Category: Uncategorized

  • Umukecuru yakubitiwe mu ruhame nyuma yo kumufata asambana n’umusore w’imyaka 18 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 59 y'amavuko yakubitiwe mu ruhame inkoni 10 nyuma yo gufatwa asambana n'umusore w'imyaka 18.

    Ibi byabereye mu gihugu cya Uganda, mu Karere ka Bushenya, aho umugore witwa Kadesi Katsigeire w'imyaka 59 y'amavuko yafatwaga asambana n'uyu musore ukiri muto.

    Uyu mugore yafashwe kuwa 15 Werurwe 2022, maze abaturage batari bacye bo mu gace atuyemo bafata icyemezo cyo kumuha igihano mu ruhame.

    Bivugwa ko uyu mugore yafashwe n'abagore b'abaturanyi be bamusanze mu nzu ye ari kumwe n'uyu musore witwa Godfrey Musyotoore w'imyaka 18 y'amavuko bombi bambaye ubusa, kandi bamaze no gusambana.

    Uyu mugore ndetse n'uyu musore bahise basaba imbabazi aba bagore ariko biba iby'ubusa ntibabumva.

    Aba bombi bahise bajyanwa mu ruhame aho abaturage batari bacye bo muri aka gace bari bateraniye mu rwego rwo kubahana.

    Umuyobozi w'aka gace aba bombi yahise abaha ibihano aho uwo musore yahawe gukubitwa inkoni enye anamwihanangiriza kutongera kwegera abagore bakuze.Mu gihe uyu mugore we yahawe amahitamo yo guhitamo gukora imirimo isimbura igihano cyangwa se agakubitwa inkoni 10. Atazuyaje Kadesi yahisemo gukubitwa izi nkoni.

    Uyu muyobozi nyuma yo guha uyu mugore iki gihano yagize ati: 'Katsigeire yahisemo ko tumukubita inkoni maze natwe dufata icyemezo cyo kumukubita inkoni 10 mu rwego rwo kuburira abandi bagore bakuze.'

    Umwe mu bayobozi bo muri aka karere ka Bushenyi ibi byabereyemo yavuze ko ibyo aba baturage bakoze bitemewe n'amategeko ndetse ko bahannye aba bombi bakurukije amarangamutima yabo.

    Source : https://yegob.rw/umukecuru-yakubitiwe-mu-ruhame-nyuma-yo-kumufata-asambana-numusore-wimyaka-18/

  • Issa Bigirimana wateye ivi bikavugisha benshi yatandukanye n'umukunzi we badakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunyarwanda wamenyekanye ubwo yakiniraga APR FC, Issa Bigirimana yatandukanye n'umukunzi we Uwase Carine bateganyaga gukora ubukwe.

    Uyu rutahizamu wari uzwiho kwibasira cyane Rayon Sports yabwiye Ikinyamakuru ISMBI dukesha iyi nkuru ko yatandukanye n'uyu mukunzi we bagiranye ibihe byiza.

    Inkuru y'urukundo rwabo yavuzwe cyane muri Kamena 2019 ubwo Issa Bigirimana yashingaga ivi hasi akamusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera, ni mu birori byabereye Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Icyavugishije benshi,n'uburyo uyu mukobwa yari yambaye ku munsi wo kwambikwa impeta ndetse n'inkuru zavugaga ko uyu mukinnyi yataye umugore i Burundi agakundana n'iki kizungerezi.

    Issa Bigirimana yemereye ISIMBI ko urukundo rwabo rwarangiye kuwa 11 Kanama 2021.

    Ati 'nibyo twaratandukanye, ntabwo ibyo twapfuye ari ngombwa kubivuga mu itangazamakuru gusa hashize igihe, umwaka ushize mu kwezi kwa 8.'

    Uyu rutahizamu yakomeje avuga ko byabaye yari yaranamaze gufata itariki y'ubukwe, aho bwagombaga kuba mu mpera z'umwaka ushize.

    Ati 'ubukwe bwari hafi, bwagombaga kuba tariki ya 1 Ugushyingo 2021.'

    Avuga ko yamubereye umwana mwiza mu gihe cyose bamaranye ndetse nta kintu na kimwe amushinja, uretse kuba harabayeho kudahuza.


    Issa Bigirimana atera ivi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/issa-bigirimana-wateye-ivi-bikavugisha-benshi-yatandukanye-n-umukunzi-we

  • Umwe mu begukanye ikamba muri Miss Rwanda yakiriwe nk’umwamikazi iwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Saro Amanda wegukanye ikamba rya Miss Talent mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda 2022 yakiriwe n'umuryango we mu buryo budasanzwe.

    Mu rukerera rwo ku cyumweru nibwo uyu mukobwa yegukanye iryo kamba biturutse ku ndirimbo yaririmbye yifashishije igikoresho cya muzika kizwi nka Piano mu ndimi z'amahanga.

    Uyu mukobwa wari ufite nimero 48 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, yakiriwe mu buryo budasanzwe n'abagize umuryango we kubera yabahagarariye neza.

    Ubwo uyu mukobwa yatahaga iwabo avuye muri ayo marushanwa, yasanze abo mu muryango w'iwabo bamwiteguye ndetse banamuteguriye ahantu ari bwicare.

    Saro Amanda yegukanye igihembo cya Miss Talent nyuma yo guhigika bagenzi be barimo Marlene ukina umukino jyarugamba wa Karate na Dorina wabaye igisinga cya Miss Nshuti Muheto Divine.

    Dore uko mu mashusho byari bimeze

    Source : https://yegob.rw/umwe-mu-begukanye-ikamba-muri-miss-rwanda-yakiriwe-nkumwamikazi-iwabo/

  • Ni gute wakwirinda kugira umutima uhagaze ugatangira kubaho neza kandi utuje? #rwanda #RwOT

    1. Gerageza kwirinda ikintu kigutera guhangayika

    Ibintu bishobora gutera guhangayika ni byinshi rimwe na rimwe hari ibitungurana ariko hari nibyo usanga abantu babigiramo uruhare bitewe no kubiha umwanya kandi bidakwiye ni byiza ko usobanukirwa ikintu kiguhangayikishije nikibigutera kugirango ubashe kwirinda ko bizongera kubaho no gusobanukirwa neza niba icyo kintu bikwiye ko kiguhangayikisha.

    2. Ihereze umwanya uge ahantu hatuje

    Ni byiza ko wafata umwanya wowe wenyine mugihe hari ibintu bitagenda neza bishobora kugutera guhangaka kugirango ubashe kubikerezaho no gushaka umuti w'ikibazo kugirango ubashe gukomeza ubuzima kandi wishimye.

    3. Kora List y'ibintu ugomba gukora umunsi kuwundi.

    Abantu benshi usanga bahangayikishwa nuko hari imirimo imwe nimwe bagombaga gukora batakoze ariko ntago byari bikwiye, ni byiza ko utegura umunsi wawe mbere yuko uwutangira kugirango bigufashe gukora ibintu byawe neza kandi utuje.

    4.Gerageza kubyaza umusaruro igihe ufite ubundi utegure bije y'amafaranga ukenera

    Niba ushaka kwirinda guhangayika koresha neza igihe cyawe utegure bije y'amafaranga ukenera bizagufasha gutegurira ahazaza.

    5. Shaka impamvu zituma wishimira ubuzima bwawe

    Niba ushaka kwirinda guhangayika bya hato na hato gerageza kuba ahantu wishimiye,ukore ikintu ukunda ibintu byose bituma umera neza ubigerageze ntamwanya wo gutekereza kubyaguhangayikisha uzagira.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ni-gute-wakwirinda-kugira-umutima-uhagaze-ugatangira-kubaho-neza-kandi-utuje

  • Gatsibo : Abaganga bamubwiye ko batazi aho ibikoresho biri,Arasaba ubutabera bw’umugore we warangaranywe n’ibitaro umwana akamupfira mu nda #rwanda #RwOT

    Ikibazo uko giteye…

    Muri Mutarama 2021 Mukanteko Beatha nibwo yari akuriwe yitegura kubyara. Icyo gihe mbere y’uko ajyayo yari yarasabwe n’abaganga kuza ku Bitaro mbere y’iminsi itatu kugira ngo yitabweho kuko afite uburwayi bwa Diyabete ndetse n’ubumuga bw’amaguru.

    Tuyizere Jean Bosco umugabo wa Mukankiko yavuze ko yubahirije inama za muganga ariko ko ababazwa n’uburangare bw’abaganga bagize bigatuma umwana wa mbere bari biteguye kubyara ahaburira ubuzima.

    Yagize ati 'Madamu wanjye yagannye ibitaro bya Kiziguro,abaganga banga kumwitabo kugeza ubwo abaganga bamubwiye ko umwana yapfiriye mu nda kandi yari asanzwe bamukurikirana no ku bundi burwayi bwa diabete ndetse n’ingingo.

    Yakomeje ati 'Aragenda amarayo iminsi itatu yose nta muganga n’umwe uramukorera ikizamini cy’umuvuduko, nta muganga n’umwe uza kureba uko isukari ye ingana,nta kintu na kimwe bamufashije mu minsi itatu yamaze.'

    Yavuze ko uyu mugore nawe asanzwe ari umuganga upima ibizami (Laboratoire) mu kigo nderabuzima cya Gitoki gusa ko yategushywe n’ababa bashinzwe kwita ku magara y’abantu.

    Ati 'Muri iyo minsi ubwe yibwirira abaganga[avuga umugore we] ati ko mbona mutari kunkurikirana kandi muzi ibibazo mfite kandi ko nta gipimo murankorera nta kuntu mwambaga(Cesarienne) mudategereje ibise ?'

    Uyu mugabo yavuze ko kuwa 8 Mutarama 2022 umuganga yaje gupima asanga umuvuduko wazamutse ari mwinshi ndetse abwirwa ko umutima w’ umwana we utari gutera yamaze gupfa bityo agasanga ari akarengane bagiriwe n’abaganga.

    Yavuze kandi ko yasabye abaganga y’uko yapimwa umuvuduko mbere ariko akabwirwa ko batazi aho ibikoresho biri.

    Uyu mugabo yavuze ko nyuma yaho bagejeje ikibazo cye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha maze dosiye ye ishyikirizwa mu bushinjacyaha bwisumbuye bwa Nyagatare. Bakomeza gutegereza ariko babwirwa ko nta bimenyetso bifatika bihari dosiye irapfundikirwa.

    Ati 'Twatanze ikirego kuri RIB hanyuma dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Nyagatare .Tubonye ntacyo badutangariza turabahamagara, duhamagara umushinjacyaha wari uri kuyikurikirana ,atubwira ko dosiye yashyinguwe kubera ko bayiburiye ibimenyetso kandi nta kuntu byari kugaragara hataraboneka raporo ya muganga wabikurikiranye.'

    Tuyizere Jean Bosco yavuze ko iki kibazo yakibwiye ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo maze abwirwa ko bagishyikirije Minisiteri y’Ubuzima ngo igikurikirane. Iki kibazo kandi cyagejejwe muri Minisiteri y’Ubutabera.

    Ati 'Tubaza Minisiteri y’Ubutabera hanyuma Minisitiri Busingye wari uriho icyo gihe, aranyandikira , ambwira y’uko yabikurikiranye agasanga ngo Minisiteri y’Ubuzima yarasabye Urugaga rw’abaganga,abaforomo n’ababyaza kubikurikirana.Cyakora muri Mata umwaka ushize , Urugaga rwohereje intumwa ngo igikurikirane, baraza ndetse bajya no ku Bitaro n’uko baratubwira ngo mugende murindire tuzababwira ibyavuyemo.'

    Yavuze ko hashize umwaka n’amezi atatu agitegereje igisubizo ndetse ko na Minisiteri y’Ubuzima imubwira ko hatarakorwa raporo kandi yari gukorwa bitarenze iminsi 30 nk’uko Minisitiri Busingye yari yabisabye agasanga ari akarengane yagiriwe.

    Umuyobozi w’Ibitaro bya Kiziguro Dr Mbayire Vedaste,yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo bakizi ariko batahamya ko habaye uburangare bw’abaganga bityo ko Urugaga rw’abaforomo,ababyaza bari kubikubikurikira ari bo bazatanga raporo.

    Yagize ati 'Biba bigoye ntabwo wapfa kumenya ngo muganga yarangaye cyangwa ntiyarangaye cyangwa ngo byagenze gute,dutegereje raporo y’inganga niyo izerekana ko hazaba habaye uburangare haba iy’abaforomo n’izabaganga.Izaboneka , na Minisante yaragikurikiranye kandi n’ingaga nazo zirakizi ,narabandikiye ubwo hasigaye kumpa raporo.Ubwo yakwihangana.'

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gatsibo, Mukamana Marceline nawe yavuze ko iki kibazo nta wahamya ko habayeho uburangare bityo ko mu gihe yakumva yararenganye yagana inkiko gusa amwizeza ko bagiye gukomeza kugikurikirana.

    Ati 'Kugira umuntu abe yakwemeza ko umuntu yapfuye kubera uburangare ntabwo ari umuntu wabyemeza ni ibintu bisaba inkiko hanyuma iperereza rikabyemeza, biragoye ko twabwira umuganga ngo wowe wararangaye.Ndabikurikirana numve . Inzira ya mbere yagana inkiko. '

    Urugaga rw’Abaganga ,Abaforomo n’Ababyaza ntirwashimye kuvugisha UMUSEKE duikesha iyi nkuru kuko Umunyamabanga warwo Mutijima Chantale yabwiye umunyamakuru ko agiye kubwira umuyobozi Mukuru akamuvugisha ariko ntiyongera kuboneka.

    Uyu mugabo arifuza ko umugore we yahabwa ubutabera mu gihe cyose byagaragara ko habayeho uburangare bwa muganga kandi uwakoze amakosa akabibazwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Abaganga-bamubwiye-ko-batazi-aho-ibikoresho-biri-Arasaba-ubutabera-bw-umugore-we-warangaranywe-n-ibitaro-umwana-akamupfira-mu-nda

  • Rubavu: Abakristo ba ADEPR biyemeje gukusanyiriza Mituweli imiryango isaga 600 #rwanda #RwOT

    Abakristo b’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Ryabizige, batangije ubukangurambaga bwo gukusanya Mituweli yo kuzishyurira imiryango 640 itishoboye yo mu murenge wa Busasamana.

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana bwaboneyeho gukingira icyorezo cya Covid 19 kuko mu munsi umwe bakingiye abakristo 516 bakomoka mu matorero atandukanye banakusanya mituweri z’abantu 300.

    Umuyobozi w’itorero rya ADEPR ururembo rwa Rubavu, Pasiteri Uwambaje Emmanuel, yavuze ko uretse gukusanya Mituweli, hari n’imiryango ifite abana bari mu mirire mibi bifuza gufasha.

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yashimye iki gikorwa, avuga ko kizatuma abaturage bose bishyura mituweli ku gihe.

    Ati 'Ndabona mu minsi ya vuba abagomba kwishyura ubwishingizi mu kwivuza bazaba barangije kwishyura 100%. N’abo leta yishyurira birumvikana ko izaba yamaze kubishyurira ibi bikorwa byankoze ku mutima kandi natwe ubuyobozi turabizeza ubufatanye aho muzadukenera hose.'

    Imibare y’Akarere ka Rubavu igaragaza ko abaturage bagera kuri 23,390 (bangana na 5,9% by’abatuye aka karere bose) bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé wa 2021/2022.

    Mu bwisungane mu kwivuza 2021/2022 Akarere ka Rubavu kari kuri 94,1% aho mu baturage 399,704 bari bateganijwe kwishyura abamaze kwishyura ari 376,314,abasigaye akaba ari 23,390.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Rubavu-Abakristo-ba-ADEPR-biyemeje-gukusanyiriza-Mituweli-imiryango-isaga-600.html

  • Miss Congeniality 2021 Gaju Evelyne yongeye gucyura ikamba nyuma yo kubura uwo aryambika #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wari witabiriye ibirori bya Miss Rwanda 2022 byabaye kuwa 19 Werurwe 2022, yaje yiteguye gutanga ikamba yambitswe umwaka ushize akariha murumuna we wari kurihabwa ariko birangira yongeye kurisubirana.

    Gaju Evelyne yahagurukijwe kimwe n'abandi bakobwa begukanye amakamba muri 2021 ngo ajye kwitegura gutanga ikamba icyakora ategereza uwo ariha aramuheba asubirana ikamba mubyicaro bye.

    Nyuma yo gutanga amakamba yose nibwo abitabiriye ibirori bya Miss Rwanda baje gusobanukirwa ko ikamba rya Miss Congeniality risanzwe rihabwa umukobwa wabanye neza n'abandi ritigeze ritangwa.

    Icyakora kudatangwa kwaryo si impanuka kuko ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwavuze ko bahisemo kurikuramo ahubwo bagategura umushinga uzahuriza hamwe abakobwa mu rwego rwo kugira ngo barusheho gukomeza kubana neza.

    Ibi bisobanuye ko Gaju Evelyne yongeye gucyura ikamba yambitswe umwaka ushize, harakibazwa niba rizongera kubaho mu irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa niba abaye uwa nyuma uryambitswe rigahita ribe irye burundu.

    Miss Rwanda 2022 yakuyeho ikamba rya Miss Congeniality ryongeramo amakamba abiri mashya arimo Miss Sports na Miss SRHR umukobwa wagaragaje ubushake mu kwigisha abandi ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

    Miss Congeniality 2021 yasubiranye ikamba mugihe yaje yiteguye kuritanga

    Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-congeniality-2021-gaju-evelyne-yongeye-gucyura-ikamba-nyuma-yo-kubura-uwo

  • Abakobwa b'ibyuki bari biganje mu bitabiriye ibirori by'isabukuru y'amavuko ya Miss Uwase Muyango (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 19 Werurwe 2022 nibwo Miss Uwase Muyango Claudine yari yujuje imyaka 23 y'amavuko. Miss Uwase Muyango yifuje gusangira ibyishimo by'isabukuru ye y'imyaka 23 y'amavuko ari kumwe n'inshuti ze ndetse n'umugabo we, Kimenyi Yves.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Miss Uwase Muyango yashyize hanze amafoto yerekana uko byari bimeze mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko aho yari kumwe n'umugabo we, Kimenyi Yves, ndetse  n'inshuti ze za hafi.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto :

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-bibyuki-bari-biganje-mu-bitabiriye-ibirori-byisabukuru-yamavuko-ya-miss-uwase-muyango-amafoto/