Category: Uncategorized

  • Regno Marz yashyize hanze indi ndirimbo “Slow” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Regno Marz uherutse gushyira hanze Indirimbo Nickita yazanye indi nshya yise Slow, ikaba ari imwe mu zigize EP ye ya mbere.

    Uyu muhanzi yaganiriye na INYARWANDA maze atangaza gahunda afite. Yagize ati: 'Natangiye gushyira hanze indirimbo zigize EP yanjye nise Alpha, ndashima Producer Justin ukomeje kunshyigikira muri byose.'

    Akomeza agira ati: 'Indirimbo Nickita yanyeretse ko bishoboka kuko abantu barayikunze cyane, ubu ngiye kubanza kuzishyira hanze mu buryo bw'amajwi ariko n'amashusho azahita akurikiraho.'

    Regno Marz yatangiye umuziki muri 2017 nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye.

    Alpha  niyo EP ya mbere y'uyu muhanzi, ndetse indirimbo ya mbere izajya kuri iyi EP yitwa Slow  yamaze gusohoka.

    Source : https://yegob.rw/regno-marz-yashyize-hanze-indi-ndirimbo-slow/

  • Yasize atubwiye amagambo akomeye gusa yuzuyemo ukuri gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibihe bihora bihinduka gusa jya uhitamo kuba uwo uriwe bicye utunze bikunyure maze w'ishimire ubuzima ubayemo.

    Bizagufasha gusiga isi arinziza kurusha uko wayisanze mwana wange byose byiza ubona ku isi si wowe byaremewe gusa utazabibona ngo ugire umururumba ushake kwiharira no kugira indanini bikuviremo kubura ubumuntu.

    Impano iruta izindi muntu afite ni ubuzima ubwo rwose ubuzima bwahinduka bubi gute gusa nicyo kintu kingenzi aba afite kuko iyo burangiye nawe biba burangiye.

    Mwana wange hari ubwo uzagorwa ugahurwa kwizera abantu gusa abantu twese ntidusa mu bantu habamo abeza na babi ni uhura na beza gusa ntuzagirengo ababi ntibabaho ni unahura nabi gusa ntuzagirengo abeza ntibabaho isi niko iteye.

    Ubuzima ni buguhira uzibuke abo mwakuranye urebe aho bari maze ubafashe ibyo ushoboye ubyo ni ubikora mwana wange umukoro nguhaye uzaba uwutsinze.

    Source : https://yegob.rw/yasize-atubwiye-amagambo-akomeye-gusa-yuzuyemo-ukuri-gusa/

  • Umuhanzikazi ukomeye yajyanywe kwa muganga igitaraganya kubera kwanga gusurira umukunzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukomeye cyane me gihugu cya Brazil witwa Viviane de Queiroz Pereira uzwi cyane ku izina rya Pocah, yajyanywe kwa muganga igitaraganya kubera ikibazo yari agize mu mubiri we nyuma yo kwanga gusura.

    Ibi byabaye kuri uyu muhanzikazi ubwo yari yasohokanye n'umukunzi we bamaranye iminsi itari mike.

    Ubwo Pacah yari ari kumwe n'umukunzi we, yashatse gusura gusa ariko uwo musuzi arawuhagarika kugira ngo adasurira umukunzi we, ibintu byatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

    Amakuru avuga ko icyo gihe Pocah yari arwaye inzoka zo mu nda, akaba ari nazo nyirabayazana w'ibyabaye byose kuri uwo muhanzikazi.

    Ibi byose byabaye kuri Pocah yabitangaje yifashishije urubuga rwa Tik-Tok, aho asoza agira inama abandi bakobwa kutagira isoni zo gusura mu gihe bari kumwe n'abakunzi babo, kuko ngo bishobora kubagiraho ingaruka mbi nk'uko byamugendekeye

     

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ukomeye-yajyanywe-kwa-muganga-igitaraganya-kubera-kwanga-gusurira-umukunzi/

  • Musanze: Abatwara amagare bisunga amakamyo ahaterera bongeye kwihanangirizwa – #rwanda #RwOT

    Ni ingeso ikunze kugaragara ku bantu batwara amagare bagera ahaterera bagafata ku modoka nini ziba zigenda buhoro ariko hakaba n'igihe bibagirwa kuzirekura mu gihe bageze ahatambika cyangwa ahamanuka barekura bakiroha mu muhanda bigateza impanuka zihitana n'ubuzima bw'abantu.

    Mu gikorwa cyo kurandura iyi ngeso cyakozwe na Polisi ku wa 19 Werurwe 2022, ifatanyije na Koperative y'abanyonzi, hafashwe abantu barindwi, bagendaga bafashe ku modoka amagare yabo ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bene yo bigishwe ububi bwabyo banacibwe amande kandi ngo iyi gahunda izakomeza hagamijwe gukumira impanuka byatezaga.

    Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yibukije abatwara amagare ko ibyo bakora ari bibi abasaba kubireka.

    Yagize ati” Nyuma y'igihe kinini Polisi ikangurira abatwara amagare bafite ingeso yo gufata ku modoka igenda kubireka kubera impanuka biteza no gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bigaragara ko iyo ngeso hari abakiyifite twibutsa ko bakwiye kubicikaho burundu.”

    “Tuributsa abo batwara amagare kugira uruhare mu gukumira no kwirinda guteza impanuka, birinda gufata ku modoka igenda ndetse no kubahiriza amasaha yo kuba bavuye mu muhanda. Turaburira abo batubahiriza amabwiriza ko hari ibihano bibateganirijwe kandi ntituzakomeza kurebera mu gihe badacitse kuri iyo ngeso bazabihanirwa.”

    Nta mubare w'impanuka ziterwa n'iyi myitwarire y'abanyamagare bagenda bafashe ku modoka wagaragajwe ariko hari aho bigaragara mu mpanuka zimwe na zimwe aho abanyamagare bagongwa kubera bene iyi myitwarire.

    Muri aya mezi atatu ashize, mu Karere ka Musanze honyine impanuka nk'izi zahitanye abantu bane bagiye binjira mu mihanda batarebye neza ko harimo ibindi binyabiziga bikabagonga, abandi bakagwa kubera ko babaga bari kugenderana ku muvuduko nk'uw'imodoka bari bafasheho bagahutara.

    Abanyonzi bafata ku makamyo agenda bari mu bateza impanuka mu mihanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abatwara-amagare-bisunga-amakamyo-ahaterera-bongeye-kwihanangirizwa

  • Guhabwa akato mu miryango, guhorana igikomere…inkuru mpamo z'agahinda k'abangavu batewe inda – #rwanda #RwOT

    Icyo gihe Mukeshimana wari ufite imyaka 15 y'amavuko, yasise asama. Yari umunyeshuri [mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye] mu Mujyi wa Kigali ari na ho uwo muryango wamureraga wari utuye.

    Ati 'Ndabyibuka hari tariki 9 Ugushyingo 2015, nari niriwe mu rugo nkarabya abana, maze njya kubaryamisha, nanjye ndaryama, araza amfuka ishuka mu maso, ngerageza kwirwanaho ari na ko ankuramo imyenda ndangije ndatuza arabikora.'

    Yakomeje agira ati 'Amaze kubikora [kumusambanya] ambwira ko nimbivuga azanjugunya mu cyobo cy'amazi, naracecetse gusa ndarwara mara nk'ibyumweru bitatu nararembye.'

    Hashize amezi abiri, Mukeshimana aza kumenya ko yasamye, yigira inama yo gutoroka ava muri urwo rugo ajya mu wundi muryango ari na bo yahise abwira agahinda k'ibyamubayeho ndetse bamujyana kwa muganga ibipimo bigaragaza ko atwite inda y'amezi abiri arengaho iminsi mike.

    Ati 'Nagiye kuba mu wundi muryango, ndabibabwira bamfasha kumujyana muri polisi kuko babimubazaga akabihakana.'

    Mukeshimana yahise ajyanwa muri Isange One Stop Center, Ishami rya Kacyiru amarayo ibyumweru bibiri, nyuma bitewe n'uko atagiraga ababyeyi, yahise ajyanwa mu Kigo cya Centre Marembo, abamo kugeza amaze kubyara.

    Umugabo wamuteye inda, yaraburanye, arakatirwa imyaka 25, arafungwa, nyuma aza kurekurwa bitegetswe n'Urukiko ku bw'impamvu yagaragaje zirimo kwita ku bana yasize ndetse n'uwo yabyaranye na Mukeshimana.

    Uwo mugabo yaje kwemera umwana yabyaranye na Mukeshimana, gusa ntabwo amufasha cyangwa ngo akore inshingano za kibyeyi.

    Inkuru ya Mukeshimana ijya gusa cyane n'iy'abandi benshi baganiriye na IGIHE, barimo uwitwa Uwurukundo Assia wo mu Murenge wa Kimisagara, we watewe inda n'umusore wari wamuhaye ikinini gisinziriza.

    Avuga ko uwamuteye inda yaje gufatwa arafungwa nyuma y'imyaka ibiri arafungurwa [avuga ko atazi uko byagenze] ashaka undi mugore, yanga kwandikisha mu irangamimerere uwo mwana yabyaranye na Uwurukundo.

    Uwo musore yafunguwe mu 2017, nyuma y'imyaka ibiri ateye inda uwo mukobwa.

    Yagize ati 'Baramufunze, iwabo bakansaba ko njya kumuvugira [..] icyo nzi ni uko bamugabanyirije imyaka bari bamukatiye 25, bamukatira 10 nyuma aza gufungurwa, ambwira ko iwabo batanze ruswa kugira ngo afungurwe.

    Guhabwa akato mu muryango…

    Aba bangavu babyaye baganiriye na IGIHE bagaragaza ko imiryango bakomokamo cyangwa ababareraga babahaga akato.

    Mukeshimana ati 'Imiryango yahise inyanga, bamwe banshinja uburangare abandi bavuga ko nafungishije uwo mugabo, ndagenda ndiheba, mbaho njyenyine.'

    'Guterwa inda ngatereranwa n'imiryango, birababaza, ugira igikomere, ukicara wumva wigunze kuko umuryango ntabwo wakumva ko ushoboye cyangwa hari ikintu wakora kizima, ahubwo uzahora ubyara. Uguma muri bwa bwigunge bw'amateka mabi yakubayeho.'

    Uwurukundo avuga ko 'Mu rugo babyakiriye nabi, ndahunga njya kuba mu miryango, ngaruka inda imaze kugaragara, nabwo nabayeho mu buzima bubi kuko ntabwo nongeye kugira ijambo cyangwa ubundi burenganzira.'

    Umwihariko wa Uwurukundo ni uko kugeza ubu umwana we afite imyaka itanu n'amezi atandatu, ntabwo yari yandikwa mu irangamimerere ndetse ntabwo yari yabonana na Se umubyara.

    Umuyobozi wa Centre Marembo Organization, Nsabimana Nicolette, avuva ko umwana iyo yatewe inda, adakwiye kujugunywa cyangwa ngo ahabwe akato.

    Ati 'Ababyeyi bakwiye kumenya kubahiriza inshingano, kugira ngo umwana aterwe inda njyewe mbona umubyeyi yagakwiye kubimurinda, ariko mu gihe noneho bibaye ngombwa ko aterwa inda, ntabwo hakwiye kubaho kumuha akato.'

    Yakomeje agira ati 'Afite uburenganzira bwo kwiga, agakorerwa ibyo abo bavukana bakorerwa n'ibindi byose bigenerwa umwana. Ibyo kandi akabikorerwa ndetse n'umwana yabyaye akitabwaho.'

    Icyizere cy'ahazaza…

    Nka Mukeshimana yabyaye afite imyaka 16, amara igihe gito afashirizwa mu Kigo cya Centre Marembo aho yigiye kudoda imyenda, ndetse na nyuma aza kujya kwimenyereza mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro.

    Yaje kubona akazi ko kudoda imyenda, arakora agura imashini idoda imyenda, atangira kujya yiyishyurira inzu, akita ku mwana we.

    Uretse kuba afite imashini idoda imyenda, afite uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ndetse ni umwe mu bafashwa n'Ikigo cya Centre Marembo kwiga gutwara moto.

    Aba babiri bahuje ikibazo n'abandi bagera kuri 30 bose biga muri Centre Marembo, batewe inda, batabwa n'imiryango yabo ariko kuri ubu barimo kwiga gutwara ibinyabiziga, ubwubatsi n'indi myuga.

    Nsabimana uyobora Centre Marembo avuga ko abatewe inda ari abangavu iyo bahawe uburenganzira n'ubushobozi bashobora gukora bakiteza imbere.

    Ati 'Ni ibintu maze kubona, hari benshi banyuze hano bize imyuga ibateza imbere kandi kuri ubu bibeshejeho n'abana babyaye ndetse bamwe ubu bafasha imiryango yabo.'

    Inda ziterwa abangavu, umutwaro ku gihugu

    Raporo yasohowe na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (Migeprof) muri Gashyantare 2022, yagaragazaga ko abana b'abakobwa ibihumbi 23 bari munsi y'imyaka 18 batewe inda mu 2021.

    Muri rusange mu 2019 ibihumbi 23 bari munsi y'imyaka 18 nibo bari batewe inda mu 2020 imibare yaragabanutse igera ku bihumbi 19 yongera kuzamuka mu 2021 igera ku bihumbi 23.

    Intara y'Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini kuko yihariye abangavu benshi batewe inda, mu bihumbi 23 babyaye imburagihe umwaka ushize wa 2021 harimo 9188 bo muri iyi Ntara barimo 128 babyaye bari munsi y'imyaka 15. Hari kandi abagera ku 2043 babyaye bari munsi y'imyaka 17.

    Uturere dutatu tuza imbere mu kugira abana benshi batewe inda imburagihe mu mwaka wa 2021 ni Nyagatare iri ku isonga aho ifite 1799, Gatsibo ifite 1574 na Kirehe ifite abana 1365.

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Minaloc, itangaza ko hashyizweho uburyo bwo gufasha ababyaye bataruzuza imyaka y'ubukure gusubizwa mu buzima busanzwe, bagafashwa gusubira mu mashuri.

    Umuyobozi ushinzwe politiki y'itangazamakuru muri Minaloc, Peacemaker Mbungiramihigo ati 'Bafashwa kandi guhuzwa n'amahirwe yo kwiteza imbere mu makoperative, imyuga ndetse hanashyizweho gahunda yihariye yo kwita ku mibereho y'umubyeyi n'umwana.'

    Impuguke n'abakurikiranira hafi iki kibazo bagaragaza ko amakimbirane yo mu miryango, ubuzererezi mu bana, ibiyobyabwenge, guta ishuri, kuba ababyeyi benshi bataganiriza abana ku buzima bw'imyororokere n'ibindi ari zimwe mu mpamvu zituma abangavu baterwa inda.

    Umuyobozi w’Ikigo cyita ku bana b’abakobwa bagizweho ingaruka n’ihohoterwa n’abakuwe mu muhanda, Centre Marembo, Nsabimana Nicolette avuga ko akato gahabwa abakobwa babyaye bakiri bato gakwiye gucika mu Muryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhabwa-akato-mu-miryango-guhorana-igikomere-inkuru-mpamo-z-agahinda-k-abangavu

  • Ibihembo Trace Africa Music Awards bigiye g… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022, ubuyobozi bwa Kigali Arena bwakiriye itsinda ryari riyobowe n'uwatangije akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Bwana Olivier Laouchez.

    Ibiganiro by'impande zombi byibanze ku buryo hazanwa ku nshuro ya mbere ibihembo Trace Africa Music Awards bigatangirwa mu nyubako y'imyidagaduro ya Kigali Arena.

    Ubuyobozi bwa Kigali Arena bwavuze ko bwishimiye uruzinduko rwa Olivier ndetse n'itsinda bari bayoboye, kandi bishimiye kuzakira umuhango wo gutanga ibi bihembo.

    Bati 'Turashimira Olivier ndetse n'itsinda ryose ku bwo kudusura. Twishimiye kuzakira iki gikorwa cyanyu vuba aha.'

    Bwana Olivier Laouchez yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram, avugamo ko yagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije kureba uko ibihembo Trace Africa Music Awards byatangirwa mu Rwanda. Ashima uko yakiriwe kuva ku munota wa mbere.

    Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w'abahanzi ku Isi, by'umwihariko abo muri Afurika.

    Trace Group ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban…] ifite itsinda ry’abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka ntitabirikwiye.

    Uyu mugabo washinze Trace Group aheruka i Kigali muri Mutarama 2020, mu nama ya Creative Africa Exchange (CAX) yari yateguwe ku bufatanye na Africa Import Bank (Afreximbank), Umuryango wa Afurika Yunze Ubuwe, UNESCO, ibigo bitandukanye ndetse n'abandi bagira uruhare mu igenamigambi muri Afurika.

    Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Bwana Olivier Laouchez [Uri ibumoso] yavuze ko biteguye gutangira i Kigali ibihembo 'Trace Africa Music Awards' 

    Iri tsinda ryatemberejwe ibice bitandukanye by'inyubako ya Kigali Arena, berekwa ubushobozi ufite mu kwakira ibirori nk'ibi by'imyidagaduro 

    Trace Group ifite Televiziyo zirimo Trace Africa yihariye mu guteza imbere umuziki- Aha abayobozi muri iri tsinda batemberezwaga ibice bitandukanye bya Kigali Arena 

    Ibihembo 'Trace Africa Music Awards' bihatanamo umugabo bigasiba undi bigiye gutangirwa bwa mbere i Kigali


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115697/ibihembo-trace-africa-music-awards-bigiye-gutangirwa-i-kigali-ku-nshuro-ya-mbere-115697.html

  • Tuyisenge Jacques: Igihombo gikomeye APR FC y… – #rwanda #RwOT

    Byaravuzwe ko kugira ngo Tuyisenge wari umaze gutandukana na Petro Atlético yo muri Angola yemere gusinyira APR FC mu 2020, yahawe akayabo k'ibihumbi 40 by'amadolari, byanamushyize mu bakinnyi bacye APR FC yatanzeho amafaranga menshi mu mateka.

    Jacques Tuyisenge yashyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri muri APR FC tariki ya 18 Nzeri 2020, bivuze ko mu mezi atandatu ari imbere uyu mukinnyi azaba asoje amasezerano yasinye muri iyi kipe y'Ingabo z'igihugu.

    Intego yari izanye uyu rutahizamu muri APR FC ni ukuyifasha gukora ibyari byarayinaniye mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, bagashaka uko bagera kure muri iri rushanwa riba rihanzwe amaso na benshi.

    Jacques yari yifitiye icyizere ko ku bufatanye n'abakinnyi bakiri bato kandi bafite impano yo gukina umupira w'amaguru bari muri APR FC bazagera kuri byinshi bishoboka, gusa ibyo yatekerezaga siko byagenze kuko mu mwaka we wa mbere bahise basezererwa na Gor Mahia ku ikubitiro batarenze umutaru.

    Kuva yagera muri APR FC, Jacques yibasiwe n'imvune za hato na hato zakomye mu nkokora intego yari yazanye muri iyi kipe, kuko imikino amaze kuyikinira ibarika ndetse n'umusaruro yatanze ugerwa ku mashyi.

    Uyu mukinnyi wahenze cyane APR FC, umusaruro yari yitezweho ntiyawutanze ndetse nta no kugerageza kuko imyaka ibaye ibiri ikipe igaragurika muri Champions League, igakubitwa itarenze umutaru none n'igikombe cya shampiyona yari yarigaruriye uyu mwaka ishobora kukibona kirembera itagikojejeho n'imitwe y'intoki.

    Imikino Jacques yakiniye APR FC n'ibitego yayitsindiye mu mwaka umwe n'igice ayimazemo, birabarika ndetse no nkukiganza byajyaho, ibi bikagaragarira buri wese ko uyu mukinnyi yahombeye cyane iyi kipe yari imutegerejemo umusaruro.

    Bivugwa ko Jacques yahawe ibihumbi 40 by'amadolari n'umushahara wa Miliyoni imwe irenga kugira ngo yemere gusinyira iyi kipe.

    Amafaranga yatanzwe n'umusaruro we muri APR FC birahabanye cyane ndetse biranagoye ko azongererwa amasezerano kuko ntacyo yayimariye.

    Tuyisenge yagarutse mu Rwanda mu mpera za Kanama 2020, nyuma yo gutandukana na Petro Atletico yo muri Angola, ahita asinyira APR FC.

    Tuyisenge usanzwe ari mu ba kapiteni ba Amavubi, yakiniye amakipe arimo Etincelles FC, Police FC na Gor Mahia yo muri Kenya mbere yo kwerekeza muri Angola.

    Tuyisenge w'imyaka 31 y'amavuko, yerekeje muri Angola mu mpeshyi y'umwaka ushize avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya, aho yari amaze imyaka itatu, aguzwe hafi miliyoni 350 Frw.

    Jacques yasinyiye APR FC yitezweho ibitangaza, ariko ni umwe mu bayipfiriye ubusa

    Jacques Tuyisenge ni umwe mu bakinnyi bahombeye APR FC

    Jacques yakunze kwibasirwa n’imvune muri APR FC zakomye mu nkokora intego yari afite

    Jacques asanzwe ari mu bakapiteni b’ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115695/tuyisenge-jacques-igihombo-gikomeye-apr-fc-yagize-gishobora-kuyigaruka-uyu-mwaka-115695.html

  • Abasenyerwaga n'intambi zo muri Cimerwa bagiye kwimurwa – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'imyaka itatu abaturiye uru ruganda bagaragaza impungenge ku buzima bwabo bitewe n'ibibazo birimo umushyitsi uterwa n'intambi zituritswa bikabasenyera inzu, ivumbi riva mu ruganda, amafi yapfuye kubera amazi bayoboreye mu byuzi byabo, urusaku rw'imashini zishya amabuye n'ibindi.

    Mu mpera za Kanama umwaka ushize, ubuyobozi bw'Intara y'Iburengerazuba bwaganiriye n'abarebwa n'iki kibazo abaturage n'ubuyobozi bw'uruganda. Icyo gihe abaturage basabwe kwihangana amezi abiri hagakorwa inyigo ku bibazo bagaraje n'ingaruka zabyo ku buzima bwabo.

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo hagaragajwe ibyavuye muri iyo nyigo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Guverineri Habitegeko yavuze ko inyigo yakozwe na Eco Excellence Ltd yagaragaje ko umukungugu n'urusaku rw'imashini zo mu ruganda biri ku gipimo kitagira ingaruka ku baturage ariko ko rugomba gutandukanywa n'abaturage.

    Habitegeko akomeza avuga ko imiryango ituye ahaturikirizwa intambi ariyo ifite ikibazo kuko intambi zisenya amazu bityo iyo miryango igiye kwimurwa.

    Ati “Icyihutirwa bariya baturage begereye ahaturikirizwa intambi mu byumweru bibiri, akarere karaba katanze ibisabwa hakurikireho kureba ngo ese ari akarere ari cimerwa bafatanya iki kugira ngo batabare bariya baturage?”

    Iyi nyigo yamaze kwemezwa na REMA igaragaza ko iri vumbi nta ngaruka ryagira ku baturage, gusa uruganda rwasabwe kureba niba rutashyiraho utuyunguruzo turigabanya. Imisozi iri haruguru y'uruganda niyo ijyamo ivumbi ryinshi, hagiye kurebwa uko haterwa ibiti byo kurifata.

    Guverineri Habitegeko ati “Umuti wo gukemura ikibazo ku buryo burambye ni ugutandukanya abaturage n'uruganda; ibi bizaganirwaho mu nama yo ku wa 5 Mata izaba irimo Ikigo cy'igihugu gishinzwe imyubakire.'

    Abaturage ntibanyuzwe

    Ibi bibazo abaturage bo mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Shara Umurenge wa Muganza, bagaragaza ko ibi bibazo bitababangamiye ku rugero rumwe. Abegereye uruganda ni bo ingaruka zigeraho cyane.

    Kugeza uyu munsi ibibazo bagaragaje bigihari ntibirakemurwa, baracyavuga ko urusaku rw'imashini rubabuza gusinzira ndetse ngo ntibashobora no kwitaba telefone ngo bavugane n'umuntu kubera urwo rusaku.

    Nubwo bimeze gutyo ariko bashima uru ruganda ko rubaha akazi, rwabubakiye ivuriro n'amashuri gusa basaba ko bakwimurwa bakajya kure yarwo ku mpamvu z'umutekano w'ubuzima bwabo.

    Muri 2020, Minisitiri Mujawamariya Jeanne d'Arc yandikiye uru ruganda avuga ko ibibazo abaturage bamugaragarije mu ibaruwa bamwandikiye bifite ishingiro asaba uruganda gushyiraho gahunda yo kubikemura.

    Aba baturage basanga gahunda yo kubakemurira ikibazo iri kugenda gahoro bakavuga bateganya kugeza ibibazo byabo ku zindi nzego.

    Inyigo yakozwe na Eco excellence Ltd yagaragaje ko ivumbi n’urusaku biva mu ruganda rwa Cimerwa Plc nta ngaruka byagira ku buzima bw’abaturage

    Guverineri Habitegeko avuga ko umuti urambye w’ibibazo byagaragajwe n’abaturiye Cimerwa ari ukubimura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenyerwaga-n-intambi-zo-muri-cimerwa-bagiye-kwimurwa

  • Ibirori byatashye!!! Nyuma y'imyaka 20 bakundana bakoze ubukwe bw'igitangaza [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Gasore Albert wamenyekanye nka Mc Hero yakoze ubukwe bw'igitangaza n'umukunzi we wo mu bwana Tuyisingize Ruth bari bamaze imyaka isaga 20 bakundana.

    Nubwo benshi bemeza ko urukundo rw'igihe kirekire rurangira abakundana baciye ukubiri,aba bombi babashije kumara imyaka 20 bakundana nkuko babyemereye UMURYANGO.

    MC Hero yavuze ko yatangiye gukundana na Ruth bakiri abana bato, bakurira mu mujyo w'urukundo kugeza ubwo bakoraga ubukwe kuri iki cyumweru tariki ya 20 Werurwe 2022 bubera mu karere ka Muhanga.

    Mu kiganiro yahaye UMURYANGO mu minsi ishize,MC Hero yavuze ko bashimira Imana ko yabafashije mu rukundo rwabo rurambye cyane.

    Yagize ati “N 'urugendo nyarwo dushimira Imana ko yatugejejeho.”

    Yavuze ko byagiye bigorana ko bakomeza gukundana kubera impamvu zinyuranye z'ubuzima ariko agashimangira ko urukundo nyarwo ntaho rujya nubwo biba bigoranye.

    Yagize ati “Urukundo rwacu habayeho kwizerana, nagiye nkorera ahantu hatandukanye ariko umukunzi wanjye kuko yabaga i Muhanga byadusabaga kwizerana, tukavugana buri munsi tukirinda amagambo kuko twari dufite aho twifuza kugeza urukundo rwacu. Gusa ikiruta byose nuko twizeye Imana kandi nayo ntiyigeze idukoza isoni.”

    Akomeza avuga ko yakundiye Tuyisingize Ruth kuba ari umukobwa ukunda Imana kandi witonda.

    Ati “Tuyisingize Ruth ni umukobwa ukunda Imana, wakuze ajya gusenga akiri umwana abikuriramo [kandi] agira Umutima mwiza, aranyizera kdi byongeyeho ni na mwiza.”

    Ku cyumweru taliki ya 13 Werurwe 2022,nibwo iyi couple izwi nka GARU nibwo yasezeranye mu mategeko mu muhango wabereye mu nzu mberabyombi y'akarere ka Muhanga mu gihe basezeranye imbere y'Imana mu rusengero rw'Abadivantiste b'umunsi wa 7 kuri iki cyumweru.

    Mc Hero washinze amaradio atandukanye ya gare, yamenyekanye cyane mu kuyobora ibitaramo cyane cyane mu ntara y'amajyepfo n'iburasirazuba.














    MC Hero yasabye anakwa umukunzi we Ruth wamukunze nta buryarya






    MC Hero ubu n'umugabo wa Ruth imbere y'Imana n'abantu nyuma y'imyaka 20 bakundana


    MC Rwamashyo yasusurukije abitabiriye ubukwe bwa Couple GARU karahava




    Umuhanzi Yvanny Mpano yanyuze benshi mu bukwe bwa GARU

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ibirori-byatashye-nyuma-y-imyaka-20-bakundana-bakoze-ubukwe-bw-igitangaza

  • Yellow Fever: U Rwanda rurasaba abajya n’abava mu mahanga kwikingiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko indwara yo kubabara mu ngingo zitandukanye yitwa Yellow Fever cyangwa se Fièvre Jaune iherutse kugaragara muri Kenya, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/yellow-fever-u-rwanda-rurasaba-abajya-n-abava-mu-mahanga-kwikingiza