijonjora rya mbere.

    Hiyongereyeho iyo yitwaye neza(best team) mu mikino ya 1/8. Uko amakipe azahura kuva mu mikino ya 1/4 biteganyijwe mu ngingo ya 12 y'amabwiriza agenga irushanwa ari ku rubuga rwa FERWAFA.

    Ikipe yegukanye igikombe cy'Amahoro niyo ihagararira igihugu mu mikino nyafurika ya CAF Confedration Cup. Mu gihe hari ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona n'igikombe cy'amahoro ikipe yagarukiye ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro niyo ihagararira igihugu mu mikino ya CAF Confederation Cup.

    Ingengabihe y'Igikombe cy'Amahoro cya 2022:

    1/8 cy'irangiza: Tariki 4 na 19 Mata 2022
    1/4 cy'irangiza: Tariki 26 Mata na 4 Gicurasi 2022
    1/2 cy'irangiza: Tariki 11 na 18 Gicurasi 2022
    Umwanya wa 3: Tariki 17 Kamena 2022
    Umukino wa nyuma: Tariki 18 Kamena 2022.

    The post FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ry'igikombe cy'Amahoro 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ferwafa-yatangaje-uko-amakipe-azahura-mu-ijonjora-rya-mbere-ryigikombe-cyamahoro-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwafa-yatangaje-uko-amakipe-azahura-mu-ijonjora-rya-mbere-ryigikombe-cyamahoro-2022

  • Ngororero: Abanyeshuri batandatu bari bakatiwe gufungwa imyaka itanu barekuwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bujurire urukiko rwanzuye ko abo banyeshuri bahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi ane n’atanu ku byaha baregagwa byo kwangiza ikintu cy’undi ku bushake, bahita barekurwa kuko bari bamaze amezi arenga atandatu bafunze.

    Ababyeyi b’abo bana bari bahangayikishijwe n’imibereho yabo muri gereza na nyuma yo kumara imyaka itanu bafunze, batangaje ko bishimiye imyanzuro y’urukiko bajuririyemo, kuko bahamyaga ko urukiko rw’ibanze rwari rwabakatiye rwihanukiriye.

    Umwe muri abo babyeyi avuga ko umwana we yari afite amanota yo kujya kwiga Kaminuza, ariko byari bimubabaje ukuntu azamara imyaka itanu muri gereza, aho kuyimara arangije kaminuza.

    Uwo mubyeyi anavuga ko abo bana biburaniye nta bunganizi mu mategeko bafite, kuko bakekaga ko amakosa bakoze atavamo ibyaha biremereye, dore ko bari baranamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’Ikigo cya ESECOM Rucano bigagaho, bakishyura ibyo abana babo bari bangije.

    Agira ati 'Ubuyobozi bw’ishuri bwadutumyeho tugirana ibiganiro twishyura ibyangijwe n’abo bana birimo gusana aho bari basenye amatafari, no gusubizamo ikirahure cyari cyamenetse aho bararaga. Ntabwo rero twumvaga ukuntu urukiko ruvuga ko ari ibyaha bakoze kandi ibyangijwe twarabisannye'.

    Anavuga ko ubuyobozi bw’ishuri nta kirego bwigeze butanga mu rukiko, ariko bakaza gutungurwa no gusanga ikirego gishigiye ku ishuri, nyamara muri dosiye harimo inyandiko mvugo y’ishuri yavugaga ko ntacyo ribakurikiranyeho.

    Abo banyeshuri baregwaga ibyaha byo kwangiza ikintu cy’undi ku bushake, ari nayo mpamvu bari bahawe igihano kiri hejuru cyo gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshanu buri umwe, byose bikaba byakuweho bagahanishwa gufungwa amezi hagati y’ane n’atanu.

    Mu mwaka ushize ubwo basozaga ibizamini by’amashuri yisumbuye, nibwo abo banyeshuri batwitse isaso y’igitanda bararaho, ndetse banasenya amatafari ku rukuta rw’urugo aho buririye batorotse ikigo bakajya kunywa inzoga, bagaruka bagatwika bavuga ko bishimira ko barangije ibizamini, nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze badakora ibizamini bya Leta.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/ngororero-abanyeshuri-batandatu-bari-bakatiwe-gufungwa-imyaka-itanu-barekuwe

  • Nyuma yo gusezera kuri Radio10, Jado Max yatangiye akazi kuri Radio nshya #rwanda #RwOT

    Jado Max uheruka gusezera kuri Radio10 aho yakoraga mu kiganiro cya Ten Zone, yasubiye kuri Kiss FM yahoze akorera.

    Mu cyumweru gishize yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, nibwo Jado Max yasezeye kuri Radio10 yari yasubiyeho mu mpeshyi ya 2020 avuye kuri Kiss FM.

    Ku mugoroba w’ejo nibwo yahawe ikaze kuri Radio ya Kiss FM yahoze akoraho mu kiganiro cy’imikino ariko ubu akaba ayigarutseho aje gukorana na Cyuzuzo mu kiganiro Kiss Drive kizajya kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu guhera saa 16h – 20h.

    Ikiganiro cya The Evenings Cyuzuzo yakoragamo kizagumamo Keza Joannah afatanye na Joy Mignone wamenyekanye cyane mu makuru y’ubukungu n’ubucuruzi.
    KISS FM ni Radio izwi kugira ibiganiro byiza bikurura urubyiruko n’abakuze ndetse ikagira umwihariko wo gucuranga indirimbo zigezweho.

    Jado Max azajya akorana na Cyuzuzo mu kiganiro Kiss Drive

    Jado Max yasubiye kuri Kiss FM

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-yo-gusezera-kuri-radio10-jado-max-yatangiye-akazi-kuri-radio-nshya

  • Wisdom School yakoresheje amarushanwa afasha abana kwitegura guhatana muri Canada #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana bitabiriye amarushanwa ni 225

    Abana bitabiriye amarushanwa ni 225

    Ni amarushanwa yabereye ku cyicaro gikuru cy’iryo shuri kiri i Musanze, anitabirwa n’abiga mu yandi mashami agize iryo shuri arimo irya Nyabihu, Burera na Rubavu, ayo marushanwa akorwa mu ndimi enye, arizo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igishinwa.

    Ni amarushanwa atari yoroshye, aho mu bana 225 biyitabiriye mu byiciro binyuranye, aribyo Nursery, amashuri abanza n’ayisumbuye, hatoranyijwemo 18 bahembwe, ari nabo bazatoranywa mo abazitabira ayo amarushanwa mpuzamahanga.

    Nyuma y’uko abo bana bahesheje ishema igihugu mu marushanwa baherutse kwitabira mu kwezi k’Ukuboza 2021, muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (Dubai), aho ibihembo bitatu byahatanirwaga byose byatwawe na Wisdom School, baratanga icyizere ko bazitwara neza bakegukana n’ayo marushanwa, nk’uko bivugwa na Kwizera Gasasira Innocent ushinzwe Icyongereza, imibereho myiza y’abanyeshuri n’amarushanwa muri Wisdom School.

    Ati 'Turategura abana bacu mu marushanwa mpuzamahanga akomeye cyane, azamara iminsi icumi abera muri Canada kuva tariki 17 Nyakanga 2022. Nk’uko mubizi amarushanwa aherutse kubera i Dubai umwana wa mbere ku isi yabaye uwa hano, uwa kabiri aba uwa hano n’uwa gatatu, rero kubera iyo mpamvu turitegura kujya guhatana muri Canada.

    Bamwe mu banyeshuri bitabiriye amarushanwa

    Bamwe mu banyeshuri bitabiriye amarushanwa

    Arongera ati 'Mwabonye ko abana bakoze amarushanwa mu cyongereza, ariko twongeyemo n’Ikinyarwanda, Igifaransa n’Igishinwa kuko tubyigisha, kugira ngo umwana wacu najya mu marushanwa na ba bandi bavukiye muri izo ndimi tubahige'.

    Akomeza agira ati 'Abo batsinze hari abazajya mu marushanwa anyuranye dutegura uyu mwaka, hari abazajya muri Canada hari n’abazajya mu Bwongereza, abazajya Istanbul muri Turkia, abazajya i Dubai mu kwezi kwa cumi, hari n’abazajya i Dubai nanone mu kwezi k’Ukuboza'.

    Mu bana bitabiriye amarushanwa baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bafite icyizere gihagije cyo kwitwara neza mu marushanwa ari imbere, bemeza ko ayo marushanwa abunguye ubundi bumenyi k’ubwo basanganwe.

    Kimenyi Pacifique, ati 'Aya marushanwa adufasha gutinyuka kuvugira imbere y’abantu benshi, no gukomeza kwiyungura ubumenyi mu zindi ndimi twunguka n’amagambo menshi mu myigire yacu. Dukuramo n’ibihembo kandi akadutegura mu marushanwa mpuzamahanga, ayo twiteguye kujyamo twizeye kuyatsinda, duhagararira neza ishuri ryacu n’igihugu muri rusange'.

    Abana bari baherekejwe na bamwe mu miryango yabo

    Abana bari baherekejwe na bamwe mu miryango yabo

    Dushimwe Agatesi Samuella, ati 'Aya marushanwa aduteye kurushaho kwigirira icyizere, turateganya kujya muri Canada mu marushanwa ya Spelling Bee, twakoze Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igishinwa, aho twungutse byinshi kandi turizeza Abanyarwanda ko tuzabahagararira neza, tubahesha ishema tunagaragaza ko u Rwanda ari igihugu gishoboye'.

    Abenshi mu babyeyi bafite abana bitabiriye amarushanwa bari baje kwihera amaso, bavuga ko batahanye icyizere nyuma yo kubona ubumenyi buhambaye abana babo bagaragaje muri ayo marushanwa.

    Kibazayire Fidèle ufite umwana wegukanye igikombe, ati 'Uyu mwana kuba yitwaye neza ntabwo byantunguye n’iki gikombe aragikwiriye. Arakora cyane no mu rugo ubona ashishikariye kwiga, aho usanga buri kanya aba ari mu ikaye no gusobanuza ibyo atumva, mfite icyizere ko no mu marushanwa mpuzamahanga azitwara neza'.

    Niwemukobwa Nicole ati 'Twabukereye duherekeje abana bacu baje mu marushanwa y’indimi, twabonye abana bahatana bagaragaza ejo habo heza, aya marushanwa abateye gukanguka, gutinyuka kujya imbere y’abantu benshi akavuga. Bagiye gukaza umurego nk’uko batubwiye ko hari amarushanwa mpuzamahanga bari gutegura, baratanga icyizere ko bazitwara neza mu guhatana mu ruhando mpuzamahanga'.

    Nduwayesu Elia, Umuyobozi wa Wisdom School, yavuze ko iryo shuri ritazahwema gushaka icyateza imbere ubumenyi bw’abana bubajyana ku ruhando mpuzamahanga. Avuga ko amarushanwa y’Icyongereza aherutse kubera i Dubai, yatumye iryo shuri rimenyekana ku isi rinatumirwa mu marushanwa anyuranye.

    Ati 'Nyuma y’uko Wisdom School yitwaye neza mu marushanwa y’Icyongereza yabereye i Dubai mu mpera z’umwaka wa 2021 igatwara ibikombe byose, byabaye ngombwa ko isi yose imenya Wisdom School ari nayo mpamvu twatumiwe mu marushwa menshi. Tuzasura Dubai inshuro ebyiri, muri Nyakanga tujye muri Canada, mu kwezi kwa munani mu Bwongereza'.

    Bamwe bahawe ibikombe mu marushanwa aheruka

    Bamwe bahawe ibikombe mu marushanwa aheruka

    Arongera ati 'Aya marushanwa agamije kureba abana barusha abandi bakazahagararira Wisdom School, ariko cyane cyane u Rwanda ndetse bazaveyo bafite imidari n’ibikombe, kandi uko barushaho kugenda bumve bihesheje agaciro, no mu ruhando mpuzamahanga bumve bemye.

    Abitwaye neza kurusha abandi mu marushanwa, bahawe ibikombe, imidari iherekejwe n’ibahasha y’amafaranga azabafasha gukomeza kwitegura.

    Mu marushanwa mpuzamahanga Wisdom School ikubutsemo i Dubai yatwaye ibikombe byose byahatanirwaga

    Mu marushanwa mpuzamahanga Wisdom School ikubutsemo i Dubai yatwaye ibikombe byose byahatanirwaga

    Wisdom School yakira abana kuva mu mashuri y

    Wisdom School yakira abana kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu mashuri yisumbuye

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/wisdom-school-yakoresheje-amarushanwa-afasha-abana-kwitegura-guhatana-muri-canada

  • Rubavu : Umurambo w’umusore wasanzwe imbere y’inzu yarindaga ..Harakekwa imirwano #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera ko yari azwi ku izina rya Jado. Urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki 07 Werurwe 2022, ubwo bamusangaga aryamye hasi imbere y’inzu yarindaga iherereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo mu Mudugudu wa Gikarani.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yahamije aya makuru avuga ko babiri mu bakekwa bafashwe.

    Ati “Bikekwa ko urupfu rwe rwakomotse ku mirwano yamuhuje n’uwitwa Musabyimana Callixte nawe wakomeretse akaba yajyanwe kwa muganga.”

    Tuyishime yasabye abaturage kurushaho kubana neza bakirinda amakimbirane, bagaharanira iterambere rinajyana no kwicungira umutekano babigizemo uruhare.

    Amakuru avuga ko hari abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi mu iperereza ku rupfu rw’uyu mugabo.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umurambo-w-umusore-wasanzwe-imbere-y-inzu-yarindaga-Harakekwa-imirwano

  • Umugore yiyiciye abana 2 kubera umujinya w'uko umugabo yamutaye #rwanda #RwOT

    Polisi y'ahitwa Mwiyala, mu nkengero z'umujyi wa Kakamega, muri Kenya, yataye muri yombi umukgore w'imyaka 32 wagaburiye abana be bombi uburozi, bibaviramo gupfa.

    Pherine Maero, umuforomo w'umwuga, yaroze abana be bombi, bafite imyaka 7 na 9, mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 5 Werurwe nyuma aza guhamagara uwahoze ari umugabo we,aramubwira ati 'ngwino utware imirambo y'abana bawe'.

    Charles Akhonya, yavuze ko uyu mugore yamusanze ku muryango saa tatu za mu gitondo, amusaba gukingurira 'umugore we', nibwo yahise amusaba kujya kureba abana be babiri asanga bapfiriye ku buriri bwabo.

    Uyu mugore akimara kwica aba bana be,yagerageje kwitera icyuma mu ijosi, ararokorwa,ubu ari kwivuriza mu bitaro bya Kakamega, n'abapolisi bari kumukoraho iperereza.

    Abaturanyi batangarije itangazamakuru ko uyu mugore yari mu kavuyo kuva yatandukana n'umugabo we,ndetse ngo yigeze kumenagura imodoka y'umugabo we yari iparitse mu nyubako

    Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kakamega, Valerian Obore yemeje ibyabaye, avuga ko ukekwaho,ubu ameze nabi mu bitaro, azakurikiranwa kubera ubwicanyi amaze gukira. Imirambo y'abo bana yajyanywe mu bitaro bikuru bya Kakamega.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yiyiciye-abana-2-kubera-umujinya-w-uko-umugabo-yamutaye

  • Kamichi yavuze ko Kazeneza azaba Miss Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Miss Rwanda 2022 rigeze aharyoshye! Abakobwa 20 bamaze icyumweru mu mwiherero w'ibyumweru bitatu uri kubera kuri La Palisse Hotel Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Mu mwiherero bari gukora ibikorwa bitandukanye byongerera amanota buri mukobwa harimo nk'ikizamini cyanditse, siporo, kugaragaza impano zihariye bafite, ihiganwa mu by'umuco n'ibindi.

    Abakobwa banahatanye mu cyiciro cy'amatora ari kubera kuri internet no kuri SMS. Aya matora azasiga hamenyekanye umukobwa umwe uzajya mu 10 ba mbere bazavamo Nyampinga w'u Rwanda 2022 mu birori bizaba ku wa 19 Werurwe 2022 muri Intare Conference Arena.

    Umuhanzi Kamichi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko amaze iminsi akurikirana irushanwa rya Miss Rwanda 2022, kandi ko mu bakobwa bose ashyigikiye Kazeneza Marie Merci ufite Nimero 26 mu irushanwa.

    Kamichi yabwiye INYARWANDA ko yiga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) yiga itangazamakuru yiganye na Musaza wa Kazeneza, byatumye amenyana n'umuryango we kugeza kuri uyu mukobwa.

    Avuga ko Kazeneza akimara kwiyandikisha muri Miss Rwanda akarenga amajonjora, yari azi neza ko afite n'ubushobozi bwo kuboneka mu bakobwa bazajya mu mwiherero.

    Ati 'Niganjye na musaza we ndamuzi neza. Nari mbizi neza ko azagera kuri runo rwego. Byari byoroshye kubibona kuva ari akana gato.'

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo 'My Karabo' yavuze ko kuva Kazeneza akiri muto yamubonagamo kuvamo Nyampinga ku buryo adafite gushidikanya ko azaba Miss Rwanda 2022. Ati 'Kuva akiri umwana muto narabibonye.'

    Kamichi yavuze ko hari byinshi ashingiraho yemeza ko Kazeneza akwiye kuba Miss Rwanda 2022 birimo uburanga n'uburyo yumvikanisha ibitekerezo bye.

    Ati 'Uburanga bwo nawe urabwibonera. Ariko uburyo aca bugufi, ntatinye kandi akamenya gusobanura ibyo azi bizamufasha gukundwa no gutsinda.'

    Kamichi uzwi mu ndirimbo 'Aho ruzingiye' yagaragaje ko ashyigikiye Kazeneza Marie Merci 

    Kamichi yavuze ko azi neza Kazeneza kubera ko yiganye na musaza we 

    Kamichi yavuze ko kuva Kazeneza akiri muto yamubonaga kuba Miss Rwanda 

    Abakobwa 20 barahatanira kuvamo Nyampinga w'u Rwanda 2022 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SUMMER VIBES’ YA KAMICHI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115219/kamichi-yavuze-ko-kazeneza-azaba-miss-rwanda-kuko-yabimubonyemo-kuva-akiri-muto-115219.html

  • Ukraine: Umugabo numugore basezeraniye ku ru… – #rwanda #RwOT

    Lesya n'umugabo we Valeriy bafashe icyemezo cyo gusezerana kubana akaramata nubwo bari ku rugamba mu bukwe bwitabiriwe n'abasirikare bagenzi babo bari kumwe ku rugamba mu mujyi wa Kyiv muri Ukraine.

    Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga bwa mbere n'umunyamakuru witwa Paul Ronzheimer ukorera ikinyamakuru cy'Abadage cyitwa Bild-Zeitung yerekanaga uyu mugore Lesya yambaye impuzankano za gisirikare afite indabo mu ntoki n'ivara ku mutwe arikumwe n'umugabo we arinako abari aho bagaragaraga bishimiye kubabona basezerana.

    Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail avuga aba bombi bari bamaze imyaka 22 babana ndetse bakaba bafitanye umwana w'umukobwa w'imyaka 18 y'amavuko.

    Uyu mugore Lesya yasezeye mu kazi ke yakoraga ka burimunsi maze ajya gufatanya n'abandi ku rugamba mu rwego rwo kurinda agace atuyemo kuva intambara yo muri Ukraine yatangira mu kwezi gushize. Aba bombi basezeranyijwe n'umusirikare mugenzi wabo wo mu idini rwa Orthodox risengerwamo n'abantu batari bacye muri Ukraine.



    Basezeranyijwe n’umusirikare mugenzi wabo wo mu idini rya Orthodox



    Lesya na Valeriy basezeraniye ku rugamba bambaye impuzankano za gisirikare

    Aya mashusho y'ubukwe bwaba bombi nyuma y'igihe gito agiye hanze yarebwe n'abarenga 1,700,000 ndetse hanatagwa ibitekerezo bitandunye by'abantu babifurizaga ishya n'ihirwe.

    Src: Daily Mail & The Independent

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115220/ukraine-umugabo-numugore-basezeraniye-ku-rugamba-bambaye-impuzankano-za-gisirikare-115220.html