Category: Uncategorized

  • Yabyaye umukobwa ahita amwica abitewe nuko yashakaga kubyara umuhungu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Pakistani haravugwa inkuru ibabaje y'umugabo ufunzwe akekwaho kwica uruhinja (umukobwa) Nyuma Yuko weyashakaga kubyara umukobwa.

    Shahzaib Khan Ari mu maboko ya Police Nyuma Yuko bivuzwe ko yarashe umukobwa we wari amaze iminsi 10. Uyu mugabo bivugwako yarashe uyu muziranenge inshuro 5 zose bikamuviramo kwitaba Imana.

    Uyu mugabo wari amaze imyaka 2 ashinze urugo, avugako yishe uyu mwana kuko atifuzaga imfura yumukobwa ngo ahubwo yashakaga ko umwana wa mbere aza Ari umuhungu.

    Amakuru avugako umugabo yahunze urugo akimara kumenya ko umugore we atwite umukobwa. Khan yaje kugaruka mu rugo nyuma yiminsi 10 umugore we amaze kwibaruka.

    Khan yasabye umugore we ko yamuha umwana akaba amuteruye, maze nuko kumwihererana agahita amurasa agapfa.

    Mu icyo gihe Khan agerageza kwica umukobwa we, munzu iwe harimo bene wumugore we ndetse nabo habuze gato ngo abarase.

    Muramu wa Khan witwa Hidayatullah agira ati 'nagerageje kurwana ngo mubuze kurasa umwana gusa yahise antunga imbunda ndetse abwira nabari Aho bose ko bagomba kwegerayo cyangwa akabarasa. Ibi byatumye rero birangira Khan arashe umwana ntawumukomye mu nkokora.

    Bivugwako Khan yarashe umwana Kuwa 07/03/2022, ahita atabwa muri yombi agerageza gutoroka ndetse kimwe mu bihano ashobora gufatirwa harimo no kunyongwa (kumanikwa) ku karubanda.

    Source : https://yegob.rw/yabyaye-umukobwa-ahita-amwica-abitewe-nuko-yashakaga-kubyara-umuhungu/

  • Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Bénin #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Aurélien yashyikirije Perezida Kagame, ubutumwa bwa mugenzi we wa Bénin, Perezida Patrice Talon.

    Tariki 29 Kemena 2016, nibwo Perezida Patrice Talon, yagiriye urugendo rwe rwa mbere mu Rwanda, rwari rugamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi kandi butanga umusaruro kuri buri gihugu.

    Wabaye n’umwanya wo kongerera imbaraga umubano n’ubuhahirane bisanzwe hagati y’u Rwanda na Bénin, no kwemeranya ku buryo bushobora gutuma ukoreshwa mu nzego zinyuranye.

    Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, Talon yasuye ibikorwa bitandukanye birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’agace kahariwe Inganda, Special Economic Zone.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-minisitiri-w-ububanyi-n-amahanga-wa-benin

  • Benzema ibitangazamakuru byi Paris byamugize intwari – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Ibi bintu nubungubu byakomeye guteza impagara no kwibaza niba Ari ndimbati gusa waba waragerageje gufata umwana kungufu no guhishira icyaha.

    Ntagihe kinini gishize humvikanye inkuru yifatwa kungufu y'umwana Wu mukobwa ndetse bikarangira anabyaye impanga ariko uwayimuteye ngo agakomeza ku mwihunza no kwanga ku mufasha rimwe na rimwe akamutera nubwoba.

    Umwana w'umukobwa feredawusi ubwo yaganiraga nigitangazamakuru kimwe ha mu Rwanda yatangaje uburyo yahohotewe nu musitari umunyerewe hano mu Rwanda mu mwuga wo gukina amafirime no kwamamaza uzwi kwizi rya ndimbati.

    Uyu mwana Wu mukobwa yagize ati'' narahohotewe mugihe nahabwaga ibyo kunywa nu mugabo gusa nkaza kwisanga nasinziririye muri loji ndikumwe nu mugabo muri make navugako nafashwe kungufu ikibabaje nuko nyuma yo kwisanga ryamanye nu mugabo naje no gutwita ntabiteguye mugutwita kwange nagerageje kubwira uwari wanteye Inda ariko akomeza kujyana hirya no hino kubashutibe rimwe na rimwe bakankubita bakambaza nogusohoka mu gipangu aho yabaga yarancumbikishije naho maze kubyarira sinavugako haribyinshi yamfashije nu kwirindwa duserera mwaka ibigomba kuntunga bigatunga nabana bange na we''

     

    Ibingibi byatumye abana ba bakobwa baburirwa kuba menge bakirinda ibintu byose byatuma babyara bakiri bati kuko bitera igihugu igihombo ndetse no kubyara abana badashoboye kurera.

    Ikindi kintu cyokwibazwa ubukoko kuki abagakwiye kurinda no gusigasira abana aribo babahemukira.

    Source : https://yegob.rw/benzema-ibitangazamakuru-byi-paris-byamugize-intwari/

  • Inkumi yabonye akazi yihakana umusore bakundanaga, ibyamubayeho nyuma ni agahebuzo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo muri Nijeriya yavuze amateka yubuzima bwihariye agaragaza impamvu abantu batagomba gutereranwa cyangwa gusuzugurwa n'abo bita inshuti kubera ubukene'.

    Uyu musore uzwi ku izina rya Chinedu Ihekwoaba yatangaje ko umukobwa bakundanaga yabonye akazi maze agahita amwanga avuga ko ari umukene ariko nyuma aza kubona ibitangaza akaba abayeho neza muri iki gihe.

    Uyu mukobwa ngo yahagaritse kuvugana nawe, ariko nkuko byateganijwe, ubuzima bwa Chinedu bwarahindutse maze abasha kubona inzu n'imodoka nyuma yimyaka ibiri bashwanye.

    Nk'uko uyu musore abitangaza ngo inshuti ye yabonye asigaye afite inzu nziza status ya WhatsApp atangira kumwoherereza ubutumwa nanone ariko umusore yibutse uburyo yamubenze biramubabaza.

    Chinedu asangiza ubu butumwa abamukurikira kuri Twitter yagize 'Nyuma yo guhabwa impamyabumenyi, inshuti yanjye magara yabonye akazi areka kungera kumvugisha. Nahagaritse kuvugana nawe. Nyuma yimyaka 2, Imana yasubije amasengesho yanjye. Nabonye inzu n' imodoka nziza. Yabonye inzu yanjye ihenze kuri WhatsApp maze yongera kunyandikira. Ariko sinamusubije'

    Ukuri nuko, abantu ntibazakwegera niba bumva uzahora uri umutwaro mubuzima bwabo. Reka kurira. Urwego rwo hejuru wagira mu buzima. Nta muntu n'umwe wibagirwa umuntu bakundana. '

    Source : https://yegob.rw/inkumi-yabonye-akazi-yihakana-umusore-bakundanaga-ibyamubayeho-nyuma-ni-agahebuzo/

  • Ifoto y’umunsi: Muheto yongeye gushimangira ko afite uburanga buhebuje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nshuti Muheto Divine uri mu bakobwa 19 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga kubera uburanga bwe buteye amabengeza.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Muheto yasohoye amafoto agaragaza uburanga bwe, ibintu byatumye abiganjemo igitsina gabo bacuka ururondogoro kubera ukuntu uyu mukobwa yagaragaraga.

    Muheto ni umwe mu bakobwa 19 bari mu mwiherero mu Karere ka Bugesera, aho afite nimero 44. Ikindi kandi akaba akomeje gushimangira ko akunzwe cyane dore ko ari uwa kabiri mu bamaze gutorwa cyane.

    Ayo mafoto ni aya akurikira:

    Bimwe mu bitekerezo:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-muheto-yongeye-gushimangira-ko-afite-uburanga-buhebuje/

  • Rutsiro: Umusaruro w'ibirayi wikubye karindwi nyuma y'uko Igishanga cya Bitenga gitunganyijwe – #rwanda #RwOT

    Iki gishanga cyatunganyijwe hifashishijwe ingengo y'imari ya miliyoni 260 Frw, bikaba byari ku nshuro ya mbere iki gishanga gihinzwe mu gihe cy'imvura, dore ko cyahoragamo imyuzure ku buryo kukibyaza umusaruro bitashobokaga, uretse mu bihe by'impeshyi nabwo ugasanga izuba rishobora kwica imyaka.

    Umuhinzi Mukafazari Dancille avuga ko mbere bahingaga igihembwe kimwe kubera amazi menshi yabaga muri iki gishanga, ariko nyuma y'uko gitunganyijwe bari guhinga ibihembwe bitatu.

    Ati “Twahingaga igihembwe kimwe kubera ubwinshi bw'amazi. Hamaze gutunganywa, twashyizeho akacu dushaka ifumbire none ubu murabona ko umusaruro wizihiye amaso.'

    Inyigo yo gutunganya iki gishanga yatangiye gukorwa muri Gashyantare 2020, irangira muri Kamena 2020.

    Dushimimana Alexis, umukozi wa DUHAMIC ADRI, ushinzwe ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga SMART ufasha abahinzi guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe, yavuze ko ubwiyongere bw'umusaruro buzagirira akamaro abaturage.

    Ati “Mbere y'uko iki gishanga gitunganywa umusaruro wari toni enye kuri hegitari, ariko nk'uko mwabibonye mu bipimo byafashwe umusaruro uri kuri toni 28 kuri hegitari, ndetse hari hegitari yakuwemo toni 36, iyavuyemo toni nke ni 25, urabyumva ko umusaruro kuri hegitari wikubye inshuro zirindwi.'

    Dushimimana avuga ko kuba umusaruro wariyongereye bizafasha abahinzi kwihaza mu biribwa no kwivana mu bukene, bakishyurira abana amashuri, bagatanga ubwisungane mu kwivuza n'ibindi.

    Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Rutsiro, Turamye Sylverien, avuga ko umusaruro wiyongera iyo igishanga gitunganyijwe.

    Ati “Turishimira cyane umusaruro wabonetse mu gishanga cya Bitenga, ubuso bwahinzwe ni hegitari 34 ubwo ukubye n'umusaruro kuri hegitari wahita ubona umusaruro turabona muri kino gishanga kandi urashimishije, uzafasha abaturage kwiteza imbere.'

    Turamye avuga ko bafite gahunda yo gukomeza gutunganya ibishanga, birimo n'igice cyasigaye ku gishanga cya Bitenga.

    Igishanga cya Bitenga gihingwamo n'abahinzi 864 bo mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri bibumbiye mu matsinda 34.

    Iki gishanga cyaherukaga gutunganywa mu 1984.

    Abaturage bishimiye umusaruro wiyongereye nyuma y’uko ibirayi Igishanga cya Bitenga gitunganyijwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umusaruro-w-ibirayi-wikubye-karindwi-nyuma-y-uko-igishanga-cya-bitenga

  • Minisitiri Ingabire yagaragaje ko bitumvikana impamvu i Nyagatare hakiri imiryango ikennye n'abana bagwingira – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 9 Werurwe 2022, ubwo habaga Inama Mpuzabikorwa y'aka Karere yahuje abayobozi kuva ku Mudugudu kugera ku Karere n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Ubwo Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yagaragazaga ishusho y'aka karere, yavuze ko mu myaka itanu ishize hamaze guterwa intanga inka 17.789 mu gihe inka zimaze gukingirwa ari 863.246.

    Yagaragaje ko kuri ubu bafite inzuri zirenga 4000, ingano y'umukamo yavuye kuri litiro miliyoni umunani ugera kuri litiro miliyoni 21 zirenga bivuze ko nibura ku munsi haboneka litiro zisaga ibihumbi 70.

    Minisitiri Ingabire yabwiye aba bayobozi ko Akarere ka Nyagatare gafite abaturage bakennye bangana na 44%, kakagira 20% bari mu bukene bukabije, ababaza impamvu ituma hanagaragara abana bagwingiye.

    Ati 'Kandi ngo tureza, turi ikigega cy'igihugu, dufite amata, dufite inka n'ibindi byinshi birimo n'umukamo wiyongereye. Rero iyo tutabibona mu mibereho y'umuturage cyangwa mu buzima bw'umuturage bwahindutse, bizasigara mu mpapuro no mu ngengo y'imari.'

    Yavuze ko Umukuru w'Igihugu yifuza ko abayobozi bahindura ubuzima bw'abaturage bashinzwe ngo niba batabuhinduye bajye basezera batahe. Yasabye abayobozi kwita cyane ku mibereho y'abaturage, kurwanya igwingira ry'abana, ubukene n'ibindi bibazo byugarije umuryango.

    Ati 'Niba twaragize umukamo wa miliyoni 21 mu myaka itanu, mwasobanura gute ko dufite abana bangwingiye bangana na 30% muri Nyagatare bari munsi y'imyaka itanu. Ubwo rero bisobanuye ko mu myaka icumi iri imbere tutazaba dufite abayobozi beza kubera ubugwingire.'

    Minisitiri Ingabire yahaye umukoro abayobozi bo mu nzego z'ibanze mu Karere ka Nyagatare wo gukura abaturage mu bukene, bakarwanya igwingira ngo kuko bafite ubutaka bwiza bwera, bakabarinda kwangiza kandi bakabafasha mu kubahindurira imyumvire.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko bagifite abana bake bagaragarwaho imirire mibi ariko ngo iyo bagaragaye babashyira mu bigo nderabuzima bakabitaho nibura ngo mu Cyumweru kimwe baba bakize.

    Ati 'Nko mu Cyumweru twasoje twari dufite abana 16 gusa, ni ikibazo cyo kutamenya imitegurire y'indyo cyangwa se nta nubwo twahakana ko hatari abaturage bataragira imibereho myiza. Hari n'abo tugenda tubona ariko ntibikwiriye ko tubona abantu nk'abo Nyagatare.'

    Abayobozi bo mu Karere ka Nyagatare bijeje ubuyobozi gukoresha imbaraga mu gukura mu bukene abaturage bakarwanya inda ziterwa abangavu, ubukene n'igwingira.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta, yabajije impamvu i Nyagatare hakiri imiryango ikennye n'abana bagwingira kandi ifite umukamo mwinshi

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yijeje ko bagiye kongera imbaraga mu gukurikirana imibereho myiza y’abaturage

    Abayobozi bakuru bo mu nzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa

    Inama Mpuzabikorwa y'Akarere ka Nyagatare yahuje abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu n'abafatanyabikorwa batandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-ingabire-yagaragaje-ko-bitumvikana-impamvu-i-nyagatare-hakiri

  • Ibiganiro by'abayobozi b'Uburusiya na Ukraine byongeye gukubita igihwereye #rwanda #RwOT

    Igice cya mbere cy'ibiganiro hagati y'abaminisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'Uburusiya n'aba Ukraine ntacyo cyagezeho ku bijyanye no guhagarika intambara, nk'uko bivugwa na UKraine.

    Nyuma y'ibyo biganiro byabereye muri Turukia, Minisitiri wa Ukraine ushinzwe Ububanyi n'amahanga, Dmytro Kuleba, yavuze ko ibyasabwe na mugenzi we w'Uburusiya Sergei Lavrov ari nko gusaba ko bamanika amaboko.

    Hagati aho Lavrov yavuze ko igitero cya gisirikare igihugu cye cyagabye kuri Ukraine kirimo kugenda uko cyateguwe.

    Ibyo biganiro byabaye Uburusiya bwaraye buteye ama bombe ku bitaro by'abana, Ukraine ivuga ko ari “icyaha cyo mu ntambara”.

    Abategetsi bavuga ko abantu batatu barimo umwana baguye muri icyo gitero mu mujyi wa Mariupol.

    Hashize ibyumweru bisaga bibiri Uburisiya bugabye igitero ku gihugu cyose cya Ukraine.Kuva icyo gihe abantu miliyoni 2.3 bakaba bamaze guhunga igihugu.

    Aho abantu bugarijwe n'akaga kurusha ahandi ni muri Mariupol, nk'uko Kuleba yabivuze, mu gihe abaturage bagotewe mu bukonje bwinshi nta muriro nta mazi.

    Yavuze ko Uburusiya budashaka gutanga inzira abantu bacamo kandi ko butemeye ibyasabwe na Ukraine ko haba guhagarika intambara mu gihugu cyose ku mpamvu z'impuhwe ku bantu.

    Yavuze ati : “Ndashaka kongera kuvuga ko Ukraine itamanitse amaboko, kandi ntizamanika amaboko,” yongeyeho ko afite ubushake bwo gukomeza ibiganiro.

    Ku ruhande rwe, Minisitiri w'Uburusiya ushinzwe ububanyi n'amahanga nta na kimwe yemeye ahubwo yasubiyemo ibyo Uburusiya busaba ko Ukraine imanika intwaro ikemera no kuba igihugu kidafite aho kibogamiye. Yavuze ko Uburusiya butegereje igisubizo cya Kiyv.

    Lavrov yashinje kandi Uburayi gukongeza imirwano mu gukomeza guha intwaro Ukraine.

    Yavuze ko Uburusiya buzihanganira ibihano by'Uburayi kandi buzasohoka mu ntambara”bwemye kandi butekanye ku mutima kurusha ubu”.

    Ati”Ndabarahiye ko tuzabaho muri ibyo bihano kandi tugakora ibishoboka byose kugira ngo ntituzigere dusubira kugendera ku banya-Burayi, mu bice byose by'ubuzima bwacu.”

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ibiganiro-by-abayobozi-b-uburusiya-na-ukraine-byongeye-gukubita-igihwereye

  • Mu Rwanda havumbuwe agacurama (

    Aka gacurama ko mu bwoko bwa ‘Hill’s Horseshoe’ kabonetse mu ishyamba rya Nyungwe, nyuma y’igihe kinini abashakashatsi bari bamaze bagenda henshi ku isi, ariko ntibabone ubwoko bw’aka gacurama.

    Mu mwaka ushize wa 2021, umuryango mpuzamahanga uharanira kubungabunga ibidukikije (IUCN) wari wavuze ko utu ducurama twabangamiwe ku isi kugeza dushize mu mashyamba menshi.

    Ku wa kabiri w’iki cyumweru, Jon Flanders, umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga wita ku ducurama (Bat Conservation International / BCI), yatangaje ko kongera kubona ubwoko bw’utu ducurama ari ibintu bitangaje, nk’uko byanditswe na The Guardian.

    Jon Flanders yagize ati 'Biratangaje gutekereza ko turi abantu ba mbere babonye aka gacurama nyuma y’igihe kirekire.'

    Ni mu bushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango udaharanira inyungu (NGO) ukomoka muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America wafashijwe n'ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) ndetse n'ishyirahamwe ryita ku nyamaswa (Rwanda Wildlife Conservation Association) kuva mu mwaka wa 2013.

    Aka gacurama kavumbuwe, kabonetse bwa mbere mu ishyamba rya Nyungwe muri 2019, nyuma yo gukora urugendo rw’iminsi 10 bazenguruka mu buvumo butandukanye bw’iri shyamba. Nyuma yo kubona aka gacurama, uyu muryango wafashe igihe cy’imyaka itatu cyo kugakoraho ubushakashatsi burambuye, nabwo bugatinzwa no kuba hariho icyorezo cya Coronavirus.

    Winifred Frick, umuhanga mu bya siyansi ndetse akaba umwe mu bayobozi ba BCI, yagize ati “Twahise tumenya ko inyamaswa twabonye idasanzwe.” Kuri ubu, uyu muryango wa BCI watangiye gushaka uburyo bwo kurinda ubu bwoko bw’inyamaswa mu bihe biri imbere, nk’uko Jon Flanders abitangaza.

    Aba bahanga mu bumenyi bw’inyamaswa n’ibidukikije bavuga ko uducurama ari bumwe mu bwoko bw’inyamaswa zikomeje gutakara cyane ku isi, aho bashishikariza abatuye isi bose gukora ibishoboka byose kurinda ubuzima bw’inyamaswa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115331/mu-rwanda-havumbuwe-agacurama-nyuma-yimyaka-40-katagaragara-ku-isi-115331.html

  • FERWAFA na Federasiyo ya Siporo mu mashuri basinyanye amasezerano y’imyaka itanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 10/03/2022 Ishyirahamwe ry’umupiraw’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu Rwanda (FRSS) basinyanye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka itanu azibanda ku guhuza imbaraga mu kugera ku ntego zihuriweho n’amashyirahamwe yombi.

    Umuyobozi wa FERWAFA n

    Umuyobozi wa FERWAFA n’uwa FRSS nyuma yo gusinya amasezerano

    Impande zombi ziyemeje gukoresha umupira w’amaguru mu kugira uruhare mu burezi n’iterambere ry’abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yose ari mu gihugu, nk’uko mu mtego za FERWAFA harimo gutuma abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko bagera ku bwisanzure mu kwidagadura no mu mitekerereze hifashishijwe gukina umupira w’amaguru ndetse no gutuganya mu rwego rw’igihugu amarushanwa y’umupira w’amaguru.

    Perezida wa FERWAFA, NIZEYIMANA MUGABO Olivier yavuze ko aya masezerano ari mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru ariko binyuze mu bakiri bato

    Yagize ati ” Twifuje gufatanya na FRSS kuko abana dushaka kubakiraho ishingiro ry’iterambere ry’umupira w’amaguru rirambye igihe kinini bakimara ku mashuri kandi tuzi neza ko akamaro ko gutoza abana kuva bakiri bato. “

    Ku ruhande rw’ umuyobozi wa FRSS Padiri Gatete Innocent, yatangaje ko yishimiye gukorana na FERWAFA mu guteza imbere umupira w’amaguru mu mashuri.

    Yagize ati “Ubusanzwe tugira imikino igera kuri 13 ariko FERWAFA ibaye ishyirahamwe rya kabirii tugiranye ubufatanye, turizera rero ko niduhuza imbaraga nta kabuza ko bizagirira akamaro umupira w’amaguru n’amakipe y’igihugu na cyane ko igihe kinini abana bakimara ku mashuri kandi nibo soko y’iterambere ry’umupira w’amaguru mu gihe kirambye.”

    Bimwe mu byo izi mpande zombi zizafatanya kandi harimo gutegura shampiyona y’abatarengeje imyaka 13 ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 15, amahugurwa y’abana bahabwa ubumenyi bw’ibanze ku mupira w’amaguru ndetse n’ubusifuzi, amahugurwa y’abatoza n’ibindi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ferwafa-na-federasiyo-ya-siporo-mu-mashuri-basinyanye-amasezerano-y-imyaka-itanu