Category: Uncategorized

  • Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu babyeyi baherekeje abana babo, babafasha mu bikorwa bitangira Urugerero #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rw'Abahungu n'Abakobwa barangije amashuri yisumbuye mu 2020-2021 mu Murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 14 Werurwe 2022 batangiye Urugerero kimwe nk'ahandi mu Gihugu. Bamwe mu babyeyi, bishimiye guherekeza abana babo ndetse batangirana ibikorwa, babizeza kubaba hafi, ariko kandi babasaba guharanira kuba ku isonga besa Imihigo.

    Abasore n'inkumi bagera kuri 200 bo mu Murenge wa Rukoma nibo batangiye urugerero, aho ari nabo benshi mu mirenge yose uko ari 12 igize aka Karere. Mu gutangira Urugerero, batangiye batunganya imihanda y'imigenderano, bakurikizaho gutangira kubaka inzu izaba ibiro by'Umudugudu wa Tunza wo mu Kagari ka Buguli, aho iyi nyubako izaba irimo n'irerero.

    Ubwo Urubyiruko, Abayobozi n'ababyeyi bafatanyaga gutunganya imihanda y'imigenderano.

    Mu bikorwa bakoze batangira Urugerero, bafashijwe na bamwe mu babyeyi babo ba baherekeje, hari kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi( nyobozi yose), inzego zitandukanye zirimo n'iz'umutekano.

    Dushimiyimana Rosette, umubyeyi waherekeje umwana we ku Rugerero yagize ati' Nishimiye guherekeza umwana wanjye kuko Urugerero rurimo ibikorwa bakora tuba twishimiye cyane, bahafatira amasomo menshi kandi bakanatozwa gukura amaboko mu mufuka, bakamemya ko bagomba gukorera Igihugu'.

    Meya wa Kamonyi iburyo na Gitifu w'Intara ibumoso, bafite amabuye batangiza kubaka inyubako y'ibiro by'Umudugudu izaba irimo Irerero.

    Akomeza ati' Twafatanije mu bikorwa bitangira Urugerero, kandi nagira ngo narebe intangiriro ye nuko yita ku gufatanya na bagenzi be. Aha rero, azigiramo gukorera hamwe n'abandi, amenye ko Igihugu cyacu kizazamurwa n'amaboko y'abana b'Abanyarwanda, yishimire gufatikanya na bagenzi be, kandi kugira uruhare muri ibi bikorwa azumva agaciro kabyo azanahore yumva ko kubibungabunga ari inshingano'.

    Asaba ababyeyi ko umwanya nk'uyu abana babo bahamagariwe kujya ku Rugerero bagomba kubarekura ndetse aho bishoboka bakabaherekeza ndetse bagashaka 'Ingishywa' bagafasha ko Urugerero bariho barusoza neza kuko ubumenyi bahakura bu bungura byinshi, bukabafasha kwiteza imbere no gukorera Igihugu batiganda. Yibutsa ko kutamuha uwo mwanya ariko kumwigiza kure y'iterambere no kwima Igihugu amaboko.

    Inzego z'Umutekano ntabwo zasigaye mu gufatanya n'uru rubyiruko.

    Mugenzi Eduard, avuga ko yashimishijwe no kubona umwanya agaherekeza umwana we ku Rugerero, ko kandi yizeye adashidikanya ko umwana we azahungukira byinshi birimo' Ugutozwa ibigendanye n'Uburere mboneragihugu ariyo mahame shingiro agize Igihugu cy'u Rwanda'. Akomeza avuga ko umwana kuza ku rugerero azahamenyera agaciro k'Igihugu cyamubyaye, azafatikanya na bagenzi be mu gukora neza ibikorwa rusange by'iterambere ry'Igihugu. Asaba ko binashobotse buri Munyarwanda yajya ku rugerero, nti hagire uwumva ko biharirwa urubyiruko.

    Busabizwa Parfait, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo wari umushyitsi mu kuru mu gutangiza Urugerero, yasabye buri wese guha agaciro ibikorwa by'Urugerero. Yibutsa Urubyiruko ko igihe bagiye kumara bagomba kukibyaza umusaruro kuko baziga byinshi, bakunguka ubumenyi binyuze mu nyigisho bazahabwa n'ibikorwa bazakora.

    Akomeza yibutsa Urubyiruko gukomeza kuzirikana ko aribo mbaraga z'Igihugu za none n'ejo hazaza, ko mu gihe bateguwe neza, ahazaza h'Igihugu haba hari mu biganza byiza. Asaba ababyeyi ko bakwiye kuba hafi y'abana, kubashyigikira mu bikorwa barimo by'Urugerero.

    Umuturage Kinyogote akaba n'umucukuzi w'Amabuye y'agaciro yatanze imifuka 20 ya Sima anizeza ko iyi ari intangiriro.

    Muri iki gikorwa gitangiza urugerero, bamwe mu babyeyi uretse gufata amasuka n'ibindi bikoresho bagafatanya n'uru rubyiruko mu bikorwa bitangiza Urugerero, bemeye imifuka ya sima, amabuye, imicanga n'ibindi bikoresho bizafasha mu kugira ngo uru rubyiruko rutazagira icyo rubura mubyo ruzakenera. Babibukije ko babakeneyeho kwesa imihigo, ko ari nayo mpamvu babari hafi. Urubyiruko ruri ku rugerero mu karere kose rurenga 700. Bazakora ibikorwa bikemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage, birimo kubakira abatishoboye n'ibindi.

    Ababyeyi nyuma y'ibikorwa bitangiza Urugerero nti batanzwe ku mudiho.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-rukoma-bamwe-mu-babyeyi-baherekeje-abana-babo-babafasha-mu-bikorwa-bitangira-urugerero/

  • Lt Gen Muhoozi avuze amagambo akomeye kuri Jenoside yakorerwe Abatutsi 1994 #rwanda #RwOT

    Yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Taliki 15, Werurwe, 2022.

    Uyu mugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yashime Leta y’u Rwanda yahagaritse Jenoside yavuze ko yakorerwaga Abatutsi ariko avuga ko ari ngombwa gushima ko mu gihugu hari inzibutso zizibutsa abazabaho mu gihe kiri imbere ko urwango rusenya.

    Yanditse ati : 'Mbabajwe nibyo mbonye kuri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abaturage b’iki gihugu mu mwaka wa 1994. Ndashima ubuyobozi bw’iki gihugu buyobowe na Nyakubabwa Paul Kagame bwatekereje kubaka uru rwibutso kugira ngo abazavuga ejo hazaza batazasubira mu makosa yakozwe n’abababanjirije.'

    Ubutumwa Lt Gen Muhoozi yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso rwa Gisozi

    Mu mwaka wa 2012 ubuyobozi bw’icyahoze ari Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside,( CNLG) rwubatse inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Uganda mu bive bya Ggolo, Kanseselo na Lambu.

    Muri izi nzibutso haruhukiye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside igera ku 10 000.

    Yeretswe amateka y’ibyabaye mu Rwanda. Mu mwaka wa 1994 Gen Kainerugaba yari afite imyaka 28 y’amavuko

    Ni imibiri y’Abatutsi biciwe mu Rwanda bavugunywa mu migezi yabatembanye imibiri yabo igera muri Uganda.

    Izi nzibutso zubatswe ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria.

    Lt Gen Kainerugaba ari mu Rwanda mu ruzinduko yaraye abonanyemo na Perezida Paul Kagame.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Lt-Gen-Muhoozi-avuze-amagambo-akomeye-kuri-Jenoside-yakorerwe-Abatutsi-1994

  • Charly na Nina bagiye gutaramira muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Muri iki gitaramo kizabera i Kampala ku wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, kwinjira bizaba ari ibihumbi 20 by'Amashiringi akoreshwa muri Uganda mu myanya isanzwe, ibihumbi 50 by'Amashingiri mu myanya y'icyubahiro n'ibihumbi 400 by'Amashiringi ku bashaka kwicara ku meza.

    Ibitaramo bya Comedy Store bitegurwa na Alex Muhangi bikunze gutumirwamo abahanzi bo muri Uganda no hanze yayo, gusa si kenshi bikunze gutumirwamo abahanzi bo mu Rwanda.

    Charly na Nina bagiye gutaramira muri Uganda nyuma y'iminsi mike basohoye indirimbo yabo nshya 'Lavender' iri mu zikunzwe muri Uganda.

    Ni igitaramo cya kabiri gikomeye aba bahanzi bagiye gukora nyuma gusubukura umuziki bari bamaze imyaka ibiri badakora, aho baherukaga gutaramira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Amani Festival.

    Charly na Nina ni itsinda rikunzwe mu Rwanda no mu Karere, aho bakoze indirimbo zabiciye nka Indoor, Owooma, Try me, I do bakoranye na Bebe Cool n'izindi nyinshi.

    Charly na Nina batumiwe mu gitaramo cy’umunyarwenya Alex Muhangi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/charly-na-nina-bagiye-gutaramira-muri-uganda

  • Abaguzi ntibarasobanukirwa gukoresha ikoranabuhanga-BNR #rwanda #RwOT

    Banki nkuru y'u Rwanda ivuga ko abaguzi bagifite ubumenyi buke mu bijyanye na serivisi z'ikoranabuhanga hakwiye kubaho kwigishwa.

    Ibi bitangajwe mu gihe tariki 15 Werurwe buri mwaka, hizihizwa Umunsi mpuzamahanga wo kurengera umuguzi.

    Ni umunsi usanze umubare w'abakoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda bagenda biyongera, ariko bagihura n'imbogamizi zitandukanye zirimo kuba guhaha ukoresheje ikoranabuhanga bitaranozwa uko bikwiye

    Nsabimana Gerard umuyobozi w'ishami rishinzwe kurengera umuguzi muri Banki nkuru y'U Rwanda arabisobanura.

    Ati 'Ni ibijyanye no kumenya aho umuguzi abariza ikibazo, gusa nanone ubumenyi bw'umuguzi buracyari buke mu gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga, aho usanga serivisi za mobile money urufunguzo ashyiramo ashaka amafaranga arushyize ahagaragara bigatuma mugenzi we abibona akamutwara ya mafaranga. Ni yo mpamvu kwigisha bikwiye gukomeza.'

    Umwe mu bakoresha Ikoranabuhanga rya Telefone mu kohereza no kwakira amafaranga aravuga ko hakirimo imbogamizi.

    Yagize ati 'Hari igihe amafaranga ayoba, umuntu agahita ayakuraho ukayahomba, No kuba hari abakwiba bakoresheje indimi utumva mugihe baguhamagaye.'

    Umuryango Uharanira Inyungu z'Abaguzi  mu Rwanda ADECOR, uvuga ko nubwo gukoresha ikoranabuhanga byagezweho, abakorikesha bagihura n'imbogamizi nyinshi, bityo ko  inzego zibishinzwe zikwiye kubyinjiramo.

    Ndizeye Damien ayobora uyu muryango.

    Ati 'Nubwo tukiri mu iterambere, hari byinshi bitaragerwaho mu buryo bunoze. Nk'iyo dukoresha ikoranabuhanga bakakubwira ko umuriro wabuze cyangwa internet, ni imbogamizi ikomeye. Amabanki yashyizeho ATM ntiyayashyira hafi y'abakiriya. Umuguzi kugira ngo ahabwe serivisi acibwa amafaranga ari hejuru.'

    Uwumukiza Beatrice uyobora Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw' Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), avuga ko bashyize imbaraga mu kugenzura uburenganzira bw'umuguzi mu gukoresha ikoranabuhanga ko bwubahirizwa.

    Aragira ati 'Ibi bigo bindi dukorana bishinzwe serivisi z'Imari, tugenda tureba ko uburenganzira bw'abaguzi mu gukoresha ikoranabuhanga bugenda bwubahirizwa uko bikwiriye.'

     U Rwanda ni igihugu gikomeje kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Ubu internet mu gihugu iri ku kigero cya 95% mu gihe abayikoresha bangana na 62%.

    AGAHOZO Amiella

    The post Abaguzi ntibarasobanukirwa gukoresha ikoranabuhanga-BNR appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/03/15/abaguzi-ntibarasobanukirwa-gukoresha-ikoranabuhanga-bnr/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abaguzi-ntibarasobanukirwa-gukoresha-ikoranabuhanga-bnr

  • #HANZEY’IKIBUGA: Seif yavuze ikimutwarira umwanya n’indyo akunda kurya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa AS Kigali ukina mu kibuga hagati, Niyonzima Olivier Seif, iyo atari mu bikorwa bya ruhago akunda kuba yibereye ahantu hatuje nta rusaku kugira ngo atekereze neza.

    Kenshi abakunzi babo babona mu kibuga ariko hari n’ababa bafite amatsiko yo kumenya ubuzima bwabo bwo hanze y’ikibuga, ibindi bintu biba bibahugije bikabatwarira umwanya bitari ruhago.

    Niyo mpamvu muri iyi nkuru ISIMBI yahisemo kubajyana ku gice gito cyo hanze y’ikibuga k’umukinnyi Niyonzima Olivier Seif ukinira ikipe ya AS Kigali.

    Uyu mukinnyi avuga ko ubundi iyo atari mu kibuga akina, akunze kuba yibereye mu rugo aruhuka cyangwa se ari ahandi hantu hatari urusaku.

    Ati 'Iyo ntari mu kibuga nkunda kuba ndi njyenyine nibereye mu rugo nduhuka, rimwe na rimwe mfata umwanya wanjye nkaba ndi kumwe n’inshuti zanjye. Mba numva nshaka kuba ndi ahantu hatuje.'

    Ku bijyanye no kurya, ngo iyo ariye inyama na kawunga aba yumva ariye neza cyane. Ati 'Icyo navuga ku bintu bijyanye no kurya, iyo ndiye inyama na kawunga mba numva meze neza, niyo mafunguro anyura cyane.'

    Ku byo kunywa ho yagize ati 'Ku bintu bijyanye n’ibyo kunywa rero, byose ndagerageza, ahahaha! Biterwa n’ibihe umuntu aba arimo.'

    Olivier Seif ni umusore wiyiziho kuba agira umujinya ariko na none ngo umujinya we ukaba ushira vuba cyane.

    Ni umugabo wemeza ko ibintu byo gusohoka bitari mu bimutwarira umwanya cyane cyangwa indirimbo n’abahanzi, gusa ngo akunda kumva indirimbo ariko ntagira indirimbo akunda cyangwa umuhanzi yemera kurusha abandi.

    Niyonzima Olivier Seif avuga ikintu kimutwarira umwanya iyo atari mu bikorwa ari ukuba ari ahantu hatuje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hanzey-ikibuga-seif-yavuze-ikimutwarira-umwanya-n-indyo-akunda-kurya

  • ICC yashyikirijwe Maxime Jeoffroy washakishwaga cyane muri Afrika #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Maxime Jeoffroy Eli Mokom yari Umuyobozi wa Anti-Balaka ndetse akaba akekwaho ibyaha by’intambara hamwe n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati ya 2013-2014.

    Nyuma yo gushyira hanze impapuro zishakisha uyu mugabo,ICC yatangaje ko Mokom w’imyaka 43 akekwaho uruhare mu bikorwa by’iyicarubozo, kwinjiza abana mu gisirikare n’ibindi.

    Amakimbirane yo muri Centrafrique yatangiye nyuma y’aho inyeshyamba zo mu mutwe w’abayisilamu uzwi nka Seleka zafataga ubutegetsi muri Werurwe 2013. Ubutegetsi bwabo bwatumye abakirisitu babigomekaho, bashinga umutwe witwa Anti-Balaka.

    Kugeza ubu abayobozi batandukanye bo mu mitwe yombi bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa ibyaha bakoreye abasivile. ICC yashyizeho impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abayobozi ba Anti-Balaka mu 2018.kugeza ubu benshi mubashakishwaga bamaze gushyikirizwa ururukiko.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/ICC-yashyikirijwe-Maxime-Jeoffroy-washakishwaga-cyane-muri-Afrika

  • Umutoza yagarutse kuri Eric Irambona wari umaze igihe atari kumwe n’abandi #rwanda #RwOT

    Haringingo Francis, umutoza wa Kiyovu Sports avuga ko Eric Irambona nyuma yo gutangira imyitozo ubu ameze neza nta kibazo.

    Uyu mukinnyi kuva mu Kwakira 2021 yari atari kumwe na Kiyovu Sports kubera ibibazo yari afitanye n’ubuyobozi bw’iyi kipe, nyuma y’uko bikemutse yatangiye imyitozo mu mpera za Gashyantare 2022.

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yavuze ko Irambona Eric yamaze igihe atari kumwe n’abandi ariko nyuma y’igihe gito atangiye imyitozo ubu ameze neza.

    Ati 'Eric [Irambona] yagarutse mu bandi, ubu arimo araza, yamaze igihe kinini tutari kumwe ariko ubu ameze neza twizeye ko azadufasha.'

    Irambona Eric yinjiye muri Kiyovu Sports muri 2020 avuye mu ikipe ya Rayon Sports akaba ari mu mwaka we wa kabiri ndetse ari na wo wa nyuma muri iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

    Nyuma yo gutangira imyitozo, Irambona Eric ngo ubu ameze neza nta kibazo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-yagarutse-kuri-eric-irambona-wari-umaze-igihe-atari-kumwe-n-abandi

  • Rwubahiriza yishimira iterambere agezeho nyuma yo guhagarika ubushimusi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rwubahiriza ahamya ko yageze ku iterambere nyuma yo guhagarika ubushimusi

    Rwubahiriza ahamya ko yageze ku iterambere nyuma yo guhagarika ubushimusi

    Uwo mugabo w’imyaka 37, utuye mu mudugudu wa Bisizi, Akagari ka Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, abarirwa muri Koperative 'Iteganyirize’ y’abahoze ari ba rushimusi, ubu ikaba ifite aho ikorera nyuma yo guterwa inkunga n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), aho abayigize bakora ibijyanye n’ubukorikori, ibyo bakoze bakabicuruza kuri ba mukerarugendo.

    Rwubahiriza aganira na Kigali Today, yavuze ko mbere akiba mu bushimusi yafatanyaga na se, nta cyerekezo yabonaga none ubu ngo bikaba byarahindutse.

    Agira ati 'Mbere nazindukaga buri munsi mperekeza data muri Pariki tukajya guhiga inyamaswa, cyangwa kureba izafashwe mu mitego, hanyuma nkamufasha kwikorera inyama. Buri gihe twaryaga inyamaswa zo muri Pariki, ibyo biza gutuma ncikiriza n’amashuri kuko nagarukiye mu gatandatu w’abanza, ukabona n’ubundi dukomeza kuba abakene, tukabaho nabi'.

    Nyuma y’aho RDB ibafashije kwishyira hamwe, ubu abari ba rushimusi ngo bameze neza kuko binjiza amafaranga bakiteza imbere, nk’uko Rwubahiriza akomeza abivuga.

    Ati 'Ubu ducuruza ibyo twikoreye kuko twahuguwe, birimo amashusho y’ingagi, inkoni, n’ibindi tugacuruza ku buryo duhembwa, mbese ubu tubona inyungu ku bukerarugendo. Nkanjye ncururiza koperative, mpembwa 52,000Frw buri kwezi, ariko hakiyongeraho ayo ibyo nakoze byaguzwe n’utundi two ku ruhande, ku buryo byose hamwe ku kwezi ninjiza atari munsi 160,000Frw'.

    Abari ba rushimusi bibumbiye hamwe, ubu ni bo barinda inyamaswa

    Abari ba rushimusi bibumbiye hamwe, ubu ni bo barinda inyamaswa

    Ibyo ngo biramufasha mu mibereho ya buri munsi, kuko ubu ngo abayeho neza n’umuryango, mu gihe mbere ngo babaga muri shitingi, none akaba yariyubakiye inzu.

    Ati 'Ntaraza muri koperative nabaga muri shitingi, nta cyize cy’ubuzima nabonaga. Ubu mfite abana batatu biga nkababonera ibyo bakenera byose, nubatse inzu nziza yo kubamo ndetse n’indi y’ubucuruzi ku gasantere, zifite agaciro k’atari munsi ya miliyoni 20Frw. Naguze n’isambu nini nyishyiramo ibikorwa by’ubuhinzi, mbese ubu ubuzima bwarahindutse, inyamaswa ni twe tuzirindira umutekano'.

    Iryo terambere bageraho kandi rinashingiye ku 10% (revenue sharing), by’amafaranga yose iyo Pariki yinjiza mu bikorwa by’ubukerarugendo buri mwaka, ashyirwa mu bikorwa by’iterambere by’abayituriye, aho baterwa inkunga mu makoperative, bubakiwe ibikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro, amazi meza, imihanda n’ibindi.

    Rwubahiriza avuga ko yinjiza nibura ibihumbi 160Frw buri kwezi

    Rwubahiriza avuga ko yinjiza nibura ibihumbi 160Frw buri kwezi

    Rwubahiriza kimwe na bagenzi be, avuga ko ubu atakongera kugirira nabi inyamaswa kuko ahamya ko ari zo zibatunze, ahubwo ngo biyemeje kuzirinda.

    Ati 'Ubu tugira umuganda wa buri cyumweru, dukunda kujya gusana aho inyamaswa zisohokera kugira ngo zidahura n’abagizi ba nabi, kandi n’iyo hari izasohotse turazirinda. Urugero hari inkima zatorotse ishyamba ziza mu migano yo mu isambu yanjye, twarazirinze kugeza abakozi ba RDB baje bazisubiza muri Pariki, ntitwazigirira nabi kandi ari zo zidutunze'.

    Uwo mugabo agira inama abakiri mu bikorwa bw’ubushimusi, yo kubireka kuko nta nyungu irimo ahubwo bashobora kuhahurira n’akaga babifatiwemo cyangwa inyamaswa zikabakomeretsa, ndetse ngo bashobora no kuhasiga ubuzima, nk’uko byagendekeye se, wishwe n’imbogo yagiye guhiga.

    Abari ba rushimusi bemeza ko inyamaswa ubu zibatunze, bahagaritse kuzihiga

    Abari ba rushimusi bemeza ko inyamaswa ubu zibatunze, bahagaritse kuzihiga

    Abashishikariza gusanga abandi mu makoperative bagakora, bakabona inyungu zinyuranye zikomoka ku bukerarugendo bityo bakiteza imbere.

    Pariki y’Ibirunga yiganjemo Ingagi zikunze gusurwa cyane na ba mukerarugendo, ndetse harimo n’izindi nyamaswa zitandukanye, ku buryo bishima bakaboneraho gusiga amadovise.

    Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Prosper Uwingeri, aganira n’abanyamakuru bita ku bidukikije (REJ), yavuze ko hakozwe byinshi byo gufasha abaturage baturiye iyo Pariki kandi bikomeje, mu rwego rwo kubakundisha ibidukikije bityo banabirinde.

    Ati 'Abegereye Pariki tubafasha kwiteza imbere bose nta gutoranya. Urugero nko muri 2019, twifashishije revenue sharing, twabahaye inka 749 ndetse tubaha n’intama, bityo bakumva ko bitari ngombwa kujya mu ishyamba kwangiza. Hari abo twahaye akazi, nko gusukura Pariki, gutwaza ba mukerarugendo n’ibindi, bagakora bagahembwa'.

     Prosper Uwingeri, Umuyobozi wa Pariki y

    Prosper Uwingeri, Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

    Uwo muyobozi akomeza avuga ko imyumvire y’abaturiye Pariki yahindutse, ku buryo hafi ya bose bacitse ku kwica inyamaswa nk’uko byahoze, bikagaragazwa n’imibare y’uko zigenda ziyongera, ari ko n’abazisura biyongera bityo n’umutungo Pariki yinjiza ukaba waragiye uzamuka umwaka ku wundi.

    Urugero ngo ku ngangi, muri 2003 mu Birunga ngo zari 380 gusa, ariko mu ibarura rya 2016 ngo zari zariyongereye ziba 604. Imiryango y’ingagi ngo yavuye ku munani (8) mu 2000 none ubu yabaye 22.

    Muri iyo myaka ya za 2000 nanone, ngo bakiraga ba mukerarugendo batarenze 5000, ariko ngo mbere ya Covid-19 gato bari bamaze kugera ku barenga 35,000 ku mwaka, binjiza asaga miliyari 26Frw, byose ngo bigaturuka ku kubungabunga Pariki kandi n’abaturage babigizemo uruhare.

    Ba mukerarugendo bishimira gusura Ingagi z

    Ba mukerarugendo bishimira gusura Ingagi z’Ibirunga

    Pariki y’Ibirunga yemejwe bwa mbere mu 1925. Icyo gihe cyari igice gikora ku birunga bya Kalisimbi, Bisoke, na Mikeno, ni nayo Pariki nkuru y’Igihugu yashinzwe bwa mbere ku mugabane wa Afurika.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rwubahiriza-yishimira-iterambere-agezeho-nyuma-yo-guhagarika-ubushimusi

  • Okkama yavuze ku mashusho ye na Shaddyboo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhanzi uri kuzamukana neza muri muzika nyarwanda Okkama yavuze byinshi ku mashuhso yasakajwe ku mbugankoranyambaga arikumwe na Shaddyboo , avuga ko yishimiye ibihe yagiranye nawe mu birori byo gutaha Hotel ya The Keza, no kwishimana n'uyu mugore wujuje abantu miliyoni bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

    Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 12 Werurwe 2022, aho Shaddyboo yagaragaye yahuje urugwiro na Okkama ndetse barabyinana, mbere y'uko banagaragara bari gusangira.

    Abajijwe niba yari azi ko bafatwaga amashusho n'amafoto, Okkama yagize ati 'Hoya, gusa nta n'ikibazo kirimo, erega Shaddyboo ni umuntu mwiza gusangira nawe nta kibazo mbibonamo. Nta muntu utakwifuza kugirana ubushuti nawe kuko ni inshuti nziza.'

    Okkama yavuze ko yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza abantu miliyoni bakurikira Shaddyboo kuri Instagram kuko yari yamutumiye, kandi iyi ikaba ari intambwe ikomeye yari yagezeho.

    Ati 'Ni iby'agaciro gushyigikirana kuko twese tuba mu ruganda rumwe, uko namushyigikiye ni ko wenda nawe azabigenza mu gihe nzaba mukeneye.'

    Okkama ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi, yakoze indirimbo zirimo; Puculi, Toto na Iyallah.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/okama-yavuze-ibya-mashusho-ye-na-shaddyboo-yavugishije-benshi-ku-mbuga