Category: Uncategorized

  • Umutoza wa Kiyovu Sports yashimiye abakinnyi be batatu barimo Kimenyi Yves #rwanda #RwOT

    Umurundi utoza ikipe ya Kiyovu Sports, Haringingo Francis avuga ko kugira abakinnyi bafite ubunararibonye mu ikipe ye barimo Okwi na Kimenyi Yves, ni kimwe mu bifashije iyi kipe kuba iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

    Uvuze ko Kiyovu Sports iri mu kwa buki ntiwaba wibeshye kuko kuva imikino yo kwishyura yatangira itaratsindwa umukino n’umwe cyangwa ngo inganye kuko uko ari 7 yayitsinze, biyifasha kuba inayoboye urutonde rwa shampiyona.

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo avuga ko badategura abakinnyi mu kibuga gusa ahubwo banafata umwanya bakabategura no mu mutwe bakabumvisha ko gutwara igikombe bishoboka, kuko ngo ni inshuro nyinshi iyi kipe yagiye yitwara neza mu mikino ibanza ariko mu mikino yo kwishyura bikagenda nabi.

    Ati 'Hari hashize igihe kinini Kiyovu Sports yitwara neza mu mikino ibanza, iyo kwishyura bikaba nk’ibigoranye, nicyo kintu cya mbere twabanje gukora, kubanza kubategura mu mutwe kuruta izindi mbaraga kuko iyo ibintu bimaze kwisubiramo, ni ukuvuga hari igihe abantu baba bafite ubwoba bavuga ngo birasuburamo, ikintu cya mbere ni ukubategura mu mutwe ubereka ko byose bishoboka.'

    Yakomeje avuga ko kugira abakinnyi bafite ubunararibonye nka Okwi, Mutyaba na Kimenyi baba baranyuze mu bihe nk’ibyo barimo ari byiza bimufasha cyane.

    Ati 'Ikindi ni ukugira abakinnyi bafite ubunararibonye, dufite abakinnyi nka ba Okwi (Emmanuel Arnold), ba Mutyaba (Muzamiru), ba kapiteni (Kimenyi Yves) ni abakinnyi bamaze kuba muri ibi bihe, rero iyo ufite abakinnyi nk’abo, hanyuma mukaba mushyize hamwe, biroroha kuganiriza abantu n’abandi bari ku ruhande bakaza bagafasha.'

    Ikindi yavuze ni uko adatuje kuko inyuma ye hari APR FC, ikipe imenyereye gutwara ibikombe bityo ko bazahatanira iki gikombe kugeza ku munota wa nyuma.

    Ati 'Dusigaje imikino 8 nk’uko wabivuze, imikino yose turayifata nk’aho ari umukino wa nyuma. Kuba dufite ikipe nka APR FC iri inyuma yacu, ni ibintu bitoroshye kuko ni ikipe imenyereye gutwara ibikombe, ni ikipe itazatakaza mu buryo bworoshye, nibazaga ko iyi shampiyona tuzayirwanira kugeza ku munota wa nyuma.'

    Kugeza ubu mu gihe hasigaye imikino 8 kugira ngo shampiyona irangire, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 58, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 48, Mukura ya gatatu ifite 38 ikurikiwe na AS Kigali ifite 36 mu gihe Rayon Sports ya 5 ifite 35.

    Haringingo Francis avuga ko abakinnyi nka Mutyaba (hagati) na Okwi (iburyo) ari abakinnyi bafasha bagenzi babo

    Kimenyi Yves ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye muri Kiyovu Sports, Haringingo yishimira kuba afite mu ikipe ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-kiyovu-sports-yashimiye-abakinnyi-be-batatu-barimo-kimenyi-yves

  • Hegitari 134 z’urumogi mu Rwanda !Umutekano warwo ntusanzwe ,Imyambaro itagira imifuka #rwanda #RwOT

    Mu mwaka ushize nibwo Leta yatangaje amahirwe y’ishoramari mu buhinzi bw’urumogi hagamijwe ubuvuzi n’ubushakashatsi, bitandukanye no kuba rwakoreshwa mu buryo bumenyerewe nk’itabi.

    Muri Kamena 2021 nibwo hasohotse Iteka rya Minisitiri ryerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi.

    Rigena ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibirukomokaho no kubikwirakwiza ; itangwa ry’uburenganzira bwo kubikora n’amabwiriza y’umutekano agomba kubahirizwa.

    The New Times yatangaje ko yabonye amakuru ko nyuma y’icyo gihe, hari intambwe zimaze guterwa ziganisha ku gutangira iyo mirimo y’ubwo buhinzi.

    Urwego rushinzwe kwihutisha iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko Guverinoma yateganyije ubuso bwa hegitari 134 zizahingwaho urumogi “ndetse iri mu rugendo rwo kugira ngo aho hantu hatunganywe.”

    Byongeye, ngo hari abashoramari bagaragaje ubushake bwo gushyira mu bikorwa uwo mushinga wo guhinga, gutunganya no gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi ruva mu Rwanda.

    Ubutumwa bwa RDB bukomeza buti “RDB irimo gukorana n’izindi nzego za Leta mu gusuzuma ubusabe bw’ibigo byagaragaje ubushake. Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gutoranya ibigo byakoranye cyangwa birimo gukorana n’ibindi bifite ubunararibonye mu gutunganya urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.”

    “Iryo sesengura rifite intambwe zitandukanye rigenderaho. Kugeza ubu ibigo bitanu nibyo bigeze ku rwego rwiza.”

    Gusa nta burenganzira buratangwa bwo gukora ubwo buhinzi, cyane ko rishingira no ku bintu byinshi birimo umutekano ukenewe n’ibindi bikorwa remezo.

    Mu bijyanye n’umutekano w’ahahingwa urumogi, biteganywa ikigo kigomba gushyiraho uruzitiro rw’ibice bibiri ; kuba hari irondo rikorerwa hagati y’ibice bibiri by’urwo ruzitiro ; gukoresha sosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera yemewe, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru.

    Hagomba kandi gushyirwaho amatara y’umutekano ; kamera zifashishwa mu kugenzura umutekano ; iminara yifashishwa mu gucunga umutekano n’ibindi.

    Biteganywa ko hazaba hari uburyo bwo gutahura ibyinjiye mu buryo butemewe ; icyumba cyo kugenzura itumanaho ; ibimenyetso bimyasa ; gukoresha uburyo bwo kugenzura abinjira n’abasohoka harimo abakozi b’ikigo n’abandi bantu babiherewe uburenganzira, mu gihe cyo kwinjira no gusohoka mu kigo.

    Hagomba kandi kuba hari abakozi n’abandi bantu bahawe uburenganzira bwo kwinjira mu kigo, bagomba kwambara imyambaro ibarinda idafite imifuka ibikwa ahantu habugenewe no gucunga imfunguzo n’ingufuri.

    Polisi y’u Rwanda ishobora gushyiraho izindi ngamba z’inyongera.

    Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, mu mwaka ushize yabwiye itangazamakuru ko byateganyijwe ko ibyo bigo bigomba gukurikirana ko nta rumogi rusohoka mu buryo butemewe, ngo rujye mu ngo cyangwa mu bantu batabyemerewe.

    Ati “Ibyo bihingwa bizaba biri ahantu hagenwe, hari ingamba zikomeye zaba CCTV camera, iminara yo kugenzuriramo umutekano, amatara amurika ndete n’abashinzwe gucunga umutekano. Bizaba bifite umutekano usesuye.”

    Biteganywa ko amasoko akomeye ashobora kugemurwaho urumogi rwo mu Rwanda ari ayo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada no mu Burayi.

    Ni ubucuruzi bufite amafaranga menshi, aho nka hegitari imwe y’urumogi ishobora kwinjiza miliyoni $10, amafaranga ari hejuru cyane ugereranyije na $300,000 ashobora kuva muri hegitari y’indabyo.

    RDB ivuga ko ibigo byamaze gusaba uburenganzira bwo guhinga urumogi mu Rwanda byiganjemo ibyo mu mahanga n’ibishaka gufatanya n’ibyo mu Rwanda.

    Ntabwo biramenyekana igihe ibikorwa by’ubuhinzi bizatangirira, gusa bizaterwa n’igihe ibikorwa remezo biteganywa bizaba bimaze gushyirwaho.

    Biteganywa ko mu kugenzura ubuhinzi bw’urumogi, RDB izafatanya n’inzego zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) na Polisi y’u Rwanda.

    Uretse mu bijyanye n’ubuvuzi n’ubushakashatsi, itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye birimo urumogi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Hegitari-134-z-urumogi-mu-Rwanda-Umutekano-warwo-ntusanzwe-Imyambaro-itagira-imifuka

  • UMUBURO ku Banyarwanda :Hagiye Kugwa Imvura Nyinshi Irimo Inkuba N’Umuyaga Mwinshi #rwanda #RwOT

    Itangazo ry’iki kigo rigira riti : ' Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2022 (kuva taliki ya 21 kugeza 31), mu Rwanda hateganyijwe imvura iziyongeraho gato ugereranyije niyaguye mu gice cya kabiri. Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 140 niyo iteganyijwe mu Gihugu, ikazaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu hose (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice kiri hagati ya milimetero 20 na 100).'

    Rikomeza rivuga ko mu bice byinshi by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Rubavu, igice cy’i Burengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rutsiro no mu bice by’Amajyaruguru y’Uturere twa Nyabihu, Musanze na Burera ari ho hateganyijwe imvura iruta izagwa ahandi (izaba iri hagati ya milimetero 120 na 140) naho imvura nke ugereranyije n’ahandi (iri hagati ya milimetero 20 na 40) iteganyijwe mu Majyaruguru y’Akarere ka Nyagatare.

    Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine (4) n’iminsi umunani (8) kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 23 no kuva taliki ya 26 kugeza mu mpera z’ukwezi.

    Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba n’umuyaga mwinshi ikazaterwa n’isangano ry’imiyaga rituruka mu gice cy’epfo cy’Isi ryerekeza mu gice cya ruguru, rizongerera imbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu.

    Ubujyanama :

    Ingaruka ziterwa n’imvura, inkuba n’umuyaga mwinshi biteganyijwe zishobora kugaragara ahantu hatandukanye mu gihugu. Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda n’ibigo bireba gukomeza ingamba zo gukumira ibiza.

    1.Uko imvura iteganyijwe mu gihugu :

    Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 100 na 140 iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba niy’Amajyaruguru ukuyemo Iburasirazuba bw’Akarere ka Gicumbi, iteganyijwe kandi mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Huye no mu Burengerazuba by’Uturere twa Nyanza, Ruhango na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

    Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 100 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu Turere twa Gisagara, Kamonyi, Bugesera, Ngoma na Rwamagana, mu Burengerazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe no mu bice bisigaye by’Uturere twa Nyanza, Ruhango na Muhanga.

    Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 60 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburasirazuba

    2.Umuyaga uteganyijwe

    Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda uteganyijwe mu bice bimwe by’Uturere twa Gatsibo, Gicumbi, Kayonza, Rwamagana, Bugesera, Nyanza, Gisagara, Huye, Rusizi, Nyaruguru na Nyamasheke.

    Umuyaga ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi bisigaye mu gihugu.

    Amajyaruguru y’Akarere ka Gakenke n’Amajyepfo y’Akarere ka Musanze hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda.

    3.Ubushyuhe bwinshi buteganyijwe

    Amakarita yerekana uko ubushyuhe n’umuyaga buzaba bingana mu gihe imvura izaba ari nyinshi mu Rwanda

    Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2022, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30 mu Rwanda.

    Mu burasirazuba bw’Intara y’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, mu kibaya cya Bugarama no mu Ntara y’Iburasirazuba ukuyemo mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo niho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 27 na 30 naho mu majyaruguru y’intara y’Amajyaruguru, mu Majyaruguru y’iburengerazuba mu Ntara y’Iburengerazuba no muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe niho hateganyijwe ubushyuhe bucye buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 24.

    Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe bw’ukwezi kwa Werurwe igice cya gatatu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UMUBURO-ku-Banyarwanda-Hagiye-Kugwa-Imvura-Nyinshi-Irimo-Inkuba-N-Umuyaga-Mwinshi

  • Ukraine yanze ubusabe bw'Uburusiya bwo kurekura umujyi wa Mariupol #rwanda #RwOT

    Ukraine yanze gushyira intwaro hasi mu mujyi wa Mariupol kugira ngo abaturage bawo bahabwe inzira yo guhunga.

    Uburusiya bwari bwabahaye amahirwe y'uko abasivile bakwemererwa kuva muri uyu mujyi gusa abari kuwurwanirira bagashyira intwaro hasi.

    Ariko Ukraine yabyanze, ivuga ko ibyo kumanika amaboko muri uyu mujyi wo ku cyambu bitarimo.

    Abantu babarirwa mu 300,000 bikekwako ko bahejeje wemuri uyu mujyi utabasha kugezwamo iby'ibanze nkenerwa.

    Abawutuye bamaze ibyumweru barashwaho ibisasu n'Uburusiya mu gihe nta mazi cyangwa amashanyarazi ari muri uyu mujyi.

    Ibikubiye mu byo Uburusiya bwasabye byatangajwe na Gen Mikhail Mizintsev ku cyumweru, wavuze ko Ukraine ifite gusa kugeza kuwa mbere 05:00 z'igitondo ku isaha ya Moscow (04:00 i Kigali) ngo yemere ibi bisabwa.

    Uburusiya bwatangaga inzira zo gusohoka muri Mariupol guhera saa 10:00 z'ijoro ku isaha ya Moscow, hakabanza hagasohoka ingabo za Ukraine “n'abacancuro b'abanyamahanga” bakava muri uyu mujyi.

    Nyuma y'amasaha abiri, Uburusiya bwavuze ko bwari kwemerera imodoka zitwaye imiti n'ibiribwa n'ibindi bya nkenerwa kwinjira muri uyu mujyi mu mahoro, imihanda imaze kuvanwamo za mine.

    Gen Mikhail yemeje ko akaga gakomeye kuri rubanda kageramiye uyu mujyi – avuga ko ibi babasabye byari gutuma abasivile bahungira iburasirazuba cyangwa iburengerazuba.

    Mu gusubiza ibyasabwe n'Uburusiya, minisitiri w'intebe wungirije wa Ukraine Iryna Vereshchuk yavuze ko batazahagarika kurwana kuri Mariupol.

    Yasubiwemo n'ikinyamakuru Ukrainska Pravda agira ati: “Gushyira intwaro hasi ntabwo ibyo birimo.”

    Pyotr Andryushenko umujyanama w'umukuru w'uyu mujyi nawe ku cyumweru yatangaje ko bazakomeza kurwana kuri Mariupol.

    Ati: “Tuzarwana kugeza ku basirikare bacu ba nyuma.”

    Yabwiye BBC ko inzira zo guhunga z'Uburusiya zidashobora kwizerwa.

    Mariupol ni umujyi w'ingenzi ku Burusiya kandi niwo uri kuberamo imirwano ikomeye cyane muri iyi ntambara.

    Abasirikare b'abarusiya barawugose kuva mu byumweru bishize, babuza ubutabazi ubwo aribwo bwose kugera ku bawutuye ubu badafite amashanyarazi, amazi cyangwa gas.

    Uyu mujyi uri ku cyambu ariko kugeza ubu ingabo z'Uburusiya ntizirashobora kuwufata.

    Hari amakuru avuga ko 90% by'inyubako z'uyu mujyi zangiritse cyangwa zashenywe kuva iyi ntambara itangiye mu byumweru bitatu bishize, abategetsi kandi bavuga ko nibura abantu 2,500 bamaze kwicwa.

    Nyuma yo kurasa igisasu ku nzu mberabyombi mu cyuweru gishize aho abantu barenga 1,000 bari barahungiye, ku cyumweru abategetsi ba Mariupol batangaje ko ishuri ry'ubugeni ryari ryahungiyemo abantu 400 ryarashweho igisasu.

    Ibikorwa byabaye mbere byo kuvana abasivile muri Mariupol byahagaritswe n'ibisasu by'abarusiya, nubwo abategetsi bavuga ko ababarirwa mu bihumbi bashoboye guhunga mu modoka zabo.

    Ku cyumweru, minisitiri w'intebe wungirije yavuze ko abantu 3,985 babashije kuva muri uyu mujyi bagahungira i Zaporizhzhia.

    Perezida Zelensky wa Ukraine avuga ko ibikorwa by'Uburusiya byo kugota imjyi ari “ibyaha by'intambara”

    Ati: “Ni uburyo bakora ku bushake. Bafite itegeko riboneka ryo gukora ibishoboka bagateza ibyago rubanda mu mijyi ya Ukraine kugira ngo abaturage bemere gukorana nabo.”

    Umujyi wa Mariupol uri ku nyanja ya Azov ni ingenzi ku Burusiya kuko waba inzira y'ubutaka igeza ku nyanja uduce twa Donetsk na Luhansk tugenzurwa n'inyeshyamba zifashwa n'Uburusiya.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ukraine-yanze-ubusabe-bw-uburusiya-bwo-kurekura-umujyi-wa-mariupol

  • Shaddyboo mu gatimba akomeje kuvugisha abatari bake (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shaddyboo ukunze kurangwa n'udushya twinshi aho adahwema kuvugwa ku mbuga zitandukanye kubera ibyo aba yakoze.

    Kuri uyu munsi anyuze kuri Twitter ye shaddyboo yasangije abakunzi be ifoto yambaye agatimba byatumye benshi bamwifuriza urugo rwiza .

    Benshi mu bakunzi ba shaddyboo bakomeje kujya Impaka ko yaba yakoze ubukwe gusa bamwe bakomeje guhakana.

    Ukuri kuri aya mafoto ya shaddyboo akomeje gutera benshi kwibaza nuko yafashwe muri 2019.

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-mu-gatimba-akomeje-kuvugisha-abatari-bake-amafoto/

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 10 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu 10 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abanduye-bashya-10

  • PSG igerewe mukebo ejo Rayon yagerewemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya PSG yongeye kwerekwa isomo rya ruhago mu mukino bakinagamo na Monaco.

    Ikipe ya PSG yongeye gutsirwa ibitego bitatu kubusa itsizwe na Monaco mu ri shampiyona yikiciro cyambere hariya mu ubufaransa.

    Nibitego byatsizwe na w.ben yedder ku munota wa 4′,25′ ndetse ikindi cyatsizwe na K.volland kumunota 88′.

    Umukino urangiye Ari ibitego bitatu bya Monaco kubusa bwa PSG.

    Abafana ba PSG bakomeje kwibaza ikirigutera umusaruro mubi mu ikipe yabo.

    Source : https://yegob.rw/psg-igerewe-mukebo-ejo-rayon-yagerewemo/

  • Kigali: Abatwara bus zijya i Kampala barataka igihombo – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bashoferi baganiriye na IGIHE, bavuga ko bishimiye ko imipaka ihuza u Rwanda na Uganda yafunguwe ariko bakagaragaza ko batari batangira kunguka nka mbere.

    Bavuga ko intandaro y'igihombo bari guhura nacyo iri guterwa n'uko abagenzi bari gusabwa amafaranga ibihumbi 30 Frw byo kwipimisha Covid-19 mbere yo kugenda.

    Hari bamwe muri bo bemeza ko mbere y'uko imipaka ifungwa boherezaga bus ziri hagati y'icyenda n'icumi ku munsi mu gihe ubu bari kohereza imwe kandi nayo ikagenda ituzuye.

    Umusore ukora muri Kompanyi itwara abagenziya ya Volcano Express, utarashatse ko amazina ye atangzawa yagize ati 'Ubu turi mu gihombo pe n'ubwo imipaka yafunguye kuko abagenzi bibasaba kwishyura ibihumbi 30Frw byo kwipimisha ku buryo usanga batinya kugenda kuko amafaranga ahita aba menshi cyane.'

    Yongeyeho ko indi mpamvu batari kunguka ari uko abacuruzi baranguraga ibintu bakabizana i Kigali babikuye i Kampala batari batangira kubizana.

    Umuyobozi wa Trinity i Kigali, Rutareka Conrad yavuze ko mbere y'uko imipaka ifungwa boherezaga bus zigera ku icyenda i Kampala ariko ubu bohereza imwe kandi nayo ikagenda ituzuye.

    Ati ' Nibyo ubu turi mu gihombo kuko kwipimisha Covid-19 bari kuguca ibihumbi 30Frw kuri cya gipimo kimara amasaha 72 ku buryo iyo umuntu aje gukatisha itike atabizi bamubwira akajya Camp Kigali noneho mbere yo kumupima bo bamubwira ko niyipimisha igisubizo akibona isaha yo kugenda yageze agahita ahindura gahunda.'

    Yongeyeho ko kuba umushoferi na 'convoyeur' ba Bus nabo bishyura ibyo bihumbi 30Frw kuri buri umwe bituma bahomba anashimangira ko ingorane zindi bari guhura nazo zirimo iz'uko iyo bambutse umupaka bageze muri Uganda buri modoka ihita icibwa ibihumbi 47Frw mu gihe mbere ya Covid-19 hari harasinywe amasezerano hagati y'u Rwanda na Uganda y'uko ayo mafaranga avaho.

    Imodoka zijya muri Uganda zigenda zituzuye

    Abafite bus zikora urugendo rwa Kigali-Kampala barataka ibihombo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abatwara-bus-zijya-i-kampala-barataka-igihombo

  • Gatsibo: Imbamutima z'abatuye i Gasange babonye kaburimbo, amazi n'amashanyarazi bwa mbere – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byatumye uyu Murenge utangira gutera imbere abawutuye baramwenyura ndetse binongerera agaciro ubutaka bwabo ngo kuko ubusanzwe ikibanza cyiza cya metero 30 kuri 20 cyaguraga ibihumbi 300 Frw none ubu cyaratumbagiye kigera kuri miliyoni 2 Frw.

    Si umugani ahubwo ni impamo kuko abatuye uyu Murenge bagejejweho umuriro w'amashanyarazi, bagezwaho umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero 30 ubahuza n'imirenge ya Kiramuruzi na Muhura, banagejejweho n'umuyoboro w'amazi byose bikaba byarakwijwe mu tugari twose uko ari tune.

    Abaturage bagairiye na IGIHE bavuze ko basa n'abari kurota ngo kuko batiyumvishaka ko ibi bikorwaremezo byose byagera mu Murenge wabo mu mwaka umwe.

    Musabende Annaunciatta ukorera umwuga w'ubudozi muri uyu Murenge yagize ati ' Abana bacu bajyaga bakererwa ishuri kubera kujya kuvoma kuri Muhazi ariko ubu bavoma hafi bagakaraba bakajya kwiga ntakibazo, nkanjye ubu ivomesho riri ku irembo muri metero 20, ku muriro wo ubu gutunga telephone byari ikibazo kubera kubura aho tuzicaginga none ubu twese turazifite abana bacu basigaye basubira mu masomo iyo bageze mu rugo.'

    Ku kijyanye n'umuhanda yavuze ko bategaga moto zikabahenda kubera imihanda mibi none ubu ngo basigaye bagendera kuri kaburimbo. Yashimiye Umukuru w'Igihugu avuga ko yumvaga ari inzozi ku kuba yatura kuri kaburimbo.

    Niyitegeka Jean de Dieu usanzwe ukora akazi k'ubumotari muri uyu Murenge we yavuze ko kaburimbo yatumye ibinyabiziga byabo bitangirika ndetse ngo n'ingendo zabo zisigaye zihuta cyane.

    Ati 'Inyungu ya mbere ni uko ikinyabiziga cyacu kitangirika, iya kabiri tugerera ku gihe aho tuba tujyanye abagenzi nta guca ku ruhande ngo umuhanda twasanze warajemo ibinogo n'imikuku, ubu moto zacu ntabwo zikigenda zijegera.'

    Bagimana Faustin ucururiza mu isantere ya Gasange we yavuze ubusanzwe bacuruzaga bageza saa Moya z'ijoro bagakinga kubera habaga hatangiye kuza umwijima mwinshi ku buryo ngo abajura bakwibaga bakagenda ntubamenya.

    Ati 'Ubu turacuruza kugeza igihe umuntu yibwirije akajya kuryama, ku muhanda wo narawishimiye cyane kuko hano habaga ivumbi ryinshi hacamo imodoka ryose rikaruhukira mu iduka ryanjye ugasanga ibyo ncuruza byose byabaye ivumbi none ubu rwose ibintu ni uburyohe.'
    Umuyobozi wa PSF mu Murenge wa Gasange, Karekezi Alex wanavukiye muri uyu Murenge avuga ko ibikorwaremezo bubakiwe byahinduye imibereho y'abaturage bose cyane cyane ngo umuhanda wa kaburimbo.

    Ati 'Nk'iyo umuntu yazanaga imodoka ashaka gupakira toni eshatu ntiyazishyiragamo kuko yabaga atizeye kuhaca yashyiragamo nka toni eshatu, ubu ibintu bimeze neza ngira ngo na Kigali ntiyigeze ibonera icyarimwe ibikorwaremezo bitatu, ni ibintu byiza cyane kandi natwe byatumye twagura ubucuruzi.'

    Yavuze ko kubera ibi bikorwaremezo bahawe byanatumye hanaboneka uruganda rwa kawunga rwaje kongerera umusaruro abahinzi, hageze kandi imashini zisatura ibiti, izibaza, imashini zidoda n'abasudira bya kinyamwuga byose ngo bakaba babikesha ibikorwaremezo bitatu bahawe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko ibikorwaremezo byegerejwe abatuye Umurenge wa Gasange byahinduye imibereho yabo.

    Ati ' Nk'uriya muhanda buri Kagari kose gakoraho bivuze ko utugari tune twose dukora kuri kaburimbo, umuyoboro w'amashanyarazi buri Kagari kose kawukoraho, amazi buri Kagari kose kayabonaho, abahatuye rero bose barishimye indwara zaragabanutse kubera amazi meza.'

    Meya Gasana yavuze ko kuri ubu hari rwiyemezamirimo umaze kuhagura ikibanza ngo ahubake sitasiyo ya Lisansi, akavuga ko n'ibindi bikorwa bitandukanye bizagenda bihagera gahoro gahoro.

    Abatuye i Gasange bahawe kaburimbo n’amashanyarazi

    Umuriro w’amashanyarazi bahawe batangiye kuwubyaza umusaruro

    Abacuruzi bavuga ko basigaye bacuruza amasaha yose mu gihe mbere batahaga kare kubera umwijima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-imbamutima-z-abatuye-i-gasange-babonye-kaburimbo-amazi-n-amashanyarazi

  • APR FC yatsinze bigoranye, cyera kabaye Buges… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 20 Werurwe, shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru yakomezaga APR FC ishaka amanota 3 uko yari ibizi ko mucyeba ku gikombe Kiyovu Sports yaraye itsinze.

    Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

    Uyu munsi hakinwaga imikino 6 nyuma y'aho kuwa Gatandatu hari habaye imikino 2. APR FC yahuraga na Rutsiro FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi angaya ubusa ku busa ndetse ubona ko bari gukinira mu kibuga hagati.

    Mu gice cya Kabiri, APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 74 cyatsinzwe na Mungunga Yves, ndetse umukino urangira APR FC ibonye amanota 3 ayemerera kugumya kurushwa na Kiyovu Sports inota rimwe.

    Abakinnyi Rutsiro FC yabanje mu kibuga

    Indi mikino yabaye Bugesera yabonye amanota yayo ya mbere mu mukino yari yakiriyemo Marine FC iyitsinda ibitego 3-1. Kuva imikino ya shampiyona yo kwishyura yatangira nibwo bwa mbere Bugesera FC itsinze Umukino.

    Espoir FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0, Gorilla FC itsinda Etincelles FC ibitego 2-1, Gicumbi FC inganya na Police FC igitego 1-1 naho Musanze FC inganya na As Kigali igitego 1-1.

    Ubu Kiyovu Sports ni iya mbere n’amanota 50 irusha 2 APR FC. Gicumbi FC nayo yagumye ku mwanya wa 16 n’amanota. Ubu shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda izagaruka tariki 15 Mata 2022.

    Rutsiro FC yongeye kunanirwa gutsinda APR FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115654/apr-fc-yatsinze-bigoranye-cyera-kabaye-bugesera-fc-ibona-intsinzi-ya-mbere-115654.html