Category: Uncategorized

  • UBUGOME i Ngoma : Umugabo yashatse gutema umugore we, amubuze atema ibitoki bye #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2022, mu Mudugudu wa Rwimpongo I mu Kagari ka Rwintashya mu Murenge wa Rukumberi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Buhiga Josue, yavuze ko uyu mugabo yashatse gutema umugore we nyuma yo gutongana no kubwirana nabi bikabyutsa amakimbirane bamaranye iminsi.

    Ati 'Bari bafitanye amakimbirane ndetse n’ibibazo byabo byari byageze kuri RIB, umugore yacuruzaga ibitoki, ejo rero yari yaguze ibitoki 28, umugabo we ahageze baratongana umugabo ajya kuzana umuhoro, amubuze atemagura bya bitoki byose ku bw’amahirwe inzego z’umutekano ziratabara ziramufata.'

    Uyu muyobozi yavuze ko uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane aturuka ku gusesagura umutungo, aho buri umwe ashinja mugenzi we gusesagura umutungo w’urugo.

    Yongeyeho ko ubuyobozi bwakomeje kugerageza guhuza impande zombi kugira ngo baganirizwe, umugabo yongera gushaka gutema umugore we, icyakora ibikorwa byo kunga imiryango ifitanye ibibazo kirakomeje muri ako Karere.

    Ati 'Twari turi muri gahunda yo kwegera imiryango ifitanye amakimbirane tukayigira inama kuko hirya no hino mu midugudu irahari myinshi kandi twizera ko kuyigira inama biyifasha.'

    Kuri ubu uyu mugabo yafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rukumberi, mu gihe iperereza rikomeje mu kureba icyatumye ashaka gutema umugore we.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UBUGOME-i-Ngoma-Umugabo-yashatse-gutema-umugore-we-amubuze-atema-ibitoki-bye

  • Copedu Plc yazihirije Umunsi w'Abagore, ibasaba kurwanya imindagurikire y'ibihe – #rwanda #RwOT

    Buri tariki ya 8 Werurwe Isi n'u Rwanda byizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore, iki kiba ari igihe cyiza cyo kwishimira ibyiza bagezeho ndetse no gukomeza kubashyigikira.

    Copedu Plc nayo ntiyasigaye kuko kuri uyu wa Kabiri yizihizanyije uyu munsi n'abagore bo hirya no hino mu Murenge wa Kimironko, umuhango wabereye ku biro by'uyu murenge.

    Muri uyu muhango, abawitabiriye basobanuriwe uburyo bashobora gukorana na Copedu Plc bakiteza imbere ndetse banasobanurirwa uruhare rwabo mu kurwanya icyatuma habaho ihindugarika ry'ibihe.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Copedu, Bigirimana Francine, yavuze ko bashyize imbere iterambere ry'umwari n'umutegarugori kandi ko bazakomeza kubateza imbere muri gahunda zabagenewe.

    Ati 'Nka Copedu Plc, uyu munsi usobanuye byinshi kuri twe ndetse n'abakiliya bacu, dore ko intego zacu ari uguteza imbere umwari n'umutegarugori binyuze muri gahunda yacu yitwa TINYUKA.'

    Yakomeje ashishikariza abagore n'amakoperative yabo kuyigana bakabasha guhabwa serivisi zabagenewe mu kubateza imbere.

    Ati 'Dufite ubuhamya bwinshi bw'abitinyutse bakabigeraho nk'uko twagiye tubyumva. Ndashishikariza andi makoperative ndetse n'abagore muri rusange kutugana tugafatana urunana mu iterambere ry'igihugu cyacu nta numwe usigaye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Dr. Umuhoza Rwabukumba, yashimye Copedu kuba yafashe umwanya ikajya kwifatanya n'abagore.

    Ati 'Iki ni igikorwa nakiriye neza cyane kuko iyo umugore yateye imbere urugo ruba rwateye imbere, iyo akoze akagira ubushobozi urugo ruba ruguye neza. Ni amahirwe rero kuba dufite umufatanyabikorwa wita ku bagore by'umwihariko abakiliya be bakaba abagore akanabaherekeza akabatera inkunga aho bagize intege nke biba ari umugisha udasanzwe.'

    Mu kwizihiza uyu munsi kandi Copedu yaremeye koperative ikora ubudozi ya Tinyuka mudozi urashoboye aho babageneye miliyoni yo gukomeza ibikorwa byabo.

    Umuyobozi w'iyi koperative, Uwingabire Josée, yashimye Copedu kuba yabatekerejeho kuri uyu munsi kandi abizeza ko inkunga bahawe bagiye kuyibyaza umusaruro.

    Ati 'Twishimye cyane! Ntabwo ari ubwa mbere idukoreye ibintu nk'ibi ariko kuba yatuzirikanye kuri uyu munsi w'abagore byatunyuze cyane kandi byaduhaye imbaraga zo gukomeza gukora.'

    Uruhare rw'abagore mu guhanga n'imihindagurikire y'ibihe rurakenewe

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka y'Umunsi w'Abagore ijyanye no gusobanura akamaro k'ubwuzuzanye n'uburinganire mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    Abagore nk'abasanzwe bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye kandi umusaruro ukaba mwiza basabwe no gutanga umusanzu wabo mu guhangana n'ikibazo cy'imihindukire y'ibihe gishobora gushyira Isi mu kaga.

    Umwe mu bashinze Copedu Plc, Hon. Gakuba Jeanne d'Arc yavuze ko Isi yugarijwe n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe, asaba abagore bose guhagurukira rimwe bagahangana nacyo uko bashoboye.

    Ati 'Isi yugarijwe n'imihindagurikire y'ibihe bigira ingaruka ku buzima bw'abantu no ku mibereho myiza no ku bukungu bw'igihugu. Mu Rwanda uyu ni umwanya mwiza wo kibitekereza no kubizirikana kuko tumaze imyaka turwana n'ibiza.'

    'Abagore nk'Abanyarwandakazi bagize igice kinini cy'abenegihugu dufate iya mbere dukore ibikorwa bifasha gutunganya neza aho dutuye byunganira Leta, turinde ibidukikije muri rusange umugore utanga ubuzima, ugabura mu rugo rwe niwe ufite uruhare runini mu kurinda ibyo bikorwa byose.'

    Ibi abihuje n'Umuyobozi wungirije wa PSF mu Mujyi wa Kigali, Rugera Jeanette, washishikarije abagore kugira uruhare mu bikorwa byo kurengera ibidukikije cyane gukoresha gaz.

    Copedu Plc imaze imyaka 25 itanga serivisi zitandukanye ziteza imbere abari n'abategarugori.

    Byari ibyishimo ubwo Copedu yizihizaga Umunsi w’Abagore

    Copedu Plc yasabye abagore kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Dr Umuhoza Rwabukumba, yashimye Copedu kuba yafashe umwanya ikajya kwifatanya n'abagore

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Copedu, Bigirimana Francine, yavuze ko bashyize imbere iterambere ry'umwari n'umutegarugori

    Umwe mu bashinze Copedu Plc, Hon Gakuba Jeanne D'Arc yavuze ko Isi yugarijwe n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe, asaba abagore bose guhagurukira rimwe bagahangana nacyo uko bashoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yazihirije-umunsi-w-abagore-ibasaba-kurwanya-imindagurikire-y-ibihe

  • UCL: Benzema yagaraguje agati ifaranga rya Kh… – #rwanda #RwOT

    Umukino watangiye Real Madrid igaragaza inyota y’igitego, isatira cyane izamu rya PSG byanatumye abakinnyi b’iyi kipe yo mu Bufaransa batangira gukora amakosa menshi yashoboraga kubabyarira ibibazo.

    PSG yinjiye neza mu mukino nyuma y’iminota 10 y’umukino icurika ikibuga, Ibiza ibyuya ubwugarizi best Real karahava.

    Binyuze ku bakinnyi barimo Klyan Mbappe, Messi, Neymar n’abandi bacanye itanura ku izamu rya Real Madrid ariko gutsinda igitego bikomeza kuba ingorabahizi.

    Byagezeho PSG irusha Real Madrid ku buryo bugaragarira buri wese ndetse Klyan Mbappe aza no gutsinda igitego ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

    Ku munota wa 39 Mbappe yafunguye amazamu atsindira PSG igitego cya mbere ku mupira mwiza yahawe na Neymar wacunze uko abakinnyi ba Real Madrid bari bahagaze amucomekera umupira muremure asiga Bose bari kumwe atsinda igitego.

    Aba bafaransa bakomeje gushaka igitego cya kabiri mbere yuko umusifuzi arangiza igice cya mbere ariko kirabura, ari nako Madrid ishaka igitego cyo kwishyura ariko biranga, igice cya mbere kirangira PSG iyoboye n’igitego 1-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye iyi kipe yo mu Bufaransa irangajwe imbere na Mbappe ishaka watsinze igitego kunmumota wa 53′ ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

    Umutoza Carlo Ancelotti yakoze impinduka ashyira mu kibuga Lucas Vasquez, Rodrygo na Camavinga hasohoka Asensio, kroose na Carvajal.

    Izi mpinduka Ancelotti yakoze zatanze umusaruro ugaragara kuko yatangiye gusatira izamu rya PSG ubudatuza.

    Ku munota wa 60 Karim Benzema yishyuriye Real Madrid igitego ku makosa y’umunyezamu Donarrumma watakaje umupira wahise ufatwa na Vinicius awuhindurira Benzema wahise utsinda igitego.

    Real Madrid yakomeje gusatira bikomeye izamu rya PSG ishaka igitego cyo kwishyura byaje no kuyihira ku munota wa 75 ubwo Benzema yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira n’ubundi waturutse wa Vinicius, Marquinhos awukoraho Benzema atsinda igitego cya kabiri.

    Nyuma y’iminota ibiri gusa, ku munota wa 77 Benzema yatsinze igitego cya gatatu cya Real Madrid nyuma y’igitutu gikomeye ubwugarizi bwa PSG bwsshyizweho, Marquinhos akora ku mupira awuhereza Benzema wahise utsinda igitego cya gatatu.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye nta mpinduka, umukino urangira Real Madrid itsindiye PSG I Santiago Bernabeu ibitego 3-1, ihita inakomeza mu mikino ya 1/4 ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi kuko PSG yari yaratsindiye Madrid mu Bufaransa igitego 1-0 mu mukino ubanza.

    Akayabo k’amafaranga umuherwe wa PSG Khelaifi yashoye agira abakinnyi uyu mwaka yizera ko bazamufasha kwegukana Champions League, byose Benzema abigize ubusa imbere y’imbaga y’abafana I Santiago Bernabeu.

    Mu wundi mukino wa 1/8 wabaye, Man. City yagiye miswinna Sporting yo muri Portugal, gusa umukino ubanza iki kigugu cyo mu Bwongereza cyari cyanyagiye ibitego 5-0, byabahesheje gukomeza muri 1/4 kirangiza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115306/ucl-benzema-yagaraguje-agati-ifaranga-rya-khelaifi-real-madrid-isezerera-psg-115306.html

  • Abagore bafunzwe bahawe impanuro na DCG Rose Muhisoni – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 8 Werurwe 2022, ubwo yari yifatanyije n'abakozi, imfungwa n'abagororwa bo muri Gereza y'Abagore ya Nyamagabe mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore.

    Gereza y'Abagore ya Nyamagabe igororerwamo abakobwa n'abagore 1446.

    Bahabwa inyigisho n'ibiganiro bibafasha guhindura imyumvire no kugororoka kugira ngo bazabashe gusubira mu muryango bafite imyitwarire myiza.

    Bigishwa amasomo ajyanye n'ubumenyi ngiro, harimo gukora imitako, ibiseke, ubugeni, gukora imisatsi, ubudozi, gushushanya n'ibindi.

    Umuyobozi wa Gereza ya Nyamagabe, SSP Ndwanyi Marie Grace yavuze nk'uko insanganyamatsiko yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore ibivuga, kuri iyi gereza hakoreshwa uburyo butangiza ibidukikije.

    Ati 'Uruhare rwabo rugaragazwa n'uko kugeza ubu kuri gereza ya Nyamagabe, icanisha biogaz na briquette mu gutunganya amafunguro y'imfungwa n'abagororwa mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije.'

    Yakomeje agira ati 'Tuzakomeza gutekereza igikorwa icyo ari cyo cyose cyafasha mu kurushaho kubungabunga ibidukikije hagamijwe guhangana n'imihindagurikire y'ibihe ku bacungagereza ndetse no ku mfungwa n'Abagororwa bo muri Gereza ya Nyamagabe.'

    Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCG Rose Muhisoni yavuze ko abagore bafunzwe bigishwa imyuga itandukanye kugira ngo nibagera hanze batazasigara inyuma muri gahunda abandi Banyarwanda bagezeho.

    Yavuze ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore ari umwanya uru rwego ruha agaciro cyane kugira ngo abagore bafunzwe batekereze kuri byinshi byangirika iyo bagonganye n'amategeko bagafungwa.

    Ati 'Ni umwanya RCS iha agaciro kugira ngo umugore ufunzwe, bimubere umwanya wo kongera gutekereza ku ngaruka z'iterambere ry'umuryango, iyo muvuye mu rugo hari byinshi byangirika harimo n'uburere bw'abana muba mwasize inyuma.'

    Yakomeje agira ati 'Nkaba mbasaba ko mwakwita ku nyigisho zose muhabwa muri gereza zirebana no kugorora kugira ngo muzabe Abanyarwandakazi birinda insubiracyaha.'

    DCG Muhisoni yavuze ko abenshi bagororerwa muri iyi gereza ya Nyamagabe ari abagore bakiri bato cyangwa abakobwa bakiri urubyiruko, ari nayo mpamvu baba bakwiye gutekereza ku hazaza habo.

    Ati 'Gahunda za Leta zihari ni izidusaba kugira ngo tuzikurikirane, namwe rubyiruko, hari byinshi biri imbere yanyu byiza bisaba ko mwakurikirana ariko mukazabikurikirana mudasubira icyaha. Nimugera hanze turabasaba kuzakurikirana gahunda zose nziza igihugu cyacu cyaduteganyirije.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Uwamariya Agnes yasabye abagore bafunzwe ko mu gihe bazaba bamaze kugororwa basubiye mu miryango kuzarangwa n'imigenzereze myiza ijyanye n'amasomo bahawe.

    Ati 'Turagira ngo kandi igihe muzaba mumaze kugororwa, aho muzajya hirya no hino mu miryango yanyu muzarangwe no kubaka umuryango utekanye.'

    Mu biroro byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore kuri Gereza y'Abagore ya Nyamagabe kandi hatewe ibiti mu rwego rwo gushyira mu bikorwa insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'Uburinganire n'Ubwuzuzanye mu mihindagurikire y'ibihe'.

    Abakobwa n’abagore bafunzwe bibukijwe ko iyo bavuye mu miryango hari byinshi byangirika

    Abayobozi batandukanye bifatanyije n’abafungiye muri Gereza y’Abagore ya Nyamagabe mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

    Hatewe ibiti bigamije kurengera ibidukikije

    Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCG Rose Muhisoni, yafatanyije n’imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Nyamagabe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bafunzwe-bahawe-impanuro-na-dcg-rose-muhisoni

  • Basebeje igihugu: Ubusesenguzi bwinararibony… – #rwanda #RwOT

    Abateguye Rwanda Gospel Stars Live (RGSL) bamye bavuga ko intego yabo nyamukuru ari ugushyigikira abahanzi ba Gospel, bagatera inkunga imishinga yabo nabo bakiteza imbere. Mu gikorwa cyari kimaze umwaka, Israel Mbonyi yahize abandi 14 bari kumwe (bari 15 mbere y’uko Tonzi avamo), ahabwa sheki ya Miliyoni 7 Frw, akurikirwa na Aline Gahongayire wahawe Miliyoni 2 Frw, Gisubizo Ministries iba iya 3 ihabwa Miliyoni 1 Frw naho Rata Jah NayChah aba umuhanzi mwiza utanga icyizere, ahabwa ibihumbi 500 Frw.

    Umugabo witwa Aimable Nzizera ni we wateguye iki gikorwa mu ntego avuga ko ari iyo gushyigikira abaramyi nyarwanda. Iyi ntego yimirije imbere, yashimwe na benshi uhereye ku bahanzi ba Gospel basamiye hejuru iki gikorwa bacyitabira biruka bisa nko ‘korosora uwabyukaga’ cyangwa kwereka ifi amazi, kuko iteka nabo bahora bifuza kubona ubukungu bwabo butera imbere. Abasesenguzi baganiriye na INYARWANDA, bashimye nabo iki gitekerezo, ariko banenga uburyo cyashyizwe mu bikorwa ari naryo pfundo ry'ibibazo byabaye byose.

    Reka ngusubize mu gitaramo cyo kuri Canal Olympia!

    Kuba igitaramo cya RGSL cyarapfapfanye, abashakaga kucyitabira barenga 1500 ntibabashe kucyinjiramo kubera imitegurire itanoze aho benshi batamenye mbere ko kwinjira bisaba kuba wipimishije Covid-19, igitaramo kikitabirwa n'abagera kuri 80 gusa, byababaje benshi, bamwe banga kuniganwa n'ijambo batura imbuga nkoranyambaga agahinda bafite. Bashavujwe no kumva ko abacuranzi banze gucuranga kubera ko batishyuwe, bituma igitaramo gihagarara iminota 50, ibintu byari bibaye bwa mbere mu muziki wa Gospel.

    Mbere y'amasaha macye ngo igitaramo gitangire hamenyekanye amakuru y'uko abari bagize Akanama Nkemurampaka beguriye rimwe, ni ibintu byari bibaye bwa mbere mu Rwanda. Abari aba Judges ni: Aime Uwimana, Simon Kabera, Pamela Mudakikwa, Mupende Gedeon na Josue Shimwa. Ibaruwa isezera dufitiye kopi ya Simon Kabera wari ukuriye aka Kanama, ivuga ko yasanze intego nyamukuru itari kubahirizwa. Ati '(…) Mu rugendo rwose rwo kugera ku ntego imwe yari iyo gushyigikira Rwanda Gospel Stars Live, nasanze kuyigeraho bidashoboka bitewe n'uko abaramyi batari kubahwa. Ku bw'ibyo, ntabwo nzashobora kuba umu Judge'.

    Abari bagize Akanama Nkemurampaka basezeye nyuma ya Tonzi wivanye muri iki gikorwa kubera ko hari ibyo atemeranyaga n'abagiteguye, ku isonga hakaba harimo kudakorera mu mucyo no kudaha agaciro umuhanzi nyarwanda aho yarutishijwe mu buryo bwose Rose Muhando. Yasezeye akurikira Vestine na Dorcas bavuyemo ku ikubitiro nyuma y'uko umujyanama wabo Irene Murindahabi hari ibyo atumvikanyeho na Aimable Nzizera wateguye iki gikorwa. Icyo gihe byarasakuje cyane mu nkundura ya 'Cano'.

    Nyuma y'ibyabaye byose muri Rwanda Gospel Stars Live yari ibaye ku nshuro ya mbere, Aimable Nzizera yavuze ko ubu ari bwo atangiye kuko atacitse intege ahubwo yabonye isomo. Icyakora yemera ko hari ibitaragenze neza. Yabwiye IGIHE ati: 'Ahubwo ubu ni bwo tuje, dufite byinshi byo gukora. Simpakanye ko hari ibitaragenze neza ariko byatubereye isomo ku buryo ubutaha bizagenda neza kuruta ibyahise'.

    Ku byerekeye Akanama Nkemurampaka kasezeye ku munota wa nyuma, yavuze ko ho nta kibazo babibonyemo kuko ari ibintu baganiriyeho. Ati 'Hari ibintu tutumvikanyeho, ntabwo bari basobanukiwe neza n'igikorwa cyacu bituma basezera kandi rwose ni ibintu twumvikanye, bo rero nta kibazo mbafiteho.'

    Ni iki abasesenguzi banarambye muri Gospel bavuga kuri Rwanda Gospel Stars Live?

    Steven Karasira avuga ko atatunguwe n’ibyabaye mu gitaramo cya RGSL

    Umunyamakuru Steven Karasira wa Radio Umucyo umaze imyaka 18 mu itangazamakuru rya Gikristo, aho yashyize ibuye ry’ifatizo ku muziki wa Gospel mu Rwanda, yagize ati 'Njyewe kuva na mbere hose imyumvire yanjye yari iteye gutya kuri Rwanda Gospel Stars Live: Initiative yo wenda yari nziza icyo si ikibazo, hari n'izindi initiatives zabayeho z'abantu baje batubwira ko bagiye kuzamura Gospel;

    Ibyo byose ni ibintu bisanzwe, dusanzwe duhura nabyo, ariko nanone njyewe nta kuntu ushobora kumbwira ko umuntu afite initiative nziza ariko ntamubonamo inyota y'ibyo aje gukora, cyangwa se asanzwe ababazwa n'icyo kintu. Uramutse ugiye kureba rero ku ruhande rwa Mike Karangwa na Aimable Nzizera, njyewe ntabwo ari abantu mbara ko bakwiye kuba bakora iki kintu'.

    Yavuze ko inama yifuje guha abateguye iki gikorwa ariko ntibikunde ari ukubasaba kutinjira bo ubwabo muri iki gikorwa ahubwo ko bo bakwiriye kuba abashoramari bacyo. Ati 'Nta n'ubwo nanahakana ko ari uburyo bwabo bwo kwishakira imibereho, ibyo ntacyo bitwaye no kuba bakora umushinga wababyarira inyungu, ariko noneho nibavemo kuko nta muntu ubazi, n'ibyo tubaziho si byiza'. Yavuze ko Gospel ishingiye mu migisha hagati, bityo ko atari byiza kuyizanamo imivumo. Ati “Ntabwo ndimo ndabona imizi ya Mike Karangwa muri Gospel'.

    Yavuze ko yaba Mike na Aimable, atababona muri Gospel, ati: 'Ntabwo mbabona nk'abantu bafitiye agahinda Gospel Ministry, ahubwo mbona ari ukwishongora cyane'. Yatanze urugero ko Mike yananiwe gutegura Salax Awards, agahita yerekeza amaso muri Gospel. Yunzemo ati 'Yari afite rwose ubunararibonye bwo gukora amarushanwa, ibyo ntacyo bitwaye, umuntu wo muri Gospel yari kumwiyambaza mu rwego rwo kwigira ku gutsindwa bagize hakubakwa ikintu cyiza muri Gospel'. Yongeyeho ko kuva mbere hose atigeze abona intsinzi ya RGSL. Ati 'Nta success ya RGSL nigeze mbona kuva mbere hose, bisa nk'ibyubakiye ku kintu gihabanye na Gospel'. 

    Karasira Steven ubwo yashimirwaga na Aline Gahongayire mu 2017

    Karasira Steven utajya unigwa n’ijambo, yavuze ko nubwo abateguye RGSL bagerageje gukora ibintu bisa neza mu buryo bwa tekinike, ariko bafite amanota Zero ku bijyanye n'ishusho ya Gospel, ati 'Abari babiri inyuma nta ‘Credibility’ bafite muri Gospel (si abizerwa), ntayo tubona, ntayihari, nta buhamya bwabo tuzi. Bageze imbere gato, bahita bagwa mu mutego wo kujya kwiba abana ba M. Irene (aravuga Vestine na Dorcas), uko niko gutsindwa gukomeye, kuba baragaragaye muri kiriya kintu ni ibintu bibi cyane, ahubwo njyewe mbona aba Gospel turwaye mu mitwe yacu'.

    Ati 'Ikintu cyambabaje cyane rero ni uko bagushije mu mutego ba Aime Uwimana, abantu twemera. Baraza babadukubita mu maso kugira ngo tubone ko ari ibintu bya danger! Njyewe rwose ‘Failure’ (kubura intsinzi) ya kiriya kintu ntabwo yantunguye na gato, nayibonye kuva kera, nari nanavuze nti nitugira n'Imana ikaba, ariko nta ya kabiri izaba. Nari nzi y'uko bitazatera kabiri, nabibonaga nk'ibyubakiye ku musenyi;

    Ku bijyanye n'uko byagenze, navuga ngo ni igisubizo by'ibyo abantu bari bakwiye kuba biteze, ntabwo nabonaga urukundo rwa Mike waje gukunda aba Gospel no kubitangira na Aimable tuziranye'. Yasoje avuga ko gutanga Miliyoni 7 Frw ku muhanzi wa mbere, uwa kabiri agahabwa miliyoni 2 Fw atabikunze, ahubwo ko bari kuyasaranganya abahanzi 10 buri umwe n'iyo yatwara Miliyoni 1 Frw.

    Aime Uwimana yatanze inama y’ibyajya byitonderwa cyane mbere yo gutangira gukorana n’abaramyi

    Umuramyi Aime Uwimana wari no mu Kanama Nkemurampaka keguye kubera imitegurire mibi ya RGSL yagoye bikomeye aba Judge bakananirwa kuyihanganira bigatuma basezera ku munota wa nyuma, yabwiye InyaRwanda.com uko yabonye iki gitaramo n'inama atanga. Ati “Ntekereza ko Aimable nk'umuntu watangije iki gikorwa, bwa mbere duhura akatuganiriza, nari kumwe na Simon Kabera, twumvise umutima we, nkurikije uko yatubwiraga, twumva intego ye ari ugushyigikira abakozi b'Imana cyangwa abaririmbyi/abaramyi, abinyuza mu irushanwa;

    Ariko njyewe muri rusange sinemera irushanwa mu nzu y'Imana, ariko nkurikije uko yatubwiye ko afite umutima wo gushyigikira – ariko wenda yanyuze mu nzira yumva – ndavuga nti reka tubijyemo ahubwo icya mbere tuganire n'abaramyi bagenzi bacu tubaganirize ku kintu cyo kurushanwa kugira ngo tubyumve kimwe badasa nk'aho koko barimo barahatana”. Yavuze ko ubusabe bwo guhura n'abahanzi bwahuriranye n'ibyo RGSL bari bateguye, bahura n'abahanzi gutyo impande zombi zirabyishimira cyane.

    Aime Uwimana ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo “Muririmbire Uwiteka” aherutse gusubiramo, avuga ko impamvu yemeye kuba umu Judge muri RGSL ari uko yabwiwe ko intego ari ugufasha abaramyi. Ati 'Iyo niyo ntego yankuruye, niyo yakuruye Simon Kabera na bagenzi banjye twari kumwe mu ba Judges'. 

    Yavuze ko nyuma baje kubona ko iyo ngingo itarashyirwa mu bikorwa, kuko abahanzi batangiye kugaragaza ko badafashwe neza, amasezerano bahawe atari kubahirizwa, ko badahabwa amafaranga bemerewe yo kubafasha kwitegura, biza kugera aho Repetition zihagarara kubera ko abacuranzi batishyuwe ndetse n’aho bakoreraga harafungwa n'ibindi. Avuga ko ibyo Aimable yari yababwiye byari bitandukanye n'ibyo barimo babona mbere y’uko basezera.

    Ati “Buriya si ikibazo kugira ikibazo, ahubwo ni uburyo ucyitwaramo. Imana ijye idushoboza kugira ngo twitware mu bibazo neza. Kuko urumva, ashobora kuba yaragize ikibazo hagati, sinari mumenyereye Aimable, ariko iyo wagize ikibazo wegera abantu, turi abana b'Imana, bishoboke ko yagize ikibazo ariko byaramunaniye kwegera abagenerwabikorwa be ngo ababwire ati ‘nahuye n'ikibazo iki n'iki’, ahubwo ugasanga bafatwa nabi, bamwe barasuzugurwa,..” Aime Uwimana yavuze ko Simon Kabera yabajije Aimable umunsi wa mbere bahura niba afite amafaranga azaha abahanzi, undi asubiza ko 'Nta kibazo cy'amafaranga afite', Simon ati 'Ok, Imana ishimwe'.

    Aime yavuze ko nyuma batunguwe no kumva ko abahanzi batiteguye neza mu buryo bw'amarangamutima ndetse n'ubuhanzi ahubwo ugasanga ntibanezerewe kubera ko badafashwe neza. Yatangaje ko ibyo biri mu byatumye aba Judges basezerera rimwe kuko ibyo bari babwiwe atari byo babonaga icyo gihe. Yavuze ko hari abantu benshi bifuza gushyigikira abahanzi ba Gospel ariko batazi inzira bicamo. 

    Yabageneye ubutumwa anagira icyo asaba abaramyi n’abacuranzi, ati “Ndatekereza ko twebwe abaramyi cyangwa abaririmbyi n'abacuranzi, igihe cyose hari umuntu uje mu byacu, tugomba kubifata tukumva ko ari ibyacu. Umuntu ntakajye aza ngo avuge ati ‘ngiye gukora ibi’. Ashobora no kuza afite umutima mwiza, bikamugora”. Uwimana wahimbwe Bishop n’abaramyi bagenzi be, yavuze ko ibyiza ari uko abahanzi bajya bayobora igikorwa runaka cyaje kibasanga/kiri kubakorerwa kuko ari bo bazi neza ibintu barimo, wenda bakaba banatanga amazina y'abantu bakwiyongeramo.

    Uwimana Aime utunzwe n’umuziki, avuga ko abahanzi benshi bishimiye kujya muri RGSL abihuza n'Ifi iyo ibonye amazi, nta kindi ikora uretse koga. Yunzemo ati 'Cyangwa ni nk'inyoni yari ifite ikibazo mu ibaba, ukayivura ibaba'. Yavuze ko ihita iguruka ikogoga ikirere. Yasoje avuga ko niba koko Aimable afite intego yo gufasha abaramyi, nta kabuza Imana izamugirira neza kuko imbuto ubibye mu murimo w’Imana itajya ipfa ubusa. Ati 'Imbuto wabibye mu murimo w'Imana ntabwo ipfa ubusa, Imana izamufasha, izamushumbusha izamugirira neza”.

    Didace Niyifasha Umuyobozi wa Radio Inkoramutima asanga RGSL yarasebeje igihugu!

    Didace Niyifasha ni umunyamakuru w'umusesenguzi ku ngingo zitandukanye akaba by'umwihariko ayobora Radiyo ya Gikristo yitwa Inkoramutima, akaba ari Radiyo ya CPR – Ihuriro ry’Abaporotestani mu Rwanda. Ari mu bashavujwe bikomeye n'ibyabereye mu gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live kitabiriwe n'abatarenga 80 kubera imitegurire mibi. Yavuze ko abagiteguye basebeje igihugu kuko ubusanzwe u Rwanda ruzwiho gutanga serivisi nziza. Yasabye ko ubutaha hajya hamaganwa abantu bose batazwi yise 'Abamamyi' bategura ibitaramo bya Gospel, anasaba abahanzi kujya banga kwitabira bene ibyo bitaramo.

    Ati: 'Reka mpere ku gitekezo cyo gushyiraho iri rushanwa cyari cyiza twese tugishyigikiye ijana ku ijana kuko twumvaga kigiye guha agaciro abahanzi binaba akarusho bashyizeho Akanama Nkempuramaka kazatoranya aba bahanzi kuko karimo abantu twemera muri Gospel, kumvamo amazina Bishop Aime Uwimana, Simon Kabera, Gideon Mupende, Pamela Mudakikwa na Josue Shimwa, ni abantu twabonagaho ubushishozi bukomeye. Ariko uko iminsi yagiye yegereza iki gikorwa cyatangiye gusohoka mu ba Gospel kijya mu yindi si y'umukara, batangira kudaha agaciro bene iki gikorwa;

    Ndavuga abo muri industry ya Gospel, yaba ibitangazamakuru mu kwamamaza iki gikorwa n’abanyamakuru ba Gospel, yaba abahanzi nyarwanda habe n'amadini n'amatorero aba bantu baturukamo bose ntibigeze biyegerezwa. Urugero ni he hatambutse ibiganiro n'amatangazo yamamaza iki gikorwa ko tutari bubishyuze ahubwo twari guterwa ishema nacyo?. Bigeze ku munsi w'igikorwa ho wagira ngo shitani yagisamiye mu kirere kuko basebeje igihugu, abanyarwanda n'aba Gospel kubera gutegurwa nabi; 

    Kumva Abakempurampaka begura ku munsi wegereje igitaramo ni echec (kubura intsinzi) mu mitegurire. Uburyo igikorwa cyateguwe nticyamamajwe ni ‘echec’. Uburyo abahanzi nyarwanda batahawe agaciro mu kuza gukora performance!. Ubu ugirango Mbonyi, Chorale de Kigali, Ambasadors of Christ choir, bari kuza Rebero ukabona aho ushyira abantu?. Abateguye iki giitaramo bameze nk'aba ‘Escro’ (abatekamitwe) kuko mu rwego ruri ‘Financial’ (ubukungu) ubona ko bashobora kuba birimo amanyanga n'ubutekamutwe no kudakorera mu mucyo”.

    Didace Niyifasha mu mboni ze asanga abateguye iki gikorwa barasebeje umuziki wa Gospel banasebya Igihugu. Ati 'Basebeje Gospel ku buryo abantu baketse ko ititabirwa kandi hari kuba hato cyane. Basebeje igihugu kuko twimakaje gutanga service nziza ariko byageze ku mugoroba hambaye ubusa, wibaze nk'isura Muhando yatahanye ku Rwanda”. Yavuze isomo buri wese yakura muri iki gitaramo, ati 'Abantu bareke gutekera imitwe muri Gospel bakeneye Hit (kumenyekana) no kuhashakira amaronko. Gospel yubahwe kuko imaze gutera indi ntambwe, bareke kuyikiniramo'.

    Uyu mugabo yatanze ubutumwa bwihariye ku bahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana abasaba kwiha agaciro bakirinda kwanduza amazina yabo. Ati 'Abahanzi bacu bihe agaciro kuko bamaze kugera ku gipimo gishimishije, bikwanduza amazina yabo. Nababajwe no kubona Gahongayire ajya kuririmba akarira, byerekanye ko yari yiteze kuza gutaramira abantu bafatika akababura. Ubutumwa nasorezaho, dukeneye gushyira hamwe muri Gospel yaba abahanzi n'abandi bakozi b’Imana hamwe no gusenga n'ibindi bizaza.

    Niba umuhanzi umwe cyangwa korali bakora concert bakuzaza Expo ground na Camp Kigali, none Rebero ukabura abantu 100 dukeneye kubona ibitaramo biza byuzuza Kigali Arena na za Stade kandi bigahesha ishema Gospel yose n'igihugu kandi ndasaba ko abantu bashaka gutegura event za Gospel batazwi (abamamyi) kujya bamaganwa n'ibikorwa byabo abahanzi bakanga kubyitabira kuko ni ukubicira amazina'.

    Fiacre Nemeyimana ni umuhanga cyane mu gutegura ibitaramo bya Gospel

    Niba waritabiriye cyangwa ugakurikira ibitaramo byakozwe na Healing Worship Team, True Promises Ministries, igitaramo cya mbere Israel Mbonyi yakoze mu 2015 muri Kigali Serena Hotel, uwihishe inyuma yabyo ni umugabo witwa Fiacre Nemeyimana nyiri Fiacre Tent Maker. Afatwa nka nimero ya mbere mu gutegura ibitaramo bikomeye by'amakorali n’amatsinda akunzwe muri Gospel. By’akarusho afite akarimi kareshya abaterankunga n’abashoramari mu bitaramo. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Fiacre yatangaje birambuye uko yabonye iki gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live cyarikoroje ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru n’ahandi.

    Yagize ati 'Imigendekere y’igitaramo Rwanda Gospel Stars Live mu busesenguzi bwa njye bwite. Ndavuga kuri 1. Concept: Rwanda Gospel Star ni initiative nziza. Nubwo bigaragara ko ibijyanye no guhiganwa cyangwa kwitwa umu star bitamenyerewe muri uru ruganda rwa muzika irimo ubuhanzi buhimba Imana. Aho usanga n'uwahembwe iyo umuhaye ijambo nyuma yo kwegukana igihembo, avuga ngo 'sinjye watsinze abandi' cyangwa ngo n’abatagitwaye barashoboye mu bwami bw’Imana ukumva avuga nk’uwisegura avuga ko ari igihembo cy’abahanzi bose bari muri competition. Uko ni na ko byagenze ubwo bamaraga guhemba abatsinze abandi”.

    Arakomeza ati “Idea ya Rwanda Gospel Star Live ikorerwa introduction abantu bayakiriye neza kuko basobanuraga ko abakunzi b’abahanzi ari bo bazababyarira ibibateza imbere bivuye mu gutora. Aho uwatowe cyane byagombaga kumuha ubushobozi kuko gutora byinjizaga amafaranga atari macye. Nominees nabo babyitabiriye babikunze kuko byaje mu gihe cyari kigoye ariko kandi ubona ko babibonamo guteza impano zabo imbere aho usanga abenshi bavuga ko izina riba riri mu bushorishoshi ariko nyiraryo akiri hasi mu bushobozi nawe ubwe arirebera hejuru iyo. Kubyitabira rero byari automatic”.

    Amakosa yabaye n’imigendekere y’iki gikorwa

    Fiacre ati “Mu mboni zanjye mbona ko aba organizers b’iyi initiative batari bafite amakuru ahagije y’ibibera mu gisata cya Gospel. Barebye cyane kuri system n’ibyo izinjiza haba kuri bo no ku bahanzi ntibita ko bikorerwa muri iki gisata cya Gospel kuko binyuranye n’izindi industry kuko akenshi n’isi y’iby'Umwuka aho umurimo w’Imana uza mbere kurenza inyungu z’ibifatika. Kimwe n’izindi projects zose, utegura yakagombye kuba afite ubushobozi cyangwa source imubashisha gushyira mu bikorwa initiative nibura 60%. N’ubwo ibyo witeze bitagerwaho nk'uko wabiteguye mu mpapuro. Byagaragaye ko iyi ngingo yagize uruhare mu migendekere itarabaye myiza y’iki gikorwa.

    ‘Communication’ nke hagati y’abategura n’abategurirwa ndavuga abahanzi. Byagaragaye ko ibitekerezo bya bamwe bititaweho cyangwa ngo bihabwe umwanya aho wasangaga bamwe bavamo kw’ikubitiro. Ishyaka n’urukundo bya Gospel industry bitari bifite umwanya uhagije mu mitima y’abateguye aho wasangaga imikoranire y’abategura yabaye micye hagati yabo n’amadini n’amatorero ari nabo bagombaga kubashyigikira kugira ngo imigendekere y’igikorwa igende neza. Ahubwo wabonagamo umwuka wo kumva ko abahanzi bakwiye kwirwanaho no kwikukira mu gihe amatorero atabamenye ku by'iterambere by'ibifatika”

    Fiacre yasoje atanga inama ku bategura ibitaramo bya Gospel ndetse n'abaramyi. Yabibukije ko harimo amafaranga rwose ku muntu witondeye imitegurire y’igikorwa cye ariko abasaba kugendera ku ndangagaciro za Gikristo igihe bategura. Ati 'Abategura ibitaramo by’umwihari ibya Gospel bakwiye kwita ku ndangagaciro ziranga iby’iki gisata cyo guhimbaza Imana. Harimo amafaranga nk'ahandi hose k'uwateguye neza, ariko kandi hakibukwa ko ari umurimo w’Imana bibaka binyuriye mu bikorwa nk’ibi. Hakaba kwisunga ubuyobozi bw’Umwuka Wera igikorwa kigasengerwa kandi kigashakirwa inkunga kandi imikoranire y’abafite ubunararibonye n’amatorero igashingirwaho'.

    Inama ze ku bahanzi, yagize ati 'Buriya mbere y'uko baba abahanzi bakwiye kwibuka ko babanza kuba abakozi n’abagabura b’iby'Umwuka kandi mu murimo utari uw’umuntu ababikora neza bakorana urukundo nyiri umurimo avuga ko hano mu isi bazagororerwa, ikigeretseho bafite ubugingo muri we. Bakwiye rero gushishoza icyabarinda gutakaza umurongo cyangwa kuvangira kwizera kwabo. Abahanzi bakwiye guharanira ko ibikorwa byabo byose birebererwa n’abanyamwuga bibashyira ku rwego nabo rwa kinyamwuga bityo ntibakomeze guteraganwa n’imiyaga n’imiraba. Nasoza nsaba abakunzi b’umuziki nyarwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana kuwusengera no kuwushyigikira cyane icyuho kirimo kigasanwa n’urukundo rwabo”.

    MC/Ev Becky Hillary yakuyoboreye igitaramo ushobora kumukubira kabiri ayo wari kumwishyura!

    Rebecca Uwizeye benshi bazi nka Becky Hillary ni umwe mu bakunze kuyobora ibitaramo bikomeye, urugero yayoboye kenshi kandi neza cyane ibya Groove Awards Rwanda, ibyateguwe n'Itorero abarizwamo rya United Christian Church (UCC), n'ibindi. Ni Umuvugabutumwa, Rwiyemezamirimo, ‘Philanthropist’ akaba n'Umushyushyarugamba w'umuhanga cyane. Iyo abonye igitaramo kiyobowe nabi arwara umutwe!. MC Becky uri kubarizwa i Kampala, yasesenguye uko yabonye igitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live, atangira anenga imitegurire yacyo, ati 'Imitegurire mibi/ ubushobozi bucye kuko Event nk'iriya guhagarara kubera abacuranzi batishyuwe.

    Management yarabuze cyangwa ni ukwipasa muremure?. Imitegurire mibi iganisha kuri event mbi…mbere yo kwishora mu mushinga runaka ni byiza ko wabanza kureba ko ubishoboye, ubifitiye ubushobozi. Niba Event ari gospel nibaza ko hakwiye kubaho team abasengera igikora. Kwegura kw'Akanama Nkemurampaka, bigaragazako batishimiye imikorere/imitegurire ya event. Izo ni imbaraga bari batakaje zikomeye. Guhuzagurika ariko byose ni amikora macye…ibi rero biganisha ku guhemuka, kubeshya, amadeni hirya no hino'.

    Mc Becky yagize icyo asaba abategura ibitaramo bya Gospel, abasaba kujya babanza bakareba niba ubushobozi bafite buhagije. Ati 'Icyo nasaba abategura events ni uko habaho teamwork/management, bakicara bakareba ni ubuhe bushobozi buhari? Ni iki basabwa kugira ngo bigende neza, nibwira ko byibuze Gospel ikwiye kugira itandukaniro na Secular. Binyibukije aho natashye ubukwe (as aguest/umutumirwa) bikarangira mbaye Mc ku buntu kuko Mc yanze kuyobora batamwishyuye. Ibaze umunsi mukuru nk'uwo w'ubukwe bwawe kugera utarishyura ubuyobora! Benshi bagiye banyambura kubera bitwaza ko ndi Evangelist ntabahemukira'.

    Peter Ntigurirwa yateguje ‘Petition’ yo kwamagana buri umwe wese uzategura ibitaramo biha isura mbi Gospel yo mu Rwanda

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda.com, Peter Ntigurirwa Umuyobozi Mukuru w'umuryango wa Gikristo Isange Corporation utegura ibihembo bya Sifa Rewards bishimira abantu b’indashyikirwa mu gisata cy’Iyobokamana, yashimiye abateguye Rwanda Gospel Stars ku bwo kugambirira gushyigikira imishinga myiza y’abaramyi, gusa nanone abanenga kutagisha inama abapasiteri bakuru ndetse no kwegera mbere inararibonye mu muziki wa Gospel. Arasaba abateguye iki gikorwa kujya kuruhuka, bakazagarukana ingamba nshya. 

    Yavuze ko nibatikosora, ntibanasabe imbabazi, azahita yandika ibaruwa igaragaza ko yitandukanyije n’ibikorwa byabo, ati 'Bitabaye ibyo nibakomeza, tuzandikira Itorero ko twitandukanyije n'ibyo bintu mu minsi iri imbere. Ni ukuri njyewe ndabyemeje, nushaka ubyandike. Njyewe nzakora 'Petition' (Itora), nibadahamagaza abantu bo muri Gospel ngo babasabe imbabazi, noneho ngeze ahantu hakomeye, babasabe imbabazi y'ibyo tutemera bakoreye muri Gospel.'

    INKURU WASOMA: Peter Ntigurirwa, impirimbanyi muri Gospel yateguje ‘Petition’ yamagana Rwanda Gospel Stars Live nitikosora ananenga Mbonyi na Muhando

    Ni iki abahanzi b'amazina akomeye bitabiriye Rwanda Gospel Stars Live batangaza?

    Uwiringiyimana Theogene ari we Theo Bosebabireba, ari mu bahanzi bitabiriye iki gikorwa ariko ataha amaramasa mu yandi magambo ntiyagira igihembo atahana mu bihembo 4 byatanzwe. Uyu muhanzi ufite izina rikomeye mu Rwanda no mu Karere mu muziki wa Gospel yasaruyemo amafaranga yo kubaka inzu nziza muri Kigali, n’ibindi, yabwiye InyaRwanda.com ko yashatse inyito y'iki gitaramo cya RGSL arayibura. Yavuze ko yahakuye isomo ryo kwihangana cyane. Ati 'None rero ukuntu nabonye kiriya gitaramo, nta nyito bifite, byasaba guhimba inyito yacyo y'umwihariko kuko nabonyemo isomo rikomeye. Ndangije nahigiye kwihangana ariko byo ku rundi rwego'. 

    Israel Mbonyi ni iki atangaza ku gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live yamuhaye sheki ya Miliyoni 7 Frw?

    Israel Mbonyi umuhanzi ufatwa nka nimero ya mbere mu muziki usingiza Imana mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi, ndetse bikaba byashimangiwe no kuba ari we wahize abandi muri Rwanda Gospel Stars Live akegukana Miliyoni 7 Frw, yabwiye InyaRwanda.com ko kumubaza kuri iki gikorwa ari ukumugora kuko nta makuru ahagije agifiteho. Icyakora yavuze ko yashenguwe n'ibyabereye muri iki gitaramo, ati 'Mu bantu batazi aho biva n'aho bijya ibijyanye na RGSL (Rwanda Gospel Stars Live) ni njye wa mbere. Ku buryo numva mfite isoni z'ibyabereye muri kiriya gitaramo'. 

    Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu, Mbonyi yasangije abamukurikira kuri Twitter ubutumwa busubiza abari kumubaza ku gitaramo cya RGSL. Yavuze ko we n’abaramyi bagenzi be bitabiriye iki gitaramo mu ntego yo gukorera Imana, naho ku bijyanye n’imitegurire ati “Nta gitekerezo mbifiteho”. Yunzemo urwenya (akunda kutebya cyane) ko hari amakuru ari kumva avuga ko byose ari Putin ubyihishe inyuma, ati “Gusa numvise bavuga ngo ni Putin wabiteye”. Yabikomoye ku bitero Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagabye kuri Ukraine mu minsi ishize, bigakurikirwa n’intambara ikomeje guhitana benshi muri Ukraine no gusubiza inyuma ubukungu bw’ibihugu binyuranye ku Isi na Afrika irimo.

    Aline Gahongayire umwe mu bahanzi bari muri iki gikorwa wanagaragaye asuka amarira ubwo abacuranzi bangaga gucuranga, ntiyiyumvisha impamvu hatumiwe Rose Muhando. Ati 'Sinzi impamvu batumiye Rose Muhando, ariko kubera ko ntari mu bategura kandi hari ibyo nasinye nk'umuhanzi, nk'umuramyi ni byo nagiye gukora. Ariko ndanenga. Ni gute ushobora gutumira umuhanzi ukamusumbisha abandi kandi abo bandi bafite ibyo bakora, ayo mafaranga wakamuhaye wakagombye kuyaha abo baramyi cyangwa se abo bakizamuka kuko wari uje uzanye igitekerezo cyiza cyo gushyigikira abahanzi bakizamuka, cyangwa se ukanayafata ukayashyira mu itegurwa ry'igikorwa kugira ngo bibe byiza kurushaho.'

    Eddy Kamoso wari MC muri iki gitaramo ati iki?

    Eddy Kamoso wari umushyushyarugamba (MC) mu gitaramo cya Rwanda Gosple Stars Live, yavuze ko mu busesenguzi bwe, yasanze abateguye iki gitaramo barabuze abajyanama bamenyereye gutegura ibitaramo bya Gospel. Ati 'Nk’umuntu wayoboye igitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live, uko nakibonye cyarimo ubushake bw'abagiteguye ariko kikabura abajyanama bamenyereye gutegura ibitaramo kuko hari utuntu wabonaga tutagenda neza nko gukora utuntu dukenewe cyane ku monota wa nyuma kandi twakagombye kuba twarakemutse kera. Gusa ntawabarenganya kuko babuzemo ubunararibonye kandi ubunararibonye ntawubuvukana ahubwo ibibazo wahuye nabyo cyangwa nabo nibyo biguha ubunararibonye'. 

    Yadutangarije ibyamushimishije, ati 'Nashimye courage (umwete) bafite nsanga atari abo gutereranwa ahubwo ari abo kwegerwa no kugirwa inama no kubatoza kugira ngo ibyo bateguye byuzuremo Yesu n’Umwuka Wera bitaba perfomance gusa”. Ku bijyanye n’ibyo yabonye muri iki gitaramo ntibimunyure, yagize ati “Ibitaranyuze ni ukudakorera ibintu kuri gahunda nyayo ariko nabyo hajemo akabazo k’abantu benshi barenga 1,500 basubiye inyuma kuko bari bizeye ko bagura amatike ku muryango bagahita bipimisha COVID-19 cyangwa utarakingirwa agakingirwa”

    Arakomeza ati “Ariko si ko byagenze ahubwo benshi basubiye inyuma kwipimisha harimo n’abaririmbyi bagombaga gukora Backing y’abaririmbyi, gusa nahakuye indi expériences nintegura 'IMBARAGA MU GUHIMBAZA FESTIVAL' nzakora ibintu byose biri ku murongo abantu bakaza mu gitaramo nta stress. Ubutaha kubera udukosa twagiye tugaragara bazakore uko bashoboye ku buryo bategura ibintu byibura ibintu byose biri tayari yaba muri budget no mu bategura'.

    Mu gusoza Eddy Kamoso yasabye abatanga impushya zo gukora ibitaramo kujya babanza gusaba abateguye ibitaramo ibyemeza ko biteye bihagije ndetse bakanerekana ko bishyuye abaririmbyi n'abacuranzi. Ati 'Isomo nI uko duhora twiga yaba ibyiza cyangwa ibibi bituma dufunguka ubwenge. Inama natanga ku batanga impushya nI uko bazajya basaba abategura ibitaramo byose contacts na recettes zigaragaza ko abaririmbyi n’abakozi bose mu gitaramo bizatuma désordres zigabanuka. Igisata cya Gospel nakigira inama yo gushyira hamwe no kurushaho kwihana ibyaha no kuzura Umwuka Wera'.

    Aimable Nzizera ni we wateguye Rwanda Gospel Stars Live (RGSL)

    Israel Mbonyi hamwe na James & Daniella bari bahuriye mu gikorwa cya RGSL

    Batanu bari bagize Akanama Nkemurampaka basezeye ku munota wa nyuma

    Aline Gahongayire asanga amafaranga yahawe Rose Muhando yari guhabwa abaramyi bo mu Rwanda

    Bosebabireba yavuze ko yashakishije inyito y’igitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live akayibura

    Rwanda Gospel Stars Live yasojwe n’igitaramo cyatumiwemo Rose Muhando

    Rwanda Gospel Stars Live Season 1 yasorejwe mu gitaramo cyabereye Canal Olympia

    INKURU WASOMA: Imirishyo yanze kuvuga! Ibya Rwanda Gospel Stars Live byabaye agatereranzamba

    REBA HANO INDIRIMBO “HINDURA” YA RATA JAH NAYCHAY WABAYE UMUHANZI UTANGA ICYIZERE

    REBA HANO INDIRIMBO “ICYAMBU” YA ISRAEL MBONYI WAHIZE ABANDI AKEGUKANA MILIYONI 7 FRW MURI RGSL

    REBA HANO “BAHO” INDIRIMBO YA ISRAEL MBONYI YAKUNZWE CYANE KURUSHA IZINDI ZE ZOSE, IMAZE KUREBWA N’ABARENGA MILIYONI 4.6

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115302/basebeje-igihugu-ubusesenguzi-bwinararibonye-muri-gospel-kuri-rwanda-gospel-stars-live-yar-115302.html

  • #MissRwanda2022: Abahatanye basuye Isange One… – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Ishami rifasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Shafiga Murebwayire, yabwiye aba bakobwa ko IOSC ikora mu buryo butandukanye buhuza serivisi zatangwaga n'ibigo bitandukanye bishinzwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, iy'Ubuzima n'iy'Ubutabera.

    Izi serivisi zose byorohera abagana IOSC kuzisanga ahantu hamwe. Ati 'Ishyirwaho rya Isange ryaje nk'igitekerezo cyo guhuza imbaraga zinyuranye mu gukemura ibibazo by'ihohotera rishingiye ku gitsina n'ihohoterwa ry'abana.'

    Yasobanuye ko iki kigo gifasha buri wese haba umugabo, umugore, umukobwa ndetse n'umuhungu igihe yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ati 'Iyi service ntabwo ari iy'abakobwa gusa. Ni iy'abantu bose. Ni iy'abagore, abagabo, abakobwa n'abahungu.'

    Muri iki kigo harimo ibyumba bitandukanye nk'icyo kuganiriza umwana wahohotewe, umuntu mukuru, icyo gufatiramo ibizamini bya muganga n'ibindi bitandukanye bifasha abakozi ba IOSC kuzuza inshingano zabo neza.

    Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 batemberejwe muri ibi byumba byose, basobanurirwa ibikorwa bibera muri buri kimwe.

    Bahavuye biyemeje kuba ba Ambasaderi b'iki kigo mu kumenyekanisha amakuru ya serivisi zihatangirwa ku bandi baturage kugira ngo zirusheho kugera kuri buri wese mu Rwanda.

    Madamu Jeannette Kagame ni we watangije Isange One Stop Centre mu 2009, iza ije gushyigikira izindi gahunda zari ziriho zijyanye no guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guhohorera abana.

    Muri izo gahunda hari harimo nk'ubukangurambaga bwa 'Fata Umwana Wese nk'Uwawe' n'izindi zitandukanye zashyizweho bitewe n'ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo ndetse n'umubare uri hejuru w'abahohoterwa wakomeje kugenda uzamuka.

    Serivisi zitangwa na IOSC zirimo iz'iperereza, izo gufasha mu mitekerereze abahungabanyijwe, ubujyanama, kuvura, kwipimisha byemewe n'amategeko n'icumbi ry'agateganyo.

    Kuva ikigo Isange One Stop Center cyatangira mu mpera z’umwaka wa 2009 kugeza tariki 31 z’ukwezi gushize kwa 5 mu 2019, cyari kmaze kwakira abahohotewe 19 047.

    65% by’abakiriwe bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, naho 35% bakaba ari abahuye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, aho 82% byabo ari abagore naho 18% bakaba ari abagabo. 

    Abakobwa 19 bahataniye ikamba basuye ikigo Isange One Stop Center gitanga ubufasha ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina



    Isange One Stop Center iherereye ku kacyiru ikaba yarashinzwe ku bufasha bwa Nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame


     

    Aba bakobwa basobanuriwe ko kuva iki kigo cyatangira mu 2009, cyakira amanywa n'ijoro abahohotewe abenshi baba biganjemo abagore


     

    Ba Nyampinga babwiye ko IOSC ifasha mu kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina 

    Ba Nyampinga banditse mu gitabo cy'abasuye IOSC, bashima imikorere y'iki kigo


     

    Buri mwaka iki kigo cyakira abantu benshi bakigana baje kwigira ku mikorere yacyo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115295/missrwanda2022-abahatanye-basuye-isange-one-stop-centre-ifasha-abakorewe-ihohoterwa-rishin-115295.html

  • Ubanza ya Mubazi twarayitinyiraga ubusa! – #rwanda #RwOT

    Rwari urugendo rudasanzwe ariko runanteye impungenge, kuko amakuru nari mfite kuri kariya kamashini ari uko gahendesha yaba umugenzi, yaba ndetse n'umumotari.

    Ibi nari narabyishyizemo nyamara nari ntaragakoresha, ahubwo nagatinyaga nkurikije uburyo abantu benshi babanje kukanga (yaba abamotari ndetse n'abagenzi).

    Navuga ko natinze kumenya ibyako kuko nari ntarakagenderaho, bitewe n'uko mu gihe cya mbere ubwo katangiraga gukoreshwa (mbere y'uko abamotari basaba ko ibyako byasubirwamo), abamotari bose nabashije gutega bagatinyaga kubi, ndetse wamubaza ngo 'tugakoreshe' akakubwira ko ake gafite ikibazo.

    Nyuma yo kubwirwa n'abamotari barenze batatu ko mubazi yabo ifite ikibazo, byaje kurangira mbashije gusobanukirwa ko ahubwo ari ikindi kibazo gihari kiri gutuma abamotari batagakoresha. Ibyo rero nabyakiraga neza kuko nagatinyaga nanjye, nkurikije ibyo bakavugagaho ngo gatuma umugenzi yishyura amafaranga menshi cyane.

    Ukuri nabonye uyu munsi gutandukanye n'uko nari nsanzwe nzi

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022 ubwo navaga mu rugo Kimisagara ngiye mu kazi mu Mujyi kuri La Bonne Addresse, nkigera aho dutegera moto, umwe mu bacuruza 'Me to you' ku muhanda b'inshuti zanjye [turaziranye kuko bahakorera buri munsi], yahise ambwira ko hari umuntu ejo wishyuye amafaranga arenga 800 Frw kuva aho dutegera kugera mu mujyi mu gihe ari ahantu ubusanzwe twiyumvikaniraga n'umumotari tukishyura 500 twaba twahenzwe cyane tukishyura 600! 

    Nkimara kumva ayo makuru, nkimara kandi no kubona abamotari barenga batatu banga kujya mu mujyi 'kuko badafite mubazi', nahise ntekereza ko bya bintu bishoboka koko ariko ndavuga nti 'reka ngerageze nimenyere ukuri, wasanga nkomeza kugendera mu byo abandi bavuga ariko atari ukuri'.

    Icyabaye nkimara kwicara kuri moto, ni uko umumotari byabanje kumugora gukoresha 'mubazi' kuko twahagaze inshuro zigera muri enye zose [niba nabashije kubara neza], kuko ubwo mubazi yatangiraga kubara hashiraga iminota nk'itanu tugahagarara ati 'bivuyemo [ntikiri kubara]'. 

    Yabanje kuvuga ko bishobora kuba ari ukubera ikibazo cy'umuhanda w'amabuye turimo ko byaba biri kwica 'connection' ya mubazi, ariko tugeze kuri kaburimbo yemera kwegera mugenzi we amusobanuza iby'aka kuma, undi nawe amusobanurira neza uko mubazi ikoreshwa ni uko dutangira urugendo rwiza gutyo.

    Ku rugendo rungana n'ibirometero 3.3, mubazi yambariye 539 mu mafaranga y'u Rwanda; ni ukuvuga ko harimo 400 yagiye ku birometero bibiri byuzuye, ndetse na 139 yagiye ku 1.3km. 

    Ubwo kuri ayo twongeyeho ayo mubazi itabashije kubara ya rwa rugendo rwa mbere rwabanje, ubanza atari kuba menshi. Muri make ugereranyije n'uko nabitekerezaga, mubazi ntiyari ikwiriye kudutera ubwoba.

    Mu gutaha nabwo natashye na moto ariko kubera ko inzira yo gutaha iba ijya gutandukana ho gato n'inzira twanyuze mbere, mubazi yambariye ibirometero 4.5 km bihuye n'amafaranga 668 Frw ni ukuvuga 400 ku 2km ndetse na 268 ku 2.5 km.

    Mu kiganiro nagiranye n'aba ba motari uko ari babiri twagendanye [sindi bubavuge amazina], wabonaga batuje kwa kwishisha ko bari buhendwe ntabihari.

    Umumotari twazanye yambwiye ko ari ubwa mbere atangiye gukoresha mubazi [uyu munsi], ariko ko abona nta kibazo imutwaye.

    Umumotari wa kabiri [uwo twazanye ntaha], nawe yambwiye ko asanga mubazi izakemura ibibazo byaba iby'abagenzi ndetse n'iby'aba motari.

    Ati: 'Icya mbere yakemuye ni cya kibazo cy'abamotari babona polisi bakiruka bagasubira inyuma, ibyo ntibizongera kubaho. Uzajya ugenda nubageraho nibaguhagarika uhagarare, ubereke ibyo bagusaba ubundi ukomeze.' Nahise ngira amatsiko yo kumenya byimbitse aho mubazi ihuriye n'abapolisi, ansobanurira ko kugira ngo umumotari abone mubazi ari uko agomba kuba yujuje ibisabwa bwose, mbese ko ibyangombwa byatumaga abamotari bahunga polisi udashobora kubona mubazi utabyujuje.

    Ikindi kintu njye nabonye by'umwihariko, gusa sinari nagisobanukirwa neza icyabiteye, ni uko mu nzira abamotari bari bake ugereranyije n'ibisanzwe, kandi hejuru y'ibyo, ntitwigeze duhura na ba ba motari bagenda birukanka. Muri make urugendo rwabaye ruhire!

    Hano ni mu gitondo ubwo najyaga ku kazi mu Mujyi

    Hano ni ku mugoroba ubwo nari ndimo gutaha

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115301/ubanza-ya-mubazi-twarayitinyiraga-ubusa-115301.html

  • #COVID19: Abanduye babiri bashya ni bo babonetse mu Rwanda ku wa Gatatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-babiri-bashya-ni-bo-babonetse-mu-rwanda-ku-wa-gatatu

  • Bruce Melodie agiye gusubira muri Kenya – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi azakora urugendo rwe muri Kenya guhera kuri uyu wa Kane tariki 10 kugeza ku wa 15 Werurwe 2022.

    Azajya mu bitangazamakuru bitandukanye bikomeye muri Kenya birimo Media Max Group, Kiss Fm, KTN, K24, Trace Tv & Radio, NTV Lit 360, Boomplay Kenya na Nation FM.

    Bruce Melodie bivugwa ko ashobora no gukorera igitaramo muri iki gihugu.

    Uyu muhanzi agiye kujya muri Kenya nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise 'Totally Crazy' yakoranye na Harmonize wo muri Tanzania.

    Bruce Melodie agiye gusubira muri Kenya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bruce-melodie-agiye-gusubira-muri-kenya

  • Muhanga: Abatanze ingemu ku babo bafunze bakoresheje' MoMo Pay' nti yageze kubo yari igenewe #rwanda #RwOT

    Abafite ababo bagororerwa muri Gereza ya Muhanga,  baravuga ko ingemu batanze bakoresheje uburyo bwa 'MoMo Pay' itageze kubo yari igenewe. basaba ko ababishinzwe bakwita kuri iki kibazo hakamenyekana icyabiteye. Ubuyobozi bw'Amagereza, bwemera ko ingemu zatanzwe ariko bukavuga ko hari ibitarubahirijwe bigatuma abagemuriwe batagerwaho n'ibyo bagenewe. Ibisabwa ngo ingemu igere ku bo yagenewe hari ababibona ukundi.

    Aba Babyeyi, Abavandimwe ndetse n'Inshuti, bose bahurira ku kuba mu gihe cya Guma mu rugo, urwego rushinzwe imfungwa n'Abagororwa mu Rwanda (RCS) rwarabasabye kujya boherereza ababo ingemu bakoresheje ikoranabuhanga nkuko n'abari hanze ya Gereza barikoreshaga bishyura ibyo baguze.

    Munyabuhoro Donatien, avuga ko afite murumuna we ugororerwa muri Gereza ya Muhanga. Ko mu gihe cya Guma mu rugo yajyaga yohereza ingemu akoresheje Terefone mu buryo bwa MoMo Pay ariko yatunguwe nuko ubwo yajyaga ku musura vuba aha ubwo bongeraga kwemerera abantu gusura ababo, yamubwiye ko nta kintu yigeze abona bamwoherereza.

    Yagize ati' Nagiye gusura mu rumuna wanjye kuri Gereza ya Muhanga, ariko ambwira ko yategereje ingemu agaheba, akibaza niba twarishwe na COVID-19 twese ku buryo habura n'umugemurira. Ariko kubera ko twakoreshaga 'MoMo Pay' ya Gereza, buriya arahari bazayamuha'.

    Mukamurenzi Beatrice, avuga ko mu gihe cya Guma mu rugo' twoherezaga ingemu kuri nimero twahawe na Gereza' ariko twamenye ko amafaranga twamwoherereje atigeze amugeraho tukibaza impamvu naho yagiye.

    Yagize ati' Mu gihe cya Guma mu Rugo twari twarahawe nimero yo koherezaho amafaranga agahagararira ingemu twagomba kuba twamwishyirira, ariko twamenye ko iyi ngemu itigeze imugeraho, ariko twebwe twabaga twayohereje, ese yaba yaragiye hehe ? yarayobye'?.

    Kanganwa Martha, avuga ko bagiye bohereza amafaranga batazi niba uwo bagemuriye akiri muri iyo Gereza cyangwa yarimuwe bityo ntibanamenye ko yabonye ubwo butumwa.

    Yagize ati' Turasaba ubuyobozi bwa Gereza ko bwajya bumenyesha abafite ababo bayifungiyemo ko bimuwe kuko hari n'abagiye bohereza amafaranga bakamenya amakuru ko bahavuye. Nitunohereza ingemu y'amafaranga bajye batumenyesha ko yabagezeho baduhe ubutumwa nkuko natwe tuba tububahaye'.

    Mu kiganiro twagiranye n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfugwa n'Abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera Gakwaya, avuga ko mu bihe bya Guma mu rugo koko buri Gereza yagiye ishyiraho uburyo bw'Ikoranabuhanga (MoMo Pay) bwo gufasha abafite ababo bagororerwa muri izi Gereza bakajya babagemurira amafaranga ku mirongo migari bari barashyiriweho.

    Yagize ati' Mu bihe bya Guma mu rugo twagerageje gushyiraho uburyo bw'ikoranabuhanga (MoMo Pay) bwo gufasha abafite abavandimwe, inshuti kubasha kuboherereza ingemu bakoresheje iyi mirongo migari yatanzwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19″

    Akomeza avuga ko kohereza ingemu y'amafaranga bitari bihagije, ko ahubwo  wanagombaga kohereza ubutumwa bugufi bugaragaza ingano y'amafaranga wohereje n'uwo uyoherereje kugirango agezweho ubutumwa bwe.

    Yagize ati' Nubwo hashyizweho iyi mirongo migari y'ikoranabuhanga ntibyari bihagije kuko icyasabwaga uwabaga yohereje amafaranga (ingemu) yagombaga kongera kohereza ubutumwa bugaragaza ingano y'amafaranga yohereje, Telefoni yayohereje n'uwo agenewe urimo kugororerwa muri iyo Gereza, bityo ubwo butumwa bugashingirwaho bugezwa kuwo bugenewe'.

    Yongeyeho ko buri uwariwe wese wagemuriye umugororwa cyangwa imfungwa akoresheje imirongo yari yashyizweho mu gihe cya Guma mu rugo akwiye kugaragaza ubwo butumwa yohereje maze Gereza ikamufasha kubugeza k'uwo bwari bugenewe kuko hari amafaranga menshi adafite ba nyirayo kuko hatagaragajwe uwo agenewe. Abafite iki kibazo begere inzego za gereza zibafashe.

    Gusa nubwo uyu muyobozi avuga ko kubo bitakunze ngo ingemu igere kubo yohererejwe bazafashwa, hari bamwe muri abo bohereje iyi ngemu bavuga ko bazahura n'ikibazo cy'uko igihe boherezaga ingemu bafashijwe n'abandi kubera ko nta telefoni bwite bari bafite, ndetse ubwo butumwa hakaba n'abatakibufite bitewe n'imapmvu zinyuranye. Aha niho benshi bahera bavuga ko ibi byanabateranyije n'ababo bagororerwa muri Gereza, aho babashinje kuba batarabitayeho kandi mu by'ukuri bo bari bazi ko bakoze ibishoboka byose nkuko Gereza yabibahayemo umurongo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abatanze-ingemu-ku-babo-bafunze-bakoresheje-momo-pay-nti-yageze-kubo-yari-igenewe/