Category: Uncategorized

  • Ba Miss bibwe telefoni, imodoka nikamba rya… – #rwanda #RwOT

    Urebye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, umwanzuro w’Akanama Nkemurampaka wo kwimika uyu mukobwa nyuma yo kunyurwa n’imyitwarire ye, wahawe umugisha n'abatari bacye. Ntabwo ari kenshi bikunze kuba.

    Umuhango wo gutora Nyampinga w'u Rwanda, si inkuru y'ijoro rimwe, ahubwo ni iy'ibihe n'ibihe.

    Ni inkuru ihoraho kandi, kuko hari ibitamenyekana, ibivugirwa ahiherereye, ibimenyekana n'ibindi. Ufite icyo azi kuri iri rushanwa n'umuturage wibereye i Bweyeye, aba afite uko abona ibintu.

    Ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022 rishyira kuri iki Cyumweru, mu birori byabereye mu Intare Conference Arena, ryasize ibyishimo bidasaza mu mutima wa Nshuti Divine Muheto, biba umuravumba urura ku bakobwa batabashije kuboneka mu 10 ba mbere.

    REKA INYARWANDA IGUSUBIZE AHATANGIWE IKAMBA RYA MISS RWANDA


    1. Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yari yatangaje uwo ashyigikiye

    Kimwe n’undi muturage wese, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje uwo yahaga amahirwe, Muheto Nshuti Divine, birahurirana yegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022.

    Ubutumwa bwa Minisitiri Gatabazi bwasamiwe hejuru n’abakoresha urubuga rwa Twitter, bavuga ko bishobora gutuma abagize Akanama Nkemurampaka babigenderaho mu gufata umwanzuro.

    Soma: Minisitiri Gatabazi yari ashyigikiye Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022

    Abatishimiye amarangamutima ya Minisitiri Gatabazi yabasubije ko nta kibazo bakagombye kuba babibonamo, kuko amatora ya Miss Rwanda atari 'amatora y’inzego z’ibanze'.

    Si ubwa mbere Minisitiri Gatabazi agaragaje ibitekerezo bye nk’umuturage usanzwe, akunze kubikora ashima cyangwa anenga ibyo mu mupira w’amaguru.

    2. Miss Rwanda 2022 yatangajwe igicuku kiniha

    Kimwe mu byo abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko kimaze kuba umuco, ni ukuba Nyampinga mushya w'u Rwanda amenyekana bisabye iminsi ibiri.

    Iri rushanwa rikurikirwa n'abantu ingeri zinyuranye nk'imiryango y'abakobwa baba bahatanye, inshuti zabo n'abavandimwe babo, abatabazi babashyigikiye ku bw'ibitekerezo byabo n'ubwiza bwabo, abahawe ibiraka byo kubatora n'abandi.

    Turavuga ibiraka, kuko ubwo ibirori byarangiraga hari abafana bahise bishyuza abari babatumye n'ubwo umukobwa wabo yatsinzwe.

    Aba bose barara ijoro bategereje kumenya niba umukobwa bashyigikiye yabashije kwitwara neza. Abatabashije kugera ahabereye ibi birori, barara ijoro babikurikiye kuri Televiziyo Rwanda n'izindi mbuga ziba zashyizweho.

    Ni mu gihe ababashije kugera aho byabereye, hari abataha mbere y'uko Miss Rwanda amenyekana.

    Hari abavuga ko bisaba iminsi ibiri biturutse ku bikorwa birimo nko kuririmba kw'abahanzi, imyiyerekano y'abakobwa, umwanya akanama nkemurampaka gafata n'ibindi bitandukanye.

    Si ingingo nshya igarutsweho n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko Miss Rwanda yabaraje ijoro.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, Abaturarwanda n'abandi bari biteguye kumenya Nyampinga w'u Rwanda mu birori byabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Ibi birori byari biteganyijwe gutangira saa moya z'ijoro hashingiwe ku isaha yari yatangajwe n'abategura Miss Rwanda, ariko byatangiye saa mbiri zirengaho iminota micye.

    Kuva icyo gihe byaranzwe n'ibikorwa binyuranye, kugeza ubwo Nyampinga w'u Rwanda 2022 ari we Nshuti Divine Muheto amenyekanye saa sita z'ijoro n'iminota 57'. Bivuze ko byafashe iminsi ibiri kugira ngo amenyekane.


    3. Telephone za ba Nyampinga batatu b'u Rwanda zibwe

    Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga mushya w'u Rwanda akimara gutorwa, yaranzwe n'amarira y'ibyishimo yicaye mu ntebe akikijwe n'ibisonga bye bibiri, ahabwa indabo, ibihembo, yambikwa ikamba na Miss Ingabire Grace yasimbuye n'ibindi.

    Uyu mukobwa w'imyaka 19 y'amavuko yafashe amafoto atandukanye ari kumwe n'abo mu muryango we barimo Nyirasenge, abakunzi be n'abandi kugeza kuri ba Nyampinga bamubanjirije barimo Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017, Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 na Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2022.

    Miss Meghan, Elsa na Liliane bari bicaye ahantu hamwe, bafite n'abashinzwe umutekano bitegeye urubyiniro Miss Nshuti Divine Muheto yari ahagazeho.

    Ubwo bahamagarwaga gusanganira Miss Muheto babikoze, ariko bagarutse mu byicaro byabo basanga telephone zabo zibwe n'abantu batigeze bamenyekana. Bakoze uko bashoboye barashakisha, ariko ntizabonetse. Miss Elsa na Liliane bibwe telefoni zo mu bwoko bwa iPhone, naho Meghan yibwa telefoni nto.

    4. Bwa mbere mu mateka Miss Rwanda yanabaye Miss Popularity

    Si ubwa mbere umukobwa afata ikamba rya Miss Rwanda akarigerekaho irindi. Kuko 2018, Miss Iradukanda Liliane yacyuye irya Miss Rwanda anagerekaho iryo kuberwa n’amafoto [Miss Photogenic].

    Ni nako byagenze mu 2020 kuri Miss Naomie Nishimwe. Uyu mwaka ku nshuro ya mbere, uwatwaye ikamba rya Miss Rwanda yanatwaye iry’uwamenyekanye kurusha abandi 'Miss Popularity', yegukanwe na Nshuti Muheto Divine.


    5. Miss Rwanda 2022 ntiyahawe imodoka imbona nkubone

    Mu Ugushyingo 2021, nibwo abategura irushanwa rya Miss Rwanda bafunguye ku mugaragaro irushanwa ryo gushakisha Nyampinga wa 11 w' u Rwanda mu mateka.

    Hagaragajwe ibyo umukobwa asabwa kugira ngo yiyandikishe, n'ibihembo buri umwe yagenewe, n'ibindi bitandukanye.

    Nk'ibisanzwe, Nyampinga w'u Rwanda ahabwa imodoka itangwa n'uruganda rwa Hyundai. Iy'uyu mwaka yagaragajwe mu mafoto yo kuri internet, bavuga ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 20 Frw, gusa ntiyigeze igaragazwa imbona nkubone. Byari bisanzwe bizwi ko iyo abakobwa bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda, iyi modoka ihita ishyirwa muri 'Rond-Point' y'Umujyi wa Kigali, ikamurikirwa abanyarwanda n'abandi.

    Siko byagenze, kuko iyi modoka itigeze igaragazwa. Bamwe bari biteze ko ubwo iyi modoka batayibonye muri 'Rond-Point' baza kuyibonera mu Intare Conference Arena, ariko siko byagenze, kuko iyi modoka itigeze yerekanwa ubwo Nshuti Divine Muheto yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda 2022. Byari bisanzwe bimenyerewe ko umukobwa utsinze ahita yerekwa imodoka, ndetse agafatwa amafoto ayicayemo n'ibindi.

    Abategura Miss Rwanda baherutse kubwira INYARWANDA ko muri uyu mwaka, iyi modoka izerekanwa mu buryo butandukanye n'ubwo abantu bari basanzwe bamenyereye. 

    Mu mashusho yashyizwe kuri konti ya Twitter ya Miss Rwanda, Umuyobozi wa Hyundai Rwanda akaba na Perezida wa Ferwafa, Mugabo Olivier yavuze ko bahaye ikaze Miss Nshuti Divine Muheto mu batunze imodoka za Hyundai, amusaba kujya gufata imodoka ye ‘mu gihe kitageze ku minsi irindwi’.


    6. Akanama Nkemurampaka kahoraga mu ngendo zo guteranya amanota

    Akanama Nkemurampaka kemeje Miss Rwanda 2022 kari kagizwe n'abantu batandatu, bafite ubumenyi butandukanye kuri buri ngingo, byabafashije guteranya amanota bemeza uwegukana iri kamba ry'agaciro kanini ku mukobwa.

    Kari kagizwe na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016, Malik Shaffy, James Munyaneza, Irizabimbuto Fidèle, Niwemwiza Anne Marie na Matthew Mensah.

    Ni ku nshuro ya kabiri Miss Mutesi Jolly na James Munyaneza bari bagarutse mu itorwa rya Nyampinga w'u Rwanda, kuko bifashishijwe mu majonjora y'ibanze.

    Ntibigeze bagaragara mu gihe cyo guhitamo abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022.

    Soma: Ihere ijisho uburanga bwa Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022

    Malik Shaffy Kizinde wari ukuriye akanama nkemurampaka, yavuze ko mu kwemeza Nyampinga w'u Rwanda 2022 bitaye ku bwiza, ubwenge n'umuco.

    Abagize akanama bateranyije amanota inshuro esheshatu! Byasabaga ko bumva ibyo abakobwa babaga babajijwe hanyuma bagasohoka bakajya guteranya amanota. 

    Bateranyije amanota mu gihe cyo kwiyerekana kw'abakobwa 19, igihe cyo gutangaza abakobwa 10, igihe cyo gutangaza umukobwa uhiga abandi mu kugaragaza impano, mu gushaka abakobwa batanu ba mbere, mu gushaka abakobwa batatu no mu kwemeza Nyampinga w'u Rwanda.

    Aka kanama kateranyije amanota mu bitugu hari umuriri w'abafana bavuza vuvuzela, abandi bavuza akaruru buri umwe avuga uwo ashaka ko atambuka, ku buryo hari aho byageraga umuntu ntabashe kumva neza bitewe n'amajwi y'abafana.


    7. Nyuma y'imyaka itatu, Umujyi wa Kigali wabuze ikamba rya Miss Rwanda

    Imyaka yari ibaye itatu Umujyi wa Kigali wihariye ikamba rya Miss Rwanda, kuko Nimwiza Meghan wo mu 2019, Nishimwe Naomie wo mu 2020 na Ingabire Grace wo mu 2021 bose biyamamaje baserukiye Umujyi wa Kigali muri iri rushanwa.

    Abakobwa batatu bavuyemo Miss Rwanda ni Nshuti Divine Muheto na Keza Maolithia [Yabaye igisonga cya kabiri] bari bahagarariye Intara y'Uburengerazuba, na Kayumba Darina wari uhagarariye Umujyi wa Kigali [Yabaye igisonga cya kabiri].

    Soma: Nshuti Divine Muheto yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022

    Nshuti Divine Muheto yafashije Intara y'Uburengerazuba kongera gukomera muri Miss Rwanda kuko yegukanye ikamba, akayihesha ishema nyuma y'imyaka itatu.

    Uyu mukobwa wa Muheto Francis uyobora Police mu Ntara y'Amajyaruguru, aherutse kubwira INYARWANDA ko yiyamamarije mu Burengerazuba kubera ko ariho umuryango we ubarizwa, kandi akaba ari Intara afiteho amakuru menshi.


    8. Ikamba rya Miss Congeniality ntiryatanzwe

    Hatanzwe ikamba rya Miss Rwanda 2022, irya Miss Popularity, Miss Heritage, Miss Photogenic…

    Kuva mu myaka ishize, aya makamba yatangwaga hatabuzemo iry'umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality], rihabwa umukobwa wabaniye neza bagenzi be.

    Uyu mukobwa atorwa na bagenzi be, aho buri wese yandika agapapuro akavuga uwo abona babanye neza mu gihe bari bamaze mu mwiherero n'ibindi.

    Ni ikamba riherekezwa n'ibihembo bitandukanye. Mu 2021, iri kamba ryegukanwe na Gaju Evelyne.

    Miss Gaju Evelyn wari ufite iri kamba yageze ahabereye ibi birori yongera kuricyura, kuko hatigeze hatangazwa umukobwa wamusimbuye.

    Ubwo Nkusi Lynda wari uhagarariye Intara y'Uburasirazuba yasezeraga muri Miss Rwanda habura ibyumweru bibiri, ikamba yashoboraga kwegukana ni irya Congeniality igihe bagenzi be bari kuba bemeje ko yababaniye neza. 'Nta rindi yashoboraga kwegukana'.

    Soma: Yasubije Uburengerazuba ikuzo: Ibyo wamenya kuri Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NSHUTI MUHETO DIVINE AKIMARA GUTORWA

    “>BRUCE MELODIE YATANZE IBYISHIMO MU BITABIRIYE ITORWA RYA MISS RWANDA
     “>

    NEL NGABO YARIRIMBYE NYINSHI MU NDIRIMBO ZE ZIRI KURI ALBUM YE NSHYA

      “>

    Inkuru yateguwe na Janvier Iyamuremye na Steven Rurangirwa

    AMAFOTO: Cyiza Emmanuel

    VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115651/ba-miss-bibwe-telefoni-imodoka-nikamba-rya-miss-congeniality-ntibyatangwa-dusubire-ahatang-115651.html

  • Mu gihugu cya Sri Lanka ibizamini byamashuri… – #rwanda #RwOT

    Iki gihugu cya Sri Lanka kiri mu bihe bitacyoroheye na gato mu ngeri zinyuranye kubera Covid-19, cyabuze ibikoresho by'ibanze birimo impapuro ndetse n'umuti (encre) wifashishwa mu kwandika no gusohora (print) ibizamini hifashishijwe imashini, kugira ngo abanyeshuri babashe gukora ibizamini. 

    Si ibyo bibazo gusa kuko mu ntangiriro z'uku kwezi kwa gatatu, ibikorwa by'ingendo rusange byahagaze kubera ibura rya peteroli. Mu ntangiriro z'uyu mwaka, igiciro cy'ibiribwa cyiyongereyeho 20%. Ubu noneho abakoresha imashini zifashishwa mu 'kw'imprima' (printing) babuze umuti wo gukoresha, ibi bikaba byagize ingaruka ku banyeshuri miliyoni 3. 

    Ibi bikaba biterwa ahanini n'uko Sri Lanka itakibasha kubona amadovize 'mvamahanga' yo kwifashisha ku masoko yo hanze, nk'uko Minisitiri w'Ingufu (Energy) abitangaza. Yagize ati: 'Mbere nta madolari twari dufite yo gutumiza ibiryo. Ubu nta mafaranga dufite yo kugura amadolari.'

    Sri Lanka ni ikirwa cyo ku mugabane wa Aziya ubundi gitunzwe ahanini n'ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga, kugira ngo abaturage babashe kubona ibyo bakeneye. Ibi rero byabaye ikibazo kuko ahanini amadovize yabonekaga kubera ba mukerarugendo bazaga gusura iki kirwa kubera ubwiza bwacyo, ariko ibyo byajemo igitotsi kubera ibitero by'abayisilamu kuri Pasika mu mwaka wa 2019 ndetse no kubera icyorezo cya Covid-19 cyahise gikurikiraho. 

    Mu cyumweru gishize, ibihugu nka Canada n'Ubwongereza byaburiye abaturage babyo kutajya muri Sri Lanka kubera ibura ry'imiti, ibiryo ndetse lisansi (carburant).

    Leta ya Sri Lanka kuri ubu, iri mu bibazo bikomeye byo gushaka uburyo yakemura ibi bibazo. Bimwe mu bisubizo by'igihe gito bari guteganya ni ugusaba kwigizayo igihe cyo kwishyura imyenda gifitiye ibihugu cyane cyane Ubushinwa, ndetse no gusaba izindi nguzanyo kugira ngo kibashe kugura ibiribwa. Gusa, Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa akomeje kurakarirwa n'abaturage. Yabatangarije ko ibi bibazo igihugu kirimo bishobora kumara igihe. 

    Source: RFI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115653/mu-gihugu-cya-sri-lanka-ibizamini-byahagaritswe-kubera-kubura-impapuro-115653.html

  • APR FC yatsinze Rutsiro FC yotsa igitutu Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yatsinze Rutsiro FC yongera kotsa igitutu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere iyirusha amanota 2 ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.

    APR FC yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 71 ku mupira mwiza yahawe na Ombolenga Fitina.

    APR FC yagumye ku mwanya wa 2 aho irushwa amanota 2 na Kiyovu Sports ya mbere.

    Uko imikino yose yagenze:

    APR FC 1-0 Rutsiro
    Bugesera FC 3-1 Marines
    ESPOIR FC 1-0 Gasogi United
    Etincelles 1-2 Gorilla FC
    Musanze 1-1 AS Kigali
    Gicumbi FC 1-1 Police FC

    Urutonde n'amanota:

    1. KIYOVU Sport 50
    2. APR FC 48
    3. MUKURA 38
    4. AS Kigali 36
    5. Rayon Sports 35
    6.Police 32
    7. Musanze 32
    8. Espoir 27
    9. Marines 26
    10. Gasogi 23
    11. Bugesera 23
    12. Gorilla FC 21 (-6)
    13. Rutsiro 21 (-7)
    14. Etincelles 21 (-8)
    15. Etoile 20
    16. Gicumbi 16

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yatsinze-rutsiro-fc-yotsa-igitutu-kiyovu-sports

  • Ba maneko b'i Burayi n'Amerika barashaka kwinjira mu mutwe wa Putin bakamenya icyo atekereza #rwanda #RwOT

    Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yaheze mu isi ifunze yishyizemo, nkuko byemezwa na ba maneko b'i Burayi n'Amerika. Kandi ibyo birabahangayikishije bakaba bavuga ko bashaka kwinjira mu mutwe we bakamenya icyo atekereza

    Mu gihe cy'imyaka bashatse kwinjira imbere mu mutwe wa Bwana Putin, ngo basobanukirwe neza ibyo ashaka gukora.

    Mu gihe bisa nkaho ingabo z'Uburusiya zashaye muri Ukraine, gucyenera kubikora gushaka kwinjira mu mitekerereze ye byarushijeho kuba ngombwa, mu gihe bagerageza gutahura icyo azakora ari ku gitutu.

    Kumenya icyo atekereza bizaba ingenzi cyane mu kubuza ko aya makuba afata indi ntera akagera ku rwego rutigeze rugerwaho mbere.

    Hashize igihe hari uguhwihwisa ko Perezida Putin arwaye, ariko abasesenguzi benshi bemeza ko mu by'ukuri yagiye mu kato akitandukanya n'ibitekerezo ibyo ari byo byose byamubwira ibitandukanye n'ukuntu we abona ibintu.

    Kujya mu kato kwe byigaragaje mu mafoto y'inama ze, nk'igihe yahuraga na Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron mu kwezi kwa kabiri. Bombi bari bicaye bitaruye (batandukanye) cyane ku mpera z'ameza maremare. Byanigaragaje mu nama Bwana Putin yagiranye n'abagize itsinda rye bwite ry'umutekano w'igihugu ku munsi wabanjirije intambara kuri Ukraine.

    Gahunda ya gisirikare ya Bwana Putin yo mu ntangiriro y'intambara, yari imeze nk'iyateguwe na maneko wo mu butasi bw'Uburusiya bwo mu gihe cya kera bwa KGB, nkuko bisobanurwa na maneko umwe wo ku rwego rwo hejuru wo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika).

    Uwo maneko avuga ko iyo gahunda ya gisirikare yakozwe n’'agatsiko gato ko mu ibanga', kibanda cyane ku kuba uwo mugambi utamenyekana. Ariko ibyavuyemo ni akajagari (akavuyo). Abayobozi b'ingabo b'Uburusiya ntibari biteguye ndetse abasirikare bamwe bambutse umupaka batazi ibyo barimo gukora.

    Ni we wenyine ufata icyemezo

    Ba maneko b'i Burayi n'Amerika, ku makuru bacyesha abantu badashaka gutangaza, bari bazi byinshi kuri izo gahunda kurusha benshi mu b'imbere mu butegetsi bw'Uburusiya. Ariko ubu bugarijwe n'indi ngorane — gusobanukirwa icyo umutegetsi w'Uburusiya azakurikizaho. Kandi ibyo ntibyoroshye kubimenya.

    John Sipher, wahoze akuriye ibikorwa by'ubutasi mu Burusiya by'ikigo cy'ubutasi bwo mu mahanga cy'Amerika (CIA), arasobanura ati: 'Ingorane ku gusobanukirwa ibyo Kremlin [ibiro bya Perezida] igiye gukora ni uko Putin ari we wenyine ufata icyemezo i Moscow.

    'Kandi nubwo ibyo atekereza akenshi bisobanuka binyuze mu magambo avuga ku mugaragaro, kumenya uko azabikoraho ni ingorane ikomeye yo mu rwego rw'ubutasi'.

    Sir John Sawers, wahoze akuriye ikigo cy'ubutasi bwo mu mahanga cy'Ubwongereza kizwi nka MI6, yabwiye BBC ati: 'Biragoye cyane mu butegetsi burimo kurinda cyane nk'ubw'Uburusiya kubona amakuru y'ubutasi y'ingirakamaro ajyanye n'ibirimo kubera mu mutwe w'umuyobozi cyane cyane iyo benshi cyane mu bantu be bwite na bo batazi ibirimo kuba'.

    Putin, ni ko ba maneko bo ku rwego rwo hejuru bavuga, ari ahantu ha wenyine yikoreye h'imitekerereze, aho amakuru macye cyane yo hanze ari yo amugeraho, by'umwihariko ayaba ashobora guhindura ibyo atekereza.

    Adrian Furnham, umwarimu wa kaminuza wigisha ibijyanye n'imitekerereze n'imyitwarire ya muntu akaba n'umwe mu banditsi babiri b'igitabo kigiye gusohoka cyitwa 'The Psychology of Spies and Spying', agira ati: 'Yazize icengezamatwara rwe bwite kuko atega amatwi gusa umubare runaka w'abantu ubundi agakumira ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Ibi bituma agira ishusho idasobanutse y'isi'. Ibyago birimo ni ibyo uyu mwarimu yise 'kugendera mu kigare' aho buri wese ashimangira uko Putin we abona ibintu. Profeseri Furnham ati: 'Niba azira [abiterwa no] kugendera mu kigare ducyeneye kumenya abari muri icyo kigare'.

    Abari hafi ye Bwana Putin avugana na bo nta na rimwe bigeze baba benshi, ariko ku bijyanye no gufata icyemezo cyo gutera Ukraine, baragabanutse basigara ari abantu bacyeya cyane, nkuko byemezwa na ba maneko bo ku rwego rwo hejuru b'i Burayi no muri Amerika, bavuga ko ari abo bose 'bizera by'ukuri' bahuje imitekerereze na Bwana Putin hamwe n'ibyo akunda gutekerezaho cyane.

    Gutekereza ko abamuri hafi babaye bacyeya byashimangiwe ubwo yacyahaga (yanengaga) ku mugaragaro umukuru w'ikigo cy'ubutasi bwo mu mahanga cy'Uburusiya ubwo bari mu nama mbere gato yuko Uburusiya bugaba igitero kuri Ukraine — ibyagaragaye nko gukoza isoni uwo mutegetsi. Ijambo yavuze hashize amasaha nyuma yaho na ryo ryahishuye umugabo urakaye kandi watwawe no gutekereza cyane kuri Ukraine no ku Burayi n'Amerika.

    Abamukurikiranye bavuga ko Perezida w'Uburusiya akoreshwa no gushaka kuva mu kibonwa nk'ikimwaro (isoni) Uburusiya bwagize mu myaka ya 1990, hamwe no kugira imyemerere yuko Uburayi n'Amerika bafite intego yo gukomeza gushyira hasi Uburusiya no kumukura ku butegetsi. Umuntu umwe wahuye na Bwana Putin yibuka ukuntu yatwawe cyane no kureba za videwo zerekana Col Muammar Gaddafi, wahoze ategeka Libya, arimo kwicwa mu 2011 nyuma yo kuvanwa ku butegetsi.

    Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin mu cyaro cya Samolva hanze y'umujyi wa Pskov, mu Burusiya, ku itariki ya 11 y'ukwezi kwa cyenda mu 2021

    Ubwo umukuru wa CIA William Burns yasabwaga gusuzuma imitekerereze ya Bwana Putin, yavuze ko 'amaze imyaka myinshi ahira mu kibatsi kigizwe n'akarengane no kwiyemeza intego', anavuga ko ibitekerezo bye 'byakomeye' kandi ko 'yarushijeho kuba wenyine' yitarura ibindi bitekerezo binyuranye n'ibye.

    Perezida w'Uburusiya ni umusazi? Icyo ni ikibazo abantu benshi b'i Burayi n'Amerika bibajije. Ariko inzobere nkeya ni zo zibona ko icyo kibazo hari icyo gifashije. Impuguke imwe mu mitekerereze n'imyitwarire ya muntu akaba anazobereye muri ibi yavuze ko ikosa ari ukwibwira ko kuko tudashobora gusobanukirwa icyemezo nk'icyo gutera Ukraine, duhita twishyiramo ko umuntu wagifashe ari 'umusazi'.

    CIA ifite itsinda rikora 'isesengura ku buyobozi' ku bafata ibyemezo bo mu mahanga, igendeye ku mugenzo uhera ku magerageza yo gusobanukirwa imitekerereze ya Adolf Hitler. Abagize iryo tsinda biga amateka y'uwo muntu, umubano we ndetse n'ubuzima (amagara) bwe, bahereye ku makuru y'ubutasi y'ibanga.

    Ahandi bakura amakuru ni ku bantu bahuye n'abo bategetsi imbona nkubone, nk'urugero abandi bategetsi bagenzi babo. Mu mwaka wa 2014, amakuru yavuze ko uwari umutegetsi w'Ubudage Angela Merkel yabwiye uwari Perezida w'Amerika Barack Obama ko Bwana Putin yari abayeho 'mu yindi si'. Hagati aho, Perezida Macron, ubwo yagiranaga inama na Bwana Putin mu kwezi gushize, byatangajwe ko yasanze Perezida w'Uburusiya 'yikanyije [akakaye] cyane, ari mu kato cyane' ugereranyije no mu bihe bagiye bahura mbere yaho.

    Haba hari ikintu cyahindutse? bamwe bahwihwisa — nta gihamya nyinshi batanga — ko bishobora kuba biterwa n'ubuzima bwe butameze neza cyangwa biterwa n'imiti. Abandi bavuga ku mpamvu zijyanye n'imitekerereze n'imyitwarire, nko kuba yumva ko igihe cye ku butegetsi kirimo kumushirana kugira ngo abe yashyira mu bikorwa icyo abona nk'inshingano ye yo kurinda Uburusiya no kubusubiza ubuhangange bwabwo. Biraboneka ko Perezida w'Uburusiya yishyize mu kato akitandukanya n'abandi mu gihe cy'icyorezo cya Covid, kandi ibi na byo bishobora kuba hari ingaruka byagize ku mitekerereze ye.

    Kenneth Dekleva, wahoze ari muganga wa leta y'Amerika ndetse wanahoze ari umudipolomate, ubu ukora mu kigo George HW Bush Foundation cyiga ku mubano w'Amerika n'Ubushinwa, agira ati: 'Bishoboka ko Putin adafite uburwayi bwo mu mutwe, cyangwa ngo abe yarahindutse, nubwo ubu agira guhubuka [guhutiraho] cyane, kandi mu myaka ya vuba ishize bikaba bishoboka ko yagiye mu kato kurushaho'.

    Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin ayoboye inama yiga ku bibazo by'ubukungu, aha ni mu biro bye bya Kremlin i Moscow, ku itariki ya 28 y'ukwezi kwa kabiri mu 2022

    Ari mu kato — Perezida Putin ubwo yari ayoboye inama mu kwezi kwa kabiri mu 2022

    Ariko guhangayika kuriho ubu kuraterwa no kuba amakuru yizewe akigoranye kuba yagera ku itsinda rito ry'abari hafi ya Bwana Putin. Inzego ze z'ubutasi zishobora kuba zaratsetaga ibirenge mbere y'igitero ku kuba zamubwira ikintu icyo ari cyo cyose zibona ko adashaka kumva, zikamuha amagereranya meza y'ukuntu igitero cyari kugenda n'ukuntu ingabo z'Uburusiya zizakirwa mbere y'intambara. Kandi muri iki cyumweru, maneko umwe wo ku rwego rwo hejuru wo mu burengerazuba bw'isi yavuze ko Bwana Putin ashobora kuba atabona ko ibintu birimo kugenda nabi ku ngabo ze, nkuko amakuru y'ubutasi abo mu burengerazuba bafite abigaragaza. Ibyo bituma habaho guhangayika ku kuntu yakwitwara ibintu birushijeho kuba bibi ku Burusiya.

    @BBC

    The post Ba maneko b'i Burayi n'Amerika barashaka kwinjira mu mutwe wa Putin bakamenya icyo atekereza appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/20/ba-maneko-bi-burayi-namerika-barashaka-kwinjira-mu-mutwe-wa-putin-bakamenya-icyo-atekereza/

  • Amahoteli yasabwe kwiminjiramo agafu kugira ngo azakire neza abashyitsi ba CHOGM – #rwanda #RwOT

    Iyi nama u Rwanda ruzakira izitabirwa n'abashyitsi babarirwa muri 8000, barimo abakuru b'Ibihugu byo muri uyu muryango ndetse n'abandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma.

    Mu gihe habura amezi make ngo iyi nama ibe, RDB yasabye amahoteli nka rumwe mu rwego ruzagira uruhare rukomeye mu kwakira abantu, gukora amavugurura arimo no gusana inzu kubera ko hari izangiritse kubera iminsi myinshi yashize hoteli zidakora bitewe na COVID-19.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe amahoteli n'ubukerarugendo muri RDB, Nsabimana Emmanuel yabwiye RBA ko hari byinshi bikwiye kwitabwaho birimo no gusana aho hoteli zikorera.

    Ati 'Imyaka ibiri hoteli zimwe zidakora neza hari utubazo twagiye tuzamo ugasanga ahantu hamwe harwaye ingese ahandi ugasanga hari ukuntu umwanda wagiye uza bitewe n'icyo kibazo cyo kuba abantu wenda batari gukora neza.'

    'Icya mbere twababwira ni uko utwo tuntu bagomba kudukoraho bakatuvugurura bakagenzura ko bateye amarangi ibintu byose babisannye hoteli zigahagarara neza nk'uko zari zihagaze.'

    Yakomeje avuga ko ikindi hoteli zikwiye kwitaho ari uguhugura abakozi bazo. Ati 'icya kabiri ni ukujya ku bakozi, abakozi bakeneye andi mahugurwa, hari abakozi bameze nk'aho bibagiwe akazi. Urabibona kumara amezi atandatu cyangwa umwaka wicaye hari igihe ugaruka waranahungabanye mu mutwe.'

    'Icya gatatu ni ugukora ku kintu kijyanye n'ingano y'ibicuruzwa bafite bakoresha buri munsi haba muri restaurant cyangwa mu tubari kugira ngo kiriya gihe kizagere umuntu yiteguye avuga ngo ibyo ngomba guhaha bimeze neza bitaratera ikibazo abakiliya ndabikura he.'

    Mu cyumweru gishize Itsinda rishinzwe ibijyanye (CHOGM) ryasuye u Rwanda mu kureba aho igihugu kigeze cyitegura kwakira iyi nama.

    Iyi nama u Rwanda rugiye kwakira yitezweho byinshi kuko ari imwe mu nama nini ku Isi, kuko ihuriza hamwe abakuru b'ibihugu na za guverinoma bagera kuri 54, ndetse abantu bari hagati y'ibihumbi birindwi n'ibihumbi 10 bakaba bashobora kuzayitabira.

    Iyi nama kandi ifite umwihariko kuko ari ubwa mbere Inama y'Ubucuruzi ya Commonwealth (CBF) izabera muri Afurika, aho izitabirwa n'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi barenga 400, ari nabwo bwa mbere CHOGM isanzwe iba buri myaka ibiri, izaba yitabiriwe n'umubare munini w'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi.

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB rwasabye amahoteli kuvugurura no kongera guhugura abakozi bazo kugira ngo zizabashe kwakira neza abashyitsi bazitabira CHOGM


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amahoteli-yasabwe-kwiminjiramo-agafu-kugira-ngo-azakire-neza-abashyitsi-ba

  • U Rwanda rwongeye gushyirwa mu bihugu bifite abaturage batishimye muri Afurika #rwanda #RwOT

    Umugabane w'Afurika wongeye kuza ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage batishimye ugereranyije n'ahandi ku isi muri uyu mwaka w'2022. Raporo yasohowe n'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe kwihutisha gahunda z'iterambere rirambye mu mpera z'iki cyumweru igaragaza ko umugabane w'Afurika ufite amanota 4.5 mu gihe umugabane w'Uburayi ari wo ufite abaturage bishimye cyane n'amanota 6.5.

    Iyi raporo ikubiyemo ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe ku bihugu 146 byo kusi, bigabanyije mu bice bitandatu bigendeye ku turere bibarizwamo. Akarere k'Afurika akaba ari ko gaheruka utundi ku rutonde rw'uko abaturage bishimye. Kabanzirizwa n'aka Aziya y'Uburasirazuba na Oseyaniya, nako kabanjirijwe n'Uburasirazuba bwo Hagati n'Aziya yo hagati.

    Muri rusange uturere tw'Uburayi n'Amerika ya Ruguru ni two tuza ku mwanya w'imbere mu kugira abaturage bishimye kurusha ahandi mu isi. Igihugu cya Finland cyongeye kuza ku mwanya wa mbere ku nshuro ya gatanu yikurikiranya mu kugira abaturage bishimye kurusha ahandi mu isi n'amanota 7.8. Ni mu gihe Afuganistani ari yo iza ku mwanya wa nyuma n'amanota 2.4.

    Ishami rya LONI rishinzwe kwihutisha gahunda z'iterambere rirambye rivuga ko ukwishima kw'abantu guturuka ku mpamvu zitandukanye, ariko iz'ingenzi zikaba umutekano mu by'imari, kumva umuntu yitaweho n'abo babana, no kwiyumvamo ko yisanzuye muri we.

    Mu bipimwa ngo hasuzumwe ikigero abaturage b'igihugu runaka bishimyemo, byinshi bishingira ku buzima n'imibereho y'abaturage, nk'umusaruro mbumbe w'igihugu n'icyizere cyo kurama ku baturage.

    Iyi raporo ikusanya amakuru ya buri gihugu ku ngingo zitandukanye zirimo: gahunda zo kwita ku mibereho y'abaturage, uburenganzira busesuye mu gukora amahitamo ajyanye n'ubuzima, ikigero cya ruswa mu nzego yaba iza leta n'iz'abikorera, ubuntu n'ubugwaneza mu baturage.

    Hashingiwe kuri ibyo byose rero, akarere ka Afurika kakaza imbere mu kugira abaturage batishimye n'amanota 4.5. Kuri uyu mugabane naho igihugu cya Zimbabwe akaba ari cyo gihugu kiza imbere mu kugira abaturage batishimye n'amanota 3.0, naho ibirwa bya Maurice bikaza ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage bishimye muri Afurika n'amanota 6.1 bikanaza ku mwanya wa 52 ku isi.

    Mu bushakashatsi nk'ubu bw'umwaka ushize wa 2021 nabwo akarere k'Afurika kari kaje ku mwanya wa nyuma n'ubundi n'amanota 4.5 . Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Zimbabwe ikomeje guhangana n'ikibazo cy'ubukene buri hejuru cyane. Mu mwaka ushize wa 2021, abaturage miliyoni 6.1 bakaba barabaga munsi y'umurongo w'ubukene hagendewe ku bipimo mpuzamahanga.

    Mu karere k'Afurika y'Uburasirazuba, igihugu cy'u Rwanda ni cyo kiza imbere mu kugira abaturage batishimye n'amanota 3.3 rukanaza mu bihugu 5 bya mbere muri Afurika aho abaturage batishimye. Ni mu gihe Uganda ari yo igaragara nk'ifite abaturage bishimye kurusha ab'ahandi muri aka karere n'amanota 4.6.

    Ku bihugu by'Uburundi na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ho nta makuru yabonetse yerekeranye nabyo mu bushakashatsi bw'uyu mwaka. Muri rusange ubushakshatsi bugaragaza ko icyorezo cya COVID-19 kiri mu mwaka wacyo wa gatatu cyatumye ibipimo byo kwishima by'abatuye isi bigwa hasi kubera ingaruka cyagize ku nzego z'ubukungu, ubuzima n'imibanire y'abantu.

    Kugeza na n'ubu hakaba hatagaragara neza igihe ibintu byazongera gusubirira uko byahoze mbere, niba bizaba binabayeho. Gusa ibihugu bikaba birimo kugenda bizahuka buhoro buhoro.

    Ijwi ry'Amerika

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/i-rwanda-rwashyizwe-mu-bihugu-bifite-abaturage-batishimye-muri-afurika

  • Abakiri bato bahawe umukoro wo kwigira ku butwari bw’abanyeshuri b’i Nyange #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Karere ka Ngororero hizihizwa ku nshuro ya 25 Ubutwari bwaranze abanyeshuri b’i Nyange, ubwo bangaga kwitandukanya nk’uko babitegetswe n’abacengezi babagabyeho igitero mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997.

    Ni umuhango waranzwe no gusobanura amateka ku bakiri bato, bazengurutswa mu Ibyumba bya mateka, Imikino y’ Ikinamico igaragaza amateka y’abacengezi bishe inzirakarengane z’abana bigaga mu Ishuri ryisumbuye ry’i Nyange 1997.

    Ubwo bangaga kwitandukanya nk’uko babihatiwe n’abacengezi bababwiraga bati 'Abatutsi bajye ukwabo n’Abahutu ukwabo', abo bana bagaragaje ubutwari basubiza abacengezi bagira bati 'Twese turi Abanyarwanda'.

    Ababyeyi ba bamwe muri aba bana bigaga i Nyange icyo gihe bakaba basabye ko abakiri bato bakwiriye kwigira ku Ntwari z’i Nyange bakagaragaza ubunyangamugayo no kwirinda ivangura iryo ariryo ryose ryabatera umwiryane no gusubiranamo kuko biteza intambara bigasenya n’Igihugu.

    Umunyeshuri witwaga Mujawamahoro Marie Chantal, ni we wasubije abacengezi ati “Twese turi Abanyarwanda”, bagenzi be bashyigikira icyo gisubizo.

    Iki gisubizo cyababaje abacengezi batangira kwica aba bana bakoresheje amasasu na gerenade Mujawamahoro, nibwo yahise apfa .

    Umubyeyi we witwa Twagirumwami Thomas uvuka mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kagano mu Kagali ka Rwesero mu Mudugudu wa Gasharu, yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka Intwari z’i Nyange.

    Yavuze ko Mujawamahoro Chantal yaranzwe n’ubutwari kuva avutse kugeza ubwo yicwaga n’Abacengezi mu 1997.

    Ati 'Chantal, ubutwari bwe bwatangiriye mu rugo, kuko yitaga kuri barumuna be, akagira n’urukundo no gufasha abantu.'

    Akomeza agira inama abana bakiri bato kugira Ubutwari bigira ku butwari bw’Abana b’i Nyange kandi bakaba n’inyangamugayo.

    Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi na Guverineri w’Iburengerazuba, Habitegeko François bitabiriye umuhango wo kuzirikana Intwari z’Abanyeshuri b’i Nyange

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi yavuze ko kuba abana b’i Nyange batewe n’abacengezi nyamara bo bakanga kwitandukanya bagasubiza ko bose ari Abanyarwanda, bigaragaza ubutwari n’umutima w’Ubunyarwanda.

    Ati 'Nta gushidikanya ko aba bana, izi Ntawari twibuka none zashoboye ibyananiye benshi bari bakuru kandi banasobanukiwe, ibyananiye abakuru abana barabishoboye , ariko bisaba umutima w’ubutwali no kugira ukuri.'

    Yakomeje agira ati 'Abana b’i Nyange rero bagaragje ko kurwanya ikibi bishoboka, kuba abana b’i Nyange bararwanyije ikibi bagashyigikira Ubunyarwanda ni ikimenyetso cy’uko kugira ubutwari butagira imipaka.'

    Minisitiri Mbabazi yavuze kandi Intwari zibukwa none zahaye umukoro abakiri bato n’urubyiruko ko nta rwitwazo rw’imyaka bafite mu rugendo rwo kubaka ubunyarwanda bwashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abana 47 bakaba baragizwe Intwari z’Imena ku rwego rw’Igihugu ku wa 12 Nzeri 2001, igihe Intwari z’igihugu zo ku ikubitiro rya mbere zatangazwaga.

    Muri izo Ntwari z’Imena ubu abariho ni 39 nyuma y’uko ku ikubitiro batandatu baguye muri icyo gitero, umwe yitaba Imana muri Nyakanga 2001 azize ibikomere yatewe n’icyo gitero cy’abacengezi mu gihe undi yitabe Imana muri 2018 azize indwara.

    Abatakiriho muri izo ntwari ni Bizimana Sylvestre wigaga mu mwaka wa gatandatubwavukiye mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro mu 1975.Yaguye mu bitaro by’i Kabgayi biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe n’abacengezi.

    Minisitiri Mbabazi na Guverineri Habitegeko bunamiye Intwari z’i Nyange
    Abanyeshuri biga i Nyange muri iki gihe basabwe kurangwa n’ubutwari

    Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka Intwari z’i Nyange

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/Abakiri-bato-bahawe-umukoro-wo-kwigira-ku-butwari-bw-abanyeshuri-b-i-Nyange

  • Umuyobozi ukomeye muri Uganda yaguye muri Amerika #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 56 yari amaze iminsi yivuriza mu mujyi wa Seattle muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Abayobozi batandukanye bo muri Uganda baherukaga kumusura aho arwariye, bataha bavuga ko arembye, ko akeneye amasengesho.

    Jacob L’Okori Oulanyah yabaye Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya 11 ya Uganda ku wa 24 Gicurasi 2021, atsinze Rebecca Alitwala Kadaga wari usanzwe muri uwo mwanya.

    Yabaye Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda kuva mu 2011 kugeza muri Gicurasi 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umuyobozi-ukomeye-muri-Uganda-yaguye-muri-Amerika