Category: Uncategorized

  • REG BBC itsinze umukino wayo wa kabiri, Nshobozwabyosenumukiza akora amateka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nshobozwabyosenumukiza (11) yongeye gukora amateka, ashyiramo amanota y

    Nshobozwabyosenumukiza (11) yongeye gukora amateka, ashyiramo amanota y’intsinzi

    Ikipe ya REG yatangiye neza uyu mukino kuko yaje no kwegukana agace ka mbere ku manota 22 kuri 15 ya SLAC, gusa ntabwo yaje guhirwa n’agace ka kabiri kuko baje kujya kuruhuka kegukanywe na SLAC ku manota 27 kuri 20 ya REG.

    Mu gice cya kabiri umutoza wa wa REG BBC, Robert Park n’abasore be bagerageje kugabanya ikinyuranyo cyari kimaze kujyamo, maze binabahesha amahirwe yo kwegukana agace ka 3 ku manota 22 kuri 21 ya SLAC.

    Nshobozwabyosenumukiza yishimira intsinzi

    Nshobozwabyosenumukiza yishimira intsinzi

    Agace ka kane ari nako ka nyuma karanzwe n’amayeri menshi ku batoza kuko abakinnyi babo benshi bari bamaze no kuzuza amakosa 5, nk’aho ku ruhande rwa REG BBC uwitwa Pitchou yari yamaze kuzuza anasohoka mu kibuga, bityo bituma katabamo amanota menshi maze karangira ku manota 19 ya REG kuri 18 ya SLAC, bityo umukino urangira REG BBC iwegukanye ku giteranyo cy’amanota 83-81.

    Ubwo haburaga amasegonda 3 gusa, ikipe ya SLAC yari imbere n’amanota 81 mu gihe REG yo yari ifite 80, maze Cleverland azamukana umupira awuha Nshobozwabyosenumukiza Jean Jaques Wilson, nawe wahise awurekura atazuyaje maze uboneza mu gakangara, atsinda amanota atatu ya nyuma, umukino wo warangiye umupira uri mu kirere, ibyo bita 'Buzz’, ahita aca n’agahigo ko kuba ariwe mukinnyi utsinze ayo manota mu marushanwa ya BAL 2022.

    Cleverland (5) niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino.

    Cleverland (5) niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino.

    Muri uwo mukino Cleverland Joseph Thomson wa REG BBC, niwe watsinze amanota menshi kuko yatsinze 24 akurikirwa na Marcus Christopher wa SLAC we watsinze 20.

    Uyu ubaye umukino wa 2 REG BBC itsinze yikurikiranya, ikaba isigaje indi mikino itatu yo muri iri tsinda ryiswe Sahara Conference, ririmo gukinirwa i Dakar muri.

    Amakipe 4 ya mbere muri buri tsinda azaza i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka mu mikino ya nyuma ya BAL 2022.

    Adonis wa REG BBC ahanganye na Dane Anthony wa SLAC

    Adonis wa REG BBC ahanganye na Dane Anthony wa SLAC

    REG BBC izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki 11, aho izacakirana na DAKAR UNIVERSITY CLUB.

    lie kaje na Adonis Filer bagerageza gucika abanya Guinea

    lie kaje na Adonis Filer bagerageza gucika abanya Guinea

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/reg-bbc-itsinze-umukino-wayo-wa-kabiri-nshobozwabyosenumukiza-akora-amateka

  • BK izahemba umushinga uzagaragaza agashya muri Miss Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    BK yanageneye impano abakobwa bose uko ari 19 bahatanira ikamba rya Nyampinga w

    BK yanageneye impano abakobwa bose uko ari 19 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda

    Dr Karusisi yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022, ubwo abakobwa 19 bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda, basuraga BK, mu rwego rwo kumenya byinshi mu mikorere y’iyo Banki, nk’umwe mu bafatanyabikorwa ba Miss Rwanda 2022.

    Mu ijambo riha ikaze abarimo guhatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa BK, yagarutse ku mikorere y’iyo Banki, ababwira ko akazi kayo ari ako guhindurira ubuzima abakiriya babo kuko umuntu ubagezeho bamufasha kwagura ibikorwa bye, ari nako yagura imitungo ye, kugira ngo arusheho guteza imbere umuryango we.

    Ati 'Twebwe nka BK, twashatse gufatanya na Miss Rwanda kuko tubona ko ari igikorwa cyiza, mwebwe nk’abakobwa muri 19, ariko hari abakobwa wenda bagera kuri Miliyoni hano mu Rwanda no hanze y’u Rwanda babareberaho, babona ko muri beza, ariko banabona ko mufite ibitekerezo byiza byubaka igihugu'.

    Dr Karusisi yavuze ko abagore bishimira intambwe bamaze kugeraho ariko kandi ngo baracyafite byinshi byo gukora

    Dr Karusisi yavuze ko abagore bishimira intambwe bamaze kugeraho ariko kandi ngo baracyafite byinshi byo gukora

    Akomeza agira ati 'Nicyo gituma dushaka gufatanya namwe, kuko tuzi ko hari abantu benshi bari hanze aha babareberaho, ikindi dukorana na Miss Rwanda, n’ugutera inkunga umushinga uzagaragara ko ufite agashya. Twe nka BK twemera ko kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere, biterwa n’abantu bahanga imishinga ifite udushya, nicyo gituma twifuza gukorana na Miss Rwanda, umuntu uzatwereka umushinga ufite udushya twinshi, n’ibintu dushaka gushyigikira'.

    BK ifite ikipe izakurikirana imishinga yose y’abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, ikaba ariyo izahitamo umushinga ufite agashya kurusha iyindi, ukazaterwa inkunga mu buryo bw’ibitekerezo ndetse n’ubw’amafaranga, kugira ngo ufashwe gushyirwa mu bikorwa.

    Darina Kayumba ni umwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, avuga ko urugendo bakoreye muri Banki ya Kigali barwungukiyemo byinshi kandi by’ingirakamaro, ariko kandi ngo hari aho ibiganiro bagiranye n’Umuyobozi Mukuru byamukoze.

    Ati 'Kubera impanuro yaduhaye, byatumye nongera gutekereza ku mushinga wanjye, kugira ngo ndusheho kuwukomeza kandi ukagaragarira buri wese'.

    Banafashe amafoto bari kumwe n

    Banafashe amafoto bari kumwe n’abakozi ba BK

    Mugenzi we witwa Kevine Ikirezi Musoni, ati 'Yaduhaye impanuro ku buryo umushinga mwiza ugomba kuba umeze, ngiye kunonosora uwanjye birushijeho kugira ngo uzahindure byinshi ku gihugu, kandi nanjye umbyarire umusaruro'.

    Biteganyijwe ko abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, umwiherero bamazemo igihe cy’icyumweru uzarangira tariki ya 20 Werurwe 2022, nyuma y’umunsi umwe uwegukanye ikamba amaze kumenyekana.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bk-izahemba-umushinga-uzagaragaza-agashya-muri-miss-rwanda

  • Musanze: Batunguwe n’umwanda basanze mu rugo rw’umuturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abageze muri uru rugo batunguwe no gusanga abantu baba mu nzu irimo umwanda ukabije

    Abageze muri uru rugo batunguwe no gusanga abantu baba mu nzu irimo umwanda ukabije

    Bakigera ku marembo y’uru rugo, batunguwe no gusanga ibyatsi byararengeye imbuga n’umuharuro uturuka ku marembo yarwo ugana mu gikari, ndetse n’uruzitiro ruzengurutse uru rugo rwararengewe n’ibyatsi n’ibihuru. Abitabiriye iki gikorwa barushijeho kumirwa ubwo bageraga mu gikari cy’urwo rugo, binjiye mu nzu bahasanga umwanda ukabije harimo n’ibirundo by’ifumbire y’imborera, ku buryo uwahagera adafite amakuru, yakeka ko nta bantu bahatuye.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yahereye kuri ibi, anenga abaturage birengagiza kwita ku isuku, yaba iyo ku mubiri, imyambaro, mu ngo n’ahandi.

    Yagize ati: 'Biragaragara ko imyumvire y’isuku muri uru rugo iri hasi cyane. Ibyo twahaboneye, bihabanye n’isuku twakagombye kuba tugezeho uyu munsi. Biranashoboka cyane ko hari n’izindi ngo ziri hirya no hino zikimeze gutya. Birasaba kubegera by’umwihariko tukabigisha kugira ngo bahindure imyumvire, isuku bayigire umuco, batere intambwe yo kumva ko bidasaba izindi mbaraga cyangwa ibya mirenge'.

    Mu kugerageza gukiza uru rugo umwanda ukabije, abitabiriye iki gikorwa bafatanyije gutema ibihuru byari byaraharengeye, baraharura bakubura imbuga, ndetse banasohora ibyo birundo by’imyanda basanze mu nzu.

    Abaturage barimo uwitwa Gasore Jean Pierre, yagize ati: 'Twatunguwe n’uyu mwanda uri kuri uru rwego muri uru rugo. Ngaho nawe ndorera amasaha hafi abiri tuhamaze turi nk’abantu 40, tuyitiyura mu nzu babamo, dutema ibihuru byaburaga gato ngo bibasange aho barara, ibi bintu birababaje. Kubona bigeze n’ubwo abaturuka ahandi baza gukorera isuku umuntu mukuru ufite ubwenge? Biragayitse, biranatubabaje rwose. Iyo myitwarire y’ubunebwe ntaho yatugeza; biradusebya nk’abaturage!'.

    Ubu bukangurambaga, bwatangijwe ku wa Gatatu tariki 9 Werurwe 2022 buzamara icyumweru. Buzaba umwanya wo kurushaho kwegera abaturage no kubereka ingero z’ibishoboka, bashingiraho bakarushaho kunoza isuku, yaba iy’umubiri, imyambaro, amafunguro n’isuku yo mu ngo.

    Uretse isuku yo mu ngo, abayobozi n’abaturage, banafatanyije guharura ibyatsi ku nkengero z’imihanda itandukanye, batinda amabuye mu binogo byabangamiraga ubuhahirane, gutema ibihuru n’ibindi.

    Bamwe mu baturage nyuma yo kwikebuka bagasanga batanozaga isuku uko bikwiye, biyemeje kwisubiraho. Nyiransengimana Bernadette, agira ati: 'Ndi mu bantu batewe isoni no kuba uyu muhanda twawunyuragamo buri munsi, ukikijwe n’ibihuru bingana gutya, tukabibona ariko ntitugire icyo tubikoraho ngo tubikureho, kugeza ubwo abayobozi ari bo baje kubikuraho baturutse mu mujyi! Biteye isoni rwose, n’ubu tuvugana ndi guhuza amaso na bo, nkumva mbuze iyo nkwirwa. Twe nk’abaturage tugiye kwisubiraho isuku tuyigire iyacu'.

    Sibomana Gervais, agira ati: 'Umuganda ngarukakwezi wabaga wageze, akaba aribwo tumera nk’abakangukiye isuku, indi minsi yose tukiyicarira. Ubu rero kuba twifatanyije n’ubuyobozi bukanatwibutsa ko isuku ari iya buri munsi, rwose tugiye kwisubiraho, twivugurure, nimunagaruka muzasanga ikibazo cy’umwanda cyarabaye amateka hano iwacu'.

    Abaturage biyemeje ko isuku bagiye kuyigira iyabo, badategereje abaza kuyibigisha cyangwa kuyibakorera. Nyirandegeya Domitiliya agira ati: 'Umwanda nta gaciro uduhesheje na mba. Ubu dufashe ingamba z’uko buri uko bucyeye, mbere yo kujya mu mirimo, tuzajya tubanza gukora isuku y’urugo rwose nta na kimwe dusize, abaturanyi tuzajya tubona babyirengagiza, tuzajya tubatangira amakuru abayobozi baze babibahanire kuko biradusebeje'.

    Muri iki cyumweru cyahariwe isuku n’isukura, abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, bazarushaho gukangurirwa kwita ku isuku, mu rwego rwo gukumira ingaruka zituruka ku kutayitaho.

    By’umwihariko Akarere ka Musanze nk’akarere k’ubukerarugendo Guverineri Nyirarugero, yemeza ko hazibandwaho by’umwihariko. Agira ati: 'Duteganya gushyira imbaraga mu kwegera abaturage, aho nibura nk’umuns umwe mu cyumweru, tuzajya duhurira hamwe, dufatanye gukora isuku, tubonereho no kwereka abaturage inyungu iri mu kuba isuku igomba kugirwa umuco. Mu karere ka Musanze by’umwihariko turanashingira ku kuba ari akarere k’ubukerarugero; bivuze ko n’imyifatire y’abaturage aho bari hose, ikwiye kugaragarira mu isura nziza iheshaishema ubukerarugendo bukorerwa muri aka Karere'.

    Mu nsanganyamatsiko y’iki cyumweru igira iti: 'Bigomba guhinduka, isuku kuri bose mu buryo burambye', Guverineri Nyirarugero yibukije abaturage b’Intara y’Amajyaruguru, gufatanyiriza hamwe guhindura imyumvire y’abagikerensa isuku.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-batunguwe-n-umwanda-basanze-mu-rugo-rw-umuturage

  • Miss Rwanda 2022: Abahatanira ikamba basuye ababyeyi bamaze kwibaruka mubitaro bya Nyamata k'umunsi mpuzamahanga w'umugore #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kugicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Werurwe 2022 ubwo hizihizwa umunsi w'umugore kurwego mpuzamahanga,n'igikorwa cyakozwe murwego rwo kubifuriza umunsi mwiza babagenera indabo zama Rose n'abimwe mubikoresho by'isuku..

    Uwimana Marlene wahagarariye aba bakobwa mukugira ubutumwa bagenera aba babyeyi yababwiye ko bishimiye kwifatanyiriza hamwe kwizihiza umunsi wabahariwe.

    Mu magambo yavuze yagize ati” Twe twabasuye turi abakobwa 20 bahatanira ikamba eya Miss Rwanda 2022, aha rero harimo na Nyampinga, hanyuma tuzagaruka wenda yarabonetse,Tubifurije umunsi mwiza w'abagore.

    Mu babyeyi babyariye kuri ibi bitaro harimo ababyeyi bane babyaye neza n'abandi batanu babyaye babazwe.

    Umuyobozi ushinzwe serivise zo kubyaza muri ibi bitaro Immacule Mukandepandanse yashimiye byimazeyo aba bakobwa kugikorwa bakoze no kubazirikana k'umunsi w'umugore.

    Yagize ati”Iki gikorwa twakishimiye,kuba mwadutekerejeho,kuba mwatekereje kubabyeyi bacu babyarira hano.Reka mpere kubabyeyi mwabibonye ko bishimye cyane, murabona,aha ni mumbabare ariko ububabare bwatangiye gushira, bafite ibinezaneza barimo baraganira. kuri twebwe n'igikorwa kiza cyadufashije kuko ababyeyi bacu tuba tugomba kubigisha kubijyane n'isuku n'ukuntu bafasha abana.

    Yakomeje ashimira ba Nyampinga ko babafashije kwigisha babyeyi ko isuku ari ingenzi kuko biri mubyo abaganga bagombaga kubigisha.

    Umwe mubabyeyi bari babyariye muri ibyo bitaro Tuyishimire Nadine nawe yagize ati' Twishimye cyane kandi murakoze, ibintu mwaduhaye biba bikenewe cyane”.

    Bella Flowers iri mubafatanyabikorwa na Miss Rwanda 2022 nayo yari kumwe naba bakobwa ninayo yabafashije kubona indabo zo guha aba babyeyi.

    Brenda nkuusi yavuze ko ari ibyagaciro kugirana ubufatanye na Miss Rwanda ati' Nkuko mubizi indabo zerekana ubwiza, indabo zigaragaza ineza,zerekana urukundo.”

    Ati” Twifuzaga kubaha indabo kugirango tubereke ko bashimwe,bakunzwe kandi ko bahabwa agaciro muri sosiyete yabo.

    Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 babonye umwanya wo guterura abana

    Ba Ninyampinga bageneye indabo n'ibikoresho by'isuku ababyeyi bibarutse k'umunsi mpuzamahanga w'umugore mubitaro bya Nyamata




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-rwanda-2022-abahatanira-ikamba-basuye-ababyeyi-bamaze-kwibaruka-mubitaro

  • Rubavu: Abakozi ba Hoteli Serena bahuguwe ku gukumira no kurwanya inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ayo mahugurwa y’umunsi umwe yahawe abakozi 52, bakora muri serivisi zitandukanye muri iyo Hoteli.

    Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, amoko y’inkongi n’ibigize inkongi. Beretswe uko bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzimya umuriro harimo n’ikiringiti gitose.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye, ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe ibaye.

    Yagize ati 'Abahugurwa basobanurirwa ibitera inkongi kugira ngo babyirinde, tubereka uko bakwitabara mu gihe habaye inkongi. Tunabereka uburyo ibikoresho bizimya umuriro bikoreshwa n’uburyo batabara abantu muri Hoteli haramutse habaye inkongi”.

    ACP Gatambira yakomeje avuga ko abakozi bo mu mahoteli kimwe n’ ahandi abakozi bahuguwe uko bakwirinda inkongi ituruka kuri gaze itekeshwa mu gikoni, banerekwa uko bakwitabara haramutse habaye inkongi.

    Twanaberetse uko bakoresha ikiringiti gitose bazimya inkongi iturutse kuri gaze.

    Nyuma y’amahugurwa Polisi yasuye hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi muri iyo Hoteli, nyuma abayobozi ba Hoteli bagirwa inama y’ibyo bakwiye gukosora.

    Abahuguwe nabo bashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarabateguriye ayo mahugurwa, kuko hari byinshi bungukiyemo batari bazi. Bagaragaje ko muri iyo Hoteli hari hasanzwe ibikoresho bizimya inkongi, ariko bakaba batari bazi uko babikoresha.

    Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa 0788311224 mu gihe habaye inkongi y’umuriro, hanyuma Polisi ikabatabara.

    Mu Ntara y’Iburengerazuba umuturage aramutse ahuye n’ikibazo cy’inkongi cyangwa akeneye ubundi butabazi, yahamagara kuri telefoni 0788311023.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-abakozi-ba-hoteli-serena-bahuguwe-ku-gukumira-no-kurwanya-inkongi

  • Perezida Museveni aravugwaho kwanga ko umuhungu we ava mu gisirikare #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweli Kaguta Museveni yangiye umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba gusezera mu gisirikare cya Uganda yari amazemo imyaka 28 .

    Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2022, nibwo Muhoozi yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko nyuma y'imyaka 28 yari amaze mu gisirikare cya Uganda, yafashe umwanzuro wo gusezera.

    Umwe mu basirikare bakuru mu ngabo za Uganda yabwiye itangazamakuru ryaho ko nawe iri sezera atakwemera ko ari ukuri. Museveni abyanze, Kainerugaba yaba abaye uwa 2 usezeye uyu muperezida akabyanga,nyuma ya Jenerali David Sejusa umaze imyaka 20 abisaba abyimwa ngo atazajya muri politiki. UPDF act 2005 ivuga ko Lieutenant General asezera afite imyaka 60. Kugira ngo anave mu gisirikare kandi, aba agomba kubanza kugisha inama Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo.

    Ntabwo impamvu yavuye mu gisirikare iramenyekana cyane ko yari akiri muto mu myaka dore ko afite 47.

    Ubutumwa bwe bukimara kujya hanze, bivugwa ko Perezida Museveni yamuhamagaye akamusaba kwisubiraho ku mwanzuro yari yafashe. Ntabwo bizwi niba Muhoozi yarumviye se cyangwa se niba yarakomeje ibyo yari yatangiye.

    Umwaka ushize Muhoozi yari yaciye amarenga yo kuva mu gisirikare. Icyo gihe yavugaga ko niba abasirikare bakuru batazafashwa kubona amacumbi ajyanye n'igihe ku birindiro by'ingabo bya Bombo, azahita ava mu ngabo.

    Muhoozi yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka ndetse yigeze no kuyobora umutwe udasanzwe w'ingabo.

    Abasesenguzi bamwe bavuga ko ibyo Muhoozi atangaza n'ibyo akora muri iki gihe cya vuba byerekana ko yaba afite inyota yo kwinjira muri politiki, iganisha ku gusimbura se ku butegetsi.

    We ubwe, ibi ntacyo arabivugaho.

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi mu myaka ishize bamaganye icyo bise “Muhoozi Project” bavuga ko ari umugambi wa Perezida Museveni – ugiye kumara imyaka 36 ku butegetsi – wo kuzasimburwa n'umuhungu we.

    Ubutegetsi muri Uganda bwagiye buhakana uwo mugambi.

    Mu 2021, Perezida Museveni yatowe kuri manda ya gatandatu y'imyaka itanu, andi matora ateganyijwe mu 2026.

    Gusa ibimaze igihe bitangazwa na Gen Muhoozi Kainerugaba byongeye kugarura impaka za 'Muhoozi Project' muri bamwe mu baturage ba Uganda n'abanyapolitiki.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-museveni-aravugwaho-kwanga-ko-umuhungu-we-ava-mu-gisirikare

  • Rwanda's annual political events compared to Chinese Two Sessions #rwanda #RwOT

    Two Sessions Each March of every year, China holds the most important political meetings which are called 'Two Sessions.' NPC deputies submit motions as the voice of the people they represent, while CPPCC National Committee members offer proposals to participate in the deliberation and administration of state affairs.

    Rwanda happens to have similar practices which are National Dialogue (Umushyikirano) and the Leadership Retreat (Umwiherero w'abayobozi). These two major meetings in Rwanda serve as good governance tools that allow Rwandans to participate in their national decision making and to reflect on the country's progress as they identify strategies to spearhead national priorities.

    [email protected]

     

    The post Rwanda's annual political events compared to Chinese Two Sessions appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/07/rwandas-annual-political-events-compared-to-chinese-two-sessions/

  • Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage kwizihiza imyaka 63 Umujyi wa Mocimboa da Praia umaze ushinzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byari binogeye amaso byayobowe na Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, aherekejwe n’Umunyamabanga uhoraho w’Akarere ka Mocimboa Da Praia, Saraviva Joao Joaquim, ndetse n’Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere, Momba Carlos n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze.

    Abantu bagera kuri 200 bo mu Ntara ya Cabo Delgado ahanini baturutse mu turere twa Palma, Mueda na Pemba, bitabiriye ibyo birori ndetse barimo abahagarariye Ingabo zishinzwe umutekano muri Mozambique.

    Mu ijambo rye, Guverineri wa Cabo Delgado yashimye ibikorwa byakozwe n’Ingabo zihuriweho zirimo iz’u Rwanda, mu kurwanya Al Shabaab muri Cabo Delgado. Yabwiye abari bitabiriye ibyo birori ko yizera adashidikanya ko Palma na Mocimboa Da Praia hari umutekano, kandi ko vuba bidatinze abaturage bari barahunze bose bazagaruka.

    Yijeje kandi abitabiriye ibirori ko Guverinoma ya Mozambique ikora ibishoboka byose kugira ngo yihutishe gahunda yo kuvugurura ibikorwa remezo nk’ibitaro n’amashuri. Ni mu gihe kugeza ubu ibindi bikenerwa by’ibanze nk’amazi n’amashanyarazi byamaze kugarurwa mu mujyi.

    Abitabiriye ibyo birori basusurukijwe n’amatsinda atandukanye y’umuco wa Mozambique, cyane cyane ayaturutse i Pemba.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/mozambique-ingabo-z-u-rwanda-zifatanyije-n-abaturage-kwizihiza-imyaka-63-umujyi-wa-mocimboa-da-praia-umaze-ushinzwe

  • Abatuye umudugudu wa Karama barasaba kongererwa imishinga ibafasha kwiteza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gukora inkweto bakazishyiraho amasaro ngo bituma babona amafaranga yo kwikenura

    Gukora inkweto bakazishyiraho amasaro ngo bituma babona amafaranga yo kwikenura

    Mukamana Jacqueline utuye muri uwo mudugudu, ashima Umukuru w’Igihugu wabatuje heza kuko yabakuye mu manegeka ubu bakaba badakodesha, ndetse bakabasha gukora n’utundi turimo tubateza imbere badahangayitse.

    Ati 'Turashimira uyu mugiraneza waje kutwigisha kudoda inkweto, tukazishyiraho amasaro. Twabonye ari igikorwa cyatugirira umumaro mu muryango wacu, bigatuma twita ku bana tubabonera ibyo bakenera. Ntitwabura isabune cyangwa ngo dushake umwambaro ngo tubibure. Imitekerereze y’abantu ikwiye guhinduka kuko ntiwaba udafite munsi y’urugo, udafite akandi kazi ngo ureke gukora ubu bukorikori'.

    Bifuza ko bakwigishwa n

    Bifuza ko bakwigishwa n’ibindi byarushaho kubunganira mu mibereho

    Mukamana yongeraho ko icyo gikorwa bagishimye ndetse asaba n’abandi baterankunga, kuza kubigisha imishinga myinshi yatuma biteza imbere, cyane cyane no ku bakuze kuko nk’uwo wo gutunga amasaro ku mugozi bigoye ko umuntu ukuze yawukora.

    Ati 'Gushyira isaro kuri uyu mugozi bisaba kuba ubasha kureba neza. Umusaza cyangwa umukecuru biragoye ko yabikora, ni byiza ko bazazana indi mishinga yatuma nabo bibona mu bikorwa bibateza imbere, nko kuba babazanira amatungo bakorora'.

    Amasaro bashyira ku nkweto

    Amasaro bashyira ku nkweto

    Mukamugabe Agnès ukorera mu ruganda rukora inkweto za Masayi mu Gatsata, ari nawe wiyemeje kuza kubigisha ubwo bukorikori asobanura uburyo yabitekereje.

    Ati 'Igitekerezo cyaje nyuma yo kumenya ko abaturage batuye muri uyu mudugudu birirwa bicaye, maze dufata umwanzuro wo kuza kubigisha ngo turebe ko hari icyo byabamarira, kuko bahemberwa ibyo bakoze'.

    Yongeraho umuguru umwe bawishyurwa amafaranga 300 (ni ukuvuga umutako w’amasaro batakisha urukwero rwa masayi), kuko ngo n’urukweto rwuzuye igiciro cyazo kidahenze, umuguru umwe bawugurisha amafaranga 2500.

    Bamenye gukora inkweto

    Bamenye gukora inkweto

    Abasaba kudasuzugura umurimo mu gihe badafite ikindi bakora, ati 'umuntu ufite ubushake ashobora gukora imiguru itanu ku munsi, baguhaye ayo magana atatu biruta kwirirwa wicaye ntacyo winjije. Ubikoze ubikunze byakubyarira umusaruro kuko bamaze kubimenya bashobora kwihangira sosiyete bakajya bagurizanya ndetse bakiteza imbere'.

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Karama, utuwemo n’abaturage 1,275 bari mu byiciro hagendewe ku myaka bafite.

    Umuhuzabikorwa w’uwo mudugu, Mbyariyehe Abel, avuga ko bagabanyije mu byiciro, aho guhera kuri 0 kugeza ku myaka itandatu ari abantu 263, kuva kuri 7-13 ni 238, abanfite imyaka
    14-30 ni 534 naho guhera ku myaka 30 kuzamura ni abantu 240.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatuye-umudugudu-wa-karama-barasaba-kongererwa-imishinga-ibafasha-kwiteza-imbere

  • Gakenke: Abagore bahagurukiye gukora imishinga ituma bagabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bagore bakora imitobe mu mbuto bagapfunyika mu macupa y

    Aba bagore bakora imitobe mu mbuto bagapfunyika mu macupa y’ibirahure, aya pulasitiki barayasezereye

    Ni ibitekerezo bagize bagendeye ku kuba ako Karere ka Gakenke, kari mu dukunze kwibasirwa n’ibiza, ahanini bituruka ku mihindagurikire y’ibihe, bikagira ingaruka ku byiciro binyuranye by’abaturage, cyane cyane abagore.

    Mu kugerageza kubyigobotora, abagore 40 bibumbiye mu itsinda ryitwa Rambagira Kawa, ribarizwa mu Murenge wa Ruli, biyeguriye ubuhinzi bwa kawa, bakaba bafatanya ubwo buhinzi no guhanga udutambaro badoda tw’isuku, tugenewe kwifashishwa n’abagore n’abakobwa mu gihe cy’imihango, kugira ngo bibafashe ubwabo kunoza isuku, no kugira uruhare rukomeye mu kurinda ubutaka n’ikirere, kwangizwa n’imihindagurikire y’ibihe.

    Murekatete Odette ni umwe muri abo bagore, agira ati 'Mbere wasangaga henshi nko mu bisambu, mu mirima, yewe no mu mayira, hanyanyagiye za Cotex zakoreshejwe, kubera ko n’ibizikoze ibyinshi ari amashashi, ugasanga biratumuka bya hato na hato. Twe nk’abagore bikadutera ipfunwe, tugahorana umugayo, ariko noneho igikomeye kurutaho, bikagira uruhare mu kwangiza ubutaka buhingwaho n’aho bibaye ngombwa ko bazitwika, bikangiza ikirere'.

    Izo cotex bikorera mu dutambaro, ngo zakemuye ibibazo bigera muri bibiri by’ingutu byari bibugarije.

    Ati 'Tumaze kubona ko hari icyo twe nk’abagore twabikoraho mu kugerageza kugabanya ibyago dutezwa n’imihindagurikire y’ibihe, twigiriye inama yo gutangira gukora cotex twidodeye mu dutambaro, ifurwa, ikanikwa ku izuba, ikongera gukoreshwa nyuma yo kuyitera ipasi, umuntu akaba yamara n’imyaka itatu ayikoresha. Abagore n’abakobwa biturinda kudashora amafaranga ya buri munsi yo kugura cotex mu maduka, bikanarinda ubutaka n’ikirere cyacu kwangirika kuko nta mashahi aba akinyanyagiye'.

    Izi ni zimwe muri Cotex zikozwe mu dutambaro abagore bo mu Karere ka Gakenke bakora

    Izi ni zimwe muri Cotex zikozwe mu dutambaro abagore bo mu Karere ka Gakenke bakora

    Ibi bitekerezo abihuriyeho n’abagize Koperative KOVAFGA ihurije hamwe abiganjemo abagore, bakora umutobe na divayi mu nanasi na marakuja, bahamya ko Politiki yo gukumira iyangirika ry’ibidukikije bayumvise bwangu.

    Yagize ati: 'Mbere imitobe twabaga twatunganyije twayipfunyikaga mu macupa ya pulasiki. Aho tumenyeye ko ayo macupa agira uruhare mu kwangiza ibidukikije, twihutiye kuyacikaho, aho ubu dufunga imitobe mu macupa yabugenewe y’ibirahuri n’amacupa azwi nka kanete. Uyu ukaba umusanzu wacu mu kwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe'.

    Mu gikorwa cyo kwihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, cyabereye mu Karere ka Gakenke ku wa kabiri tariki 8 Werurwe 2022, mu mbwirwaruhamwe z’abayobozi batandukanye, bagiye bitsa cyane ku kwibutsa abatuye Akarere ka Gakenke, gakunze kwibasirwa cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, bigateza ibiza n’imyuzure bituma bava mu byabo, abahaburira ubuzima, n’ibikorwa remezo bikahangirikira.

    Nk’ubu mu myaka ibiri ishize, ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu basaga 50, bisenya amazu asaga ibihumbi bitatu, ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi ndetse n’imyaka yangirika bikomeye muri aka Karere konyine.

    Abagore bo muri Gakenke bakataje mu mishinga ifitanye isano no kurwanya ingaruka z

    Abagore bo muri Gakenke bakataje mu mishinga ifitanye isano no kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, wari umushitsi mukuru muri uwo muhango, ashima ko uruhare rw’abagore rudasiba kwigaragaza mu bikorwa bituma habaho impinduka, by’umwihariko barushaho guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

    Agaragaza ko uburinganire n’imihindagurikire y’ibihe, bifitanye isano rikomeye, ku buryo kimwe muri byombi kititaweho, byagorana ko abantu bagera ku byiza bifuza.

    Yagize ati 'Byombi bifite ibyo bihuriyeho mu buryo bukomeye. Uburinganire hagati y’umugore n’umugabo butitaweho n’icyizere cyo kuzagera ku byiza twifuza, byaba biri kure. Ni yo mpamvu mpamagarira abaturage cyane cyane abagabo, kunganira abagore babubakira za rondereza mu mwanya wo gutema amashyamba. Za ruhurura ziterwa n’amazi ava ku bisenge by’inzu, nizisimbuzwe ibigega bifata amazi aturuka ku nyubako zacu, kugira ngo binarinde abana bacu impanuka cyangwa kujya kuvoma banyagirwa'.

    Yanagaragaje uburyo abagore bazahazwa cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ugereranyije n’abagabo, ahanini bitewe n’uko igice kinini cy’abatishoboye ari abagore, ndetse no kuba ari bo bihariye igice kinini cy’umutungo kamere, ahanini ari na wo wibasirwa cyane n’imihindagurikire y’ibihe.

    Abitabiriye umunsi mpuzamahanga w

    Abitabiriye umunsi mpuzamahanga w’abagore bari babukereye mu myambaro igaragaza umuco nyarwanda

    Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, imiryango 24 yorojwe inka, indi isaga 200 yorozwa amatungo magufi, bamwe mu bagore bahabwa telefoni zigezweho zo kubunganira mu itumanaho.

    Hatanzwe kandi ibigega bifata amazi, hagamijwe kurinda imiryango ingendo ndende bakora bajya gushaka amazi meza; hakaba n’abashyikirijwe imbabura za rondereza mu rwego rwo kubarinda gukoresha ibicanwa bihumbanya ikirere.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, yagaragaje ko umubare w’ingo zikoresha umuriro w’amashanyarazi wiyongereye uva kuri 7.7% muri 2010 ugera kuri 20.3% muri 2017.

    Umubare w’abakoresha inkwi waragabanutse uva ku 9.4% mu mwaka wa 2010 ugera kuri 2.5% muri 2017 ku bagabo bayoboye ingo, mu gihe ku bagore bayoboye ingo, umubare wagabanutse uturutse ku 8.2% muri 2010 ugera kuri 7.1% muri 2017.

    Aba ni bamwe mu bajyanama b

    Aba ni bamwe mu bajyanama b’ubuzima bari baserutse mu mwambaro wabo

    Ibi bigaragaza ko hari impinduka mu kuba abantu bagenda barushaho gusobanukirwa akamaro ko gukoresha ibicanwa bigezweho bidahumanya ikirere, ibifatwa nk’uburyo bwo kurinda ibidukikije.

    Icyakora ngo iyi mpinduka ntabwo iri ku muvuduko wifuzwa, ari naho ahera asaba uruhare rw’umugore n’umugabo mu buryo bufatika.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gakenke-abagore-bahagurukiye-gukora-imishinga-ituma-bagabanya-ingaruka-z-imihindagurikire-y-ibihe