Category: Uncategorized

  • Cristiano Ronaldo yihembye umuzinga w’imodoka igura akayabo k’amafaranga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwataka wa Manchester United Cristiano Ronaldo yaje mu myitozo yo ku wa mbere afite imodoka nshya yaguze akayabo k'amafaranga.

    Ibi Cristiano Ronaldo yabikoze nyuma y'uko ku wa Gatandatu w'icyumweru dusoje uyu mwataka yari yafashije ikipe ya Manchester United, kwikura mu nzara za Tottenham yari yayihagamye.

    Muri uwo mukino uyu kizigenza mu kureba mu izamu yatsinze ibitego bitatu wenyine muri uwo mukino, akaba yaranatahanye umupira kubera yatsinze ibitego bitatu mu mukino umwe.

    Nyuma yo gutsinda ku wa Gatandatu, ku Cyumweru wari umunsi w'akaruhuko mu gihe ku wa mbere wari umunsi w'imyitozo, kuri uwo munsi Cristiano Ronaldo yatunguye abantu ubwo yazaga mu myitozo ari mu modoka yagatangaza yaguze ibihumbi £200 [arenga gato miliyoni 200 z'amanyarwanda]

    Cristiano Ronaldo akaba yaraje I Carrington (ikibuga cy'imyitozo cya Manchester United) ari muri iyo modoka yiswe 'Convertible Aston Martin' ifite agaciro twavuze ruguru.

    Cristiano Ronaldo yatsinze Ibitego bitatu mu mukino wa Tottenham nyuma y'uko yari avuye mu mvune yatumye atitabira umukino ikipe ye yanyajyirwagamo na Manchester City basangiye umugi.

    Imodoka nshya Cristiano Ronaldo yajemo mu myitozo, ikana yarakozwe n'uruganda Aston Martin

     

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yihembye-umuzinga-wimodoka-igura-akayabo-kamafaranga/

  • REG BBC yabonye itike y’imikino ya nyuma ya BAL #rwanda #RwOT

    REG BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League 2022, yatsinze US Monastir amanota 77-74 ihita ibona itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali.

    Wari umukino wa kane wa REG BBC wo mu Itsinda rya mbere 'Sahara Conference' wabereye muri Dakar Arena kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022.

    Iri jonjora ririmo kubera muri Senegal, REG BBC yaritangiye neza itsinda imikino yayo 2 (SLAC na AS Salé) ariko yaje gutsindwa na DUC mu mukino uheruka, yagiye gukina uyu mukino ibizi neza ko kuwutsinda uhita ubahesha itike ya 1/4 ndetse bagahita babona itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali.

    Agace ka mbere REG BBC yagatsinzwe ku manota 21-26 ya Monastir, akaba kabiri nako yagatsinzwe 15-16.

    Abasore ba REG BBC baje mu gace ka gatatu bashaka gukuramo ikinyuranyo cy’amanota 6 bari bashyizwemo, maze abakinnyi barimo Pitchou wigaragaje cyane, bafashije REG BBC gutsinda agace ka gatatu bari imbere n’amanota 20 -13 ya US Monastir, bakomerejeho n’agace ka nyuma bagatsinda ku manota 21-19, umukino warangiye ari 77 ya REG BBC kuri 74 ya US Monastir.

    Michael Andre wa US Monastir ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze 23, Pitchou wa REG BBC atsinda 16.

    REG BBC yamaze kubona itike, izasoreza imikino yayo kuri Club Ferroviário da Beira ku munsi w’ejo ku wa Kabiri.

    Kaje Elie agerageza gushyira umupira mu nkangara

    Wari umukino utoroshye

    Pitchou yagoye cyane US Monastir

    Dieudonne Ndayisaba ashaka gucikana umupira abakinnyi ba US Monastir

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-bbc-yabonye-itike-y-imikino-ya-nyuma-ya-bal

  • Igikomangoma Charles umusimbura wa mbere ku n… – #rwanda #RwOT

    Igikomangoma Charles n'umufasha we bahamije ko bazitabira CHOGM itegerejwe kubera i Kigali mu cyumweru cy'itariki ya 20 Kamena 2022.

    Nk’uko bigaragara ku rubuga runyuzwaho amakuru y'Igikomangoma Charles ruzwi nka Prince of Charles, yamaze kubyemeza.

    Mu butumwa burebure yatanze yagize ati: 'Mu gihe isi irimo gukora ngo yikure mu cyorezo cya COVID19 kandi muri uyu mwaka ufite igisobanuro, ni iby'ingirakamaro guhura kw’ibihugu byibumbiye mu muryango w'ibihugu bikoresha Icyongereza.'

    Yongeraho ati: 'Nk'umuryango uhuriye ku baturage basaga miliyari 2.6 baturutse mu bihugu mirongo 54 byo ku migabane itandatu kandi umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza uhagarariye gukungahara kw’imico, inararibonye n'impano byadufasha kubaka ejo hazaza, hizewe kandi h’uburumbuke.'

    Akomeza agira ati: 'Hamwe n'ibi mbasangije ku ntego iduhuje kandi mpereye ku gihe cyabanje n'uburyo inama yagiye isubikwa njyewe n'umufasha wanjye dutewe ishema no kwitabira inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma zo mu muryango w'ibihugu bikoresha icyongereza izabera i Kigali mu Rwanda muri Kamena.'

    Mu busanzwe, Igikomangoma Charles kandi yakomeje gushyigikira uyu muryango kuva mu myaka 50 ishize hamwe n'umufasha we aho yagiye asura ibihugu na za guverinoma ziwugize, agafasha mu bikorwa bya gisirikare, iby’urukundo n’ibindi birori binyuranye. Urugero yitabiriye ifungurwa ku mugaragaro ry'imikino y'uyu muryango mu 2010 mu murwa mukuru w'u Buhinde, New Delhi.

    Mu mwaka wa 2014 kandi yasuye agace ka Glasgow muri Scotland kimwe. Mu 2018 yasuye Gold Coast mu gihugu cya Australia. Igikomangoma Charles yitabiriye inama za CHOGM 5 zirimo iyo mi 1997 yabereye Edinburgh, iyo mu 2007 yabereye muri Uganda, iyo mu 2017 yabereye muri Malta, n’iyo mu 2018 yabereye mu Bwongereza.

    Muri CHOGM yo mu 2018, ni bwo byatangajwe n'Abakuru b'Ibihugu byo muri Commonwealth ko Igikomangoma Charles ari we ukwiriye gusimbura Umwamikazi ku buyobozi bw'uyu muryango.

    Guhera mu 1969, Igikomangoma Charles yasuye ibihugu 46 muri 54 bigize umuryango wa Commonwealth kandi aha hose yaherekezwaga n'umufasha we Camilla [Duchess of Cornwall], ni mu gihe Umwamikazi Elizabeth we amaze gusura ibihugu 24.

    Igikomangoma Charles n’umufasha we Camilla bamaze kwemeza ko bazitabira CHOGM izabera  iKigali muri Kamena 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115459/igikomangoma-charles-umusimbura-wa-mbere-ku-ntebe-yu-bwami-bwu-bwongereza-yahamije-ko-atew-115459.html

  • Mu bihembo bya The Choice, Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague yabaye umukinnyi w'umwaka wa 2021 ahize abarimo Sugira Ernest #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2022, muri Onomo Hotel iherereye mu mujyi wa Kigali nibwo hatanzwe ibihembo by'abahize abandi mu byiciro bitandakanye.

    Ni ibihembo byateguwe na The Choice ikiganiro cy'imyidagaduro gica ku Isibo TV, mu gice cy'abakinnyi iki gikombe cyahawe Byiringiro Lague ukinira APR FC.

    Muri iki kiciro cy'abakinnyi cyegukanywe na Lague Byiringiro wagitwaye atsinze abarimo rutahizamu wa AS Kigali Sugira Ernest, Yves Mutabazi ukina umukino w'intoki wa Volleyball ndetse na Gasana Keneth ukina Basketball.

    Igihembo cy'umukinnyi mwiza cyahawe Byiringiro Lague w'imyaka 22 y'amavuko, ni kimwe mu bihembo byatanzwe mu byiciro 14 harimo n'igihembo cyiswe 'Icon Award', cyahawe umuhanzi Jay Polly uheruka kwitaba Imana.

    Uyu mukinnyi ari kumwe n'ikipe y'igihugu Amavubi bageranye muri 1/4 cy'imikino y'igikombe cya Afurika y'abakinnyi bakina imbere mu gihugu kizwi nka CHAN, ni irushanwa ryaberaga mu gihugu cya Cameroon.

    Byiringiro Lague kandi yatwaranye igikombe cya Shampiyona n'ikipe asanzwe akinira y'Ingabo z'Igihugu ya APR FC, icyo gihe bakaba barayitwaye badatakaje umukino n'umwe.

    The post Mu bihembo bya The Choice, Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague yabaye umukinnyi w'umwaka wa 2021 ahize abarimo Sugira Ernest appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-bihembo-bya-the-choice-rutahizamu-wa-apr-fc-byiringiro-lague-yabaye-umukinnyi-wumwaka-wa-2021-ahize-abarimo-sugira-ernest/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-bihembo-bya-the-choice-rutahizamu-wa-apr-fc-byiringiro-lague-yabaye-umukinnyi-wumwaka-wa-2021-ahize-abarimo-sugira-ernest

  • #COVID19: Mu Rwanda umuntu umwe wanduye ni we wabonetse mu bipimo 6,998 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-umuntu-umwe-wanduye-ni-we-wabonetse-mu-bipimo-6-998

  • REG BBC yakoze ibitangaza itsinda US Monastir ibona itike iyigeza mu mikino ya nyuma ya BAL 2022 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya REG BBC yatsinze US Monastir yo muri Tunisia amanota 77-74 mu mukino wayo wa kane w'irushanwa rya BAL riri gukinwa mu majonjora ari kubera muri Senegal.

    Agace ka mbere karangiye REG BBC itsinzwe ku kinyuranyo cy'amanota atanu na US Monastir(21-26), ariko mu gace ka kabiri REG BBC irayagabanya karangira itsinzwe ku kinyuranyo cy'inota rimwe (15-16).

    Agace ka 3,REG BBC yakoresheje imbaraga zidasanzwe igatsinda ku manota 20 kuri 13 ya US Monastir.Agace ka nyuma kari gakomeye cyane kuri buri kipe ariko birangira yombi anganyije 19-19.Umukino wose warangiye REG BBC itunguranye iwutsinda ku kinyuranyo cy'inota rimwe gusa (75-74).

    REG BBC yahise ibona itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya BAL izabera I Kigali,gusa isigaje guhura na Clube Ferroviário da Beira ya Mozambique ku munsi wa nyuma.

    Iyi US Monastir yatsinzwe na REG BBC, yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reg-bbc-yakoze-ibitangaza-itsinda-us-monastir-ibona-itike-iyigeza-mu-mikino-ya

  • Mu Gihugu hose hatangijwe Urugerero rw’Intore z’Inkomezabigwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w

    Minisitiri w’Uburezi atangiza Urugerero rw’Inkomezabigwi ku Gisagara

    Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya atangiza urugerero rw’Intore ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Gisagara, yabwiye urubyiruko ko n’ubwo rusanzwe ruba mu itorero ku mashuri, ruboneyeho undi mwanya wo kuganira byimbitse ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’uko babishakira ibisubizo no gukemura ibibazo byugarije urubyiruko.

    Mu butumwa yageneye urubyiruko harimo kuzongera kwiyibutsa indangagaciro n’umuco w’ubutore urimo no gukunda Igihugu hagamijwe guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko, kandi bagahugurwa uko basohoka muri ibyo bibazo.

    Avuga ko igihe urubyiruko rutagize uruhare mu kwirinda no kurinda bagenzi babo, kwaba ari uguhemukira ejo habo heza, urugero nko ku ikoranabuhanga rikomeje kuyobya urubyiruko rukiroha mu busambanyi no mu gukoresha ibiyobyabwenge.

    Agira ati 'Ikoranabuhanga ni ryiza igihe rikoreshejwe neza, ariko ryanakugirira nabi iyo utarikoresheje neza, aha rero baje mu bikorwa bibafasha ubwabo kandi baziyibutsa za ndangagaciro, uru rugerero rubaye mu gihe tubona ibibazo bitandukanye mu rubyiruko birimo inda zitateganyijwe n’ibindi bagomba kuganiraho no gufatira ingamba'.

    Mu Karere ka Ruhango hamwe mu hatangijwe ibikorwa by’urugerero bizakorwa n’urubyiruko mu gihe cy’ukwezi, urubyiruko rwiyemeje ko ruzagira koko uruhare mu guhangana n’ibibazo birwugarije.

    Muri ibyo bibazo harimo kugarura abana batiga ku mashuri, kubakira abatishoboye no gukomeza kugira uruhare mu gushishikariza abaturage gahunda za Leta no kuzibafashamo, nko kwitabira kwizigamira muri Ejo Heza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye urubyiruko kubakira ku byagezweho nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu rugatanga umusaznu warwo mu iterambere kuko nta rugamba rw’amasasu rugihari.

    Agira ati 'Uyu munsi urubyiruko turabasaba kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo byugarije Igihugu harimo gufasha abatishoboye, by’umwihariko muri Ruhango turasabwa kubungabunga ibidukikije kugira ngo turwanye ubutayu, nibura buri muturage agire igiti kimwe aho kitari giterwe, aho kiri kibagarirwe'.

    Insanganyamatsiko y’urugerero rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye igira iti, 'Duhamye umuco w’ubutore ku rugerero rwo kwigira'.

    Bimwe mu bikorwa bizibandwaho bigabanyije mu byiciro bitanu ari byo, kwita ku bikorwa remezo, gufasha muri gahunda zo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari kandi gahunda yo gukangurira abaturage igikorwa cyo kwirinda Covid-19 no kwikingiza, gufasha muri gahunda y’uburezi no guca ubuzererezi, kubungabunga ibidukikije, gufasha kumva imikoreshereze y’ikoranabuhanga no gutoza ubuhanzi butoza ishyaka ry’u Rwanda.

    Buri wa Gatanu Intore zizajya zihura ziganire ku mikorere ya Polisi n’Ingabo z’Igihugu aho bazajya bahura bakiga uburyo bw’ubutore budasobanya.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mu-gihugu-hose-hatangijwe-urugerero-rw-intore-z-inkomezabigwi

  • Imikino 5 ikurikiranye idatsindwa cyangwa ngo… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022, ku kibuga Emirates cya Arsenal hazabera ibirori bikomeye by'umukino uzayihuza na Liverpool muri shampiyona, Abarashi bakubita agatoki ku kandi ko kuzihorera kuri Liverpool yabandagaje mu mukino ubanza,

    Umukino ubanza wahuje aya makipe wabere Anfield mu mwaka ushize, ukaba wararangiye Liverpool inyagiye Arsenal ibitego 4-0.

    Guhera Saa Yine na 15 z'ijoro ryo ku wa Gatatu, Arsenal izaba itangiye urugamba rwo gushimangira umwanya wa Kane muri Premier League uyu mwaka, bashaka amanota atatu kuri Liverpool nayo igihanyanyaza ku gikombe cya shampiyona.

    Arsenal igiye gukina na Liverpool ibanje gutsinda Leicester City ibitego 2-0, ihita yuzuza imikino 5 yikurikiranye idatsindwa cyangwa ngo inganye kuko yatsinze Watford ibitego 3-2 iyisanze mu rugo, itsinda Brentford 2-1, inatsinda Wolves imikino ibiri harimo uwo mu rugo w'ibitego 2-1, n'uwo hanze wa 1-0.

    Muri iyi mikino Arsenal yinjije ibitego 10, yinjizwa ibitego 4, imikino ibiri niyo itigeze yinjizwamo igitego.

    Iyi mikino yose Arsenal yayikinnye neza, umupira mwiza wo hasi kandi wihuta urimo ishyaka ryinshi na tekinike nyinshi, ku buryo benshi mu basesenguzi b'umupira w'amaguru batangiye kuvuga ko Arteta ari hafi kubaka ikipe y'inzozi ze ishobora guhatanira ibikombe mu myaka iri imbere.

    Aba basesenguzi bavuga ko Klopp na Liverpool ye bagomba kujya Emirates Stadium biteguriye urugamba kuko bashobora kuzahahurira n'akazi gakomeye batigeze batekereza harimo no gutakarizayo amanota.

    Nubwo igifite imikino ibiri y'ibirarane, mu mikino 26 Arsenal imaze gukina yatsinzemo 16, inganya 3, itsindwa 7, ikaba yicaye ku mwanya wa 4 n'amanota 51, ikaba ikurikiye Chelsea yo yakinnye imikino yayo yose, ikaba ifite amanota 59 ndetse ikaba ikurikiwe na Manchester United yo imaze gukina imikino 29, ikaba ifite amanota 50.

    Oodegard ni umwe mu bakinnyi bakomeje gufasha cyane Arsenal

    Partey ahagaze neza cyane muri iyi minsi

    Nyuma y’imyaka 5 Arsenal irarwana intambara yo kugaruka muri Big4 mu Bwongereza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115461/imikino-5-ikurikiranye-idatsindwa-cyangwa-ngo-inganye-ubutumwa-bukomeye-arsenal-ikomeje-gu-115461.html