Category: Uncategorized

  • Nyamagabe: Abafite uburwayi bwo mu mutwe bagiye kwitabwaho byihariye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo babaruwe kandi ngo ni ba bandi buri wese areba akabona ko bafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, hatabayeho gusuzuma byimbitse, ahubwo ari ukwitegereza imyitwarire n’imitekerereze yabo.

    Iryo barura kandi ngo baritekereje nyuma yo kubona ko hirya no hino mu Rwanda, no muri Nyamagabe harimo, umubare w’abiyahura ugenda wiyongera, nyamara indwara yo mu mutwe ibibatera ishobora kuba yavurwa bagakira, ntibagere aho biyahura.

    Atanga urugero rw’umuntu ushobora kuba arwaye indwara yo mu mutwe wafashwa agakira agira ati 'Hari nk’ikibazo cy’umuturage tugira uhorana ibibazo, akagera no kwa Perezida wa Repubulika abaza. Akavuga ati mwanyubakiye inzu, ariko nta grillage ziriho, zajyaho ati ntabwo zifunze neza, zafungwa neza ati nyamara isima bashyizemo bayivanze nabi, washyiraho sima ati abaturanyi bambuza umutekano!'

    Yungamo ati 'N’ubwo wenda umuganga atarabyemeza neza, ariko ni ikimenyetso cya bumwe mu burwayi bubaho, butuma umuntu ahora yumva adatekanye, aho ajya kuryama yakinga ugasanga abyutse nk’inshuro eshatu ajya kureba ko yakinze neza.'

    Biyemeje rero kuzahugura abajyanama b’ubuzima ubusanzwe bashinzwe ubuzima rusange, ku buryo ushobora kuba arwaye mu mutwe yitwara, kugira ngo abo babonye bazajye babafasha kugera ku bigo nderabuzima, hanyuma abo uburwayi bukaze boherezwe ku bitaro byabugenewe.

    Agira ati 'Dufatanyije n’abafatanyabikorwa nka Never Again Rwanda yamaze kubitwemerera, tuzahugura abo bajyanama b’ubuzima, ku buryo bazajya babasha kuvuga bati uyunguyu akeneye umuganiriza ku kigo nderabuzima.'

    Visi Maya Uwamariya avuga ko bagiye gushyiraho uburyo bwihariye bwo kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe

    Visi Maya Uwamariya avuga ko bagiye gushyiraho uburyo bwihariye bwo kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe

    Ku bigo nderabuzima byose na ho ngo bazakora ku buryo haba umuntu ushobora gufasha abafite ikibazo cyo mu mutwe, kandi hazabaho no gukurikirana abarwayi kuva ku kigo nderabuzima kugera ku bitaro, ndetse n’igihe bagarutse mu miryango.
    a
    Visi Meya Uwamariya kandi ati 'Turizera ko bizanadufasha kumenya n’abafite ikibazo cy’indwara y’igicuri kuko usanga bafatwa nk’abarwaye indwara y’amarozi, nyamara ari indwara yo mu mutwe umuntu akurikiranwaho akavurwa akaba yakira, yaba atanakize akaba yabana na yo itamuhungabanyije.'

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamagabe-abafite-uburwayi-bwo-mu-mutwe-bagiye-kwitabwaho-byihariye

  • Ibizamini 5 byubuzima buri mugore wese yakag… – #rwanda #RwOT

    Abagore cyangwa se abakobwa (gusa n'abagabo birabareba) ni ngombwa cyane ko hari ibyo baba bagomba kwisuzumisha hakiri kare bakamenya uko bahagaze bityo bagafatiranira hafi.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa The Ladysroom mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti 'Health Screening Tests Every Woman Should Undergo', dore ibizamini by'ubuzima buri mugore wese agomba gukoresha:

    1.Ikizamini cy'amabere 

    Muri iki kinyejana cya 21, Kanseri y'amabere ni imwe mu ndwara zibasira cyane ndetse zigahitana umubare munini w'ab'igitsina gore. Gukora isuzuma bwite ry'amabere buri kwezi ni ingenzi kugira ngo urebe ko haba hari imihindagurikire idasanzwe y'amabere yawe. Iyo wumvise hari impinduka zidasanzwe mu mabere yawe, uhita wihutira kujya kwa muganga bakagufasha hakiri kare. Abagore barengeje imyaka 40, ni byiza ko bajya gukoresha ikizamini cy'amabere bita Mammogramm test byibuze rimwe mu mwaka.

    2.Ikizamini cy'imyanya ndangagitsina y'umugore 

    Ni bake bazi ko ari ngombwa ko umwana w'umukobwa (ndetse n'umuhungu) uri hagati y'imyaka 11-12 agomba guhabwa urukingo rwa virus ya Papilloma (Human Papilloma Virus Vaccine) rwo kumurinda Kanseri.

    Abanyafurika benshi ntabwo babona urwo rukingo. Igihe rero abana bakuze bageze mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, birangira bahanahanye iyi virusi. Iyi virus ishobora kugirwa n'abahungu ndetse n'abakobwa, gusa yigaragaza ku bagore bamwe na bamwe nka Kanseri y'inkondo y'umura. Abahanga bagira inama ko umuntu w'igitsina gore guhera ku myaka 21-65 agomba kugana kwa muganga bakamusuzuma kugira ngo barebe ko nta bimenyetso bya Kanseri yaba afite. Ikindi kandi ni uko abana bagomba kubona ruriya rukingo twabonye haruguru.

    3.Ikizamini cy'uruhu 

    Uruhu ni igice cy'umubiri gikunze kugira ibibazo byinshi, cyane cyane rero ab'igitsina gore bakunze no kwisiga ibintu byinshi bihindura uruhu. Ni byiza gukoresha ibizamini by'uruhu igihe ugiye gukoresha ibyo wisiga bishya, ni ingenzi kandi guhora usuzuma amabara adasanzwe ndetse n'izindi mpinduka ku ruhu rwawe. Ni ingenzi rero kugana abaganga mu by'uruhu kugira ngo bagusuzume.

    4.Ibizamini by'urugimbu bita Cholesterol (Cholesterol screening)

    Abagore bari hagati y'imyaka 20 na 45 bagomba gukoresha isuzuma ry'urugimbu rwa Cholesterol. Iyo basanze ibipimo bya cholesterol ari bizima, wajya ujya kuyisuzumisha rimwe mu myaka 5 keretse iyo imiterere y'umubiri ihindutse cyane wenda uramutse ubyibushye cyane. Ibi ni ingenzi cyane.

    5.Ikizamini cya Diyabeti (Diabetes screening)

    Iki kizamini ni cyiza cyane kugikoresha kugira ngo umenye uko isukari imeze mu mubiri wawe, abahanga bavuga ko iyo ufite umuvuduko w'amaraso uzamuka, ni byiza gukoresha ikizamini cy'isukari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115542/ibizamini-5-byubuzima-buri-mugore-wese-yakagombye-gukoresha-115542.html

  • Musanze: Abarema isoko rya Kinkware babangamiwe n’ubucucike burigaragaramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahacururiza bifuza ko ryakwagurwa kugira ngo bakorere ahisanzuye kandi hasakaye

    Abahacururiza bifuza ko ryakwagurwa kugira ngo bakorere ahisanzuye kandi hasakaye

    Iri soko riherereye mu Kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, ricururizwamo ibyiganjemo ibiribwa, bikunze kuhagurishirizwa ku giciro cyo hasi ugereranyije no mu yandi masoko; ibi bikaba biri mu bituma abantu benshi baturuka mu turere dutandukanye, turimo Musanze, Gakenke, Nyabihu, Muhanga na Rubavu, bakaza kubihagurira.

    Mukamulisa Epiphanie, Kigali Today yasanze arangura ibihaza muri iri soko, yagize ati: 'Uyu mubyigano w’abaguzi n’abagurisha banyuranamo, usanga abantu babuze n’aho gukandagira, yewe no kubona aho gutereka ibyo wahashye bikaba ikibazo. Usanga n’abajura baboneraho, bakaza bagenzwa no gutwara utw’abandi, ku buryo urebye nabi udufaranga cyangwa ibyo wahashye babyijyanira. Iri soko ubuyobozi budufashije bukaryagura, byibura abarirema twagira ubuhumekero buhagije'.

    Iryo soko rifite ibice bibiri harimo icyubakiye n’ikitubakiye, ari nacyo kigaragaramo umubare munini w’abahacururiza, usanga hababana hato, bikaba ngombwa ko bifashisha amabaraza y’amaduka bahacururiza. Hari n’abatandika ibicuruzwa ku nkengero z’umuhanda Musanze-Vunga, unyura muri iryo soko, ku buryo haba hari n’impungenge z’uko uko kunyuranamo kw’abaharemera isoko n’ibinyabiziga, kwanateza impanuka.

    Ibicuruzwa byinshi biba birunze ku mabaraza y

    Ibicuruzwa byinshi biba birunze ku mabaraza y’amaduka kubera ko isoko ari rito

    Kamanzi Viateur ati 'Nk’ubu urareba ukuntu ibyo twaje kugurisha nk’imboga n’imbuto twabitanditse hasi, kubera ko nta hantu tugira hafatika tubishyira. Izuba riva ari ryinshi rikabyangiza, urugero niba ari nk’igitebo cya avoka zihiye, umuntu akaba yagurisha nka kimwe cya kabiri cy’izo yazanye, izindi akazimena kuko ziba zangiritse. Imvura na yo, yagwa ikatunyagirana n’ibicuruzwa, mbese tugahora mu bihombo bya buri kanya. Nibaturwaneho inyubako z’iri soko bazagure, tubone aho gukorera hisanzuye, hubakiye kandi hanasakaye'.

    Undi mucuruzi ati 'Urareba ukuntu ibi bitoki, imifuka ya avoka, ibijumba n’ibindi biribwa, ba nyirabyo baba babirunze kuri aya mabaraza y’amaduka ducururizamo, kubera ko nta hantu handi babibika hateganyijwe muri iri soko. Umukiriya iyo aje agasanga bahapakiye, gutambuka ngo yinjire mu iduka biramubangamira, bikaba byatuma ajya kugurira ahandi, amafaranga ukaba urayahombye'.

    Umuyobozi w’isoko rya Kinkware, Kamugisha Laurent, na we ahamya ko iki kibazo kibahangayikishije, ndetse ngo bari baranakigaragarije ubuyobozi bw’Akarere, kari kanatangiye inzira zo kugishakira umuti, biza gukomwa mu nkokora n’icyorezo Covid-19.

    Ati 'Kuba iri soko ari rito nyamara riganwa n’umubare munini w’abantu, natwe nk’ubuyobozi bituma duhorana umukoro utoroshye, wo guhora dukumira akajagari mu bucuruzi buhakorerwa, mu kwirinda ibishobora gukururira uwariremye ingaruka zirimo n’impanuka kubera umuhanda nyabagendwa uryegereye. Twari twagaragarije Akarere ko iki kibazo kidukomereye, ndetse karanatangiye kuza gusura no kugenzura aho ryakwagurirwa, ariko biza guhagarara kubera Covid-19'.

    Yongeraho ati 'Ubu ubwo cyatangiye kugabanyuka, natwe turasaba ko mu mishinga Akarere gateganya gusubukura, n’uyu w’isoko rya Kinkware harebwa uko utekerezwaho, impungenge abariga bagaragaza zikavaho'.

    Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, avuga ko Akarere gafite gahunda yo kubaka amasoko mashya no kwagura ayo bigaragara ko ari mato, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubucuruzi mu bice by’umujyi wa musanze no mu nkengero zawo.

    Yagize ati 'Duteganya guhera ku masoko ari mu mujyi rwagati, hakazakurikizaho ayo mu nkengero z’umujyi no hanze yawo. Twahereye ku isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka Kariyeri kuri ubu tukinoza inyigo yaryo, ubwo izaba isojwe, rikazahita ritangira kubakwa mu mpera z’uyu mwaka wa 2022. Nyuma yaho, duteganya kuzubaka andi masoko mato aryunganira, muri santere z’ubucuruzi, zigaragaramo urujya n’uruza rw’abantu benshi, mu rwego rwo kurushaho kwagura ubucuruzi no korohereza abahatuye kubonera ibicuruzwa ahabegereye, bidasabye ko bakora ingendo ndende bajya mujyi, kuhashaka ibicuruzwa'.

    Isoko rya Kinkware riganwa n

    Isoko rya Kinkware riganwa n’ababa baturutse mu Turere dutandukanye kubera ko rihendutse

    Akomeza ati 'Abarema ririya soko rya Kinkware nababwira ko ritibagiranye, kuko mu mwaka wa 2023, aribwo duteganya kurikorera inyigo, izahita ikurikirwa n’imirimo yo kuryagura. Mboneraho no gusaba by’umwihariko abaricururizamo, ko mu gihe ibyo bitarakorwa, na bo baba bashyiraho akabo, mu kubungabunga isuku no kwirinda kuhacururiza mu kajagari, hagamijwe ko n’aho hato bafite, byibura bahabungabunga'.

    Umushinga mugari wo kubaka isoko rya kijyambere mu mujyi wa Musanze n’andi masoko atanu aryunganira, biteganyijwe ko azubakwa mu nkengero z’umujyi, uzakorwa mu byiciro bikurikirana mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-abarema-isoko-rya-kinkware-babangamiwe-n-ubucucike-burigaragaramo

  • Mushambokazi Jordan witabiriye Miss Rwanda yibarutse imfura ye #rwanda #RwOT

    Mushambokazi Jordan wari mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, we n’umugabo we Mbonyumuvunyi Karim bibarutse imfura yabo.

    Iyi nkuru yamenyekanye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu, aho bibarutse umwana w’umukobwa.

    Aba bombi bakoze ubukwe tariki ya 5 Kemena 2021 mu birori byabereye muri Serena Hotel.

    Byaje bikurikira umuhango wo gusezerana imbere y’idini ya Islam (kufunga ndoa) wabaye tariki ya 30 Mutarama 2021.

    Mushambokazi Jordan wari usanzwe usengera mu itorero rya Christian Life Assembly, muri 2020 ubwo yari amaze imyaka 2 amenyanye na Karim yemeye guhindura idini ndetse bafata n’irembo.

    Mushambokazi Jordan yinjiye muri Miss Rwanda 2018 ahagarariye Intara y’Amagepfo ndetse abasha kurenga ijonjora ry’ibanze agera mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero ariko ntiyagira ikamba yegukana.

    Jordan Mushambokazi yibarutse umukobwa

    We na Karim bari mu byishimo byo kwakira imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mushambokazi-jordan-witabiriye-miss-rwanda-yibarutse-imfura-ye

  • Nyamagabe: Impunzi zahawe igishanga cyo guhingamo ku bufatanye n'abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa 16 Werurwe 2022, nyuma y'igihe gitunganywa ku buryo buteye imbere.

    Icyo gishanga gifite ubuso bwa hegitari 62 cyatunganyijwe ku bufatanye bw'Akarere n'Ishami rya Loni rishinzwe impunzi (UNHCR) Ishami ry'u Rwanda, igikorwa cyatwaye miliyoni 1.04$ (arenga miliyari 1.04 Frw) habariwemo n'ayaguze imbuto n'ibikoresho.

    Hatunganyijwe hegitari 46.4 hakaba harakozwemo imirima 1.427, ihabwa impunzi 500 n'abaturage ni 927.

    Mu gutangiza ubu buhinzi ku mugaragaro, abaturage ndetse n'impunzi bagaragaje ko bishimiye gukorera hamwe kandi biteze umusaruro no guhindura imibereho yabo.

    Nsanzurwimo Venuste wo mu Kagari ka Uwindekezi mu Murenge wa Kibilizi avuga ko mbere batabonaga umusaruro kuko isuri yangizaga imyaka yabo.

    Yagize ati 'Ibibazo twahuraga nabyo ibyinshi ni uko uruzi rwazaga rukuzura ku myaka ntitubone umusaruro uhagije ariko tugize amahirwe ntirwongere gusubiramo twazagira ibyo tugeraho tukaniteza imbere.'

    Umwe mu mpunzi wahawe umurima witwa Umuhoza Claudine avuga ko ubu buhinzi babutezeho umusaruro ndetse no kuva mu bwigunge, bakazanarushaho gusabana n'abaturanyi babo.

    Ati 'Mu nkambi twirirwaga twicaye ntacyo dukora, byaradushimishije kubona aho dukora ubu bakaba baraduhuje n'abaturage, twabanaga nta kibazo ubu tukaba tugiye kurushaho, tugiye guhinga tubone icyadufasha mu mibereho ari na cyo tubashimira.'

    Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Habimana Thaddée, yavuze ko guhuza abaturage n'impunzi ari ukugira ngo ubu buhinzi buzunganire imibereho y'impunzi ku mafaranga bagenerwa yo kubatunga.

    Ati 'Ubutumwa ku mpunzi no ku baturage nababwira ngo iki gikorwa ni umusingi w'imibanire myiza hagati y'Abanyarwanda n'abandi bari ku butaka bw'u Rwanda, ni ikigaragaza ko dufite Igihugu kitagira uwo giheza, ibyo rero bakwiye kubishingiraho nabo bakubaka ubwo bumwe bikanababera ishingiro ryo gukora ibindi bikorwa bitari iby'ubuhinzi gusa ahubwo bikomeza kubahuza.'

    Umuyobozi wa UNCHR Ishami rya Huye, Olivier Lompo, yavuze ko binyuze mu gukorera hamwe muri iki gishanga bizafasha mu mibanire myiza y'abaturage n'impunzi. Yongeyeho ko impande zombi zizigiramo gukora ubuhinzi bugezweho ndetse no gushakira hamwe isoko ry'umusaruro.

    Biteganyijwe ko icyo gishanga kizajya gihingwamo ibigori, ibirayi n'ibishyimbo.

    Biteganyijwe ko icyo gishanga kizajya gihingwamo ibigori ibirayi n’ibishyimbo

    Iki gishanga gifite ubuso bwa hegitari 62 ariko kuri ubu hatunganyijwe hegitari 46

    Abahawe imirima yo guhingamo bagaragaje ko bishimiye iki gishanga

    Habimana yasabye abahuriye ku buhinzi muri iki gishanga kubwubakiraho bakagira imibanire myiza maze bakagura ibikorwa bibaganisha ku iterambere

    Impunzi zo mu Nkambi ya Kigeme zahawe igishanga cyo guhingamo ku bufatanye n’abaturage

    Iki gishanga cyari kimaze igihe kinini kidatunganyije

    Iki gishanga cyari kimaze igihe kidatunganyije

    Kuri iyi nshuro hatewemo ibigori

    Abahawe imirima yo guhingamo basabwe kuyibyaza umusaruro

    Iki gishanga gifite ubuso bwa hegitari 62 cyatunganyijwe ku bufatanye bw’Akarere n’Ishami rya Loni rishinzwe impunzi, UNHCR

    Iki gishanga kizahurirwamo n’abahinzi n’abaturage

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-impunzi-zahawe-igishanga-cyo-guhingamo-ku-bufatanye-n-abaturage

  • Nta mpamvu yo kumvikana nabo –Prof Nshuti avuga ku kuganira na Kayumba Nyamwasa – #rwanda #RwOT

    Ni ibivugwa na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda nyuma y'uko mu minsi ishize byavuzwe ko hari intumwa za Uganda zagiye kugirana ibiganiro na Kayumba Nyamwasa.

    Amakuru yavugaga ko izo ntumwa zari zigiye kubwira Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe w'iterabwoba wa RNC ko atazongera guhabwa ubufasha no guterwa inkunga na Uganda.

    Byavuzwe ko nyuma y'uruzinduko Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka ndetse akaba n'Umujyanama wa Perezida wa Uganda mu bijyanye n'Umutekano, Lt Gen Muhoozi Kaineruga, yagiriye mu Rwanda.

    Prof Nshuti yavuze ko u Rwanda rwumvise ayo makuru ariko nta ntumwa zarwo zigeze zijya kureba Kayumba.

    Ati 'Ngira ngo tuyumva [amakuru] nk'uko namwe mwayumvise ariko Abagande bagiyeyo muri gahunda zabo zo kumvikana na bariya [ba Kayumba Nyamwasa], twe ntabwo tugomba kujyana nabo, nta n'impamvu.'

    Yakomeje agira ati 'Kuko dufata ba Kayumba Nyamwansa nk'abantu bashaka guhungabanya umutekano w'Igihugu cyacu birazwi, rero nta mpamvu yo kumvikana nabo, ngira ngo bagiyeyo mu mibanire yabo nabo ariko ntabwo dushobora kujyana nabo. Ntibishoboka.'

    Hari icyizere cyo kuzahura umubano w'u Rwanda na Uganda

    Umubano w'u Rwanda na Uganda watangiye kuzamo agatotsi mu 2017, ubwo iki gihugu cyo mu Majyaruguru cyacaga umuvuno wo gutera inkunga ibikorwa by'imitwe y'iterabwoba irimo uwa RNC wa Kayumba Nyamwasa.

    Ntabwo byarangiriye aho kuko binyuze mu nzego z'umutekano by'umwihariko Urwego Rushinzwe Ubutasi bw'Igisirikare cya Uganda, CMI, rwagiye rufata Abanyarwanda bagafungwa binyuranyije n'amategeko.

    Ibintu byahinduye isura mu ntangiro za Mutarama 2022, ubwo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangazaga ko agiye kugirira uruzinduko i Kigali akaganira na Perezida Kagame ku bibazo biri hagati y'ibihugu byombi.

    Akiva i Kigali, hashize iminsi mike, Perezida Museveni akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo za Uganda yahise akora impinduka mu gisirikare cye, ahindurira inshingano Maj Gen Abel Kandiho wari Umuyobozi wa CMI.

    Nyuma yaho Guverinoma y'u Rwanda yaje gutangaza ko “yabonye ko hari gahunda yo gukemura ibibazo byagaragajwe n'u Rwanda n'ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w'ibibazo bitarakemuka,” yemeza ko umupaka uzafugurwa ku wa 31 Mutarama 2022.

    Ubwo yagarukaga i Kigali mu ruzinduko rwe rwa kabiri yamazemo iminsi itatu, Lt Gen Kainerugaba yahavuye hagaragaye ibimenyetso bidasanzwe kuko Perezida Kagame yamwakiriye mu rwuri rwe, amugabira Inyambo.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard, yavuze ko uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi mu Rwanda ruri mu murongo usanzweho w'ibiganiro bikomeje gukorwa ku mpande zombi.

    Ati 'Ni ibihugu dusanzwe tuganira, ibiganiro bihoraho mu bihugu duturanye kandi tugenda tugira ingendo zitandukanye.'

    Ibivugwa na Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente bishimangirwa na Lt Gen Muhoozi wavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ku ngingo zitandukanye, zirimo izijyanye no gukomeza guteza imbere imibanire y'ibihugu byombi, cyane cyane nyuma y'ifungurwa ry'umupaka hagati y'u Rwanda na Uganda.

    Kimwe mu bibazo byari bikibangamiye urujya n'uruza rw'abantu ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ni ibijyanye n'ibipimo bya PRC bisabwa, aho ikiguzi cyabyo cyakomeje gukoma mu nkokora ingendo z'abaturage, aba bayobozi bombi bakaba barakiganiriyeho.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof Nsuti Manasseh, yavuze ko u Rwanda rufata Kayumba Nyamwasa nk'ufite imigambi mibisha yo kuruhungabanya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-mpamvu-yo-kumvikana-nabo-prof-nshuti-avuga-ku-kuganira-na-kayumba-nyamwasa

  • Bwambere umubyeyi wa Fridaus ushinja Ndimbati kumusindisha Akamusambanya yahishuye byinshi kuri iki Kibazo #rwanda #RwOT

    Mukiganiro kihariye yagiranye na IMPANURO TV, Faustin avuga ko Umukobwa we Fridaus yavutse mukwa 6 muri 2022, ibi bitandukanye nibyo umukobwa we yari yatangarije itangazamakuru avuga ko yavutse kuwa 24 Ukuboza 2002. ni mugihe kandi Indangamuntu yuyu mukobwa UMURYANGO wabashije kubona iriho ko uyu Kabahizi yavutse taliki ya 1 Mutarama 2002.

    Uyu mubyeyi kandi yahishuye byinshi birimo uko yahamagajwe kuri RIB, Uko yaje i Kigali ndetse akarara kwa Ndimbati nibindi.

    KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO CYA SE WA FRIDAUS YAHISHURIYEMO BYINSHI BITARI BIZWI.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwambere-umubyeyi-wa-fridaus-ushinja-ndimbati-kumusindisha-akamusambanya

  • Nyuma y'Amashusho y'Urukozasoni, ku Gisimenti hafatiwe Ingamba zikakaye #rwanda #RwOT

    KANDA HANO UREBE VIDEO YIBIBERA KU GISIMENTI MURI WEEKEND

    Gusa nyuma yibi, ni kenshi kumbuga nkoranyambaga hagiye hasakazwa Amwe mumashusho yuzuyemo ibiteye isoni, ndetse abandi bagahakana ko atari mu Rwanda.

    Nkaho muminsi yashize hakwirakwiye amashusho y'Umukobwa wari waganjwe na Kamanyinya yarambaraye hasi, ikanzu yambaye atayitayeho ndetse ubishaka agakora aho ashaka hose k'Umubiri we.

    Nyuma yaya mashusho, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwatangaje ko uyu Mukobwa yahise akurikiranwa ndetse ko ashobora guhanwa bitewe no kwambara ubusa muruhame.

    Uwo mukobwa ugaramye hasi yarabihaniwe

    Weekend yakurikiyeho, nabwo kubakoresha twitter, babonye andi mashusho y'Umusore n'Inkumi rwahanye inkoyoyo basomana kabaye, ndetse umuhungu yacishije akaboko mu ipantalo y'Umukobwa amanura, azamura ubona umukobwa yatwawe.

    Nyuma kandi hakwirakwiye andi Mashusho Umukobwa acigatiye ka Manyinya muntoki, ari gukata umuziki byagera hagati agakurura agakanzu aba yambaye hanyuma akerekana amabere ye yose abari bamuzengurutse. bamwe mubanyerari baba baraho binkwakuzi kwihangana biranga bakamusatira bakikorakorera ubona babyishimiye.

    Muri aya mashusho hari ayo bivugwa ko atari ayo mu Rwanda ko ahubwo ari ayo hanze aba yazanywe kugirango abashaka Guharabika no gufungisha i Gisimenti babone aho bahera.

    Umuhungu n'Inkumi rwahanye inkoyoyo

    Nyuma yibi byose, Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Igihe, avuga ko kuwa 14 Werurwe 2022, habaye inama ikomeye igamije kwigira hamwe icyakorwa bikiri mumaguru mashya.

    Ni inama kandi yayobowe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, Komiseri wa Polisi ushinzwe ituze rusange George Rumanzi n'Umuyobozi nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline.

    Ni inama bakoranye n'abacuruzi bo muri Car Free Zone ya Gisimenti mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire.

    Imyanzuro yayo igaragaza ko nta gahunda yo kubangamira imikorere ya Gisimenti, ahubwo ni ukunoza imikorere yaho no gukuraho ikinegu kihitirirwa.

    Bigaragara ko mu byaganiriweho harimo “amafoto ajya yitirirwa Gisimenti kandi ari ayo mu bindi bihugu, mu rwego rwo kwirinda no gukumira ko na Gisimenti byazahakorerwa,” nk'ibikorwa “biganisha ku rukozasoni”.

    Imwe mu myanzuro ikomeye yafashwe ni uko abacuruzi bagaragaje ingamba zirimo kongera abakozi n'abashinzwe umutekano babo kandi kinyamwuga, gukorana n'ibigo by'isuku no gukomeza ubufatanye no guhanahana amakuru n'Inzego z'Umutekano.

    Hemejwe kandi “gushyira umutekano kw'Isonga, gushyiraho kamera zifata amashusho y'ibibera muri aka gace (CCTV Cameras) no kongera amatara amurika hose.”

    Hanemeranyijwe kwita ku isuku no gukomeza gusuzuma ko abacuruzi batazatanga inzoga ku bana.

    Ku Gisimenti abantu baba banezerewe

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-amashusho-y-urukozasoni-ku-gisimenti-hafatiwe-ingamba-zikakaye

  • Hari gushakwa ahandi ingano zava atari mu Burusiya bwahaga u Rwanda 64% #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu yavuze ko ibihano Ibihugu by'Uburayi na Amarika byafatiye Uburusiya byatumye ubu U Rwanda ruri gushakisha ahandi rwakura ingano zavaga mu gihugu cy'Uburusiya ruzivanye muri Tanzaniya.

    Ibihugu by'Uburayi na Amerika byafatiye ibihano byo mu rwego rw'ubukugu Uburusiya nyuma y'aho iki gihugu giteye Ukraine.

    Uburusuya bwateye Ukaraine mu rwego rwo kuyikumira ngo itinjira mu Muryango wo Gutabarana w'Ibihugu by'Uburayi na Amerika (OTAN), aho bwavugaga ko uko OTAN yongera ibihugu biyigize binakikije Uburusiya ari ikibazo ku mutekano wabwo.

    Umunyamakuru wa RFI wabajije Minisitiri w'Intebe icyo u Rwanda ruri gukora ngo ruhangane n'ingaruka zishobora guterwa n'ibihano by'Ubukungu Uburusiya bwafatiwe, Minisitiri w'Intebe yamusubije ko kugeza ubu 64% by'ifarini y'ingano u Rwanda rwakoreshaga yavaga mu Burusiya n'aho 14% by'inyongeramusaruro ikoreshwa mu buhinzi nayo ikaba ari ho yavaga.

    Minisitiri w'Intebe yavuze ko u Rwanda ruri gushakisha ahandi hava ingano zivamo ifarini zisimbura izayavaga mu Burusiya cyangwa se hagashakishwa ibindi byakorwamo imikati atari ifarini y'ingano gusa.

    Yagize ati:' Turi gushaka ahandi hava ingano ariko hanashakishwa uburyo hanaboneka ibindi umukati ukorwamo byo binabasha kuboneka mu Rwanda ku buryo bworoshye'.

    Mu bindi bicuruzwa biri guhenda ku isoko, Minisitiri w'Inganda yavuze ko ibiciro by'isukali byazamutse kubera ahanini isukali yavaga Malawi, Suwaziland na Zambiya ingana hafi ya 55% by'iyo u Rwanda rukenera itakiza kubera inganda zaho barimo kuzisana!

    Ikindi gicuruzwa Minisitiri w'Intebe yavuze ko cyazamutse mu biciro ku isoko ry'u Rwanda ni amavuta yo guteka. Minisitiri w'Ubucuruzi yavuze ko amavuta menshi aribwa mu Rwanda rwayavanaga mu Misiri no muri Aziya ariko kuri ubu ingendo zo mu mazi n'amato zikaba zarahenze.

    Gusa ngo hari n'abacuruzi bahishe ibicuruzwa ngo bahende abakiliya kandi bararanguye bitarahenda, ndetse ngo hari n'abahanwe!

    Gusa izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri Peterori, Minisitiri w'Intebe yavuze ko ntaho bihuriye n'intambara ya Ukraine kuko byari byaranazamutse mbere ko iyi ntambara iba.

    Ibindi bicuruzwa byashoboraga kunganira ibiri ku isoko ryo mu Rwanda byakabaye ari ibiva muri Uganda nyuma y'aho Leta zombi zumvikaniye gufungura imipaka ariko kugeza ubu ibicuruzwa bivayo bikaba bitaremererwa kwinjira mu Rwanda.

    Minisitiri w'Intebe akaba yavuze ko hacyuzwuzwa impapuro zijyanye n'ibisabwa ngo ibicuruzwa byaranguwe muri Uganda bibashe kwinjira ku isoko ryo mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/hari-gushakwa-ahandi-u-rwanda-ruzakura-ingano-atari-mu-burusiya