Category: Uncategorized

  • Ibyihariye ku rukundo Bin Laden yari yarakunze Whitney Houston – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi watabarutse ku myaka 48, ni umwe mu bahanzi bafatwa nk'abafite amajwi adasanzwe baciye ibintu mu gihe cye, akaba ari nayo mpamvu yari afite abakunzi impande zose.

    Umwe mu bari abafana b'imena ba Houston ni Umunya-Arabia Saoudite, Osama Bin Laden, wamenyekanye ku Isi nk'Umuyobozi w'Umutwe w'Iterabwoba wa Al Qaeda uri mu yaciye ibintu ku Isi.

    Mu gitabo cyiswe 'Diary of a Lost Girl: The Autobiography of Kola Boof' cyagiye hanze mu 2006 cyanditswe na Kola Boof, agaragaza ko Bin Laden yashakaga kugira uyu muririmbyi umwe mu bagore be.

    Hari aho Kola Boof agira ati 'Bin Laden yaravuze ngo afite ibyiyumviro bidasanzwe kuri Whitney nubwo yakundaga kugaragaza ko atiyumvamo umuziki wo muri Amerika. Yavuze ko yifuzaga kuzajya kumureba muri Amerika akaba yagerageza guhura nawe. Yavuze ko yashakaga guha uyu muhanzi inzu yari afite i Khartoum. Yambwiye ko yagombaga kwirengagiza ibintu bimwe bijyanye n'aho akomoka akamugira umwe mu bagore be.'

    Nubwo Houston yari yaramaze kurushinga na Bobby Brown, Bin Laden ntabwo yari yarigeze aterwa ubwoba n'uyu mugabo kuko yari afite gahunda yo kuzamwica ubundi akegukana Houston.

    Boof mu gitabo cye hari ahandi agira ati 'Izina rya Whitney Houston ryari rimwe mu yo Osama yavugaga. Yavugaga uko yari mwiza, inseko nziza ye, ukuntu yahinduwe na Bobby Brown wahoze ari umugabo we, Osama yashakaga no kumwica nk'aho kwica abagabo b'abagore b'abandi ari ibintu bisanzwe.'

    Whitney Houston yashizemo umwuka mu ijoro ryo ku itariki ya 11 Gashyantare 2012 aho yapfuye afite imyaka 48; mu gihe cye cy'ubuhanzi yagurishije album zirenga miliyoni 60.

    Ni umwe mu bakunzwe cyane ku bw'ijwi rihebuje ndetse hari n'abanamwitaga 'The Voice' nk'izina ry'akabyiniriro. Yakundiwe kandi kubaha abafana be mu bitaramo yabagezagaho, no kuririmba urukundo mu nzira iboneye. Azwi kandi no muri filime 'The Bodyguard.'

    Osama Bin Laden we yapfuye ku itariki ya 2 Gicurasi 2011, afite imyaka 54 y'amavuko. Yiciwe ahitwa Abbottabad muri Pakistan.

    Osama Bin Laden yakundaga umuhanzi Whitney Houston

    Whitney Houston ni umwe mu bahanzi bakomeye babayeho ku Isi, akabikesha ijwi rye ry’agatangaza

    Indirimbo 'I will always love you' ni imwe mu za Whitney Houston z'ibihe byose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-ku-rukundo-bin-laden-yari-yarakunze-whitney-houston

  • Umunyarwanda wari impunzi muri Uganda yasanzwe mu nzu ye yapfuye #rwanda #RwOT

    Umuvugizi Wungirije wa Polisi ya Uganda mu mujyi wa Kampala, ASP Luke Owoyesigyire, yavuze ko uyu Munyarwanda bamusanze yapfiriye mu nzu kuri uyu wa Kane tariki 10 Werurwe 2022.

    Yagize ati 'Polisi y’i Katwe yamusanze uyu munsi (10/03/2022) yapfuye bikekwa ko yishwe.'

    ASP Luke Owoyesigyire yavuze ko umubiri wa nyakwigendera wasanzwe mu nzu iherereye i Kakaijo muri Namasuba.

    Ati 'Ibyasanzwe mu nzu byose, biri gukorwaho iperereza.'

    Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze muri aka gace, yabwiye SoftPower dukesha aya makuru ko basanze hari ibimenyetso ku mazuru bigaragaza ko ashobora kuba yishwe.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Mulago kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Munyaneza Emmanuel wari impunzi muri Uganda kuva 2018 akaba yari yaranahawe irangamuntu y’ubuhunzi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umunyarwanda-wari-impunzi-muri-Uganda-yasanzwe-mu-nzu-ye-yapfuye

  • Kamonyi: Abagore batishoboye bahawe igishoro na Manzi Fondation #rwanda #RwOT

    Umuryango Manzi Fondation wahaye abagore igishobora n'amatungo magufu, wubakira umuryango utishoboye wari utuye mu nzu ishobora gushyira ubuzima mu kaga.

    Umuryango wa Usengimana ushimira Manzi Fondation 

    Muri iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Sheri mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werruwe 2022, Nishimwe Manzi Esperance, Umugore wa Manzi Aloys washinze 'Manzi Fondation' yavuze gufasha umugore ari ugufasha igihugu mu iterambere.

    Yagize ati 'Umugore niwe muntu wa mbere ukwiye gufashwa […]ukuntu twagiye dukura cyangwa n'ubu abagore bagenda basigara inyuma ugasanga abagabo nibo biteza imbere cyangwa nibo bihuta cyane kurenza umugore. Ariko ahantu tugeze igitsinagore nacyo kigomba gutera imbere bitavuze ko kigomba kwibagirwa umuco nyarwanda ko umugore ari mutima w'urugo.'

    Yakomeje ati 'Umugore iyo asigaye wenyine yaramenyereye guhahirwa n'umugabo abigenza ate? Haba ikibazo. Ubwo rero niyo mpamvu twita ku bagore kugirango tuzamukire hamwe twese n'abagabo kuko nituzamura umugore tuzaba tuzamuye u Rwanda rw'ubu, u Rwanda rw'ejo.'

    Umuryango wa Usengimana wubakiwe inzu ifite ubwiherero ndetse n'igikoni bifite isuku

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Sheri, Rwakibibi Jean Marie Vianney, yashimiye Manzi Fondation ku nkunga yahaye abagore batishoboye, abasaba kuzayikoresha neza ikababyarira umusaruro.

    Yagize ati 'Turashimira Manzi Fondation ku gikorwa cy'indashyikirwa yakoze tukaba dusaba abahawe inkunga bose kuzayibyaza umusaruro ikagira aho ibavana naho ibageza.'

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Sheri Rwakibibi Jean Marie Vianney ashyikiriza umuturage inkunga 

    Uwizeyimana Betty, uhagarariye Manzi Fondation mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko batangiranye n'abagenerwabikorwa icyenda harimo abagore batanu bahawe amafaranga yo kwiteza imbere ari hagati ya 200,000FRW na 50,000FRW bitewe n'umushinga uciriritse buri wese yifuza gukora.

    Hari n'abandi bane bahawe ingurube zo kurora hakaba n'umuryango wa Usengimana Evariste na Nyiraminani Jeannette bari babayeho mu bukene bukabije bubakiwe inzu, bahabwa ingurube n'amafaranga yo gukora umushinga wo kubateza imbere.

    Abahawe inkunga baravuga imyato Manzi Fondation

    Nyirahabyarimana Perpetue, wavuze mu izina ry'abagenerwabikorwa yavuze ko batazatenguha Manzi Fondation kandi ko bazaharanira ko izateza imbere na bagenzi babo.

    Abahawe inkunga bahize ko bazayibyaza umusaruro

    Yagize ati 'Ubusanzwe ncuruza imyenda ya caguwa ariko igishoro nari mfite cyari gito. Ubu rero ngiye kurangura imari ifatika ku buryo nzajya ndangura nk'ibaro yose nanjye mu minsi ya vuba nzajya ndanguza imyenda aho kurangura mu bandi. Mu izina rya bagenzi banjye ndashimira byimazeyo Manzi Fondation kuba yaradutekereje nkaba mbizeza ko tutazabatenguha.'

    Nyirahabyarimana Perpetue, ashyikirizwa inkunga

    Manzi Fondation ikora ibikorwa byo gufasha abaturage batishoboye kwiteza imbere, kwishyurira abana bo mu miryango itishoboye amafaranga y'ishuri no kubaha ibikoresho ndetse no guhemba abarimu bo mu mashuri abanza batsindishije neza abanyeshuri mu bizami bya Leta.

    Abahwe ingurube biyemeje kuzazibyaza umusaruro

    Uyu muryango washinzwe n'Umunyarwanda uba mu Bwongereza, watangiye ukorera ibikorwa byawo mu Karere ka Rulindo, bigenda byaguka bigera no mu tundi Turere tw'Igihugu.

    [email protected]

     

     

     

     

     

    The post Kamonyi: Abagore batishoboye bahawe igishoro na Manzi Fondation appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/11/kamonyi-abagore-batishoboye-bahawe-igishoro-na-manzi-fondation/

  • Intagamburuzwa za AERG zatangiye itorero, zisabwa guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Intagamburuzwa za AERG zisabwe guharanira Ubumwe bw

    Intagamburuzwa za AERG zisabwe guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda

    AERG igizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruvuye muri za Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda.

    Ni icyiciro cya karindwi kigizwe n’Intagamburuzwa z’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 378, aho bamara iminsi umunani batozwa indangagaciro ziranga umuco, ubumwe no gukunda Igihugu.

    Ni itorero ryateguwe na AERG ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), mu nsanganyamatsiko igira iti 'Ubudaheranwa, inkingi yo kwigira nyako'.

    Abatozwa baranzwe na morale

    Abatozwa baranzwe na morale

    Umuhango wo kuritangiza witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE, Anita Kayirangwa na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille.

    Mu butumwa bahawe n’abayobozi bitabiriye uwo muhango, bwari bukubiyemo gusaba abatozwa kuba umusemburo w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’indangagaciro zo gukunda igihugu, no kurushaho guhangana n’ibibazo binyuranye byugarije igihugu.

    Kayirangwa yibukije urwo rubyiruko ko ari amashami meza yashibutse ahagoye, bakaba n’amashami u Rwanda rukesha kurama.

    Anita Kayirangwa, yabasabye guharanira ejo hazaza heza h

    Anita Kayirangwa, yabasabye guharanira ejo hazaza heza h’Igihugu

    Abasaba guharanira ejo heza h’igihugu ati 'Muharanire ejo hazaza heza h’Igihugu cyanyu, kandi kudaheranwa kwanyu niyo mahirwe yanyu n’Igihugu. Mukoreshe imbaraga zanyu mwubaka Igihugu'.

    Umuhuzabikorwa wa AERG, Mudahemuka Audace, yasabye urubyiruko kuva mu mateka yo guheranwa n’ibibazo batewe na Jenoside, baharanira kwigira.

    Ati 'Turashaka ko bava mu mateka yo guheranwa, bakaba abantu badaheranwa. Kwa kudaheranwa kwabo kukabafasha kwigira, noneho uko kwigira niho bazahera baba abantu bakorera igihugu neza, bazavamo Abanyarwanda beza, bazakorera u Rwanda n’Isi yose muri rusange. Tubitezemo Abanyarwanda beza b’intangarugero”.

    Guverineri Nyirarugero nawe mu ijambo rye, yasabye urwo rubyiruko kuzakurikirana uko bikwiye inyigisho n’izindi gahunda zabateguriwe muri iryo torero, zikazababera impamba yo guharanira ko ejo hazaza h’Igihugu cyacu, hazakomeza kuba heza kandi na bo babigizemo uruhare rufatika.

    Yabibukije ko baharanira kuba umusemburo w’Ubumwe ati 'Muharanire kuzaba umusemburo w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, mugira n’indangagaciro zo gukunda igihugu no kurushaho guhangana n’ibibazo bicyugarije'.

    Ni umuhango witabiriwe n

    Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye

    Guverineri Nyirarugero yasabye kandi urwo rubyiruko, kwimakaza umuco wo gukunda igihugu no kugikorera, ruharanira kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, birimo igwingira ry’abana bato, ibiyobyabwenge mu rubyiruko, inda ziterwa abangavu n’ibindi.

    Ni itorero ryatangiye nyuma y’iminsi itatu hasojwe iry’Abatoza b’Intagamburuzwa za AERG 2022, aho bari bamaze iminsi itatu bategura imigendekere inoze y’itorero ry’Intagamburuzwa, rizasozwa ku itariki 17 Werurwe 2022.

    Geverineri Nyirarugero Dancille

    Geverineri Nyirarugero Dancille

    Abatoza b

    Abatoza b’Intagamburuzwa

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/intagamburuzwa-za-aerg-zatangiye-itorero-zisabwa-guharanira-ubumwe-bw-abanyarwanda

  • Umusifuzi yakubiswe n'abakinnyi b'ikipe yasifuriye ajyanwa kwa muganga yabaye intere #rwanda #RwOT

    Umusifuzi wo muri Argentine yirukankanwe n'ikipe imwe y'umupira w'amaguru muri 2 yasifuriraga nyuma yo gutsindwa kuri penaliti ku mukino wa nyuma w'igikombe bahataniraga.

    Uyu musifuzi yagerageje kwiruka ngo ahunge abakinnyi bari bafite umujinya ariko biba iby'ubusa baramufata bamutura hasi baramukubita nta mbabazi bamugira intere.

    Abafana ku ruhande bahagaze barebera uru rugomo gusa bafata amashusho yashyizwe hanze n'ikinyamakuru cyo muri Argentine Radio Jesus Maria ubwo iki gitero cy'ubugome cyabaga.

    Abakinnyi b'ikipe yitwa La Puerta nibo bakubise umusifuzi nyuma yo gutsindwa mu gihe aba Sportivo Tirolesa bo ntacyo byari bibabwiye barimo bishimira intsinzi yabo.

    Umusifuzi Eduardo Pastorino yajyanywe mu bitaro kugira ngo avurwe ibikomere yagize.

    Perezida wa shampiyona y'ako karere, Gustavo Garcia, yafashwe amashusho nawe ari gukubitwa ubwo yageragezaga guhagarika urwo rugomo byatumye na we ajya kwivuza.

    Amashusho y'ubu bugome yafashwe nyuma y'umukino wa nyuma w'igikombe cy'abatarabigize umwuga ahitwa Colonia Tirolesa mu ntara ya Cordoba yo muri Argentine.

    Bamwe mu barebaga uyu mukino biravugwa ko bagize uruhare mu gukubita umusifuzi n'uyu perezida wa shampiyona nyuma yo gusimbuka uruzitiro ruzengurutse ikibuga.

    Amashusho yo gukubitwa kwa Garcia yerekana umugabo amutura hasi amuturutse inyuma mbere yuko undi amukubita aryamye hasi mu ruziga rwo hagati mu kibuga.

    Abakinnyi umunani ba La Puerta hamwe n'abafana batatu bamaze kumenywa na polisi barafungwa.

    Raporo y'uyu mukino ivuga ko La Puerta yinubiye ibyemezo byinshi by'umusifuzi umukino uri kuba mbere y'uko bajya mu mapenaliti.



    Yagerageje guhunga biba iby'ubusa baramukubita mpaka abaye inteye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umusifuzi-yakubiswe-n-abakinnyi-b-ikipe-yasifuriye-ajyanwa-kwa-muganga-yabaye

  • Minaloc yakebuye abayobozi bakoresha imbaraga z'umurengera mu kwishyuza abaturage 'Mituweli' – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage muri Minaloc, Ingabire Assumpta ubwo yatangizaga ubukangurambaga bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza bw'umwaka wa 2022/2023.

    Ubusanzwe umwaka wa mituweli utangira tariki 1 Nyakanga, ukarangira ku wa 30 Kamena z'umwaka ukurikiyeho. Ni ukuvuga ko uzatanga mituweli y'umwaka utaha azatangira kuyivurizaho tariki 1 Nyakanga 2022.

    Ingabire yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumva akamaro ko gutanga ubwisungane mu kwivuza kandi n'abayobozi bakagira uruhare mu kubushishikariza abaturage.

    Ubusanzwe mu kwishyura mituweli hagenderwa ku byiciro by'ubudehe aho abo mu cya mbere bishyurirwa na leta [3000Frw], abo mu cyiciro cya kabiri n'icya gatatu biyishyurira 3000Frw mu gihe abo mu cyiciro cya kane bishyura 7000Frw.

    Ni mu gihe ariko hirya no hino hari abaturage bagiye bagaragaza ko badafite ubushobozi bwo kwishyura mituweli, bigatuma abayobozi bakoresha imbaraga z'umurengera mu kwishyura abo baturage ndetse hari n'aho bagiye bimwa serivisi, bagasabwa kubanza kwishyura.

    Ingabire yibukije ko abayobozi badakwiye gukoresha imbaraga z'umurengera mu bukangurambaga.

    Ati 'Abayobozi bakoresha imbaraga z'umurengera, ngira ngo icyo ntabwo kiba gikwiye kuko icyo tubasaba umunsi ku munsi ni uko yegera umuturage akabanza akamumenya, akamureba, ese afite ubushobozi? Niba afite ikibazo cy'ibyiciro, iyo babona ko ubushobozi bwe bumujyana mu cyiciro runaka, arakosoza.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo dusaba abayobozi, ntabwo twifuza ko bakoresha imbaraga z'umurengera cyangwa gufata abantu mu nzira ukababuza gukora ibikorwa byabo.'

    Imibare yatangajwe n'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2020/2021 abatanze ubwisungane mu kwivuza bari 85,9%.

    Ni mu gihe kugeza muri uyu mwaka wa 2021/2022, abagejeje tariki 10 Werurwe 2022, bamaze gutanga mituweli ari 85,1%. Ni ukuvuga ko habayeho ubwiyongere bw'abatanga ubwisungane mu kwivuza.

    Kwishyura mituweli bikorwa hakoreshejwe telefone, [uburyo bwa Mobile Money], bikorerwa kandi ku Umurenge SACCO, ku bakozi ba Irembo ndetse no ku bakozi ba MobiCash.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage muri Minaloc, Ingabire Assumpta n'Umuyobozi Mukuru wa RSSB , Regis Rugemanshuro, bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru mu gutangiza ubukangurambaga bw'umwaka wa Mituweli wa 2022/2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minaloc-yakebuye-abayobozi-bakoresha-imbaraga-z-umurengera-mu-kwishyuza

  • Ingabire Marie Immaculée ashyize hanze amakuru y’ibanga ku byaha bishinjwa Ndimbati #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na Ukwezi Tv Ingabire Marie Immaculée yavuze ko uyu mukobwa yagabanyije imyaka ko ibi byaba byarabaye yujuje imyaka y’ubukure bityo ko inzego z’iperereza zigomba kubikurikirana ashimangira ko ahantu yakuye aya makuru hizewe ati” Nayabwiwe kandi nayabwiwe n’inzego zizewe ziyafite”

    Akomeza avuga ko ibintu byo kujyana abana mu itangazamakuru bibyara sosiyete y’akajagari kandi ko katajyana n’iterambere.

    Ku bijyanye no kuba uyu mukobwa anashinja Ndimbati kumutererana ntamufashe kurera abana , hari amakuru avuga ko yabikoraga ahubwo ko uyu mukobwa yaje kumwaka Miliyoni 5 Frw undi akayamwima ari nayo mpamvu yaje kujya mu itangazamakuru.

    Kuri iyi ngingo Ingabire Immaculee yabwiye Ukwezi Tv ko akurikije uko yabonye abana n’uriya mukobwa bagaragara nk’abataratereranwe.

    Ejo ku wa Kane tariki 10 Werurwe 2022 nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.

    Ni amakuru yashimangiwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati 'RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.'

    Yavuze ko Ndimbati ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’amakuru amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye na we impanga n’uyu mugabo ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.

    Umukobwa witwa Kabahizi Fridaus ukomoka mu Karere ka Nyaruguru yavuze ko Uwihoreye Mustafa uzwi muri Sinema Nyarwanda nka Ndimbati yamuteye inda afite imyaka 17 bamara kubyarana impanga z’abakobwa akamutererana.Kurundi ruhande Ndimbati yemera ko koko yabyaranye n’uyu mukobwa .

    Mu kiganiro na ISIMBI TV , Kabahizi yatangaje ko hari mu 2019 ubwo yavaga iwabo mu Murenge wa Muganza aje gushaka imibereho muri Kigali. Uyu mukobwa avuga ko akigera I Kigali yabanje gukora akazi ko mu rugo mu Biryogo ariko ntiyahatinda kuko yahise abona ako gucuruza imyenda mu mujyi rwa gati.

    Kabahizi avuga ko mu gipangu habagamo ufata amashusho ya Filime 'Papa Sava’ Ndimbati akinamo ndetse ko uyu mugabo yakundaga kuza kumureba (Gafotozi).

    Uyu mukobwa uvuga ko yari asanzwe azi Ndimbati muri Filime ngo yaje kumusaba ko nawe yazamushyira muri Filime kuko abikunda , batangira kuvugana gutyo.Akomeza avuga ko Ndimbati nyuma yaje kumuhamagara akamubwira ko yamuboneye umwanya yakinamo muri Filime.

    Ngo baje guhurira mu modoka bajya Cosmos I Nyamirambo , Ndimbati atangira kumubwira amagambo y’uturingushyo ko ari mwiza mbere yo kumusindisha bikarangira amusambanyije.

    Ati”Twageze Cosmos arahagarara atangira kumbwira ngo ndi umukobwa mwiza , ambaza abantu banterata.Mu modoka ye harimo inzoga yitwa Amarula ,arangije afata akantu k’aga Plastique ansukiramo ambwira ngo ninywe ni amata arimo ama-cream n’ama-Chocolat.”

    Uyu mukobwa wari usomye ku nzoga bwa mbere avuga ko yakangutse akisanga aryamanye na Ndimbati muri Lodge.Ngo bashwanye Ndimbati yamweje ko ibyabaye ariwe wabigizemo uruhare maze mbere yo gutandukana amuha Frw 5000.

    Akomeza avuga ko kuva icyo gihe atongeye kuvugana na Ndimbati ndetse ko n’imishinga yo kumushyira muri Filime yarangiriye aho.Nyuma y’ukwezi kumwe umukobwa yaje kubona ibimenyeyso ko atwite yipimishije biba impamo.

    Avuga ko yaje gusaba Ndimbati guhura nabwo bagahurira kuri Onatracom I Nyamirambo , abimumenyesheje undi yiyemeza ko azamufasha kugira ngo adaseba nk’abandi bakobwa.

    Ndimbati nyuma ngo yaje kumuhuza na mwishywa we witwa Ange utuye I Gikondo , abayo igihe gito mbere yo gushwana ahanini bitewe n’uko uriya mugabo ntabufasha yatangaga.

    Kabahiri wari watangiye kugorwa cyane n’inda yari amaze amezi abiri atwite ngo yasabye Ndimbati ko bayikuramo , undi amubwira ko atatinyuka kubikora ati”Yarambwiye ati nakwemera nkafungwa ariko umwana akabaho”

    Ndimbati nyuma ngo yaje kumuhuza na mushiki we amusaba ko babana undi aramwangira , aza kumusaba ko yamujyana iwabo mu Majyepfo , umukobwa arabyemera.

    Nyuma yo kugera I Nyaruguru ngo Ndimbati yamusabye ko yamuha Frw100,000 ngo agume mu cyaro burundu , undi arabyanga ahubwo agaruka I Kigaki aho yongeye gukora akazi ko mu rugo gusa kaza kumunanira.

    Bijyanye n’uko Kabahizi yari yaratewe inda afite imyaka 17, Ndimbati yashatse kumuhinduriza ibyangombwa kugira ngo bigaragare ko afite imyaka y’ubukure.

    Yabyaye impanga z’abakobwa

    Mu kwandikisha abana , umugore wari mu buyobozi bw’ibanze ngo yamusabye ko atabandikaho Ndimbati ,aza kubyemera amubwira ko ashyiraho ko Se w’abana ari Kwizera Jean Claude gusa nimero ya Telefone yandikaho iya Ndimbati.

    Ngo nyuma Ndimbati yaje kumujyana kuba ku Ruyenzi amwishyurira inzu ndetse akajya anamuha amafaranga yo guhaha , ariko aza kugabanya kumufasha ahubwo akajya ahora amusaba ko yamuha abana undi akabyanga.

    Kabahizi avuga ko nyuma yaje guhamagara umurongo wa 116 asaba ubufasha , Ndimbati ahamagawe yemera ko abana ari abe , abayobozi bamusaba gukora inshingano ze nk’umubyeyi.Ngo byarakozwe aramufasha abikora ukwezi kumwe ubundi akaya ahora amusaba kumuha abana be.

    Nyuma ngo Ndimbati yanaje kumusaba ko yazana abana bakamusura ndetse amwemerera kumuha Frw 500.000, undi arabyemera abamushyira iwe mu Mudugudu wa Karama ahazwi nka Norvege mu Murenge wa Kigali.

    Ngo yarahageze ahasanga umugore wa Ndimbati gusa undi adahari ,araharara bukeye abana arabahasiga gusa amafaranga yari yamwemereye ntiyayamuha ahubwo amushakira akazi mu kabari.

    Nyuma yaje kujya ashaka kujya gusura abana baramemerera , hashize iminsi umugore wa Ndimbati amubwira ko ababa bagiye kubajyana mu Cyaro kubarererayo , ibyo yajye kubyanga ahitamo kubasubirana.

    Ndimbati yemereye ISIMBI TV ko abana ari abe ndese na nyina akaba amawemera , gusa abeshyuza ibyo Kabahizi amushinja byo kumutererana.Ndimbati avuga ko ariwe utunze uriya mugore ndetse akaba anamukodeshereza aho aba ariko akarenga akamujugunyira abana.

    Ndimbati yakomeje avuga ko afite ibimyenyetso bifatika byinshi byerekeana ko Fridaus Kabahizi afite misiyo yo kumusebya ndetse ko kwemera niba abana ari abe bizemezwa n’urukiko kuko ngo hari abandi yamenye yitirira abo bana.

    Uriya mukobwa wabyaranye na Ndimbati yabeshye imyaka||Amakuru nayakuye mu rwego rwizewe|| Ingabire

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ingabire-Marie-Immaculee-ashyize-hanze-amakuru-y-ibanga-ku-byaha-bishinjwa-Ndimbati

  • Meddie Kagere yitezweho ibitangaza #rwanda #RwOT

    Rutahizazamu w’umunyarwanda ukinira ya Simba SC, Meddie Kagere ni umwe mu bakinnyi b’iyi kipe bitezwe ku mukino w’amatsinda ya Confederation Cup iyi kipe izakiramo RS Berkane yo muri Maroc ku Cyumweru.

    Ni umukino wo mu itsinda D rya CAF Confederation Cup uzakinwa tariki ya 13 Werurwe 2022 kuri Uwanja wa Mkapa, umukino ubanza Simba SC yatsindiwe muri Maroc 2-0.

    Umuvugizi wa Simba SC, Ahmed Ally yavuze ko ikipe ye ifite abakinnyi beza kandi bafite ubunararibonye barimo Meddie Kagere, Onyango, Hussein Mohammed n’umunyezamu Aishi Manula bazabafasha kwitwara neza kuri uyu mukino.

    Ati 'Abakinnyi bose bazi icyo gukora mu kibuga cyane iyo turi mu rugo. Dufite abakinnyi bazi iri rushanwa bafite ubunararibonye, Manula, Kagere, Onyango, Hussein n’abandi. Bazi icyo gukorera RS Berkane kubera ko batsindiwe kuri Mkapa bizabasaba kujya gutsindira muri Benin dukina Asec Mimosa, ibintu bikomeye.'

    Yakomeje avuga ko bagomba gukora ibishoboka byose uyu mukino bakawutsinda kuko bazaba bari mu rugo.

    Simba izikina uyu mukino idafite abakinnyi 2, Hassan Dilunga ukirimo kwitabwaho n’abaganga, Clatous Chota Chama utemerewe ukina iyi mikino.

    Simba SC iri ku mwanya wa 2 muri iri tsinda rya D n’amanota 4 inganya RS Berkane ya mbere, zinganya na USGN ya 3 ni mu gihe Asec Mimosa ari iya nyuma n’amanota 3.

    Meddie Kagere yitezwe ku mukino wa RS Berkane uzaba ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-yitezweho-ibitangaza

  • Umugore ari mu gahinda kenshi ko gukundana n'umutubuzi akamutwara akayabo yari yarizigamiye #rwanda #RwOT

    Umubyeyi w'abana babiri wibwiraga ko yahuye n'umugabo w'inzozi ze yerekanye uburyo yasanze ari umutubuzi wo kuri Tinder 'Tinder Swindler',nyuma yo kumutwara akayabo k'amafaranga yari yarazigamye kandi anatakaza akazi.

    Sunita Brittain ufite imyaka 51,umwarimu usimbura ukomoka i Doncaster, yumvaga ko 'Michael Anderson' ari urukundo rw ubuzima bwe -nyuma yo gukundana bahuriye ku mbuga nkoranyambaga muri Mutarama uyu mwaka.

    Uyu mugabo ngo yamubwiye ko ari nyiri sosiyete ikora ibijyanye n'ubwubatsi ifite agaciro k'amamiliyoni y'amapawundi akaba n'umusesenguzi mu bya cryptocurrency.

    Umunsi umwe ngo uyu mugabo yaramuhamagaye amubwira ko afite ibibazo bityo agomba kumufasha hanyuma amuha amafaranga yizigamiye kugira ngo amufashe.

    Uyu mugore yavuze ko nyuma yo kumuha amafaranga yahise atangira kumwoherereza ubutumwa bwo kumutera ubwoba anamusaba kumwoherereza amafaranga menshi.

    Bavugana bwa mbere, bombi bahanye ubutumwa n'amafoto ibihumbi, ndetse amubwira ko amukunda kandi ko yifuza kumarana na we ubuzima bwe bwose – nubwo batigeze babonana imbonankubone.

    Michael yabwiye uyu mugore ko ari umucuruzi wagafashe kandi akaba n'umuherwe ariko uyu mugore yisanze yabaye nk'ibyo muri filimi ya Netflix iri guca ibintu ya 'The Tinder Swindler'.

    Sunita yavuze ko uyu mugabo yamubwiye ko akeneye ibihumbi 9000 by'amapawundi kugira ngo amukure muri gereza yo mu majyaruguru ya Cyprus – nyuma y'impanuka yabereye mu mushinga we w'ubwubatsi.

    Aba bombi bamaranye igihe kinini bavugana kuri telefone, mu gihe Michael yishakiraga amafaranga, ku buryo byatumye madamu Sunita atakaza akazi ko kuba umufasha mu bwarimu kubera ko yamuhamagaraga kenshi kuri telefoni ari mu kazi.

    Ubwo Sunita yumvaga ko uyu mukunzi we akeneye ubufasha,yari azi neza ko agomba gufasha Michael, maze yohereza amafaranga kuri konti yavugaga ko ari iy'umunyamategeko we, wagombaga kumugurira itike y'indege asohotse.

    Icyakora, Sunita yahise yiyumvamo ikintu kibi maze ahamagara banki ye ababwira ko afite ubwoba ko bamutuburiye,nabo bamubwira ko bafunze konti.

    'Michael' yahise atangira kumutera ubwoba, amutoteza amubwira ko azashaka aho atuye.

    Sunita ufite abana 2 bafite imyaka 13 na 11, yavuze ko hari amarenga yamugaragarije ko uyu ari umutubuzi,ariko arabyirengagiza kubera ibyiyumvo yari afitiye Michael. Umunsi umwe yanze kumwereka isura ye kuri video call.

    Ku wa 26 Mutarama, Sunita yakiriye email y'ikinyoma ya 'HorizoGlobal' ivuga ko Bwana Anderson adashobora kohereza amafaranga kubera 'impamvu z'umutekano'.

    Email yavugaga ko umutungo wa Michael wafatiriwe kugeza ubwo agomba kwitaba imbonankubone ibiro byabo bikorera i Los Angeles

    Sunita yagize ati: 'Nahamagaye Michael maze atangira guhangayika – avuga ko agomba gutanga bitcoin ye no kuguza amafaranga umwunganira.”

    Uyu mugabo ngo yaje kumusaba amafaranga amuha ibihumbi 9 by'amapawundi yari asigaranye aba ageze ku ntego ye yo kumutuburira.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-ari-mu-gahinda-kenshi-ko-gukundana-n-umutubuzi-akamutwara-akayabo-yari

  • Gutoza abana umuco ni inshingano z’ababyeyi, abarezi n’abayobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Berekanye imbyino n

    Berekanye imbyino n’imikino byiganjemo iby’umuco nyarwanda

    Ukwezi k’umuco mu mashuri uyu mwaka, kwatangirijwe mu mashuri yose tariki 02 Gashyantare, ku kaba ari ukwezi kuba kugamije kwigisha no gutoza umuco nyarwanda abanyeshuri, kugira ngo bamenye, banasobanukirwe ubudasa bwawo, ubaranga kandi bakwiye kubakiraho ubuzima bwabo nk’Abanyarwanda.

    Iki ni igikorwa ngarukamwaka kiba kigamije gukangurira abanyeshuri kumenya umuco, indangagaciro na kirazira ziwuranga, kuwubakundisha, kugira ngo bakure barangwa nawo, banawusigasira, kuko ariryo shingiro ry’ubuzima bw’umuryango nyarwanda.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko gutoza umuco mu mashuri ari inshingano z’abayobozi nk’uko ari iz’abarezi n’ababyeyi, kandi nka Minisiteri ifite uburezi mu nshingano hari icyo bakoze.

    Ati 'Ubundi umuco nyarwanda, iby’ibanze byigirwa mu masomo atandukanye dusanzwe dufite mu mashuri, ariko hari n’inyoborabiganiro twakoze muri kuno kwezi, hari n’izindi tuzagenda dukora ziyobora ibiganiro bizajya biba inshuro imwe buri kwezi mu mashuri'.

    Yongeraho ati 'Ibi ni inyongera ku masomo twari dusanzwe dufite, kuva mu mashuri abanza kugeza mu mashuri yisumbuye, ariko tukaba dushaka ko ibi byajya biba ibikorwa byo gutuma abanyeshuri bicara hamwe, ari abanyeshuri, ari abarezi bagatekereza ku muco wacu'.

    Minisitiri Twagirayezu avuga ko ibijyanye n

    Minisitiri Twagirayezu avuga ko ibijyanye n’umuco nyarwanda mu mashuri bidakwiye kuba gusa mu kwezi byahariwe

    Abayobozi b’amashuri basabwe kudategereza undi mwaka, kugira ngo hazongere kuba ukwezi k’umuco, ahubwo bakwiye gushaka umunsi umwe mu kwezi, uzajya wibanda n’ubundi ku bikorwa bigaragara muri kwa kwezi kwahariwe umuco mu mashuri.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, avuga ko umuco ari ubuzima kuko iyo urebye imibereho y’abakurambere, byari ubuzima bwabo, bikabaha imbaraga zo gukorera hamwe bakorera u Rwanda, ari naho yahereye asaba urubyiruko kwisanisha n’u Rwanda.

    Ati 'Ubundi iyo uvuze u Rwanda uhita wumva iby’i Rwanda n’ibitari iby’i Rwanda, gusa n’u Rwanda ni ukuvuga ngo, ko u Rwanda wari umushinga wubakwa mu ruhererekane rw’ibihe, jye nk’Umuyanrwanda uyu munshinga ndawumva? Abanyarwanda ko bahora bimana u Rwanda, jye ndwimana nte? Abanyarwanda aho bari ko n’u Rwanda ruba ruhari, jye ndwandana nte? Umunyarwanda ko atarama u Rwanda jye ndutarama nte? Noneho rwa Rwanda rw’imihigo rukagira Abanyarwanda b’imihigo'.

    Abanyeshuri bo muri Lycée de Kigali, ari naho ukwezi kwahariwe umuco mu mashuri kwasorejwe, bavuga ko bibasigiye byinshi mu byerekeye umuco nyarwanda, ariko kandi ngo bagiye guharanira kwisanisha n’u Rwanda.

    Aha bari bicaye bumva impanuro z

    Aha bari bicaye bumva impanuro z’abakuru

    Sandrine Nyinawabera wo mu mwaka wa gatandatu, imibare, ubugenge n’ikoranabuhanga, avuga ko mu kwezi k’umuco bibukijwe gukunda igihugu, indangagaciro, kunoza umurimo n’ibindi byinsi bikubiye mu muco nyarwanda, akaba asanga umuco ukwiye guhabwa umwanya ukwiriye.

    Ati 'Mbona ko urubyiruko bamwe muri bo bakomeza guha agaciro umuco wacu, kandi bagakoresha ururimi rwacu kuko ari ipfundo ry’umuco wacu. Bagakomeza kuvuga amagambo y’Ikinyarwanda neza, kabone n’ubwo hari abandi bakomeza gutana, bakajya mu yindi mico, ariko tuzakomeza gufatanya guha umuco umwanya ukwiriye kandi tubyiteho cyane'.

    Emmanel Muhirwe wiga mu mwaka wa Kane ati 'Ubundi umuco nyarwanda ni twebwe, icyo utumariye ni uko utuma tubasha gusobanukirwa abo turi bo, aho twakomotse ndetse n’aho tugana tukabasha kuhamenya. Ikindi udushyiriramo itandukaniro hagati y’indi mico y’inzaduka n’imico y’ahandi, bityo bikaduha ubumwe nk’Abanyarwanda'.

    Minisitiri Bamporiki yasabye urubyiruko kwisanisha n

    Minisitiri Bamporiki yasabye urubyiruko kwisanisha n’u Rwanda

    Abafite aho bahuriye n’uburezi bw’abana barasabwa gushyira imbaraga mu kubigisha umuco, kuko n’ubwo ari byiza ko bagira ubumenyi ndetse bakanajijukirwa, ariko byose ntacyo bishobora kubamarira batabaye Abanyarwanda bahamye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/gutoza-abana-umuco-ni-inshingano-z-ababyeyi-abarezi-n-abayobozi