Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwabaye u rwa mbere muri Afurika mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwahize ibindi bihugu muri Afurika mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Malabo agamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bugamije kuvana abaturage mu bukene.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Mukeshimana Gerardine avuga ko nta kwirara kuko hakiri intambwe yo gutera.

    Bamwe mu bahinzi bemeza ko uburyo babona imbuto n'ifumbire kuri nkunganire ya Leta, ari kimwe mu bibafasha gukomeza kubona umusaruro.

    Hari bamwe mu banyarwanda bahuguriwe mu bihugu bya Israel na Korea y'Epfo ibijyanye n'ubuhinzi, bishyize hamwe mu ihuriro Yalla yalla Group, ubu biyemeje gutanga umusanzu mu iterambere ry'ubuhinzi.

    U Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu gushyira mu bikorwa amasezerano yasinyiwe i Malabo muri Guinea Equatorial mu 2014, agamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.

    Ingingo 47 nizo zisuzumwa muri ayo masezerano, ni ingingo zigaragaza uburyo bwo guteza imbere ubuhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa, kurwanya ubukene, gutanga serivisi zituma umusaruro wiyongera, ishoramari rya leta ndetse n'urwego rw'abikorera mu buhinzi n'ubworozi, uruhare rw'urubyiruko mu bikorwa byo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, no kuba leta z'ibihugu bya Afurika zigomba kugera ku ntego yo gushyira amafaranga 10% y'ingengo y'imari mu buhinzi.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine avuga ko ibi bituruka ku mbaraga leta ishyira mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi gusa ngo ntakwirara kuko igihugu kitaragera aho cyifuza.

    Raporo ku ishyirwa mu bikorwa amasezerano ya Malabo itangazwa buri mwaka, ubu ni ku nshuro ya 3 hasohoka raporo y'uburyo ibihugu bishyira mu bikorwa aya masezerano.

    Iyi raporo igaragaza kandi ko muri rusange covid-19 yakomye mu nkokora ibihugu bya Afurika mu buryo bukomeye hakaba hakenewe ingamba zihariye mu kuzanzamura ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi byagizweho ingaruka.

    RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/u-rwanda-rwabaye-u-rwa-mbere-muri-afurika-mu-guteza-imbere-ubuhinzi-n-ubworozi

  • Rupiah Banda wayoboye Zambia yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rupiah Banda

    Rupiah Banda

    Rupiah wari ufite imyaka 85 y’ubukure yapfuye azize kanseri yo mu mara ngo yari amaranye igihe kinini.

    Urupfu rwa Rupiah Banda rwatangajwe n’Umuhungu we Andrew Banda nk’uko byemezwa n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

    Banda yabaye Perezida wa Zambia asimbuye ku butegetsi uwitwaga Levy Mwanawasa na we wapfuye azize guturika k’udutsi tw’ubwonko(Stroke).

    Rupiah Banda yabaye Perezida wa kane wa Zambia kuva aho icyo gihugu cyigobotereye ubukoloni bw’Abongereza mu mwaka wa 1964.

    Icyo gihe uwari Minisitiri w’Intebe witwaga Kenneth Kaunda ni we wahise wimikwa aba Perezida wa mbere wa Zambia kugera mu mwaka wa 1991.

    Kenneth Kawunda wapfuye muri Kamena umwaka ushize wa 2021, yaburaga imyaka itatu ngo yuzeze 100 kuko yari afite 97.

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/rupiah-banda-wayoboye-zambia-yitabye-imana

  • REG BBC yatsinzwe umukino wa mbere #rwanda #RwOT

    REG BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League 2022, yatsinzwe umukino wa mbere na Dakar Université Club yo muri Sénégal amanota 92-86.

    Wari umukino wa gatatu wa REG BBC wo mu Itsinda rya mbere 'Sahara Conference' wabereye muri Dakar Arena ku wa Gatanu, imikino 2 ya mbere REG yari yayitsinze.

    REG BBC yagowe cyane n’iminota ya mbere ndetse n’iya nyuma y’uyu mukino washoboraga gutuma bagera bahita babona itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda.

    Agace ka mbere karangiye REG BBC ifite 16-19, yatsinze aka kabiri kuri 24-21, byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka ari 40-40.

    Iyi kipe yo muri Sénégal yatsinze agace ka gatatu 24-21 ndetse itsinda n’aka nyuma kuri 28-25, isoza umukino ifite intsinzi ya 92-86.

    Adama Diakhite wa DUC ni we witwaye neza muri uyu mukino aho yafashije ikipe ye kubona intsinzi ya mbere mu mikino itatu nyuma yo kwinjiza amanota 30 anasama imipira 10 yahushijwe n’abakinnyi ba REG BBC.

    REG BBC izasubira mu kibuga ku wa Mbere, tariki ya 14 Werurwe 2022, ikina na US Monastir mu gihe izasoreza kuri Club Ferroviário da Beira ku wa Kabiri.

    Nyuma y’imikino itatu imaze gukinwa, US Monastir iyoboye urutonde n’amanota atandatu, ikurikiwe na REG BBC ifite amanota atanu. CFV Beira, SLAC, DUC na AS Salé zose zifite amanota ane. Amakipe ane ya mbere ni yo azabona itike ya ¼.

    REG BBC yatsinzwe umukino wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-bbc-yatsinzwe-umukino

  • Hatangajwe abahanzi 7 bazaririmba mu gutanga… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bizatangwa ku Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022 guhera saa kumi n'ebyiri, mu muhango uzabera muri Onomo Hote muri Kigali. Ndetse bamwe mu batumiwe, bamaze kugezwaho ubutumire ngo bazitabire uyu muhango.

    Isibo Tv ivuga ko abazitabira uyu muhango bazataramirwa n'abahanzi barindwi aribo Fireman, BullDog uherutse gusohora album yise 'Kemotherapy, P-Fla, Okkama ugezweho mu ndirimbo 'Puculi', Afrique uzwi muri iki gihe mu ndirimbo 'Agatunda', itsinda rya Symphony Band ndetse na Isonga Bar.

    Ibirori byo gutanga ibi bihembo kandi, bizacurangamo aba Dj barimo Dj Trick na Dj Wax.

    Kugeza ubu, itsinda rya Vestine na Dorcas bayoboye abandi mu cyiciro ‘The Choice Gospel Artist of the year’. Chris Eazy ari imbere mu cyiciro ‘The Choice New Artist of the year’. Dj RY ayoboye abandi mu majwi mu cyiciro ‘The Choice Dj of the year’;

    Miss Mutesi Jolly ari imbere mu majwi mu cyiciro ‘The Choice Influencer of the year’. Jordan Kallas ari imbere mu majwi mu cyiciro ‘The Choice Dance of the year’, Knowless ari imbere mu majwi mu cyiciro ‘The Choice Female Artist of the year’.

    Kanda hano ubashe gutora abahatanye muri ibi bihembo 'The Choice Awards 2021'

    Urutonde rw'abahataniye ibihembo 'The Choice Awards'

    The Most Valuable Player

    1.Byiringio Lague

    2.Sugira Enernest

    3.Mutabazi Yves

    4.Kenny Gasana 

    5.Alphonsine Agahozo 

    The Choice Female Artist of the year

    1.Butera Knowless 

    2.Alyn Sano

    3.Ariel Wayz

    4.Clarisse Karasira

    5.Marina

    The Choice Male Artist of the year

    1.Ish Kevin

    2.Meddy

    3.Bruce Melodie

    4.Niyo Bosco

    5.Juno Kizigenza

    The Choice Video Director of The Year

    1.Bagenzi Bernard 

    2.Eazy Cuts 

    3.Oskados Oskar 

    4.Chris Eazy 

    5.Fayzo Pro 

    The Choice Video of the year 

    1.My Vow ya Meddy 

    2.Say my name ya Kenny Sol

    3.Ye Ayee by Yvan Buravan

    4.Shumuleta by Platini

    5.Eva by Davis D

    The Choice Actress of the Year

    1.Rufonsina

    2.Bahavu Jeannette

    3.Bijoux

    4.Nana 

    5.Kecapu 

    The Choice Actor of the year

    1.Clapton Kibonke

    2.Rusine Patrick

    3.Digidigi 

    4.Papa Sava

    5.Bamenya

    The Choice Dance of the Year 

    1.Jordan Kallas 

    2.Titi Brown

    3.Jojo Breez

    4.Sharon Higa

    5.Ringa 

    The Choice Influencer of The Year

    1.Miss Mutesi Jolly

    2.Super Manager

    3.KNC

    4.Rocky Kirabiranya

    5.Aissa Cyiza 

    The Choice Dj of the year 

    1.Dj Klean

    2.Dj Diallon

    3.Dj Brianne

    4.Dj Marnaud

    5.Dj Ry

    The Choice New Artist of the year

    1.Confy
    2.Chris Eazy 

    3.Ariel Wayz

    4.Okkama
    5.Symphony Band

    The Choice Fashion Designer

    1.Tanga Design
    2.Mika Fashion House
    3.Moshions
    4.Joyce Fashion Design
    5.Isha Collection

    The Choice Gospel Artist of the year
    1.James na Daniella
    2.Prosper Nkomezi
    3.Vestine na Dorcas

    4.Aline Gahongayire

    5.Serge Iyamuremye


    Umuraperi Bull Dogg azaririmba mu birori byo gutanga ibihembo 'The Choice Awards' 

    Okkama ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo 'Puculi' azaririmba muri ibi bihembo bizaba bitanzwe ku nshuro ya kabiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115386/hatangajwe-abahanzi-7-bazaririmba-mu-gutanga-ibihembo-the-choice-awards-115386.html

  • Yiyise umuhanuzi asambanya umwana w’imyaka 12 inshuro eshatu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru, uwiyise umuhanuzi yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umwana muto, yari ashinzwe kwitaho, akamusambanya inshuro eshatu zose.

    Madzibaba Talent Matinya w'imyaka 25 yatawe muri yombi ubwo yakoraga umurimo mu itorero ku rusengero rwa Johanne Masowe WeChishanu.

    Bivugwa ko yasambanyije ku gahato umukobwa w'imyaka 12, abantu bakaba baratangiye kubikeka igihe umwe mu bavukana n'uwafashwe kungufu yabonye ibaruwa y'urukundo yari yandikiwe uyu mwana.

    Umuvugizi wa polisi, Komiseri wungirije Paul Nyathi, yemeje ko uyu wiyitaga Umuhanzi yatawe muri yombi.

    Umuvugizi Wungirije, Nyathi yagize ati: 'Polisi iri gukora iperereza ku kibazo cyo gufata ku ngufu gishinzwa uyu wiyitaga Umuhanzi'

    Umuyobozi wa polisi akaba yatangaje ko iperereza rigikomeje kandi ushinjwa akaba  afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Macheke.'

    Source : https://yegob.rw/yiyise-umuhanuzi-asambanya-umwana-wimyaka-12-inshuro-eshatu/

  • Yafunzwe azira kutoza mu kanwa mbere yo gusomana n’umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 20 y'amavuko afunzwe amezi atatu n'urukiko rwo mu majyepfo ya Asiya azira kuba yarafite umwuka mubi mukamwa.

    Nkuko bitangazwa, uyu mukobwa witwa Lizy yagiye gusura umukinzi we w'umukire nkuko bari bafitanye gahunda muri weekend.

    Basangiye ibyanijoro ndetse bagirana ibihe byiza byaje kurangira bagiye gukora imibonano mpuzabitsina maze bahita bagwa gacuho.

    Nta muntu n'umwe ningingira gukina indirimbo zange

    Amakuru avugako Lizy yaryamanye ubushyuhe maze hagati aza kubyuka yegera umusore, umusore yaje gukanguka asanga yasomwe n'umukobwa atigeze yiza mukanwa.

    umusore yagize ati 'Nanga umwuka mubu, uyu mukobwa yasuzuguye ibyo ngenderaho atuma ntekreza nabi,'

    Uyu musore akaba yatanze ikirego ndetse umukobwa akaba azamara amezi 3 mu gihome.

    Source : https://yegob.rw/yafunzwe-azira-kutoza-mu-kanwa-mbere-yo-gusomana-numukunzi-we/

  • Safi yatuye abagore indirimbo agiye gushyira hanze: 'Wont Lie to You' – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi NIYIBIKORA Safi uzwi mu muziki nka Safi Madiba, yamaze gushyira ahagaragara integuza y'indirimbo Wont Lie to You. Iyi ndirimbo yayituye abagore bose kuko bagira uruhare rukomeye mu buzima bwa muntu.

    Safi Madiba yavuze ko iyi ndirimbo yateguje abakunzi be izasohoka mu cyumweru gitaha. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, uyu muhanzi yasobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo.

    Uyu muhanzi yavuze ko abagore badahari abantu ntacyo baba bavuze ngo kuko bagira uruhare mu kubarema ndetse no mu buzima bwabo.

    Yagize ati: 'Twaba turi bande hatari abagore? Ibi bireba abagore bose aho bari, baraturema kandi bakagira uruhare rw'ingenzi mu buzima bwacu. Mudahari ntacyo twaba turi cyo. Urukundo ni ikintu cyiza, sinababeshya.'

    Abakunzi b'umuziki batangiye kwerekana ko bategerezanyije amatsiko iyi ndirimbo Wont Lie to You yakorewe muri Canada. Abantu bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye bavuga ko bayitegereje kandi bari banakumbuye Safi.

     

     

    Source : https://yegob.rw/safi-yatuye-abagore-indirimbo-agiye-gushyira-hanze-wont-lie-to-you/

  • Nta muntu n’umwe ningingira gukina indirimbo zange – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ibyo nabikoraga igihe nari nkitangira umuziki nirwanaho ariko ubu ntago nabikora' Kaligraph Jones avugako atakwingingira umuntu gukina indirimbo ze.

    Kaligraph Jones umuhanzi ukunzwe muri Kenya no muri Afurika mu njyana ya Hip Hop, avugako byari ibya kera kubwira abantu ngo bakine indirimbo ze.

    Uyu mu raperi wiyita 'The OG' avugako kugeza ubu ibitangazamakuru areka bigakina indirimbo ze cyangwa bikazireka.

    Aganira n'igitangazamakuru  Mpasho cyo muri Kenya, mu kirori cyo kumva alubumu ye nshya yitwa 'Invisible Currency' Kaligraph Jones yagize ati 'Ibyo byari ibyakera nkiri kwirwanaho ariko ubu siko bimeze'

    Pasiteri yagerageje kwiyahura nyuma yaho urusengero rwe rubuze abayoboke

    'Ntago nkiri ku rwego rwo guhatira Radiyo cyangwa televiziyo gukina indirimbo zange, iyo bumva ari nziza barayikina bakumva atari nziza ntibayikine'

    Kaligraph Jones yakomeje avugako gukora umuziki byatumye amenya uko yitwara.

    'Ntago njya nkomeza ibintu, igihe cyose maze muri aka gakino, nzi uburyo ngomba gutwara ibintu'

    'Hari igihe utwara indirimbo kuri radiyo, bakakubwirako batayikunze. Iyo bingendekeye gutyo ndatuza nkigira nkaho ntacyabaye'

    Source : https://yegob.rw/nta-muntu-numwe-ningingira-gukina-indirimbo-zange/

  • Israel mbonyi yateguje abakunzi be igitaramo mu gihe gito – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuramyi Israel mbonyi uri mu bakunzwe mu Rwanda kubera ubuhanga ndetse n'ubutumwa bwubaka bikunze gukora kuri benshi hanze aha.

    Israel Mbonyi, yatangaje ko ari kwitegura gukora igitaramo kinini azamurikiramo alubumu ebyiri.Ibi Israel Mbonyi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022 mu butumwa yacishije kuri Twitter ye.

    Byitezweko muri uyu mwaka aribwo igitaramo cye gishobora kuba nkuko yagiye abyifuza mu gihe cyashize gusa kubera COVID bikomeza gusubikwa .

    Source : https://yegob.rw/israel-mbonyi-yateguje-abakunzi-be-igitaramo-mu-gihe-gito/

  • Guverineri Habitegeko yagarutse ku kibazo cy'abarimu 'bahatiwe' gukatwa umushahara – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro za Gashyantare hagaragaye abarimu bo mu Karere ka Nyamasheke binubiraga ko bari gusabwa gutanga amafaranga yo kubakira abatishoboye. Aba barimu bavugaga ko nta bushobozi bafite, bakitsa cyane ku mushahara muto bahembwa basobanura ko nabo barimo abakeneye kubakirwa.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyarimo Guverineri Habitegeko n'abayobozi b'uturere two mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko iki kibazo yagikurikiranye agasanga nta mwarimu watswe amafaranga ku gahato.

    Yagize ati “Nta tegeko rihari ryo gutanga umusanzu wo kubakira abatishoboye, ni ubushake kandi n'ubwo bushake iyo twumvishe hajemo n'ayo magambo twabuhagarika, Leta izabikora cyangwa atangwe n'abatazabyijujutira.'

    Uyu muyobozi avuga ko hari abantu badahagarara ku ijambo, akagira isoni ngo baramuseka ko atatanze umusanzu kandi bagenzi be bawutanze, ariko akawutanga yigononwa.

    Iki kibazo cyatangiye ubwo Akarere ka Nyamasheke kabaruraga imiryango 4.066 ikeneye kubakirwa inzu zo kubamo. Iyo miryango irimo iba mu nzu zishaje cyangwa zitameze neza.

    Nyuma yo kubona iki kibazo, ubuyobozi bw'Akarere bwegereye abanyamadini n'abakozi ba Leta, bubasaba ko uwumva ahangayikishijwe na mugenzi we urara anyagirwa yakwigomwa ubufasha uwo muryango ukubakirwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie avuga ko ari aho igitekerezo cyavuye, abakozi ba Leta ubwabo bavuga ko Leta yabubakiye ubushobozi bityo ko nta mpamvu yatuma badatanga umusanzu mu kubakira abaturage badafite aho kuba.

    Abakozi ba Leta ntibabyumvise kimwe, bamwe bagaragaza mu itangazamakuru ko babangamiwe.

    Umwe yaragize ati “Umushahara w'umuntu ni ntavogerwa, nta muntu ushobora kugukata amafaranga ku mushahara utamuhaye uburenganzira.'

    Akarere ka Nyamasheke kari mu turere dufite abaturage benshi bakennye aho 69,3% bari munsi y'umurongo w'ubukene.

    Guverineri w’Intara y’Ibirengerazuba, Habitegeko Francais, yavuze ko gutanga imisanzu ari ubushake bw’ubikoze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-habitegeko-yagarutse-ku-kibazo-cy-abarimu-bahatiwe-gukatwa