Category: Uncategorized

  • Intambara ya Ukraine n’u Burusiya izateza ibura ry’ibiribwa mu Burayi no muri Afurika – Macron #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Macron avuga ko Igihugu cya Ukraine ubu kitarimo guhinga nyamara ari cyo cyatangaga ibinyampeke byiganjemo ingano nyinshi ku migabane y’u Burayi na Afurika.

    U Burusiya na Ukraine ubwabyo bisanzwe bitanga 40% by’ingano zikenerwa hose ku Isi kugira ngo zikorwemo imigati n’ibindi bimeze nka yo.

    Ibihugu byinshi byo ku Isi kandi byatangiye kubura ingufu bikoresha mu mirimo itandukanye harimo ubwikorezi hamwe no gutegura amafunguro, kuko u Burusiya bwari mu bihugu bya mbere ku isi bitanga gaz n’amakara kamere, none bwafatiwe ibihano.

    Perezida w’u Bufaransa yijeje ko bagiye gusuzuma ingamba zo kwihaza mu biribwa no kwiga kuri gahunda zireba Umugabane wa Afurika.

    Emmanuel Macron agira ati “Bitabaye ibyo, ibyinshi mu bihugu bya Afurika bizibasirwa n’inzara mu gihe kiri imbere cy’amezi 12 kugera kuri 18 (hagati y’umwaka n’umwaka umwe n’igice) kubera intambara”.

    Perezida Macron avuga ko hagati aho amahanga azakomeza gufatira ibihano u Burusiya mu gihe bwakomeza kugaba ibitero kuri Ukraine.

    Ibi Macron yabitangaje mu gihe Leta zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zayo bateguraga gufatira u Burusiya ibihano bishya byo kubuheza mu buhahirane n’ibindi bihugu byinshi byo ku Isi.

    Ibi bihano biteganya ko ikintu cyose kiguzwe n’u Burusiya cyajya kibugeraho gisoreshejwe amahoro y’ikirenga, ndetse no kuba buzajya bugurisha ibyo bufite bubanje gucibwa amafaranga menshi y’ibihano.

    U Burusiya bwo bukomeje intambara butitaye ku bihano

    Kugeza mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022 Umurwa mukuru wa Ukraine witwa Kiev wari wamaze gusatirwa n’ingabo z’Abarusiya zawugose ari na ko ziwumishagiraho ibisasu.

    Ibimodoka by’intambara byari bimaze igihe bikoze imirongo ireshya n’ibirometero 40 ku birometero 15 uvuye i Kiev, ku wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022 byaratatanye bigota uwo mujyi mukuru wa Ukraine.

    Indi mijyi yo hagati n’Iburasirazuba bw’icyo gihugu nka Marioupol, Dnipro, Lutsk, Ivano-Frankivsk n’indi, na yo ikomeje kumishwaho ibisasu n’ingabo z’Abarusiya ku buryo henshi hahindutse amatongo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/intambara-ya-ukraine-n-u-burusiya-izateza-ibura-ry-ibiribwa-mu-burayi-no-muri-afurika-macron

  • Rayon Sports yanganyije na Espoir FC, Bugesera yongera kwinjiza igitego nyuma y’imikino itanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona inota rimwe ku munsi wa 20 yari yakiriye ikipe ya Espoir FC. Ku munota wa 14 w’umukino Mbonyumwami Taibu wa Espoir FC yahawe umupira maze yinjira mu rubuga rw’amahina anyuze ku ruhande rw’iburyo ariko myugariro wa Rayon Sports Habimana Hussein wari wahawe umwanya wo gukina uyu munsi kubera kutaboneka kwa Niyigena Clement usanzwe ukina mu mutima w’ubwugarizi amukorera ikosa agwa ahasi, ikipe ya Espoir FC ihabwa penaliti yatsinzwe neza na Ndikumana Tresor.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ariko Ishimwe Kevin wa Rayon Sports yazamukanye umupira acenga abakinnyi b’ikipe ya Espoir maze atanga umupira kuri Mussa Essenu wahise atsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 42 cyajyanye amakipe yombi mu kiruhuko anganya 1-1. Gusa mbere y’uko kirangira ku munota wa nyuma w’iminota itatu y’inyongera y’igice cya mbere, Kwizera Pierrot yakorewe ikosa, aba ari na we utera kufura ariko umupira ufata umutambiko w’izamu ujya hanze.

    Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoresheje imbaraga nyinshi ishaka igitego cy’intsinzi mu buryo butandukanye burimo n’umupira Nizigiyimana Karim Mackenzie yahaye Mussa Essenu imbere y’izamu rya Espoir FC dore ko umuzamu Itangishatse Jean Paul yari yavuye no mu izamu. Icyakora umupira Mussa Essenu yawuteye mu izamu ujya ku ruhande. Umukino wongeweho iminota irindwi urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1 Rayon Sports iguma ku mwanya wa kane n’amanota 35 mu gihe Espoir FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 24.

    Ikipe ya Rutsiro kuri sitade Umuganda yari yakiriye Bugesera FC yari imaze imikino itanu itinjiza igitego na kimwe mu izamu. Muri uyu mukino ariko noneho yinjije igitego cyatsinzwe na Rucogoza Djihad ku munota wa 30 ariko cyishyurwa na Lomami Frank wa Rutsiro FC ku munota wa 40, umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

    Kuri iki Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022 hategerejwe imikino ine:
    Kiyovu Sports irakira Etincelles kuri sitade ya Kigali saa sita n’igice. Kuri iyo sitade saa cyenda Gasogi United irakira Etoile de l’Est mu gihe Marine FC yakira Police FC kuri sitade Umuganda, naho Mukura VS kuri sitade mpuzamahanga ya Huye ihakirire ikipe ya APR FC.

    Espoir FC

    Espoir FC

    Rayon Sports

    Rayon Sports

    Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yanganyije-na-espoir-fc-bugesera-yongera-kwinjiza-igitego-nyuma-y-imikino-itanu

  • NIYOYONGERA Mariam: Itangazo ryo guhinduza amazina asanganywe #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa NIYOYONGERA Mariam mwene MIRUHO na MUKANKUSI, utuye mu Mudugudu wa Gashagwa, Akagari ka Butambamo, Umurenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo NIYOYONGERA Mariam, akitwa MUKANIYONSENGA Mariam mu gitabo cy’irangamimerere.
    Impamvu yo guhiduza izina ni ” Niyo mazina nakoresheje kuva ngitangira kwiga

    Source : https://imirasire.com/?NIYOYONGERA-Mariam-Itangazo-ryo-guhinduza-amazina-asanganywe

  • Hahishuwe igishobora kuba imbarutso y’Intambara ya Gatatu y’Isi #rwanda #RwOT

    Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko Amerika izakoresha ubushobozi bwose mu kurinda ubusugire bwa NATO, nk’uko biri mu masezerano ibyo bihugu byagiranye.

    Yakomeje ati 'Ndifuza kubishimangira, tuzarinda buri gace kari ku butaka bwa NATO dukoresheje imbaraga zose za NATO.'

    Icyakora yongeye gushwishuriza Ukraine yifuza inkunga z’icyo gihugu mu rugamba irimo n’u Burusiya. Yagize ati 'Ntabwo tuzarwana intambara n’u Burusiya muri Ukraine.'

    Perezida Biden yavuze ko 'Ihangana ryeruye hagati ya NATO n’u Burusiya ryaba ari Intambara ya Gatatu y’Isi. Icyo ni ikintu dukwiriye kugerageza kwirinda.'

    Icyakora haribazwa impamvu Amerika na NATO zagize uruhare mu zindi ntambara nk’iya Kosovo na Kuwait, mu gihe ibyo bihugu byombi bitari muri NATO mu gihe cy’intambara, hakibazwa impamvu mu gihe Ukraine igaragaje ko ikeneye ubufasha itabuhabwa.

    Ikindi kiri kugarukwaho ni uburyo Amerika yakwitwara mu gihe u Burusiya bwakoresha intwaro z’ubumara ndetse n’icyo icyemezo cya Amerika na NATO gisobanuye ku bindi bihugu bishobora kuzigarurirwa n’ibihugu bikomeye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Hahishuwe-igishobora-kuba-imbarutso-y-Intambara-ya-Gatatu-y-Isi

  • Ingabire Marie Immaculé yahishuye ko Firdaus ushinja Ndimbati yabeshye imyaka,anenga ababyeyi bagerageje kubunga #rwanda #RwOT

    Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye muri sinema Nyarwanda nka Ndimbati yatawe muri yombi ku wa 10 Werurwe 2022, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.

    Mu biganiro bitandukanye yahaye amashene ya YouTube, Ingabire yavuze ko yamenye ko umukobwa umushinja kumusambanya ku myaka ye yakuyeho umwe.

    Yagize ati “Mfite amakuru yizewe kandi nakuye ahantu nizeye ko uriya mukobwa yabeshye imyaka, yakuyeho umwaka umwe. Ayo ndayafite rwose kandi ndayizeye.”

    Icyakora uyu mubyeyi yavuze ko abantu bakwiye kureka inzego z'iperereza zigakora akazi kazo, ahamya ko ibizava mu iperereza ari byo bikwiye guhabwa agaciro.

    Ingabire yongeye gutunga agatoki umuryango w'umukobwa wabyaranye na Ndimbati, ahamya ko mu byo yivugiye yagaragaje ko Papa we na musaza we bagerageje kubunga.

    Ati 'Nkomeje gukurikira ikiganiro hari ibindi byanyobeye, numvise ngo nyina wa Ndimbati na Se w'umukobwa kimwe na musaza we bagerageje kuganira? Ababyeyi be na bo narabagaye, none se ujya gute mu biganiro n'umuntu wahohoteye umwana wawe? Ni ibintu bitumvikana.''

    Ingabire yavuze ko RIB ikwiye gukora iperereza ryimbitse hagashakwa ibimenyetso by'uko uyu mukobwa yasambanyijwe yahawe ibiyobyabwenge ariko icy'imyaka cyo yongera gushimangira ko abizi neza ko umukobwa yakuyeho umwe.

    Ku wa 10 Werurwe 2022 ni bwo hamenyekanye amakuru y'uko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Ndimbati rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana.

    Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y'amakuru yari amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye na we impanga ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.

    Ndimbati yafunzwe azira gusambanya umwana

    Fridaus ushinja ndimbati biravugwa ko yabeshye imyaka

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ingabire-marie-immacule-yahishuye-ko-firdaus-ushinja-ndimbati-yabeshye-imyaka

  • Mukeshimana ARATABAZA : Amaze imyaka 2 anyagiranwa n’abana 4 mu nzu yagonzwe n’imodoka #rwanda #RwOT

    Mukeshimana Vestine, nuwo mu kagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera neza neza muri santere ya Cyanika ku muhanda, avuga ko ubwo bari baryamye mu masaha ya saa sita z’ijoro imodoka yabasanze munzu ikayibasenyeraho igakomeza urugendo bugacya bari mu munzu yasenyutse ubu we n’umuryango we w’abana bane bakaba bari hanze.

    Yagize ati 'saa sita z’ijoro nagiye kumva numva inzu irikugwa njyiye kubona mbona imodoka iri hano niyo iyigonze, imvura imereye nabi abana bari kunyagirwa kandi ndi kujya kumva nkumva ibinombe byaguye.'

    Vestene mugahinda avuga ko aterwa nuko arara anyagirwana n’abana bane nyamara hari n’abantu babonye imodoka yamusenyeyeho inzu bakayifata ibirango bakanamufasha kuyigeraho ariko kugeza ubu akaba ntacyo arabona nyamara bakaba baramwimuriye ahandi ariko ntibahishyure bikamuviramo no kwirukanwa muri iyo nzu yari yatujwemo niho ahera asaba ko yafashwa akugamishwa iyi mvura we n’abana be.

    Yagize ati 'baragiye ngo bagiye kunkodeshereza bamajije kunkodeshereza ntibatanga amafaranga naho njye sinabimenya.'

    Abaturanyi b’uyu mubyeyi banemeza ko bazi akarengane ke kuva mu mizi nabo bagasaba leta ko yafasha aba bana kubera ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo.

    Mme Uwanyirigira M Chantal umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko ubusanzwe iyo umuturage ahuye n’ikibazi cyo kugongerwa inzu inzego z’ibanze zikurikirana uwabikoze gusa nabo nk’ubuyobozi ngo bakaba bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo uyu muryango ufashwe.

    Iyo bigenze gutyo umuturage navuga ngo aba yahohotewe cyangwa se yangiririjwe umutungo agana inzego z’ibanze zikabasha gukurikirana zikamenya uwaba yakoze icyaha akabikurikiranwa kugirango anamufashe niba ari n’inzu yagonzwe koko kugirango ibashe gusanwa, turaza gukurikirana turebe niba ntabwumvikane bwahabaye ariko naho bwaba bwaranahabaye umuturage ntabashe kubona igisubizo kirambye nabyo inzego zibanze twakongera tukabikurikirana.

    Uyu muryango umaze igihe k’imyaka ibiri munzu yasenyutse kubururyo n’uri mu muhanda aba areba aho baryamye, kurubu abaturanyi bawo bavuga ko uretse n’imibereho mibi y’abana bane bato bawurimo , n’abari bageze igihe cyo kwiga ntawagiyeyo kubera ubuzima busa n’ubushaririye babamo bagasaba bakomeje izego bireba ko zabafasha n’igice gisigaye kitarabagwaho.

    Ivomo:IsangoStar

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mukeshimana-ARATABAZA-Amaze-imyaka-2-anyagiranwa-n-abana-4-mu-nzu-yagonzwe-n-imodoka

  • Ibigo byimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byahembwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarimo Banki ya Kigali bahembewe kuba indashyikirwa mu kwimakaza ihame ry

    Abarimo Banki ya Kigali bahembewe kuba indashyikirwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

    Ni mu rugendo rwatangiye mu mwaka wa 2017 aho ibigo bitandukanye byaba iby’abikorera cyangwa ibya Leta byagiye bishishikariza kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bakozi babyo.

    Nubwo Igihugu cy’u Rwanda cyimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bikaba biri mu Itegeko Nshinga, aho ibigo bisabwa gukoresha byibuze 30% by’abakozi b’igitsina gore, usanga mu bigo by’abikorera hakiri icyuho kinini mu bijyane no kubahiriza iryo hame. Byatumye GMO ihaguruka irabaganiriza kugira ngo buri wese ahabwe amahirwe angana mu kazi.

    Bagiye bakorerwa igenzura, berekwa aho bitameze neza, berekwa n’ibyo bakwiye gukosora, ku buryo hashize imyaka itatu babikora, ari nabwo ababaye indashyikirwa kurusha abandi bahembwe, abandi bagashimirwa kuba hari aho bageze bashyira mu bikorwa ibyasabwe.

    Muri uyu muhango hahembwe ibigo icyenda birimo amabanki, hoteli, ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda zitunganya umusaruro w’icyayi, abakora ubukerarugendo hamwe n’abakora itumanaho. Ibyo bigo byahawe ishimwe ry’uko byabaye indashyikirwa.

    Benshi bashimiwe kuba hari urwego bagezeho bubahiriza ihame ry

    Benshi bashimiwe kuba hari urwego bagezeho bubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bigo byabo

    Ni mu gihe ibigo 4 bya Leta birimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda hamwe n’ibindi 6 by’abikorera birimo abakora akazi ko kurinda umutekano w’abantu n’ibintu, byashimiwe urwego bagezeho bimakaza iryo hame.

    Ibipimo byagendeweho kugira ngo hatoranywe abagomba guhembwa, harimo kureba uburyo amategeko arwanya ihohoterwa mu kigo yubahirizwa, niba urwego rwa nyobozi y’ikigo rurimo abagore, niba aho bakorera hari ibishobora gufasha umugore mu gihe atwite cyangwa yonsa, n’ibindi bishobora korohereza umugore mu kazi.

    Umuyobozi wa Wolfram Mining nka bamwe mu bahembewe kugira uruhare mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye Jean Malic Kalima, avuga ko umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ufatwa nk’umurimo ugoranye, ariko ngo abari n’abategarugori bawitabiriye bawukora neza, bagatanga umusaruro ushimishije.

    Ati 'Iyo umwari cyangwa umutegarugori yitabiriye umurimo, awitabira 100%, iyo bibaye ngombwa ko akenera ubufasha ukabumuha, aguha umusaruro kuko ntabwo arangara, aba azi icyamuzinduye, akaba azi ko agomba gutaha afite icyo agomba gutahana. Mu by’ukuri twe tubakoresha tubona ubwitange bushimishije cyane. Aho dukorera tubara ko bageze kuri 28%, ni umubare twakwishimira kuko twari dutangiriye kuri 0'.

    Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda yashimye urwego u Rwanda rumaze kugeraho mu kwimakaza ihame ry

    Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda yashimye urwego u Rwanda rumaze kugeraho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

    Marcel Murego ushinzwe ubuyobozi n’abakozi mu ruganda rutunganya icyayi rwa SORWATHE, avuga ko nyuma yo kubakira abagore bafite abana ahantu hazaborehereza, byatumye umusaruro batanga urushaho kwiyongera.

    Ati 'Bagiraga ikibazo cyo kugaruka mu kazi nyuma ya bya byumweru by’ikiruhuko cy’umubyeyi, bikaba ikibazo kugaruka mu kazi bagifite umwana muto wonka, tumaze gushyiraho irerero, arasoroma akaza konsa saa tanu, ari yo mpamvu asigaye asoroma ibiro byinshi. Nta gihombo kirimo ahubwo twasanze harimo inyungu, kuko wasangaga icyayi gisigaramo, kubera ko yajyaga konsa umwana yarize cyangwa afite ikibazo. Ubu kuko bafite abita ku bana, kuri twe byabaye inyungu cyane, kuko umusaruro warazamutse'.

    Umuyobozi Mukuru wa GMO Rose Rwabuhihi, avuga ko 90% by’imirimo, itangwa n’inzego z’abikorera, ari na ho ahera abasaba gutanga amahirwe angana ku mpande zombi, kuko nubwo hari intambwe imaze guterwa ariko urugendo rukiri rurerure.

    Ati 'Icya mbere nasaba abikorera, ni uko uru rugendo turukomeza, kugira ngo Abanyarwanda bose bagire amahirwe amwe, uburenganzira bw’Abanyarwada bwose bugerweho, amahirwe yo gutunga, kugira icyo ukora, guteza Igihugu cyawe imbere, twese tuyashyiremo imbaraga zacu, ntihagire uvutswa uburenganzira bwe, ni cyo kintu cyatuma Igihugu cyacu kijya imbere'.

    Abahagarariye ibigo byabo bari bitabiriye uyu muhango

    Abahagarariye ibigo byabo bari bitabiriye uyu muhango

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata Habyarimana, avuga ko uyu muhango wo guhemba no gushimira ibigo mu kwimaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ari ubwa mbere ubayeho haba mu Rwanda no muri Afurika.

    Ati 'Nabwira abikorera ngo nibagire imbaduko yihuse mu gushyiraho ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bigo byabo, ntibabyumve nk’ikintu cyo kugira ngo batange ubufasha, kuko byagaragaye ko iyo ubishyizeho, inyungu zawe ziyongera, umukozi agakora afite imbaraga, ukunguka, bityo rero ntibasigare, bashyireho ibikorwa bitandukanye bigaragaza ubwo buringanire, bazabona umusaruro wabyo mu bucuruzi bwabo'.

    N’ubwo inzira yo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ikiri ndende mu nzego zimwe na zimwe, ariko u Rwanda rushimirwa n’imiryango itandukanye ndetse n’ibihugu by’amahanga, kubera urwego rumaze kugeraho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye by’umwihariko mu nzego za Leta.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bwa-mbere-mu-rwanda-no-muri-afurika-hahembwe-ibigo-byimakaje-ihame-ry-uburinganire-n-ubwuzuzanye

  • Cristiano Ronaldo ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba ruhago abagore bakwishimira kuryamana na bo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Manchester United ukomoka muri Portugal, Cristiano Ronaldo yaje ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba ruhago ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza abagore bakwishimira kuryamana nabo.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Free Supper Tips, bwashyize ahanze aba bakinnyi bafite amasura meza abagore benshi bakwishimira kuryamana na bo.

    Uru rutonde rukaba rwanagaragayeho David Beckham ari na we uri ku mwanya wa mbere, umwongereza wasoje gukina umupira w’amaguru akaba ari na we wenyine utagikina umupira w’amaguru aho yabonye 21.25% aho yatowe n’abarenga 1000.

    Ni urutonde kandi ruriho na kizigenza muri ruhago ukomoka muri Argentine ukinira Paris Saint Germain, Lionel Messi.

    Urutonde rwose

    10. Sergio Ramos – Paris Saint-Germain (3.75 %

    9. Lionel Messi -Paris Saint-Germain (5%)

    8. Cristiano Ronaldo -Manchester United (6.25 %

    7.Gerard Pique – Barcelona (7.5%)

    6. Olivier Giroud -AC Milan(7.5%)

    5. Marco Asensio -Real Madrid (8.75%)

    4. Andre Gomes – Everton (11.25%)

    3. Ruben Loftus Cheek – Chelsea (13.75%)}

    2. Paulo Gazzaniga -Fulham (15%)

    1. David Beckham – co-owner of Inter Miami ( 21.25%)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-ku-rutonde-rw-abakinnyi-10-ba-ruhago-abagore-bakwishimira-kuryamana-na-bo-amafoto

  • #Bal2022 : REG yatsinzwe bituma itizera neza kugera mu mikino ya nyuma izabera i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino wa 6 muri rusange mu itsinda rya Sahara Conference ririmo gukinirwa muri Senegal mu mujyi wa Dakar mu nyubako yitwa Dakar Arena.

    Ikipe ya REG BBC yatangiye nabi agace ka mbere aho yanagatakaje ku manota 19 ya DUC kuri 16 ya REG. Agace ka kabiri kaje kwegukanwa na REG BBC ku manota 24 kuri 21 maze bajya kuruhuka banganya amanota 40 kuri 40.

    Mu gice cya kabiri cy’umukino, REG BBC yongeye gutangirira hasi kuko yaje no gutakaza agace ka gatatu ku manota 24 ya DUC kuri 21 ya REG BBC. Agace ka kane ari nako ka nyuma nako ntikahiriye abasore ba Robert Pack utoza REG kuko bagatakaje ku manota 28 Kuri 25 maze umukino urangira REG BBC iwutakaje ku manota 92 ya DUC kuri 86 ya REG BBC.

    Nubwo REG BBC yatsinze imikino 2 ibanza ntabwo irizera neza ko izakina imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka.

    REG BBC izagaruka mu kibuga kuri iki cyumweru tariki ya 14 Werurwe ikina na Association Sportive de Salé yo muri Maroc itaratakaza umukino n’umwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/bal2022-reg-yatsinzwe-bituma-itizera-neza-kugera-mu-mikino-ya-nyuma-izabera-i-kigali

  • Rupiah Banda wayoboye Zambia yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wabaye Perezida wa Kane wa Zambia, wayiyoboye mu 2008-2011, yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu n’umuryango we.

    Bivugwa Rupiah Banda wari ufite imyaka 85 hari hashize imyaka ibiri amenye ko arwaye Kanseri ndetse ko yafataga imiti mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Umuhungu we mukuru Andrew yatangarije Reuters ko se yatabarutse ahagana saa Moya z’umugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Werurwe 2022.

    Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, kuri Televiziyo y’Igihugu yavuze ko uyu mugabo yatabarutse kandi ko ashimirwa uruhare yagize mu kubaka igihugu.

    Ati 'Tuzirikana bivuye ku mutima ibikorwa bye mu gukorera abaturage, twishimira kandi uburyo yakoreye igihugu.'

    Mu Mujyi wa Lusaka aho Umuryango wa Banda utuye ni agahinda kubera icyo bise igihombo cyo kubura uyu mugabo.

    Rupiah Banda yabaye umunyapolitiki ukomeye ku butegetsi bwa Perezida Kenneth Kaunda mbere y’uko agirwa Visi Perezida mu 2006 na Levy Mwanawasa.

    Mu 2008 yaje kuba Perezida w’inzibacyuho ubwo Mwanawasa yarwaraga Stroke. Banda yaje gutsinda amatora yo kuyobora ishyaka ryari rinari ku butegetsi muri uwo mwaka.

    Nubwo yigeze gutungwa intoki n’abavugaga ko yaba yarimirije imbere ruswa ntabwo yigeze afungwa kuko byavuzwe ko hari miliyoni 11$ yakoreshejwe nabi ariko nta rukiko rwabimuhamije.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Rupiah-Banda-wayoboye-Zambia-yitabye-Imana