Category: Uncategorized

  • #UCL: Liverpool yageze muri 1/4 irokowe n'impamba yakuye hanze,Bayern Munich itanga isomo rya ruhago #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Inter Milan y'umutoza Simone Inzaghi yatsindiye mu rugo Liverpool ariko isezererwa kubera ibitego bibiri yatsindiye iwayo mu gihe Bayern Munich yahaye isomo rya ruhago RB Salzburg.

    Kuri uyu wa kabiri, ikipe ya Liverpool yageze muri kimwe cya kane cya Champions League itsinze Inter Milan ibitego 2-1 mu mikino yombi, nyuma y'aho itsindiwe mu rugo igitego 1-0 n'iyi kipe yo mu butaliyani, yarangije ari abakinnyi 10, i Anfield.

    Nyuma y'igice cya mbere cyarimo guhangana gukomeye,Inter Milan yagarutse neza mu cya kabiri ibona igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Lautaro Martinez ku munota wa 62 ku ishoti rikomeye yateye ku mupira yahawe na Alexis Sanchez.

    Ariko mu gihe iyi kipe ya Inter yashakaga gutungurana, yahuye n'uruva gusenya nyuma y'aho Alexis Sanchez ahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo nyuma yo gukandagira umukinnyi wo hagati wa Liverpool Fabinho.

    Iyi karita yaje ikurikira iyo yahawe mu gice cya mbere akandagiye Thiago ndetse nabwo yashoboraga guhabwa umutuku.

    Cyari icyemezo gikaze kuri Sanchez, kuko yabanje gutera umupira kuri iryo kosa rya kabiri ariko akandagira atabishaka umunya Brazil ukuguru.

    Iyi karita yaciye imbaraga Inter bifasha Liverpool kudatsindwa igitego cya kabiri nubwo muri uyu mukino itahiriwe no kubona igitego.

    Liverpool yahushije ibitego byinshi cyane birimo imipira 3 yagaruwe n'ibiti by'izamu irimo 2 yatewe na Mohamed Salah n'umwe wa Matip.

    Liverpool kandi yabonye ubundi buryo bukomeye ubwo Luis Diaz yasigaranaga n'izamu ryonyine,atera umupira ukurwamo na Vidal byarangiye.

    Umutoza wa Inter, Simone Inzaghi, yagize ati: “Igitego cya Lautaro cyashegeshe Liverpool, ariko kwirukanwa kwa Sanchez byagize ingaruka ku gice cya nyuma cy'umukino.

    Intsinzi kuri Anfield ni nziza, ariko ntacyo imaze kuko tutakomeje.”

    Nyuma yo gutsindirwa ibitego 2-0 i San Siro, Inter ya Inzaghi yaje kuri Anfield izi ko bakeneye gushakisha uburyo bwiza bwo kurindaizamo no kubyaza umusaruro amahirwe yose babonye.

    Ku rundi ruhande,Bayern Munich yanyagiye ibitego 7-1 RB Salzburg ihita iyisezerera kuko mu mukino ubanza banganyije 1-1.

    Ibitego bya Bayern byatsinzwe na Robert Lewandowski watsinze 3 birimo penaliti 2(12' , 21' pen , 23' ),Gnabry,Thomas Müller watsinze 2 ( 54' , 83') na Sane.

    Robert Lewandowski yinjiye mu rutonde rw'abakinnyi 3, babashije gutsinda ibitego byibura 10 mu mwaka 1 w'imikino wa Champions League, inshuro eshatu kuzamura.Abandi ni Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

    Robert Lewandowski abaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 3 byihuse muri Champions League kuko yabikoze mu minota 23 gusa ya mbere y'umukino.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ucl-liverpool-yageze-muri-1-4-irokowe-n-impamba-yakuye-hanze-bayern-munich

  • Peter Ntigurirwa, impirimbanyi muri Gospel ya… – #rwanda #RwOT

    Peter Ntigurirwa ni umugabo ufite ibigwi bikomeye muri Gospel dore ko yahihibikaniye iterambere ry'umuziki wa Gospel kuva kera ubwo yatangizaga ikinyamakuru cya Gikristo cyitwa Isange.com, nyuma yaho agatangiza Rwanda Gospel Magazine, n'ibindi. Ni inararibonye mu gutegura ibitaramo bihuza abahanzi benshi, urugero ni ibyo yigeze gukorera mu nsengero 10 zikomeye muri Kigali.

    Biragoye kubona umuhanzi wa Gospel utaramuciye mu biganza, kereka wenda uwatangiye umuziki ejobundi mu 2020 ubwo yari yigiriye mu bucuruzi. Peter Ntigurirwa turi kuvuga, ni we utegura ibihembo bya Sifa Rewards biheruka kuba mbere ya Covid-19. Uyu mugabo uzwiho kutaniganwa n'ijambo, ari mu bababajwe n'imitegurire n’imigendekere ya Rwanda Gospel Stars Live.

    Rwanda Gospel Stars Live yabaye “igitaramo” ku mbuga nkoranyambaga kubera imigendekere yayo iri hasi, yasojwe ku cyumweru tariki 06 Werurwe 2022 kuri Canal Olympia. Yagombaga gutangira saa kumi z’umugoroba, ariko yatangiye mu ma saa mbiri z’ijoro. Yaririmbyemo abahanzi barimo Rose Muhando wo muri Tanzania n’abandi bo mu Rwanda barimo Aline Gahongayire, MD, Israel Mbonyi, Theo Bosebabireba n’abandi.

    Ni igitaramo cyahembewemo abahanzi bahize abandi mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live cyo gufasha abaramyi mu kwiteza imbere. Umuhanzi wa mbere yabaye Israel Mbonyi ahabwa sheki ya Miliyoni zirindwi z’amanyarwanda (7,000,000 Frw), uwa kabiri aba Aline Gahongayire wahawe Miliyoni 2 Frw, uwa gatatu aba Gisubizo Ministries yahawe Miliyoni 1 Frw. Hanahembwe umuhanzi utanga icyizere cy’ejo heza, uwo akaba ari Rata Jah NayChah wahawe 500,000 Frw.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda.com, Ntigurirwa Pierre Claver uzwi cyane nka Peter Ntigurirwa yatangiye ashima abateguye Rwanda Gospel Stars Live, ati “Icya mbere navuga ni ugushima kuko n'ubwo turimo kunenga ibitagenze neza ariko hari icya mbere tugomba kuzirikana, kuko niba Gospel itangiye kubona abantu nka bariya ba Mike Karangwa na ba Aimable Nzizera bafite experience, bakaba bafite n'uburyo bwo gushyiramo amafaranga kugira ngo Gospel itere imbere kuko buriya ntabwo bari kuza bagamije indonke gusa;

    Nubwo wenda wavuga ko amafaranga ari mu byo bashakaga, ariko nibaza ko mbere na mbere umutima wo gutekereza aba Gospel abahanzi cyane cyane ko bagomba kuzamuka kuko urumva niba baratekereje ku mishinga yabo nubwo byarangiye bitagenze neza, ariko kuba baratekereje ko abahanzi bagira initiative y'ibitekerezo byatuma batera imbere bakanateza imbere sosiyete babamo, ni ikintu cyo gushima.

    Kuko urabizi ko no muri Sifa Rewards twakomezaga kuvuga ko abahanzi bakwiriye kwiga gukora badatunzwe n'ibihangano byabo gusa ahubwo batunzwe n'imishinga yabateza imbere. Icyo nacyo ndakibashimira nubwo ishyirwa mu bikorwa ryacyo ritagenze neza ku bwo wenda ibyo ndi buze gusesengura. Icyo gitekerezo bagize ndacyibashimira, cyaba kiri mu nzira zifutanye, cyaba kiri mu nzira nziza, sinabura gushima kuko buriya abahanzi hari igihe usanga bagorwa n'ubuzima kandi hari imishinga batekereza ishobora kubateza imbere”.

    Peter Ntigurirwa umuyobozi w’umuryango wa Gikristo Isange Corporation

    Peter yavuze ko ubusanzwe iyo ugiye gukora umushinga ubanza kwiga ku hantu ugiye kuwukorera, icyo ugiye kuhakorera n'icyo witezemo nk'inyungu. Ukanibaza icyo kizakumarira, icyo kizamarira sosiyete ikuzengurutse ndetse ukanibaza niba ibyo ugiye gukora bikenewe. Yavuze ko abateguye Rwanda Gospel Stars Live bashobora kuba baribajije gusa icyo igikorwa cyabo kizamarira ba nyiracyo, ariko ntibibaze niba gikwiriye. Ati “Ntibatekereje ngo iki kintu kirakwiriye koko, gikwiriye gukorwa muri iki gihe, gikwiriye gukorwa gute, gikwiriye gukorwa na bande? Kuko abagikora ubundi ni bande?”

    Yakomeje avuga ko abagiteguye atabemera ndetse ananenga sisiteme bakozemo iki gikorwa. Ati “Ntekereza ko ntemera ko Mike Karangwa ari ku rwego rwo gukora kiriya kintu muri Gospel, kuko ntabwo tumuzi. Ndaza kujya mu buryo bw'agakiza n'aho abantu baba basengera, kuko burya abantu bo muri Gospel bita cyane ku bintu,..kuko Gospel ni uko imeze kandi ntacyo tuzahinduraho'. Peter yavuze ko abateguye iki gikorwa bagombaga kuba abashoramari, ariko ntibabe abashyira mu bikorwa umushinga wabo (Implementers), ati “Icyo kintu ni cyo cyabishe”.

    Arakomeza ati “Bari kuza bagafata abantu runaka muri Gospel nka kuriya wenda bafashe ba Simon Kabera, iriya team nari nayishimye n'ubwo ntemeraga neza ijana ku ijana abarimo ariko nibura iyo bayireba mbere yo gutangira igikorwa bakayigisha inama, ikaba ariyo ijya mu gikorwa. Nka Aime bakamushyira imbere, Simon bakamushyira imbere, na we (Gedeon) nabonye bagushyizemo kandi ndakeka ko abahanzi ubazi, gutyo na ba Josue, wenda n'abandi. N'ubwo bari kuba n'icumi (10) ariko bakabikora mbere y'uko batangira igikorwa. Ariko ikigaragara ni uko bariya bantu babateretsemo ari nk'abakina babona ibintu byananiranye. Umushinga barawize ariko bawiga mu buryo butajyanye n'uko Gospel iteye”.

    Yavuze ko ikintu cyabatsinze ari ukudashaka abantu bafite amakuru ahagije kandi barambye muri Gospel. Yakomereje ku cya gatatu cyabatsinze mu mboni ze, ati 'Icya gatatu batamenye ni ukumenya ko event yose irimo abahanzi ba Gospel igomba kumenyeshwa abantu bakuriye amatorero. Si ngombwa wenda kujya muri Peace Plan cyangwa impuzamadini ariko byibuze bakegera abashumba (abapasiteri) kare cyane mbere y'uko batangira igitekerezo.

    Twebwe ni ko twabikoraga muri Sifa Rewards, niyo mpamvu wabonaga izamo abantu bose, tukareba bariya basaza, ba Musenyeri Mbonyintege, Rev. Dr Antoine Rutayisire, Pastor Mpyisi, twabaga twabarebye na mbere y'uko dushyira mu bikorwa umushinga, tukabereka uko umushinga uteye, bakadufasha kuwugorora ukabona baje kuwushyigikira”.

    Yavuze ko amakuru yamenye ari uko abateguye iki gikorwa bagiye kureba abo basaza twavuze haruguru bakabageraho habura iminsi micye cyane ngo igitaramo kibe. Ati 'Bagiye kureba abo basaza b'Itorero habura iminsi micye ngo event ibe, icya mbere ntabwo babazi, ni ba bantu bavuye hejuru bameze nk'ibimanuka bikubise hasi, baje gukina muri cya kibuga gifite za conditions nakubwiye haruguru, ubwo rero ntabwo byari gukunda kuko izo etape zose uko ari eshatu bazisimbutse'.

    Uyu mugabo avuga ko gusubika iki gikorwa inshuro nyinshi byatumye habaho 'guhuzagurika', gusa ku rundi ruhande ngo arabumva kuko hajemo Covid-19. Yavuze kandi ko nubwo bacyamamaje ku mbuga nkoranyambaga zikomeye, ntabwo iki gikorwa cyageze aho kigomba kugera kubera imitegurire yacyo asangamo inenge nyinshi cyane.

    Ros Muhando afite ikibazo gikomeye cyane!

    Peter Ntigurirwa asanga bitari ngombwa gutumira Rose Muhando kubera uburyo yahemukiye abanyarwanda banyuranye bagiye bamutumira mu bitaramo n’ibiterane akanga kubyitabira ku bushake kandi babaga bamwishyuye. Arabisobanura muri aya magambo 'Rose Muhando afite ikibazo gikomeye cyane, buriya nubwo wamufata ukamushyira kuri stade no kwinjira ukabigira ubuntu, hashobora no kuza abakozi bo mu rugo cyangwa se ba bana/urubyiruko batazi ubuhamya bwe. Ugomba kuba ufite ubuhamya buzima'.

    Yavuze ko n'ubwo nta muntu uri Malayika ariko “Hari urwego/Base tuba tuzi muri Gospel. Ari abayiteguye (Rwanda Gospel Stars Live), ‘base’ yabo iri hasi hafi ya bose, simvuze ngo ni bose, ariko n'uwo batumiye (Rose Muhando) nawe bahise babihuhura, n'iyo basi batumira umuntu muzima. Nibuze iyo batumira Solly Mahlangu watumiwe bwa mbere na Patient Bizimana, kuko yagiye tukimunyotewe,..Ariko Rose Muhando kumuvuga rwose hano mu Rwanda, abantu bagira n'isesemi, bakavuga bati ubundi se araririmba ibiki”.

    Ntigurirwa yavuze ko kuri we byari kuba byiza iyo Rose Muhando aza mu Rwanda akabanza gusaba imbabazi abo yahemukiye bose, akazisabira kuri Televiziyo Rwanda cyangwa ikindi kinyamakuru gikurikirwa cyane. Yunzemo ati 'Ahubwo yaraje yiyemera ku bantu, avuga ko nta kosa yakoze, avuga ko byari uburenganzira bwe. Ibyo byose rero ni ikigaragaza ko abakristo barakuze, bazi gushungura ikibi n'ikiza'.

    Avuga ko kubona Rose Muhando ataramira i Kigali ari ugushinyagurira abantu, ati 'Biriya ni ugushinyagurira abantu. Umuntu yadukoreye ibintu bibi cyane, aratwandagaza, aradusebya mu bitaramo twateguranye na ba Rev. Isaie Baho n'abandi bantu, arangije nyuma y'imyaka 2 baramutumiye, araje. Ibyo ni agasuzuguro. Babanze bubahe abantu bo muri Gospel, niba umuntu akoze ikintu nka kiriya, abanze ace mu ihaniro tumenye ko yasabye n'izo mbabazi”.

    Asanga ibihembo bikwiriye kwitonderwa kubera ko akenshi biyoborwa n'amarangamutima y'ababiteguye. Yatanze urugero avuga ko atiyumvisha impamvu nta muhanzi wo mu ntara witabiriye Rwanda Gospel Stars Live. Ati 'Urebye ruriya rutonde rwabo, ninde muntu wo mu Ntara urimo?. Njye mu by'ukuri nzi abantu benshi bo mu Ntara bazi kuririmba, nta korali irimo uretse wenda Gisubizo irimo. Ariko iyo bafata nk'Abatwaramucyo, Hoziyana cyangwa se Jehovah Jireh. Ibintu bateguye biri mu buryo bwo guhutiraho, gufata abantu baziranye kugira ngo babiyegereze bazashyushye event, bigaragare ko abantu bakomeye bajemo, ariko icyo uba wacyishe kare. Urafata ikintu ukacyitirira Rwanda Gospel Stars ugashyiramo bamwe abandi ukabareka?”.

    Yavuze ko gufata abahanzi b'amazina azwi bakabashyira muri iki gikorwa ari 'nk'igihu bashatse gukinga abantu mu maso kugira ngo berekane ko harimo abantu bakomeye noneho event ishyuhe ariko mu by'ukuri na bariya bantu ubatunguye ukababaza uti 'mwari muri mu biki', ntabwo babigusobanurira”. Yahamije ko abagera kuri 90% mu bahanzi bari bari muri iki gikorwa batari bazi ibyo barimo.

    Yatanze urugero ko ufashe umwe muri bo ukamusaba gusobanura umushinga we kuva mu nyigo yawo kugeza mu ishyirwa mu bikorwa ryawo, n'inyungu zizavamo, ntawabasha kubisubiza. Ati “Rero mu by'ukuri gutungura abantu, ukabatunguza ibintu badasanzwe bakora ngo bige imishinga, tuzi ukuntu umushinga utegurwa, tuzi ukuntu umushinga ukosorwa, nta muntu n'umwe urimo hariya wize imibanire n'abantu (Social Studies) kandi imishinga yabo hafi ya yose niho yerekeza”.

    Avuga ko Akanama Nkemurampaka kari katoranyijwe kari gutanga amanota neza ndetse ku rwego rwo hejuru ku bijyanye n'umuziki, ariko ko kari kugorwa no kumenya umushinga mwiza. Bityo asanga hari abandi baburagamo. Ashinja abateguye iki gikorwa kubeshya abafatanyabikorwa (abahanzi) n'abagenerwabikorwa (abakunzi b'umuziki).

    Ati “Baratubeshye, babeshye y'uko bafite ubushobozi ariko byarangiye ntabwo. Iriya saga uzi ko no muri secular itabaho yo kurwana n'abacuranzi ku ruhimbi. Muri secular sindayumva, mu kabari umu Dj baramwishyura agataha neza, noneho umuntu aje gucuranga mu rusengero ntumuhaye ibyo umugomba, event igeze hagati bazimije amatara, abapolisi barasimbutse baje gukiza. Ubwo se iyo polisi itahaba cyangwa abaducungira umutekano, abantu bari kwicanira hariya!”.

    Aimable Nzizera wateguye igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live

    Peter yagarutse kuri Muhando, ati “Reba Rose Muhando nubwo tutamwemera, ariko se buriya yasubiranye isura imeze gute muri Tanzania? Icyo ni igisebo. Njyewe mba kuri Group y'abanyamakuru b'aba Senior bagera mu ijana na mirongo,..batangaye! Ni ikigaragaza y'uko biri poor (biraciriritse). Numvaga bariya bantu (abateguye iki gikorwa) bajya gufata akaruhuko bagatekereza uburyo wenda iriya event yabo yazahindurwa byaba na ngombwa n'izina rigahindurwa mu bundi buryo niba bafite amatwi yumva”.

    Peter Ntigurirwa yateguje ko abategura Rwanda Gospel Stars Live nibadashyira ibintu ku murongo bagahindura n’izina ryabo n’imikorere, azandika inyandiko isaba ‘Petition’ akanandikira Itorero mu rwego rwo kwamagana iki gikorwa. Ati “Bitabaye ibyo nibakomeza, tuzandikira Itorero ko twitandukanyije n'ibyo bintu mu minsi iri imbere. Ni ukuri njyewe ndabyemeje, nushaka ubyandike. Njyewe nzakora 'Petition' (Inyandiko isaba), nibadahamagaza abantu bo muri Gospel ngo babasabe imbabazi, noneho ngeze ahantu hakomeye, babasabe imbabazi y'ibyo tutemera bakoreye muri Gospel”.

    Arakomeza ati “Nibongera kubikora, njyewe nzakora Petition, ndi umuntu mukuru kandi nzi ko abantu benshi bazayisinyaho, tubyamagane twitandukanye nabyo, babikore bazi ko twitandukanyije nabyo, turebe ko hari umuntu uzabijyamo. Ntabwo nanze iterambere ariko nanze agasuzuguro. Nanze ibintu by'abantu baza bahubuka hejuru bashaka gusenya umurimo w'Imana, biriya ni ugusenya umurimo w'Imana no gusebya Itorero muri rusange. Ntawakabishyigikiye, hari abashumba benshi tuzi banze kujya kwifatanya nabo,.. kuko bari bamaze kubamenyaho amakuru, ibyo byose ni ibintu bitubabaza kandi ntibizongere n'umunsi n'umwe”.

    Peter Ntigurirwa yanenze Israel Mbonyi wasabye imbabazi mu izina ry’abahanzi bose

    Mu gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live, Israel Mbonyi wegukanye umwanya wa mbere agahabwa Miliyoni 7 Frw nk’igihembo, yasabye imbabazi mu izina ry'abahanzi bagenzi be ku mbogamizi zagiye ziboneka zanatumye iki gitaramo kitagenda neza uko byari bikwiye. Mbonyi yaciye bugufi ati 'Ndasaba imbabazi mu izina ry'abahanzi bose, abantu baguze amatike bari bakeneye kutwumva turi kuririmba ariko abenshi batashye batatwumvise, nubwo ntawantumye ariko mbasabye imbabazi kuko abishyuye amatike yabo ntibatubone batashye batanezerewe.'

    Mbere yo kuvuga kuri Israel Mbonyi, Peter Ntigurirwa yabanje gusaba abahanzi kwirinda kwirukankira amafaranga kuko ibishashagira byose atari zahabu. Ati “Abantu bagomba kubanza gushungura, bareke kwirukankira ibishashagira byose si byo zahabu. Abantu nibitonde, turabizi ko hari ubukene. Bavuge ngo amafaranga araje, wirukanke. Ubu se ziriya Miliyoni 7 Frw ntabwo mvuze ko batazazitanga, simbizi, ariko ntabwo ibintu bifutanye bigomba kwangiza ubuhamya bw'abantu. Ndabizi ko hari ubuhamya bw'abantu bugihari'.

    Yahise akomereza kuri Mbonyicyambu, avuga ko yababajwe no gusoma amakuru avuga ko Israel Mbonyi yasabye imbabazi mu izina ry'abahanzi bagenzi be. Yibajije uwari wamutumye na cyane ko ibyo yakoze byagakwiye kuba bikorwa n’ishyirahamwe ry’abahanzi ba Gospel. Ati “Ni nde se wabimutumye, nonese ahagarariye abahanzi? Yego wenda yari abahagarariye kubera ko yabaye uwa mbere asaba imbabazi z'abahanzi babijemo ariko ni iby'ishyirahamwe ry'abahanzi ba Gospel.

    Tonzi na Emile Nzeyimana niba bakinaba muri iryo shyirahamwe ubabwire ko twanze agasuzuguro n’ubwo iryo shyirahamwe tutaryemera tutanarizi, niba rinakiriho twanze agasuzuguro k'ibyo bintu. Ako gasuzuguro ntabwo tugashaka. Nibategure ibintu, niba umuntu aje muri Gospel abanze abaceho babifungure ari bizima. Nibajya kubitegura izo association z'abahanzi zitabyemeye, twebwe tuzakora 'Petition' kandi izagira ingufu”.

    Yakomeje avuga ko icyo yifuza ari ibintu binyuze mu murongo muzima. Ati “Icyo twifuza ni uko ibintu binyura mu murongo muzima, tukabisengera, abantu bakabihesha umugisha'. Yosoje avuga ko amanyanga yabaye mu bitaramo bya Gospel ahagije, ko hadakwiye kugira andi akorwa. Yasabye abategura ibitaramo kujya bagisha inama abayobozi b'amatorero mbere yo gukora ibitaramo byabo.

    Nyuma y'ibyabaye byose muri Rwanda Gospel Stars Live yari ibaye ku nshuro ya mbere, Aimable Nzizera wayiteguye yavuze ko ubu ari bwo atangiye kuko atacitse intege ahubwo yabonye isomo. Yemera ko hari ibitaragenze neza, akizeza ko ubutaha bizaba bimeze neza cyane. Aganira na IGIHE, yagize ati: 'Ahubwo ubu ni bwo tuje, dufite byinshi byo gukora. Simpakanye ko hari ibitaragenze neza ariko byatubereye isomo ku buryo ubutaha bizagenda neza kuruta ibyahise'. 

    Umuraperi MD ni uku yaserutse mu gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live

    Israel Mbonyi yahize abandi ahabwa Miliyoni 7 Frw

    Abantu mbarwa bitabiriye iki gitaramo banyuzwe n’indirimbo z’abahanzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115263/peter-ntigurirwa-impirimbanyi-muri-gospel-yateguje-petition-yamagana-rwanda-gospel-stars-l-115263.html

  • Alice Walton ari ku gasongero k’abagore bakiz… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi nk'uyu wahariwe abari n’abategarugori ku isi hose, menya abagore biteje imbere bagakira cyane ku kigero kiri hejuru. Kugeza ubu uwitwa Alice Walton, niwe mugore wa mbere ku isi ukize cyane kurenza abandi, aho akurikirwa na Mackenzie Scott wahoze ari umufasha w’umuherwe Jeff Bezos. Dore urutonde rw’abagore 10 bakize ku isi mu 2022 uko ruhagaze, nk'uko ikinyamakuru Forbes Magazine kibitangaza:

    1. Alice Walton

    Umuherwekazi Alice Walton w’imyaka 72 y’amavuko, niwe mugore wa mbere ukize ku isi aho atunze akayabo ka miliyari 68 z'amadolari. Uyu mutungo akaba awukesha isoko rya Walmart ryashinzwe na Se Sam Walton mu 1962.

    2. Mackenzie Scott

    Mackenzie Scott, umwanditsi w’ibitabo wahoze ari umugore w’umuherwe Jeff Bezos niwe uza ku mwanya wa kabiri mu bagore 10 bakize ku isi, aho atunze akayabo ka miliyari 62 z'amadolari. Aya mafaranga akaba ayakesha kompanyi ya Amazon ya Jeff Bezos hamwe n’ikigo cy'ishoramari yashinze cyitwa Mackenzie Investment.

    3. Julia Koch

    Julia Margaret Koch, umugore wa gatatu ukize ku isi atunze miliyari 53 z'amadolari. Uyu mugore w’imyaka 59 y’amavuko usanzwe ari umucuruzi, yakuye uyu mutungo ku mugabo we David Koch wari umushoramari witabye imana muri 2019, agahita amusigira uyu mutungo.

    4. Jaqueline Mars

    Jaqueline Mars w’imyaka 82, umuherwekazi uyobora kompanyi ya Candy Mars Incorporated niwe mugore wa kane ukize cyane ku isi n'akayabo ka miliyari 33 z'amadolari. Uyu mugore azwiho kuba avuka mu muryango w’umuherwe Forrest C. Mars uzwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    5. Miriam Adelson

    Umunya-Israel Miriam Adelson, umuhanga mu bugenge akaba n’umunyapolitiki niwe mugore wa 5 ukize ku isi. Atunze miliyari 29.2 z'amadolari.

    6. Abigail Johnson

    Umucuruzikazi Abigail Johnson w’imyaka 60 y’amavuko, aza ku mwanya wa 6 n’umutungo ungana na miliyari 21.7 z'amadolari.

    7. Laurene Powell Jobs

    Umugore wa nyakwigendera Steve Jobs, Laurene Powell Jobs aza ku mwanya wa 7 n’umutungo wa miliyari 17.1 z'amadolari akesha kompanyi y’ishoramari yashinze yitwa Emerson Collective.

    8. Diane Hendricks

    Umushoramari Diane Hendricks w’imyaka 75 uzwiho gushora imari mu gutunganya filime, niwe uza ku mwanya wa 8 na miliyari 10.8 z'amadolari.

    9. Ann Walton Kroenke

    Ann Walton Kroenke, umukobwa w’umuherwe Sam Walton aza ku mwanya wa 9 aho atunze miliyari 9 z'amadolari. Uyu akaba ari umuvandimwe wa Alice Walton, umugore wa mbere ukize ku isi.

    10. Blair Parry Okeden

    Ku mwanya wa cumi hari umugore witwa Blair Parry Okeden w’imyaka 70 y’amavuko ukomoka muri Australia, akaba atunze miliyari 8 z'amadolari. Muri 2016, Blair Parry Okeden yabaye umukire wa mbere muri Australia.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115252/alice-walton-ari-ku-gasongero-kabagore-bakize-ku-isi-mu-2022-amafoto-115252.html

  • Ngororero: Mu mafoto dore uko ibirori byo kwi… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi waranzwe n’imurikabikorwa, aho abagore batanze ubuhamya bw’uko  biteje  imbere no kuremera hatangwa Inka, imashini zidoda, amashyiga ya cana rumwe, ibitenge n’ibindi.

     

    Souvenir Jeannette, umuyobozi w’umudugudu wa Vungu mu kagari ka Nsibo yavuze ku buryo yitinyutse akinjira mu nzego z’ubuyobozi. Umuturage ufite ubumuga, Mukazibera Devota ushaka kuva mu kiciro cya mbere akajya mu cya 2  abikesha inkunga yahawe na World Vision yacunze neza  ikamuteza imbere, ahereye ku nsangamatsiko y’umunsi 'Ubwuzuzanye n’uburinganire mu guhangana n’imihandagurikire y’ikirere', arashishikariza bagenzi be gukoresha gaz ntibahore bashya amaso bicwa n’imyotsi.

     

    Presidente wa CNF muri aka Karere, Madame Mukeshimana Marie Claire yashyize ahagaragara imihigo ya Mutimawurugo ishingiye ku kurwanya imirire mibi n’igwingira, isuku n’isukura, kurwanya amakimbirane mu ngo, gushishikariza abana bose kwitabira ishuri n’iyindi…

     

    Umuyobozi w'Akarere, Nkusi yatinze ku nsanganyamatsiko ashishikariza abategarugori gukoresha ibicanwa bitangiza ikirere. Yagarutse ku ruhare rwa Mutimawurugo mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ategura indyo yuzuye, kwita ku isuku, gusubiza abana mu ishuri ku barivuyemo, kugira umuryango uzira amakimbirane, kugira abana bafite uburere,… Uyu  muyobozi yashimiye abagore intambwe bamaze gutera biteza imbere, abasaba gukomera mu ngamba bafatanije n’abagabo.

    Umushyitsi Mukuru Hon. Manirarora, nawe yagarutse ku ruhare rw’umugore mu iterambere, abasaba kurwanya imirire mibi bivuye inyuma; bwaki ikaba amateka mu Karere ka Ngororero. Yasabye abategarugori bagenzi be guhora bazirikana amahirwe bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, agakomeza akababera isoko bavomaho. 







    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115254/ngororero-mu-mafoto-dore-uko-ibirori-byo-kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-wumugore-byagenze-a-115254.html

  • Mu birori bibereye ijisho abahatanira kuba Miss Rwanda 2022 Bizihirije umunsi w'Abagore i Rilima- AMAFOTO #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyahuje abaturage bo mu bice bitandukanye by'aka Karere bishimira bimwe mu bikorwa by'indashyikirwa bimaze kugerwaho n'abagore, by'umwihariko abatangiriye hasi cyane kuri ubu bakaba barigejeje ku iterambere n'imiryango yabo.

    Muri iki gikorwa, abahatanira kuba Miss Rwanda 2022 bari muri bamwe mu bahawe umwanya wo gutanga impamyabumenyi ku bagore baterwa inkunga n'umushinga Fondazione Marcegaglia Onlus wabafashije kwiga kudoda imyambaro itandukanye ngo babe babihangamo imirimo ndetse ukaba wabageneye imashini bazinjirana muri uyu mwuga.

    Ni ibirori byari byitabiriwe n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo Depite Anonciata Mukarugwiza; Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard; Intumwa ya Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba n'abandi batandukanye.

    Depite Mukarugwiza mu ijambo rye yashimiye na ba Nyampinga baje kwifatanya n'abandi baturage mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore.

    Yongeyeho ati 'Uyu munsi turebye ibimaze kugerwaho ni byinshi cyane, kuko umugore amaze kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere igihugu n'umuryango, kandi umuryango uteye imbere kandi utekanye. Umugore wateye intambwe hagendewe kuri gahunda nshya y'ubuyobozi bwiza bw'igihugu cyacu bufite politiki nziza yo kuzamura umugore mu kumva ko ashoboye, kandi akumva ko ibyo umugabo cyangwa umusore akora na we yabishobora, kandi bikagerwaho.'

    'Ibyo byose byatumye hari byinshi bibasha kugerwaho nk'uko hirya no hino mugenda mubyibonera, kugira ngo habeho umuryango utekanye, habeho iterambere ku gihugu cyacu. Ni ukubera izo gahunda zitandukanye igihugu cyacu cyakomeje gushyiraho, n'ubuyobozi bwiza bw'igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.'

    Uwimana Marlene wavuze mu izina rya bagenzi be bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko ubutumwa ba Nyampinga babafitiye ari ubwo gushishikariza abagore kubyaza umusaruro amahirwe bafite kuko bashoboye.

    Yagize ati 'Twifuje kubifuriza umunsi mwiza w'umugore ndetse tunashimira Leta yaduhaye uyu mwanya, igaha ijambo umugore, uyu munsi nkaba ndi hano ndi umwana w'umukobwa, hari ibikorwa byinshi byashyizweho kugira ngo dutere imbere, bikamanuka bikagera kuri ba bana twabonye babyina hano, bafite uburenganzira bwo kujya ku ishuri, bikagera ku mwana w'imyaka itanu, bafasha ababyeyi kugira ngo bamenye uburyo bwo kumugaburira neza, bikamanuka bikagera no ku mwana uvutse.'

    Muri iki gikorwa abagore barindwi borojwe inka, abandi bahabwa imashini zizabafasha kwiteza imbere mu mwuga wo kudoda, abana bane batsinze mu masomo y'ubuganga bahabwa buruse zo kubafasha kuminuza n'ibindi bitandukanye byagiye bishyigikirwa n'Umuryango Fondazione Marcegaglia Onlus mu bufatanye n'Akarere ka Bugesera.

    Intumwa ya Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba yashimiye Ubuyobozi bw'aka Karere uko igikorwa cyateguwe, ndetse bakaba barahisemo kuhizihiriza uyu munsi bitewe n'imyiteguro myiza ihari.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore muri uyu mwaka urizihizwa mu nsanganyamatsiko igira iti 'Uburinganire n'ubwuzuzanye mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.







    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-birori-bibereye-ijisho-abahatanira-kuba-miss-rwanda-2022-bizihirije-umunsi-w

  • Kwitana Bamwana hagati ya Ndimbati n'Umukobwa Umushinja kumusindisha Akamutera Inda ku myaka 17 #rwanda #RwOT

    Kabahizi avuga ko yje i Kigali muri 2019 ubwo yarafite imyaka 17 y'Amavuko, aza i Kigali aje gushaka Imibereho. yaje gushyikira i Nyamirambo mu Biryogo akora akazi ko murugo gusa ntiyagatinzeho kuko yahise atangira kujya gucurtuza imyenda mumugi.

    Mu gipangu yabagamo nicyo cyabagamo ufata mashusho ya Filime Ndimbati akinamo. Ndimbati akajya aza kuhamureba (Cameraman) maze Fridaus aza kumusaba ko yazamushyira nawe muri filime kuko abikunda. baje guhana numero ndetse Ndimbati yemerera Fridaus ko azamufasha.

    Hashize igihe Ndimbati yahamagaye umukobwa Amubwira ko yamuboneye umwanya yakinamo muri Filime. Baje guhura bahurira mumodoka bajya Cosmos i Nyamirambo. Ndimbati atangira kumubwira amagambo y'Uturingushyo amubwira ko ari mwiza. Mu modoka ya Ndimbati harimo inzoga y'Amarura, amubeshya ko Ari amata Arimo Urwunyunyu (Cream) ndanywa ndasinda anjyana Kundarana muri Rodge.

    Bararyamanye, Bucyeye Ndimbati amubwira ko ariwe wamwiyenjeho ndetse baranashwana. Barangije Ndimbati yramutwaye amugeza kuri Onatracom i Nyamirambo. amuha amafaranga ibihumbi bitanu.

    Kuva icyo gihe ntibongeye kuvugana ndetse n'Imishinga ya Filime ihagararira ahoi. nyuma y'Ukwezi yaje kubona ibimenyetso byuko atwite. aza kwipima asanga aratwite. yaje kumusaba ko bahura nabwo bahurira kuri Onatracom i Nyamirambo.

    Yarabimumenyesheje Ndimbati yiyemeza kumufasha, yaje kumushakira aho aba i Gikondo k'Umukobwa witwa Ange. Yagiyeyo ariko ndimbati ubufasha atangira kubugabanya. Umukobwa yaje kumuhamagara ngo babiganireho baza guhurira kuri Sacco ya Gikondo.

    Umukobwa yamusabye ko bayikuramo Ndimbati arabyanga, Gusa amubwira ko azabitekerezaho. Nyuma yaje kumuhuza na Mushiki we amusaba ko babana undi arabyanga. Aza kumusaba ko yamujyana iwabo mu Majyepfo, Umukobwa arabyemera.

    Yaje kujya mu Cyaro, Nyuma baje kuvugana Ndimbati amusaba ko yamuha ibihumbi Ijana ngo agume mucyaro burundu. undi yarabyanze maze yigarukira muri Kigali agaruka gukora akazi ko Murugo kandi atwite, gusa ntiyakagumyeho kuko inda imaze gukura yahise ahamukura amujyana Rwarutabura.

    Kuko Fridaus yari yaratewe inda afite imyka 17, Ndimbati yashatse kumuhinduriza ibyangombwa izaho yanditseho 2022 ko afite imyaka y'Ubukure. igihe cyo Kubyara cyarageze ndetse yibaruka neza.

    Mukwandikisha Abana bamaze kuvuka, Umugore wari mubuyobozi bw'Ibanze yamusabye ko atandikaho Ndimbati. yaje kubyemera amubwira ko ashyiraho ko Se w'Abana ari Kwizera Jean Claude. gusa nimero ya telefone bwo yandikaho iza Ndimbati.

    Nyuma yje kumujyana kuba Kuruyenzi amwishyurira inzu ndetse akajya anamuha amafaranga yo guhaha. gusa yaje kugabanya kumufasha ahubwo akajya ahora amusaba ko abana yabamuha undi akabyanga.

    Fridaus ubuzima bwje Kwanga aza Guhamagara 116 yaka ubufasha. baje guhamagara Ndimbati bahuza Umurongo yaba Ndimbati, 116 ndetse na Fridaus. Ndimbati yabajijwe niba abana abemera undi asubiza ko abemera, abayobozi bamusaba ko akora inshingano ze.

    Ibi byarakozwe aramufasha ariko abikora ukwezi kumwe ubundi akajya ahora amusaba ko amuha abana be. Yaje kumusaba ko yazana abana bakamusura ndetse amwemerera kumuha ibihumbi maganatanu. yaje kubyemera abamushyira iwe Murugo.

    Ahageze yahasanze Umugore wa Ndimbati gusa Ndimbati adahari, Umukobwa araharara bucyeye abana arahabasiga, gusa amafaranga yari yamwemereye ntiyayamuha ahubwo Amushakira akazi mu Kabari.

    Nyuma yaje kujya ashaka kujya gusura Abana baramwemerera, hashize iminsi Umugore wa Ndimbati amubwira ko Abana bagiye kubajyana mu Cyaro kubarererayo. umukobwa yaje kubyanga ararara kwa Ndimbati gusa Ndimbati adahari. bucyeye arabyuka afata abana be arabatwara.

    Ubwo Ndimbati yavuganaga na Isimbi TV kumurongo wa Telefone, ibi byose yaje kubihakana avuga ko abana ari abe ndetse ko na nyina amwemera ari nawe umutunze akaba anamukodeshereza aho aba ariko akarenga akamujugunyira abana.

    Yakomeje avuga ko afite ibimenyetso bifatika byinshi byerekana ko Fridaus afite misiyo yo kumusebya ndetse ko kwemera niba abana ari abe bizemezwa n'Urukiko kuko ngo “Hari nabandi namenye yitirira abo bana”.

    Fridaus ushinja Ndimbati kumutererana barabyaranye

    Inkuru ya @Isimbi TV

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ndimbati-yaransindishije-antera-inda-arantererana-ubuhamya-bwa-fridaus-watewe

  • Umukobwa wa Koffi Olomide yagizwe umuyobozi ukomeye ku isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Koffi Olomide wamamaye mu muziki wa congo ndetse uherutse gukorera igitaramo muri Kigali Arena .

    kuri uyu munsi Didi-Stone Olomide  umukobwa w'umuhanzi w'icyamamare  Koffi Olomide yagizwe uhagarariye ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bana(UNICEF) muri RDC.

    Didi w'imyaka 22 yashinzwe gushishikariza abakobwa kwirinda gushaka batarageza imyaka y'ubukure mu gihugu cya RDC.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wa-koffi-olomide-yagizwe-umuyobozi-ukomeye-ku-isi/

  • Kamonyi: Meya Dr Nahayo, yashimye uruhare rw'Abagore mu mushinga'Green Amayaga' abizeza ubufasha #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 08 Werurwe 2022, ni Umunsi mpuzamahanga  wahariwe Umugore. Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yifatanije n'Abanyamayaga by'umwihariko mu Murenge wa Nyamiyaga kwizihiza uyu munsi. Yashimye uruhare abagore bari kugaragaza mu mushinga wiswe Green Amayaga( amayaga atoshye/y'icyatsi). Yabijeje ko nk'akarere bazababa hafi mu kurushaho kubafasha gutera imbere.

    Ni umunsi waranzwe n'ibirori bikomeye byahuje benshi mu batuye uyu Murenge uherereye mu gice cy'Amayaga, ibirori byaherukaga guhuza abantu benshi, bakabyina, bagasabana mbere y'umwaduko wa Coronavirus.

    Bamwe mu bagore bafite ibyo bigejejeho bahawe urubuga bivuga ibigwi. Uyu ni umucuzi, umwuga utabonamo abagore benshi. Ashima aho aho ageze. Hakurya ubona Inyuma ye hatohagiye ni ibice by'Amayaga.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yashimiye uburyo uyu munsi wateguwe, ashimira by'umwihariko uruhare rw'Abagore mu iterambere, ryaba iryabo bwite, umuryango n'Igihugu muri rusange, ariko cyane cyane uburyo barimo kugaragaza imbaraga zo gutuma amayaga yajyaga akunda kwibasirwa n'izuba aba ahantu harangwa n'ibimera bitoshye, binyuze mu kuyatera amashyamba n'imbuto kandi bakabyitaho.

    Ashima uruhare rwabo muri uyu mushinga wa' Green Amayaga', yagize ati' Turashimira cyane uruhare rw'Abagore muri uyu mushinga wa Green Amayaga, mu bikorwa bitandukanye bigaragara abagore bakomeje kugenda bashyiramo imbaraga, byaba ari ukongera ubuso buhinzeho amashyamba, byaba ari ugutera ibiti bitandukanye ndetse n'ibivangwa n'imyaka hamwe n'ibiti by'imbuto, aho bigaragara ko uruhare rw'Umugore ari ndashyikirwa muri iki gikorwa'. Akomeza abashimira umusanzu wabo mu gukomeza gusigasira iki gice cy'Amayaga, hagamijwe gukomeza guhangana n'imihindagurikire y'Ibihe.

    Abatishoboye baremewe.

    Yibukije abitabiriye kwizihiza ibi birori ko uyu ari umunsi u Rwanda rwifatanije n'ibindi bihugu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'Umugore, mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho mu mwaka wose, by'umwihariko ibyakozwe n'abagore mu rugendo rwo kwiteza imbere, haba mu mibereho myiza ndetse no mu Bukungu.

    Avuga kandi ko uyu ari umwanya wo kongera gushimangira ihame ry'Uburinganire mu iterambere ry'Umugore nka 'Mutimawurugo', mu rwego rwo kumwongerera ubushobozi no kumutinyura kujya mu bikorwa bitandukanye bizamura umuryango ndetse n'Igihugu muri rusange.

    Meya Dr Nahayo, Ashimangira kandi ko Umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore, ari n'umwanya wo kurebera hamwe imbogamizi zishobora kuba zigihari, zikagira uko ziganirwaho hagamijwe gushaka uko zikemurwa.

    Ashingiye ku nsanganyamatsiko yatoranijwe mu kwizihiza uyu munsi aho igira iti' Uburinganire n'Ubwuzuzanye mu guhangana n'Imihindagurikire y'Ibihe', Yavuze ko hashyizwe imbere gukomeza kubaka umuryango ushyize hamwe kandi utekanye, ndetse no gukangurira abawugize by'umwihariko uruhare rw'Abagore kubungabunga Ibidukikije, mu gukumira ibiza hamwe no guhangana n'ihindagurika ry'ibihe.

    Abana bato bagaburiwe, bahabwa Amata.

    Ibirori by'uyu munsi mpuzamahanga wahariwe Umugore muri iki gice cy'Amayaga mu Murenge wa Nyamiyaga, byasojwe n'igikorwa cyo kugaburira abana bato no kubaha Amata, mu gihe kandi imwe mu miryango itishoboye yahawe ubufasha butandukanye burimo korozwa Inka, Ihene ndetse bahabwa ibikoresho birimo ibiryamirwa, ibijyanye n'iby'isuku n'ibindi.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-meya-dr-nahayo-yashimye-uruhare-rwabagore-mu-mushingagreen-amayaga-abizeza-ubufasha/

  • FERWAFA: Igikombe cyAmahoro cyimuwe hatangaz… – #rwanda #RwOT

    FERWAFA yari yatangaje ko igikombe cy'Amahoro kizatangira muri iki Cyumweru, gusa kuri ubu ryasohoye ingengabihe nshya igaragaza ko igikombe cy'Amahoro cy'uyu mwaka wa 2022 kizatangira tariki ya 16 Werurwe 2022.

    Amakipe 25 arimo 16 yo mu cyiciro cya mbere n'amakipe 9 yo mu cyiciro cya kabiri mu bagabo niyo yiyandikishije kugira ngo yitabire igikombe cy'uyu mwaka wa 2022. Imikino ibanza y'ijonjora ry'ibanze iteganyijwe gutangira tariki 16 Werurwe 2022 igakinwa n'amakipe 18 afite amanota make hagendewe ku buryo amakipe yitwaye mu mikino y'igikombe cy'Amahoro mu myaka ibiri irushanwa riheruka gukinwa mu 2018 na 2019, naho amakipe 7 ya mbere yo ntazakina ijonjora ry'ibanze.

    Amakipe 7 ya mbere ku rutonde atazakina ijonjora ry'ibanze ni: Rayon Sports FC, AS Kigali, Mukura VS&L, SC Kiyovu, APR FC, Police FC na Sunrise FC.

    Uko amakipe azahura mu ijonjora ry'ibanze (Imikino ibanza):

    Ku wa gatatu, 16/03/2022:

    Ur Fc Vs Bugesera Fc (Kamena Stadium, 15 :00)

    Rutsiro Fc Vs Etincelles Fc (Umuganda Stadium, 15 :00)

    La Jeunesse Fc Vs Espoir Fc (Mumena Stadium, 15 :00)

    Impeesa Fc Vs Amagaju Fc (Camp Kigali, 15 :00)

    Nyanza Fc Vs Marine Fc (Nyanza Stadium, 15 :00)

    Interforce Fc Vs Etoile De L'est Fc (Iprc Stadium, 15:00)

    Ku wa Kane, 17/03/2022:

    Heroes Fc Vs Gasogi United (Bugesera Stadium, 15 :00)

    Gorilla Fc Vs Gicumbi Fc (Kigali Stadium, 15:00)

    Musanze Fc Vs Intare Fc (Ubworoherane Stadium, 15:00)

    Imikino yo kwishyura y'ijonjora ry'ibanze iteganyijwe tariki ya 30 na 31 Werurwe 2022. Mu makipe 9 azakomeza mu ijonjora ry'ibanze hazavanwamo imwe yitwaye neza hashingiwe ku biteganywa n'amabwiriza agenga irushanwa ishyirwe mu gakangara k'amakipe 7 atarakinnye ijonjora ry'ibanze hanyuma andi makipe 8 atombore uko azahura nayo atarakinnye ijonjora rya mbere hiyongereyeho iyo yitwaye neza (best team) mu mikino ya 1/8.

    Ingenabihe y'Igikombe cy'Amahoro cya 2022:

    1/8 cy'irangiza: Tariki 4 na 19 Mata 2022

    1/4 cy'irangiza: Tariki 26 Mata na 4 Gicurasi 2022

    1/2 cy'irangiza: Tariki 11 na 18 Gicurasi 2022

    Umwanya wa 3: Tariki 17 Kamena 2022

    Umukino wa nyuma: Tariki 18 Kamena 2022.

    Rayon Sports na APR FC ntibazakina ijonjora ry’ibanze


    AS Kigali niyo ibitse igikombe giheruka gukinirwa mu 2019

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115256/ferwafa-igikombe-cyamahoro-cyimuwe-hatangazwa-uburyo-bushya-kizakinwa-115256.html