Category: Uncategorized

  • Abanoteri bigenga bagiye gufasha aba Leta kwihutisha itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali atanga icyangombwa cy’ubutaka ku muturage wari umaze kugisaba ako kanya

    Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RLMUA, Espérance Mukamana, kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, akaba avuga ko ibiro by’imirenge n’uturere byuzuyemo amadosiye y’abasaba guhererekanya ubutaka.

    Umujyi wa Kigali ufatanyije na RLMUA batangije gahunda yo korohereza abatuye mu turere twa Nyarugenge na Kicukiro kubona impapuro z’ubutaka, bagahita bazitahana.

    Abakozi b’imirenge yose igize utwo turere bashinzwe iby’ubutaka baramara iminsi itanu kuva tariki 14-18 Werurwe, i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha, bakaba barimo kwakira abifuza gukora ihererekanya ry’ubutaka, kuzungura, gukosoza imbibi, guhindura icyo ubutaka bukoreshwa n’ibindi.

    Umujyi wa Kigali na RLMUA bashyizeho iyi gahunda yiswe Land Week yo korohereza abaturage, kubona ibyangombwa by’ubutaka mu buryo bwihuse, nk’uko yari isanzweho na mbere y’icyorezo cya Covid-19.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko bizeye kwihutisha itangwa ry’ubutaka kubera abanoteri bigenga na bo bemerewe na Leta gutanga iyo serivisi.

    Umuyobozi Mukuru wa RLMUA, Eperance Mukamana aha icyangombwa cy

    Umuyobozi Mukuru wa RLMUA, Eperance Mukamana aha icyangombwa cy’Ubutaka uwari umaze kugikorerwa ako kanya

    Rubingisa yagize ati “Abo banoteri birazwi aho baherereye hose n’amazina yabo arahari, noteri wigenga na we ubu yabaha izo serivisi, bafite ibiro ahantu hatandukanye”.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko imirenge idatuwe cyane ari yo ifite ubusabe bwinshi cyane, bitewe n’uko hari abaturage bahagura ubutaka bwo kubakaho.

    Umuyobozi Mukuru wa RLMUA, Epérance Mukamana avuga ko abo banoteri bazatangira gutanga serivisi guhera mu kwezi gutaha kwa Mata bamaze guhugurwa.

    Avuga ko ibibazo abo banoteri bazakemura ari ibijyanye no kugira ngo serivisi zihute, kuko mu Mujyi wa Kigali n’imijyi iwunganira abaturage ari benshi cyane mu gihe umukozi w’umurenge usanzwe ubaha serivisi ari umwe.

    Mukamana agira ati “Urutonde rwabo ubu turarufite, abo twabonye bujuje ibisabwa twari dukeneye bagera kuri 85, gusa icyo dusigaje ni ukureba ibiro bakoreramo kugira ngo turebe niba byujuje ibyo twabasabye, hanyuma tugahita tubaha amahugurwa yerekeranye n’ikoranabuhanga, amategeko y’ubutaka hamwe n’andi”.

    Impungenge bamwe mu baturage bagaragaza ni uko abo banoteri bigenga ngo bashobora gusaba ikiguzi kirenze kure cyane icyo basanzwe batanga mu nzego za Leta.

    Abaturage barimo gusaba ibyangombwa by

    Abaturage barimo gusaba ibyangombwa by’ubutaka bagahita babihabwa

    Umuturage utuye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro yagize ati “Dufite impungenge ko abo banoteri baduca menshi ugasanga n’ubundi cya gikorwa cyo kubona icyangombwa kiratudindije, hari ababa bakennye batayafite umuntu akajya kuguza, nibashyireho igiciro ntarengwa”.

    Umuyobozi wa RLMUA avuga ko igiciro abo banoteri bazaca abaturage kiriho nk’uko itegeko ribiteganya, kandi ko kingana nk’igitangwa ku banoteri ba Leta.

    Hari abaturage bashima kuba bongerewe abanoteri ndetse no kuba begerejwe serivisi z’ubutaka, kuko kutabona icyangombwa cyabwo ngo bibadindiza mu iterambere.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abanoteri-bigenga-bagiye-gufasha-aba-leta-kwihutisha-itangwa-ry-ibyangombwa-by-ubutaka

  • Nyaruguru: Abatanga amafaranga ya mituweli y’igice ntibavurwe bagiye kujya bitabwaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi basabwe gukurikiranira hafi abaturage babo batanga amafaranga ya mituweri y

    Abayobozi basabwe gukurikiranira hafi abaturage babo batanga amafaranga ya mituweri y’igice ntagire icyo abamarira

    Ubundi, kubera ko hari imiryango ikennye bitakorohera kubonera amafaranga ya mituweli icyarimwe, bagirwa inama yo kuyatanga buke buke, hanyuma bakazemererwa kwivuza ari uko bamaze kuyatanga yose.

    Gusa, hari abagera hagati bakananirwa burundu, nk’uko bivugwa n’abayobozi babakurikirana. François Ahimana uyobora umudugudu wa Kavumu uherereye mu Kagari ka Gasasa, mu Murenge wa Cyahinda ni umwe muri bo.

    Agira ati 'Ikibazo n’ubusanzwe abatanga igice baba bafite, ni ubushobozi bukeya. Hari igihe yihamahama ku bushobozi, kuko amafanga kuyabona ari ukuyahingira, kuyagabanya mituweli n’ibyo kurya bikamugora, ari yo mpamvu usanga yishyura mituweli, yagera hagati akananirwa.'

    Umurenge wa Mata wahembwe igikombe na sheki y

    Umurenge wa Mata wahembwe igikombe na sheki y’ibihumbi 250Frw

    Violette Mushimiyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Runyombyi mu Murenge wa Busanze, ati 'Umuturage aba afite ubushobozi buke. Iyo atanze imbaraga ze, icyiza ni uko abasha kugera ku cyo yayatangiye. Biba byiza iyo ukurikiranye ukamufasha kugira ngo na we azabone bya byiza bya mituweli tumubwira. Naho ubundi aba yumva ko hari uburyo Leta imwibye.'

    Tariki ya 11 Werurwe 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, yasabye abayobozi guhera ku mudugudu kuzamura, kuzakurikiranira hafi abatabasha kuzuza amafaranga ya mituweri.

    Yagize ati 'Ni ngombwa ko dukomeza gukora ubukangurambaga. Abo tuzajya tubona bafite icyuho mu gutanga amafaranga, tugendeye kuri sisiteme ya RSSB, tuzajye tubegera, tubaganirize.'

    Gitifu w

    Gitifu w’Akagari ka Muhambara, Immaculée Muhimpundu, aguhembwa kenshi kwesa umuhigo wa mituweli kare

    Kuri iyo tariki kandi Imidugudu, Utugari n’Imirenge yo mu Karere ka Nyaruguru, byageze tariki 31/12/2021 byaramaze gutanga 100% mituweri y’umwaka 2021-2022, byabiherewe ibihembo.

    Imidugudu 91 yahembwe ibihumbi 50 buri wose, utugari 20 duhembwa ibihumbi 100 buri kose, naho imirenge ibiri ari yo Mata na Cyahinda na yo ihembwa ibihumbi 250 buri wose.

    Abayobozi bashyikirijwe ayo mafaranga, bavuga ko atari ayo gushyira mu mifuka yabo, ahubwo kuzifashisha mu kuzuriza imiryango bigaragara ko yananiwe burundu.

    Immaculée Muhimpundu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara, gakunze kuba aka mbere mu kuzuza ubwisungane bwa mituweli mbere y’utundi mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko ari ubwa kane akagari ke gahembwe, kandi ko n’ubundi ayo mafaranga nta kindi bayakoresha, uretse gufasha abananiwe kuzuza imisanzu yabo, burundu.

    Abakuru b

    Abakuru b’imidugudu bakoze ubukangurambaga neza bahawe n’imipira

    Agira ati 'Ni igihombo gikomeye kuba wenda umuntu agomba kwishyura ibihumbi 30, akabona 24, hanyuma kubera ibihumbi bitandatu ntabashe kwivuza, bitewe n’ikibazo yahuye na cyo, nk’ikiza. Ni byinshi abaturage baba basabwa, kandi tubereyeho kubunganira muri bya bihembo baba baduhaye.'

    Umufatanyabikorwa Plan na we, yiyemeje kuzafasha imiryango yananiwe kuzuza amafaranga ya mituweli, mu Mirenge ya Rusenge, Munini na Muganza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyaruguru-abatanga-amafaranga-ya-mituweli-y-igice-ntibavurwe-bagiye-kujya-bitabwaho

  • Umuraperi ukomeye mu Rwanda yatawe muri yombi kubera ubujura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Masho Mampa na bagenzi be bagera kuri babiri baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba umugabo ufite inkomoko mu Butaliyani.

    Masho Mampa na bagenzi be bibye uwo mugabo amafaranga ndetse n'ibyangobwa bye, nuko nyuma baza kumwaka amafaranga kugira ngo agomboze ibyo byangombwa bye.

    Ibi byabereye mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu nk'uko Polisi yataye muri yombi abo bagabo ibitangaza.

    SP Bonaventure Twizere Karekezi, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba yatangaje ko aba bagabo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'uwibwe.

    Uyu mugabo wibwe yahamagaye Polisi ayitabaza, aho  yavugaga ko yibwe n'abantu nuko abo bantu bakaza kumusaba amafaranga.

    Bwa mbere yabanje gusabwa ibihumbi 200 Frw ngo asubizwe ibyangombwa bye byari byibanywe n'amafaranga 150 000 Frw. Nyuma yo kuyabohereza avuga ko bongeye kumuhamagara bamubwira ko hakenewe andi ibihumbi 50 Frw kugira ngo abishyikirizwe.

    Uwo mugabo ngo yasabye Masho Mampa na bagenzi be ko bahurira muri Mbugangari akabaha ayo mafaranga ibihumbi 50 Frw bari bamwatse, gusa ariko uwo mugabo wari wibwe ntago yaje wenyine dore ko yazanye n'abapolisi bagihita bata muri yombi Masho Mampa na bagenzi, aho banafatanywe ibihumbi 113 Frw.

    SP Karekezi yihanangirije abantu bose bafite ingeso yo kwiba abasaba kubireka, kuko nta cyiza kibivamo uretse gufungwa.

    Kugeza ubu abatawe muri yombi bamaze gushyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ngo bakorerwe iperereza ku byaha bakekwaho.

    Mugabo Jean Paul wamenyekanye nka Masho Mampa yongeye gutabwa muri yombi nyuma y'uko mu mpera z'umwaka ushize yari yarangije igihano cy'imyaka ine yari yakatiwe kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

    Source : https://yegob.rw/umuraperi-ukomeye-mu-rwanda-yatawe-muri-yombi-kubera-ubujura/

  • Itangazo: TUYIKUNDE Xxx yasabye guhindura amazina akitwa TUYIKUNDE WILLIAM #rwanda #RwOT

    Uwitwa TUYIKUNDE Xxx yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa TUYIKUNDE WILLIAM mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yiswe n'ababyeyi.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-tuyikunde-xxx-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-tuyikunde-william

  • Kureka amazi mu mvura ni uguhamagara inkuba – Minisitiri Kayisire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Marie Solange Kayisire

    Minisitiri Marie Solange Kayisire

    Avuga ko hari ibice by’Igihugu bitakabaye bigaragaramo Ibiza, ariko kubera kutubahiriza amabwiriza ajyanye no kubyirinda bikaboneka.

    Ati “Jyewe iyo numvise ibiza muri Nyagatare ndabarakarira cyane, aha si mu misozi aho imvura igwa igatembana umusozi, harashashe ku buryo kwirinda ibiza bishoboka cyane”.

    Asaba abayobozi kurushaho kwegera abaturage bakabakangurira kubaka inzu zikomeye, bakazirika ibisenge ndetse bakaziha n’imisingi.

    Avuga kandi ko hari inzu zijya zigushwa n’ibiza ariko, nanone wareba ugasanga zari zitariho.

    Agira ati “Abayobozi mukwiye kwegera abaturage, barubaka ariko ibyangombwa bakabaye bubahiriza bijyanye n’inzu ikomeye itapfa kujyanwa n’umuyaga, ugasanga ntabyo. Hari inzu ijyanwa n’umuyaga ariko wareba ugasanga n’ubundi itari iriho”.

    Minisitiri Kayisire asaba abaturage kwirinda kureka mu gihe cy’imvura igwa, kuko bisa nko kwikururira inkuba.

    Ati “Imvura igwa ugafata isafuriya ukajya kureka ni nko guhamagara inkuba, isafuriya ni icyuma none ukagishyira mu mazi, ako kanya inkuba iragukubita.”

    Yibutsa abayobozi ko ari inshingano zabo gukumira ibiza kuko iyo bibaye bihungabanya umutekano w’abaturage ndetse bikanabahombya.

    Yabitangarije mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Nyagatare yateranye kuwa gatatu tariki ya 09 Werurwe 2022 ahagaragajwe ko kuva uyu mwaka watangira ibiza bimaze gusenya inzu 251 ndetse n’umuntu akitaba Imana.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kureka-amazi-mu-mvura-ni-uguhamagara-inkuba-minisitiri-kayisire

  • Ntibikiri amagambo, Stade Amahoro yatangiye k… – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro no kuyagura yaratangiye yamaze gutangira nyuma y'igihe kinini bivugwa ariko ntibishyirwe mu bikorwa.

    Guhera muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangiye kuvugwa ko stade Amahoro igiye kuvugururwa, tariki ya 20 Nzeri 2019 ni bwo MINISPORTS yandikiye amafederasiyo yose akorera muri stade Amahoro abamenyesha ko bafite ukwezi kumwe ko gushaka ahandi ho gukorera kugira ngo imirimo yo kuyivugurura itangire.

    Kuva icyo gihe kugeza mu ntangiriro z'uyu mwaka yari itaratangira kuvugururwa bitewe n'icyorezo cya COVID-19 cyayikomye mu nkokora, gusa kompanyi yo muri Turikiya yitwa 'SUMMA' ifite isiko ryo kuyivugurura ari nayo yubatse Kigali Arena yatangiye imirimo yo kuyivugurura.

    Kompanyi ya SUMMA irimo kuvugurura inagura Stade Amahoro, ni nayo yubatse Stade yo muri Senegal yitiriwe Abdoulaye Wade wahoze uyobora iki gihugu, ni Stade Perezida Kagame aherutse kwitabira umuhango wo kuyitaha wabaye mu mpera z'ukwezi gushize.

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority) nicyo gifite mu nshingano ivugururwa ry'iyi Stade ari nacyo gikurikirana imirimo yayo gifatanyije na MINISPORTS nk'umufatanyabikorwa.

    Stade Amahoro yakiraga abantu ibihumbi birenga 23 ubu izajya yakira ibihumbi 45 ndetse ikazaba itwikiriye hose.

    Ntabwo ari Stade Amahoro gusa izavugururwa kuko na Petit Stade ndetse n'inzu iberamo imikino y'abafite ubumuga izwi nka NPC nazo zizavugururwa.

    Imirimo yo gutangira kuvugurura Stade Amahoro yatangiye mu gihe hari amwe mu mashyirahamwe yakoreraga muri iyi Stade atarabona aho ajya gukorera, gusa amwe muri yo yamaze kwimuka.

    Stade Amahoro yatashywe ku mugaragaro tariki ya 5 Nyakanga 1987 ku mukino wahuje Mukura Victory Sports na Panthères Noirs zakiniraga igikombe cyitwaga 'Trophée Habyarimana', imirimo yo kubakwa yo yari yaratangiye mu 1983.

    Biteganyijwe ko Stade Amahoro izaba yamaze kuvugururwa neza mu mwaka utaha, aho imwe mu mikino ya shampiyona cyangwa Mpuzamahanga izakinwa mu 2023 izakinirwa kuri iki kibuga kizaba ari gishya.

    Niyuzura igatahwa, izaba ariyo Stade ya Mbere mu Rwanda igize ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, ndetse izaba iri no mu masitade manini mu karere ka Afurika y'uburasirazuba.

    Imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro yaratangiye

    Igishushanyo mbonera cya Stade Amahoro izajya yakira abantu ibihumbi 45

    N’ibindi bibuga bikikije Stade Amahoro nabyo bizavugururwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115452/ntibikiri-amagambo-stade-amahoro-yatangiye-kuvugururwa-115452.html

  • FERWAFA yagaruye amarushanwa y’abatarengeje i… – #rwanda #RwOT

    FERWAFA yagaruye irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17 rizitabirwa n’amarerero y’umupira w’amaguru, amashuri yisumbuye, amashuri y’ikitegerezo, ndetse n’amakipe y’abato ashimikiye ku makuru yo mukiciro cya mbere n’icya kabiri.

    Iri rushanwa rizitabirwa n’abana batarengeje imyaka 17 bavutse kuva tariki 1 Mata 2005. Iri rushanwa kandi rizitabirwa n’ibyiciro byombi abahungu n’abakobwa. 

    Amakipe yifuza kwitabira iri rushanwa rizatangira tariki ya 2 Mata 2022, agomba kohereza email iriho n’imyirondoro y’ikipe yujuje neza. 

    Ikipe kugira ngo nibura yemererwe kwitabira igomba kuba yarandikishije abakinnyi batari munsi ya 15, nta mukinnyi uzakinira ikipe atanditsemo kandi umukinnyi udafite irangamuntu agomba kuba afite icyemezo cy’amavuko.

    Ifishi igaragaza umwirondoro w’ikipe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115449/ferwafa-yagaruye-amarushanwa-yabatarengeje-imyaka-17-inashyiraho-ibisabwa-ngo-ikipe-yitabi-115449.html

  • Amakuru mpamo ku ifungurwa rya Ndimbati ,Dosiye ye bite #rwanda #RwOT

    Umuvugizi warwo Dr Murangira Thierry yagize ati ” Aracyafunze by’agateganyo, iperereza rirakomeje ku cyaha acyekwaho cyo gusambanya umwana, kandi hari ibimenyetso bifatika bituma agumya gucyekwaho kuba yarakoze icyaha. Dosiye ye irashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cyajyenwe n’itegeko.”

    Byavugwaga ko kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 aribwo uyu Ndimbati yafunguwe.

    Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda) Ingabire Marie Immaculée aherutse gushimangira ko afite amakuru ko umukobwa ushinja Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yabeshye imyaka.

    Mu kiganiro na Ukwezi Tv Ingabire Marie Immaculée yavuze ko uyu mukobwa yagabanyije imyaka ko ibi byaba byarabaye yujuje imyaka y’ubukure bityo ko inzego z’iperereza zigomba kubikurikirana ashimangira ko ahantu yakuye aya makuru hizewe ati” Nayabwiwe kandi nayabwiwe n’inzego zizewe ziyafite”

    Akomeza avuga ko ibintu byo kujyana abana mu itangazamakuru bibyara sosiyete y’akajagari kandi ko katajyana n’iterambere.

    Ku bijyanye no kuba uyu mukobwa anashinja Ndimbati kumutererana ntamufashe kurera abana , hari amakuru avuga ko yabikoraga ahubwo ko uyu mukobwa yaje kumwaka Miliyoni 5 Frw undi akayamwima ari nayo mpamvu yaje kujya mu itangazamakuru.

    Kuri iyi ngingo Ingabire Immaculee yabwiye Ukwezi Tv ko akurikije uko yabonye abana n’uriya mukobwa bagaragara nk’abataratereranwe.

    Ejo ku wa Kane tariki 10 Werurwe 2022 nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.

    Ni amakuru yashimangiwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati 'RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.'

    Yavuze ko Ndimbati ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’amakuru amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye na we impanga n’uyu mugabo ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Amakuru-mpamo-ku-ifungurwa-rya-Ndimbati-Dosiye-ye-bite

  • Huye : Umugore n’umugabo basanzwe hafi ya ruhurura bapfuye #rwanda #RwOT

    Abababonye bavuga ko bitegereje babona baba batwawe n’umuvu, waturutse ku mvura nyinshi cyane yaguye mu mugoroba w’ejo ku Cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2021.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Constantin Kalisa, na we avuga ko n’ubwo nta muganga uremeza icyo aba bantu bazize, ukurikije uko babasanze bashobora kuba barushijwe imbaraga n’amazi y’imvura yari menshi cyane, hanyuma akabajyana muri ruhurura, ari na yo yabatwaye hanyuma bagapfa.

    Imirambo yabo yasanzwe mu Mudugudu w’Umuremera mu Kagari ka Kirihura, ngo bakaba bari bavuye ku itabaro ahitwa i Mara mu Murenge wa Ruhashya.

    Gitifu Kalisa agira ati “Imirambo yabo igiye kujyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kugira ngo bapimwe, barebe icyo bazize nyakuri.”

    Anavuga ko imvura yaraye iguye yari nyinshi cyane ku buryo uretse bariya babiri yahitanye, hari n’inzu ataramenya umubare neza zasenyutse, ariko igikomeye ngo ni abantu bapfuye.

    Agira ati “Ndihanganisha umuryango wabuze ababo, nkanasaba abantu kugama igihe harimo kugwa imvura nyinshi, kuko amagara araseseka ariko ntayorwa.”

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Umugore-n-umugabo-basanzwe-hafi-ya-ruhurura-bapfuye

  • Abadepite bagiye gukorera ubuvugizi ibibazo by’ibikorwa remezo mu Murenge wa Nyakabanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo badepite basanze muri Kimisagara hari ikibazo gikomeye cy

    Abo badepite basanze muri Kimisagara hari ikibazo gikomeye cy’ibikorwa remezo

    Depite Uwera Kayumba Marie Alice, akaba na Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije, uri mu itsinda ry’abasuye Umurenge wa Nyakabanda, yavuze ko hari ikibazo gikomeye cy’ibikorwa remezo.

    Ati 'Muri make uko twabisanze aha mu Murenge wa Nyakabanda, mu bikorwa remezo harimo ibibazo bijyanye n’ingo nyinshi zituye ariko zidafite imihanda, ruhurura nini zifite ubujyakuzimu bwa metero 20, ndetse zigwamo n’abana ariko urebye n’umuntu mukuru yagwamo, inini cyane zikaba ebyiri'.

    Avuga ko icyo bagiye kubikoraho, kuko Inteko idashyira mu bikorwa ahubwo isuzuma ibikorwa bya Guverinoma, ari ubuvugizi ku buryo bikemuka.

    Depite Mukabikino Jeanne Henritte, yavuze ko mu bindi bibazo byiganje ari amakimbirane mu muryango, ariyo asanga ari izigingiro ry’ibibazo bitandukanye byugarije abaturage.

    Ati “Amakimbirane mu muryango niyo zingiro ry’ibibazo abaturarwanda benshi bafite. Ahanini iyo umugore n’umugabo batumvikana baraye barwana, niho usanga ingaruka zije ku bana bamwe bakaba za mayibobo, isuku nke mu rugo, abana bamwe ntibamenye ba se kuko bitandikishijwe bakivuka mu irangamimerere. Abafite ibyo bibazo by’amakimbirane kandi ntibabasha kwizigamira, ubwo rero murumva ko amakimbirane mu miryango ateje ibibazo byinshi. Bivuze ngo duhashye amakimbirane ahubwo twimakaze ubumwe bwahoze mu muryango nyarwanda kera”.

    Ni ibiganiro byahuje Inshozamihigo za Nyarugenge n’intumwa za Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

    Abaturage bagaragaje ibibazo bitandukanye bafite harimo bimwe byahawe umurongo, bimwe bishakirwa umuti ibindi bikaba ari ibikeneye ubuvugizi.

    Izo ntumwa zivuga ko hari ibibazo byagaragaye mu mashuri, aho hari ayubatswe ku nkunga ya World bank, yagombaga kwigirwamo mu mwaka wa 2020 muri Mutarama, ariko kugeza uyu munsi ntaruzura, ibyo bikagaragaza ko hari ubucucike mu mashuri ndetse n’abava mu ishuri kuko babonye ari benshi umwarimu ntabiteho uko bikwiye.

    Nyuma yo gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, ubu igikorwa cyo gusura abaturage cyongeye gusubukurwa. Iki gikorwa kigiye kumara ibyumweru bitatu mu turere dutandukanye tw’igihugu hasurwa imirenge yose uko ari 416, ku ikubitiro hakaba harasuwe imirenge yo mu mujyi wa Kigali kuva tariki 12 kugeza 13, buri murenge ukaba warasuwe n’Abadepide batatu.

    Depite Uwera ati Uyu mwaka rero muri gahunda twihaye tuzareba ibintu bitandukanye by’umwihariko ibyumba by’amashuri, amazi, umuriro, gahunda ya Ejo Heza, Sacco, kwandikisha abana cyangwa kwandukuza abitabye Imana kwa Muganga, no kureba isuku muri rusange'.

    Abo Badepite bavuga ko uru rugendo bakora rwo gusura abaturage rugira akamaro cyane, kuko bikemura ibibazo bitandukanye, ibyadindijwe hakamenyekana impamvu yabyo ndetse n’aho bigeze bishywa mu bikorwa, gukora ubuvugizi kabone n’ubwo bimwe bitinda ariko byibura abaturage bakamenyeshwa amakuru y’aho bigeze bikemuka, n’impamvu byadindijwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abadepite-bagiye-gukorera-ubuvugizi-ibibazo-by-ibikorwa-remezo-mu-murenge-wa-nyakabanda