Category: Uncategorized

  • Dore ibintu byingenzi abakobwa bakunda cyane… – #rwanda #RwOT

    Dore ibintu by'ingenzi abakobwa bakunda cyane ariko bagatinya kubibwira abakunzi babo:

    1. Kuganira ibijyanye n'urugo:

    Buri mukobwa wese ufite gahunda yo kubaka, burya iyo muganira akenshi aba ategereje kumva ko uvuga umushinga w'ubukwe, kuko usanga ibitekerezo bye yabyerekeje ku bukwe kandi akenshi ntibanabitangaza.

    Rimwe na rimwe rero wowe musore ushobora gutakaza umukunzi wawe bitewe n'uko uba utarasa kuntego y'urugo kandi we ari cyo ashaka bityo akajya gushaka undi umwereka ko afite gahunda yo kubaka, wowe aba abona ari ugukundana gusa ariko utifuza ko mubana kandi burya ni gake yabikubwira.

    2. Utugambo turyoshye:

    Umukobwa uri mu rukundo aba akeneye kubaho nk'umwana w'uruhinja, buriya amagambo aryoshye agira agaciro mu rukundo rwanyu n'ubwo benshi mu bamaze iminsi bakundana batabiha agaciro, gusa guhora ubwira umukunzi wawe ko umukunda ni ikintu cy'ingenzi kuko akomeza kumva ko hari umuntu umwitayeho mu buzima bwe bityo bigatuma yirengagiza abandi.

    N'ubwo abakobwa bakunda utu tugambo ariko wowe muhungu ugomba kumenya ko umukobwa adashobora kukubwira ngo: Ndashaka ko ubwira utugambo twiza, ugomba kwibwiriza!

    3. Kuryoshya (kwitabira ibirori)

    Ibi byo si ibanga abakobwa benshi bakunda gusohoka ariko bikaba akarusho iyo asohokanye n'uwo bakunda. Ugomba kwibuka ko iyo usohokanye n'umukobwa yumva yishimye ku buryo budasubirwaho kuko usanga yanezerewe bigaragara, kenshi abakobwa baba bifuza ko abakunzi babo babasohokana n'ubwo kenshi batabivuga.

    4. Kumutungura: Surprises

    Bamwe mu bakobwa b'iki gihe bakunda ibyo bakunze kwita surprise cyangwa guhabwa impano uko yaba ingana kose ariko akayibona atabiteganyaga, ibi birushaho kumushimisha ku bw'urukundo aba agukunda iyo umuhaye impano umutunguye ayishimira kurushaho bityo urukundo rukiyongera. Gusa ni gake umukobwa yakubwira ko ashaka ko uzamuha impano umutunguye n'ubwo babikunda.

    Ni byiza ko umenya ibyo ukwiye gukorera umukunzi wawe udategereje ko abikubwira kuko akenshi badatunze kubivuga, ugomba kumenya igikwiye mu gihe gikwiye akaba ari cyo umuganirizaho.

    Src:www.womenresources.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115521/dore-ibintu-byingenzi-abakobwa-bakunda-cyane-ariko-bagatinya-kubibwira-abakunzi-babo-115521.html

  • Tanasha Donna yavuze ku byo kwiyunga na Diamond #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukomoka muri Kenya wakundanye akabyarana na Diamond Platnumz, Tanasha Donna avuga ko atifuza kwiyunga na se w’umwana we.

    Uyu muhanzikazi wahoze ari n’umunyamakuru, yabanje kunyomoza amakuru avuga ko ari mu rukundo rushya.

    Aha niho umukunzi we yahise amubwira ko bifuza kubona yasubiranye na Diamond ndetse akamutera inda bakabyarana undi mwana.

    Yagize ati “turashaka ko Diamond asubirana na Tanasha, akamutera inda na none bakabyara undi mwana.”

    Mu kumusubiza abinyujije kuri Instagram Stories, Tanasha yavuze ko urukundo ashaka gutunganya ari urwe n’Imana gusa.

    Ati “urukundo rwonyine nshaka gutunganya ubu, ninjye n’Imana. Nimwongera kumbona nisuzuzuguza mpanganira urukundo rw’umugabo, muzankubite.”

    Muri Werurwe 2020, nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu, Naseeb Jr, nibwo Diamond na Tanasha bemeje ko batandukanye.

    Tanasha ahamya ko adashaka kwiyunga na Diamond Platnumz

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-donna-yavuze-ku-byo-kwiyunga-na-diamond

  • Umugabo udaha umugore agaciro mufata nk’injiji kuko abagore ni byose – Kazubwenge wo muri Nyakabanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kazubwenge Kayitare Joseph

    Kazubwenge Kayitare Joseph

    Ibi abivuga mu gihe muri iyi minsi Isi yose izirikana abagore nk’abantu bafatiye runini sosiyete.

    Kazubwenge, yagize ati: 'Njyewe umugabo udaha umugore agaciro mufata nk’injiji kuko abagore ni byose. Ni bo batubyara, baduha ubuzima mbese tutabafite ntacyo twaba tuvuze twe abagabo kuko badufasha muri byinshi cyane'.

    Atanga urugero avuga ko umugore imirimo akora mu gihe umugabo adahari, bibaye ngombwa ko uwo mugabo ayishyura atabona amafaranga yishyuye serivise zose umugore atanga, ndetse ko ugendeye no ku mugani uvuga ngo 'ukurusha umugore aba akurusha urugo’, kuri we akumva abantu bakwiye guha agaciro ubwuzuzanye ntihagire usuzugura umugore kuko na we ashoboye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, avuga ko kuri we nk’umugore uyoboye uyu murenge ndetse n’abagize inzego z’ubuyobozi z’uyu Murenge 80% bakaba ari abagore, ngo byerekana ko umugore ashoboye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence

    Ati: 'Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga hakenewe ubwuzuzanye. Niba hano mu nzego z’ubuyobozi z’Umurenge tugeze kuri 80%, ibyo byerekana ko dushoboye. Dufatanyije na basaza bacu, abagabo bacu, twageza Igihugu cyacu kure kandi heza'.

    CIP Umutanguha Epiphany wo kuri Sitasiyo ya Polisi muri Nyakabanda, na we yemeza ko umugore akwiye guhabwa agaciro, ndetse akamagana ihohoterwa ribakorerwa. Avuga ko iki ari ikibazo kikigaragara mu bice bitandukanye aho usanga abagore bahohoterwa rimwe na rimwe nti banamenye ko bahohotewe.

    Ati: 'Haracyagaragara ihohoterwa rikorerwa mu ngo, mu baturanyi, mu muryango ndetse rikagira n’ingaruka ku miryango yacu, muri rusange abantu barahohoterwa ariko ntibabimenye. Dukwiye gufata ingamba zirwanya ihohoterwa, aho uri, aho ukorera n’aho ugenda, ndetse ugafasha uwo ubonye ko yahohotewe umugira inama, byaba ngombwa ukabimenyesha inzego zibishinzwe bitewe n’ubwoko bw’ihohoterwa ryabayeho'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umugabo-udaha-umugore-agaciro-mufata-nk-injiji-kuko-abagore-ni-byose-kazubwenge-wo-muri-nyakabanda

  • Cristiano Ronaldo yaraye agerewe mu kebo kamwe nk’aka mugenzi we Lionel Messi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo yaraye na we asezerewe muri Champions League nka mugenzi we Lionel Messi, aho ikipe ya Manchester United yaraye itsindiwe iwayo na Atletico Madrid yo muri Espagne.

    Mu ijoro ryakeye nibwo habaye umukino wahuzaga ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza na Atletico Madrid yo muri Espagne, wari umukino wo kwishyura wa kimwe cya munani.

    Umukino ubanza hagati yayo makipe yombi wari wabereye muri Espagne mu byumweru bitatu bishize, uwo mukino ukaba waraje kurangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

    Umukino wo kwishyura wabereye Old Trafford ku kibuga cya Manchester United. United nk'ikipe yari yakiriye yatangiye umukino ishaka instinzi aho hari n'igitego iyi kipe yari igiye kubona gusa umuzamu wa Atletico Madrid ababera ibamba.

    Atletico Madrid yaje ibizi neza ko amahirwe ari 50 kuri 50 ari na cyo cyayisunitse muri uyu mukino, binyuze mu bataka ba Atletico Madrid haje kuboneka igitego cya mbere cya ATM cyatsinzwe na Joao Felex gusa ariko umusifuzi yaje kucyanga kubera ko Felex yari yaraririye.

    Atletico Madrid ntago yacitse intege dore ko yakomeje gushaka igitego iza no kubigeraho ibifashijwemo na Ronan Lodi watsinze igitego cy'umutwe.

    Nyuma y'icyo gitego Manchester United yakangutse itangira kwataka Bruno Fernandez atangira kugerageza imipira ya kure ariko byose biba ibyibusa.

    Iminota 90 y'umukino yaje kurangira ikipe ya ATM ikiri imbere n'igitego kimwe ku busa, iba isezereye Manchester United ku cyinyuranyo cy'ibitego bibiri kuri kimwe (2-1)

    Imyaka yihiritse ari itatu Cristiano Ronaldo na Lionel Messi batagera ku mukino wa nyuma wa Champions League

     

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yaraye-agerewe-mu-kebo-kamwe-nkaka-mugenzi-we-lionel-messi/

  • Manchester United yasezerewe itarenze umutaru muri Champions League #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yashimangiye ko uyu mwaka w'imikino wabaye impfabusa kuri yo kuko igikombe kimwe rukumbi yari isigayemo cya UEFA Champions League yagisezerewemo itarenze 1/16.

    United yari yakiriye Atletico Madrid,yatsinzwe igitego 1-0 ihita isezererwa cyane ko mu mukino ubanza bari banganyije igitego 1-1.

    United yatangiye uyu mukino kangata kuko yasatiriye bigaragara Atletico Madrid kugeza akagozi gacitse ku munota wa 41 ubwo yatsindwaga igitego na Atletico Madrid cyatsinzwe na myugariro Renan Lodi n'umutwe.

    Uyu mukinnyi w'inyuma ukomoka muri Brazil yabyaje umusaruro uburangare bw'abakinnyi ba United bananiwe kumucunga niko guhabwa umupira mwiza habura iminota ine ngo igihe cya mbere kirangire,awushyira mu rushundura ndetse ahita akuraho amahirwe ya United yo kugira igikombe itwara muri uyu mwaka w'imikino.Iheruka igikombe icyo aricyo cyose muri 2017

    Ubu United ifite akazi katoroshye kugira ngo isubire muri Champions League mu mwaka w'imikino utaha kuko iyi kipe yuzuyemo amazina akomeye ariko adatanga umusaruro iri ku mwanya wa gatanu muri Premier League.

    Urugamba rwa Atletico rwo kwinjira muri bane ba mbere muri La Liga muri uyu mwaka rusa n'urutazoroha,ariko uburambe bw'abagabo ba Diego Simeone mu mikino yo gukuranamo ya Champions League bwagaragaye kuko bashoboye kugera muri 1/4 ku nshuro ya gatandatu mu myaka icyenda ishize.

    Umutoza w'agateganyo wa United, Ralf Rangnick ati: “Twari tuzi neza ko gutsinda iyi kipe ugomba gutsinda igitego cya mbere wenyine”.

    Cristiano Ronaldo yahoze ari umukinnyi ugora cyane Atletico muri Champions League kuko yayisezereye inshuro ebyiri zose muri Real Madrid ndetse anayitsinda ibitego 3 wenyine ari muri Juventus,kuri uyu wa kabiri no gutera mu izamu byabaye ikibazo.

    Manchester United yasezerewe bivuze ko nta Cristiano Ronaldo na Lionel Messi tuzabona muri 1/4 cya Champions League uyu mwaka.

    Bwa mbere mu myaka 19 ishize, Cristiano Ronaldo atashye amara masa mu mwaka w'imikino.

    Ku rundi ruhande,ikipe ya Ajax nayo yatengushye abafana bayo kuko yatsindiwe ku kibuga cyayo igitego 1-0 na Benfica cya Darwin Nunez nyamara umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 2-2.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yasezerewe-itarenze-umutaru-muri-champions-league

  • Min Gatabazi yakuriye inzira ku murima Abayislamu,Impaka ku gutora Adhana muri Kigali #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022 mu kiganiro na Radio Rwanda.

    Hari hashize iminsi havugwa ko imisigiti 8 yo mu Mujyi wa Kigali ibujijwe gukoresha indangururamajwi mu mumuhamagaro wa Adhana mu rwego rwo kwirinda guteza urusaku ndetse no kubangamira ituze ry’umuturage.

    Ni ibintu bitanyuze Abayisilamu bo mu Mujyi wa Kigali ndetse banibaza impamvu Polisi y’Igihugu yafashe icyo cyemezo.

    Nyuma y’ibyo Polisi y’igihugu yatangaje ko imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku nk’uko biteganywa n’itegeko No 692018 ryo kuwa 3082018 mu ngingo yaryo ya 68.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu kiganiro na Radiyo Rwanda, yatangaje ko icyemezo cyafashwe kitareba imisigiti umunani (8) gusa nk’uko ubuyobozi bw’idini ya Islam bwari bwabitangaje maze avuga ko bakwiye gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni nk’uburyo bwawo kubibutsa ko bakwiye kujya gusenga.

    Yagize ati 'Ntabwo itegeko rireba imisigiti umunani , itegeko rireba umuntu wese wakora urusaku n’ijoro.Ubwo ni umunani yavuzwe ariko n’ibindi byose bishobora gusakuriza umuntu n’ijoro, birahagarikwa.Ari imisigiti, ari insengero,ari abakora ubukwe,ari amahoteri,abantu bose bashobora gukora urusaku rukangura abantu .'

    Yakomeje ati 'Ntabwo icyavuyeho ari ukujya gusenga kuri izo saha,abantu bashaka kujya gusenga kuri ayo masaha bakomeze basenge ariko ikivuyeho ni ugukangura abantu n’ijoro bo batagiye gusenga kandi wowe ugiye gusenga, batari muri gahunda muhuje.'

    'Ubu ngubu iterambere ryaraje.Tukiri bato twakangurwaga n’inzogera yo kwa padiri ,abandi bagakangurwa n’inzogera y’abayisilamu ariko ubu telefoni zirahari, bashyiremo ikibibutsa(Reveille) kuri ayo masaha bagomba gusengeraho, isaha n’igera imukangure, ashobora kubwira umukangura.Nibakoreshe ikoranabuhanga ,biriya ni ibya kera mu gihe hatari hari ibintu bishobora kubakangura.'

    Ku munsi w’ejo mu itangazo ryasohowe n’Umuryango w’ Abayisilamu mu Rwanda(RMC) wari wizeje abayoboke b’idini ya Isilamu ko iri gufatanya n’inzego bireba mu gushakira umuti urambye iki kibazo ndetse ko hashobora kuba ibiganiro .

    Gusa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko nta biganiro bihari kuko hagomba gukurikizwa amategeko.

    Yagize ati 'Nta biganiro byabaho kuko ibiganiro byari kubaho amategeko ataratangazwa,amategeko yaratangajwe agomba kubahirizwa.Ariko ntibabyumve mu buryo bw’amategeko gusa babyumve mu burenganzira bw’abandi baturage badafite aho bahuriye n’ayo masaha.Birareba abayisilamu,abagatorika,abarokore ,buri wese ajya gusenga n’ijoro akavuza inzogera , akavuza ingoma.'

    Yakomeje ati 'Ibyo byose bisakuza n’ijoro bikababuza gusinzira, bikababuza uburenganzira bwabo bwo kuruhuka byarahagaritswe n’iryo tegeko kandi rimaze igihe.'

    Ku munsi w’ejo Polisi y’Igihugu ibinyujije kuri twitter yibukije abantu bose ko guteza urusaku rubangamiye abantu ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo uzayarengaho azabihanirwa.

    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, aherutse kubwira Radiyo Ijwi ry’Amerika ko mu misigiti myinshi bafite, 8 yo mu mujyi wa Kigali ari yo irebwa n’icyo cyemezo. Uyu muyobozi asobanura ko kugeza ubu bataramenya impamvu hatoranijwe imisigiti 8 mu yindi myinshi iri mu mugi wa Kigali, ndetse no hirya no hino mu gihugu, icyo gihe yashimangiye ko batangiye ibiganiro n’inzego za Leta.

    Sheikh Salim Hitimana, yagaragaje ko iki cyemezo cyabangamiye Abayisiramu batari bake.

    Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi byo guhagarika indangururamajwi zifashishwa mu guhamagara Abasiramu ku masaha yo gusenga bibayeho, kuko mu mwaka wa 2018, umurenge wa Nyarugenge wasabye ko izi ndangururamajwi zahagarara, gusa zongera gusubizwaho nyuma y’iminsi ibiri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Min-Gatabazi-yakuriye-inzira-ku-murima-Abayislamu-Impaka-ku-gutora-Adhana-muri-Kigali

  • Yakinnye karate kuko afite umukandara wa mar… – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kugaragaza impano aba bakobwa bagikoze mu mpera z'icyumweru gishize n'ubwo amashusho yashyizwe hanze mu ijoro ry'uyu wa Kabiri.

    Buri mukobwa yahawe umwanya wo kugaragaza impano yifitemo. Iki cyiciro kigaragaza umukobwa uhiga abandi mu kugaragaza impano akabihererwa ikamba, ndetse ahembwa miliyoni 2.4. Atangazwa ku munsi wa nyuma w'irushnwa.

    Benshi mu bakobwa bagaragaje impano mu kubyina imbyino gakondo no gushushanya.

    INYARWANDA YAKUSANYIJE UKO BURI MUKOBWA YITWAYE MU KUGARAGAZA IMPANO:

    Kayumba Darina: Yavuze ko yabaye mu Mujyi itandukanye irimo London na Paris yo mu Bufaransa, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ahandi.

    Avuga ko ubu imyaka ibiri ishize ari mu Rwanda. Kandi ko yanabaye mu gihugu cya Nigeria. Uyu mukobwa yavuze ko azi kuririmba, ndetse ko anashoboye kurapa. Ibi byose yabikoze, bagenzi be bamukomera amashyi nyuma y'uko abashimishije.

    Kayumba yavuze ko akunda kureba filime ariko ziteye ubwoba. Avuga ko mu bahanzi bo mu Rwanda akunda cyane Mike Kayihura binyuze mu ndirimbo ye yise 'Any time'. Iyi ndirimbo uyu mukobwa yaririmbye afatanyije na bagenzi be.

    Mbere y'uko ava imbere ya bagenzi be, Kayumba bamusabye ko aririmba indirimbo 'Let her go' ya Passenger abikora atazuyaje.

    Nyuma y’uko Kayumba agaragaje impano, Miss Mutesi Jolly yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko mu 2016 ubwo yegukanaga ikamba yakabaye nawe yarasurikiranyije imirongo [Kurapa] ariko 'ntibyashobotse'.

    Umuringa Jessica [Nimero 37]: Yavuze ko afite impano mu gushushanya akoresheje amarangi. Yakoze igishushanyo kigaragaza uko izuba rirasa.

    Uwimana Marlene [Nimero 69]: Yavuze ko asanzwe afite umukandara wa ‘marron’ muri karate, avuga ko ari iya Gatandatu muri karate, ko nyuma yayo hakurikiraho umukandara w'umukara.

    Uyu mukobwa yabanje kubwira bagenzi be amategeko agenga umukino wa karate, amazina bakoresha n'ibindi birimo gukina utambaye inkweto.

    Yerekanye tekinike zitandukanye zikoreshwa muri uyu mukino, uko ushobora kwitabara watewe n'ibindi.

    Kazeneza Marie Merci: Yagaragaje impano mu gutaka yifashishije imitako ya Kinyarwanda inyuranye, akoresha amarangi n'imitako imeze nk'amasaro. Yatatse icupa rya Heineken, anagaragaza umutako umeze nk'ikirahure cyo kwireberamo.

    Avuga ko ibyo byose yabyize mu gihe cya Covid-19 ubwo abantu basabwaga gukuma mu rugo.

    Kelia Ruzindana: Yagaragaje impano mu gusiga ibirungo by'ubwiza (Make up), aho yifashishije mugenzi we aba ari we asiga ayo marangi yongera ubwiza.

    Yavuze ko ibirungo by'ubwiza yakoreye mugenzi we, byoroheje bituma umuntu abona ko ntacyahindutse ku wabisizwe. Avuga ko yabyize yifashishije Youtube n'ahandi.

    Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 53]: Uyu mukobwa yagaragaje impano mu kubyina imbyino gakondo. Yifashishije indirimbo 'Kanjongera injogi’ ya Intore Masamba, ubundi abyina Kinyarwanda, atega amaboko binyura bagenzi be.

    Bahali Ruth: Uyu mukobwa asanzwe ari umusizi. Yagaragaje impano avuga umuvugo yatangiye agira ati 'u Rwanda rwambyaye'. 

    Umuvugo we wubakiye ku irushanwa rya Miss Rwanda, intangiriro yaryo kuva mu 1993, kugeza ubwo rikomwe mu nkokora na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uyu mukobwa yavuganaga ikiniga mu kumvukanisha umuvugo we. Akavuga ko nyuma y'ibihe by'umwijima, Miss Rwanda yongeye kubura umutwe guhera ku bwa Miss Kayibanda Mutesi Aurore kugeza uyu munsi 'aho turi gushaka Nyampinga w'u Rwanda 2022'.

    Mugabekazi Ndahiro Queen: Uyu mukobwa uhagarariye Intara y'Iburasirazuba muri Miss Rwanda yagaragaje impano ye mu ndirimbo 'Ikizungerezi' y'umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Intore Masamba.

    Yagaragaje uburyo butandukanye ushobora kubyina imbyino gakondo.

    Uwimanzi Vanessa [Nimero 70]: Yavuze ko afite impano mu kuvuga umuvugo, yifashisha bagenzi be bamuha ibyo bashaka ko yandikaho umuvugo. Bamwe bamusabye gukora umuvugo ku 'gahinda' n' 'urukundo'.

    Yanditse umuvugo kuri izi ngingo zombi, hanyuma buri imwe ayikoraho umuvugo wihariye. Uwimanzi yasoje kuvuga umuvugo akomerwa amashyi na bagenzi be.

    Ikirezi Musoni Kevine: Uyu mukobwa yavuze ko ashaka kugaragaza impano ye agaragaza umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino. 

    Ikirezi yahisemo kubyina yifashishije indirimbo yo mu bihe byo ha mbere izwi nka 'Benimana'. Yishimiwe na bagenzi be binyuze mu ndirimbo yahisemo n'uburyo yaserutse.

    Uwimana Jeannette: Uyu mukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yavuze ko ashaka kugaragaza impano abyina imbyino gakondo. Indirimbo 'Ikizungerezi' ya Masamba Intore n'iyo yifashishije mu kugaraagza impano ye.

    Saro Amanda: Yavuze ko ashaka kugaragaza impano ye aririmba anicurangira piano. Yabanje gutera isengesho, avuga ko yifuza ko iri joro ryaba iryo gushimira Imana, kuko yizera neza ko buri kimwe cyose kibaho ku bushake bwayo.

    Uyu mukobwa yaririmbye anicurangira indirimbo 'Holy Spirit' ya Meddy yaciye ibintu kuva mu myaka icyenda ishize. Iri mu ndirimbo zihimbaza Imana zakomeje izina ry'uyu muhanzi ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Amanda yanaririmbye indirimbo 'Ungirira ubuntu' ya Meddy-Iri mu ndirimbo uyu muhanzi yahereyeho mu myaka 12 ishize mbere y'uko aba icyatwa mu muziki w'u Rwanda. 

    Uyu mukobwa yageraga hagati agasaba bagenzi be kuririmba nawe, akababaza niba hari uwiteguye gufatanya nawe kuramya Imana.

    Asoje kuririmba bagenzi be bamukomeye amashyi n'akururu k'ibyishimo

    Keza Maolithia: Yagaragaje impano avuga umuvugo ushingiye ku bakobwa bose bari kumwe mu irushanwa. Mbere yo kuwuvuga, yavuze ko 'twese turi abatsinzi kuko twabashije kugera hano'. 

    Mu muvugo we yifurije igihugu guhorana amahoro, yifuriza ishya n'ihirwe abakobwa bose bagenzi be.

    Nshuti Divine Muheto: Yavuze ko ashaka kugaragaza impano mu gusiga ibirungo by'ubwiza (Make Up). Yasize ibirungo mugenzi byoroheje, abwira abakobwa bagenzi be kugerageza kubyikorera.

    Keza Melissa [Nimero 28]: Uyu mukobwa yavuze ko ashaka kugaragaza impano abyina imbyino gakondo.

    Yifashishije indirimbo 'None Twaza' y'umunyabigwi mu muziki w'u Rwanda Cecile Kayirebwa anyura benshi. Yari yambaye inshabure.

    Uwikuzo Magnificat [Nimero 37]: Yagaragaje impano mu kumurika imideli.

    Kalila Reila Franca: Yagaraje impano mu kubyina imbyino gakondo yifashishije indirimbo 'Marebe' yasubiwemo n'umuhanzi mu njyana gakondo Cyusa Ibrahim

    Bahenda Umurerwa Alrette Amanda: Yagaragaje impano abyina imbyino gakondo yifashishije indirimbo 'Ikizungerezi' ya Intore Masamba. Iri mu ndirimbo z'uyu muhanzi zikuze.

    Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38]: Yafashe amaguru y'ipantalo ayashyira ku ikote, yakoze ikote ryanditseho 'Ni wane', yifashishije amatisi atandukanye akoramo ipantalo n'ibindi. Aha rugari buri wese ushaka ko azamukorera imyambaro.

    Yavuze ko ibi yabyize yifashishije imbuga nkoranyambaga ariko kandi anigira ku bandi.

    Kanda hano urebe amafoto menshi:

    AMAFOTO AGARAGAZA UKO BURI MUKOBWA YAGARAGAJE IMPANO YE


    Ruzindana Kelia [Nimero 47]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali 

    Nshuti Divine Muheto [Nimero 44]-Ahagarariye Uburengerazuba 

    Uwimanzi Vanessa [Nimero 70]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali 

    Bahali Ruth [Nimero 3]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali 



    Uwimana Marlène [Nimero 69]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali 

    Ikirezi Musoni Kevine [Nimero 10]-Ahagarariye Uburasirazuba

     

    Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali 

    Kalila Leila Franca [Nimero 23]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali 

    Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 67]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali 

    Kayumba Darina [Nimero 25]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali 

    Umurerwa Bahenda Arlette [Nimero 55]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

    Kazeneza Marie Merci [Nimero 26-Ahagarariye Uburengerazuba




    Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 53]-Ahagarariye Uburasirazuba

     

    Keza Maolithia [Nimero 27]-Ahagarariye Uburengerazuba

     

    Saro Amanda [Nimero 48]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali 

    Keza Melissa [Nimero 28]-Ahagarariye Intara y'Amajyepfo. 

    Muringa Jessica [Nimero 37]- Ahagarariye Uburengerazuba 

    Ndahiro Mugabekazi Queen [Nimero 42]- Ahagarariye Uburasirazuba 

    Uwimana Jeannette [Nimero 68]- Ahagarariye Intara y'Amajyepfo 

    KANDA HANO UREBE IMPANO ZITANGAJE  Z’ABAHATANYE MURI MISS RWANDA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115504/yakinnye-karate-kuko-afite-umukandara-wa-marron-undi-yaririmbye-indirimbo-za-meddy-abahata-115504.html

  • Ni iki cyaba cyahuje abagaba b’Ingabo z’u Rwanda n’u Bufaransa #rwanda #RwOT

    Ibi bihugu, ubu bifite inyungu cyangwa n’ingabo, muri Mozambique na Centrafrique.

    Jenerali Jean Bosco Kazura, ku butumire bwa mugenzi we Jenerali Thierry Burkhard, yakiriwe i Paris kuwa mbere aho bagiranye ibiganiro ku “ubufatanye ku hantu h’inyungu zihuriweho”, nk’uko bivugwa n’itangazo ry’ingabo z’u Rwada.

    Muri urwo rugendo rw’iminsi itatu, Gen Kazura aherekejwe n’umukuru w’ubutasi bwa gisirikare, umukuru w’ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare, hamwe n’ukuriye ibikorwa n’imyotozo.

    Mu myaka ya vuba aha u Rwanda n’Ubufaransa byavuguruye umubano wabyo waranzwe no kurebana nabi kuva nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ubwo RPF-Inkotanyi yafataga ubutegetsi.

    Amateka inyuma, inyungu z’ibihugu imbere

    Ni imbonekarimwe ko abagaba bakuru b’ingabo z’Ubufaransa n’iz’u Rwanda bahura kuva mu 1994, umwaka izo ngabo zanakakozanyijeho mu mirwano igihe izari inyeshyamba za FPR-Inkotanyi zarimo zifata ibice byari bisigaye by’u Rwanda, aho leta yariho ikurwaho yari ishyigikiwe n’iyariho i Paris.

    Ibyo ni amateka, ubu umubano ni mwiza, nyuma y’uko Perezida Emmanuel Macron agaragaje kumva ubutegetsi bwa Paul Kagame kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’uruhare ubutegetsi bwa Paris bwayigizemo.

    Gusa Ubufaransa buracyareba kuri Africa yo hagati aho bafite n’ikigo cya gisirikare muri Gabon, no muri Centrafrique igihugu bwahoze bufitemo ijambo rinini, ariko ubu u Rwanda n’Uburusiya bifitemo rinini kurushaho kuko ingabo zabo ziriyo ziheruka kurokora ubutegetsi bwa Faustin-Archange Touadéra bwari bugeramiwe n’inyeshyamba za François Bozizé.

    Ubufaransa ubu ntiburebwa neza muri icyo gihugu bwahoze bukoronije kandi bukanagiramo ijambo imyaka myinshi nyuma y’ubukoroni, bwagiye bushinjwa n’abaho gusahura umutungo kamere.

    Kugeza mu 2016 Ubufaransa bwari bufite abasirikare 2,000 muri Centrafrique ariko kugeza mu kwezi kwa mbere uyu mwaka hari hasigaye abagera kuri 300, nk’uko bivugwa na AFP.

    Muri Mozambique, kompanyi ahanini y’abafaransa ya Total Energies itunganya ikanacuruza ibitoro na gaz, ihafite umushinga munini wahagaze mu majyaruguru y’icyi gihugu kubera inyeshyamba, ubu ibintu biri gusubira mu buryo nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zifashije kwirukana izo nyeshyamba.

    Patrick Pouyanné ukuriye Total Energies yakiriwe na Perezida Kagame i Kigali mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama(1)

    Mu mpera za Mutarama (1) 2022 Patrick Pouyanné umuyobozi mukuru wa Total Energies, ari um ruzinduko uri Mozambique yavuze ko uyu mushinga wabo w’agaciro ka miliyari $20 bagiye kongera kuwusubukura, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

    Pouyanné yavuze ibi hashize umunsi umwe avuye i Kigali aho yakiriwena Perezida Paul Kagame.

    Ubufaransa n’u Rwanda byabanye nabi mu myaka irenga 25 yishize ariko ubu biboneka ko birimo guhuzwa n’inyungu z’ubutegetsi n’ubucuruzi aho ibi bihugu byombi bifite inyungu cyangwa byombi n’ingabo, nko muri Mozamique na Centrafrique .

    Amatangazo y’ingabo zombi ntavuga ibirambuye ku byo Jenerali Jean Bosco Kazura na Jenerali Thierry Burkhard baganiriye, ariko kuba ingabo bakuriye zigomba kurengera inyungu z’ibihugu byabo nta kabuza ko byari mu kiganiro cyabo.

    Ivomo:BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ni-iki-cyaba-cyahuje-abagaba-b-Ingabo-z-u-Rwanda-n-u-Bufaransa

  • Rayon Sports yamuritse umwenda yifuza gutwara… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe 2022, ku cyicaro cy'uruganda rwa SKOL Brewery Ltd mu Nzove imbere y'abafana n'ubuyobozi bwa SKOL, Rayon Sports yamuritse umwenda wa gatatu izambara mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro 2022, ufite ibara ry'umuhondo winganje n'umukara ndetse n'ikabutura y'umukara, uyu mwenda ufite umwihariko wo kuba ufite imigongo ifite kinini ivuze mu muco nyarwanda.

    Uyu mwenda wamuritswe n'umuyobozi w'umuryango wa Rayon Sports, Bwana Uwayezu Jean Fidele ari kumwe na Ivan wulffaert uyobora uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rutera ikunga Rayon Sports.

    Muri uyu muhango, umuyobozi mukuru wa Rayon Sports, Uwayezu yashimiye cyane uruganda rwa SKOL kubera ubwitange rugaragaza mu bufatanye rufitanye n'ikipe ya Rayon Sports, aho yashimangiye ko Atari abaterankunga ahubwo ari abavandimwe.

    Yagize ati'Ndashimira cyane uruganda rwa SKOL kubera ubwitange rugaragaza mu bufatanye rufitanye na Rayon Sports, aho runarenga ku masezerano dufitanye rugakora ibirenzeho, ubu abafana bari  hano n'abatari hano babimenye, SKOL ntabwo bakiri abaterankunga ba Rayon Sports gusa ahubwo ni abavandimwe'.

    Mu ijambo rye umuyobozi w'uruganda rwa SKOL rutera inkunga Rayon Sports yakomoje ku nkomoko y'umwenda bamuritse none, anahishura ko ikipe yemerewe agahimbazamusyi igihe cyose yakwegukana igikombe cy'Amahoro.

    Yagize ati'Uburyo ikipe iyobowe ubu bitandukanye na mbere, ndabona ejo heza ha Rayon Sports'.

    'Twiyemeje ko buri mwaka tuzajya twambara umwenda mushya, niyo mpamvu igikombe cy’Amahoro tuzagikina twambaye umwenda mushya.

    'Iyi design y'uyu mwenda yaturutse ku nkomoko ya Rayon Sports, kuba ikipe ivuka i Nyanza kandi hakaba ari ku gicumbi cy'umuco Nyarwanda ni nayo mpamvu iyi myenda irimo imigongo ifite kinini isobanuye mu muco gakondo w'Abanyarwanda'.

    Uyu muyobozi yasoje ijambo rye yemerera agahimbazamusyi Abakinnyi ndetse na Staff yose y'ikipe, nibegukana igikombe cy'Amahoro twavuga ko aricyo gikombew bafiteho amahirwe yo kwegukana magingo aya.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko uyu mwenda ariwo ikipe izambara ku mukino wa mbere izakina mu gikombe cy'Amahoro 2022.

    Si umwenda wa gatatu w'ikipe ya Rayon Sports wamuritswe gusa kuko hanamuritswe umwe w'abafana b'iyi kipe wa Gikundiro, uri kuboneka ku cyicaro cya Rayon Sports ndetse no ku mukino iyi kipe yakinnye, ukishyurwa ibihumbi 15 Frw.

    Uyu mwenda ukaba wazanwe mu rwego rwo guca akavuyo mu bafana b'iyi kipe wasangaga batambaye kimwe cyangwa bambaye imyenda isa n'iy'abakinnyi bari mu kibuga.

    Nyuma y'uyu muhango hakurikiyeho guhemba abafana batsindiye ibihembo muri poreomosiyo ya Gikundiro, aho abafana bahawe ibihembo birimo imipira ya Rayon Sports ya Gikundiro, Vouvouzella, ikaziye ya SKOL n'ibendera rya Rayon Sports.

    Umufana uzwi ku izina rya Wanyanza, yatsindiye itike yo kujya kureba umukino wa Arsenal i Londres, ariko asaba ko iyo tike yavunjwamo amafaranga akayahabwa, ndetse ayashyikirizwa n'umutima mwiza.

    Rayon Sports iri kwitegura umukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona izakiramo Kiyovu Sport ishaka igikombe cya shampiyona ku wa Gatandatu saa Cyenda zuzuye z'amanywa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Uyu muhango wabereye mu Nzove ku cyicaro cy’uruganda rwa SKOL

    Rayon Sports yamuritse umwenda izakinana igikombe cy’Amahoro, n’umwenda w’abafana wa ‘Gikundiro’

    Umwambaro wa Rayon Sports, uwo hanze, uwo mu rugo, umwenda wa gatatu izakinana igikombe cy’Amahoro n’umwenda w’abafana

    Uyu muhango wari witabiriwe n’umuyobozi wa SKOL na Perezida wa Rayon Sports

    Abafana batsindiye ibihembo muri Poromosiyo ya Gikundiko bahembwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115500/rayon-sports-yamuritse-umwenda-yifuza-gutwarana-igikombe-cyamahoro-ufite-umwihariko-wo-ku–115500.html

  • Uburanga bwabakobwa bazavamo Miss Burundi 20… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 10 Werurwe 2022 kuri Roca Golf Hotel, habereye igikorwa cyo guhitamo abakobwa 25 mu 136 bari biyandikishije guhatanira ikamba rya Miss Burundi.

    Icyo gihe SS Enterprise iri gutegura iki gikorwa ku nshuro ya kabiri, yavuze ko bitari byoroshye guhitamo abakobwa 25 mu 136 bari biyandikishije guhatanira ikamba rya Miss Burundi.

    Umukobwa uzatorwa akambikwa ikamba rya Miss Burundi 2022 azasimbura Livia Thiana Iteka, wari umaze umwaka yambitswe iri kamba.

    Livia yegukanye ikamba rya Miss Burundi 2021 ahabwa ibihembo birimo imodoka, essence y'umwaka wose, ubwishingizi, igihe imodoka ye igize ikibazo izakorwa, umushahara wa buri kwezi n'itike y'indege yo gutemberera i Dubai.

    Uyu mukobwa w'imyaka 20 y'amavuko asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza Bujumbura International University, aho yiga ibijyanye n'Ubutegetsi no gucunga imari.

    Akimara gutsinda, iyi Kaminuza yamuhaye amafaranga miliyoni imwe y'amarundi mu rwego rwo kumushimira.

    Livia Thiana wabaye Miss Burundi 2021 [Yari afite nimero 07] yagaragiwe na Muhoranamana Berry Bernice wabaye igisonga cya Mbere, na Nshimirimana Saba Sabrina wabaye igisonga cya kabiri.

    Yambitswe ikamba asimbura Annie Bernice Miss Burundi 2017, wari umaze imyaka itatu yambaye iri kamba.

    Igisonga cya mbere yahembwe miliyoni 2 Fbu, igisonga cya kabiri yahawe 1,500,000 Fbu naho Miss Popularity [Yari ahagarariye Kirundo] yahembwe 1,000,000 Fbu.    

    AMAFOTO Y'ABAKOBWA BAZAVAMO MISS BURUNDI 2022 

    1. Birasa Liesses Delice [Ngozi] 

    2.Dushime Charmene [Cibitoke] 

    3.Egerimana Carla Stessg [Bujumbura Rural] 

    4.Gateka Arlene Princia [Makamba] 

    5.Ishimwe Copy Chaelle [Bujumbura Mairie]. 

    6.Ishimwe Lyse Ladia [Ngozi] 

    7.Ishimwe Aimee Gloire [Bururi] 

    8.Ininahazwe Marie Chelsie [Gitega] 

    9.Irakoze Nassaa [Bujumbura Mairie] 

    10.Ingabire Benny Annaise [Kirundo] 

    11.Inajambo Marie Reine [Bujumbura Mairie]    

    12.Irakoze Ladouce [Rumonge] 

    13.Ineza Nanou Ciella [Muramvuya]. 

    14.Christa Ardene [Kayanza] 

    15.Kaze Sheila [Bujumbura Rural] 

    16.Kanyange Danny Belyse [Mwaro] 

    17.Muhoza Aimme Chersy [Bujumbura Rural] 

    18.Mwiteneza Steff Moiza [Bujumbura Mairie] 

    19.Ngaruko Kelly [Bujumbura Mairie] 

    20.Nimubona Gabriella [Bujumbura Mairie] 

    21.Nishimwe Nice [Mwaro] 

    22.Nishimwe Emelyne Alicia [Gitega] 

    23.Ndahiro Megone [Karuzi] 

    24.Niteka Marvella [Bujumbura Mairie]


    25.Sezerano Arlene Antoine [Bubanza]

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115492/uburanga-bwabakobwa-bazavamo-miss-burundi-2022-115492.html