Category: Uncategorized

  • Urukundo rugeze aharyoshye! Amafoto y'umusore wigaruriye umutima wa Kecapu #rwanda #RwOT

    Mukayizeri Djalia wamamaye nka Kecapu muri cinema nyarwanda numwe mubakomeje kwigaragaza no kwigarurira imitima yabatari bake mu banyarwanda bakurikiranira hafi ibya film nyarwanda byumwihariko iy'uruhererekane ica kuri YouTube izwi nka Bamenya Series.

    Uyu mukinnyi wa firime akomeje kwerekana urwakunda umusore watsindiye umutima we mu bihe bitandukanye .

    Iby'urukundo rw'aba ni bo ubwabo babihamije babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo ,ubwo basangizaga aba bakurikira aka videwo ka masegonda macye karimo indirimbo amagambo y'urukundo Kecapa yateye uyu musore amubwira ko azamukunda akamubera ikiraro kugeza ku iherezo ry'ubuzima bwe.

    Muri iyi ndirimbo harimo amagambo y'urukundo agira ati'Sinzagutera igihe , sinzatuma ubabara, nzakubera ikirararo mu mvura y'amahindu kumanwa cyangwase ijoro Bebe nkwemereye kugukunda urukundo rwanyarwo' akomeza amwizeza urukundo rwanyarwo mugihe bazaba bari kumwe.

    Kecapu benshi bamumenye muri Bamenya nyamara yatangiye gukina cinema kuva mumwaka wi 2012. yakinnye muri film zitandukanye nka Ishyamba, Nkuba, Bihemu,Ntaheza hisi, Bamenya nizindi nyinshi.

    Muri film zose yakinnye Djalia avuga ko iyitwa Nkuba ariyo yamuhinduriye amateka ndetse akaba ari nimwe muzi yishimira ko yakinnyemo kubera ko yakinanye na Ngenzi warugezweho cyane muri icyo gihe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urukundo-rugeze-aharyoshye-amafoto-y-umusore-wigaruriye-umutima-wa-kecapu

  • Hari abari baramaze kwaka gatanya: Uko abari imbata z'amakimbirane bafashijwe kuyasohokamo – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga w'imyaka itanu watangijwe na Associataion Modeste et Innocent (AMI) mu 2017 kugeza mu 2021 mu mirenge y'icyaro irimo ibiri yo mu Karere Nyaruguru ari yo Rusenge na Ngera n'indi ibiri yo muri Huye ya Mbazi na Huye, aho hitawe cyane ku miryango ifite ibibazo byihariye.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Werurwe ni bwo wasojwe ku mugaragaro; mu byo wagezeho hakaba harimo kongera umubano hagati y'abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abacitse ku icumu, gufasha imiryango ibana mu makimbirane kuyasohokamo ndetse no kwita ku bangavu batewe inda.

    Umuhuzabikorwa wungirije wa AMI, Ndayisaba Eric, yabwiye IGIHE ko uwo mushinga wasojwe umaze kugera ku bagenerwabikorwa 2.128 ariko habaye n'ubukangurambaga bugera ku barenga ibihumbi 18.

    Ati 'Icyo twishimira cyane twakoze ni ukongera umubano hagati y'abakoze ibyaha bya Jenoside ndetse n'abo babikoreye bakongera kuzura umubano wabo. Ikindi ni ugufasha abashakanye bafitanye amakimbirane bakongera kubana neza.'

    Mukangeneye Marcella yatanze ubuhamya bw'uko yabanaga n'umugabo we mu makimbirane bigera aho ajya kwaka gatanya mu rukiko kubera guhora akubitwa no guhozwa ku nkeke.
    Yavuze ko yashakanye n'umugabo we mu 2001 batangira gukimbirana nyuma y'imyaka ibiri bamaze kubyarana umwana umwe.

    Byageze aho uyu mubyeyi w'abana bane ananirwa kwihangana ajya mu rukiko gusaba gatanya.

    Ati 'Mbere yuko AMI iza mu 2019 twari twaragiye mu rukiko njya kumurega nsaba gatanya kuko nari maze iwacu amezi atandatu narahukanye. Yaraduhuje itwigisha kujya inama no koroherana, nyuma y'inyigisho ibyo kwaka gatanya ndabireka dutangira kubana neza.'

    Usibye kwigishwa kubana neza no kujyana inama, bashyizwe no mu matsinda bakoremo ibikorwa by'amajyambere birimo ubuhinzi no kwizigamira amafaranga ndetse no kugurizanya.

    Mukangeneye ati 'Uyu munsi nanjye mbasha kugira icyo ninjiza mu rugo, imyaka itatu irashize atarongera kurwana cyangwa kumpoza ku nkeke. Ubu mu rugo twateye imbere nta kibazo cy'ubukene gihari kandi tubasha kwibonera mituweli, abana basigaye biga neza mu rugo ni amahoro. Iyo AMI itaza tuba twaratandukanye.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko ibyo bikorwa byatanze umusanzu mwiza mu kubanisha neza Abanyarwanda.

    Ati 'Ni igikorwa rero cyagaragaye gifasha kugira ngo umubano w'Abanyarwanda, ubwuzuzanye ubufatanye ubwizerane bibeho kugira ngo haveho urwikekwe urwango no kwishihanya. Baranafungutse bajya no mu bikorwa by'iterambere babashyira mu matsinda babaha n'ibikoresho bakoresha nk'imashini n'amafaranga yo gutangiriraho.'

    Imibare igaragaza ko amatsinda yashingiwe abo baturage mu turere twa Nyaruguru na Huye mu gihe cy'imyaka itanu yakoze ibikorwa birimo ubuhinzi n'ubworozi no kubakira abatishoboye bifite agaciro ka miliyoni 108 Frw.

    Amafaranga bizigamiye mu matsinda muri icyo gihe agera muri miliyoni 85 Frw.
    Basabwe gukomeza ibikorwa birinda gusubira inyuma bizezwa ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi no kubaha amahirwe abonetse.

    Babanje kungurana ibitekerezo ku byo umushinga wagezeho

    Mu gusoza uwo mushinga bishimiye ko wageze ku ntego zawo

    Umuhuzabikorwa wungirije wa AMI, Ndayisaba Eric, yabwiye IGIHE ko uwo mushinga wasojwe umaze kugera ku bagenerwabikorwa 2.128 ariko habaye n'ubukangurambaga bugera ku barenga ibihumbi 18.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abari-baramaze-kwaka-gatanya-uko-abari-imbata-z-amakimbirane-bafashijwe

  • Myugariro wa Police FC yemeje ko ikipe ye isa n’iyavuye ku gikombe #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ikipe ya Police FC, Abouba Sibomana abona ikipe ye y’abashinzwe umutekano isa n’iyavuye ku gikombe cya shampiyona aho ahamya ko kukegukana bigoranye.

    Uyu mukinnyi wari umaze igihe afite ikibazo cy’imvune, yatangiye gukinira Police FC mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22.

    Uyu mukinnyi umaze gukina shampiyona nyinshi mu Rwanda, yabwiye ISIMBI ko uyu mwaka byagorana kuba wavuga ngo ikipe izatwara igikombe kuko amakipe yose yiyubatse kandi arimo kugenda akubana.

    Ati 'Aka kanya rero urebye imikino igisigaye, shampiyona n’ukuntu ikipe zirimo kugenda zikururana cyane, ndabona bizarinda bigeza ku munsi wa nyuma bikimeze gutya zigikururana, sinakubwira ngo iyi ng’iyi izatwara igikombe, nkurikije uburyo shampiyona ihagaze n’uko irimo kugenda.

    Agaruka ku mahirwe Police FC ifite ku gikombe yagize ati 'Kubera iki bitashoboka? Nkurikije uburyo turimo kugenda tunganya, n’amakipe aturi imbere amanota aturusha ariko aka kanya navuga ko kugitwara bigoye.'

    Kugeza ubu hamaze gukinwa imikino 20 muri 30, APR FC ni iya mbere n’amanota 44 inganya na Kiyovu Sports ariko ikayirusha ibitego 3 mu byo zizigamye kuko izigamye 18, Kiyovu Sports ikazigama 15, Mukura ni iya 3 ifite amanota 36, Rayon Sports 34, AS Kigali 32, Musanze FC 31 ni mu gihe Police FC ari iya 7 n’amanota 30.

    Abouba Sibomana (wa 3 uhereye iburyo) abona Police FC bigoranye ko yakwegukana shampiyona y’uyu mwaka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-police-fc-yemeje-ko-ikipe-ye-isa-n-iyavuye-ku-gikombe

  • YARABAZWE ! Ngo Perezida Tshisekedi yaba arembejwe n’umutima i Bruxelles #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Actualite.cd cyandikirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko 'Agiye kuba ari i Brussels ku mpamvu ze bwite'. Gusa abakorana bya hafi na Perezida Felix Tshisekedi batangaje ko mu mpamvu zimujyanye harimo no gukorerwa isuzuma ry’uko ubuzima bwe buhagaze muri iyi minsi.

    Ikinyamakuru Le Soir nacyo cyatangaje ko Perezida Tshisekedi ari mu Bubiligi ku mpamvu zirimo izo gukorerwa isuzuma ry’ubuzima bwe , aho ngo bivugwa ko yagombaga kuva yerekeza mu imurikagurisha ry’Isi ryaberaga i Dubai, muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

    Ikinyamakuru 7 Sur 7.be cyo gisubiramo amagambo y’ikinyamakuru La Libre Africain cyanditse ko Perezida Tshisekedi ubwo yavaga mu gihugu ku Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022 yagiye ameze nabi. Inkuru y’iki kinyamakuru akandi ikomeza ivuga ko Perezida Tshisekedi yabazwe umutima aho ari mu gihugu cy’Ububiligi, ndetse ikavuga ko iki gikorwa cyagenze neza.

    Umuryango we n’inshuti za hafi bavuga ko perezida Tshisekedi atigeze abagwa, ko ahubwo yagiye mu Bubiligi ku mpamvu ze bwite. Bakomeza bemeza ko aho mu Bubiligi yagize amahirwe yo guhura na muganga we usanzwe umukurikirana ku bibazo by’uburwayi bw’umutima. Gusa bahakana bivuye inyuma ko yabazwe.

    Guhera mu mwaka 2018 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, bivugwa ko aribwo uburwayi bw’umutima bwa Perezida Tshisekedi bwatangiye kwigaragaza . Ubu burwayi yanze ko bukoma mu nkokora ibikorwa bye byo kwiyamamaza, abukomezanya ibikorwa byo kwiyamamaza byatumye aza no kurangira atsinze amatora yabaye kuwa 30 Ukuboza 2018 asimbura perezida Joseph Kabila wari urangije manda ze yemererwa n’itegekonshinga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/YARABAZWE-Ngo-Perezida-Tshisekedi-yaba-arembejwe-n-umutima-i-Bruxelles

  • Batatu bafashwe binjiza Kanyanga n’urumogi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Aba bafatiwe mu Murenge wa Nyagatare, akagari ka Nyagatare, Umudugudu wa Nyagatare.

    Abafashwe ni Kwizera Bosco w’imyaka 23, Kaburame w’imyaka Jacques w’imyaka 25, na Hakizimana Elissa w’imyaka 15.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuzeko aba bose bafashwe kubera umuturage wahamagaye Polisi ayibwira ko hari abantu batwaye ibiyobyabwenge kuri moto.

    Yagize ati ' Polisi ikimara kumenya amakuru yahise ishyira bariyeri mu muhanda ihagarika moto ifite nomero RD 263Y nibwo uwari uyitwaye yahise yiruka, hasigara uyu Hakizimana wahise afatwa barebye ibyo batwaye kuri iyo moto basanga ni urumogi ibiro 3 na Kanyanga Litiro 80, Akimara gufatwa yabwiye Abapolisi ko ibyo biyobyabwenge yari abishyiriye abagabo babiri Kwizera na Kaburame batuye Ryabega, yahise ajya kwereka Abapolsi aho abo bagabo batuye, bahageze basatse inzu batuyemo basanga bafite urumogi ibiro 10, nabo bahise bafatwa'.

    SP Twizeyimana yagiriye inama abantu bose bishora mu biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu wabikuramo uretse gufatwa ugahanishwa ibihano bikomeye harimo ni igifungo kirekire muri gereza.

    Yagize ati 'Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage yahagurukiye guhiga bukware abantu bacuruza, abanywa ibiyobyabwenge, ndetse n’ababikoresha mu buryo butandukanye kugirango bafatwe bahanwe kuko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababikoresha. Ikindi kandi Leta yavuguruye amategeko ahana abafatanwe ibiyobyabwenge ishyiraho ibihano biremereye, Ababicuruza rero bakwiye kubireka bakajya gushaka ibindi byo gukora bibafitiye inyungu.'

    Yasoje ashimira abaturage bose batanga amakuru abasaba gukomeza gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage.

    Abafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyagatare kugirango hakurikizwe amategeko.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Batatu-bafashwe-binjiza-Kanyanga-n-urumogi-mu-Rwanda

  • Nyagatare: Baranengwa kugira abana bagwingiye nyamara haboneka amata n’ibiribwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare, hagaragajwe ko mu Karere ka Nyagatare umusaruro w’ibigori, ibishyimbo n’umuceri ugenda wiyongera buri mwaka kubera guhuza ubutaka bunini bugahingwaho igihingwa kimwe cyatoranyijwe.

    No mu bworozi hagaragajwe ko umukamo w’amata ugenda wiyongera buri mwaka kubera gahunda yo kuvugurura ubworozi hororwa inka zitanga umukamo ku buryo ku mwaka hatangiye kuboneka litiro zisaga miliyoni 21.

    Nyamara mu bushakashatsi buheruka bwagaragaje ko mu Karere ka Nyagatare abaturage 44% bari mu bukene naho 20% bakaba mu bukene bukabije.

    Ni mu gihe kandi ku bana bari munsi y’imyaka itanu, mu Karere ka Nyagatare 30% bafite ikibazo cyo kugwingira.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y;abaturage, Ingabire Assumpta, yibaza ukuntu umusaruro w’ibihingwa n’umukamo w’amata uboneka ntacyo bimarira abaturage ku buryo bagera aho bagwingiza abana.

    Ati 'Nyakubahwa Meya yavuze ngo mufite umukamo wa miliyoni 21 ku mwaka, mwasobanura mute ko dufite abana bagwingiye 30% bari munsi y’imyaka itanu muri Nyagatare? Mumbwire.'

    Avuga ko ikibazo cyo kugwingira hari uturere cyavugwamo abantu ntibabigireho ikibazo kinini cyane nk’ahari ubutaka butera bakeneye ubundi bufasha ariko bidakwiye mu Karere ka Nyagatare keza cyane kandi kakabona umukamo mwinshi w’amata.

    Avuga ko 30% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye ari benshi cyane ku buryo hakwiye gushyirwaho gahunda ihoraho yo kwita ku babyeyi batwite haherewe ku bagiye gushyingiranwa bakigishwa gutegura indyo yuzuye no kwita ku buzima bw’abana.

    Agira ati 'Ba gitifu mwigishe bariya bantu bagiye kubana, uburyo umuntu afata umwana, uburyo agirirwa isuku, bya bindi byose bimurinda kugwingira, inshuro umwana agomba kurya. Iyo mico yo kudashaka guhindura ibintu nk’abayobozi dukwiye gutahana ingamba zo kuyireka rwose.'

    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza y

    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Assumpta Ingabire, yasabye abayobozi b’i Nyagatare kurandura igwingira

    Yasabye aborozi kwigomwa litiro y’amata ku munsi bakayigenera abaturanyi bafite abana ariko badashobora kubona amafaranga yo kuyagura.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Steven, avuga ko bamaze gufata gahunda yo gutuma umubare w’abana bagwingira ugabanuka aho bitabwaho ku bufatanye n’ibigo nderabuzima.

    Avuga ko kuba Akarere gakungahaye mu bukungu bitavuze ko abantu bose bazi gutegura indyo yuzuye ari na byo bagiye kwibandaho.

    Agira ati 'Nk’uko mubivuga koko nta kibazo cyo kugwingira twakabaye dufite, yego hari abaturage badafite imibereho myiza muri rusange tugomba guherekeza ariko tugomba kubigisha no kugabura ibyo bafite.'

    Kayitesi Emertha, umuturage w’Akagari ka Bibare, Umurenge wa Mimuli avuga ko kugwingira kw’abana ahanini biterwa n’ababyeyi basesagura ibyo bejeje ntibateganyirize umuryango bafite.

    Ati 'N’ubwo tweza abantu benshi umutungo barawusesagura, ntibite ku rugo, ufite umuryango aho kuwitaho we akita mu kugurisha ya myaka, abana bakabura icyo barya bakagwingira.'

    Avuga ko iki kibazo cyakemuka ari uko abantu bahinduye imyumvire bakarekera aho gusesagura umusaruro.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-baranengwa-kugira-abana-bagwingiye-nyamara-haboneka-amata-n-ibiribwa

  • Abakinnyi icyenda ntibemerewe gukina imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu hategerejwe imikino ibiri, ine ku cyumweru ndetse n’ibiri ku wa mbere tariki 14/03/2022 yose ya shampiyona izaba igeze ku munsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.

    Mukura VS izaba yakiriye APR FC, aho umukino ubanza Mukura yawutsinze

    Mukura VS izaba yakiriye APR FC, aho umukino ubanza Mukura yawutsinze

    Umukino utegerejwe na benshi ni umukino uzaba ku Cyumweru tariki 13/03/2022, aho ikipe ya Mukura Victory Sports izaba yakiriye APR FC kuri Stade Huye, aho myugariro wa APR FC Nsabimana Aimable atemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita.

    Imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona iteganyijwe

    Ku wa Gatandatu tariki 12/03/2022

    Rutsiro FC vs Bugesera FC (Umuganda Stadium, 15h00)
    Rayon Sports FC vs Espoir FC (Kigali Stadium, 15h00)

    Ku Cyumweru tariki 13/03/2022

    Gasogi United vs Etoile de l’Est FC (Kigali Stadium, 15h00)
    SC Kiyovu vs Etincelles FC (Kigali Stadium, 12h30)
    Mukura VS&L vs APR FC (Huye Stadium,15h00)
    Marines FC vs Police FC (Umuganda Stadium, 15h00)

    Ku wa Mbere tariki 14/03/2022

    As Kigali vs Gicumbi FC (Kigali Stadium, 15h00)
    Gorilla FC vs Musanze FC ( Kigali Stadium,15h00)

    Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 21 wa shampiyona

    1. NSABIMANA AIMABLE (APR FC)
    2. NSHIMIYIMANA ABDOU (ETINCELLES FC)
    3. DJIMMOE OUAMBE GHISLAIN ARMEL (GASOGI UNITED)
    4. YAMINI SALUM (GASOGI UNITED)
    5. NDOLI JEAN CLAUDE (GORILLA FC)
    6. HIRWA JEAN DE DIEU (MARINE FC)
    7. MUSSA OMAR (POLICE FC)
    8. NSABIMANA ERIC (POLICE FC)
    9. BWIRA BANDU OLIVIER (RUTSIRO FC)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-icyenda-ntibemerewe-gukina-imikino-y-umunsi-wa-21-wa-shampiyona

  • U Rwanda rwashimiwe ku buryo rwahanganye na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ubwo hatangizwaga umwiherero wa 18 uhuza Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo, mu rwego rwo kurebera hamwe uko umwaka ushize wagenze ndetse no gufatira hamwe ingamba z'umwaka mushya.

    Abafatanyabikorwa ba Leta bashimiye uko yitwaye mu guhangana n'icyorezo cya covid 19.

    Dr. Fode Ndiaye, Umuhuzabikorwa w'amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, yavuze ko uburyo u Rwanda rwitwaye muri iki cyorezo bushimishije.

    Ati 'Leta yakoranye neza n'imiryango ishamikiye ku Muryango w'Abibumye irebana n'ubuzima mu guhangana na Covid-19 kuko u Rwanda rufite inzego zikora neza mu gucunga neza inkunga y'iterambere.'

    Rolande Pryce Uhagarariye Banki y'Isi mu Rwanda, yashimiye uburyo u Rwanda rwagize uruhare mu kurengera ubuzima bw'abaturage n'ibikorwa by'ubucuruzi muri ibi bihe bitari byoroshye.

    Ati 'Turashimira Leta y'u Rwanda kubera uburyo yitwaye mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19. Nk'abafatanyabikorwa ba Leta, twabonye uko bafataga ingamba zatumye babungabunga ubuzima bw'abaturage ndetse n'ubukungu bwari bwahungabanye ubu bukaba buri kongera gusubira ku murongo, byose byavuye mu gukingira abantu benshi.'

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko Leta igifite intego yo gukomeza kuzamura ubukungu n'imibereho myiza by'abaturage.

    Ati 'Tugiye gukomeza kurebera hamwe uko ubukungu buhagaze n'uko burimo kugenda busohoka mu ngaruka za Covid-19, tunareba uko twakubaka ubukungu bwihanganira ibibazo nk'ibyo twagize. Turifuza iterambere ry'ubuhinzi bukozwe kijyambere, urwego rw'abikorera bagira uruhare mu buhahirane n'Akarere, guhanga imirimo, kwita ku bidukikije n'ibindi.'

    Biteganyijwe ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 6,8% mu 2022 na 8% mu mwaka utaha.

    Abafatanyabikorwa b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bari batumiwe muri iyi nama

    Hagaragajwe uburyo abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka za Covid-19

    Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byari bihagarariwe

    Inama ihuza Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo yabaye ku nshuro ya 18

    Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yari mu bitabiriye iyi nama

    Dr. Fode Ndiaye, Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, yashimye Guverinoma y’u Rwanda kubera uko yitwaye mu bihe bya Covid-19

    U Rwanda rusanganywe umuco wo gusobanurira abafatanyabikorwa barwo urugendo rw’iterambere rwagezeho

    Iyi nama yateraniye mu Karere ka Rubavu

    Hagaragajwe urugendo rw’u Rwanda mu kuzamura imibereho imibereho y’Abanyarwanda muri ibi bihe bya Covid-19

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere imibereho myiza y’abaturage mu bihe bya Covid-19

    Minisitiri Uzziel Ndagijimana yavuze ko u Rwanda rufite intego yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri ibi bihe ubukungu bw’u Rwanda buri kuzahuka

    Rolande Pryce uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda yashimye imbaraga zakoreshejwe n’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwashimiwe-ku-buryo-rwahanganye-na-covid-19

  • Hatangijwe kwishyura mituweli ya 2022/2023, Nyagatare ihiga kutongera kuza inyuma – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare ku wa Gatatu, tariki ya 9 Werurwe 2022.

    Akarere ka Nyagatare kamaze imyaka itatu kaza inyuma mu bijyanye no kwishyura ubwisungane mu kwivuza, iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye hatangirizwamo ubu bukangurambaga.

    Bamwe mu bayobozi n'abaturage bo muri aka karere bavuga ko bamenye ibyiza byo gutanga ubwisungane mu kwivuza, ari na yo mpamvu basigaye babinyuza mu bimina bakizigamira hakiri kare ku buryo ngo bizeye ko bazasoza kwishyura muri Mata 2022.

    Umuyobozi w'Umudugudu mu Kagari ka Noma mu Murenge wa Rwimiyaga, Mukarukundo Marie Chantal, yavuze ko kuri ubu biteguye ko Mata 2022 izasiga basoje kwishyura ubwisungane nyuma yo kwifashisha ibimina.

    Yagize ati 'Ubu nafashe abayobozi dufatanya kuyobora Umudugudu dushyira abaturage mu bimina, batangira kwizigamira gahoro gahoro, buri wese atanga amafaranga bitewe n'abantu afite mu muryango ubu twizeye ko tariki 30 Mata tuzaba dusoje twese.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yahigiye ko batazongera kuza ku mwanya wa nyuma kuri ubu ngo kuko bafashe ingamba zizatuma abaturage batanga ubwisungane hakiri kare.

    Ati 'Twaraganiriye nka Njyanama y'Akarere n'abakozi tubona bimwe mu bintu tudahagazemo neza harimo na mituweli kandi dufite tumwe mu tugari twamaze kwishyura 100%. Ubu rero twafashe umwanzuro wo kwifashisha ibimina mu midugudu yose n'abanyamadini mu kwigisha abaturage kwishyura hakiri kare.'

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko kuri ubu umuntu umaze kwishyura mituweli ahita atangira kwivuza ndetse ngo n'uwamaze gutanga 75% ashobora gutangira kwivuza kugeza ku wa 31 Ukuboza.

    Yakomeje agira ati 'Mu rwego rwo kuvanaho gusiragiza abanyamuryango batonda imirongo hagati y'abakozi bo kwa muganga n'aba mituweli, ubu abakozi bo kwa muganga ni bo bemeza ko wishyuye mituweli; bigatuma buri muturage iyo agiyeyo umuganga umwakiriye ni na we uhita ubyemeza bigatuma umuturage adasiragizwa.'

    Rugemanshuro yasabye abaturage kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga ngo kuko uburyo buri gukoreshwa bwizewe cyane kandi bwanabafasha kwishyura batavuye aho bari.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta, yashimye ko abaturage bishyiriyeho uburyo bwo kwishyura mituweli binyuze mu gukusanya imisanzu mu bimina, abibutsa ko utayifite yiyishyurira 100% kandi ngo ari ibintu bihenze cyane.

    Yakomeje asaba abaturage kwishyura bifashishije amatsinda ku buryo aya mezi atatu azarangira bahita batangira kwivuza.

    Ati 'Abaturage icyo tubasaba ni uko batangira kwizigama bitewe n'umubare w'abagize umuryango, niba ufite batanu ugomba kumenya ko muri aya mezi atatu wabazigamira bikazagera muri Kamena mwasoje kwishyura ku buryo mu kwezi kwa karindwi bivuza.'

    Yabasabye kwishyira hamwe nk'abantu baziranye bagakora amatsinda nk'uburyo bwabafasha mu kwizigama kandi bukanabafasha mu kwishyura vuba.

    Kuva mu 2019 Abanyarwanda bishyuye ubwisungane mu kwivuza bari 79,6%, 2020 babaye 84,9 muri 2021 imibare yarazamutse igera kuri 85,1%.

    Kuri ubu Leta y'u Rwanda yishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage barenga miliyoni 1.9; abaturage babarizwa mu cyiciro cya mbere bishyurirwa na Leta 3000 Frw kuri buri munyamuryango, icyiciro cya kabiri n'icya gatatu bishyura 3000 Frw, mu gihe ababarizwa mu cyiciro cya kane bo bishyura 7000 Frw ku mwaka.

    Kwishyura hifashishwa ikoranabuhanga hakoreshejwe telefoni igendanwa ukanze *909# ukabona nimero yo kwishyuriraho (code), ukaba ari yo ukoresha wishyura kuri Mobile Money, Tigo cash' cyangwa 'Airtel Money', ushobora kandi kwishyurira ku Murenge SACCO; ku bakozi b'Irembo bakorera ku murenge n'abandi (Irembo agents) no ku bakozi ba MobiCash (MobiCash agents).

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko kuri ubu umuntu umaze kwishyura mituweli ahita atangira kwivuza

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta, yashimye ko abaturage bishyiriyeho uburyo bwo kwishyura mituweli binyuze mu gukusanya imisanzu mu bimina

    Abaturage bibukijwe ko bakwiye kuzirikana ko ari ingenzi gutanga umusanzu w’ubwisungane hakiri kare

    Igikorwa cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza bw'umwaka wa 2022/2023 cyatangirijwe mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Akarere ka Nyagatare kamaze imyaka itatu kaza inyuma mu bijyanye no kwishyura ubwisungane mu kwivuza

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta, yashimiye abayobozi b’imidugudu yitwaye neza mu kwishyura imisanzu ya mituweli

    Bamwe mu baturage b’i Nyagatare bavuga ko bamenye ibyiza byo gutanga ubwisungane mu kwivuza, bakaba basigaye babinyuza mu bimina bakizigamira kare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-kwishyura-mituweli-ya-2022-2023-nyagatare-ihiga-kutongera-kuza

  • Jussie Smollett yakatiwe iminsi 150 yigifung… – #rwanda #RwOT

    Jussie Smollet, kuva muri Mutarama 2019 ubwo yavugaga ko yagabweho igitero cy'iterabwoba n'irondaruhu, hatangiye iperereza ryaje kuzagaragaza ko ashobora kuba yaribeshyeraga akishyura abantu kugira ngo bamugabeho igitero bityo abantu bamugirire impuhwe, arusheho kwamamara.

    Mu mwaka wa 2019 kandi, nyuma y'uko bigaragaye ko yaba yarabeshye kugabwaho igitero, Leta yamuciye amafaranga yatanzwe mu gukurikirana ikirego cye yagejeje kuri polisi.

    Kugeza ubu kandi, urubanza rw'uyu mukinnyi wa filime rwari rugikomeje kuko yakomeje kugenda abihakana, agahamya ko koko yahohotewe azira kuba akundana n'abo bahuje igitsina (gay) ndetse agakorerwa irondaruhu.

    Nyuma y'ibyo ariko, kuri uyu wa kane, urukiko rwanzuye urubanza, rumukatira iminsi 150, ni ukuvuga amezi atanu y'igifungo aherekejwe n'amezi 30 ni ukuvuga imyaka ibiri n'igice y'imirimo nsimburagifungo (Felony Probation).

    Uyu mukinnyi kandi, yategetswe n'urukiko kwishyura amadolari arenga 120000 n'ihazabu y'amadolari 25000.

    Umucamanza akimara gutangaza ko yakatiwe, Jussie Smollett yahise amanura agapfukamunwa yari yambaye maze avuga ko ari umwere. Yagize ati: 'Nyakubahwa (umucamanza) ndakubaha kandi nubaha n'inteko, ariko sinabikoze, kandi ntabwo ndi umwiyahuzi (suicidal/suicidaire)' akomeza ahamya ko atariwe wabyikoreye.

    Mbere yo gufungwa, yongeye guhamya ko ari umwere, kandi ko nta gahunda afite yo kwiyahura.

    Umucamanza ku ruhande rwe yamwise umwirasi n'umuntu wikunda ndetse anamwita umunyabinyoma. Ati: 'Wowe ntabwo wahohotewe uzira kuba ukundana n'abomuhuje igitsina (gay), nta n'ubwo wahohotewe uzira ko uri umwirabura, ahubwo wowe uri umunyabinyoma wigira nk'aho wahohotewe kandi biteye isoni'.

    Jussie Smollett w'imyaka 39 y'amavuko wahamijwe ibyaha by'imyitwarire idahwitse kubera kubeshya ko yahohotewe, ni umwirabura usanzwe ari umwe mubakundana n'abo bahuje igitsina (gay).

    Source: TMZ, CNN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115344/jussie-smollett-yakatiwe-iminsi-150-namezi-30-yimirimo-nsimburagifungo-kubwo-kubeshya-ko-y-115344.html