Category: Uncategorized

  • Umunyabugeni Tuyizere yamuritse ibihangano bikangurira Abanyafurika gufatanya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyabugeni Tuyizere Jean Noel bamwe bazi nka Tdjano yamuritse ibihangano mu rwego rwo gushishikariza Abanyafurika gushyira hamwe, ari nabyo byabageza ku iterambere. Ibi bihangano biri mu bwoko bw'amashusho akoze mu ruvange rw'amarangi.

    TUYIZERE yize ku ishuri rya Nyundo kuva mu 2016 kugeza mu 2018, ari nabwo yatangiye gushushanya yifashishije amarangi.

    Uyu munyabugeni yiga mu mwaka wa gatatu mu Buhanzi, muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye.

    Ku wa 5 Werurwe 2022, nibwo TUYIZERE yatangiye igikorwa cyo kumurika ibihangano yakoze muri iki gihe cya Covid-19, muri Kigali Public Library ku Kimihurura. Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizasozwa ku wa 19 Werurwe 2022.

    TUYIZERE yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko ibihangano ari kumurika byubakiye ku buzima bw'umunyafurika.

    Akomoza ku kuba hari abica ejo heza h'abana babo batabateganyiriza, nubwo hari ababikora neza.

    Uyu munyabugeni avuga ko Umunyafurika akwiye kugira ubumuntu bumutandukanya n'abandi, akongeraho ko ibihangano akora bitavuga ku buzima bwe, ahubwo yahisemo kubyita 'African Soul' avuga ku budasa bw'Abanyafurika

    Yagize ati: 'Icyatumye ntegura kumurika ibi bihangano ni uko dukwiye guhuza nk'Abanyafurika, kuko dufite urugendo rumwe kandi rudusaba gufashanya, duteza imbere ibyacu nk'Abanyafurika kuruta uko twakomeza kugendera ku banyamahanga.'

    Akomeza agira ati: 'Muri rusange, ubutumwa bwa mbere buri muri ibi bihangano ni ukudutera imbaraga nk'Abanyafurika ko twagira byinshi dukora biduteza imbere nk'iy'indi migabane.'

    TUYIZERE yavuze ko yishimiye uko iki gikorwa cyageze, kuko yari amaze imyaka ibiri agerageza gubishyira mu ngiro.

    Yagize ati: 'Ndishimye! Ubu byabaye mbona abantu banshyigikira, urumva n'iby'agaciro.'

     

     

     

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/umunyabugeni-tuyizere-yamuritse-ibihangano-bikangurira-abanyafurika-gufatanya/

  • Radio Kiss FM yungutse umunyamakuru mushya (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Radio 102.3 KISS FM yungutse umunyamakuru Jado Maxi aho yaje gufatanya na Cyuzuzo Jeanne D'Arc mu kiganiro Drive cyari gisanzwe gikorwa na Uncle Austin uherutse gusezera kuri Kiss FM nyuma agahita atangiza Radio ye nshya yise Power FM.

    Ubuyobozi bwa Kiss FM bubinyujije ku rukuta rwabo rwa instagram rwashyize hanze ifoto ya Jado Maxi maze buyiherekesha amagambo agira ati ” Ladies and gentlemen please welcome Jado Max who is joining Cyuzuzo on #drive! Show him some love “.

    Si ubwa mbere Jado Max agiye gukorera kuri Kiss FM kuko yarahakoze mbere yuko ajya kuri Radio/TV10 aho yagarutse avuye n'ubundi.

    Jado Max yagarutse kuri Radio 102.3 KISS FM
    Cyuzuzo yishimiye ko agiye gukorana na Jado Max mu kiganiro Drive

     

    Source : https://yegob.rw/radio-kiss-fm-yungutse-umunyamakuru-mushya-amafoto/

  • Amagare mashya yafashije Abanyarwanda kwitwara neza – Murenzi Abdallah #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya magare mashya ngo ari ku rwego ruhanitse

    Aya magare mashya ngo ari ku rwego ruhanitse

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki 05 Werurwe 2022, Murenzi yavuze ko nyuma y’imyitozo, ibikoresho byiza na byo byahaye abakinnyi imbaraga zo gukora neza.

    Yagize ati 'Umusaruro uturuka ku bintu byinshi bitandukanye, hari imyitozo, hari ibikoresho byahaye imbaraga abakinnyi bacu, iyo ufite ibikoresho byiza bitera imbaraga, hari amagare mashya bahawe yarabafashije cyane n’ubwo n’Abanyarwanda batayahawe bakinira andi makipe arimo Benediction na PROTOUCH bitwaye neza'.

    Arongera ati 'Ayo magare yabaye kimwe mu bikoresho byafashije abasore ba Team Rwanda gukina neza, banitwara neza'.

    Murenzi Abdallah yavuze ko mu bakinnyi 20 ba mbere muri Tour du Rwanda 2022, u Rwanda rufitemo batatu, mu gihe mu icumi ba mbere, u Rwanda rufitemo umukinnyi.

    Yavuze ko umusaruro wabonetse uyu mwaka, utandukanye n’uwo muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize. Ati 'Nk’ubu muri Team Rwanda uyu mwaka hari uwabaye uwa 14, undi aba uwa 21, mu gihe umwaka ushize Umunyarwanda wa mbere yabaye uwa 28, murumva ko hatewe intambwe nini biturutse kuri ibyo bikoresho birimo n’ayo magare agezweho'.

    Murenzi Abdallah, yagarutse no ku ruhare rwa Perezida Paul Kagame uhora atekereza ku mukino w’amagare, anamushimira imbaraga yahaye abakinnyi b’Abanyarwanda ubwo yitabiraga agace (étape) ya munani isoza Tour du Rwanda.

    Ati 'Ni iby’agaciro kanini cyane, kuko iyo umuyobozi aje hari byinshi abona, hari n’inama atanga zituma abantu barushaho gukora neza kurenza, ariko ni no guha agaciro cyane Tour du Rwanda, no guha imbaraga (motivation) abakinnyi b’Abanyarwanda , n’uko kwitwara neza harimo n’iyo motivation ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika'.

    Yagarutse no ku nkunga y’abaturage bitabiriye bafana Abanyarwanda bari muri iryo siganwa, abashimira uburyo bitanze n’uburyo bagaragaje urukundo bakunda isiganwa ry’amagare.

    Ati 'Abanyarwanda bari benshi ku muhanda, twabonye uburyo muri étape ya nyuma bashyigikiye Mugisha Moïse, ariko na étapes zose aho twanyuze Abanyarwanda turabashimira cyane uruhare rwabo, ariko n’ibyo byagiye binafasha, n’uko n’amahanga arushaho kubona ko u Rwanda ari Igihugu cy’amagare'.

    Amagare mashya bahawe ni ayasohotse mu mwaka wa 2021, akaba afite ikoranabuhanga rigezweho. Ni magare yitezweho kuzafasha Team Rwanda kwitegura Shampiyona y’isi izaba mu mwaka wa 2025 ikazabera mu Rwanda.

    Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda 2022) ryatangiye tariki 20 risozwa tariki 27 Gashyantare 2022, ryegukanwa n’umunya-Eritrea Natanael Tesfazion uritwaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

    Mugisha Moise yabaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye agace (étape) muri Tour du Rwanda kuva yajya ku rwego rwa 2.1

    Mugisha Moise yishimiye kwegukana agace muri Tour du Rwanda 2022

    Mugisha Moise yishimiye kwegukana agace muri Tour du Rwanda 2022

    Inkuru bijyanye:

    Bahawe amagare mashya biyemeza gutwara Tour du Rwanda

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/amagare-mashya-yafashije-abanyarwanda-kwitwara-neza-murenzi-abdallah

  • #COVID19: Mu Rwanda abanduye bashya bane ni bo babonetse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo. Abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-abanduye-bashya-bane-ni-bo-babonetse

  • Yverry, Buravan, David Bayingana mu byamamare… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022, nibwo Rutanga Eric usanzwe ukinira Police FC yakoze ubukwe na Umunyana Shamsa Sultan, basanzwe babana ndetse banafitanye umwana w'umukobwa.

    Ibirori byo gusaba byabaye mu masaha ya mu gitondo, naho gufata amafoto no kwiyakira biba saa Munani byose bikaba byarabereye i Kanombe mu nzu mberabyombi ya Queen Land Park.

    Ubukwe bwa Rutanga na Umunyana bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo Abahanzi, Abakinnyi b'umupira w'amaguru n'abanyamakuru.

    Mu muhango wo gusaba Rutanga yari agaragiwe n'umunyamakuru David Bayingana (yari Parrain), yambariwe n'abakinnyi barimo Nshuti Innocent wa APR FC, Biramahire Abeddy wa AS Kigali na Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports.

    Umuhanzi Yverry wari wamwambariye mu gusaba, yaje kuririmba muri recption (kwiyakira).

    Inshuti magara ye, Yvan Buravani na we yatshye ubu bukwe, yaje kuvuga ko mbere yo kuba umuhanzi yari umukinnyi akinana na Rutanga ariko bajyana no kuririmba, gusa ngo ntazi uko yaje kureka kuririmba.

    Tariki ya 24 Ukwakira 2019 ni bwo Rutanga Eric na Umunyana Shamsa basezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Aba bombi basanzwe babana nk'umugabo n'umugore ndetse bafite umwana w'imfura w'umukobwa witwa Isimbi Taalian.

    Rutanga yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, arimo APR FC, Rayon Sports yabereye kapiteni na Police FC akinira magingo aya.

    Uyu mukinnyi uzwiho ubuhanga bwo gutera imipira y'imiterekano, akunda kwitabazwa cyane mu ikipe y'igihugu Amavubi, ndetse akaba yari kumwe na Rayon Sports yakoze amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup.

    Umunyamakuru David Bayingana yari yabaye Parrain wa Rutanga

    Rutanga n’abasore bari bamwambariye barimo abahanzi n’abakinnyi ba ruhago

    Umuhanzi Yverry yaririmbye muri ubu bukwe

    Yvan Buravan yaririmbye muri ubu bukwe

    Rutanga yasabwe kuririmbira umugore we mu bukwe

    Rutanga n’umugore we bacinye akadiho

    Rutanga na Umunyana bakoze ubukwe nyuma y’igihe kitari gito babana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115217/yverry-buravan-david-bayingana-mu-byamamare-byatashye-ubukwe-bwa-rutanga-eric-115217.html

  • Muhanga-Akarengane: Yatakiye inzego zitandukanye ku karengane yagiriwe ntizagira icyo zimufasha #rwanda #RwOT

    Umuturage witwa Urujeni Kaberuka Benigne utuye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagali ka Gahogo, Umudugudu wa Nyarucyamu I, avuga ko amaze imyaka 4 atakira inzego z'ubuyobozi ku karengane yakorewe, aho avuga ko yafungiwe inzira n'umuturanyi. Ubuyobozi yagannye ngo ntacyo bwamufashije. Umuturanyi we, ahamya ko yubatse mu mbago ze, ko ndetse ikibazo kizwi kugera kwa Perezida wa Repubulika, ko ndetse inzego zitandukanye zahageze.

    Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa intyoza.com, uyu muturage avuga ko kuva mu mwaka wa 2018 yasabye ibyangombwa byo kubaka arabihabwa ndetse anatangira kubaka, ariko ngo umuturanyi we witwa Ntambara Charles atangira kumufungira inzira, aho agize ngo aregera ubuyobozi bukabyumva nti bugire icyo bukora.

    Yagize ati' Mu mwaka wa 2018 nibwo twatangiye kubaka hano, ariko uyu muturanyi ntibyamushimishije kuko icyo gihe yahise amena amabuye mu muhanda uzamuka kugirango imodoka zazanaga ibikoresho zitabasha kuhagera. Icyo gihe naramureze mu Mudugudu bamutegeka kuhavana ayo mabuye arabikora'.

    Akomeza avuga ko na nyuma yo kubaka atorohewe kuko uyu muturanyi we yaje gufunga inzira, yubaka igipangu gituma adashobora no gutaha n'imodoka ye ngo agere mu rugo rwe kandi mbere yarayicyuragamo.

    Yagize ati' Turangije kubaka ntabwo twigeze tworoherwa kuko uyu muturanyi yagerageje inzira zose zishoboka, arubaka afunga inzira ku buryo n'imodoka naguze irara kuri sitasiyo ya Lisansi cyangwa tukajya kuyicumbikisha mu bandi baturanyi'.

    Urujeni, avuga ko yandikiye ubuyobozi bw'Akarere ntibwagira icyo bubikoraho, ahitamo kwandikira ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo bwari buyobowe na CG Gasana Emmanuel maze busaba akarere kubikurikirana ntibyakorwa. Akomeza yemeza ko akwiye gutabarwa.

    Umuturanyi we Ntambara Charles, uvugwa ko yafunze iyi nzira bahuriyeho, ku murongo wa Telefoni yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko yubatse mu mbago z'ubutaka bwe atubatse mu bw'abandi, ndetse ko ibi bizwi kuva mu nzego z'ibanze, ko n'ubuyobozi bw'Akarere bwamusuye, ndetse na Perezidansi ubwayo izi iki kibazo, ko bityo' ntazi impamvu wowe nk'umunyamakuru ukimbaza, urashaka kugera kuki'?.

    Yagize ati' Wowe uri umunyamakuru, ugambiriye iki? Njyewe ndi umunyamategeko wowe uri urukiko? Nubatse mu butaka bwanjye nzi aho bugarukira ntabwo nubatse mu bw'abandi ndetse inzego z'ibanze zirabizi zarahageze, akarere nako karabizi ndetse iki kibazo cyageze no kuri Perezida wa Repuburika'.

    Nkiko Godefroid, aturanye n'aba bagiranye ibibazo. Avuga ko bibabaje kubona umuntu yubaka mu muhanda inzego zibirebera kugera n'aho umuntu ajya gucumbikisha imodoka ye kandi afite aho kuyiparika bagafunga inzira.

    Yagize ati' Nibyo, uyu muryango wubatse aha tuwureba, ariko bafite umuturanyi mubi kugera ubwo afunga inzira yari nyabagendwa. Imodoka ye yayicyuraga mu gipangu ariko asigaye ayicumbikisha kuko yafungiwe inzira n'uyu muturanyi we kandi abayobozi barebera'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bizimana Eric yavuze ko iki kibazo atakizi, ariko agiye kugikurikirana akareba aho byapfiriye kuko atumva ko umuturage yarenganywa, ko kandi abubaka bose ntawe ukwiye gufunga inzira kugirango ahime uwo badikanyije.

    Yagize ati' Iki kibazo nibwo nkimenye, ariko ngiye kugikurikirana ndebe uko gihagaze kuko nta muturage ukwiye kurenganywa, kandi abubaka bose barasurwa hagamijwe kureba niba nta bindi bizabangamirwa mu gushyira mu bikorwa igishushanyo. Ikindi nta muturage ukwiye gufunga inzira aho yari isanzwe kuko biba bibangamiye urujya n'uruza, ariko nta guhimana bikwiye kuba hagati y'abadikanyije'.

    Bamwe mu baturage, bakunze kwinubira serivisi bahabwa n'Ikigo gishinzwe imyubakire n'imicungire y'ubutaka ndetse ibi byanatumye bamwe mu bakozi bahindurirwa imirimo, aho bamwe barasezerewe naho abandi basaba guhagarika akazi.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-akarengane-yatakiye-inzego-zitandukanye-ku-karengane-yagiriwe-ntizagira-icyo-zimufasha/

  • Umupaka wa Cyanika wafunguwe: Dore ibisabwa ushaka kwambuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babazwaga ibyangombwa

    Babazwaga ibyangombwa

    Byari ibyishimo byinshi ubwo mu ma saa tanu n’igice z’amanywa ku wa Mbere tariki 06 Werurwe 2022, umuturage w’u Rwanda wa mbere yanyuraga ku mupaka ajya muri Uganda abisikana n’undi wa Uganda wari uje mu Rwanda.

    Muri uko guhura kwifata byanze barahoberana, barahagarara babazanya amakuru bishimye cyane, abandi bari bamaze kwerekana ko bujuje ibyangombwa bisabwa, na bo kwihangana biranga bambukana umuvuduko n’akanyamuneza kenshi, bamwe basuhuzanya, ari nako abandi baterurana bagaragaza urukumbuzi bari bafitanye.
    Ugomba kwambuka umupaka hari ibyo asabwa, birimo kwipimisha COVID-19, mu rwego rwo kwirinda kuyanduzanya, dore ko itararangira nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yabanje kubibasobanurira.

    Yagize ati 'Kuba umupaka wafunguwe, ni andi mahirwe ku baturage bacu kuko birongera imihahiranire, ni andi amahirwe ku baturage bafite abavandimwe hariya hakurya kongera gusurana, bakabonana n’imiryango, hakaba hari ibyo basabwa kuzuza kugira ngo babashe kwambuka cyane ndavuga ku ruhande rwacu'.

    Ati 'Hari gahunda zijyanye n’ubuzima, kugira ngo dukomeze duhangane n’icyorezo, hari ikijyanye no kuba umuturage yarikingije COVID-19, ariko kandi hari ikijyanye no kuba yarafatishije ibipimo ngo turebe uko ubuzima bwe bumeze'.

    Ibisabwa umuturage utuye mu Karere ka Musanze na Burera, kugira ngo yambuke umupaka, bitandukanye n’ibisabwa undi muturage uturutse mu tundi turere. Ni nk’uko uturutse Kisoro muri Uganda ibyo asabwa bitandukanye n’ibisabwa undi muturage utuye mu tundi duce.

    Ni amahirwe yahawe abaturiye umupaka, nk’uko Meya Uwanyirigira yakomeje abitangaza, ati 'Abaturiye hafi aha, ni ukuvuga abo muri Burera na Musanze, icyo basabwa ni ukwipimisha Rapid Test y’amafaranga ibihumbi bitanu (5000), mu gihe abaturutse ahandi bo basabwa kwipimisha mu buryo buhenze bwitwa PCR Test'.

    Arongera ati 'No muri gahunda z’umupaka, hari ibindi bakwiye kuba buzuza, hari abasabwa Pasiporo, hari abasabwa indangamuntu nk’abaturage b’Akarere ka Burera n’abandi, ibyo barakomeza kubimenyeshwa n’inzego zisanzwe zibishinzwe. Umuntu niba afite ibyo asabwa akwiye kuba aca ku mupaka, icyo kikanadufasha kugira ngo dukumire ba bandi baca mu nzira zinyuranyije n’amategeko'.

    Umuyobozi w

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yageze ku mupaka wa Cyanika kureba uko ibikorwa byo kwambuka bihagaze

    Gufungura umupaka byashimishije abaturage benshi, bavuze ko bizinesi zabo zari zaradindiye bagiye kuzisubukura, kandi biyemeza gukorana neza n’abaturage bo mu gihugu cya Uganda, nk’uko byari bisanzwe mbere.

    Nzitabakuze Claver ati 'Nengaga imisururu, nari mfite isoko rikomeye mu gihugu cya Uganda umupaka ufunze ngwa mu bihombo, none kuba umupaka wongeye gufungurwa, ni ibyishimo byinshi kongera gukorana n’abaturanyi bacu, ubu bizinesi yanjye yongeye gukora, n’ikimenyimenyi urabona ni njye muturage wambutse mbere y’abandi, byose biraturuka ku kuba nujuje ibisabwa, narikingije, namaze kwipimisha, ndishimye cyane'.

    Nyirambonigaba Frolide ati 'Naraye nicaye ntegereje ko bucya, ndashimira ubuyobozi bwacu bwatekereje ku mupaka wa Cyanika ukaba wongeye gufungurwa, nari narahombye pe, ubucuruzi bwanjye nakoreraga muri Uganda bwari bwarafunze, ubu maze kuvugana n’Abagande kuri telefoni, bambwiye ko bantegereje ngo mfungure ubucuruzi'.

    Abaturage bari benshi ku mupaka

    Abaturage bari benshi ku mupaka

    Ni n’ibyishimo kandi ku baturage bo muri Uganda, aho abaganiriye na Kigali Today ubwo bambukaga binjira mu Rwanda, bavuze ko umupaka ukimara gufunga, bagerageje gukorera mu bindi bihugu birabananira kubera ko batahuzaga ururimi, bishimira kuba bagarutse mu Rwanda.

    Murera Geoffrey ati 'Nahoze nshururiza hano mu Rwanda ku mupaka wa Cyanika, umupaka ukimara gufunga gucuruza birahagarara ndahomba, nagerageje kujya gucururiza muri Congo ntibyagenda neza nk’uko byagendaga hano mu Rwanda, kuko ari bene wacu tuvuga ururimi rumwe, twumvise ko umupaka wafunguwe biratunezeza cyane urabona ninjye winjiye mu Rwanda mbere, ngarutse kureba abaturanyi bacu ngo dusubukure ubucuruzi'.

    N’ubwo uwo mupaka wafunguwe, hari abaturage by’umwihariko abatishoboye bagaragaje imbogamizi ku mafaranga yo kwipimisha COVID-19, mu gihe baba bagiye guca inshuro.

    Mudasobanya Emmanuel ati 'Ni byiza cyane twishimiye ko umupaka wafunguwe, ibiciro byari byazamutse biramanuka, isukari yari yageze ku 1700, gusa ikibazo ni ikijyanye no kwipimisha COVID-19, izo ni imbogamizi kuri twe nk’abantu bakennye ariko bikingije. Ikibazo ni ibyo bitanu uzatanga kandi ugiye guca inshuro y’amafaranga 1000'.

    Babanje kumenyeshwa ibisabwa kugira ngo banyure ku mupaka wa Cyanika

    Babanje kumenyeshwa ibisabwa kugira ngo banyure ku mupaka wa Cyanika

    Nyirabahire Anastasie ati 'Twumvise ko mwamaze kudukingurira umupaka turishimye cyane, gusa nk’abadafite amafaranga yo kwipimisha COVID-19 ni ikibazo, abayobozi badufashe baturwaneho abakene, twarakingiwe ariko amafaranga yo kwipimisha ntayo pe!'

    Iryo fungurwa ry’umupaka wa Cyanika ryashimishije cyane n’Umuyobozi (Chairman) w’Akarere ka Kisoro, Bizimana Abel, washimiye ubuyobozi ku mpande zombi, avuga ko iterambere ry’abaturage baturiye umupaka haba ku ruhande rwa Kisoro haba no ku ruhande rwa Burera na Musanze rigiye kurushaho kwiyongera.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yasabye Abanyarwanda bakomeje kugana mu gihugu cya Uganda, kurangwa n’indangagaciro z’umunyarwanda birinda amakosa yatuma bagwa mu bibazo.

    Ati 'Icyo tubasaba ni uko igihe mugeze hakurya mukwiye kurangwa n’indangagaciro z’Umunyarwanda, bakora icyabajyanye kandi kibateza imbere kinabahuza n’abavandimwe bo muri Uganda. Mukwiye kugerayo mukirinda gukora amakosa, kwirinda gukora ibyaha byambukiranya umupaka, ni yo mpamvu ugiye tumusaba kuzuza gahunda zose haba izijyanye n’umupaka, haba no ku nzego z’ubuzima, byose biratuma urushaho kugenda mu buryo bwuzuye, ugende wemye'.

    Hari abashinzwe kurwanya ikwirakwira rya COVID-19

    Hari abashinzwe kurwanya ikwirakwira rya COVID-19

    Ibyishimo byari byose ku bambuka

    Ibyishimo byari byose ku bambuka

    Umupaka wa Cyanika

    Umupaka wa Cyanika

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umupaka-wa-cyanika-wafunguwe-dore-ibisabwa-ushaka-kwambuka

  • Andi mafoto mutabonye yo mu bukwe bwa Eric Rutanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo twabagejejeho inkuru y'ubukwe bwa Eric Rutanga n'umugore we, Wendy Sultan. Kuri ubu andi mafoto y'ubukwe bwabo yiyongera ku yo twabagejejeho ku munsi w'ejo yamaze kujya hanze. Ayo ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/andi-mafoto-mutabonye-yo-mu-bukwe-bwa-eric-rutanga/

  • Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Perezida wa Guinea Bissau #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau uri mu ruzinduko rw'akazi rwe rwa mbere mu Rwanda.

    Perezida Umaro Sissoco Embaló yageze i Kigali aho aje mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda, nk'uko bivugwa n'ibiro bya perezida w'u Rwanda.

    Ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na minsitiri w'ububanyi n'amahanga Vincent Biruta (iburyo ku ifoto).

    Perezida Paul Kagame na Umaro Sissoco Embaló bahise bajya mu biganiro byabereye mu muhezo.

    Nyuma yo kwakirwa, u Rwanda na Guinea Bissau, byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu guteza imbere uburezi, ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije ndetse n'ajyanye n'ubufatanye mu by'ubucuruzi.

    Menya amasezerano yasinywe hagati y'u Rwanda na Guinea-Bissau 07/03/2022Aba mbere bambutse bajya muri Uganda abandi bakomwa mu nkokora n'igipimo cya PCR 07/03/2022MissRda 2022: Bakoze ikizamini cyanditse ngo basuzumwe ubumenyi bafite 07/03/2022Jado Castar yagabanyirijwe igihano 07/03/2022Perezida wa Guinea-Bissau uherutse gusimbuka 'Coup d'Etat' yasuye u Rwanda 07/03/2022
    Menya amasezerano yasinywe hagati y'u Rwanda na Guinea-Bissau
    EditorBYEDITOR 07/03/2022
    Bayoboye isinywa ry'amasezerano
    Bayoboye isinywa ry'amasezerano

    Perezida Kagame Paul wakiriye mu biro bye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, bayoboye isinywa ry'amasezerano y'imikoranire mu nzego zinyuranye.

    Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwe, Perezida Umaro Sissoco Embaló nyuma yo guhabwa ikaze na mugenzi we Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, bagiranye ibiganiro byabereye mu mwiherero.

    Nyuma y'ibi biganiro, abakuru b'Ibihugu byombi, bayoboye umuhango w'isinywa ry'amasezerano y'imikoranire hagati y'Ibihugu byombi.

    Aya masezerano y'imikoranire yashyizweho umukono n'abayobozi muri Guverinoma z'ibihugu byombi, arimo ayo mu rwego rw'ubukungu n'ubucuruzi, imikoranire mu burezi, mu bukerarugendo no mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko ubu bufatanye bw'Ibihugu byombi, buzazanira inyungu z'ibihugu byombi by'umwihariko mu bijyanye n'Isoko rusange rya Afurika riri kuzana amahirwe anyuranye mu Bihugu by'uyu Mugabane.

    Perezida Kagame kandi yizeje mugenzi we Umaro Sissoco Embaló kuzasura Igihugu cye mu gihe cya vuba.

    Mu kwezi gushize muri Guinea-Bissau hageragejwe ihirikwa ry'ubutegetsi bwe ryaburijwemo nyuma yo kurasana gukomeye hafi y'ingoro ye kwaguyemo abantu 11

    Perezida Umaro yavuze ko abashatse kumuhirika bafite aho bahuriye n'ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge.

    Iki gihugu gifatwa nk'inzira y'ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge bwambukiranya inyanja.
    Guinea-Bissau yabayemo guhirika ubutegetsi inshuro 10 kuva ibonye ubwingenge mu 1974.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yakiriye-muri-village-urugwiro-perezida-wa-guinea-bissau

  • U Rwanda ruracyarimo kuganira na RDC ku ikoreshwa rya Jeto – MINALOC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abaturage baturiye imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi, bya Uganda na RDC, ni ukuvuga abatuye mu mirenge ihana imbibi n’ibyo bihugu, iyo bashakaga kwambuka umupaka bakoreshaga udupapuro duto ari two jeto, tuba duteyeho kashe, bahabwaga n’inzego z’ubuyobozi, ariko ku bwumvikane bw’ibihugu byombi.

    Nyuma ku ruhande rwa RDC kuko ari na wo mupaka w’ubutaka wari usigaye ukora wonyine, jeto zaje gukurwaho ku mpamvu abaturage batasobanuriwe, abawukoresha basigara basabwa Pasiporo cyangwa Laisez-Passer.

    Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, imipaka yose yo ku butaka ihuza u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi yafungurwaga, hamwe na hamwe hagaragaye abaturage bangiwe kwambuka, bakoresheje jeto nk’uko bari basanzwe bazikoresha.

    N’ubwo imipaka yafunguye ariko abaturiye ihuza u Rwanda na RDC by’umwihariko, abakoresha uzwi nko kuri Petite Barrière, ubwo bageragezaga kwambuka ntibigeze bemererwa bakoresheje jeto.

    Agaruka ku birimo gusabwa abambuka imipaka y’ubutaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yanakomoje ku ikoreshwa rya jeto, avuga ko ari ibintu bisaba kumvikanwaho n’impande z’ibihugu byombi.

    Ati 'Ibijyanye na jeto byo, ari ku mupaka wacu na Uganda no ku mupaka wacu na Congo aho bikoreshwa, ubundi ni ibintu byumvikanwaho. Ni ukuvuga ngo umuntu azanye agapapuro gasanzwe, kabanza kumvikanwaho hagati y’inzego z’abinjira n’abasohoka, kubera ko ako gapapuro kameze gutyo, ntabwo kaba gafite umutekano 100% kuko katameze nka Pasiporo ushobora kureba mu buryo bw’ikoranabuhanga'.

    Akomeza agira ati 'Ku ruhande rwa Congo tumaze igihe tubisaba, ariko ubu baracyakoresha Laisez-Passer na Pasiporo, ariko twari twarabisabye, no mu rugendo twakoze mu gihe cyashize, twari twarasabye ku ruhande rwa Congo ko bazemera ko izo jeto ziba arizo zikoreshwa. Ibyo ni ukubera ko arizo abaturage benshi bambuka buri munsi bakoresha, kuko hari n’ushobora kwambuka gatatu ku munsi, rero ntabwo yajya gusaba visa buri uko agiye kwambuka, tukumva ko abaturage babyumva muri ubwo buryo'.

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

    Kuba u Rwanda rwafunguye umupaka warwo uruhuza n’u Burundi ariko ku ruhande rw’icyo gihugu bakaba bataremererwa kwambuka, nabyo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabigarutseho.

    Ati 'Ku ruhande rw’u Burundi ntabwo barafungura imipaka, ubwo rero dutegereje ikiza kuvamo. Amakuru twabonye ku bayobozi ku ruhande rw’u Burundi, ni uko bategereje ko nabo hafatwa icyemezo ku rwego rwa Leta'.

    N’ubwo ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC, kwambuka ukoresheje jeto bitari byemerwa, ariko ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, hari abambutse bakoresheje indangamuntu nyuma yo guhabwa aka jeto.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-ruracyarimo-kuganira-na-rdc-ku-ikoreshwa-rya-jeto-minaloc