Category: Uncategorized

  • Huye: Umugore n’umugabo basanzwe hafi ya ruhurura bapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aha ni ho basanze imirambo y

    Aha ni ho basanze imirambo y’abo bombi

    Abababonye bavuga ko bitegereje babona baba batwawe n’umuvu, waturutse ku mvura nyinshi cyane yaguye mu mugoroba w’ejo ku Cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2021.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Constantin Kalisa, na we avuga ko n’ubwo nta muganga uremeza icyo aba bantu bazize, ukurikije uko babasanze bashobora kuba barushijwe imbaraga n’amazi y’imvura yari menshi cyane, hanyuma akabajyana muri ruhurura, ari na yo yabatwaye hanyuma bagapfa.

    Imirambo yabo yasanzwe mu Mudugudu w’Umuremera mu Kagari ka Kirihura, ngo bakaba bari bavuye ku itabaro ahitwa i Mara mu Murenge wa Ruhashya.

    Gitifu Kalisa agira ati “Imirambo yabo igiye kujyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kugira ngo bapimwe, barebe icyo bazize nyakuri.”

    Anavuga ko imvura yaraye iguye yari nyinshi cyane ku buryo uretse bariya babiri yahitanye, hari n’inzu ataramenya umubare neza zasenyutse, ariko igikomeye ngo ni abantu bapfuye.

    Agira ati “Ndihanganisha umuryango wabuze ababo, nkanasaba abantu kugama igihe harimo kugwa imvura nyinshi, kuko amagara araseseka ariko ntayorwa.”

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-umugore-n-umugabo-basanzwe-hafi-ya-ruhurura-bapfuye

  • Karake wo mu rukiko rw'Ikirenga yigaramye ruswa ashinjwa ati “n'amafaranga nishyurwaga” #rwanda #RwOT

    Umukozi w'Urukiko rw'Ikirenga, Karake Afrique uherutse gufatanwa Miliyoni 1,4 Frw bivugwa ko ari ruswa yahabwaga n'umuturage ufite urubanza, yabwiye Urukiko ko ariya mafaranga yafatanywe ari ayo yishyurwaga n'uwo yari yayagurije mu bizwi nka 'Banque Lambert'.

    Karake Afrique yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha tariki 11 Gashyantare 2022, bivugwa ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya Miliyoni 1,4 Frw.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwavugaga ko ayo mafaranga yafatanywe uyu mukozi w'Urukiko rw'Ikirenga ari avance ya ruswa ya Miliyoni 10 Frw yatse umuturage ufite urubanza rw'ubujurire, amwizeza ko azavugana n'Umucamanza kugira ngo azarutsinde.

    Mu cyumweru gishize, Karake Afrique yagejejwe Imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburanishwe ku ifunga n'ifungurwa by'agateganyo.

    Ubushinjacyaha bwagaragazaga impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora kiriya cyaha, bwavuze ko ariya mafaranga yakiriye, yayahawe n'umwana w'uwo muntu ufite urubanza mu rukiko rw'Ubujurire.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Karake yizeje uwo muntu ufite urubanza ko ayo mafaranga azayaha Umucamanza uri kuburanisha urubanza rwe, kugira ngo azafate icyemezo kiri mu nyungu ze.

    Bwavuze ko ibyagezweho mu iperereza ry'ibanze bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora kiriya cyaha, busaba Urukiko gufata icyemezo cyo kumufunga by'agateganyo iminsi 30.

    Karake Afrique wahawe umwanya ngo avuge ku byari biamze gutangazwa n'Ubushinjacyaha, yavuze ko ariya mafaranga yafatanywe ari ubwishyu bw'uwo yari yayagurije amubwira ko afite ikibazo kihutirwa.

    Karake yavuze uwo muntu yamugujije Miliyoni 1,8 Frw akamwizeza kuzamwungukira ibihumbi 200 Frw.

    Nyuma yaje kumubwira ko yabaye amuboneye Miliyoni 1,4 Frw ko andi ibihumbi 600 Frw azaba ayamuha, ubwo bahuraga ngo amuhe ayo Miliyoni 1,4 Frw.

    Ati 'Mu kuyafata ni bwo RIB yahise iza iramfata iranamfotora ayo mafaranga iyita ruswa.'

    Karake yavuze ko afite ibimenyetso ko ayo mafaranga yari yayagurije uwo muturage ndetse ko no kuri konti ye ya BK bigaragara ko yari yayabikuje.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/karake-wo-mu-rukiko-rw-ikirenga-yigaramye-ruswa-ashinjwa-ati-n-amafaranga

  • Umujyi wa Kigali ugiye kuvugurura imiturire mu bice bya Muhima na Gatsata – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka (RLMUA), kigaragaza ko hejuru ya 61 ku ijana by'abaturage ubu batuye mu buryo bw'akajagari.

    Uburyo bushya bwo gutuza abatuye mu buryo budakwiye bwamaze gutangira ku bari baturiye ruhurura ya Mpazi, mu Karere ka Nyarugenge, aho abaturage batanga ubutaka bukubakwaho inzu ziberanye n'icyerekezo bakazituzwamo. Bivuze ko batimurwa ahubwo bubakirwa izindi nzu nziza.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, yatangarije The New Times, ko kugeza ubu inzu 37 zimaze kubakwa mu gihe izindi 56 zicyubakwa.

    Ati 'Inzu zamaze kuzura zituzwamo imiryango 37. Tuzakoresha ubu buryo mu kubigeza n'ahandi hatuwe mu kajagari'.

    Dr Mpabwanamaguru avuga ko mu Mujyi wa Kigali wose Akarere ka Nyarugenge gafite umubare munini wabatuye mu buryo budakwiye. Yongeyeho ko umujyi urimo gusesengura uburyo hari ibice bya Gatsata ndetse na Muhima, nabyo byakorwamo gahunda yo gutuza neza abatuye mu buryo budakwiye. Ibi bikazakorwa bigendanye n'igihe ingengo y'imari izabonekera.

    Mpabwanamaguru avuga ko ari uburyo bwiza bwo kuzigama ubutaka, gutuza abantu benshi ku butaka buto ndetse hanasaguke ubutaka bwashyirwaho ibindi bikorwaremezo.

    Umujyi wa Kigali ku bufatanye na sosiyete y'Abasuwisi, SKAT Consulting ltd, ufite umushinga wo kubaka inyubako nshya eshatu zigezweho zizatuzwamo imiryango 83 ituriye ruhurura ya Mpazi bigaragara ko iri mu manegeka mu Karere ka Nyarugenge.

    Imirimo yo kubaka inyubako ya mbere yiswe 'Block A' yatwaye miliyoni 250 Frw, ikaba igiye gutuzwamo imiryango 27 mu gihe izindi nyubako ebyiri ziswe 'Block B na Block C buri imwe izatuzwamo imiryango 28.

    Izi nyubako zije zisanga indi imwe yuzuye itwaye miliyoni 100 Frw yatujwemo imiryango icumi yari ituriye iyi ruhurura ya Mpazi.

    Igishushanyo mbonera cy'uko izo nzu ziba ziteye gikorwa bafatanyije n'abaturage bazazituramo, bakavuga uko bifuza ibyumba byaba bimeze, cyangwa ubwiherero, yaba ari nk'umuturage wari ufite inzu y'ibyumba bitandatu, bitanu cyagwa bine na saloon agahabwa uburenganzira bwo kubivunjamo inzu ebyiri aramutse abishaka.

    Ubu buryo bwo gutuza neza abari batuye mu buryo budakwiye bwanakozwe mu Biryogo, Agatare na Rwampala, aho byatwaye miliyoni 10 z'amadolari, hakaba haratujwe neza abaturage 26 000.

    Bikaba bigiye no gukorwa mu tundi tugari 10 twa Nyarugenge, utugari dutatu twa Kicukiro ndetse na tubiri twa Gasabo. Ibi bituma hashyirwa ibikorwaremezo nk'amazi, imihanda, uburyo bwo kwirinda Ibiza, amashanyarazi n'ibindi bituma imibereho y'abaturage ihinduka yaba mu kuvugurura inzu zabo no gukora ubucuruzi.

    Abaturiye ruhurura ya Mpazi batangiye gutuzwa neza mu buryo bugezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-ugiye-kuvugurura-imiturire-mu-bice-bya-muhima-na-gatsata

  • Barack Obama yanduye Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Barack Obama waciye agahigo gakomeye ko kuba Perezida wa mbere w’umwirabura watorewe kuyobora igihugu cy’igihanganjye ku isi bigatuma akabya inzozi za Martin Luther King, kuri ubu yatangaje ko yamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 aboneraho gushishikariza abantu batarafata urukingo ko bakwikingiza.

    Barack Obama wabaye Prezida wa 44 wa leta zunze ubumwe za Ameika, mu ijoro ryakeye yatangaje ko yanduye icyorezo cya Covid-19 akoresheje urukuta rwe rwa Twitter agira ati: ”Maze gusangwamo Covid-9. Nari maze iminsi mfite uburibwe mu muhogo gusa ubu ndumva ntangiye kumererwa neza. Michelle nanjye twishimiye kuba twafashe urukingo. We nta cyorezo bamusanzemo”.

    CNN yatangaje ko Barack Obama yaboneyeho kwibutsa abantu kwikingiza agira ati: ”Ni ikikwibutsa gufata urukingo niba utararufata”. Akimara gutangaza ibi, yifurijwe n’abantu benshi gukira vuba babicishije mu bitekerezo basize ku rukuta rwe rwa Twitter. Barack Obama yiyongereye ku rutonde rurerure rw’abanyapolitiki barwaye Covid-19.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115429/barack-obama-yanduye-covid-19-115429.html

  • Musanze: Imodoka yishe abantu ibasanze mu rugo #rwanda #RwOT

    Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yakoze impanuka ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022, abantu babiri bahasiga ubuzima ako kanya.

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Yorodani, Akagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze. Iyi modoka yari itwawe n'uwitwa Ntamwemezi Jean Baptiste w'imyaka 48. Ubwo yari ageze muri karitsiye iri mu mujyi wa Musanze, ahitwa mu Cyanika, uwo mushoferi yananiwe gukata ikorosi, ata umuhanda wa kaburimbo, ahita yinjira mu rugo ruri hafi yawo, agonga abana babiri b'abahungu bari mu mbuga, bahita bapfa.

    Umuhuzabikorwa w'ibikorwa bya Polisi n'Abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yemeje aya makuru agira ati: 'Ni abana babiri b'abahungu bari mu kigero cy'imyaka 16. Bari kumwe bari mu mbuga y'urwo rugo, ari na ho iyo modoka yabasanze irabagonga bahita bapfa. Bikimara kuba Polisi yahise ihagera, irasuzuma; igira ngo ishakishe icyateye iyo mpanuka, biba ngombwa ko dupima n'umushoferi, ibipimo bigaragaza ko yasomye ku bisindisha. Bikekwa ko n'ibisindisha yanyweye byaba biri no mu mpamvu zaba zateye impanuka'.

    Iyi mpanuka yanakomerekeyemo abandi bantu babiri, bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bitabweho n'abaganga.

    Polisi iburira abatwara ibinyabiziga bafite uburangare, cyangwa banyoye ibisindisha, kuko bateza ingaruka zitandukanye, harimo n'impanuka zihitana ubuzima bwa benshi, bikanangiza byinshi.

    SP Ndayisenga agira ati: 'Polisi iburira abantu kudatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kuko bigira uruhare rukomeye mu guteza impanuka zigoye kwirindwa. Turongera kwihanangiriza kandi twibutsa abashoferi ko bagomba kubahiriza amategeko y'umuhanda, bakirinda uburangare mu gihe batwaye. Turabamenyesha ko mu gihe babirenzeho, hari ibihano biteganywa n'amategeko, harimo no kuba umushoferi ashobora kwamburwa uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga, mu gihe bigaragaye ko yagiriwe inama kenshi akabirengaho. Ibi abantu bakwiye kubimenya, bakabyirinda'.

    Akomeza kwibutsa abantu ko impanuka ziteza ibihombo, yaba kuri ba nyiri ibinyabiziga n'ibyo biba byangije iyo bikoze impanuka.

    Imirambo ya ba nyakwigendera, yahise ijyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, kugira ngo ikorerwe isuzumwa, mu gihe umushoferi we yashyikirijwe Polisi sitasiyo ya Muhoza kugira ngo iperereza rikomeze.

    KT

    The post Musanze: Imodoka yishe abantu ibasanze mu rugo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/14/musanze-imodoka-yishe-abantu-ibasanze-mu-rugo/

  • U Burusiya bwiyambaje u Bushinwa mu by'ubukungu n'ibya gisirikare #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byo gushakisha uko ibitero by'Uburusiya muri Ukraine byahagarara birasubukurwa kuwa mbere hakoreshejwe video, nk'uko byamejwe n'abategetsi b'ibihugu byombi.

    Hagati aho Amerika yatangaje ko Ubushinwa 'buzahura n'ingaruka' nibufasha Uburusiya mu bitero bwagabye kuri Ukraine, nk'uko ibinyamakuru muri Amerika bibivuga.

    Amashusho y'iraswa ry'inzu zo guturamo i Mariupol

    Iyi video yagenzuwe na BBC irerekana inzu z'amagorofa yo guturamo zirimo kuraswaho ibisasu n'ingabo z'Uburusiya mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol muri Ukraine.

    Ibyo byabaye ku cyumweru, nyuma y'iminsi uyu mujyi wibasiwen'ibitero by'ingabo z'abarusiya.

    Abategetsi ba Ukraine bavuga ko Mariupol yarashweho ubudatuza kuva yagotwa n'abarusiya tariki 02 Werurwe(3), ko hamaze gupfa abasivile bagera ku 2,187.

    Presidents for life? A conversation about Xi Jinping and Vladimir Putin -  Los Angeles Times

    Kuva icyo gihe, abaturage bagera ku 400,000 bakiri muri uwo mujyi basigaye nta mazi, nta biryo, nta miti.

    Leta ivuga ko ibikorwa byo kugerageza kuhageza ubufasha byananiranye kubera ibisasu by'ingabo z'abarusiya.

    Igisirikare cya Ukraine kivuga ko cyahanuye indege ku munsi

    Mu makuru batanga buri munsi, igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko mu masaha 24 ashize ingabo zabo zahanuye kajugujugu eshatu z'abarusiya n'izindi ndege nyinshi zitagira abapilote z'ingabo z'abarusiya.

    Ingabo za Ukraine zivuga kandi ko zarashe 'ibisasu bishwanyaguza' ibirindiro by'ingabo z'abarusiya n'ububiko bw'intwaro kugira ngo basenye aho bazivana ku butaka bwa Ukraine.

    Zongeraho ko ingabo z'Uburusiya nta handi zirongera kwigarurira ko ziri gushira ingufu mu 'gukomeza imipaka y'aho zafashe'.

    Itangazo ryabo rivuga ko 'morale n'intekerezo' ku ngabo z'abarusiya bikomeje 'kuba hasi', ko hari abasirikare b'abarusiya bakomeje kwanga amabwiriza, no kujya mu mirwano.

    Moscow yasabye Beijing ubufasha bwa gisirikare

    Uburusiya burimo gusaba Ubushinwa inkunga y'imari n'iya gisirikare, nk'uko bivugwa n'ibinyamakuru Financial Times na New York Times.

    Moscow irasaba Beijing kuyiha ibikoresho bya gisirikare byo kwifashisha muri Ukraine, nk'uko FT ibivuga.

    Ambasade y'Ubushinwa i Washington ivuga ko itazi iby'ubwo busabe bw'Uburusiya.

    Ku cyumweru i Belgrade muri Serbia habaye imyigaragambyo y'abashyigikiye ibitero by'Uburusiya kuri Ukraine

    Ku cyumweru i Belgrade muri Serbia habaye imyigaragambyo y'abashyigikiye ibitero by'Uburusiya kuri Ukraine

    Iki kinyamakuru cyo kivuga ko amakuru gikesha umutegetsi wa Amerika utatangajwe avuga ko Uburusiya bumaze iminsi busaba Ubushinwa ibikoresho.

    Inkuru yacyo ivuga ko hari ibimenyetso ko Ubushinwa bwaba buri kwitegura gutanga ubufasha.

    New York Times nayo isubiramo umutegetsi wa Amerika — uvuga ko Uburusiya bwasabye Ubushinwa ubufasha bw'imari mu guhangana n'ingaruka z'ibihano.

    Ubushinwa kugeza ubu bugaragaza ko ntaho bubogamiye muri aya makimbirane kandi ntabwo bwigeze bwamagana ibitero by'Uburusiya.

    None kuwa mbere, umujyanama mu by'umutekano wa Amerika Jake Sullivan biteganyijwe ko aganira na Yang Jiechi umudiplomate wo hejuru w'Ubushinwa, i Roma.

    Ku cyumweru Sullivan yabwiye ikinyamakuru NBC ko Amerika ishaka ko 'yaba Ubushinwa cyangwa undi wese nta usubiza Uburusiya ibyo burimo guhomba mu bukungu'.

    Ubushinwa mu mayirabiri

    Leta ya Amerika yaburiye Ubushinwa ko bwabona 'ibihano bikomeye' niba bufashije Uburusiya muri iyi ntambara kuri Ukraine, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

    Mu byumweru bishize Ubushinwa n'Uburusiya byatangaje ko umubano wabyo 'udafite imbago', mu gihe bivugwa ko Uburusiya ubu buri gusaba inshuti yabwo ubufasha mu ntambara.

    Ibi bihugu byombi bifitanye ubufatanye bukomeye mu bukungu — ubucuruzi bwabyo umwaka ushize bwageze ku gipimo cyo hejuru cyane cya miliyari $147.

    Ariko Ubushinwa bushobora kugira impungege zo gukomanyirizwa mu gihe bwatangira gufasha Uburusiya mu ntambara.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Richard Hass, umudiplomate wa Amerika n'umujyanama wa perezida mu bubanyi n'amahanga, yagaragaje ko Ubushinwa buri mu mayirabiri.

    Hagati aho Hu Xijin umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru Global Times cya leta y'Ubushinwa yavuze ko Ubushinwa na Amerika bikwiye kugera ku bwumvikane busaba ibihugu byose guhagarika guha ubufasha bwa gisirikare Ukraine cyangwa Uburusiya.

    Ibihugu by'iburayi byagiye biha inkunga ya gisirikare leta ya Ukraine igamije kubafasha kwihagararaho imbere y'abarusiya.

    Russia-Ukraine: Ibiganiro birasubukura

    Abategetsi ku mpande zombi bemeje ko ibiganiro uyu munsi bisubukura hifashishijwe vídeo, bagerageza gushaka inzira yo guhagarika intambara.

    Dmitry Peskov, intumwa y'Uburusiya muri ibyo biganiro akaba n'ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Vladimir Putin niwe watangaje ko ibi biganiro bisubukura.

    Ku cyumweru mu Burusiya abantu bagera kuri 800 barafunzwe bafatiwe mu myigaragambyo yamagana intambara

    Ku cyumweru mu Burusiya abantu bagera kuri 800 barafunzwe bafatiwe mu myigaragambyo yamagana intambara

    Mykhailo Podolyak, intumwa ya Ukraine muri ibi biganiro akaba n'umujyanama wa Perezida Volodymyr Zelensky, yemeje ibi byatangajwe na Kremlin mu itangazo.

    Mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga, Podolyak yavuze ko Uburusiya bwatangiye kuganira mu buryo bwubaka.

    Ati: 'Mu buryo burushijeho kuba bwiza, Uburusiya burarushaho kumva aho Ukraine ihagaze, byagaragaye kandi ku rugamba, no mu bikorwa bya Ukraine mu kurengera inyungu zayo.'

    Ku cyumweru, Zelensky yavuze ko intumwa ze ziri mu biganiro n'iz'Uburusiya buri munsi.

    Uburusiya bwafunze Instagram

    Birasa n'aho Uburusiya bwafunze Instagram mu gihugu.

    NetBlocks, ikurikirana uko imbuga za internet zifashe mu bihugu, yatangaje ko Instagram idafunguka mu Burusiya.

    Facebook yo yari yafunzwe mbere, ariko Instagram niyo ikunzwe kurushaho mu Burusiya.

    Kuwa gatanu, leta y'Uburusiya yavuze ko izafunga urwo rubuga kugeza tariki 14 Werurwe(3).

    Uburusiya bwafashe icyemezo cyo gufunga Instagram nyuma y'uko kompanyi nyirayo (Meta) yoroheje amategeko yayo ikemerera abakoresha imbuga zayo gutangaza amagambo arwanya Uburusiya.

    Itangazo rya leta y'Uburisiya ryo kuwa gatanu, ryavuzeko leta yatangiye urugendo rwo kwemeza Meta nk'ikigo cy'abahezanguni.

    BBC 

    The post U Burusiya bwiyambaje u Bushinwa mu by'ubukungu n'ibya gisirikare appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/14/u-burusiya-bwiyambaje-u-bushinwa-mu-byubukungu-nibya-gisirikare/

  • Kamonyi-Runda: Basaba ubuyobozi kubafasha abangiza imihanda bitwaje imicanga #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Kagari ka Muganza, Umurenge wa Runda, unyuze ahazwi nka Rwamushumba, bahangayikishijwe n'iyangizwa ry'umuhanda baturiye, rikorwa n'imodoka nini ziza gutunda imicanga zizanywe n'abayicukura bayishyira mu muhanda udakwiranye n'ingano n'uburemere bw'izi modoka. Bavuga ko umuhanda wa mbere izi modoka zakoreshaga zawangije none bakaba baradukiriye uwo baturiye ari nawo uteje ibibazo kuko kuwangiza ariko kubafungira inzira.

    Aba baturage, bahamya ko uburyo abahawe uburenganzira bwo gucukura imicanga iba yabonetse bitewe n'imvura aha hantu, batita ku kubungabunga ibikorwa remezo nk'imihanda iba yavunnye abaturage mu kuyitunganya. Bavuga ko usanga bashyira imicanga aho bashaka batitaye ku kubangamira abahaturiye.

    Imodoka ntoya ntabwo zicyoroherwa no guca muri uyu muhanda.

    Bavuga ko ubusanzwe aho mbere bashyiraga imicanga bacukuye imodoka nini zikaza kuyitunda, hari umuhanda utari ugize icyo utwaye abaturage kuko ukikiye igishanga bakaba batanawuturiye, ariko imodoka ngo zimaze kuwangiza barawuretse basingira ushobora guteza ibibazo abaturage, kuko ariho barunda imicanga izi modoka bakaba ariho baziyobora. Bamwe mu bafite imodoka ntoya bashatse aho kujya baziraza.

    Basaba ubuyobozi kugira icyo bakora, niba abahawe gucukura umucanga badashobora gushakira imodoka bazana aho zinyura, nibura ngo bakagira uruhare mu gusanga ibyo bangiza cyangwa se bagashakirwa ahandi barunda imicanga yabo, aho kwangiza ibyo abaturage bavuga ko usanga bibagiraho ingaruka ndetse rimwe na rimwe bakaba aribo barwana no kubisana bene kwangiza bashyize mu mifuka yabo bakigendera.

    Iyo imvura igwa byo biba ibindi bindi.

    Niyongira Uzziel, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu wageze aho aba baturage bavuga ko bafite ikibazo akahahurira n'umunyamakuru wa intyoza.com, avuga ko koko yasanze hari ikibazo kandi ko nk'Akarere bagiye gushaka igisubizo vuba.

    Visi Meya Niyongira, avuga ko ari ikibazo kuba umuhanda wa mbere bakoreshaga barabonye bawangije none bakaba barafashe uyu wundi ukoreshwa cyane n'abaturage. Avuga ko bagiye kureba uko baganira n'abacukura uyu mucanga, banarebe niba bafite ibyangombwa, hanyuma barebere hamwe n'ubuyobozi, hakorwe aho bakoreshaga mbere hatari hagize icyo hatwara abaturage, hanyuma kandi banarebe ahandi hari umuhanda utari ugikoreshwa, bakore umuganda bahatunganye ariko abaturage batabangamiwe.

    Uretse kuba aba baturage bataka kwangirizwa ibikorwa remezo birimo umuhanda, aho bikorwa n'izi modoka nini ziba zizanwa gutwara imicanga, banavuga ko kimwe mu bibazo bikomeye kandi bihangayikishije ari uburyo abantu bahabwa ibyangombwa bicukura imicanga ariko nti hashyirweho uburyo n'ahantu haberanye n'ibyo bagiye gukora kugira ngo bitaba ibibangamiye abaturage. Ibi kandi banabishingiraho bavuga ko byinshi mu biraro n'amateme muri aka Karere bimaze kwangirika bitewe no kunyuzwaho imodoka nini usanga kenshi zipakiye imicanga, bityo uburemere bwazo bukaba ntaho buba buhuriye n'ibyakanyujijwe kuri ibi biraro n'amateme.

    intyoza

     

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-runda-basaba-ubuyobozi-kubafasha-abangiza-imihanda-bitwaje-imicanga/

  • APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu SC yamaze gufata umwanya wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda w'agateganyo nyuma yo gutsinda ikipe ya Etincelles igitego kimwe ku busa, APR FC yo bari bahanganiye uyu mwanya yanganyirije I Huye na Mukura VS 1-1.

    Mu mukino wagejeje  ku mwanya wa mbere ikipe ya Kiyovu SC  wabereye kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo,  uyu mukino wabonetsemo igitego kimwe cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue ubwo hari ku munota wa 15.

    Mu wundi mukino wahuje Mukura VS yari iri iwayo mu karere ka Huye yanganyije na APR FC igitego kimwe kuri kimwe.


    Ku ruhande rwa APR FC yatsindiwe na rutahizamu Kwitonda Alain Bacca  ku munota wa 23 naho kuri Mukura yari murugo yishyuye ku munota wa 65 kuri Penaliti.

    Kugeza ubu  hamaze gukinwa imikino y'umunsi wa 21, Kiyovu SC irayoboye n'amanota 47 naho APR FC ikaba ku mwanya wa kabiri n 45.

    Uko imikino y'umunsi wa 21 yagenze nuko izakinwa:

    Rutsiro FC 1-1 Bugesera FC
    Rayon Sports FC 1-1 Espoir FC
    Gasogi utd FC 1-1 Etoile de l'Est FC
    SC Kiyovu 1-0 Etincelles FC
    Mukura VS&L 1-1 APR FC
    Marines FC 1-1 Police FC

    Kuwa Mbere  14 Werurwe 2022

    As Kigali vs Gicumbi FC (Kigali Stadium, 15h00)
    Gorilla FC vs Musanze FC ( Kigali Stadium,15h00)

    The post APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yanganyije-na-mukura-iatakaje-umwanya-wa-mbere-wafashwe-na-kiyovu-sc-yatsinze-etincelles-fc-1-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yanganyije-na-mukura-iatakaje-umwanya-wa-mbere-wafashwe-na-kiyovu-sc-yatsinze-etincelles-fc-1-0

  • Miss jolly Mutesi yongeye kwegukana igihembo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w'o ku cyumweru nibwo hatanzwe ibihembo byateguwe na isibo tv aribyo the choice award .

    Miss jolly Mutesi nk'umwe mu bantu bakomeje kubera urugero rwiza  urubyiruko yatwaye award mu gice cya best influencer.

    Miss jolly yashimiwe ibikorwa akomeje gukorera u Rwanda ndetse abera urugero rwiza umwana w'umukobwa dore ko akunze kugira inama igitsina gore .

    Source : https://yegob.rw/miss-jolly-mutesi-yongeye-kwegukana-igihembo/

  • #MissRwanda2022: Uwimana Marlne yahize aband… – #rwanda #RwOT

    Ibyumweru bibiri birashize abahatanira kuba Miss Rwanda 2022 binjiye mu mwiherero. Kimwe mu bikorwa bakora harimo siporo ya mu gitondo, ndetse mu minsi ya nyuma y'umwiherero bagakora ihiganwa muri iki cyiciro.

    Ihiganwa rya Siporo ryabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Werurwe 2022. Ni igikorwa cyayobowe na Girumugisha Gael usanzwe afasha mu myitozo aba bakobwa.

    Aba bakobwa bahiganwe mu byiciro by'imyitozo ngororamubiri bitandukanye birimo 'aerobics', imyitozo yo kugabanya ibinure ku nda ndetse no gusiganwa mu kwirukanka.

    Muri buri cyiciro bari bari mu matsinda basanzwe barimo atanu, kugeza hasigayemo abakobwa batatu ari bo Bahali Ruth, Uwimana Marlene ndetse na Uwikuzo Marie Magnificat.

    Aba uko ari batatu basoreje ku cyiciro cyo gusiganwa birangira Uwimana Marlene ari we ubaye uwa mbere bityo atsindira kuba Brand Ambassador wa Smart Design nk'umuterankunga w'iki cyiciro ndetse akazahabwa miliyoni 2.4 nk'igihembo nyamukuru cy'iki cyiciro.

    N'ubwo byari ihiganwa ndetse aba bakobwa babizi neza ko uwa mbere yegukana ibi bihembo, icyakomeje kwiganza ni uburyo bose bashyigikiranaga.

    Uwimana nyuma yo gutsinda yavuze ko kimwe mu byakomeje kumutera imbaraga aho yabaga yumva ananiwe, ari uburyo bagenzi be bamushyigikiraga.

    Abajijwe uko azakoresha ibihembo yatsindiye, yagize ati 'Ndumva nzakoresha aya mafaranga mu kwakira abandi bana babiri mu muryango wanjye. Ikindi, bagenzi banjye bakomeje kunsaba ni ugusangira tukishimira iyi ntsinzi, ubwo nabyo bigomba kuba tugasabana.'

    Uwimana Marlene afite umushinga witwa Tabita Foundation usanzwe ukora amaze kwakiramo abana 12 afasha mu byo bakeneye bitandukanye. Baturuka mu miryango itandukanye itifashije, ariko akabafasha bakiyirimo. Uyu mushinga ni nawo yatanze muri Miss Rwanda 2022.

    Fondasiyo ya Tabita yayitangije mu mwaka wa 2021, itangira igamije gukangurira imiryango ibyerekeye uburere bwiza no kurera abana neza, kurema Isi itekanye ku bana bose muri rusange kugira ngo hizerwe ikiragano gishya cy'abana bazakura bakavamo abantu bakomeye babasha gufata ibyemezo bizana impinduka nziza ku Isi.

    Mu yandi mahiganwa abari mu mwiherero bakora, harimo Culture Challenge, Talent Challenge, ibizamini birimo icyanditse ndetse n'icyo ku munwa n'ibindi bitandukanye bigenda bigaragaza abazajya mu 10 ba mbere.

    Mu bikorwa by'ibanze bakora harimo kuba baganirizwa n'abantu batandukanye, bagasura ibikorwa hirya no hino mu gihugu ndetse bakanakora amahiganwa atandukanye agenda agaragaza abazajya mu myanya 10 ya mbere n'abazahabwa imikoranire n'abafatanyabikorwa batandukanye b'irushanwa.    

    Ibyishimo kuri Uwimana Marlène wahize bagenzi be mu irushanwa ryo gukora siporo ryabaye kuri iki Cyumweru

     

    Uwimana yahembwe miliyoni 2.4 Frw, avuga ko azayifashisha mu gushyira mu bikorwa umushinga we

     

    Uwimana yinjiranye muri Miss Rwanda umushinga witwa Tabita Foundation usanzwe ukora amaze kwakiramo abana 12

     

    Uwimana yavuze ko yatsinze iri rushanwa kubera ko bagenzi be bari bamushyigikiye mu buryo bukomeye 

    Abakobwa bahiganwe mu byiciro by'imyitozo ngororamubiri bitandukanye birimo 'aerobics' n'ibindi 





    Saro Amanda


    Bahali Ruth












    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115423/missrwanda2022-uwimana-marlene-yahize-abandi-mu-gukora-siporo-ahembwa-miliyoni-25-frw-amaf-115423.html