Category: Uncategorized

  • Umukinnyi wa Filime Pasha Lee yaguye mu ntamb… – #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa Lee rwemejwe na Sergiy Tomilenko, uyobora ishyirahamwe ry'abanyamakuru muri Ukraine, ndetse n'iserukiramuco mpuzamahanga rya firime rya Odessa.

    Anastasia Kasilova na we ukina filime yemeje aya makuru agira ati “Pasha Lee yishwe n’igisasu cyaturikiye muri Irpen. Yari umukinnyi, umunyamakuru kuri TV, mugenzi wanjye ndetse n’inshuti nziza.”

    Uyu mukinnyi yari yinjiye mu gisirikare cya Ukraine gishinzwe kurinda umujyi wa Irpen mu ntangiriro z’icyumweru gishize, aho kimwe na bagenzi be bambariye kurinda ubusugire bwa Ukraine.

    Pasha Lee wari ufite imyaka 33 y’amavuko, yagiye yumvikana ashishikariza abasore bo muri Ukraine kurwanirira igihugu cyabo ndetse akanatanga ubutumwa bw’ihumure ku mbuga nkoranyambaga.

    Lee yari yanditse ku rubuga rwa Instagram ati “Turamwenyura kuko tuzabikemura byose.”

    Aha yagize ati ”Ndagukunda (Ukraine)”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115257/umukinnyi-wa-filime-pasha-lee-yaguye-mu-ntambara-nyuma-yiminsi-micye-arwanira-ukraine-115257.html

  • Perezida Embaló wa Guinea yasuye icyanya cy’inganda i Masoro (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akigerayo, Perezida Embaló, yasuye Canergie Mellon University, uruganda rwa African Improved Foods n’urw’Abadage ruteranyiriza imodoka mu Rwanda rwa Volkswagen.

    Muri Volkswagen Rwanda, Perezida Embaló yatemberejwe ahakorerwa imirimo itandukanye yo guteranya imodoka, kugeza yuzuye ikajya mu muhanda.

    Ubuyobozi bw’urwo ruganda bwamugaragarije kandi ubwoko burindwi bw’imodoka rukora, nawe ashima imikorere yarwo.

    Umuvugizi muri Perezidansi y’u Rwanda, Stephanie Nyombayire, avuga ko kuba Perezida Embaló yasuye Kigali Special Economic Zone ari ibintu by’ingirakamaro ku buhahirane bw’ibihugu byombi, ndetse ko u Rwanda ruteganya kujya rwohereza muri Guinea Bissau imodoka ziteranyirizwa imbere mu gihugu.

    Nyombayire yavuze ko ibyo bigo Perezida Embaló yasuye biri mu byifashishwa mu koroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, Guinea Bissau ikaba ishobora kuba kimwe muri byo.

    Yavuze kandi ko hatekerezwa uko abanyeshuri bo muri Guinea baza kwiga mu ishami rya Carnergie Mellon mu Rwanda.

    Hari kandi kuba u Rwanda rwakohereza bimwe mu biribwa bitunganywa n’uruganda rwa African Improved Foods.

    Nyombayire yakomeje avuga ko hari ibiganiro bitaragera ku musozo, bishobora kubyara ubundi bufatanye mu by’ingendo zo mu kirere hagati y’u Rwanda na Guinea Bissau, mu gihe bizaba bitanze umusaruro bikazatuma RwandAir itangira gukorera ingendo muri icyo gihugu.

    Icyanya cyahariwe inganda, Kigali Special Economic Zone, kiri ku buso bwa hegitari 276, gikoreramo sosiyete 120 mu gihe ibindi bigo 50 birimo kubaka aho bizakorera muri icyo cyanya.

    Icyo cyanya kandi kimaze kureshya ishoramari ribarirwa muri miliyari 2.3 z’Amadorali ya Amerika, ishoramari ryatanze akazi gahoraho ku basaga ibihumbi 13. Kugeza ubu ibihugu 40 byo muri Afurika nibyo bimaze gushora imari muri icyo cyanya.

    Kurikira ibindi muri iyi Video:

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Perezida-Embalo-wa-Guinea-yasuye-icyanya-cy-inganda-i-Masoro-Video

  • Itangazo:UWIMANA Muhamedi yasabye guhindura amazina akitwa KARANGWA MUHAMEDI #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWIMANA Muhamedi yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KARANGWA MUHAMEDI mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'umuryango.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwimana-muhamedi-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-karangwa-muhamedi

  • Alliah Cool yemereye ubufasha umugore uba mubuzima bugoye –Kumunsi mukuru w'abagore #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yabivugiye mu gikorwa Isimbi aheruka gukora cyo kungurana ibitekerezo n'abagore bagenzi be, kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2022 muri Onomo Hotel.

    Mukanoheli yavuze ko yakuze nabi kubera ko atigeze arerwa n'ababyeyi be bombi, kuko batandukanye akiri muto we na musaza we.

    Ati 'Ntabwo twakunze n'ababyeyi kubera data yatandukanye na mama batandukanye mfite imyaka ine. Twakuriye mu miryango. Mama yafashe umwanzuro kuturera wenyine njye na musaza wanjye. Tugeze mu myaka dutangiye gukura araduta. Twasigaye mu buzima bubi.'

    Yavuze ko kuva nyina yabata we na musaza we batangiye kubaho nabi baba mu nzu nto cyane, bagafashwa n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.

    Ati 'Twabayeho nabi ha handi twicwa n'inzara. Mama akimara kugenda njye nk'umukobwa natangiye kubona isi, kubona abantu kuko bose siko badukundaga. Mu mudugudu nibo badufashaga. Twabaga Kacyiru, mu kazu gatoya cyane n'ubu iyo mbyibutse agahinda karanyica.'

    Yongeyeho ati 'Ako kazu iyo nshaka kwibuka ibyanjye njyayo. Nabonaga abandi bana babayeho neza nkavuga nti 'njye nakoze iki?'

    Uyu mukobwa avuga ko umurenge ariwo wabakuye muri ako kazu babagamo. Ngo uretse umurenge bagiye babona abantu babafasha bajya kwiga mu mashuri yisumbuye ariko ntiyabasha kuyarangiza.

    Ati 'Musaza wanjye yageze aho ajya mu gisirikare naho njye mu gihe nari ngeze mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye mpitamo kuba ndetse ishuri. Ntabwo ari uko nangaga ishuri ahubwo nabonaga bigoye kubona amafaranga y'ishuri.'

    Mukanoheli afite inzozi zo kuba icyamamare ndetse akazafasha ababayeho mu buzima nk'ubwo yabayeho.

    Umukinnyi wa filime, Alliah Cool yavuze ko uyu mukobwa agiye kumubera umubyeyi akamufasha muri sinema ndetse avuga ko filime ye ikurikira agomba kumushakiramo 'umwanya' azakina.

    Ati 'Iyo ugiye gufasha umuntu umufasha ku kintu yiyumvamo. Nasanze afite inzozi zo kuba icyamamare muri sinema. Nzakoresha amahirwe mfite muri uwo mwuga kugira ngo inzozi ze zibe impamo. Nzagerageza filime ikurikira nzashyira hanze azagaragaremo.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/alliah-cool-yemereye-ubufasha-umugore-uba-mubuzima-bugoye-kumunsi-mukuru-w

  • Ubuhamya n’inama za Umutesi, umuganga wiyemeje gufasha abagabo batitwara neza mu gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Mfashe aka kanya kugirango nganire n’abagabo ku bijyanye n’imyororokere. Mbese wa mugabo we, ntiyaba ari wowe ushaka kwisenyera kubera uburangare bwawe ?

    Abagabo benshi muri iyi minsi bafite ibibazo byo kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, abandi barayikora bakarangiza vuba, abacika intege batera akabariro, abagizweho ingaruka no kwikinisha, ababuze urubyaro kubera intanga zangiritse n’ibindi bibazo bitandukanye ku myororokere…

    Mu by’ukuri, kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kurangiza vuba, gucika intege mu gihe cyo gutera akabariro ni bimwe mu bibazo bikomereye abashakanye ahanini biri guteza impagara no gusenyuka ku ngo nyinshi.

    Kurangiza vuba bivugwa igihe umugabo arangiza (asohora) mbere y’uko akora imibonano cyangwa se hatarashira iminota ibiri ari mu gikorwa. Ibi akenshi biba atabishaka, bigatera guhangayika, kwigaya ndetse bigateza ibibazo n’umwiryane mu rugo kuko hari n’ubwo uwo bashakanye amuca inyuma kubera kutamugeza ku byishimo bye bya nyuma (orgasme).

    Iki kibazo gihuriweho n’abagabo benshi, si urw’umwe, gusa biravurwa kandi bigakira burundu.

    Gukoresha REVIVE CAPSULES byagufasha kongera kugarura ibyishimo by’urugo rwawe.

    REVIVE ni inyunganiramirire ikunda kuboneka mu bihugu byo muri Aziya (China, Korea)
    Revive yifashishwa cyane mu kuvura indwara zikomeye ndetse no kurinda umubiri indwara zirimo na Kanseri.

    Iyi nyunganiramirire ya Revive nta ngaruka itera ku buzima bwa muntu, ahubwo ifasha mu kurwanya ingaruka zaba zaratewe no gukoresha imiti irimo chemical elements.
    #+250786493913

    AKANDI KAMARO ka REVIVE :

    1. Ituma amaraso atembera neza.

    2. Ituma ubwonko bukora neza ikanongerera umuntu imbaraga.

    3. Yongerera ubudahangarwa amaso umuntu akabasha kureba neza.

    4. Igabanya urugimbu rw’amaraso.

    5. Irinda amaraso kwipfumbika.

    6. Irinda imitsi gupfunyarara.

    7. Irinda kujunjama n’indwara ziherekeza ubusaza.

    8. Ivura guhorana umunaniro ukabije.

    9. Irinda uburemba, ikanongerera abagabo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

    10. Irinda kubyimbagatana ikabavura gusesa urumeza.

    11. Irwanya cyane kurwara umutwe w’uruhande rumwe ikanarwanya asima.

    12. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro.

    REVIVE ntigoranye kuyifata kuko ufata ikinini kimwe mu minsi ine, ibyo bigaragaza imbaraga ifite.

    Dukorera mu bice bitandukanye by’igihugu kandi tunayibagezaho aho muherereye ku babyifuza.

    Ku bindi bisobanuro
    Call & WhatsApp :
    +250786493913

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Ubuhamya-n-inama-za-Umutesi-umuganga-wiyemeje-gufasha-abagabo-batitwara-neza-mu-gutera-akabariro

  • Ibintu 4 u Burusiya busaba Ukraine kugirango buhagarike Intambara ako kanya #rwanda #RwOT

    Peskov avuga ko Ukraine iramutse yiyemeje ibyo bintu bine ari byo guhagarika ibikorwa bya gisirikare, guhindura Itegeko Nshinga rikagaragaza kutagira aho icyo gihugu kibogamiye (neutrality) hamwe no kwemeza ko Intara ya Crimea ari ubutaka bw’u Burusiya.

    U Busiya kandi busaba Ukraine kwemera ko uturere twa Donetsk na Luhansk tugomba kuba Leta zigenga, tukiyomora kuri Ukraine.

    Peskov yaganiriye na Reuters kuri telefone, mbera gato y’uko ibihugu byombi byongera guhurira mu biganiro byabereye ku nshuro ya gatatu muri Belarus, aho yagize ati “(Ukraine) Babwiwe ko ibi byose biramutse bigezweho nta wakongera kurasa, byose byahita bihagarara ako kanya”.

    Uyu Muvugizi wa Leta y’u Burusiya avuga ko intego bafite (nk’uko bakomeje kubivuga) atari ukwigarurira Ukraine nk’uko abantu bamwe babikeka, ahubwo ngo ni ukwambura Ukraine ubushobozi mu bijyanye n’igisirikare.

    U Burusiya buvuga ko hari ibihamya bigaragaza ko umutekano wabwo wari usumbirijwe, kuko ngo Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zimaze igihe zirundanya ibisasu byo kubutera biturutse muri Ukraine.

    Hagati aho ariko Ukraine yo irabushinja kutubaha ubwigenge n’uburenganzira bwayo, bwo kwinjira mu miryango yifuza, harimo n’uwa OTAN.

    N’ubwo hamaze kuba ibiganiro bitatu bihuza impande zombi, Ukraine ikomeza gusabira u Burusiya ibihano birimo no kubuza indege zabwo kuguruka mu kirere cyayo, ariko umuryango OTAN warabyanze kuko ngo byatuma intambara ifata ibindi bice by’u Burayi

    Icyakora ibihugu by’i Burayi na Amerika bikomeje kwizeza Ukraine inkunga y’amafaranga n’ibikoresho by’intambara, ari na ko bica intege u Burusiya mu kubufatira ibihano bijyanye n’ubukungu, ndetse no kububuza gushyikirana n’ibindi bihugu byo ku isi.

    Iyi ni intamabara benshi barimo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bemeza ko izaramba.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ibintu-4-u-Burusiya-busaba-Ukraine-kugirango-buhagarike-Intambara-ako-kanya

  • Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko asezeye mu gisirikare cya Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022, Gen Muhoozi yavuze ko yishimiye ibyo we n’abo bari bafatanyije mu gisirikare bagezeho.

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba amaze iminsi agaragara mu bikorwa bya Politiki, uku gusezera kwe mu gisirikare, bamwe bakaba babifashe nk’ikimenyetso kigaragaza ko yaba agiye kurushaho kwibanda mu bya Politiki, dore ko bivugwa ko yaba ateganya kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu akaba yasimbura se ku butegetsi bwa Uganda.

    After 28 years of service in my glorious military, the greatest military in the world, I am happy to announce my retirement. Me and my soldiers have achieved so much! I have only love and respect for all those great men and women that achieve greatness for Uganda everyday.

    — Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 8, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/gen-muhoozi-kainerugaba-yatangaje-ko-asezeye-mu-gisirikare-cya-uganda

  • U Burusiya bwagaragaje ibintu bine byatuma buhagarika intambara muri Ukraine ako kanya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Peskov avuga ko Ukraine iramutse yiyemeje ibyo bintu bine ari byo guhagarika ibikorwa bya gisirikare, guhindura Itegeko Nshinga rikagaragaza kutagira aho icyo gihugu kibogamiye (neutrality) hamwe no kwemeza ko Intara ya Crimea ari ubutaka bw’u Burusiya.

    U Busiya kandi busaba Ukraine kwemera ko uturere twa Donetsk na Luhansk tugomba kuba Leta zigenga, tukiyomora kuri Ukraine.

    Peskov yaganiriye na Reuters kuri telefone, mbera gato y’uko ibihugu byombi byongera guhurira mu biganiro byabereye ku nshuro ya gatatu muri Belarus, aho yagize ati “(Ukraine) Babwiwe ko ibi byose biramutse bigezweho nta wakongera kurasa, byose byahita bihagarara ako kanya”.

    Uyu Muvugizi wa Leta y’u Burusiya avuga ko intego bafite (nk’uko bakomeje kubivuga) atari ukwigarurira Ukraine nk’uko abantu bamwe babikeka, ahubwo ngo ni ukwambura Ukraine ubushobozi mu bijyanye n’igisirikare.

    U Burusiya buvuga ko hari ibihamya bigaragaza ko umutekano wabwo wari usumbirijwe, kuko ngo Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zimaze igihe zirundanya ibisasu byo kubutera biturutse muri Ukraine.

    Hagati aho ariko Ukraine yo irabushinja kutubaha ubwigenge n’uburenganzira bwayo, bwo kwinjira mu miryango yifuza, harimo n’uwa OTAN.

    N’ubwo hamaze kuba ibiganiro bitatu bihuza impande zombi, Ukraine ikomeza gusabira u Burusiya ibihano birimo no kubuza indege zabwo kuguruka mu kirere cyayo, ariko umuryango OTAN warabyanze kuko ngo byatuma intambara ifata ibindi bice by’u Burayi

    Icyakora ibihugu by’i Burayi na Amerika bikomeje kwizeza Ukraine inkunga y’amafaranga n’ibikoresho by’intambara, ari na ko bica intege u Burusiya mu kubufatira ibihano bijyanye n’ubukungu, ndetse no kububuza gushyikirana n’ibindi bihugu byo ku isi.

    Iyi ni intamabara benshi barimo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bemeza ko izaramba.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-burusiya-bwagaragaje-ibintu-bine-byatuma-buhagarika-intambara-muri-ukraine-ako-kanya

  • Ni gute watanga inkunga y'amarangamutima? #rwanda #RwOT

    Hari uburyo ushobora kwifashisha mugufasha umuntu muburyo bw'amarangamutima

    1. Mutege ugutwi:

    Gerageza kwereka umuntu muri kumwe ko umuteze yombi witeguye kumwumva, mujyane ahantu hiherereye hatari urusaku kugirango yumve atuje kandi ni byiza ko umuntu ukeneye inkunga yawe yumva ko ibyo arimo akubwira ari ibanga ryawe nawe bizamufasha kwirekura avuge kandi yumve atuje.

    2. Mubaze uko amerewe:

    Ningombwa ko umuntu ukeneye inkunga yawe abona ko ushishikajwe no kumenya uko yiyumva kandi witeguye kumufasha, kumubaza ibibazo byinshi bigendanye nuko ameze ni kimwe mubimenyetso bizamwemeza ko witeguye kumwumva.

    3. Umva igisubizo cy'umuntu:

    Gerageza kumva igisubizo mugihe wamubajije ikibazo wirinde guhita umwereka ko atari mukuri nubwo yaba yibeshye, mugihe arimo agusubiza mwereke ko umwitayeho wirinde kujya muntekerezo zawe abone ko muri kumwe bizamufasha kubona ko ar umuntu w'agaciro.

    4. Mugaragarize impuhwe:

    Nibyiza ko ubasha gusobanukirwa neza ibyo umuntu avuga ndetse n'ibyo utumvishe ukamusobanuza bizagufasha kumwereka impuhwe kuko uzaba wumva neza uko yiyumva rimwe na rimwe wishyire no mumwanya we, kandi kwereka umuntu ko umufitiye impuhwe nikimwe mubintu bizatuma abona ko ashyigikwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ni-gute-watanga-inkunga-y-amarangamutima

  • Niko ye Shaddyboo ngo arambiwe imikino, abamukurikira yabameneye ibanga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe amaze iminsi mike yujuje miliyoni y'abamukurikira kuri Instagram Shaddyboo n'ubundi ntabwo atererana abamukurikira kuko nyuma ya buri gihe ashyiraho ikintu kigenda gikurura abamukurikira.

    Shadyboo mu mashusho amaze iminsi ku rukuta rwe rwa Instagram amugaragaza asomana n'umusore isura ye itabashije kujya hanze neza.

    Gusa kuri uyu wa 8 Werurwe nibwo yashyize hanze andi mafoto abiri aho yayakurikije amagambo avuga ati ' Hari Ubwo uzahura n'umuntu nawe urambiwe imikino, ndetse ubudahemuka bwe ugasanga buhuye n'ubwawe.

    Kuri aya mafoto akaba yari ari kumwe n'umusore witwa Manzi Jeannot.

    Si aha gusa kuko no kuri  Twitter yashyizeho amagambo agira ati:' Abagabo bavuga ko abagore umwanya wabo ari mu gikoni biagaragara ko batazi icyi bagomba kubakoresha mu cyumba.'

    Source : https://yegob.rw/niko-ye-shaddyboo-ngo-arambiwe-imikino-abamukurikira-yabameneye-ibanga/